Blog

  • Umugore wari uhagaze kuri etaje ya 6 arashinjwa kujugunya hasi umwana we amuziza kurira #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yari hejuru kuri etaje ya 6 mu nzu ndende y'amagorofa menshi ahitwa Saratov,arangije afata uyu mukobwa we w'imyaka 3 witwa Anastasia amucurika hasi amufashe umupira uracika niko kumurekura agwa hasi.

    Polisi yavuze ko amashusho ya CCTV,yafashe uyu mwana muto Anastasia ari kurira cyane abwira nyina ati 'Mama,mfite ubwoba,mfite ubwoba,mfite ubwoba'hanyma ahanuka ahantu hareshya na metero 18 ahita apfa.

    Ikinyamakuru Life News cyavuze ko uyu mwana akimara kwikubita hasi uyu mugore yirutse ajya gufata umurambo hasi arangije yinjira muri lift amusubiza mu nzu babagamo muri etaje ya 6.

    CCTV zagaragaje uyu mugore ari kuzunguza uyu mwana nk'ushakakumuzura.Ibinyamakuru byo mu Burusiya byavuze ko uyu mugore yashakaga gukanga uyu mwana kuko ngo hamufashe umupira amwereka ko niyongera kurira cyane azamujugunya hasi hanyuma iyi myenda yari yambaye iracika yikubita hasi arapfa.

    Ibi ngo byabaye madamu Ruzankina avuye mu kabyiniro ndetse ngo yari yananyoye inzoga.

    Umwe mu banyuze kuri iyi etaje yavuze ko yumvise umwana ari kuvuza induru cyane ari hejuru yongeraho ati 'Mu kanya numvise ikintu cyikubise hasi,urusaku rurarangira.Mpindukiye nabonye ari umwana muto w'umukobwa wuzuye amaraso,mpite njya guhamagara abashinzwe umutekano.'

    Abaturanyi bavuze ko uyu mugore yababwiye ko uyu mwana yuriye ku rubaraza wenyine ndetse amubwira ko ashobora guhanuka hasi birangira bibaye.

    Ruzankina yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana muto nahamwa n'ibyaha azakatirwa igifungo cy'imyaka 21.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umugore-wari-uhagaze-kuri-etaje-ya-6-arashinjwa-kujugunya-hasi-umwana-we

  • Dore inseko nziza! The Ben yongeye guca amarenga y’urwo akunda Miss Pamela #rwanda #RwOT

    Urukundo rukomeje kuganza hagati y’umuhanzi The Ben na Miss Uwicyeza Pamela, ni nyuma y’ifoto y’uyu mukobwa The Ben yashyize hanze igaherekezwa n’amagambo aryoheye amatwi yumvikanye bwa mbere mu ndirimbo ye.

    'Dore inseko nziza, oooh my God', aya ni amwe mu magambo agize indirimbo y’urukundo yakunzwe na benshi, 'Naremeye' ya Mugisha Benjamin wamamanye nka The Ben ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Niyo magambo yakoresheje ku ifoto ya Uwicyeza Pamela yashyize kuri Instagram Stories ye mu rwego rwo gushimangira urwo akunda uyu mwari w’uburanga.

    Kuva mu mpera za 2019 nibwo aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo ndetse bigenda bishimangirwa n’ibimenyetso bimwe na bimwe.

    Ubwo The Ben yizihizaga isabukuru ku wa 9 Mutarama 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uwicyeza Pamella yagize ati”Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe.”

    Uyu mukobwa kandi yashyize hanze ifoto hanze ari kumwe na The Ben iherekezwa n’amagambo agira ati 'Mine', bivuze ngo 'uwanjye'.

    Mu Kubuza 2020, The Ben yaje gushyira hanze amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa aho bari basohokeye mu gihugu cya Tanzania.

    Amafoto aba bombi bari kumwe ni kimwe mu bintu byagiye bigaragaza ko iyo bari kumwe ukuntu baba bahuje urugwiro.

    Iyi foto yumvikanaga mu ndirimbo ‘Naremeye’ ya ‘The Ben’

    Pamela umukobwa wigaruriye umutima wa The Ben

    Amafoto bari kumwe arivugira ibyo bo batabasha kuvuga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/dore-inseko-nziza-the-ben-yongeye-guca-amarenga-y-urwo-akunda-miss-pamela

  • Kera kabaye, Urukiko rwa EAC rugiye kuburanisha urubanza rw’Abanyarwanda bahohotewe na Uganda –

    Uru rubanza rugiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, nyuma yo kumara hafi imyaka ibiri, abanyarwanda bagitegereje guhabwa ubutabera.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru rubanza ruzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference aho ababuranyi bazaburana bari i Kigali mu gihe inteko iburanisha yo izaba iri i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cy’uru Rukiko.

    Me Butera Emmanuel wunganira bamwe muri aba Banyarwanda yabwiye IGIHE ko icyo bazaburana kuri uyu wa Kane ari ubusabe bwari bwagaragajwe n’umukiliya we n’abo bahuje ikirego, aho bari basabye ko urubanza rwabo rwakwihutishwa.

    Ati “Icyo twari twasabye ni uko urubanza rwacu rwashyirwa mu gihe cya vuba kugira ngo rwihutishwe ndetse nicyo tuzaba tuburana ejo.”

    Muri Kanama 2019, nibwo aba Banyarwanda uko ari icyenda bagejeje ikirego cyabo ku Biro by’Urukiko rwa EAC, biri i Kigali.

    Inkuru bifitanye isano: Byagendekeye bite Abanyarwanda icyenda bareze Uganda mu Rukiko rwa EAC?

    Mu 2019 nibwo Abanyarwanda icyenda bajyanye Uganda mu rukiko bayishinja kubahohotera n’iyicarubozo

  • Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze ’Norrsken Foundation’,umuryango ufite icyicaro mu Rwanda –

    Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019.

    Perezida Kagame yakiriye Adelberth nyuma y’uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n’abiyandikishije bifuza kuzafashwa n’uyu muryango utegamiye kuri Leta.

    Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw’ubucuruzi.

    Mbere y’uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suede, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivise hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry’ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30$, ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

    Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

    Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by’ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100$ na miliyoni 1$ ku mushinga umwe.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango ‘Norrsken Foundation’ utera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga

    Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro

    Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda

  • Muhanga : Hari abitwikira ijoro bakajya gusenya imva ngo babone 'Inzuma’ zo kugurisha #rwanda #RwOT

    Ni amarimbi abiri arimo iriherereye mu Mudugudu Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye ndetse n’irindi ryo mu Mudugudu wa Munyinya mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

    Abaturiye ayo marimbi bashinja abacuruza injyamani kuba ari bo bakuraho ibyo bikoresho nijoro bakajya kubigurisha mu Mujyi i Kigali.

    Umutesi Laetitia wo mu Mudugudu wa Munyinya utuye hafi n’irimbi, avuga ko abo yita abashinyaguzi bakunze kwitwikira ijoro abantu baryamye, kandi ko nubwo yabumva atatinyuka kubyuka ngo abirukane kuko bashobora kumugirira nabi.

    Yagize ati 'Kera abantu batinyaga irimbi, kunyura ku mva byari biteye ubwoba, none kubera gukunda amafaranga bazura n’uwapfuye.'

    Mutuyinka Odette avuga ko ibyo aba baturage bakora bigayitse mu muco Nyarwanda, akifuza ko Ubuyobozi bushyiraho abazamu cyangwa bukegurira amarimbi abikorera.

    Yagize ati 'Imyaka mfite ni myinshi ubu nibwo mbonye aya mahano y’abantu batinyuka kwiba ibikoresho biri ku mva z’abatakiriho.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée, avuga ko itegeko rigena imicungire y’amarimbi ryasohotse mu minsi ishize, kandi bashaka gushyira mu bikorwa ibirimo.

    Ati 'Aho risohokoye twavuga ko ritashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye, gusa tugiye kuryohereza mu Mirenge kugira ngo ryubahirizwe.'

    Mukagatana avuga ko bashobora kuyegurira abantu bishyize hamwe, kuko kugeza ubu nta bitabo birimo urutonde rw’abantu bashyinguye muri ayo marimbi.

    Ati 'Abakuraho ibyo bikoresho jye mbita abajura kuko batabivanaho ngo babite hasi, cyangwa ngo babijugunye.'

    Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri aya marimbi, banenga inzego z’ibanze ko zidaha agaciro imicungire yayo, cyangwa ngo bayahe amakoperative.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Hari-abitwikira-ijoro-bakajya-gusenya-imva-ngo-babone-Inzuma-zo-kugurisha

  • Byiringiro Lague agiye kuzajya akinira ikipe yo mu Busuwisi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague wari usanzwe akinira ikipe ya APR FC ku mwanya wa rutahizamu, wagiye gukora igeragezwa mu Busuwisi kuri invitation ya FC Zurich, yasinye amasezerano y'imyaka 3 mu ikipe ya Neuchâtel Xamax FCS.

    Nk'uko amakuru atugeraho abihamya, Lague ntabwo yumvikanye na FC Zurich nubwo ariyo yari yamutumiye ahubwo agiye gukina muri iyi kipeyigeze gutwara igikombe cya shampiyona mu myaka yashize, ubu iri kubarizwa mu cyiciro cya 2.

    Ubuyobozi bwa APR FC bwaherukaga guhakana amakuru y'uko Lague yerekeje muri FC Zurich ndetse busaba abakunzi b'umupira gutegereza ikipe nshya bumvikanye.

    Biteganyijwe nta gihindutse ko uyu Lague azasubira mu Busuwisi Tariki ya 23 Kamena gutangira akazi muri iyi kipe ye nshya.

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b'u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

    Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye yifuzwa n'amakipe atandukanye kandi akomeye.

    Byiringiro Lague wazamuwe mu Ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020. Hari nyuma y'uko Rayon Sports yari yifuje kumuha miliyoni 10 Frw ngo ayisinyire.

    Uyu musore w'imyaka 21, yatsinze ibitego bitandatu muri Shampiyona y'umwaka ushize w'imikino ndetse afatwa nk'umwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bafite impano yihariye.

    Source : https://yegob.rw/byiringiro-lague-agiye-kuzajya-akinira-ikipe-yo-mu-busuwisi/

  • Ibigo bya leta byasabwe kubika no kubungabunga inyandiko zifitiye igihugu akamaro –

    Ni ubutumwa bwagenewe Abanyarwanda mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyandiko ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Inyandiko, ikigega cy’amateka n’umurage by’Abanyarwanda’.

    Ubusanzwe Ishyinguranyandiko ryakira inyandiko z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’abikorera zifitiye igihugu akamaro; zikabikwa neza, zigazitangarizwa Abanyarwanda kugira ngo zibafashe kumenya ibyaranze amateka y’u Rwanda.

    Muri izo nyandiko haba harimo raporo z’ibikorwa bya buri munsi, imbwirwaruhame z’abayobozi, inyandiko z’ihererekanyabubasha, ibyemezo by’inama ziba zakozwe n’ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami ry’Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo, Uwineza Marie Claude, yavuze ko kwizihiza umunsi wahariwe inyandiko bivuze kuzirikana no guha agaciro inyandiko muri rusange n’abakora mu rwego rwo kuzibungabunga.

    Leta y’u Rwanda mu 2012, yemeje politiki igenga imicungire y’amakuru abitswe n’inyandiko zishyinguwe ishyiraho imirongo ngenderwaho mu kubika, kubungabunga, kwita ku byemezo, imyanzuro ya leta n’ibikorwa byayo kugira ngo bibungabungwe.

    Mu Rwanda hari inyandiko nkeya cyane kuko hagendewe ku bipimo mpuzamahanga byifashishwa mu gupima ubwinshi bw’inyandiko [Mètre linéaire], mu Ishyinguranyandiko y’Igihugu hari izisaga 480. Ubaze muri paji, zirenga gato paji miliyoni eshanu.

    Impamvu yateye ubuke bw’inyandiko ni ibibazo birimo Ubukoloni aho zimwe zigaragaza amateka y’u Rwanda zajyanywe n’Abakoloni ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibikorwa birimo Ikigo cyari gishinzwe Ishyinguranyandiko byasenyutse inyinshi zikaburirwa irengero.

    Uwineza ati “Impamvu ari nkeya ni uko guhera mu 1994 kuzamura ntabwo twigeze twakira inyandiko ziturutse mu bigo, izo dufite ni iza mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyabiteye ni uko twari dufite ububiko buto.”

    Yakomeje agira ati “Ikindi na none n’izo nyandiko tuvuga dufite zagiye zigabanuka kubera ko mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yadutwaye abantu yangiza n’ibintu. Ikigo cyabikaga inyandiko cyarasenywe, inyandiko zimwe ziratatana, hari abagiye bakuramo izo bakeneye bakazijyana, abagiye bazitwika, bityo tuza kwisanga dufite inyandiko nkeya.”

    Uwineza avuga ko kugeza ubu hari kubakwa inyubako nshya yagenewe ishyinguranyandiko ndetse bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka ushobora kurangira yaratangiye gukoreshwa aho byitezwe ko ibigo n’inzego za leta byose bizatanga inyandiko zikabikwa n’Inteko y’Umuco.

    Kugeza ubu Inteko y’Umuco yatangiye uburyo bwo kubika inyandiko muri mudasobwa (Electronic document conservation), mu rwego rwo kwirinda ko hashobora kuzongera kubaho ikibazo cyangwa ibiza bishobora gutuma inyandiko zangirika.

    Mu Rwanda hagiye kuzura Ikigo kizajya gishyirwamo inyandiko z’amateka n’ubuzima bw’igihugu muri rusange

    Isi yizihiza Umunsi wahariwe inyandiko ku ya 9 Kamena buri mwaka

  • RIB yatangaje ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa wa mugabo wahanutse ku Inkundamahoro #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'igitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 2 Kamena 2021, nibwo hasakaye inkuru y'umugabo wiyahuye ahanutse mu igorofa ryo ku isoko rizwi nko ku Nkundamahoro I Nyabugogo.

    RIB yatangaje ko amashusho yafashwe na camera zo mu isoko ryitwa Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo, yagaragaje ko yiyahuye atishwe nk'uko hari abari batangiye kubivuga.

    Imyirondoro ye yabanje kutamenyekana kuko nta byangombwa yari afite ariko nyuma yo gukora iperereza ry'ibanze RIB yatangaje ko ari umunyamategeko Bukuru Ntwali wari usanzwe atuye ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara.

    Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y'u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko Bukuru yiyahuye.

    Ati 'Twebwe ibyo twagenje nk'urwego rw'ubugenzacyaha, biragaragaza neza ko yiyahuye. Amashusho ya camera z'igihe yinjiye, uko yaje arinjira, arazamuka muri etage ageze hejuru arinaga. Ibyo nta gushidikanya kurimo.'

    Dr Murangira yanenze abakwirakwije amakuru atandukanye n'ukuri, bavuga ko ashobora kuba yishwe .

    Ati 'Hari abantu bafatiranye iki cyabaye batangira kubikabiriza bavuga ngo yarishwe, babihuza n'ibindi byabaye by'abantu bapfuye nabyo bigaragara ko biyahuye.'

    'Umuntu yaragiye aha interview umurwayi wo mu mutwe uzwi Nyabugogo, aramubaza ati ese wabonye uko byagenze, ati njye nabibonye, ngo umuntu yaje aparika imodoka. Mu by'ukuri nta modoka yaparitse, nta nubwo azi gutwara. Ntabwo yari amuzi […] ntazi uwo ari we noneho ahita abihuza n'urugo rwe. Umuntu w'umunyamakuru utambutsa ibintu nk'ibyo aba afite undi murongo.'

    Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko ukurikirana imanza zitandukanye. Yagiye agaragara kenshi avuganira abaturage b'Abanyamulenge bamaze igihe bahohoterwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ihohoterwa bakorerwa rihagarara.

    Biteganyijwe ko Bukuru azashyingurwa kuri uyu wa Kane. Saa moya hazabaho gufata umurambo mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru, saa mbili habeho gusezera umurambo mu rugo rwe ku Kimisagara naho saa sita habe umuhango wo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yatangaje-ibyavuye-mu-iperereza-ku-rupfu-rwa-wa-mugabo-wahanutse-ku

  • Intare y'inyabwoba yaguye mu ishyo ry'imbogo yurira igiti kugira ngo ikize amagara [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Gafotozi witwa Olav Thokle w'imyaka 54 ukomoka Norway,niwe washyize hanze ifoto y'iyi ntare iri mu giti yihishe izi mbogo zari nyinshi.

    Intare 4 zo mu itsinda ryiswe Black Rock Boys zirukanse ku mbogo 500 ariko izi ntare zahuye n'uruva gusenya kuko imwe muri izi imbogo yahagaze izirukaho iyi ntare y'inyabwoba ibona pariki iyicikiyeho niko guhita yurira igiti ngo idapfa.

    Uyu gafotozi warimo kwirebera ibi birori yavuze ko iyi ntare yamaze amasaha menshi yihishe muri iki giti kubera ubwoba.

    Olav yagize ati 'Imbogo zamenye ko hafi yazo hari intare hanyuma ikomeye muri zo ihita izirukaho 3 muri zo zirahunga zirayisiga hanyuma imwe igotwa n'ishyo ry'izi mbogo inanirwa gucika.

    Yahise ibona igiti kiri cyonyine niko kwiruka iracyurira ihunga izi mbogo zari nini cyane.Yahamaze isaha kugeza ubwo imbogo zavuye muri ako gace.'

    Olav akunze kuzenguruka isi yose afotora inyamaswa z'inkazi aho yageze muri Alaska, Svalbard, Finland no hirya no hino muri Africa.

    Masai Mara n'icyanya kinini kibamo intare,ingwe,ibisamagwe n'izindi nyamaswa nini z'inkazi.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/intare-y-inyabwoba-yaguye-mu-ishyo-ry-imbogo-yurira-igiti-kugira-ngo-ikize

  • Impinduka mu buzima bw’i Nyagatare nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya (Amafoto) –

    Impinduka zikorwa mu Karere ka Nyagatare zifitanye isano no kuba kari mu twatoranyijwe kubakwamo imijyi yunganira uwa Kigali. Utu Turere ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

    Kimwe n’i Nyagatare, muri iyi mijyi hari kubakwa imihanda mu mushinga Guverinoma y’u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y’Isi igashoramo miliyoni 95$.

    Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, uzasozwa muri Nyakanga 2021. Mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Mu gihe icya kabiri kireshya n’ibilometero 43.69 na ruhurura zireshya na 12.015 km, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Muri Nyagatare by’umwihariko mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ya 3,9km yatwaye asaga miliyari 3 na miliyoni 142 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na 2.187 km za 537.829.840 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe gusoza muri Nyakanga 2021, hubatswe imihanda ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw mu gihe ruhurura zireshya na 3.16km zatwaye 471.998.725 RwF.

    -  Aba mbere batangiye kuganura ku bikorwa remezo begerejwe

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse yoroshya ingendo hagati y’ab’ingeri zitandukanye.

    Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry’imihanda ryatumye ikigo cyabo kibarizwamo abanyeshuri 1200 kigira agaciro.

    Ati “Abagisura babona uburyo bakigeramo biboroheye. Mu bihe by’imvura twagiraga abana basibaga ishuri batinye icyondo, ariko ubu iyo ihise umuhanda uhita wumuka bakaza ku ishuri batikandagira.’’

    Yavuze ko kuri ubu hari isuku kuko yaba abarimu bafite ibinyabiziga byabo n’abana banyura mu nzira nziza ndetse n’ibinyabiziga bibagemurira ibiribwa ndetse n’ibikoresho bihagera nta nkomyi.

    Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y’ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we ari mu batangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mushoramari afite amacumbi, inyubako z’ubucuruzi ndetse ari no kubaka inzu z’amaduka zihagaze miliyoni 30 Frw.

    Yagize ati “Batubwiye ko bagiye gushyiraho kaburimbo, natwe dutangira gutekereza uko twahazamura inyubako z’ubucuruzi. Hari ibitaro [bya Nyagatare], gare n’uyu muhanda, byatumye nubaka kugira ngo nagure ibikorwa.’’

    “Umuhanda ni akarusho, nkatwe dufite imodoka, ntabwo zangirika. Kuva bongereye kubaka na rukarakara byatumye abantu benshi biyongera muri Nyagatare, ni yo mpamvu ubucuruzi bwacu bugenda neza kuko abaturage borohewe no kubaka.’’

    -  Iterambere ry’imihanda rirakataje

    Iraguha Samuel utuye mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko umuhanda numara gukorwa bizoroshya ubuhahirane, bikagabanya impanuka n’ibindi bibazo. Twamusanze mu muhanda wa Kinihira ahateganyijwe kubakwa ureshya na 4.5km.

    Ati “Iyo umuntu azi ko umuhanda ari mwiza, umuntu aba akeye kandi n’umugenzi atega akaba akeye.’’

    Muri iki cyiciro cya gatatu, hazubakwa n’imihanda igana kuri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare. Ni intambwe abanyeshuri basanga ari ingenzi kuko uzabafasha mu ngendo no gukemura ibibazo by’umutekano.

    Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati “Mbere hari ikibazo cy’umutekano muke aho bamwe bibwagwa amatelefoni n’imashini kuko habaga hijimye. Hari n’abashoboraga gufatwa ku ngufu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze gutanga ishusho nshya y’umujyi kuko ahenshi yanyuze hanagejejwe amashanyarazi.

    Ati “Iyi mihanda irorohereza inyubako z’ubucuruzi. Kuba dufite imihanda ihuza Nyagatare, natwe tukaba twiteguye. Ni ingenzi cyane. Akenshi mu yindi mijyi usanga hasenywa ahantu ngo hashyirwe ibikorwa remezo, ibilometero bindi dushaka kubaka turi kubitwara aho abantu batarubaka. Ibyo biratanga icyizere ku bashoramari ngo baze batugane.’’

    Nyuma yo gusoza ibyiciro bibiri by’imihanda muri Nyagatare, mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ireshya na 6,7 Km.

    Meya Mushabe yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byatumye hari imirimo mishya ivuka irimo nk’udukiriro, amasoko ndetse n’inzu zitakorerwagamo zagize agaciro.

    Nyagatare iri mu mijyi ikibyiruka, abayituye bishimira ko ibikorwa remezo bizabafasha kwagura ubucuruzi burimo n’ubw’ibikomoka ku bworozi. Ihana imbibi n’Imipaka ya Buziba na Kagitumba.

    Biteganyijwe ko imijyi yunganira Kigali izubakwamo ibindi bikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 160 Frw mu cyiciro cya gatatu n’icya kane.

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere

    Icyiciro cya mbere cy’imihanda yubatswe mu Karere ka Nyagatare yareshyaga n’ibilometero 3,908

    Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibikorwa remezo byiganjemo imihanda

    Umuhanda wubatswe mu cyiciro cya mbere mu Karere ka Nyagatare woroheje ubwikorezi bw’ibirimo n’amata cyane ko aka gace gakungahaye ku bworozi bw’inka

    Abaturage bishimira ko baciye ukubiri n’imihanda y’ibitaka ndetse byoroshya ingendo zibahuza n’utundi duce

    Imirimo yo kubaka imihanda mu Mujyi wa Nyagatare igeze ku gipimo cya 98%, ahenshi hari gukorwa imirimo ya nyuma

    Groupe Scolaire Nyagatare yubatse neza ahashyizwe umuhanda mushya mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ubwo bari mu karuhuko ka saa Cyenda kuri Groupe Scolaire Nyagatare

    Icyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’imihanda i Nyagatare

    Imihanda yatangiye gukoreshwa ndetse ishoramari riyikikije rirushaho kwiyongera umunsi ku wundi

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya kabiri iteganyijwe gusozwa muri Nyakanga 2021. Muri Nyagatare hubatswe ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw

    Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda

    Iyi rond point ihuza imihanda itandukanye irimo n’uwerekeza kuri Stade ya Nyagatare n’ibindi bice bitandukanye bigize uyu mujyi

    Iyi mihanda yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse abakoresha ibinyabiziga bishimira ko yoroheje ingendo bahakora

    Henshi mu hubatswe imihanda mishya, hanashyizwe amashanyarazi mu gufasha abayituriye kubona ibikorwa remezo nkenerwa by’ingenzi mu buzima bwabo

    Muri iyi mihanda uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw’imisozi yo mu Burasirazuba

    Imirimo ya nyuma ijyanye n’amasuku ni yo ikorwa hamwe na hamwe. Muri rusange igeze ku gipimo cya 98%

    Nubwo hari imirimo ikinozwa ariko ntibibuza ko abagenzi n’abafite ibinyabiziga byabo bayikoresha mu buhahirane

    Hamwe na hamwe haracyasigwamo amarangi kugira ngo byoroshye ukubisikana kw’ibinyabiziga

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze kwerekana impinduka muri uyu mujyi uri mu yunganira uwa Kigali

    Hafi y’aho akorera ari kuhubaka inyubako nshya izakorerwamo ubucuruzi butandukanye

    Mu cyiciro cya gatatu hazubakwa imihanda y’ibilometero 6.7

    Amafoto: Niyonzima Moïse