Blog

  • Ntituzakomeza kwihanganira amarira y’abaturarwanda bibwa – CP Rumanzi aburira abajura –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena, Polisi y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abakorera mu bice bitandukanye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Yari iyobowe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi. Yari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Bahizi Rutagerura n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha, ACP Toussaint Muzezayo.

    CP Rumanzi yagaragarije aba bacuruzi ko muri iki gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abantu biba ibikoresho mu ngo z’abaturage cyangwa rimwe na rimwe bakabyiba mu maduka.

    Ni ibikoresho byiganjemo za televiziyo (Flat Screen), mudasobwa ngendanwa (Laptops), telefoni na za frigo.

    CP Rumanzi yavuze ko mu iperereza rigenda rikorwa kuri ubwo bujura byagaragaye ko abiba ibyo bintu babizanira bariya bacuruzi bakabibagurira ku mafaranga make. Yabibukije ko ibi ari ubufatanyacyaha mu bujura, abasaba kujya babyitondera.

    Ati “Hari abantu dufata bibye ibintu mu baturage byiganjemo biriya by’ikoranabuhanga bakabibazanira mukabigura. Ni ubufatanyacyaha, mujye mubabaza aho byaturutse, mumenye uwo muntu ubizanye umwirondoro we muwandike, mumenye aho akorera, aho yaturutse kugira ngo nubifatanwa uzamugaragaze akurikiranwe.”

    CP Rumanzi yatanze umuburo ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ko abaturarwanda bakomeza gutaka bavuga ko barimo kwibwa imitungo yabo ndetse bamwe bakahakomerekera abandi bakahaburira ubuzima kubera abo bajura. Yasabye abo bacuruzi gufatanya na Polisi bakarwanya ubwo bujura.

    Ati “Mutekereze ko uwo bibye aba yasigaye ababaye cyangwa yanapfuye. Polisi y’u Rwanda ntizihanganira abajura n’ababafasha, ntituzakomeza kwihanganira amarira y’abaturarwanda barira bibwe, ucuruza acuruze mu mahoro ariko n’abiba mutange amakuru bafatwe.”

    Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felly Bahizi Rutagerura, yagaragarije abari bitabiriye inama ko abajura barimo kwibasira abanyamahanga baba mu Rwanda bagamije kwangiza isura y’u Rwanda. Yavuze ko abagura biriya bijurano aribo babi kuko bababera isoko bagakomeza kwiba.

    Ati “Bariya bajura bariba abantu bose ariko cyane cyane abanyamahanga kuko bo baba barabwiwe ko mu Rwanda hari umutekano usesuye ugasanga nta bwirizi na buto bakoreye imitungo yabo. Mwebwe rero turabasaba kugira ubunyangamugayo no gukunda Igihugu mukajya mugaragaza bariya babazanira ibintu ngo mubigure. Ababigura nibo babi kuko nibo soko ryabo, abajura badafite ababigura babireka.”

    Yabibukije ko itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 84 ivuga ko Umufatanyacyaha ahanwa nk’uwakoze icyaha.

    Imwe mu nama ACP Rutagerrura yagiriye abitabiriye inama ni uko bakwibumbira mu makoperative kuko bizabafasha guca akajagari bakagira amategeko abahuza kandi bakarushaho kumenyana bityo bakajya babasha gufata abajura babinjiramo.

    Abitabiriye ibiganiro bishimiye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda bavuga ko iyi nama yari ikenewe. Bavuze ko ibyo Polisi ivuga ari ukuri kuko bamwe muri bo bajya bagura ibyibano bazaniwe n’abajura.

    Uwitwa Tandimwebwa Danallo akorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge aho bita ku iposita, akora ibikoresho by’ikoranabuhanga byapfuye.

    Yagize ati “Icya mbere tugiye kurushaho gukorana na Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu guhana amakuru kugira ngo umuntu uje kugurisha ikintu kitari icye afatwe akurikiranwe.”

    Havugimana Narcisse akorera ahitwa Kazi ni Kazi mu Karere ka Nyarugenge acuruza ibikoresho byakoze, yashimye kuba Polisi yabanje guhuza abacuruza ibikoresho byakoze. Yavuze ko igitekerezo cyo kwibumbira mu makoperative ari ingenzi mu kurwanya abajura bagenda bagurisha ibikoresho byakoze by’ibyibano.

    Ari Havugimana na Tandimweba baremera ko hari bamwe muri bagenzi babo bajyaga bagura ibikoresho byibwe ndetse nyuma bakaza kubifatanwa umujura yagiye. Bavuga ko hari bimwe mu bikoresho byoroshye gutahura ko uje kubigurisha atari ibye nka Telefoni na za mudasobwa kubera amakuru aba arimo. Bavuga ko nk’umuntu uzajya uzana Televiziyo, Radio, Frigo n’ibindi bitagaragaza amakuru bazajya babanza kubaza uwabizanye inyemezabwishyu yabiguriyeho utayifite bamwake imyirondoro ye yose kugze ku mudugudu atuyemo.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuva muri Werurwe 2021 kugeza muri Gicurasi mu Mujyi wa Kigali hamaze kwibwa ibikoresho by’ikoranabuhanga 774. Byiganjemo amatelefoni, mudasobwa na Televiziyo za rutura. Akarere ka Gasabo kaza ku isonga kuko muri ayo mezi atatu hamaze kwibwa ibintu 387, hakurikiraho Akarere ka Nyarugenge kibwe ibintu 214 naho Akarere ka Kicukiro kibwe ibintu 173.

    Polisi y’u Rwanda yagiranye inama n’abantu bakora ubucuruzi bw’ibikoresho byakozwe biba byiganjemo ibyibano

  • Ab’i Musanze mu bisubizo byo koroherezwa ingendo n’uburyo bushya bwo kureshya abakerarugendo (Amafoto) –

    Muri icyo gihe hari hakiri ibisigisigi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’intambara y’Abacengezi yo mu 1997/1998 yakurikiye, igashegesha by’umwihariko Amajyaruguru.

    Bajeni Mpumuro iyo abara iyo nkuru yerekana ko byari ibihe bigoye ariko ku bufatanye bw’abaturage na Leta bihabwa umurongo muzima.

    Uyu musaza wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2003 na 2008, atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Musanze. Yahaguze ikibanza mu 1999, atangira kuhubaka mu 2000.

    Bajeni yubatse hafi ya ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi ava mu Birunga ariko icyo gihe yari ikibazo kuko itoroherezaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

    Nk’Intumwa ya Rubanda, Bajeni yakoze ubuvugizi asaba ko hakubakwa ikiraro kuri iyo ruhurura mu korohereza imigenderanire no gukemura ibibazo by’umutekano muke.

    Yagize ati “Nta kiraro cyari gihari, yari imanga ikomeye ku buryo umuntu mukuru atamanukagamo n’uwanyuragamo yabaga afashwe n’umusore.’’

    Mu gihe cy’imvura ho ntibyashobokaga kunyura kuri iki kiraro kuko ruhurura inyuramo amazi menshi ava mu Birunga.

    Bajeni yatanze urugero rw’abagore bane b’i Gisenyi bari bafite abana babo yasanze babuze uko bacyambuka nyuma yo kuzura kubera amazi y’imvura, akabaha umwana ubaherekeza bajya kuzenguruka mu yindi nzira.

    Ati “Numvise ngize umubabaro w’abaturage n’iki kiraro. Natangiye kugisaba mu buyobozi, hari mbere ya 2008. Uburyo bwagiye bushakishwa ndetse igihe kigeze haboneka igisubizo, bavuga ko bataduha ikiraro gusa ahubwo banaduha kaburimbo.’’

    Depite Bajeni Mpumuro Emmanuel yashimye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame wumvise ubusabe bw’abaturage hakubakwa ruhurura ya Rwebeya n’umuhanda uhuza abatuye mu Kagari ka Ruhengeri

    -  Abakoresha inzira inyura kuri Rwebeya baranyuzwe

    Ruhurura ya Rwebeya ireshya na metero 720 imanukana amazi kuva mu Kinigi ikayasuka mu Mugezi wa Mukungwa. Yubatswe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka imihanda na ruhurura mu mijyi yunganira uwa Kigali.

    Muri Musanze, hubatswe imihanda ya 4,577 Km yatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 202 Frw na ruhurura ebyiri za metero 922 za miliyoni 949.9 Frw.

    Bajeni yavuze ko kuri ubu ingendo zoroshye kuko abajya ku isoko, kwa muganga n’ahandi nta nkomyi bagihura nayo.

    Ati “Nka nimugoroba, abajura bamburaga abagore n’abagabo bakirukira muri ruhurura bakabura. Ubu ibintu bimeze neza, ubujura bwaragabanutse kuko umuhanda ucaniwe kandi ari nyabagendwa. Iki cyabaye igisubizo ku baturage bakomeje kwishimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame.’’

    -  Abegerejwe imihanda ubuzima bwabo bwarahindutse

    Inyungu z’iyubakwa ry’imihanda na ruhurura zinashimangirwa n’abakoresha inzira y’aho yubatswe.

    Ntakirutimana Jean d’Amour ukorera i Musanze yavuze ko akiri umumotari iyo imvura yagwaga, yawunyuragamo ahura n’icyondo cyinshi.

    Ati “Hari igihe wabaga wiyambariye inkweto uri nk’umusirimu, imvura yagusangamo ugahindana. Ubu haba mu gihe cy’imvura no mu zuba turagenda.’’

    Ntakirutimana Jean d’Amour atuye mu Byangabo ariko akorera mu Mujyi wa Musanze

    Mukampirwa Antoinette ukorera ubucuruzi mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza ni umwe mu bungukiye muri ibi bikorwa remezo.

    Ati “Maze hano amezi icyenda ariko nkihaza umuhanda ntiwari umeze neza, waranguraga ibintu bikuzura ivumbi kuko ducuruza inyanya n’imboga. Rimwe wabanzaga kubyoza, bigatwara umwanya. Ubu ni yo uzanye ibicuruzwa, ubwikorezi bwabyo buroroha.’’

    Mukampirwa Antoinette ukorera ubucuruzi mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza muri Musanze yavuze ko ubucuruzi bwabo bugenda neza nyuma yo kubakirwa umuhanda mushya

    -  Imihanda mishya ihanzwe amaso mu kureshya abakerarugendo

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko imihanda ari ubuzima kuko ituma habaho ubuhahirane, isuku n’iterambere.

    Ati “Mu Karere kacu haba imvura nyinshi, iyo amazi abaye menshi, akajya mu baturage nta nzira afite iyo ayishakiye biba bibi. Kubona ibiraro bikomeye bituma twambuka n’imihahiranire iba myiza, bidufitiye akamaro gakomeye mu bijyanye n’ibidukikije.’’

    Yavuze ko imihanda ari inzira nyabagendwa ituma haboneka umutekano, ubucuruzi bukiyongera bigatuma n’abagenda umujyi batikandagira.

    Ati “Abaza gusura umujyi wacu bashobora gutembera mu mutuzo no mu mudendezo. Ibirunga ni byo bituma haza abakerarugendo benshi, iyo hari imihanda baratembera, bakaharara bwacya bakahirirwa.’’

    Nubwo bikiri mu mishinga ariko haratekerezwa uko ba mukerarugendo bavuye mu Birunga gusura ingagi bajya bagira amahitamo menshi y’aho gutemberera.

    Ati “Intego y’Akarere ka Musanze ni uko umukerarugendo aza yari afite umunsi umwe, akahamara itatu kubera ko yabonye ahandi hantu ashobora kujya gutemberera. Iyo hari ibikorwa remezo by’imihanda, aravuga ati ‘reka nyure hano njye kureba’. No kubona imiturire, iterambere ry’abaturage na bwo ni ubukerarugendo. Hari coffee shop nshya zavutse ku buryo uvuye mu Birunga avuga ati reka nyure ku Rusagara, ku Ibereshi,…’’

    Yavuze ko ishoramari ryavutse rijyanye n’ubucuruzi ndetse n’agaciro k’ubutaka karazamutse kuko usanga nk’uwari ufite inzu ya miliyoni 10, uba arazamura iya miliyoni 100 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’imihanda i Musanze hakozwe ireshya na 6.428 Km, ikaba igeze ku gipimo cya 94.2%.

    -  Mu 2018 ubwo hakorwaga imirimo ya nyuma yo kubaka ruhurura ya Rwebeya

    Amazi ava mu Kinigi yaciriwe inzira azajya anyuramo

    Hubatswe ikiraro gihuza abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza

    Ruhurura ya Rwebeya yakemuye ikibazo cy’abahitanwaga, bakanasenyerwa n’amazi ava mu Birunga

    Rwebeya ireshya na metero 720 imanukana amazi kuva mu Kinigi ikayasuka mu Mugezi wa Mukungwa

    Abaturiye n’abakoresha umuhanda w’ahubatswe ruhurura ya Rwebeya barasubijwe

    Mu kubaka ruhurura ya Rwebeya hari icyobo cyatabwe hakoreshejwe imifuka 900 ya sima

    Iyubakwa rya ruhurura ya Rwebeya rifatwa nk’igisubizo ku baturage n’intambwe yerekana ko abaturage bazirikanwa n’ubuyobozi

    Ibibazo byatezwaga n’amazi anyura muri iyi ruhurura byabaye amateka nyuma yo kuyubaka bigezweho

    Iyi ruhurura izakomeza kubakwa kuko mu cyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga hazubakwa ikindi kilometero kimwe

    Mbere muri iyi ruhurura hari abibaga abagenzi bagahita bayirohamo, bakaburirwa irengero. Ubu ni bumwe mu buryo bwifashishijwe mu kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko umujyi uri kwiyubaka kugira ngo ukomeze kugana ku rwego rw’iyunganira Kigali. Yavuze ko imihanda ituma haboneka umutekano, ubucuruzi bukiyongera bigatuma n’abatembera umujyi batikandagira

    Indi mihanda yubatswe mu myaka ishize yatangiye kubyara umusaruro

    Imibare yo mu 2018 yerekana ko mbere y’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi muri Musanze hari imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 72Imibare yo mu 2018 yerekana ko mbere y’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi muri Musanze hari imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 72

    Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga i Musanze hubatswe imihanda y’ibilometero 4 na metero 577, yatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 202 Frw

    Abatuye mu Mujyi wa Musanze bubakiwe imihanda yoroheje uburyo bw’ingendo bakora mu bice bitandukanye

    Imihanda myinshi ni nyabagendwa, yatangiye kubyazwa umusaruro

    Iyo biba umuhanda w’igitaka, gutwara ibi bitoki byari kuba ingorabahizi

    Ingendo ziganjemo iz’amaguru zarushijeho kuborohera

    Hari aho usanga amagare akoreshwa mu ngendo zitandukanye

    Haracyari kubakwa imihanda mishya mu cyiciro cya kabiri

    Hari imihanda ikiri kubakwa mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi na Guverinoma y’u Rwanda

    N’abanyeshuri bashyizwe igorora kuko ubu bajya kwiga banyuze mu mihanda ikenkemuye

    I Musanze mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ibice bitandukanye ahazubakwa imihanda irimo uhuza ujya muri Rubavu n’ugana Nyakinama. Hazibandwa cyane ku hari guturwa cyane n’ahakenewe ibikorwa remezo hamaze guturwa

    Imihanda mishya ifatwa nk’iturufu izajya ituma abakerarugendo babona ahantu henshi ho gusura nyuma yo kuva mu Birunga ahabarizwa ingagi zikundwa na benshi

    Mu duce tumwe na tumwe tw’i Musanze haracyubakwa imihanda mishya mu gukomeza kubaka uyu mujyi nk’umwe mu yunganira Kigali

    Mu kubaka imihanda hanibandwa cyane ku nzira z’amazi kugira ngo itazahita yangirika

    Muri aka gace ni mu Kizungu, ahazubakwa imihanda mishya mu cyiciro cya gatatu cy’umushinga wo gukwirakwiza imihanda mu mijyi yunganira uwa Kigali

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Ubuhanga Knowless yagaragaje! Ibyo wakwitega… – #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi itanu yonyine Album Inzora yitiriye umwana aherutse kwibaruka ikajya hanze. Ikaba ari iya gatanu araba ashyize kuva yatangira umuziki aho iya mbeza yitwa Komeza yagiye hanze mu mwaka wa 2010.Kugeza ubu Knowless ari mu bahanzi bakunzwe cyane ushingiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha zinyuranye.Umuhanzikazi w’ijwi ryiza uburanga n’ubuhanga uteganya uzashyira hanze Album ya 5 kuwa 14 Kamena 2021

    Ijwi uburanga ubuhanga bushingiye kukuba ari muri bacye bakora umuziki babashije guhuza umuziki n’amashuri agahatana kugeza ageze kumpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza(Masters) yakuye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ya Oklahoma Christian.Kuva icyorezo cya COVID 19 cyaza amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zishimiwe n’abatari bacye zirimo iyitwa Nyigisha yagiye hanze kuwa 27 Mata 2020, Player na Papa.

    Abumvise izi ndirimbo zose bakaba barishimiye uko ziteguye hategerejwe Album ya gatanu yuyumuhanzi INYARWANDA yabateguriye ibyo wakwitega kuri iyi Album ibi bikaba bibaye nyuma yuburyo yakoresheje asusuratsa abitabiriye igikorwa cyo kumurika gahunda y’urubyiruko mu Rwanda ya UNFPA.Aho mu ndirimbo yaririmbye yagaragaje ubuhanga bukomeye burimo guhuza bidasanzwe ijwi nabacuranzi biri muri bimwe mu bigaragaza Album idasanzwe ye Inzora

    Yahuje n’bacuranzi mu ijwi ryiza ariko wumva ko rimaze imaze iminsi mugutegura umushinga mugari w’umuzingo wa gatanu Inzora.

    Muri bimwe twakwitega kuri iyi Album n’ubuhanga budasanzwe nk’umuhanzi wafashe igihe kitari gito kirimo nicya Lockdown ategura uy’umuzingo we wa gatanu. Bitandukanye nizabanje zari nziza ariko umwanya wo kuzitegura wabaga ari muto kubera amasomo nindi mishinga y’umuziki irimo n’ibitaramo yabaga ihari.Ikindi itsinda ryabakoze kuri iyi Album ririmo abahanga bakomeye mu busanzwe mu muziki barimo umwe mu bacuzi bahagaze neza kugeza ubu mu muziki w’u Rwanda Ishimwe Clemente ugashyiraho umwarimu wigisha mu ishuri yanizemo ry’umuziki rya Nyundo akaba n’umuririmbyi ukomeje kwerekana itandukaniro bidashidikanywaho Igor Mabano.

    Mubindi nuko hashobora kuzagaragaraho izo yakoranye nabahanzi bakomeye bo mu Rwanda bishobora no gutungurana akoranye numwe mu bahanzi bamaze iminsi mu Rwanda cyangwa bo mu karere dore ko uburyo inzu y’umuziki ikoramo akazi iyo abereye umwamikazi mu buryo bwose budasanzwe buryabye kandi butumye ikiramy bushingiye ku ibanga no gutegura mu myaka irenga icumi mu muziki.Ubusanzwe Butera Knowless waminuje kandi ugikomeje wanditse amateka akomeye mu muziki wa fashe imitima y’abatari cye ni muntu ki?Yamamaye nka Knowless yavutse kuwa 02 Ukwakira mu mwaka 1990 yitswe Jeanne D'ARC Ingabire Butera. Knowless ni umuririmbyi uri mu bimbere aho kugeza ubu kumbugankoranyambaga ze ari mu bimbere bakrikirwa n'abatari bacye nkuko n'indirimbo ze zifasha abatari bacye.

    Akora umuziki ugaruka k'urukundo rwababiri, akagaruka no kubibazo bigaragara mu muryango mugari n'ibidni bigaragara mu buzima bwa buri munsi.Yavukiye mu ntara y'amajyepfo mu karere ka Ruhango akaba umubyeyi w'abana babiri harimo uwitwa Ishimwe Butera Or nundi witwa Inzora izina yanitiriye Albumye shyashya izajya hanze kuwa 14 Kamena 2021 nkuko yabitangaje.Se yitwa Jean Marie Vianey Nyina akitwa Marie Claire Uyambaje ababyeyi bombi bakaba baratabarutse. Nyina yari umudivanisiti w'umunsi wa karindwi akaba numuririmbyi.Yatangiriye amashuri ye abanza mu gace ka Nyamirambo mu mujyi wa Kigali akomereza ayisumbuye muri APARUDE mu Ruhango.

    Umuziki we yawutangiye aririmba mu makorali anyuranye mu mwaka wa 2012 nibwo yatangiye Kaminuza muri KIST azagukomereza mu yitwa Oklahoma Christian yo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mwaka wa 2019 .

    Mu Ukuboza kwa 2011 nibwo yashyize Album ye ya mbere hanze yitwa Komeza iyakabiri yashyize hanze yaramaze kwinjira mu nzu y'umuziki nubu akirimo ya Kina Music hari mu mwaka wa 2013.Yatanze ibyishimo mu bihugu bitandukanye ahereye ku ivuko mu Rwanda Uganda nahandiYakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo Danny, Paccy, Ciney, Jay Polly,Kamichi na Urban Boyz.Yaririmbye mu bubiligi kurubyiniro rumwwe n'umunyabigwi mu muziki w'u Rwanda Cecile Kayirebwa.Kurubu akora injyana ya R&B nubwo bitamubuza gukora nizindi kandi nazo akazikora neza kubera umwihariko w'ijwi rye.

    Akinjira mu muziki yahise yegukana igihembo cy'umuhanzi mwiza winjiye mu muziki kinyamwuga hari mu mwaka wa 2010 igihembo yahawe mu bihembo bya Salax Award.Mu mwaka wa 2013 hakubise huzuye mu kwezi kwa Kanama byemejwe ko ariwe wegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rikomeye mu mateka y'umuziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star.Ahita anahabwa ku nshuro yakabiri igihembo cya Salax Award ariko none nk'umuhanzikazi mwiza w'umwaka wa 2013.Akaba kandi yararimbye muri Rwanda Day yabereye mu murwa mukuru w'ubwongereza London muwa 2013 hamwe n'abandi bahanzi 2 bintoranywa.

    Muri 2015 2015, Knowless Butera won the Primus Gumma Gumma Superstar 5th Edition, and she is the first woman to win such a competition.Maze mu mwaka wa 2015 nyuma yo gukora cyane yegukana ku nshuro y'irushanwa ya gatanu PGGSS.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106427/ubuhanga-knowless-yagaragaje-ibyo-wakwitega-kuri-album-ya-5-inzora-106427.html

  • Muhanga-Ubumwe n'Ubwiyunge: Abaturage biteguye gusura Abagororwa bari muri Gereza ya Muhanga #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga bwemeza ko uku kwezi kwahariwe ubumwe n'ubwiyunge hari ibikorwa byinshi ariko kandi ko hari n'amatsinda y'abaturage bishyize hamwe bategura uburyo bwo gusura abagororwa bakomoka muri aka karere barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga.

    Mu kiganiro umuyobozi w'Akarere, Kayitare Jacqueline yahaye intyoza.com yavuze ko mu bikorwa biteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena 2021 kwahariwe ibikorwa byo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge harimo no gusura abagororwa bagororerwa muri gereza Nkuru ya Muhanga bemeye kandi bakihana ibyaha bakoze muri Jenoside.

    Mayor Kayitare.

    Yagize ati' Nibyo koko muri uku kwezi twahariye ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge tuzabikorana n'abaturage bacu aho bari hose kuko nibo ba mbere bireba. Ariko na none ntabwo twirengagiza abaturage bacu bagize uruhare ndetse bakanarwemera ku bwabo barimo kugororerwa muri Gereza ya Muhanga, nubwo bitemewe guhura nabo ariko tuzabatumaho ubuyobozi bwayo'.

    Meya Kayitare, akomeza yemeza ko iki gikorwa kizashimangira ko nubwo bakoze ibyaha bakabihamwa n'inkiko, aho bakomoka ngo barabategereje kandi bagomba kuza bumva ko ibyari amoko byabaye amateka, ahubwo ko bagomba gufatanya n'abandi 'mu nzira nziza y'ubumwe n'ubwiyunge twifuza', no guhuza ibikorwa abaturage bose bagizemo uruhare.

    Ati' Ntabwo tuzabona uko tubageraho kuko ingamba zo kwirinda COVID-19 zitemerera uwariwe wese kwinjira muri Gereza ngo abonane n'abafungwa, ariko hari amatsinda yabiteguye hakusanywa amafaranga ku buryo buri muturage wese wo mu karere ka Muhanga urimo kugororerwa hariya azagira icyo abona kuko amafaranga yaragenwe. Mu gihe bazaba bamaze kugororwa bagomba kugaruka bazi neza ko amoko yashize mu banyarwanda, n'ibitekerezo byose bisubiza inyuma igihugu kuko twese turimo guharanira kwiteza imbere'.

    Nubwo ubuyobozi bwemeza ko bugiye gukora iki gikorwa mu rwego rwo kwibutsa aba bagororwa ko ubumwe n'ubwiyunge bigishwa muri Gereza no hanze abo basize nabo bigishwa nk'ibyo bigishwa, hari n'abandi bagiye basaba ko abazarangiza ibihano bakwiye kugira ahandi banyuzwa babihereye ko hari abemeye icyaha ku bushake abandi bakaba batarigeze bemera ibyaha bakoze muri Jenoside. Ibi ababivuga babibonamo nk'imbogamizi ishobora gutuma ubumwe n'ubwiyunge busubira hasi mu gihe abakatiwe imyaka 30 bazaba bashoje ibihano bahawe n'inkiko zisanzwe ndetse n'iz'inkiko Gacaca, bagasaba rero ko babanza bagahurizwa hamwe bagategurirwa gusubira mu baturage no kubana neza nabo nyuma y'igihe kirekire bamaze bagororwa.

    Muri uku kwezi kwa Kamena 2021 kwahariwe ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge hazakorwamo ibikorwa birimo; gutuza abadafite amacumbi barokotse Jenoside mu nzu zubatswe, hatangizwe igicaniro cy'ubumwe n'ubwiyunge ku barinzi b'igihango mu mirenge yose, hazatangwa inka 13, hasurwe abagororwa bakomoka mu karere ka Muhanga bafungiwe muri Gereza ya Muhanga.

    Ikindi hazakorwa n'ibiganiro hirya no hirya mu midugudu ndetse no mu bigo by'amashuri hagamijwe kwigisha abakiri bato kwanga inyigisho za bamwe mu bagitsimbaraye ku moko n'inzagano nka bimwe byatumye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ikorwa n'abari baracengejwemo amahame mabi yo kwerekana abatutsi nk'abanzi babo ndetse abasaga miliyoni imwe mu minsi 100 bakaba barishwe.

    Ubwo hatangizwaga ukwezi k'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Muri iyi minsi 100 mu Rwanda hibukwa ku nshuro ya 27 abatutsi bishwe muri Jenoside, hazashyingurwa imibiri isaga 1000 yabonetse muri aka karere harimo 981 yabonetse i Kabgayi ahazubakwa inzu y'ababyeyi. Muri iki gihe kandi abaturage bazigishwa amahame 8 y'ubumwe n'ubwiyunge anashyirwe ahantu hose abantu babona bakayumva nk'abareba.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-ubumwe-nubwiyunge-abaturage-biteguye-gusura-abagororwa-bari-muri-gereza-ya-muhanga/

  • Miss Mutesi Jolly ari gucungirwa umutekano n’… – #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, yagiye mu gihugu cya Tanzania aho yamaze guhabwa uburenganzira bwo gutegura irushanwa ry'ubwiza rya Miss East Africa nk'umuyobozi wungirije w'iri rushanwa.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru Miss Mutesi Jolly yatunguranye ubwo yinjiraga abarinzi bamurinda ndetse bagenda bamwereka inzira barimo abarinda umuhanzi w'icyamamare muri Tanzanira Diamond Platnumz.

    Umurinzi uri ibumoso ni umwe mu barinzi ba Diamond Platnumz

    Muri aba barinzi urebye ibumoso n'undi uri inyuma basanzwe bazwi mu barinzi barinda Diamond ndetse n'abarindaga Harmonize igihe yari akibarizwa muri Wasafi ndetse baheruka kugaragara cyane igihe bari bagiye mu munsi mukuru wa Simba (Simba Day) umunsi ngarukamwaka iyi kipe itegura.


    Umurinzi uri inyuma ya Mutesi Jolly akunda kugaragara arinze umuhanzi Diamond Platnumz

    Miss East Africa izitabirwa n’abakobwa barimo abo mu Rwanda, u Burundi, Ugand,. Tanzania, Kenya, Zambia, Zimbabwe, ibirwa bya Comoros, Sudani y'Epfo, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Madagascar n'abandi. Iri rushanwa rimaze igihe riba. Ndetse mu 2012, u Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema usanzwe ifite ikamba rya Nyampinga w'Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu 2011.


    Mu bihe bitandukanye muri Kigali Serena Hotel n'ahandi hagiye habera amarushanwa yo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda muri iri rushanwa. Mutesi Jolly wahawe gutegura iri ruhanwa rya Miss East Africa afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga [International relations] yakuye muri Kaminuza ya Makerere University.


    Harmonize akiri muri Wasafi hari bamwe mu barinzi bagaragaye bacungiye umutekano Miss Jolly bamurindaga

    Mutesi Jolly ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Ni we utegura ibiganiro bihuza urubyiruko n'abayobozi [National annual youth Project].

    Miss Jolly ubwo yasozaga ikiganiro yagiranaga n’abanyamakuru bafashe ifoto y’urwibutso

    Miss Jolly afite igikombe cy'umugore uvuga rikijyana mu 2019 [Best Female Influencer Awards 2019]. Ni Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yitwa Daraja Investment gateway Limited.

    Miss Mutesi Jolly ubwo yari agaragiwe n'abarinzi barimo abarinda Diamond Platnumz     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106424/miss-mutesi-jolly-ari-gucungirwa-umutekano-nabarinzi-ba-diamond-platnumz-amafoto-106424.html

  • Perezida Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinze 'Norrsken Foundation' ifite icyicaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango washinzwe mu 2016, ufite icyicaro mu Rwanda kuva mu 2019, ari na cyo cya mbere ufite muri Afurika.

    Perezida Kagame yakiriye Adalberth nyuma y'uko yari avuye kuganira na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda barimo n'abiyandikishije bifuza kuzafashwa n'uyu muryango utegamiye kuri Leta.

    Norrsken Foundation iri kuzuza ibiro byayo mu Mujyi wa Kigali, aho ba rwiyemezamirimo barenga 1000 bazahererwa ubujyanama mu bucuruzi ndetse banaterwe inkunga yo kuzamura ibikorwa byabo mu rwego rw'ubucuruzi.

    Mbere y'uko Adalberth ahura na Perezida Kagame, yabanje guhura na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata, Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire ndetse n'Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

    Adalberth ni rwiyemezamirimo ukomoka muri Suède, aho mu 2005 yashinze ikigo cyitwa Klarna gifasha mu bikorwa byo kwishyura serivisI hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Icyo gihe Adalberth yari afatanyije na Victor Jacobsson ndetse na Sebastian Siemiatkowski bose bari abanyeshuri muri Kaminuza ya Stockholm mu ishami ry'ubukungu. Kuri ubu iki kigo gifite umutungo urenga miliyari 30 z'amadolari ndetse kikaba cyarungutse arenga miliyoni 700$ mu mwaka ushize.

    Muri Kamena 2016, Adalberth yashinze umuryango wa Norrsken Foundation aho amaze kuwushoramo arenga miliyoni 126$.

    Mu 2020, Norrsken Foundation yakoranye na ba rwiyemezamirimo 450 bo mu bigo by'ubucuruzi 130. Uyu muryango ushobora gushora amafaranga ari hagati y'ibihumbi 100$ na miliyoni imwe y'amadolari ku mushinga umwe.

    Norrsken Foundation ifite intego yo gushinga ibigo 20 ku Isi yose.

    Perezida Paul Kagame yakiriye Niklas Adalberth washinwe Umuryango ‘Norrsken Foundation' utera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga

    Perezida Kagame na Niklas Adalberth bagiranye ibiganiro

    Adalberth yakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Pascal Murasira uzaba akuriye Norrsken Foundation mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-niklas-adalberth-washinze-norrsken-foundation-ifite

  • Impinduka mu buzima bw'i Nyagatare nyuma y'iyubakwa ry'imihanda mishya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Impinduka zikorwa mu Karere ka Nyagatare zifitanye isano no kuba kari mu twatoranyijwe kubakwamo imijyi yunganira uwa Kigali. Utu Turere ni Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze.

    Kimwe n'i Nyagatare, muri iyi mijyi hari kubakwa imihanda mu mushinga Guverinoma y'u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y'Isi igashoramo miliyoni 95$.

    Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, uzasozwa muri Nyakanga 2021. Mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y'ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n'ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Mu gihe icya kabiri kireshya n'ibilometero 43.69 na ruhurura zireshya na 12.015 km, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Muri Nyagatare by'umwihariko mu cyiciro cya mbere hubatswe imihanda ya 3,9km yatwaye asaga miliyari 3 na miliyoni 142 Frw mu gihe ruhurura zubatswe zireshya na 2.187 km za 537.829.840 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri giteganyijwe gusoza muri Nyakanga 2021, hubatswe imihanda ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw mu gihe ruhurura zireshya na 3.16km zatwaye 471.998.725 RwF.

    -  Aba mbere batangiye kuganura ku bikorwa remezo begerejwe

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse yoroshya ingendo hagati y'ab'ingeri zitandukanye.

    Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry'imihanda ryatumye ikigo cyabo kibarizwamo abanyeshuri 1200 kigira agaciro.

    Ati 'Abagisura babona uburyo bakigeramo biboroheye. Mu bihe by'imvura twagiraga abana basibaga ishuri batinye icyondo, ariko ubu iyo ihise umuhanda uhita wumuka bakaza ku ishuri batikandagira.''

    Yavuze ko kuri ubu hari isuku kuko yaba abarimu bafite ibinyabiziga byabo n'abana banyura mu nzira nziza ndetse n'ibinyabiziga bibagemurira ibiribwa ndetse n'ibikoresho bihagera nta nkomyi.

    Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y'ibikoresho by'ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we ari mu batangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa mu cyiciro cya kabiri.

    Uyu mushoramari afite amacumbi, inyubako z'ubucuruzi ndetse ari no kubaka inzu z'amaduka zihagaze miliyoni 30 Frw.

    Yagize ati 'Batubwiye ko bagiye gushyiraho kaburimbo, natwe dutangira gutekereza uko twahazamura inyubako z'ubucuruzi. Hari ibitaro [bya Nyagatare], gare n'uyu muhanda, byatumye nubaka kugira ngo nagure ibikorwa.''

    'Umuhanda ni akarusho, nkatwe dufite imodoka, ntabwo zangirika. Kuva bongereye kubaka na rukarakara byatumye abantu benshi biyongera muri Nyagatare, ni yo mpamvu ubucuruzi bwacu bugenda neza kuko abaturage borohewe no kubaka.''

    -  Iterambere ry'imihanda rirakataje

    Iraguha Samuel utuye mu Kagali ka Nsheke mu Murenge wa Nyagatare yavuze ko umuhanda numara gukorwa bizoroshya ubuhahirane, bikagabanya impanuka n'ibindi bibazo. Twamusanze mu muhanda wa Kinihira ahateganyijwe kubakwa ureshya na 4.5km.

    Ati 'Iyo umuntu azi ko umuhanda ari mwiza, umuntu aba akeye kandi n'umugenzi atega akaba akeye.''

    Muri iki cyiciro cya gatatu, hazubakwa n'imihanda igana kuri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare. Ni intambwe abanyeshuri basanga ari ingenzi kuko uzabafasha mu ngendo no gukemura ibibazo by'umutekano.

    Umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri yagize ati 'Mbere hari ikibazo cy'umutekano muke aho bamwe bibwagwa amatelefoni n'imashini kuko habaga hijimye. Hari n'abashoboraga gufatwa ku ngufu.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze gutanga ishusho nshya y'umujyi kuko ahenshi yanyuze hanagejejwe amashanyarazi.

    Ati 'Iyi mihanda irorohereza inyubako z'ubucuruzi. Kuba dufite imihanda ihuza Nyagatare, natwe tukaba twiteguye. Ni ingenzi cyane. Akenshi mu yindi mijyi usanga hasenywa ahantu ngo hashyirwe ibikorwa remezo, ibilometero bindi dushaka kubaka turi kubitwara aho abantu batarubaka. Ibyo biratanga icyizere ku bashoramari ngo baze batugane.''

    Nyuma yo gusoza ibyiciro bibiri by'imihanda muri Nyagatare, mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ireshya na 6,7 Km.

    Meya Mushabe yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe byatumye hari imirimo mishya ivuka irimo nk'udukiriro, amasoko ndetse n'inzu zitakorerwagamo zagize agaciro.

    Nyagatare iri mu mijyi ikibyiruka, abayituye bishimira ko ibikorwa remezo bizabafasha kwagura ubucuruzi burimo n'ubw'ibikomoka ku bworozi. Ihana imbibi n'Imipaka ya Buziba na Kagitumba.

    Biteganyijwe ko imijyi yunganira Kigali izubakwamo ibindi bikorwa remezo bifite agaciro ka miliyari 160 Frw mu cyiciro cya gatatu n'icya kane.

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya mbere

    Icyiciro cya mbere cy’imihanda yubatswe mu Karere ka Nyagatare yareshyaga n’ibilometero 3,908

    Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibikorwa remezo byiganjemo imihanda

    Umuhanda wubatswe mu cyiciro cya mbere mu Karere ka Nyagatare woroheje ubwikorezi bw’ibirimo n’amata cyane ko aka gace gakungahaye ku bworozi bw’inka

    Abaturage bishimira ko baciye ukubiri n’imihanda y’ibitaka ndetse byoroshya ingendo zibahuza n’utundi duce

    Imirimo yo kubaka imihanda mu Mujyi wa Nyagatare igeze ku gipimo cya 98%, ahenshi hari gukorwa imirimo ya nyuma

    Groupe Scolaire Nyagatare yubatse neza ahashyizwe umuhanda mushya mu mushinga watewe inkunga na Banki y’Isi

    Umuyobozi wungirije wa Groupe Scolaire Nyagatare, Kamali Jean Damascène, yavuze ko iyubakwa ry'imihanda ryatumye ikigo cyabo kirushaho kugira agaciro

    Groupe Scolaire Nyagatare ibarizwamo abanyeshuri basaga 1200, mu gihe ifite amashami ane

    Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu ubwo bari mu karuhuko ka saa Cyenda kuri Groupe Scolaire Nyagatare

    Iyi ruhurura yubatswe mu cyiciro cya mbere cy’iyubakwa ry’ibikorwa remezo by’imihanda, iva ku Bitaro bya Nyagatare ikagera mu Mugezi w’Umuvumba

    Iyi ruhurura yagabanyije ibibazo by’imyuzure byakundaga kwibasira aka gace kubera amazi menshi yahanyuraga

    Icyiciro cya kabiri cy'iyubakwa ry'imihanda i Nyagatare

    Imihanda yatangiye gukoreshwa ndetse ishoramari riyikikije rirushaho kwiyongera umunsi ku wundi

    Imihanda yubatswe mu cyiciro cya kabiri iteganyijwe gusozwa muri Nyakanga 2021. Muri Nyagatare hubatswe ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw

    Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda

    Iyi rond point ihuza imihanda itandukanye irimo n’uwerekeza kuri Stade ya Nyagatare n’ibindi bice bitandukanye bigize uyu mujyi

    Iyi mihanda yatangiye kubyazwa umusaruro ndetse abakoresha ibinyabiziga bishimira ko yoroheje ingendo bahakora

    Henshi mu hubatswe imihanda mishya, hanashyizwe amashanyarazi mu gufasha abayituriye kubona ibikorwa remezo nkenerwa by’ingenzi mu buzima bwabo

    Muri iyi mihanda uhahagaze aba yitegeye ubwiza bw’imisozi yo mu Burasirazuba

    Imirimo ya nyuma ijyanye n’amasuku ni yo ikorwa hamwe na hamwe. Muri rusange igeze ku gipimo cya 98%

    Nubwo hari imirimo ikinozwa ariko ntibibuza ko abagenzi n’abafite ibinyabiziga byabo bayikoresha mu buhahirane

    Hamwe na hamwe haracyasigwamo amarangi kugira ngo byoroshye ukubisikana kw’ibinyabiziga

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yavuze ko imihanda mishya yubatswe imaze kwerekana impinduka muri uyu mujyi uri mu yunganira uwa Kigali

    Habakurinda Jérémie ufite Quincaillerie y'ibikoresho by'ubwubatsi mu Mujyi wa Nyagatare we yavuze ko yatangiye kubyaza umusaruro umuhanda uri kubakwa ndetse hari ibikorwa byagutse ari kuhubaka

    Hafi y’aho akorera ari kuhubaka inyubako nshya izakorerwamo ubucuruzi butandukanye

    Mu cyiciro cya gatatu hazubakwa imihanda y'ibilometero 6.7

    Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n’ibilometero bine na metero 500

    Iraguha Samuel yavuze ko umuhanda mushya unyura Kinihira niwuzura bizoroshya ingendo

    Mu mezi ari imbere, uyu muhanda uzaba ari umukara kuko uri mu izubakwa mu kunoza ubuhahirane hagati y’abatuye Akagari ka Kinihira n’utundi duce tugakikije

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-buzima-bw-i-nyagatare-nyuma-y-iyubakwa-ry-imihanda-mishya-amafoto

  • Abarundi barimo uwahoze ateka muri P5 bahakanye ibyaha baregwa – #rwanda #RwOT

    Muri 36 bari imbere y'urukiko, icumi muri bo ni abanyamahanga barimo Abarundi umunani, umunye-Congo n'Umugande.

    Aba barundi bireguye bahakana ibyaha bashinjwa barimo, Ndayizeye Saidi, Nduwayezu, Simpunga Grégoire na Ntezimana Tharcisse wo mu Kayanza, bavuze ko n'ubwo bari muri iyo mitwe bari bafite umwanya utabemerera gukora ibyaha kuko bose bari bafite imirimo iciriritse muri iyo mitwe.

    Simpunga Grégoire yabwiye urukiko ko mu mutwe wa P5 yari umutetsi ndetse n'aho babaga bari hose yabaga atwaye imizigo bityo ko ntaho yari guhurira no kwica.

    Yasobanuye ko yinjiyemo ashutswe kandi ko yari mu buzima bubi cyane ko afite umuryango w'abana bane yagombaga gushakira umugati ariko ngo ntiyari azi ko agiye mu ishyamba mu mutwe wa P5 urwanya Leta y'u Rwanda.

    Nduwayezu we yavuze ko yajyanywe abeshywe ko agiye kujya mu Gisirikare cy'u Burundi. Yasobanuye kandi ko Abasirikare b'u Burundi ari bo bamuhererekanyije n'inyenshyamba za ba Mai Mai mu kuri Tanganyika akajyanwa muri Congo. Nduwayezu yavuze ko yasobanukiwe ko ari mu mutwe w'abagamije gutera u Rwanda amazeyo ibyumweru bibiri.

    Mu kwisobanura kandi Nduwayezu yasobanuye ko akazi yakoraga muri P5 kari guhaha no gusenya.

    Ubwo ubushinjachaha bwagagazaga ko yari afite ubushake mu gisirikare kuko yemeye kuva mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo agafatanya n'abandi urugendo rwo kujya kwihuza na RUD Urunana muri Kivu y'Amajyaruguru ngo barusheho no kwegera umupaka w'u Rwanda, Nduwayezu yahise asobanura ko ibyo gutera u Rwanda atari abizi ahubwo ko baje agira ngo bari kwimukira mu rindi shyamba, kandi we mu kuza yari yikoreye imyenda ariko ko nta mbunda yari afite.

    Ubabunganira mu mategeko, yavuze ko aba Barundi bose bajyanywe bakagezwa mu mashyamba ya Congo bashimuswe kandi ko batari kubasha gutoroka n'iminsi bamaze muri iyo mitwe babayeho ku gahato.

    Ubushinjacyaha buhawe umwanya bwagaragaje ko nta cyari gutuma batitandukanya n'uwo mugambi mu gihe cyose batemeranya nawo kuko abo base bagiye bagaragaza ko bavuye mu Burundi bavuganye n'uwitwa Rashid w'Umunyarwanda kandi ko yari yabamenyesheje akazi bagiye gukora.

    Bwakomeje busobanura ko muri bo banizerwaga cyane muri P5 cyane ko Ndayizeye Saidi n'ubwo yagaragarije urukiko ko yakoraga imirimo iciriritse, yaje kugirwa umuyobozi ushinzwe umutekano w'abayobozi b'uyu mutwe “Chief escort” bisobanura icyizere yagiriwe ndetse n'umuhate yari afite.

    Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Simpunga Grégoire uvuga ko yashutswe na Mandela, atigeze agaragaza ubushake bwo kutawujyamo. Ngo kuba yarahabwaga uburenganzira bwo kujya guhaha yari afite umudendezo wo kuba yacika ariko nta bushake yagize.

    Ikindi bwagaragaje ko Ntezimana Tharcisse na we yari umwe mu bizerwa bityo aza kugirwa umuyobozi w'umutwe w'abakoraga uburinzi, ngo ibyo byose bisobanura ko bari abizerwa muri P5.

    Ubushinjachaha bwagaragarije urukiko ko ibyo bashingiraho bahakana nta gushidikanya ko babaye mu mutwe wa Gisirikare kuko bose banahawe imyitozo n'amahugurwa bya Gisirikare, ibyo kuvuga ko bahuye n'agahato katigobotorwa, bwavuze ko atari byo kuko ntawagerageje gucika muri bo ngo abure uko abikora.

    Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane abakekwa bakomeza kwisobanura ku byaha bashinjwa.

    Abarundi bisobanuye bahakana ibyaha baregwa bakoreye mu mutwe wa P5


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarundi-barimo-uwahoze-ateka-muri-p5-bahakanye-ibyaha-baregwa