Blog

  • Nzabana nawe! #rwanda #RwOT

    Suhukira muri iki gihugu, nanjye nzabana nawe, nguhe umugisha kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nzakomeza indahiro narahiye Aburahamu so. Itangiriro 26: 3

    Ntabwo nzi ibyo urimo kunyuramo uyu munsi, ariko ukwiye kwita ku mugenga wa byose aho guhangayikishwa n’ibyo ubona. Mperutse kwigira kuri Mose, ahari urugamba yarwanye rushobora guhura n’ibyo urimo uyu munsi.

    Mose igihe yari aragiye umukumbi wa sebukwe, yabonye igihuru cyaka umuriro aterwa ubwoba n’uko icyo gihuru gifashwe n’ibirimi by’umuriro kigashya kigakongoka. Igihe Mose yegeraga icyo gihuru ngo amenye ibyo ari byo, niho Imana yavuganiye nawe, Imana imusaba ko ari we ugiye guhangara Farawo ukamubwira ibyo Imana yifuzaga ko amenyeshwa. Kwari ukurekura ubwoko bw’Imana bukava mu buretwa bakorehwaga muri Egiputa.

    Mose yabwiye Imana ko adashobora guhinguka mu maso ya Farawo, ako kanya Imana iramubwira ngo ' Nzabana nawe'

    Mose yari azi neza ibyo yasize akoze muri Egiputa kandi yari asobanukiwe ko nawe ari umucakara nk’abene wabo nubwo yabanje kuba umwana w’ibwami kwa Farawo. Igihe kimwe yabonye umunyegiputa ari kurwanya mwene wabo biramurakaza cyane niko guhita yica uwo munyegiputa. Igira ubwoba ndetse agerageza guhisha uwo murambo ariko biranga biba iby’ubusa kuko byari byamaze kumenekana hose ko ariwe wishe umunyegiputa. Mu buhungiro rero aho yari ari ubwo yari aragiye umukumbi niho Imana yamubwiye ayo magambo “Nzabana nawe” ubwo yegeraga igihuru cyaka.

    Mose we yabwiraga Imana ko atatinyuka kujya mu maso ya farawo, kandi ko atazi no kuvuga ko ibintu byose atabishobora ntacyo ari cyo ariko Imana yakomeje kumubwira ko izabana nawe. Twese tuzi uko byagenze, Mose yabaye umuntu w’intwari wakuye abisiraheri mu buretwa bakoreshwaga muri Egiputa.

    Ibi ni nk’uko nawe uyu munsi wibaza ku makosa no gucika intege kwawe, ukiciraho iteka ariko uyu munsi menya ko Imana iri kumwe nawe. Nkuko yirengagije intege nke n’amakosa ya Mose ikamukoresha ibikomeye, niko nawe yiteguye kukugirira neza niwemera guca bugufi ukemera imbabazi zayo.

    Iyi ni inyigisho yateguwe na Becky Murray, umuyobozi washinze umuryango w’ivugabutumwa One by One Missions.

    Source: One by One Missions Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nzabana-nawe.html

  • Rurangirwa na Nizeyimana bahawe umugisha na FERWAFA, bemerewe kwiyamamaza #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yemeje ko abakandida babiri batanze kandidatire biyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 27 Kamena 2021 ari bo Rurangirwa Louis na Mugabo Nizeyimana Olivier bujuje ibisabzwa bemerewe utangira kwiyamamaza.

    Rurangirwa Louis yatanze kandidatire ye tariki ya 1 Kamena(ni wo wari umunsi wa mbere wo kuzitanga), Nizeyimana Olivier ayitanga tariki ya 4 Kamena(ni wo wari umunsi wa nyuma wo kuzitanga).

    Komisiyo y’amatoro ya FERWAFA, iyobowe na perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu Gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa perezida wa FERWAFA mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.

    Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw’abakandida bombi bujuje ibisabwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amabwiriza agenga amatora Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana Rurangirwa Louis na Bwana Mugabo Nizeyimana Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.

    Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora. kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk’uko byagenwe mu ngengabihe y’ibikorwa by’Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora.

    Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.

    Rurangirwa Louis uretse kuba ari perezida wa Rugende WFC, ni umugabo uzwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda aho yabaye umusifuzi mpuzamahanga ndetse akanayobora ishyirahamwe ry’abasifuzi mu Rwanda (RAF).

    Yari yatanze kandidatire muri 2018 aza gutsindwa na Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene ku majwi 45 kuri 7.

    Mu bantu 10 yatanze na we arimo basanze abujuje ibisabwa ari 8 gusa aho nka komiseri ushinzwe amarushanwa na komiseri ushinzwe amategeko(Me. Mukashyaka Joséphine) basanze batujuje ibisabwa.

    Amategeko avuga ko iyo 2/3 bujuje ibisabwa umukandida aba yemerewe gukomeza akazabuzuza nyuma.

    Nizeyimana Olivier akaba yari amaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.

    Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeyo ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.

    Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

    Ni umunyamuryango ukomeye w’ikipe ya FC Barcelona aho ajya anitabira inama z’iyi kipe. Uyu mugabo nk’uko twabigarutseho mu nkuru zacu ziheruka, ni we uhabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA.

    Nizeyimana Olivier we abantu bose yatanze yasanze yujuje ibisabwa.

    Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Rurangirwa Louis:

    Mr. Rurangirwa Louis — Perezida
    Ms. Kayisime Nzaramba — Visi Perezida
    Mr. Ndayambaje Pascal — Komiseri ushinzwe umutungo
    Rtd SSP Higiro Willy Marcel — Komiseri ushinzwe umutekano
    Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco — Komiseri ushinzwe ubuvuzi
    Mr. Nkurunziza Benoit — Komiseri ushinzwe iyamamazabikorwa n’abaterankunga
    Mr. Ndarama Mark — Komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru
    Ms. Mukasekuru Deborah — Komiseri ushinzwe umupira w’abagore

    Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida Mugabo Nizeyimana Olivier:

    Mugabo Nizeyimana Olivier – Perezida

    Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

    Habiyakare Chantal – Komiseri ushinzwe Umutungo.

    Cyamwenshi Arthur – Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

    Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa

    IP Umutoni Chantal – Komiseri ushinzwe umutekano

    Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

    Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

    Uwanyirigira Delphine – Komiseri ushinzwe Amategeko

    Lt. Col. Mutsinzi Hubert – Komiseri w’Ubuvuzi

    Rurangirwa Louis yemerewe gukomeza akiyamamariza kuyobora FERWAFA

    Nizeyimana Olivier abo yatanze bose bujuje ibisabwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rurangirwa-na-nizeyimana-bahawe-umugisha-na-ferwafa-bemerewe-kwiyamamaza

  • Rubavu: Polisi yafunze abantu bane barimo abaganga batatu kubera gukoresha impapuro mpimbano #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Kigali Today aravuga ko tariki 4 Kamena 2021 nibwo Safari Olivier yafashwe saa yine n'igice z'ijoro yarengeje amasaha yo gutaha.

    Nyuma yo gusabwa kujyana imodoka kuri Polisi, Safari yatangiye inzira yo gushaka ibyangombwa bigaragaza ko yari avuye kwa muganga maze akoresha abaganga birengagije amahame y'umwuga, bamuha ibyangombwa by'uko yari avuye kwa muganga.

    Safari ngo yakoranye n'umukozi wa Farumasi, amuha imiti ijyanye n'itariki yafatiweho kugira ngo yemeze polisi ko yamuhohoteye.

    Ubwo Safari yari amaze kubona ibyangombwa bya muganga na Farumasi, yabihaye umuvandimwe abishyira kuri Twitter asaba Polisi y'u Rwanda kurenganura umuvandimwe we, ariko hakozwe iperereza biboneka ko Safari yakoze amakosa.

    Kuri sitasiyo ya Polisi aho afungiye, Safari avuga ko asaba Polisi y'u Rwanda imbabazi n'abo yakoresheje amakosa bakaba bari mu maboko ya Polisi.

    Jean Michel Nshimiyimana ni we wanditse urupapuro rwemeza ko Safari yari yivuje, ariko avuga ko yabisabwe n'undi muganga bakorana.

    Agira ati; “Njye nasabwe na mugenzi wanjye kwandika urwandiko rw'umurwayi kubera ko nari naraye izamu. Natekereje ko we yamusuzumye, nahise ndwandika nkeka ko baza kurufata, baza mu gitondo ndimo gukora raporo ngo ntahe.”

    Nshimiyimana avuga ko atari azi ikigamijwe kuko yabimenye nyuma.

    Mutoni Olive yatanze urupapuro rw'inyemezabuguzi bw'imiti avuga ko yakoze amakosa yo gusabwa kwandika itariki yarenze.

    Ati:“Yaje ku itariki ya 5 Kamena ansaba kwandika itariki ya 4, naketse ko ashaka nko kwishyuza, ni ibintu dusabwa kenshi, gusa ubu nibwo numvise ko ari ikosa kuko rinzanye mu buyobozi.”

    Izi nyandiko Safari yagiye yaka binyuranyije n'amategeko ni zo yari agamije gukoresha agaragaza ko Polisi yamuhohoteye.

    Ubu aho ari asaba imbabazi, akaburira n'abandi kwirinda gukora ibyaha nkana.

    Yagize ati “Mpagaze hano nsaba imbabazi nakoze ibintu binyuranyije n'amategeko nkasaba imbabazi na bagenzi banjye nashyize mu makosa, ndasaba n'abandi bashobora gutekereza gukora aya makosa kuyareka, kuko nanjye nabikoze nirwanaho ngo imodoka yanjye idafungwa iminsi itanu none ndabona ari byo nabiremereje.”

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari abantu bashobora gukorana n'abandi bitwaje ko bagiye guhabwa serivisi, bakaba barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse bikabaviramo gukora ibyaha.

    Agira ati “Uru ni urugero rukomeye, Safari yari yabeshye polisi imufashe nyuma y'amasaha yagenewe kugenda, yerekana imiti Abapolisi bumva ntibisobanutse ari yo mpamvu bamusabye kujyana imodoka kuri Polisi. Biratangaje kuba yarabyutse akajya guhimba inyandiko afashijwemo n'abaganga.”

    Akomeza agira ati “Abaganga bakwiye kuba bavura abantu ntibakwiye gufasha abantu guhimba inyandiko zo kwivurizaho.”

    CP Kabera avuga ko Polisi itabuza abantu kujya kwivuza cyangwa kugura imiti, ariko babikore kinyamwuga batagombye kubikora mu kwica amategeko.

    Ati “Polisi iragenzura abantu bagenda nyuma y'amasaha niba koko bagombye kugenda. Twigeze kuvuga ko hari abakoresha inyandiko mpimbano kandi biragaragaye, ubu abafashwe barajyanwa mu bugenzacyaha bakomeze mu bucamanza.”

    Polisi isaba abantu bafite ibibazo bakabwira abandi ngo nibabashyirire ku mbuga nkoranyambaga kandi bidasobanutse ko bidakwiye, igasaba ko ufite ikibazo yakigaragaza agaragaza n'ibimenyetso.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-polisi-yafunze-abantu-bane-barimo-abaganga-batatu-kubera-gukoresha

  • Abarundi barimo uwahoze ateka muri P5 bahakanye ibyaha baregwa –

    Muri 36 bari imbere y’urukiko, icumi muri bo ni abanyamahanga barimo Abarundi umunani, umunye-Congo n’Umugande.

    Aba barundi bireguye bahakana ibyaha bashinjwa barimo, Ndayizeye Saidi, Nduwayezu, Simpunga Grégoire na Ntezimana Tharcisse wo mu Kayanza, bavuze ko n’ubwo bari muri iyo mitwe bari bafite umwanya utabemerera gukora ibyaha kuko bose bari bafite imirimo iciriritse muri iyo mitwe.

    Simpunga Grégoire yabwiye urukiko ko mu mutwe wa P5 yari umutetsi ndetse n’aho babaga bari hose yabaga atwaye imizigo bityo ko ntaho yari guhurira no kwica.

    Yasobanuye ko yinjiyemo ashutswe kandi ko yari mu buzima bubi cyane ko afite umuryango w’abana bane yagombaga gushakira umugati ariko ngo ntiyari azi ko agiye mu ishyamba mu mutwe wa P5 urwanya Leta y’u Rwanda.

    Nduwayezu we yavuze ko yajyanywe abeshywe ko agiye kujya mu Gisirikare cy’u Burundi. Yasobanuye kandi ko Abasirikare b’u Burundi ari bo bamuhererekanyije n’inyenshyamba za ba Mai Mai mu kuri Tanganyika akajyanwa muri Congo. Nduwayezu yavuze ko yasobanukiwe ko ari mu mutwe w’abagamije gutera u Rwanda amazeyo ibyumweru bibiri.

    Mu kwisobanura kandi Nduwayezu yasobanuye ko akazi yakoraga muri P5 kari guhaha no gusenya.

    Ubwo ubushinjachaha bwagagazaga ko yari afite ubushake mu gisirikare kuko yemeye kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo agafatanya n’abandi urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana muri Kivu y’Amajyaruguru ngo barusheho no kwegera umupaka w’u Rwanda, Nduwayezu yahise asobanura ko ibyo gutera u Rwanda atari abizi ahubwo ko baje agira ngo bari kwimukira mu rindi shyamba, kandi we mu kuza yari yikoreye imyenda ariko ko nta mbunda yari afite.

    Ubabunganira mu mategeko, yavuze ko aba Barundi bose bajyanywe bakagezwa mu mashyamba ya Congo bashimuswe kandi ko batari kubasha gutoroka n’iminsi bamaze muri iyo mitwe babayeho ku gahato.

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwagaragaje ko nta cyari gutuma batitandukanya n’uwo mugambi mu gihe cyose batemeranya nawo kuko abo base bagiye bagaragaza ko bavuye mu Burundi bavuganye n’uwitwa Rashid w’Umunyarwanda kandi ko yari yabamenyesheje akazi bagiye gukora.

    Bwakomeje busobanura ko muri bo banizerwaga cyane muri P5 cyane ko Ndayizeye Saidi n’ubwo yagaragarije urukiko ko yakoraga imirimo iciriritse, yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe umutekano w’abayobozi b’uyu mutwe “Chief escort” bisobanura icyizere yagiriwe ndetse n’umuhate yari afite.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Simpunga Grégoire uvuga ko yashutswe na Mandela, atigeze agaragaza ubushake bwo kutawujyamo. Ngo kuba yarahabwaga uburenganzira bwo kujya guhaha yari afite umudendezo wo kuba yacika ariko nta bushake yagize.

    Ikindi bwagaragaje ko Ntezimana Tharcisse na we yari umwe mu bizerwa bityo aza kugirwa umuyobozi w’umutwe w’abakoraga uburinzi, ngo ibyo byose bisobanura ko bari abizerwa muri P5.

    Ubushinjachaha bwagaragarije urukiko ko ibyo bashingiraho bahakana nta gushidikanya ko babaye mu mutwe wa Gisirikare kuko bose banahawe imyitozo n’amahugurwa bya Gisirikare, ibyo kuvuga ko bahuye n’agahato katigobotorwa, bwavuze ko atari byo kuko ntawagerageje gucika muri bo ngo abure uko abikora.

    Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane abakekwa bakomeza kwisobanura ku byaha bashinjwa.

    Abarundi bisobanuye bahakana ibyaha baregwa bakoreye mu mutwe wa P5

  • Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament. #rwanda #RwOT

    Amakipe 78 arimo ay'abagabo n'ay'abagore yo hirya no hino ku isi, yamaze kwiyandikisha kugira ngo azitabire irushanwa mpuzamahanga ry'umukino wa Volleyball yo ku mucanga ryiswe 'IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament', bikaba biteganyijwe ko rizabera i Rubavu kuva ku ya 14-18 Nyakanga 2021.

    Iri rushanwa rigiye kubera muri Afurika uyu mwaka by'umwihariko mu Rwanda nyuma yaho aryari bube ryarabaye mu kwezi k'Ukuboza 2020 ariko kubera ubukana bwa Koronavirusi rishyirwa muri Gashyantare 2021 ariko nabwo ntiryaba, kugeza ubu iri rushanwa rikaba ryarashyize mu kwezi kwa Nyakanga 2021.

    Kugeza ubu iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe 78 yo mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye y'isi, aha twavuga nk'umugabane w'Amerika, Aziya , u Burayi ndetse na Afurika muri rusange.

    Mu makipe ategerejwe harimo ayo muri Leta z'unze Ubumwe z'Amerika zifite amakipe 6 mu bagabo ndetse n'andi 7 mu bagore, Austria yo ifitemo amakipe 5 mu bagabo ndetse n'andi 4 mu bagore, u Rwanda rwo ruhagarariwe n'amakipe abiri muri buri cyiciro.

    Mu makipe yamaze kwiyandikisha harimo ayo mu Rwanda, Austria, Czech Republic, Egypt, Italy, Slovenia, Denmark, Greece, Norway, Central Africa, Mali, DRC, Kenya, England, Gambia, Israel, Poland, Germany, Tanzania, Russia, Lithuania, Central Africa Rep, USA, Brazil, Canada, Cyprus, Netrherkands Antilles, Japan, Scotland, Ukraine, Netherlands ndetse na Switzerland.

    Ni ku ncuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwakira irushanwa riri kuri uru rwego nyuma yaho mu mwaka wa 2019 n'ubundi iri rushanwa rwaryakiriye rikabera i Rubavu, icyo gihe mu bagabo u Buyapani nibwo bwegukanye irushanwa ryiswe IFVB Beach Volleyball World Tour 1-star tournament naho mu bagore ryegukanywe n'u Buholandi.

    Kugeza ubu abakinnyi bazahagarira u Rwanda mu byiciro byombi bari i Rubavu aho batangiye umwiherero bitegura iri rushanwa, mu bagabo u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na Gatsinzi Venutse, Habanzintwari Fils, Ntagengwa Olivier ndetse na Akumuntu Kavalo Patrick.

    Mu kiciro cy'abagore u Rwanda ruhagarariwe na Nzayisenga Charlotte, Munezero Valentine, Mukantambara Seraphine ndetse na Mukandayisenga Benitha, umutoza w'amakipe yose ahagarariye ni Mana Jean Paul.

    The post Amakipe 78 aturutse hirya no hino ku isi agiye guhurira mu karere ka Rubavu muri IFVB Beach Volleyball 2-star World Tour tournament. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-78-aturutse-hirya-no-hino-ku-isi-agiye-guhurira-mu-karere-ka-rubavu-muri-ifvb-beach-volleyball-2-star-world-tour-tournament/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-78-aturutse-hirya-no-hino-ku-isi-agiye-guhurira-mu-karere-ka-rubavu-muri-ifvb-beach-volleyball-2-star-world-tour-tournament

  • Ubuzima bushya bubonerwa muri Kirisito Yesu… #rwanda #RwOT

    Abefeso 2:3- 6 ' 1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, 2ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira. 3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose. 4Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo 5 ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije), 6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’Umwuka turi muri Kristo Yesu.

    Mbese abibaza ngo ubuzima bushya ni iki? Ni amahirwe umuntu aba yongeye kubona abuboneye muri Kirisitu Yesu, akamuha ubugingo bushya. Mu buzima busanzwe iyo haje ikintu gishya gisimbura icyari gihari biba bivuze ko icyari gihari kitari gifite akamaro, gishaje cyangwa kikirusha ubwiza.

    Ni iyihe mpamvu haje ubundi buzima bushya? Bivuze ko ubwo buzima bwa mbere abantu barimo kujyenderamo bwari bupfuye. Iyo usomye uhereye mu gitabo cy’Itangiriro ubona urugendo rurerure rwagiye rukorwa kugira ngo umwana w’umuntu acungurwe. Kuko Imana ikimara gushyira Adamu na Eva muri Edeni Satani yararebye abona ko ikintu gishobora gutandukanya Imana n’umuntu burundu ari icyaha. Kuko Ijambo ry’Imana rivuga neza ko ibihembo by’ibiyaha ari urupfu. Yumvaga atandukanije umuntu n’Imana burundu nubwo yari igiye kubigeraho ariko si byo nanone.

    Ingaruka z’icyaha zageze ku muntu. Kuko Bibiliya ivuga ko batari bambaye bisobanuye ko bari bambaye ubwiza bw’Imana. Nyuma yo gukora icyaha, ubwiza bw’Imana bwarabahunze. Ikintu icyaha kigukorera ni ukukwambura ubwiza bw’Imana.

    Icya kabiri, umwana w’umuntu yirukanywe mu ngobyi ya Edeni, ikigaragara ni uko Satani yari atangiye kugera ku mugambi we. Nuko Imana imwirukana mu cyanya (presence) cyayo ikirindisha abakerubi bafite inkota kugira ngo atazarya ku giti cy’ubugingo kuko yari yamaze gususugura Imana. Icya gatatu yatakaje ubwenge. Ubwo bwenge Yobu arabuvuga ko ari ukubaha Uwiteka, aribwo bwenge kandi kuva mu byaha ariko ku jijuka.

    Icya kane yatakaje ubutware. Kuko Imana imurema yamuremanye ubutware ngo atware ikintu cyose none ubu ibyinshi biramutwara, ni yo mpamvu muri iyi minsi uhura n’umuntu akakubwira ati gusambana byarananiye kubireka, ni ukubera ko umuntu aba yaratakaje ubutware. Ariko uko byagenda kose utakiri kumwe n’Imana ntabwo wazigera ubitegeka.

    Satani atangiye kunezerwa ko atandukanije umuntu n’Imana nibwo urukundo rwayo rwahise rugaragara. Kuko Imana ibonye ko umuntu agiye kuzimira burundu yerekanye ko ishaka kumugarura mu cyanya cyayo. Kuko mu itangiriro Imana yica inyamaswa ikambika Adamu na Eva bisobanuye uwari kuzaza kuducungura ariwe Kirisitu kugira ngo atange ubugingo bwe acungure umuntu. Ibyo bitungura Satani. Aya ni yo mahirwe ya kabiri yabonetse, ari yo abantu bafata uko bishakiye ariko ni yo azashyirisha abantu mu rubanza.

    Imigani 8:29-30 'Kristo agaragaza neza ko ibinezaneza by’Imana ari ukugira ngo izabane n’umuntu' aribyo Satani yarwanyaga. Hari ibintu byinshi cyane Imana yagiye ikora kuko umuntu yakomeje kuba mubi, bigera n’aho yagambiriye kumurimbura ikamuvanaho, ari bwo yabonaga Nowa nk’umukiranutsi, imutegeka kubaza inkuge ari yo bagombaga guhungiramo, nayo yashushanyaga ubuhungiro bwa nyabwo umuntu ashobora guhungiramo akaga kose gatewe na Satani, aribwo Kirisitu Yesu. Ariko muri iyi minsi ntabwo abantu bari kubwira abantu kwinjira mu buhungiro, buzima, ahubwo barabwira guhunga ubukene nibindi ariko ubuhungiro bwa nyabwo ni Kirisitu. Uku ni ko byagenze ku bwa Nowa kugeza ubwo umwuzure wabatunguye bakarimbuka.

    Tugeze mu mwaka abantu bari kwishimiramo ariko umuntu wese yari akwiriye kwicara agafata umwanzuro wo gukurikira Kirisitu neza, adakebakeba , cyangwa ufite intege nke agasanga abatambyi bakamufasha, kuko ni umwaka Imana itwongereye kugira ngo dukosore ibyo mu ngeso zacu zidatunganye.

    Iri ni irengayobora ikintu Imana yakoze (kohereza Kirisitu). None rero nubwo ukora ibyaha Imana ikakwihorera, ntukagire ngo ntabwo Imana ikubona. Kuko kubura ubwenge kw’abantu amakosa yabo agenda yiyongeranya imbere yayo. Nubwo abantu benshi bakemeranya bakeza umurimo mubi ntabwo bivuze ko Imana yatubona nk’abakiranutsi, kuko ntabwo iba yabuze uko igenza. Kubw’urukundo rwayo ntiyahwemye gushaka uko icungura umuntu. Niryo isezerano rishya ariryo twahawe kubera Yesu. Kuko yari imaze kubona ko ibitambo ntacyo byatumariye. Yesu araza avukira mu mugore, avuka mu buryo bworoheye buri muntu wese kugirango amwisangemo, ntakindi kiraro, cyabasha gusiba umworera uri hagati y’umuntu n’Imana usibye amaraso ya Kirisitu.

    1korinto 15: 22 'nkuko bose bazaniwe gupfa na Adamu ninako bazaniwe kubaho na Kristo'. Uku ari ko kuva mu gisekuru cya Adamu tukimukira mu gisekuru gishya cya Kristo . Hari ibintu bidashoboka, gushakira imirimo y’uwazutse ku muntu utarigeze apfa. Ibi bireze mu matorero menshi aho abantu bari kwihangisha gukora imirimo y’abantu bazutse kandi kamere zabo zikiri nzima. Ntibishoboka nimba kamere yawe itarapfuye ngo ihambwe uzukire mu gisekuru cya Kirisitu.

    Pawulo yaranditse aravuga ngo abayoborwa n’Umwuka ni bo bana b’Imana. Rero ntiwakora imirimo y’Umwuka kandi kamere yawe itarigeze ipfa. Impamvu ubona biri kugenda bikugora ni uko kamere yawe itari yapfa. Kubera hari kamere abantu bagiye bagundira mu mitima yabo, bituma bagenda bahanga utundi dushya tudahishuwe n’Umwuka w’Imana ahubwo ari utuzanwa n’abadayimoni. Ni imikorere ya Satani.

    Umva ikikintu, ntabwo umwana w’umuntu ari we kitegererezo cyo gukizwa. Nubwo ufite ibyo wamureberaho, ntabwo ariwe kitegererezo, cyo kugenderwaho. Ikitegererezo ni Kirisitu wenyine. Kuko abantu muri iyi minsi barimo bagenda bagushwa n’abantu basanze bakuze mu ma dini. Ariko Pawulo arandika aravuga ati 'Natwe yaratuzuye idukuye mu mirimo yacu mibi ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi iduhindurana bazima na Kirisitu' uwatuzuye niwe kitegererezo.

    Ikibereye cyiza umuntu ni uko ahinduka, gakora umurimo w’Imana akiranuka, nubwo kuwukora atari igisobanuro cyo kugwiza ibyo ushaka byose, ahubwo icy’ingenzi ni ubugingo. Ngwino ugurane na Kirisitu, utange kamere yawe igiye ku kurimbuza, nawe aguhe ubugingo buhoraho.

    Pawulo ati 'Ariko ntimwishushanye n’abiki gihe ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya'. Kuko hari igihe umuntu ahinduka ariko ntahinduke rwose. Hanyuma imbaraga zagukuye hahandi kure ni nazo zakubashisha kunesha burundu. Kuko muri Kirisitu Yesu harimo imbaraga zibashisha kunesha byose, kuko impamvu wumva bidashoboka ni uko ukiri hanze. Kuko ibitambo byinshi by’indirimbo n’amashimwe avanze no gukiranirwa, ntabwo bishobora kunezeza Imana, gukora imirimo myinshi itegetswe n’abapasitoro udafite gukiranuka muri wowe nta gisobanuro bifite imbere y’Imana.

    Birasanaho abantu bari kwishyiriraho isezerano rya gatatu ryo kwicungura nk’aho amaraso ya Yesu nta cyo yabamariye. Aho abantu bari kwihimbira gukiranuka ko mu butunzi bwinshi, cyangwa ibintu abantu batanga mu nzu y’Imana bigatuma bakora amafuti nta muntu wabakoma, abandi bakitwaza imyanya y’ubuyobozi. Ariko ntabwo ibyo byose abantu bishingikirijeho byatuma bakizwa. Uyu ni umurimo w’Imana ntihakagire uwikomanga mu gatuza ngo avuge ngo nijyebishingiyeho.

    Ongera wigenzure kugira ngo urebe ko wahindutse, kugira ngo n’iby’Imana yakubwiye bizabashe kugusohoreraho. Ahari uyu mwanya ni ukugira ngo wisubiremo n’imigisha Imana yakugeneye izabashe ku kugeraho. Hinduka ube mu buzima bushya ubwo Kristo yaguteguriye.

    Umwigisha: Jean Claude DUKUZUMUREMYI

    Source: https://cepurhuye.org/

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bushya-bubonerwa-muri-Kirisito-Yesu.html

  • Uyu mugabo ntazigera aguca inyuma uko byagend… – #rwanda #RwOT

    Wakwibaza uti 'Ese ni ukubera iki tuvuga gucana inyuma?'. Ni ukubera ko umusore umaze gukura iyo yatangiye guca inyuma umugore we bihinduka ukundi akitwa andi mazina bigatuma abagabo beza ku bagore babo nabo bahinduka nabi, mbese akabicira isura.

    Ahari wakuze ubibona cyane, ukura ubona bamwe bahirika ingo zabo kubera gucana inyuma. Wowe uri gusoma iyi nkuru wasanga uhise utekereza urugero rufatika rw'urugo rwahirimye kubera umugabo cyangwa umugore wacaga inyuma uwo bashakanye, sibyo se? Igisubizo ni wowe wagitanga.

    Ahari hari umugabo ubona babeshyera ko aca umugore inyuma, iyi nkuru numara kuyisoma neza ni wowe urafata uruhande umushyiramo kuko igaragaza ko umugabo wa nyawe akatajya aca inyuma umugore we.

    1.      Umugabo wa nyawe abazi uko yubaha umugore

    Kubaha ni igice cy'imbere mu mibanire y'abantu babiri. Kubaha bituma umubano ubaho nk'ikintu gikuru cy’ingenzi ndetse kubaha bituma umubabo w'abantu babiri (Umugore n'umugabo) uramba, bakamarana igihe. Kubaha ni cyo kintu gishyira urukundo rwabo ku yindi ntera, bikabafasha gukura muri byose.

    Kubaha bituma umugabo wanyawe, amenya urwego umugore ariho bigatuma amwubaha cyane kandi neza, bituma amenya ingano y'urukundo akwiriye kumuha. Umugabo w'ukuri yubaha umugore cyane kuko abazi ko ari cyo kintu cyiza agomba kumuha, ibi ni byo bigaragaza ko atamuca inyuma na rimwe. Ntabwo yamwubahuka ntibibaho.

    2.      Umugabo wa nyawe ntahubuka

    Umugabo w'ukuri ajya mu mubano yamaze kubona ko ari umubano uhamye ndetse ushyitse ku buryo atapfa gukundana n'umuntu abona ko adashobotse kugeza babanye. Uyu mugabo aba ashaka umugore uzamufata ikiganza mu buzima bwose, ubwiza cyangwa ububi.

    Umugore uzamufasha mu bihe byiza n'ibibi. Guhubuka ni iby'abasore nabo badashobotse bashakana n’abakunzi babo b’abakobwa ejo bagatandukana. Umugabo w'ukuri urukundo rwe arugira ruzima ndetse umubano we n'uwo akunda awuha agaciro cyane (Very Serious).

    3.      Umugabo w'ukuri ntaba ashaka kubaho mu kinyoma

    Iyo umuntu aguca inyuma aba yumva yakubeshya cyane, mbese aba yumva yahora akubeshya, uyu muntu aba atunzwe n'ikinyoma. Umugabo uca inyuma uwo bashakanye ahora ari gushaka uburyo arashushanya ikinyoma mu gihe yaba yenda gufatwa. Umugabo w'ukuri rero ntaba yifuza kubaho mu buzima bw'ikinyoma na rimwe. Avugisha ukuri naho bitari ngombwa. Uyu mugabo nimuba mutarabana azakubwira ubuzima bwe bwose kugira ngo ubone ishusho y'uwo ari we.

    4.      Umugabo w'ukuri amenya kwiyobora

    Umugabo w'ukuri aba afite imbaraga zihagije ku buryo amenya kuyobora ubuzima bwe we ubwe. Kuba yashobora kuba umugabo w'umugore umwe (One-woman-man) ni ikintu aharanira kandi akanakigeraho. Uyu mugabo nta n’ubwo aba yumva yagendana n'abandi cyane kuko aba afite uwo akunda kandi ari wo yumva ko batemberana.

    5.      Umugabo w'ukuri ntatekereza icyababaza uwo bashakanye

    Nk'uko twabivuze mu ntangiriro, umugabo w'ukuri yubaha uwo bashakanye. Ntabwo atekereza icyababaza uwo bashakanye. Iyo uciye inyuma uwo mubana mugatana bibabaza uwo mwabanaga ukamubera isomo mubuzima.

    6.      Kubana n'abagore babiri biba ari nk'igihano ku mugabo w'ukuri

    7.      Umugabo w'ukuri aba yifitemo imbaraga zo kuba yatandukana n'uwo bashakanye.

    Impamvu nyamukuru ituma abantu bacana inyuma ni uko baba batishimanye n'abo bashakanye maze bagahitamo kujya kwirebera abandi bantu. Mu rundi ruhande baba batinya gutandukana n'ubwo ibintu biba bitameze neza. Uyu mugabo we rero yizera ko icyiza ari ugutandukana n'umuntu kuruta kumuca inyuma cyangwa kumubeshya. Nibwo buryo bwiza bwo kwerekana icyubahiro n'agaciro kabo.

    8.      Umugabo w'ukuri aba azi ikintu cy'ukuri mu buzima kandi cy'agaciro k’uwo akunda

    Amarangamutima, ibyiyumviro, urukundo, ibitazibagirana,.. Hari ibintu byinshi mu buzima bikwiye kuba iby'ingenzi cyane kurenza ibindi, ibi rero ni byo uwo mugabo yubaha kandi akabiha agaciro.Uyu mugabo ntazigera aguca inyuma.

    ISOMO: Ese aha hanze turacyafite abagabo b'ukuri, abagabo beza cyane ku bo bashakanye? Ese twavuga ko ari nk'abagabo bangahe b'ukuri basomye iyi nkuru? Ese niba uri umugore wasomye iyi nkuru wemeranya natwe? Ni ngombwa ko mu buzima duharanira kubana neza n'abo twashakanye hatabayemo kwikunda. Urukundo ruharanira kubana niba wubaha mugenzi wawe nzi neza ko utazemera ikintu na kimwe cyo kumubabaza. Ngaho rero mukunde nk'uko nawe agukunda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106421/uyu-mugabo-ntazigera-aguca-inyuma-uko-byagenda-kose-dore-ibihamya-106421.html

  • Miss Global Beauty Rwanda :Abakobwa 22 bahawe itike yo gukomeza abandi 11 barasezererwa[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Kanama ,nibwo Akanama Nkemurampaka kari kangizwe na Titania Matekuolava,Chelsea, Fernandez na Anastasia Lebediuk kifashishijwe mu guhitamo abakobwa 22 bakomeje.

    Akanama nkemurampaka katoranyije aba bakobwa kagendeye ku bitwaye neza mu gice cyo kwiyerekana mu makanzu maremare(Long Gown Competition),abakobwa barushije abandi amanota mu gice cyo gusobanura neza amashusho bifashe bohereje(Video Presation) n'abagize amanota menshi mumatora yo kuri internet.

    Mu gice cya 'Long Gown Competition' hakomeje abakobwa batanu barimo Clementine ufite Numero 22, Diane nimero 25,Isabella na nimero 3 ,Queen na nimero 21, Honorine ufite numero 9 na Grace [ufite nimero 6].


    Mu itora ryo kuri internet(Votes) hakomeje abakobwa bane barimo Stella wa numero 8, Landrine ufite numero 7,Gretta ufite numero 10 na Diane ufite numero 4.

    Mu gice cya 'Video Presatation'hakomeje abakobwa 12 barimo Yvette 1,Venuse 2,Bladine 5, Nadia 11,Sheilla 5 ,Celine 17, Alia 18, Cynthia 19, Vanessa 42, Teta 27,Yvette 29na Assuma 30.

    Uhagarariye Embrance Africa Ndekwe Paulette itegura iri rushanwa ,yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko bari gushyingira kuri 'Long Gown Competition' na 'Video presation' mu guhitamo abajya muri kimwe cya kabiri ariko bahisemo no kongeramo abitwaye neza mu matora kuri internet.

    Yagize ati 'Ubundi twari kwibanda cyane kuri 'Long Grown competition'hatoranywa abajya muri 'Semi-Final'ariko hatoranyijwemo abo ngabo gusa harengaho na Landrine ariko yari yaratambutse mu itora ryo kuri internet .

    Yakomeje agira ati'Amahirwe yo gutambuka muri 'Long Grown Competion' hahise hatoranywa abitwaye neza mu gusobanura neza amashusho bohereje 'Video Presentation 'batambukira aho ngaho abari basigaye'

    Aba bakobwa bazambikwa amakamba yabo mu birori byo gutangaza abahize abandi bazaserukira igihugu, bazajya mu marushanwa y'ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.

    Abakobwa 22 bazajya mu cyiciro kibanziriza icya nyuma bazamenyekana ku wa 8 Kamena uyu mwaka mu gihe amakamba azatangwa ku wa 24 Kamena, ahantu hataratoranywa neza kuko abari gutegura irushanwa hari amahoteli bari kuvugana nabo ku buryo bazakora iki gikorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.








    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-global-beauty-rwanda-abakobwa-22-bahawe-itike-yo-gukomeza-abandi-11

  • Rubavu: Bafashwe na Polisi barengeje amasaha, bacura impapuro z’uko bari bavuye kwa muganga –

    Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yerekanye abaganga batatu batanze ibyemezo byemeza ko umuntu arwaye (ordonance Médicale) ku bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakarenza amasaha kugira ngo bigaragare ko bari bagiye kwivuza , bakitabaza imbuga nkoranyambaga kugira ngo imodoka yabo irekurwe.

    Umwe mu bafashwe yagize ati “Tariki 4 natashye saa yine zarenze abapolisi baramfata mbereka ibinini bahita bamanura imodoka yanjye, n’uko mugenzi wanjye ahamagara umuganga baziranye kugira ngo anshakire ordonance ariko dusanga atakoze , aduha mugenzi wakoze arayidukorera. Ndasaba imbabazi kubera amakosa nakoze nkabona ordonance ijyanye n’imiti kuko byatumye bagenzi banjye nabo bagwa mu makosa’’.

    Yakomeje asaba imbabazi kandi ku kuba yarahaye amafoto yose murumuna we kugira ngo bakoreshe urubuga rwa Twitter, ngo avuge ko barenganye bitume bamurekura.

    Umukozi wo kwa muganga watanze inyemezabwishyu yabeshye amatariki y’igihe abafashwe bishyuriye, yasabye imbabazi avuga ko yakoze amakosa.

    Ati “Umwe yanzaniye Ordonance iriho itariki ya 4 ansaba ko Facture nayihuza n’itariki iri kuri Ordonance ndabimukorera kuko numvaga nta kibazo kuko umuntu ashobora kubikorera umuntu bitewe n’impamvu nkuko tujya tubikora n’ubusanzwe nkiyo umuntu akeneye kuzajya kwishyuza kugira ngo igihe yivurije gihure n’imiti. Kuba ndi hano mbonye ko ari ikosa, ndasaba bagenzi banjye kwirinda aya makosa’’.

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco yavuze ko umuntu ufite ibibazo bikomeye nubwo yarenga isaha hari uburyo bwo kumufasha bitagakwiye ko bikorwamo ibyaha, aburira abitwaza imbuga nkoranyambaga nka Twitter bafashwe kugira ngo berekane ko polisi yabahohoteye kandi babeshya.

    Ati “Abantu bumve ko ingamba zo kwirinda icyorezo n’amabwiriza atangwa bagomba kuyubahiriza uko yakabaye ariko ntabwo polisi yabuza umuntu ufite ikibazo cyose cyakemuka birimo no kuba yarenza amasaha yagenwe kubera impamvu igaragara,ariko kubeshya polisi yagufata nijoro ukerekana imiti, bakubaza ordonance ukavuga ko ntayo ufite ukabeshya bwacya bikagaragara ko wagiye kubwira inshuti zawe z’abaganga ngo ziyiguhimbire, ntabwo aribyo.”

    Kabera yavuze ko n’umuco mubi wo gukwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo umuntu wakoze amakosa afungurwe ku gitutu atari wo.

    Ati “ Hari umuco turi kubona aho umuntu ahagarara Rubavu agakora amakosa yarangiza akabeshya uri Kigali ngo namushyirire ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter amakuru ashaka kugaragaza ko polisi irimo gukora nabi, uwo mugabo nijoro ntabwo yari yerekanye ordonance na facture yaguriyeho imiti ariko byagaragaye ko mu gitondo yagiye kubihimba akabiha mugenzi we uri i Kigali ngo abishyireho’’.

    Yavuze ko polisi itazihanganira abakora ibi bintu.

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

    Abafashwe bagiye gushyikirizwa RIB

    Umwe mu bafashwe akajya gucurisha impapuro mpimbano z’uko yari arwaye akanasaba ko bamuvuganira ku mbuga nkoranyambaga

    Uyu muganga yemeye gutanga ordonnance ku bantu kandi abizi ko batigeze baza kwivuza

  • Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze ’Norrsken Foundation’ ifite icyicaro mu Rwanda –

    Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cya mbere ufite muri Afurika.

    Perezida Kagame yakiriye Adalberth nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n’abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.

    Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.

    Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivisI hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry’ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30 z’amadolari ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

    Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

    Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100$ na miliyoni imwe y’amadolari ku mushinga umwe.

    Norrsken Foundation ifite intego yo gushinga ibigo 20 ku Isi yose.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango ‘Norrsken Foundation’ utera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga

    Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro

    Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda