Blog

  • Bernio Jordan Enzo Verhagen: Umukinnyi wabeshye Isi #rwanda #RwOT

    Bernio Jordan Enzo Verhagen ni izina ryazamuye impaka nyinshi mu mupira w'amaguru bitewe n'uburyo yahimbye amateka ye mu buryo bw'amashusho n'amabaruwa ya E-mail z'ibihimbano, akayobya amakipe menshi ku isi yose.

    Uyu musore w'Umunyaholandi, yagiye agaragara mu makipe atandukanye ku mugabane w'i Burayi, muri Aziya, no muri Amerika y'Epfo, ariko hose atabanje gukandagira mu kibuga.

    Amakuru amwe n'amwe avuga ko yifashishaga amafoto y'amahugurwa cyangwa amashusho yabandi bakinnyi, akayashyira kuri internet nk'aho ari aye, kandi akohereza amabaruwa y'ibihimbano yiyitirira ko yoherejwe n'abashinzwe kumushakira amakipe.

    Verhagen ni nka wa mugani ugira uti 'Nta wuhisha uburyarya bw'inkuba, izuba rizabigaragaza', kuko uko ibinyoma bye byakomezaga gukwirakwira, niko n'ukuri kwatangiye kugaragara. Ibi byaje kumuhira igihe kitari gito, ariko nk'uko bigenda ku bantu bose bubakira ku binyoma, amaherezo ye ntiyari meza.

    Mu mwaka wa 2020, ibinyoma bya Verhagen byamugejeje aho afungwa. Yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu uwo bari bamaranye igihe babana mu buryo bw'urukundo. Urukiko rwamukatiye gufungwa umwaka umwe, bityo urugendo rwe rwo kwihimbira ubwamamare rugarukira aho.

    Ibi byibutsa inkuru y'umugani wa Semuhanuka, wamamaye kubera ubuhanga bwo kubeshya. Bivugwa ko Semuhanuka yabeshyaga ibintu bidasanzwe, rimwe akavuga ko yateze inyoni y'ingwe, ubundi ngo yateye ipine ry'indege akoresheje umuheto.

    N'ubwo abantu benshi bamutinyaga, amaherezo ye yaje kuza igihe umwe mu bamwumvaga ashaka kumwigereraho, maze Semuhanuka aramubwira ati: 'Ntukagereranye ikinyoma cyawe n'icyanjye, kuko icyawe ntikigira ishema.'

    Na Verhagen byamugendekeye nk'uko byagendekeye Semuhanuka. Yakoresheje ikinyoma nk'intwaro yo kugera ku byo atigeze arwanira mu by'ukuri, ariko amaherezo y'ukuri ni nk'amazi: 'Ntawuyobora amazi ngo ayacishe aho adashaka.'

    Icyo iyi nkuru idusigira, ni isomo rikomeye ku bantu bose bashaka gukoresha amayeri no kubeshya ngo bagere ku nzozi zabo: 'Inzira ndende y'ukuri iraruhije, ariko igera kure; iy'ikinyoma ni nk'inkuba, irakaka igacya, ariko igasiga umwijima.'

    Bernio Verhagen yashatse kuba icyamamare mu nzira y'uburiganya, ariko amateka yamwanditse mu rundi rwego rw'abantu bagiye bibeshya ko bashobora kubeshya isi yose igihe cyose. Ariko si ko bigenda.

    Source : https://kasukumedia.com/bernio-jordan-enzo-verhagen-umukinnyi-wabeshye-isi/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b'abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2025, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n'Abaturage n'Inzego z'ibanze mu murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mukinga, bataye muri yombi Ishimwe Divin w'imyaka 21 y'amavuko ukekwaho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15 y'amavuko akamubyaza umwana. Hafashwe kandi Tuyishimire Samson w'imyaka 21 y'amavuko, aho akurikiranyweho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 y'amavuko. Bose bamaze kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina.

    Intandaro yo kumenyekana k'uku gusambanya aba bana b'abakobwa barimo uyu wigaga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza, byatangiye uyu mwana yegeraga umunyamakuru wa intyoza.com aho inteko y'Abaturage yaberaga mu isantere y'Ubucuruzi ya Mukunguri, akamubwira akababaro n'akarengane yahuye nabyo.

    Inteko y'Abaturage igisozwa, uyu mwana w'umukobwa utari wabajije ikibazo cye mu ruhame, yegereye umunyamakuru aramusuhuza amusaba kumwumva ngo amugezeho akababaro n'akarengane yahuye nabyo, atangira amubwira ati' Mfite akababaro n'akarengane nahuye nako ko kuba naratewe inda niga mu mwaka wa Gatanu wa Pirimeri nkaba narabyaye ariko natanze ikirego muri RIB ku Mugina mu kwezi kwa mbere si narenganurwa, mu Mudugudu n'Akagari barabizi ariko ntawe unyitayeho'.

    Mu nteko y'abaturage ku Mukunguri.

    Uyu mwana w'umukobwa ubu ufite imyaka 16 y'amavuko ndetse n'uruhinja rw'umwaka umwe, avuga ko ajya guterwa inda yahuye n'uriya musore bari basanzwe baziranye akamusaba ko amusura, arabikora ndetse ararayo bimuviramo ko amufata aramusambanya, amutera inda abyara umwana, areka ishuri atyo.

    Avuga ko asambanywa, uyu musore yamubwiraga ko ibizaba azabyirengera akamufasha ariko ngo umwana amaze kuvuka byose yizezwaga nta nakimwe yabonye, uretse ko yagiye gutakira nyina w'uwamuteye inda akamubwira amagambo mabi, nk'aho yamubwiye ko' NTA RIMBI RYANGA UMUPFU'.

    Uyu mwana w'umukobwa, kudatanga ikibazo cye mu nteko y'Abaturage, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko niba ikibazo cye yarakigejeje kuri RIB ya Mugina mu kwezi kwa mbere, ndetse n'ubuyobozi ku rwego rw'Umudugudu n'Akagari abarizwamo bakaba bakizi, ko ibyo batamukoreye mu mezi ashize batari kumuha igisubizo kindi uretse kwiteza abaturage bari mu nteko.

    Yabwiye kandi umunyamakuru ko kudakurikirana uyu wamusambanyije ndetse akamubyaza umwana w'umuhungu byagiye biterwa n'amafaranga yagiye atangwa kuko ngo n'igihe yabaga yijejwe ko bagiye kumufata abariye baramuburiraga akagenda nubwo ngo nta hantu kure yabaga agiye kuko aba mu by'imicanga ya Mukunguri, guhinga imiceri n'ibindi.

    Uyu mwana w'umukobwa, avuga ko nyuma yo kubyara umwana ubuzima bwamubanye bubi cyane ndetse aza no kubagwa amara muri CHUK, akomeza kugira ubuzima bubi yaba we n'uruhinja bitewe nuko nta wo kumwitaho agira uretse ngo umukecuru babana uri mu myaka 100 y'ubukure, nawe utakibashije.

    Uyu mwana w'umukobwa twirinze kuvuga amazina ye no kugaragaza isura kuko aracyari umwana.

    Umunyamakuru mu kumva ibibazo by'uyu mwana w'umukobwa ndetse akumva uko gutereranwa, yabwiye ikibazo inzego bireba zirimo Polisi na RIB hamwe na Gitifu w'Umurenge wa Nyamiyaga utari uzi iki kibazo, bahita batangira kugikurikirana guhera mu ma saa moya z'ijoro, ari nabwo Gitifu mu kubaza yahawe amakuru ko ahubwo atari uyu mwana w'umukobwa wenyine, ko hari n'undi ufite ikibazo gisa n'icye.

    Polisi ifatanije n'Abaturage hamwe n'inzego z'ibanze bahise batangira gushakisha abakekwa ndetse birangira bose bafashwe bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina ari nabo bashinzwe Umurenge wa Nyamiyaga.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye intyoza.com ko abakekwa gusambanya aba bana b'abakobwa uko ari babiri bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mugina mu gihe dosiye iri gutegurwa ngo yoherezwe mu bushinjacyaha.

    Uyu mwana w'umukobwa yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko afite n'ikaye yandikishije, aho uyu wamusambanije akamutera inda yemera ko inda ari iye ndetse akaba yari yemeye kuzajya amuha ibihumbi cumi na bitanu(15,000Frws) nubwo nta n'ifaranga yigeze amuha. Ati' Njye mwankorera ubuvugizi njyewe mukamfasha icyo kibazo kuko njye kurera si nabishobora njyenyine'.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/14/kamonyi-nyamiyaga-bakurikiranyweho-gusambanya-abana-babakobwa-barimo-uwigaga-p5-wabyaye/

  • Gutwara igikombe cy'Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC bwamaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Darkonovic bamaze gutandukana ku bwumvikane bw'impande zombi.

    Kuri ubu biragoye kumva ko ikipe yirukanye umutoza uheruka kwegukana Igikombe cy'Amahoro ndetse akaba yari agifite amahirwe yo gutwara Shampiyona y'u Rwanda.

    Nubwo uyu mutoza yamaze gusezererwa, Darko yari yarafashije APR FC gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu mpeshyi ya 2024, ndetse asezererwa na Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

    Byarakomeje kwitwara neza mu gutwara ibikombe kuko hari hashize iminsi itagera ku 10 atwaranye n'ingabo z'Igihugu igikombe cy'Amahoro cyaherukaga muri iyi kipe mu myaka hafi 8 kitaboneka.

    Gusa nubwo atitwahe neza mu mikino Nyafurika, si we wa mbere muri iyi kipe ya APR FC wari ugize umusaruro nk'uwo kuko n'abamubanjirije ntibarenze ijonjora rya kabiri ry'aya marushanwa.

    Darko asize APR FC ikiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y'u Rwanda aho asigaje gukina n'amakipe arimo Gorilla FC, Muhanzi United ndetse na Musanze FC.

    Iyi kipe ya APR FC ayisize iri guhatanira igikombe na Rayon Sports kuko irarushwa inota rimwe gusa, mu gihe iyi Gikundiro yo izakina na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla  FC.

    Urebye ku musaruro ari kumwe na APR FC, Darko afite umusaruro ungana na 67%, yakinnye imikino 46 yose hamwe atsinda 27 atsindwa 7 anganya indi 12.

    Nyuma yo kugenda kwa Darko, imyitozo ya APR FC yaraye iyobowe Mugisha Ndoli usanzwe utoza Intare FC aho ari gufatanya na Ngabo Albert na Bizimana Didier basanzwe batoza amakipe mato ya APR.

    Kugeza ubu hari amakuru ataremezwa n'urwego urwarirwo rwose ko Umutoza w'Umunya-Maroc, Adil Erradi Maroc, watoje iyi kipe hagati ya 2019 na 2022, ashobora kuyigarukamo.

    Darko Novic atandukanye na APR FC aho we n'abari bamwungurije bose batazakomezanya n'ikipe y'ingabo z'igihugu, abo ni Dragan Silac, Culum Dragan na Marmouche Mehd.

    Aba bose bagiye nyuma y'uko amakuru avuga ko we yahembaga aba bunguriza be, bikavugwa kandi ko uyu yahabwaga umushahara w'ibihumbi 45$ we akabamenya.

    The post Gutwara igikombe cy'Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gutwara-igikombe-cyamahoro-atsinze-rayon-sports-ku-mukino-wa-nyuma-bimwe-mubyo-darko-novic-watandukanye-na-apr-fc-azibukirwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gutwara-igikombe-cyamahoro-atsinze-rayon-sports-ku-mukino-wa-nyuma-bimwe-mubyo-darko-novic-watandukanye-na-apr-fc-azibukirwaho

  • Abapolisi b'u Rwanda bari muri Sudani y'Epfo bambitswe imidari y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye mu mujyi wa Malakal, witabirwa n'abayobozi batandukanye barimo abo muri Leta ya Sudani y'Epfo, abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu n'abahagarariye inzego z'umutekano muri icyo gihugu.

    Paul Adejoh Ebikwo, uhagarariye umuryango w'Abibumbye mu Ntara ya Upper-Nile yabereyemo uyu muhango ari nawe wari umushyitsi mukuru, yashimiye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa by'umwihariko abagize umutwe wa RWAFPU1 n'ubuyobozi bwawo ku muhate n'imbaraga bagaragaje mu gukora batizigama, baharanira kuzuza inshingano zabo zo kurinda no kurengera abafite ubuzima buri mu kaga.

    Ati ” Umuryango w'Abibumbye ubashimira ku bw'agaciro n'ibikorwa bitandukanye mukora cyane cyane mwita ku bari mu nkambi y'abavanywe mu byabo n'intambara. Iyi midari mwambitswe uyu munsi ni ikimenyetso cy'akazi mwakoze k'indashyikirwa, mwakoze kinyamwuga murangwa n'indangagaciro mu gusigasira umutekano n'ituze rusange by'umwihariko mu kwita ku baturage bo mu nkambi.'

    Ebikwo yashimiye ubuyobozi bw'u Rwanda ku murongo mwiza rugenderaho n'uruhare rwarwo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n'umutekano hirya no hino ku Isi.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'Ishami rya Polisi mu muryango w'Abibumbye (UNPOL); CP Felly Bahizi Rutagerura, mu butumwa yatanze, yabashimye imikorere myiza n'ubunyamwuga byabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze batanga umusanzu mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye muri iki guhugu.

    CP Rutagerura kandi yashimiye ubuyobozi bw'Umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo ku nama nziza n'icyerekezo buha abari mu butumwa hagamijwe kugira ngo amahoro, umutekano n'ituze rusange bigaruke mu baturage.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo kuva mu mwaka wa 2015, ahabarizwa kuri ubu amatsinda abiri arimo RWAFPU1 rikorera mu mujyi wa Malakal mu Ntara ya Upper Nile n'itsinda RWAFPU3 rikorera i Juba mu murwa mukuru w'igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-b-u-rwanda-bari-muri-sudani-y-epfo-bambitswe-imidari-y-ishimwe-228906

  • Sina Gerard yagaragaje 'Urubuga rwa RW' nk'ishyiga ry'inyuma mu bucuruzi bwe – #rwanda #RwOT

    Uyu rwiyemezamirimo ni umwe mu Banyarwanda bazwi cyane mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu bushingiye ku musaruro w'ibikorerwa mu Rwanda.

    Nk'umuhinzi, umworozi n'umushoramari, yatangiriye urugendo rwe rw'ubucuruzi mu isantere ya Nyirangarama, acuruza amandazi n'umutobe, none ubu ni nyiri Enterprises Urwibutso, uruganda rukora ibiribwa byatunganyirijwe mu Rwanda.

    Kwa Nyirangarama habaye kwa Nyirangarama, nta muntu uva jyangwa ajya mu Majyaruguru ngo arenge aho icyicaro gikuru cya Enterprises Urwibutso, kiri mu Karere ka Rulindo ataguze, bikaba uko no ku yandi maduka ye aherereye mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Enterprises Urwibutso izwi ku bicuruzwa bizwi nk'Agashya, Akarusho, Akarabo, Akandi, Akanoze n'ibindi byinshi abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Enterprises Urwibutso yateye imbere buhoro buhoro, hashingiwe ku murava n'umuhate wa nyirayo.

    Kuri ubu, ni urwego rutanga akazi ku bantu batandukanye barimo abahinzi, abacuruzi, abamotari n'abafundi, bose babaye igice cy'uru rugendo rw'iterambere.

    Kuri Nyirangarama, aho byose byatangiriye, hahindutse igicumbi cy'iterambere ry'icyaro, ahatangirwa serivisi zari zisanzwe ziboneka mu mijyi.

    Gusa, mbere y'uko akoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibyo akora, ibikorwa bya Enterprises Urwibutso byagendaga biguru ntege mu kugera ku isoko mpuzamahanga.

    Gushaka abakiliya n'abamamaza byasabaga igihe kinini n'amafaranga menshi, bihinduka ubwo Sina Gerard yahitagamo uburyo bwo gukoresha indangarubuga ya RW, abinyujije ku rubuga www.sinarwanda.rw.

    Ubu abantu ku Isi hose bashobora gusura urubuga rwe, bagasoma amateka ye, bakamenya ibyo akora, bakanaguriraho ibicuruzwa.

    Urubuga rwe rumufasha kugumana icyizere ku isoko, kwagura ibikorwa, no kugera ku bakiliya bashya mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

    Sina Gerard avuga ko gukoresha urubuga rwa RW byari nko kuva mu muhanda w'ibitaka ukajya kuri kaburimbo, bivuze ko byamuhaye umurongo uhamye wo kwagura ibikorwa bye, kugera kure no gukorera mu mucyo.

    Yemeza ko urubuga rwa RW ari ikimenyetso cy'Ubunyarwanda, icyizere, ubunyamwuga, kandi kikaba igikoresho gikomeye cyo guteza imbere ubucuruzi bw'Abanyarwanda.

    Asaba Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, ba rwiyemezamirimo bato, abanyamuryango b'amakoperative n'abandi bafite inzozi, kudatinya gukoresha ikoranabuhanga, no gutangira urugendo rwo kugira urubuga rwabo rwa RW.

    Kuri we, www.sinarwanda.rw ni urufunguzo rw'iterambere rishingiye ku bikorerwa mu Rwanda.

    Sina Gerard atanga urugero rw'uko gukoresha indangarubuga ya RW bishobora gufasha umucuruzi kubaka izina, kugera ku isoko mpuzamahanga no guteza imbere igihugu cye.

    Indangarubuga ya RW itangwa n'Ikigo gihagarariye abakoresha internet mu gihugu, RICTA, ndetse mbu yatangiye no gutangirwa no ku rubuga IremboGov.

    Gukoresha indangarubuga ya RW bituma urubuga rw'uyikoresha ruba rutekanye kuri internet kandi rukubaka ikirango cy'Igihugu mu bijyanye n'imbuga za internet.

    Indangarubuga ya RW ifasha abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo bitandukanye kongera umubare w'ababona imbuga zabo kuri internet kandi bijyanye na gahunda y'Igihugu yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Sina Gerard agaragaza ko Urubuga RW rukomeje kumufasha guteza imbere ubucuruzi bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sina-gerard-yagaragaje-urubuga-rw-nk-ishyiga-ry-inyuma-mu-bucuruzi-bwe

  • Ibibazo byatumye kubona inzu ziciriritse mu Rwanda biba agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Akenshi iyo abantu bavuga inzu ziciriritse, baba basobanura nk'iyo umuntu uhembwa ibihumbi 200 Frw ashobora kuba yabasha kwigondera mu gihe yaba afashe inguzanyo muri banki.

    Abubaka inzu, basobanura ko bene izo nzu bigoye kugira ngo zubakwe bijyanye n'aho ibiciro bigeze ku isoko, ari nayo mpamvu bahitamo gushora imari mu nzu z'abafite amikoro yisumbuye kuko iziciriritse nta nyungu bazibonamo.

    Charles Haba amaze imyaka irenga 20 ari mu bikorwa by'ubwubatsi no gucunga inyubako. Ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo, Century Real Estate Ltd.

    Mu kiganiro The Long Form, yasobanuye ko rwiyemezamirimo ushora imari mu nzu ziciriritse, aba akeneye inyungu, kandi ko bigendanye n'aho ibiciro bigeze ku masoko, ijya kuzura itakiri inzu iciriritse umuturage wo hasi yakwibonamo.

    Ati 'Niba inzu izagutwara miliyoni 45 Frw mu kuyubaka, hanyuma isoko rikagusaba kuyigurisha miliyoni 46 Frw, uzavuga uti nta nyungu irimo ubireke.'

    Yakomeje agira ati 'Ubutaka burahenze, ikiguzi cy'inguzanyo kiri hejuru, ibikoresho birahenze, ariko uramutse uzamuye agaciro, hari abantu benshi bashaka kugura inzu kandi n'inyungu iri hejuru. Ni yo mpamvu abantu bikorera batihutira kujya mu bwubatsi bw'inzu ziciriritse kuko zitunguka.'

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ibikorwaremezo bwo mu 2023, bugaragaza ko ingo zo mu mijyi y'u Rwanda zingana na 8%, arizo zifite ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo y'inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 ku nyungu ya 11% mu gihe cy'imyaka 20.

    Uramutse wubatse inzu za miliyoni 10 Frw, ingo zo mu mijyi y'u Rwanda zabasha kuyishyura ku nguzanyo ni 26%, ni ukuvuga ingo 250.000.

    Bivuze ko 74% by'ingo zo mu Rwanda zituye mu mijyi, zidashobora kwigondera inguzanyo y'inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw mu gihe iyo nguzanyo yazishyurwa mu gihe cy'imyaka 20.

    Haba asobanura ko umuti w'iki kibazo ari uko Guverinoma yashora imari mu bwubatsi, ikibazo kigakemuka. Yatanze urugero ku buryo yakemuye ikibazo cyo gutwara abantu n'ibintu mu Mujyi wa Kigali.

    Ubwo buryo bw'aho Guverinoma igira uruhare mu kubaka inzu ziciriritse, yavuze ko buri hafi gutangira.

    Ati 'Bazatangirana n'inzu zo gukodesha kuko iyo tuvuze inzu ziciriritse, ntituba tuvuga guciririka byo kugura ahubwo no gukodesha.'

    Mu mbogamizi zituma kubaka izi nzu ziciriritse bigorana, harimo ikibazo cy'ubutaka binajyana n'imiterere y'igihugu, n'aho ibibanza bibonetse bikaba bihenze. Ibi byiyongeraho inguzanyo zihenze.

    Ati 'Iyo ugize amahirwe ukabasha kubona inguzanyo yo kubaka inzu 100, ushobora kuyibona ku nyungu ya 15%. Fata ayo mafaranga, wongereho ay'igiciro cy'ubutaka, ay'ibikorwaremezo byose ubishyire ku gaciro k'inzu, mbere yo gushyiraho inyungu yawe, ntabwo bizorohera. Ni yo mpamvu ubona abikorera bajya aho babona inyungu, ntabwo turi abagiraneza.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko nibura inzu iciriritse ikwiriye kuba ari iyabasha kwigonderwa n'abinjiza hagati ya 200.000 Frw na 600.000 Frw.

    Umushinga wiswe 'Bwiza Riverside Homes' watangiye gukorerwa i Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ni umwe mu yo ba rwiyemezamirimo bashoyemo imari bashaka kubaka inzu ziciriritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-byatumye-kubona-inzu-ziciriritse-mu-rwanda-biba-agatereranzamba

  • Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze kuri 85% – #rwanda #RwOT

    Tariki 18 Mutarama 2023, nibwo Guverinoma y'u Rwanda yatangije imirimo yo kubaka iki cyambu giherereye mu Majyepfo y'Ikiyaga cya Kivu, mu koroshya ingendo zo mu mazi.

    Iki cyambu ni kimwe muri bitanu biteganyijwe kubakwa ku nkombe z'Ikiyaga cya Kivu, aho icya Rubavu cyamaze kuzura, mu gihe icya Karongi n'icya Nkora mu Karere ka Rutsiro imirimo yo kubyuka itaratangira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nyuma y'intambara y'ingabo za Congo n'Umutwe wa M23 muri Kivu y'Amajyepfo, umutekano wagarutse bituma urujya n'uruza n'abantu n'ibicuruzwa rwiyongera hagati ya Bukavu na Rusizi.

    Ati “Ubwikorezi bwo mu mazi bugira uruhare mu kwihutisha iterambere binyuze mu bwikorezi bw'ibintu byinshi n'abantu. By'umwihariko iki cyambu imirimo yo kucyubaka igeze ku kigero kirenga 85% kandi no muri iki gihe harimo hubakwa hakora abakozi barenga 300 bakora buri munsi”.

    Icyambu cya Rusizi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini, bubiri bupakira na bubiri bupakurura. Biteganyijwe ko ubwo bwato butazajya buhagera ngo buparike umwanya munini butegereje.

    Ati “Turizera ko bizatuma urujya n'uruza rw'ibicuruzwa rwihuta cyane hagati y'Intara yacu y'Iburengerazuba na Kivu y'Amajyepfo. Turizera ko bizatuma abaturage bacu babona akazi n'imirimo y'ubucuruzi yiyongere”.

    Iki cyambu cyitezweho ko kizajya cyakira abagenzi miliyoni 2 n'ibihumbi 300 n'imizigo ifite ubutemere bwa toni miliyoni 1,3 ku mwaka.

    Icyambu cya Rusizi kizuzura mu mpera za 2025 gitwaye arenga miliyari 30 Frw kigatangira gukoreshwa ntangiriro za 2026.

    Imirimo yo kubaka iki cyambu igeze kuri 85%, byitezwe ko izarangirana n’umwaka wa 2025

    Icyambu cya Rusizi cyubatse hafi y’Umujyi wa Bukavu

    Iki cyambu kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune icyarimwe

    Miliyari 30 Frw ni yo mafaranga azakoreshwa mu kubaka iki cyambu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kubaka-icyambu-cya-rusizi-igeze-kuri-85

  • Guhangana n'inzego z'umutekano mubihagarike – Minisitiri Biruta aburira Abanya-Rubavu – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 18 Mata 2025, abaturage bateye amabuye abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga gufata ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu binyuze mu nzira zinyuranyije n'amategeko (magendu), bigacururizwa mu isoko bise mpuzamahanga.

    Ku wa Kabiri tariki 13 Gicurasi 2025 mu nteko y'abaturage, Minisitiri Biruta yaganiriye n'abatuye Imirenge ya Cyanzarwe na Rubavu, yiganjemo ubu bucuruzi butemewe bwambukiranya umupaka.

    Ati 'Abakora ubucuruzi butemewe baba bakoze ibyaha, twebwe abaturage dusanzwe duhurira hehe no gushyigikira imikorere y'abo bantu? Inzego z'umutekano ziraje zikoze akazi kazo ko kubafata, abantu bagahaguruka ngo aba bantu ni abacu reka duhangane n'inzego z'umutekano, ibyo bintu muzabireke, kubera ko bifite ingaruka.'

    'Ibyo bintu byo kwifatanya n'abagizi ba nabi mubivemo ejo bitazagira abo bigiraho ingaruka, kuko ababifatiwemo bakurikiranwa n'inzego zibishinzwe, kandi ntibikwiriye gukomeza.'

    Yakomeje avuga ko guhangana n'inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano bidakwiriye kuko akazi baba bakora ari ako kubungabungira abaturage umutekano no kubashakira ibyiza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhangana-n-inzego-z-umutekano-mubihagarike-minisitiri-biruta-aburira-abanya

  • Gutunganya icyanya cyahariwe inganda zitunganya impu byagenewe arenga miliyari 8,7 Frw – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence ubwo yagaragarizaga Abadepite bagize Komisiyo y'ingengo y'Imari n'umutungo bya Leta ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y'imari ya 2025/2026 n'uko iy'imyaka itatu ishize yakoreshejwe.

    Mu bikorwa biteganyijwe, Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko harimo gutunganya icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Bugesera bizatwara arenga miliyari 8,7 Frw.

    Sebahizi yabwiye IGIHE ko imirimo yo gutunganya icyo cyanya iri mu byiciro bitatu birimo icyo gukora inyigo, kubuka uburyo bwo gufata amazi akomoka ku myanda no kuyatunganya (Water treatment Plant) no kubaka imihanda.

    Ati 'Ibyo byiciro byose bigiye bitandukanye mu ngengo y'imari ntabwo tuyakusanyiriza hamwe. Ntabwo yose azajya mu ngengo y'imari y'umwaka umwe ahubwo azagenda atangwa buhoro buhoro.'

    Yavuze ko mu byihutirwa gukorwa ari ugutunganya uburyo bwo gufata amazi yanduye no kuyatunganya byagenewe amafaranga angana na 1,734,146,736 Frw bizanashyirwa mu bikorwa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026 kandi bizorohereza abashoramari kuba batangira kubaka inganda.

    Ati 'Kubaka ubu buryo bwo gufata amazi, ni byo bizatuma uruganda rwa mbere rushobora kujyaho. Kubera ko ari icyanya cy'inganda harimo hegitare 20, ntabwo hazajyamo uruganda rumwe. Hazajyamo inganda zitandukanye ubwo uko hagenda haboneka abashoramari niko tuzagenda twongera ubuso ariko uzashaka gushyiraho uruganda nitumara kubaka ubwo buryo bwo gufata amazi ashobora kuba yatangira.'

    Yakomeje ati 'N'uyu munsi umushoramari waza ashaka guhita yubaka, yatangira kuko mu gihe tuzaba turi gushyiramo ibikorwa remezo ni nko kubaha icyizere ko hashobora gukorerwa.'

    Yavuze ko uburyo bwo gufata amazi y'imyanda bwatekerejwe mu rwego kubungabunga ibidukikije.

    Yemeje ko inganda zitunganya impu zikwiye kujya ahantu habugenewe kugira ngo imyanda iziturukamo ibashe gutandukanywa no kwirinda guhumanya ibidukikije ari nayo mpamvu hatekerejwe kuziharira icyanya cyazo.

    Ku bijyanye n'umusaruro w'impu mu Rwanda, Minisitiri Sebahizi yavuze ko uhari uhagije ku buryo ushobora gutanga umusaruro mwiza mu gihe inganda zaba zitangiye.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'uruhererekane rw'abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Kamayirese Jean D'amour, yashimye ko urwego rw'impu rukomeje gutezwa imbere mu Rwanda.

    Yavuze ko mu gihe inganda zaba zibonetse byakongerera agaciro impu zo mu Rwanda kandi bikashyigikira iterambere ry'Igihugu.

    Ati 'Uruganda rubonetse urumva ko aho kugira ngo impu zacu zikomeze zijye mu bihugu duturanye kandi ku giciro gitoya zatunganyirizwa mu gihugu.'

    Yakomeje ati 'Nihubakwa uruganda rutanganyirizwa impu mu Rwanda, byaba byiza runakozwemo n'umubare munini w'Abanyarwanda ariko bizatuma uruhu rrugira agaciro, tunoze n'ibyo dukora bikomoka ku mpu.'

    Yasabye ko Leta yakomeza gukorana bya hafi n'ihuriro, hakubakwa amakasanyirizo rusange y'impu, kubaka ahacururizwa ibikomoka ku mpu n'ibindi bigamije guteza imbere impu mu Rwanda.

    Icyanya cyahariwe inganda zitunganya impu kigiye gutunganywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutunganya-icyanya-cyahariwe-inganda-zitunganya-impu-byagenewe-arenga-miliyari

  • Wakoraga imbunda ikuri ku mutwe: Ubuhamya bw'abo u Rwanda rwatabaye bacurujwe muri Myanmar – #rwanda #RwOT

    Muri abo 10 harimo abasore babiri barangije nibura amashuri yisumbuye. Umwe muri bo yacuruzaga i Dubai, ashakisha imibereho nk'abandi bose.

    Mu mezi agize umwaka, Nzeri kukaba nta mikorere aho yabaga. Ku rundi ruhande we n'inshuti ze bagakunda kumva ngo impeta za zahabu n'ibindi bikoze mu mabuye y'agaciro bambara mu bukwe bihendutse i Dubai ariko muri Thailand ho bikaba akarusho.

    Mu buhamya yahaye RBA, uyu musore utatangajwe umwirondoro yavuze ko yagiye muri Thailand yijyanye, akodesha icyumba cya hoteli yumva azahamara icyumweru akajyana imari agacuruza i Dubai. Uyu musore yavuye i Dubai muri Nzeri 2024 birangira amaze amezi atanu mu buzima bubi bwa mbere atigeze atekereza.

    Ati 'Ni bwo bwa mbere nari ngiye muri Thailand. Ntabwo nari nzi ngo baca aha usibye ko haba hari ibyapa, ariko Thailand ho nasanze bari kuyobora abantu bababwira ngo muce aha, kandi nabonaga ari abakozi b'ibiro by'abinjira n'abasohoka, mfata ibikapu byanjye mbona umuntu ari kumbwira aho ngomba guca, ntabwo nari kumusuzugura, ndahaca ndagenda, mbona nisanze hanze.'

    Nk'ahandi hose ugeze ku kibuga cy'indege hakurikiraho gufata taxi ijya kuri hoteli cyangwa ahandi werekeje.

    Ati 'Nafashe taxi bisanzwe kuko nari nafashe hoteli ngomba kuraramo kuko njye nabaraga nkumva nintindayo ndaza kumarayo icyumweru kimwe nibura.'

    Yafashe taxi yereka shoferi hoteli agiyemo, avuga ko ayizi ndetse bumvikana igiciro cy'urugendo, umugenzi yicara inyuma mu gihe shoferi yicaye imbere.

    Hashize akanya ashishoje mu mwanya w'impande ya shoferi abona hari imbunda, ubwoba buramutaha ariko abanza no kugira ngo biri mu muco wabo ko umuntu yitwaza imbunda.

    Bagenze amasaha ane bona kugarura ubwenge

    Yaicaye mu modoka, shoferi ayihata ikirenge. Ku ikarita yari yarebyeho igihe afata icyumba cya hoteli yabonaga bitazafata iminota irenze 30 kugerayo uvuye ku kibuga cy'indege i Bangkok.

    Bitunguranye yisanze bamaze amasaha ane mu muhanda, asaba shoferi telefone amubajije impamvu urugendo rwabaye rurerure undi amusubiza ko hasigaye isaha ngo bagereyo.

    Ati 'Ese turacyagenda ko hoteli nayifashe inyereka ko ahantu nagombaga kujya ni hagati y'iminota 30 nkaba mbona dukoze urugendo rw'amasaha ane, aranyandikira aravuga ngo tugiye kuhagera, ngo dusigaje isaha imwe. Nti isaha imwe yiyongera ku masaha ane tumaze tugenda?'

    Hashize isaha imodoka yarabitambitse, umushoferi avamo kandi ntabwo yari azi icyongereza, akuramo igikapu amwereka indi modoka ajyamo.

    Yabanje kubaza ibibaye umushoferi wamuzanye avuga ko agize ikibazo gitunguranye agiye kubanza gukemura.

    Ati 'Na none wa muntu nongeye kureba mbona afite imbunda. Aba ahinduye icyerekezo yinjira mu ishyamba rirerire mu muhanda w'igitaka. Turagenda nk'iminota 45, tugeze ahantu akata ahantu hameze nko mu gipangu.'

    Uyu musore yibuka ko basanze abantu bafite imbunda ariko bameze nk'amabandi, ndetse basa nabi.

    Ati 'Aho ni ho umutima wanyemeje ko bishobora kuba birangiye. Baduhindura imodoka badushyira mu modoka ifunguye inyuma, usangamo abandi bafite imbunda, ndetse byari bimaze kuba nijoro. Imodoka iva mu gipangu turagenda.'

    Nyuma y'urugendo rw'iminota 15 bageze ku mazi aho bari babajyanye, mu modoka itagira amatara, imurikirwa n'umuntu wicaye hejuru ugenda acanye itoroshi.

    Ati 'Njye nari nabonye ko napfuye byarangiye. Ariko aho hose twari turi guca wabonaga hari abasirikare benshi bafite imbunda avuza ihoni twinjira mu rupangu rurerure rugizwe n'amabuye'

    Aha bahise bamufata amaraso ku rutoki, barapima mu buryo bwihuse ibisubizo bihita biboneka bamusubiza mu modoka barongera baragenda.

    Ati 'Ninjiye ahantu yangejeje mu cyumba kinini nsanga harimo abantu benshi cyane. Ni urubyiruko rwinshi cyane kandi ni Abanyafurika bavanze na Srilanka n'abandi tudafite uruhu rumwe.'

    Bahageze abashinwa babiri bari bahari bahita bamusanga amusaba kujya ku mashini ngo atangire akazi na we yisobanura avuga ko yari agiye kuri hoteli yishyuye.

    Yongeye guhumbywa umushinwa yamukubise urushyi kare atangira kubona ko amazi atakiri yayandi. Aho ngo hari umunya-Ghana ubafasha gusemura bamubwira ko agomba kujya ku mashini agakora ibyo bamusabye ariko arabyanga.

    Ati 'Umushinwa abonye ko ndi kujya impaka n'umusemuzi, bankubise imigeri, batanga itegeko abasirikare babiri banjyana mu cyumba cyijimye bamfunga amapingu ukuboko kumwe ku gitanda kimwe n'ukundi ku kindi gitanda barambamba. Nakubiswe umuriro mwinshi cyane.'

    Yakomeje ati 'Akazi bari bagiye kumpa ni ubutekamutwe ariko ni uguteretana. Baguhaga nimero z'abagabo wowe ukandika nk'umukobwa. Bakaguha amafoto bakaguha ibintu byose. Twari dufite n'umuntu w'umunyamideli na we bari baramufashe muri ubwo buryo ariko n'amafoto ni we twakoreshaga, umukiliya yashaka kugira ngo muvugane kuri video mukabikora, tuba muri ubwo buzima, njye namazeyo amezi atanu.'

    U Rwanda ruvuga ko ruri mu nzira zo gucyura n’abandi basigayeyo

    Yahasanze n'abandi barimo Abanyarwanda

    Uwageze muri Myanmar muri Nzeri 2024 yahasanze uwari waraturutse mu Rwanda muri Kanama 2024 agiye mu kazi yari yijejwe.

    Uwahageze mnere yari yararangije amashuri yisumbuye ubuzima buramuhira ajya mu byo gucuruza imodoka ariko kubera gukoresha ikoranabuhanga cyane akabona links zirimo amahirwe yo kwiga cyangwa akazi hanze y'u Rwanda ahitamo guhindura ubuzima akajya guhahira ahandi kure.

    Yagize ati 'Umunsi umwe nari ndi kuri facebook ndi kuyikoresha, mbona link ivuga ko hari amahirwe y'akazi ahari muri Thailand baravuga ngo ushaka amakuru arambuye wafungura iyo link bakaguha amakuru ajyanye n'akazi yose.'

    Uyu bamusabye gukoresha amafaranga ye agashaka pasiporo, ajya no gushaka viza muri Kenya arayibona ariko bahita bamusaba kuyifotoza akayiha icyo kigo cyashakaga kumuha akazi.

    Bahise bamubwira ngo asubire mu Rwanda yitegure kuzajya gutangira akazi ndetse nyuma y'iminsi itatu bahita bamwoherereza tike y'indege na hoteli azabamo ageze muri Thailand.

    Ati 'Narasuzumye na mukuru wanjye arareba abona ni ticket y'ukuri ntabwo ari impimbano tureba hoteli na yo turayibona, ubwo ntangira kwitegura…'

    Numa y'iminsi mike bahise bamwoherereza tike y'indege na hoteli azararamo ageze Bangkok anyura ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe yemye.

    Akigera muri Thailand yakiranywe urugwiro n'umugore wari ufite urupapuro ruriho amazina ye y'Ikinyarwanda, maze amusaba kuba ahagaze gato ariko ahita amufata ifoto.

    Ati 'Muri ako kanya hahise haza umushoferi afata igikapu cyanjye arambwira ngo mukurikire.'

    Igikapu bagishyize mu modoka, umusore akabona uko ibintu babimwijeje ari ko bimeze kuko yari ageze Bangkok.

    Urugendo rugana kuri hoteli rwamaze amasaha abiri n'igice ariko agenda n'imodoka ebyiri zitandukanye.

    Yageze kuri hotel araryama, abyutse asanga yahawe indi tike y'indege iva ku kibuga cy'indege i Bangkok ijya Maousote, intara ya Thailand yegeranye na Myanmar.

    Bakoze urugendo rw'amasaha ane n'igice mu modoka, hashira isaha hakaza indi modoka bagashyiramo igikapu.

    Ati 'Nagiye mu modoka eshatu turi mu rugendo rujya kwambuka umugezi tujye muri Myanmar. Ubwo ntabwo ndi kuvuga, sinzi aho ndi kujya tuva mu muhanda munini tujye mu gahanda k'igitaka katumanura gato, ni ko kajyaga kuri ayo mazi.'

    'Ni amazi y'umugezi, bigiye kumera nka kuriya Nyabugogo imeze, ni yo itandukanya Thailand na Myanmar.'

    Bakigera kuri ako kagezi hahise hagera abasore babiri basa nabi umwe afata igikapu, umushoferi ahita akata imodoka isubira inyuma, uyu musore asigarana n'abo babiri n'undi mukobwa bari bazanye.

    Ati 'Nahise numva ikintu cy'ubwoba kandi mbere ntabwo nari nabugize. Baratwambutsa, hahita haza indi modoka nini na bwo bashyiramo ibikapu turagenda.'

    Aho bajyaga bahageze hashize nk'iminota irindwi bagera ku gipangu kinini kandi kirinzwe n'abagabo bambaye impuzankano.

    Ati 'Tukimara kwinjira ako kanya bahise banyaka telefone yanjye.'

    Unaniwe kwinjiza amafaranga menshi yakubitwaga iz’akabwana

    Gukurikiza amabwiriza ni inzira yo kubaho

    Aba bombi bisanze mu mujyi wa Myawaddy uri hafi y'umupaka wa Myanmar na Thailand, hakaba ahantu hazwi nk'indiri y'ubutekamutwe n'imirimo isa n'ubucakara.

    Umwe ati 'Hari umusore nasanze muri icyo kigo yarambwiye ngo niba nshaka kubaho aho sinjye impaka. Ibyo bambwira nemere mbikore.'

    Yabikoze uko bamugiriye inama akareba abo yahasanze ukuntu bihebye, yakwibuka ko bari mu ishyamba rwagati nta hantu bahungira, bazengurutswe n'amazi n'abasirikare bafite imbunda, bityo amahitamo asigara ari ugukora akazi.

    Uwaturutse mu Rwanda yahageze ari ku wa kabiri, atangira kwigishwa uko batuburira abantu kugeza ku wa Gatandatu yaka telefone ahamagara iwabo ababwira ko ahantu ari ibintu bitameze neza, ko n'akazi yari yemerewe atari ko yabonye ndetse ababwira aho aherereye.

    Ibihano bikakaye byavuzaga ubuhuha

    Uwageze muri ibi bigo byasaga nko gushyingurwa uri muzima.

    Uyu musore wavuye Dubai yavuze ko mu gihe umuntu ahawe abantu yandikirana na bo ntibitange umusaruro yahabwaga ibihano biremereye

    Ati 'Urabona iyi jerekani ya litiro 20 ya Jibu? Hari igihano baduhaga uyifashe ku rutugu ukajya umanuka uri kubara ukazamuka inshuro 400 cyangwa 500. Wagira ngo birakunaniye bakakujyana mu cyumba cy'umwijima bakagukubita umuriro.'

    Yongeyeho ko 'Twakoraga imbunda iri ku mutwe. Byageze igihe mama kugira ngo mubwire ibihe ndimo ansabire n'ubutabazi, mama ntangira gucata na we muri za nimero bampaye zo gucata n'abakiliya nkakuramo nimero imwe nkashyiramo iya Mama kuko ndayizi mu mutwe nkamubwira ibyo nshaka kumubwira hanyuma nkayisiba.'

    Yabwiye umubyeyi we ibihe bikomeye ari kunyuramo amusaba gukomera ariko anamusaba kumutabariza abinyujije muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane y'u Rwanda.

    Ati 'Mama namwandikiraga nk'umukiliya. Rimwe umushinwa yigeze kumpagarara hejuru ndi kuganira na mama, iyo aza gusemura akareba ibintu ndi kwandika ko bitandukanye n'ibyo batubwiye gukora bari guhita banyica.'

    Yavuze ko abantu basizeyo barimo abakomoka mu bihugu byateye imbere ariko basigayeyo nyamara Abanyarwanda bari aho bari 10 bose baratabawe bakurwayo.

    Ati 'Nari nararangije kubona ko napfuye byarangiye baranzura.'

    Abashaka kugenda barye bari menge

    Aba basore bombi basaba abashaka kujya mu bihugu by'amahanga kubanza gushishoza no kumenya neza aho bagiye kandi bakaba bafite abantu barenze babiri bazi neza ibyaho kuko hari igihe uguha amakuru yaba ari muri abo batekamutwe.

    Ati 'Birasaba kugira ngo dushishoze birenze. Niba washishozaga wongere ushishoze. Ni ukwitonda kuko aho nanjye bashobora kunkoresha nkakuzana mu buryo nanjye ubwanjye ntashaka ariko ukaza. Hagomba kubaho gushishoza ukamenya amakuru y'ahantu ugiye. Myanmar ni ubwa mbere nari nyumvise kuva nabaho…nta makuru nari mfite.'

    Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko hari abandi batanu basigaye muri ibi bigo bikora ubutekamutwe ariko hari gukorwa ibishoboka ngo bacyurwe mu gihugu.

    Bisanze muri Thailand na Myanmar bakoreshwa ubucura kandi batemerewe kuhava


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wakoraga-imbunda-ikuri-ku-mutwe-ubuhamya-bw-abo-u-rwanda-rwatabaye-bacurujwe