Blog

  • Miss Mutesi Jolly arabarizwa Dar es Salaam, yakiriwe neza #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly arabarizwa muri Tanzania aho yagiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyerekeranye no gutegura Miss East Africa, irushanwa ry’ubwiza rigiye kubera muri iki gihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Mutesi Jolly yafashe rutimikirere yerekeza muri Tanzania aho yagiranye ikiganoro n’itangazamakuru cyerekeranye n’iri rushanwa ry’ubwiza ririmo gutegurwa rya Miss East Africa rizaba mu mpera z’uyu mwaka.

    Akigera muri iki gihugu yakiriwe neza cyane aho kuva ku kibuga cy’indege yari yahawe moto igenda imbere y’imodoka ye imushakira inzira kugira ngo adakererwa

    Mutesi Jolly akaba n’umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, yavuze ko uyu mushinga wa Miss East Africa biteze ko uzatanga abakobwa benshi kandi bazagira akamaro muri sosiyete.

    Ati'ndi hano kubera Miss East Africa, ndi hano nka visi perezida, twarumvikanye (…) iyo bavuze irushanwa ry’ubwiza abantu benshi bumva ubwiza gusa umusatsi, uko basa…, dushaka kugira abagore benshi bagira uruhare muri sosiyete, batekereza ko hari byinshi biri inyuma y’ikamaba.'

    Yakomeje avuga ko ibihugu byose bya East Africa(akarere k’Afurika y’Iburasirazuba) bifatanyije muri uyu mushinga hari icyo bizafasha umwana w’umukobwa ndetse bigafasha n’ibuhugu mu buryo bw’ubukungu.

    Miss Mutesi Jolly akaba yungirije Rena Callist wateguye iri rushanwa ryabaye bwa mbere mu 1996 rikaba riheruka kuba mu 2012.

    Ni irushanwa ryitezwe ko kuri iyi nshuro rizitabirwa n’abakobwa baturutse mu bihugu bigera kuri 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

    Nyuma y’ibyumweru 2 nibwo hazamenyekana gahunda zose zijyanye n’iri rushanwa, aho Mutesi Jolly ari muri iki gihugu muri gahunda yo kubitegura, byitezwe ko na we ashobora kumarayo ibyumweru 2.

    Miss Mutesi Jolly yakiriwe Dar es Salaam mu bikorwa bya Miss East Africa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-arabarizwa-dar-es-salaam-yakiriwe-neza

  • Iperereza : Ikishe Me Bukuru wapfiriye i Nyabugogo cyamenyekanye #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko iperereza ku rupfu rw’uriya munyamategeko ryarangiye ndetse ko ryerekanye icyamwishe.

    Dr Murangira uvuga ko harebwe amashusho yafashwe na camera z’inyubako y’Isoko rizwi nk’Inkundamahoro aho yapfiriye, zagaragaje ko yiyahuye.

    Yagize ati 'Amashusho ya camera z’igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.'

    Ubwo uriya munyamategeko yapfaga, hakurikiye amakuru menshi arimo ay’abavugaga ko yishwe gusa icyo gihe RIB yari yasabye abantu kwirinda kumva aya makuru mbere y’uko iperereza rirangira.

    Dr Murangira yanenze abakwirakwiza aya makuru y’ibinyoma by’umwihariko agaruka ku muntu wahaye ikiganiro (interview) umuntu urwaye mu mutwe uzwi muri kariya gace ka Nyabugogo agatanga amakuru anyuranye n’ukuri.

    Dr Murangira yagize ati 'Umuntu w’umunyamakuru utambutsa ibintu nk’ibyo aba afite undi murongo.'

    Me Bukuru Ntwali yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 02 Kamena 2021 ubwo yamanukaga mu igorofa ya gatanu y’inyubako ikoreramo isoko rizwi nk’Inkundamahoro.

    Uyu Munyamategeko akimara gupfa, ntihahise hamenyekana imyirondoro ye gusa nyuma Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ari uriya munyamategeko wari usanzwe yunganira abantu mu nkiko.

    Me Bukuru Ntwali wari uzwi cyane mu gusesengura ibijyanye n’Ikibazo cy’Abanyamulenge bakomeje kwicirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Iperereza-Ikishe-Me-Bukuru-wapfiriye-i-Nyabugogo-cyamenyekanye

  • Amashirakinyoma ku “gukazanura” –

    Mu bikubiye mu cyiswe ubukubaganyi, harimo no “gukazanura” byakoreshwaga bavuga umubyeyi washize isoni agatinyuka gukorana imibonano mpuzabitsina n’umukazana we (umugore w’umuhungu we).

    Byakunze gutera urujijo abo mu gisekuru gishya, bamwe babwirwa ko wari umugenzo wemewe wabaga hose kandi ugakorwa bizwi. Abazi neza iby’umuco bahamya ko byakorwaga rwihishwa.

    Umuhanga mu by’umuco Nyarwanda, Nsanzabera Jean de Dieu, yasobanuye ko ubusanzwe umukazana abari nk’umwana w’umubyeyi, bityo kuryamana nawe ni umuco mubi utakorerwa ahabona.

    Iyo habayeho gukazanura, bivuze ko bwa bukazana afite “uba ubumwambuye umugize umugore wawe”.

    Nsanzabera yagize ati “Ubusanzwe umukazana aba ari nk’umwana wawe, umufata nk’umukobwa wawe. Rero kuryamana nawe urumva ko ari ubukubaganyi ntabwo ari ibintu umuco Nyarwanda wemera.”

    Kuko mu myaka yo hambere abasore batajyaga biteretera nk’uko biri ubu, umusore yahitirwagamo na se umukobwa azagira umugore. Byashoboraga guterwa n’imico se w’umuhungu yabonanye uwo mwari cyangwa bigaterwa n’ubushuti imiryango bakomokamo ifitanye.

    Byumvikane ko se w’umuhungu yabaga azi umukobwa mbere y’uko umusore amuzana ndetse ari we wagize uruhare runini kugira ngo babane.

    Ba babyeyi b’imico mibi ngo nibo bacaga ruhinga nyuma bagahenga umugabo adahari,bakububa bakinjirira umukazana.

    Nsanzabera yavuze ko byatezaga amakimbirane akomeye mu muryango iyo umuhungu yamenyaga ko se yaryamanye n’umugore we, ku buryo byashoboraga no gusenya urwo rugo.

    Gukazanura bya nyabyo…

    Nubwo bwose bwari ubugwari busebetse ku mubyeyi wakazanuye, Nsanzabera yavuze ko ibyari byarahawe izina ryo gukazanura nyabyo cyari igihe umubyeyi yegukanaga umugore byeruye.

    Ati “Gukazanura bya nyabyo ni igihe umuhungu yabaga yifitiye umugore se yabona ari mwiza akamumwambura. Cyangwa umuhungu agashaka umugore yamara gupfa, se akamutwara.”

    Ibyo ariko ngo yari imico mibi yarangaga ba babyeyi batagira indangagaciro n’ubundi.

    Mu muco Nyarwanda uwatandukiriye ashyirwa imbere y’umuryango bakamugira inama akazibukira, ariko uwakazanuye yafatwaga nk’uwakoze amahano bagaterera iyo.

    Nsanzabera yavuze ko gukazanura byari bizwi ko ari imico mibi bigatuma n’ababyishoramo babikora rwihishwa ku buryo utabimuhamya. N’aho byabaga byamenyekanye,yabaga yabihakana.

    Umwana wavukaga muri ubwo buryo nta kidasanzwe cyamutandukanyaga n’abandi basangiye nyina. Yarerwaga nkabo ndetse no guhabwa umunani agahabwa nk’uwabo.

    Icyakora se w’umuhungu yashoboraga guha umukazana nk’inka akitwaza ko amwubaha cyangwa amwitwaraho neza.


  • Itangazamakuru mu Rwanda, imodoka itagira feri ikeneye umushoferi? –

    Ni amazina y’ibinyamakuru bibiri bitazibagirana mu mateka y’u Rwanda ku ruhare rwabyo mu kwenyegeza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abahanga bavuga ko itangazamakuru ari inkota y’amugi abiri atyaye, uwo ryasingije ugira ngo ni Malayika ariko uwo ryangishije abandi ntabona n’aho gusaba amazi.

    Hari abemeza neza ko mu 1994 iyo hataba RTLM, Kangura n’ibindi binyamakuru byari mu murongo wa Jenoside, hari Abatutsi bamwe bari kurokoka. Hejuru yo kuba inyigisho zibiba urwango zari kutagera kure n’abatutsi bagiye bahigwa nyuma y’uko aho bihishe haranzwe kuri Radio ubu baba bakiriho.

    Umugambi wabyaye Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100 wacuzwe n’abanyapolitiki babi, itangazamakuru ryo mu Rwanda rigira uruhare rukomeye mu gushishikariza Abanyarwanda kwanga no kwica bagenzi babo.

    Icyakora nanone, itangazamakuru ryo mu Rwanda, rimaze igihe ritanga umusanzu mu kuzahura ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda nyuma yo kugira uruhare mu kubisenya.

    Bamwe mu basesengura itangazamakuru ryo mu Rwanda mu bihe bya mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi baganiriye na IGIHE, bavuze uko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryitwaye, by’umwihariko kuva mu 1994, kugeza mu 2021, ubwo Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27.

    Kugira ngo itangazamakuru ribashe gucengeza mu Banyarwanda, ingengabitekerezo ya Jenoside nta nkomyi, ryisunze icyitiriwe ukutaniganwa ijambo cyashyizweho na Leta ya Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda, nk’uko bigarukwaho na Tom Nda Ndahiro, inararibonye akaba n’umusesenguzi mu bitambutswa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

    Ati “Ibyo itangazamakuru ryakoze mu gihe cya Jenoside, ni leta yabirifashijemo. Uwareba ukuntu leta ya Habyarimana yaretse abantu bakavuga ibyo bashaka, yakwibeshya ko bwari uburyo bwo guha ubwisanzure itanagazamakuru. Babazaga Habyarimana impamvu areka ibitangazamakuru bikabiba urwango, akavuga ko we ashyigikiye kutaniganwa ijambo.”

    Umunyamakuru Nshimiyimana Sam Gody wakoze mu binyamakuru bitandukanye mbere na nyuma ya Jenoside, yavuze ko itangazamakuru ribiba urwango mbere ya Jenoside ryari rishyigikiwe na Leta kugeza ubwo abaturage babihabwa ku buntu.

    Ati “Abashishikarizaga abantu gukora Jenoside, ntabwo babuzwaga gukora, ahubwo bahabwaga n’amafaranga. Bitewe n’uko bamwe mu baturage bangaga kugura ibinyamakuru bibiba urwango, abaturage babihabwaga ku buntu, basanzwe mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi.”

    Ibitangazamakuru Leta ya Habyarima yanyuzagamo ibitekerezo by’ivangura, byahabwaga amafaranga, bigaterwa inkunga ngo bikomeze inshingano, mu gihe abakoraga itangazamakuru ry’umwuga ntaho babogamiye ibinyamakuru byabo byimwaga inkunga.

    Nshimiyimana Sam Gody yavuze ko kuba Leta yateguye Jenoside yararebereye itangazamakuru ribiba urwango aribyo byatumye haboneka ibinyamakuru byinshi bishishikariza abahutu kwica abatutsi

    Nshimiyimana yavuze ko Jenoside imaze gutangira, abanyamakuru batari bari mu mugambi wa Jenoside ari bamwe mu bibasiriwe, mu gihe itangazamakuru ribiba urwango bahawe rugari.

    Mu bishwe mbere hari uwari Minisitiri w’Itangazamakuru Rucogoza Faustin. Bimwe mu bitangazamakuru byarahagaze, ibindi bisigara bikora nabi.

    Ati “Abaturage bari barimye amatwi ibitangazamakuru bibiba urwango, ku buryo n’abakomokaga hamwe n’abateguraga Jenoside batabihaga agaciro. Ahubwo wasangaga bagura ibyo leta yarwanyaga, kuko ni byo byavugishaga ukuri.”

    “Gukangurira Abanyarwanda kwica bagenzi babo byafashe indi ntera, aho abaturage babwirwaga ko nibica Abatutsi bazajya bahita batwara imitungo yabo. Ntekereza ko kubwira abaturage ko nibica bagenzi babo bari buhite bagwiza ubutunzi, ari bumwe mu buryo abashishikarizaga abantu ubwicanyi bifashishije bakoshya benshi.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, Leta yihutiye gushyira imbaraga mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Itangazamakuru nubwo ryari ryaragize uruhare mu gusenya igihugu, ryari rigikenewe ngo rigisubiranye ahanyuze ubutumwa bw’urwango, hanyure ubw’ihumure n’icyizere kuri ejo hazaza.

    Barore Cleophas, umunyamakuru wa RBA unayoboye Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru ryakoze akazi gakomeye mu rugamba rwo kubaka igihugu, by’umwihariko mu kongera kubanisha Abanyarwanda. Ibitekerezo bishishikariza Abanyarwanda kongera kunga ubumwe, gutangaza ko amahoro yagarutse mu Rwanda, ibikorwa byo gucyura no gushishikariza impunzi gutaha, ntahandi byari kunyuzwa, uretse mu itangazamakuru. Ryatanze umusanzu ugaragara, cyane ko n’abarikoragamo wabona ko basobanukiwe icyerekezo gishya cy’igihugu.”

    Barore kandi, yabwiye IGIHE ko ijwi ry’itangazamakuru Nyarwanda naryo ryazamutse, ku buryo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byavugaga u Rwanda mu ndimi z’amahanga byatangije ibiganiro kandi bigatangira gutangaza amaku avuga ku Rwanda mu Kinyarwana.

    Yavuze ko mu myaka ya 1995 na 1997, ibitangazamakuru BBC na VOA (Ijwi rya Amerika) byashyize muri gahunda zabyo Ikinyarwanda.

    Nk’umuntu wabonye itangazamakuru mu gihe na nyuma gato ya Jenoside, Barore yemeza ko hari iterambere rigaragara ryabayeho mu itangazamakuru nyarwanda. Abishingira ku kuba abanyamakuru b’Abanyarwanda baragiye bahabwa imirimo mu bitangazamakuru mpuzamahanga, kandi leta igafatanya n’abarigize gushyiraho amategeko arushaho kuriteza imbere.

    Umunyamakuru Barore yavuze ko hakenewe itangazamakuru rikora kinyamnwuga ariko ritunga abaririmo

    Abanyamakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirijwe ubutabera bagahabwa ibihano bitandukanye nka Ngeze Hassan wayoboraga Kangura, Nahimana Ferdinand wari umunyamakuru wa RTLM, Valérie Bemeriki na Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu bakoreraga RTLM n’abandi.

    Hari abanyamakuru bakwiriye gucungirwa hafi….

    Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW) yabwiye IGIHE ko nubwo nta wakwirengagiza ibyiza itangazamakuru ryafashije mu kongera kubaka u Rwanda, hari ibigikeneye kunozwa.

    Ati “Mu nkuru zisanzwe, hari ibitangazamakuru bigerageza kugaruka ku bumwe n’ubwiyunge, ariko ibiganiro ntabwo biraba byinshi. Umuntu yavuga ko hari umusanzu itangazamakuru riri gutanga mu guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ariko haracyari byinshi byo gukora. Hakwiye kongerwamo imbaraga.”

    Mu gihe Nshimiyimana Sam Gody ashima ko hasigaye hariho uburyo butandukanye umunyabakuru ashobora kubonamo amafaranga nka YouTube, yanavuze ko hari abanyamakuru bo mu Rwanda bakwiye gucungirwa hafi, kuko ngo bigaragara ko babonye urwaho bashobora kurogoya ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bashyize imbere muri iyi minsi.

    Ati “Hari abo mbona bashobora gukora nk’ibyo ababibye urwango bikatugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoze. Hari abo bigaragara ko batacengewe n’isomo amateka yadusigiye. Haracyagaragara inkuru zimwe na zimwe zibogamye, ziba zakozwe n’abanyamakuru bigira abavugizi b’amatsinda ntazi.”

    Ibi kandi byashimangiwe na Ingabire Immaculée wabwiye IGIHE ko hari abiyita abanyamakuru barya ruswa bagatambutsa ubutumwa bubangamira intego z’ubumwe n’ubwiyunge.

    Yavuze ko YouTube ari umwe mu miyoboro migari ababiba urwango n’amacakubiri bifashisha mu kugoreka amateka y’u Rwanda.

    Ati “Hari abanyamakuru baherutse kwemera ko bohererejwe amafaranga na Rusesabagina Paul. Ubu muntu arafungura umuyoboro wa YouTube, yarangiza akiyita umunyamakuru, kandi yarangiza akakubwira ngo yohererezwa amafaranga n’abantu bari hanze y’u Rwanda, usanga biganjemo abagoreka amateka y’u Rwanda. Barabakoresha bagatangaza ibidakwiye, kandi ni imbogamizi ikomeye ku bumwe n’ubwiyunge turi guharanira.”

    Ingabire yavuze ko hakwiriye amavugurura mu mategeko agenga itangazamakuru, ku buryo uwemererwa gukora uwo mwuga aba ari umuntu ubikwiriye koko.

    Ati “Kubona umuntu abyuka mu gitondo agafungura umuyoboro kuri YouTube, hanyuma akitwa umunyamakuru, ni imbogamizi ikomeye cyane. Natewe isoni n’aho umucamanza atinyuka akavuga ngo ‘kwemera ko uri umunyamakuru w’umwuga ntibisaba ko uba ufite ikarita y’itangazamakuru, wajya no muri RDB [Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere] ugafungura YouTube tawe’. Dukwiye gutandukanya abanyamakuru n’abashoramari . Leta nisobanure neza umunyamakuru uwo ari we, kandi hagarazwe uko uwatandukiriye akurikiranwa”.

    Ingabire Marie Immaculée yavuze ko Leta isabwa kugaragaza neza ukwiriye kwitwa umunyamakuru n’utari we kugira ngo hakumirwa abashobora kuryitwaza bagakora ibitari byo

    Barore yavuze ko ikindi gikeneye kwitabwaho kuri ubu, ari amikoro y’ibitangazamakuru n’abanyamakuru kugira bakore kinyamwuga nubwo atabibona nk’impamvu yo gutezuka ku mahame.

    Ati “Gukena kw’itangazamakuru birababaje, nta n’uwabyifuza. Hari abanyamakuru bakoreshwa ntibahembwe, ndetse hari n’abareze abakoresha babo mu nkiko baranabatsinda. Ariko nanone, ubukene ntibukwiye kuba urwitwazo, ngo umunyamakuru abushingireho ahemuka. Hari igihe umuntu ajya mu itangazamakuru yari asanzwe ari impirimbanyi mu bindi bintu, akitwikira umwambaro w’ubunyamakuru, ariko afite ibindi aharanira.”

    Kugeza ubu, mu Rwanda habarirwa ibitangazamakuru 161[byanditse muri RGB], bitambutsa inkuru n’ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda kwirinda

    Umusesenguguzi Tom Ndahiro yemeza ko itangazamakuru ryijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe n’uko byari bishyigikiwe na Leta

  • RIB yatangaje icyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umunyamategeko Bukuru Ntwali –

    RIB yatangaje ko amashusho yafashwe na camera zo mu isoko ryitwa Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo, yagaragaje ko yiyahuye atishwe nk’uko hari abari batangiye kubivuga.

    Mu masaha y’igitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y’umugabo wiyahuye ahanutse mu igorofa.

    Imyirondoro ye yabanje kutamenyekana kuko nta byangombwa yari afite ariko nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze RIB yatangaje ko ari umunyamategeko Bukuru Ntwali wari usanzwe atuye ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara.

    Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Bukuru yiyahuye.

    Ati “Twebwe ibyo twagenje nk’urwego rw’ubugenzacyaha, biragaragaza neza ko yiyahuye. Amashusho ya camera z’igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.”

    Dr Murangira yanenze abakwirakwije amakuru atandukanye n’ukuri, bavuga ko ashobora kuba yishwe .

    Ati “Hari abantu bafatiranye iki cyabaye batangira kubikabiriza bavuga ngo yarishwe, babihuza n’ibindi byabaye by’abantu biyahuye nabyo bigaragara ko biyahuye.”

    “Umuntu yaragiye aha interview umurwayi wo mu mutwe uzwi Nyabugogo, aramubaza ati ese wabonye uko byagenze, ati njye nabibonye, ngo umuntu yaje aparika imodoka. Mu by’ukuri nta modoka yaparitse, nta nubwo azi gutwara. Ntabwo yari amuzi […] ntazi uwo ari we noneho ahita abihuza n’urugo rwe. Umuntu w’umunyamakuru utambutsa ibintu nk’ibyo aba afite undi murongo.”

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b’Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Biteganyijwe ko Bukuru azashyingurwa kuri uyu wa Kane. Saa moya hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru, saa mbili habeho gusezera umurambo mu rugo rwe ku Kimisagara naho saa sita habe umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Iperereza rya RIB ryagaragaje ko Me Bukuru Ntwali yiyahuye

  • Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi igera kuri itanu hatangajwe amakuru ko Col Augustin Nshimiyimana wa FDLR yafashwe ariko amakuru n'uburyo yafashwemo ntiyajya ahagaragara.

    Uyu munsi umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ayo makuru ari impamo ko Col Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda kandi zigizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda yafashwe ku cyumweru gishize muri Kivu ya ruguru agafatirwa mu rusengero

    Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk'uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

    Nkuko 'Curé Ngoma' yabitangarije BBC ati: 'Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata'. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by'umuryango we bwite.

    Mu kwezi gushize leta ya DR Congo yatangaje ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri bigamije kurandura imitwe y'inyeshyamba irimo n'iyo mu bindi bihugu ihakorera ariko by'umwihariko kuva Perezida Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi ntabwo imitwe irwanya u Rwanda byabahiriye, abenshi barishwe abandi bazanwa mu Rwanda.

    Uwari umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen Mudacumura yaguwe gitumo yicanwa n'abandi bamubaga hafi harimo n'umunyamabanga we wihariye Col Sixbert tariki ya 17/18 Nzeli 2019, naho Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, Col Mpiranya Leo Cyprien basimburanye mu kuyobora RUD Urunana bicwa bakurikiranye umwaka ushize.

    Col Augustin Nshimiyimana avuka mu cyahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (Nyabihu y'ubu) akaba ari mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y'abacengezi akaba na mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y'abacengezi muri 1998 ndetse n'uwahoze ari umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace wiyitaga Bazeyi Fils La Forge wafashwe akazanwa mu Rwanda avuye mu nama muri Uganda yari yatumiwemo na Perezida Museveni ngo bihuze na RNC.

    Uwasimbuye Col Nkundiye ku buyobozi bwa FDLR ariwe Lt Col Dr Mugemanyi nawe yahise yicwa mu kwezi kumwe n'uwo yari asimbuye.
    Ubu umutwe wa FDLR ishami rya gisirikari ariryo FOCA riyoborwa na Gen Pacifique Ntawunguka bita OMEGA.

    The post Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuvugizi-wa-fdlr-yemeje-ko-col-augustin-nshimiyimana-yafatiwe-mu-rusengero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuvugizi-wa-fdlr-yemeje-ko-col-augustin-nshimiyimana-yafatiwe-mu-rusengero

  • Urubanza rw'abahoze ari inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana rwakomeje – #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwashingiye ibirego ku bitero byagabwe mu Rwanda mu Ukwakira 2019, ubwo inyeshyamba 67 zinjiraga ku mupaka w'u Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashyikira mu Karere ka Musanze mu Kinigi, bakagaba igitero cyahitanye abaturage b'inzirakarengane 14, bishwe mu buryo buteye agahinda kuko bamwe bitewe ibyuma, abandi baterwa ubuhiri, mbere y'uko ingabo z'u Rwanda zitabara zikica inyeshyamba 19, izindi zigakwira imishwaro.

    Abari imbere y'Urukiko ni abafashwe uwo munsi ndetse n'abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bose hamwe bakaba ari 36, buri wese muri bo akaba ari guhabwa umwanya wo kwiregura ku byaha ashinjwa.

    Mu bireguye harimo Kabayija Seleman wahoze ari Sous- Lieutenant ndetse akaba yari no mu basirikare bakuru b'izi nyeshyamba ndetse akaba yarabashije no gutoroka icyo gitero.

    Mu Rukiko, uyu mugabo yireguye avuga ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka kwihimura ku gisirikare cy'u Rwanda, nyuma y'uko bari bamaze iminsi baraswaho n'ingabo za Congo muri gahunda icyo gihugu cyari gifite yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwacyo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo bwiregure budafite ishingiro kuko iyo aba barwanya baza kuba bashaka kwihimura gusa, bari kurwanya ingabo aho kwica abaturage basanzwe.

    Abiregura bavuze ko ibitero byatumye bihimura, byari byagabwe n'ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'ingabo za Congo, ariko ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro ubwo bwiregure bufite, kuko izo nyeshyamba zitari zifite uburenganzira bwo kuba mu mitwe y'iterabwoba, kandi ko ingabo za Congo zari zifite uburenganzira bwo kurwanya iyo mitwe, kuko ihungabanya umutekano.

    Mu bwiregure bwabo kandi, aba barwanyi bavuze ko bishe abaturage kuko bari bategetswe n'abayobozi babo kuzica gusa ababitambitse, kandi abaturage bishwe bakaba bitambitse izo nyeshyamba.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure budafite ishingiro kuko abenshi mu bishwe basanzwe mu ngo zabo, ibyerekana ko batari babarwanyije.

    Abahoze ari inyeshyamba mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rw-abahoze-ari-abarwanyi-ba-p5-na-rud-urunana-rwakomeje

  • Afite imyaka 10 akaba afite ibiro birenga 100| Ntabwo abasha kugenda| Innocente – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Innocente utuye mu Karere ka Rulindo yatunguye abantu kubera ukuntu apima ibiro 100. Ababyeyi b'uyu mwana bavuze ko uyu mwana yavukanye ibiro bisanzwe nk'ibyo abandi bana bose basanzwe bavukana nyuma agenda abyibuha uko imyaka yakomeje kwicuma.

    Nkuko ababyeyi ba Innocente babitangarije Afrimax Tv dukesha iyi nkuru bavuze ko bamaze kubona ukuntu umwana wabo arimo kugenda abyibuha bamujyanye kwa muganga gusa kwa muganga bakomezaga gusanga nta burwayi afite. Mu gukomeza kuvuza uyu mwana, ababyeyi be babwiwe ko uburwayi afite bitavurirwa mu Rwanda. Babasaba gushaka ubufasha kugirango Innocente azajye kuvurirwa mu gihugu cy'Ubufaransa.

    Mu bushobozi buke bw'ababyeyi ba Innocente ntabwo bari kubasha kubona miliyoni enye babasabye zo kugirango Innocente ajyanwe kuvurirwa mu gihugu cy'ubufaransa. Ababyeyi ba Innocente bavuze ko nta bindi bibazo bikomeye bijyanye n'uburwayi Innocente ajya agira dore ko adakunda kujyanwa kwa muganga kwivuza indi ndwara uretse umubyibuho ukabije afite babwiwe ko bishobora kuba ari ikibazo cy'imisemburo y'umubiri we yagize.

    Innocente

    Ku bifuza kubafasha mwabahamagara kuri 0783884044.

    Source : https://yegob.rw/afite-imyaka-10-akaba-afite-ibiro-birenga-100-ntabwo-abasha-kugenda-innocente/

  • Abakinnyi bagera kuri 13 ba Rayon Sports basoje amasezerano, abongererwa ni mbarwa #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura ibyumweru 2 ngo shampiyona umwaka wa 2021 irangire, abakinnyi ba Rayon Sports benshi barimo gusoza amasezerano yabo mu gihe abasobora kongererwa ari mbarwa.

    Uko byagenda kose iyo umwaka w’imikino urangiye hari abakinnyi baba bagomba gusohoka mu ikipe hakinjiramo abandi, yaba asoje amasezerano, abo ikipe yirukanye ndetse n’abo andi makipe ashobora kurambagiza bakaba bagurishwa.

    Uyu munsi inkuru yacu iragaruka muri Rayon Sports aho abakinnyi bayo bagera kuri 13 basoje amasezerano ariko abashobora kongererwa ni bake kuko iyi kipe yifuza gukora impinduka, hari n’abo izirukana bagifite amasezerano.

    Ku ikubitiro, kapiteni w’iyi kipe Rugwiro Herve wayigezemo muri 2019 avuye muri APR FC, yasinye imyaka 2, nyuma y’uyu mwaka w’imikino azaba asoje amasezerano ye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu myugariro ashobora kongererwa amasezerano ariko mu gihe abandi bakinnyi iyi kipe yifuza bakina ku mwanya we bataboneka, ku isonga haravugwa Emery Bayisenge.

    Myugariro Kayumba Soter yinjiye muri Rayon Sports mu ntangiriro za 2020 aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe n’igice ubu akaba ari ku musozo w’amasezerano ye. Uyu mukinnyi ikipe nta gahunda ifite yo kumwongerera amasezerano cyane ko no mu gihe ahamaze nta mwanya uhagije wo gukina yabonye.

    Ndizeye Samuel ukina mu bwugarizi na we ari ku mpera z’amasezerano ye muri Rayon Sports amaze imyaka 2 akinira. Na we ntabwo ari k’urutonde rw’abo iyi kipe yifuza kongera amasezerano.

    Habimana Hussein Eto’o, umwe mu basore bayoboye ubwugarizi bw’iyi kipe muri iyi shampiyona, na we aracyashidikanywaho ko ashobora kongererwa amasezerano.

    Sekamana Maxime, yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka wa 2019 avuye muri APR FC, ubu arimo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe ikunzwe mu Rwanda. Bitewe n’uburyo yagoranye n’iyi kipe ayishyuza amafaranga ye, biragoranye ko yakongera amasezerano.

    Nshimiyimana Amran nawe yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri 2019 ubwo yari yirukanywe muri APR FC na we asoje amasezerano akaba na we ari mu bakinnyi batazongererwa amasezerano.

    Rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert wageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2017 avuye muri Pepiniere FC, asoje amasezerano ye ndetse iyi kipe yifuza kumwongerera amasezerano ariko we ntabikozwa, bivugwa yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC.

    Undi mukinnyi uri k’umusozo w’amasezerano ye ni Luvumbu Hertier ukomoka muri DR Congo wasinyiye iyi kipe mu mpera za Mata 2021, ayisinyira kuyikinira shampiyona ya 2021 igomba gukinwa amezi 2. Uyu ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifuza kongerera amasezerano.

    Intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports, Sugira Ernest na we yatijwe umwaka umwe ari nawo yari asigaraniye APR FC, akaba arimo kuwusoza ariko amakuru avuga ko nta masezerano azongererwa kandi ngo afite amakipe hanze amwifuza.

    Mu mpera za Mata 2021, Muhire Kevin na we yasinyiye Rayon Sports amezi 2 ya shampiyona, na we azaba asoje amasezerano ye nyuma ya shampiyona.

    Uyu mukinnyi ubu afite ikibazo cy’imvune, Rayon Sports yifuza kumugumana ariko na none yasinye nk’intizanyo ya Saham Club agifitiye amasezerano, byasaba ko iyi kipe yakwemera kumurekura.

    Rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire, Drissa Dagnogo na we arimo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe, na we akaba atazongererwa.

    Umunyamali utarigeze akinira umukino n’umwe Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, aho yivumbuye kubera ko atarishyurwa, Omar Sidebe na we ntabwo azaba ari kumwe n’iyi kipe umwaka utaha kuko asoje amasezerano kandi iyi kipe ikaba itazamwongerera amasezerano.

    Umukinnyi ukina hagati mu kibuga ukomoka muri Cote d’Ivoire, Jean Vital Ourega akaba ari intizanyo ya TP Mazembe muri iyi kipe aho amasezerano ye y’amezi 6 yarangiye. Rayon Sports yifuza kumwongerera amasezerano.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-bagera-kuri-13-ba-rayon-sports-basoje-amasezerano-abongererwa-ni-mbarwa

  • Urubanza rw’abahoze ari inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana rwakomeje –

    Ubushinjacyaha bwashingiye ibirego ku bitero byagabwe mu Rwanda mu Ukwakira 2019, ubwo inyeshyamba 67 zinjiraga ku mupaka w’u Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashyikira mu Karere ka Musanze mu Kinigi, bakagaba igitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane 14, bishwe mu buryo buteye agahinda kuko bamwe bitewe ibyuma, abandi baterwa ubuhiri, mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zitabara zikica inyeshyamba 19, izindi zigakwira imishwaro.

    Abari imbere y’Urukiko ni abafashwe uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bose hamwe bakaba ari 36, buri wese muri bo akaba ari guhabwa umwanya wo kwiregura ku byaha ashinjwa.

    Mu bireguye harimo Kabayija Seleman wahoze ari Sous- Lieutenant ndetse akaba yari no mu basirikare bakuru b’izi nyeshyamba ndetse akaba yarabashije no gutoroka icyo gitero.

    Mu Rukiko, uyu mugabo yireguye avuga ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka kwihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda icyo gihugu cyari gifite yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwacyo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo bwiregure budafite ishingiro kuko iyo aba barwanya baza kuba bashaka kwihimura gusa, bari kurwanya ingabo aho kwica abaturage basanzwe.

    Abiregura bavuze ko ibitero byatumye bihimura, byari byagabwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Congo, ariko ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro ubwo bwiregure bufite, kuko izo nyeshyamba zitari zifite uburenganzira bwo kuba mu mitwe y’iterabwoba, kandi ko ingabo za Congo zari zifite uburenganzira bwo kurwanya iyo mitwe, kuko ihungabanya umutekano.

    Mu bwiregure bwabo kandi, aba barwanyi bavuze ko bishe abaturage kuko bari bategetswe n’abayobozi babo kuzica gusa ababitambitse, kandi abaturage bishwe bakaba bitambitse izo nyeshyamba.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure budafite ishingiro kuko abenshi mu bishwe basanzwe mu ngo zabo, ibyerekana ko batari babarwanyije.

    Abahoze ari inyeshyamba mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare