Blog

  • Kirehe : Umugore aravuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yamusabye ku 'kimaramafaranga’ yakimwima akamwirukana #rwanda #RwOT

    Uyu muturage ubu utuye mu Mudugudu wa Kibirizi mu Kagari ka Gahama, avuga ko yahoze atuye mu Mudugudu wa Ntugamo ariko akaza kwirukanwa n’umuyobozi wawo witwa Claude.

    Uyu muturage witwa Yvonne avuga ko ari imfubyi yakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari umubyeyi w’abana babiri, avuga ko Umuyobozi yamuhimbiye ibyaha kugeza aho yirukanywe mu Mudugudu we.

    Uko byagenze…

    Yvonne yavuze ko mbere y’uko Claude amusaba ko baryamana, bahuriye ahabera cyamunara, maze Umuyobozi w’Umudugudu amubaza niba nta hantu amuzi, undi amusubiza ko bishoboka kuba hari aho yamubonye, kuko atari mushya mu Karere ka Kirehe.

    Nyuma yaje gutaha ageze mu rugo atungurwa no kubona Mudugudu amuhamagaye kuri telefoni amubwira ko umugore we amushaka.

    Yamurangiye aho amusanga, ageze aho yamurangiye niko kumusaba ngo 'Mpa igitandukanya umugore n’umugabo !'

    Uyu mugore ngo yamubajije icyo gitandukanya umugabo n’umugore icyo ari icyo, nawe amwerurira ko ashaka ko baryamana na we, undi arabyanga ni ko kumubwira ngo 'Nta mahoro na macye uzagirira mu Mudugudu wange, nzakwirukana nk’uko nirukanye Nzamukosha.' [avuga undi mugore na we wirukanywe azira kwanga ko aryamana na we.]

    Nyuma Mudugudu yaje gukoresha inama hafatwa icyemezo cy’uko Yvonne agomba kwirukanwa mu Mudugudu akajya gushaka ahandi aba ariko abaturage bo bakibaza igitumye yirukanwa kuko nta byaha cyangwa undi muziro yari azwiho.

    Mudugudu yaje kumusaba ko yamwitaba iwe, asa nko kumuha amahirwe ya nyuma, agiyeyo yongera na bwo kumubwira ko niba atemeye ko baryamana nta mahoro azigera agira.

    Icyo gihe yahawe preavis y’iminsi ine yo kuba amaze kuva mu Mudugudu, gusa avuga ko itahawe agaciro kuko yahise abimenyesha inzego zitandukanye.

    Hageze igihe cyo kubarurwa ngo ahabwe icyiciro cy’ubudehe, ngo ntiyabaruwe abwirwa ko atari umuturage wo muri uwo Mudugudu.

    Gusa yaje kwirukanwa kuko Mudugudu yakomeje kumuhatira kugenda, yimukira mu Mudugudu wa Kibilizi.

    Tariki ya 3 Mata 2021, abonye ko bimaze gufata indi ntera yagannye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) atangayo ikirego ndetse na dosiye iza kugana mu nkiko ni ubwo nyuma yaje kubwirwa ko dosiye yubitswe kuko nta makuru y’ukuri ayirimo.

    Nyuma yasabye ko yahabwa dosiye bashinguye bavuga ko amakuru atari ukuri mu byo bise 'amatiku' asanga amakuru yatanzwe muri RIB atari yo ari mu Rukiko, ngo bavuze ko atigeze asabwa kuryamana na Mudugudu, ndetse ngo n’abatangabuhamya bari bajyanye yasanze banyuranyije n’ibyatangajwe muri RIB.

    Ivonne avuga ko kugeza ubu nta rwego atamenyesheje ikibazo cye haba kuva ku Murenge kugera ku Karere ndetse n’inzego zitandukanye ariko ko atarahabwa ubutabera.

    Yavuze ko yifuza ko yarenganurwa agahabwa uburenganzira nk’Umunyarwanda kuko kugeza ubu nta serivisi yaka ngo ayihabwe .

    Umuseke waganiriye ni umwe mu basaza wagiye gutanga ubuhamya, avuga ko na we yatunguwe no kubona uyu mubyeyi w’abana babiri yirukanwa mu Mudugudu, ngo yatanze amakuru muri RIB, yashingirwaho amurenganura.

    Umuyobozi w’Umudugu wa Ntungamo, Claude yabwiye Umuseke ko ibyo bamurega ari ugushaka kumuharabika, ko nta shingiro bifite ahubwo ko ari ikindi agamije.

    Yavuze ko ikihishe inyuma yabyo ari uko yasabwe kuva muri uyu Mudugudu kuko yari asanzwe afite imico mibi yo kugenda amajoro.

    Ati 'Ntabwo njye Mudugudu nirukana umuturage, simfite n’ubwo bubasha, ni ikibazo cyabaye bitewe n’uko uyu muntu yaje mu Mudugudu mu buryo butemewe, aza asaba icumbi mu gihe cya COVID-19, akajya agenda amajoro kandi bitemewe.'

    Yavuze ko uriya mugore na mugenzi we bavuga ngo bagiye mu cyumba gusenga.

    Ati 'Tumufata inshuro zigera muri ebyiri. Twe nk’ubuyobozi bw’Umudugudu, turicara na komite y’abantu batanu, twanzura ko icyiza ari uko yagenda aho kwica amabwiriza ya Covid-19 kandi acumbikiwe n’umuntu.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo bintu yakoze ni ibintu byo kumparabika kugira ngo nanjye ansige icyasha.'

    Mudugudu yavuze ko uyu mubyeyi yagiranye ikibazo n’umwana w’umusore uba aho yari acumbitse, aho yavugaga ko yamushinje ubujura bwo kwiba inkwi akajya kuzigurisha, basanga batakwihanganira ayo makosa, bari kumwe na komite y’umudugudu bafata icyemezo cy’uko agenda, hirindwa ko haba amakimbirane muri urwo rugo.

    Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Murenge wa Kirehe, Nzamukosha Clémentine yabwiye Umuseke ko hafashwe icyemezo cyo kwirukana uriya mugore hagamijwe kwirinda amakimbirane mu rugo yari acumbitsemo.

    Ati 'Icyo nzi ku kibazo cya Yvonne, ni uko hari umubyeyi yari afite umwana w’umuhungu yabyaranye n’umugabo we wapfuye, uwo mubyeyi aza gushaka undi mugabo, umugabo yashatse yari Nyirarume wa Batamuriza, ahageze , asanga uwo mugore afite umwana w’umusore.

    Hashize igihe uwo mugabo aza gushwana n’uwo muhungu w’umugore we, uwo mugabo atema uwo muhungu ahita ahunga, ahunze Yvonne yasigaye muri urwo rugo, asigarana n’uwo mugore wa Nyirarume, n’uwo mwana w’umuhungu nyuma uwo mwana w’umuhungu ananiranwa na Yvonne bakajya bashwana.'

    Akomeza agira ati 'Umwe yabwira undi ko azamutema, bimera nabi, ajya mu Mudugudu birananirana, aza ku Murenge tubona bimeze nabi bashobora kuzicana, biba ngombwa ko muri urwo rugo dukuramo umwe ari we Yvonne kuko hatari iwabo.'

    Yavuze ko bamusabye kujya mu wundi Mudugudu kugira ngo bahoshe amakimbirane.

    Gusa nyuma Yvonne yababwiye ko icyo Umuyobozi w’Umudugudu yashakaga kugeraho yakigezeho ni ubwo atagihishuye ubwo.

    Umuseke wagerageje kuvugana n’uwakiriye ikirego mu rwego rw’Ubugenzacyaha, mu Karere ka Kirehe witwa Hakizimana avuga ko ikirego bacyakiriye ndetse ko abatangabuhamya na bo bumviswe.

    Kugeza ubu Yvonne avuga ko ikibazo akeneye guhabwa uburenganzira nk’Umunyarwanda.

    Ivomo : Umuseke

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kirehe-Umugore-aravuga-ko-Umuyobozi-w-Umudugudu-yamusabye-ku-kimaramafaranga-yakimwima-akamwirukana

  • Kigali Arena yashyize igorora abageni bazakora ubukwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga na Nzeri 2021 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzu y'imyidagaduro ya Kigali Arena yashyize igorora abageni bazakora ubukwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga n'ukwezi kwa Nzeri 2021. Nkuko ubuyobozi bwa Kigali Arena bwabitangaje bubinyujije ku rukuta rwa Twitter bwatangaje ko abageni bafite ubukwe hagati y'ukwezi kwa Nyakanga n'ukwezi kwa Nzeri 2021 bafite amahirwe yo kwiyakirira muri Kigali Arena ku buntu mu gihe bakoze ibi bikurikira:

    — Gukurikira Kigali Arena kuri instagram (@kigaliarenarw)

    — Gupostinga ifoto yabo bari kumwe ndetse bakanasobanura muri make ibiberekeyeho

    — Gukoresha hashtag #WedAtKigaliArena

    — Gutagginga @kigaliarenarw

    Kigali Arena niyo nzu ya mbere y'imyidagaduro igezweho i Kigali

    PRESS RELEASE: Couples planning to get married between July-September this year stand a chance to hold their wedding festivities at the iconic Kigali Arena for free. #WedAtKigaliArena pic.twitter.com/IARME0UFwK

    — Kigali Arena (@kigali_arena) June 9, 2021

     

    Source : https://yegob.rw/kigali-arena-yashyize-igorora-abageni-bazakora-ubukwe-hagati-yukwezi-kwa-nyakanga-na-nzeri-2021/

  • Imbuto Foundation yahaye RBC inkunga y’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 –

    Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa 10 Kamena 2021, ku ishami rya RBC riherereye i Nyamirambo hafi ya CHUK.

    Ibikoresho byatanzwe birimo telefone zigezweho za Mara Phone 206 zizahabwa abajyanama b’ubuzima mu koroshya uburyo bwo guhanahana amakuru hagati yabo na RBC.

    Harimo kandi utwuma dupima umuriro 2.200, udupfukamunwa 133.500, umuti wica udukoko [Hand Sanitizer] uducupa 2.910 ndetse na ‘Face Shield’ zikoreshwa mu gukingira isura 2.400.

    Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri Imbuto Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko iyi nkunga yatanzwe ku bufutanye n’inshuti za Imbuto ziri hirya no hino ku Isi.

    Yongeyeho ati “Iyi nkunga yari ikenewe kubera ko Covid-19 ntabwo irarangira, iracyariho kandi ntabwo tugomba kuyirengagiza. Dukeneye gushyira imbaraga twese hamwe uko dushoboye tugafatanya kwirinda, tukabwira abaturage ko Covid-19 igihari, abantu bose bakabimenya niyo mpamvu twebwe nk’Imbuto twumva ko tugomba gufatanya n’abandi mu kurinda ikwirakwira ryayo.”

    Ukuriye Ishami ry’Ubuvuzi muri RBC, Dr Gatare Swaibu, yavuze ko bishimiye cyane inkunga bahawe na Imbuto Foundation igamije gufasha abajyanama b’ubuzima mu rugamba rwo kurwanya Covid-19 kuko ari bo bantu batanga ubufasha bw’ibanze mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Ati “Abajyanama b’ubuzima ni bo bantu ba mbere badufasha muri uru rugamba. Badufasha mu buryo butatu; ubwa mbere, bazenguruka imidugudu yose urugo ku rundi bashakisha uwaba afite ibimenyetso. Ubwa kabiri, badufasha gukora ubukangurambaga aho batuye hirya no hino mu gihugu batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo.”

    “Uburyo bwa gatatu, badufasha mu byerekeranye no gutanga ubuvuzi, gutanga imiti ku muntu uwo ari wese uri mu mudugudu uba wagaragayeho iki cyorezo. Rero kubera ko bita ku barwayi nabo ubwabo bagomba kwitabwaho cyane cyane tubarinda kuba bakwandura.”

    Dr Gatare yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ubafasha butandukanye ibagenera mu bikorwa byinshi, aho imaze kubafasha kubaka ibigo nderabuzima bitandukanye harimo n’icya Tabagwe, cyatashywe na Perezida Paul Kagame mu 2020 ndetse ikaba iri kubafasha no kubaka inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi.

    Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, Imbuto Foundation yakomeje kuba hafi RBC iyigenera inkunga zitandukanye z’ibikoresho byo kurwanya Covid-19 ndetse iherutse no kuyiha imashini ebyiri zifashishwa mu gupima Coronavirus.

    Kugeza ubu mu Rwanda abagera ku 27.548 banduye Coronavirus, 26,341 barayikize naho 365 imaze kubahitana.

    hatanzwe kandi n’utwuma dupima umuriro 2.200

    telefone 206 za Mara Phone zizahabwa abajyanama b’ubuzima hirya no hino mu gihugu kugira ngo horoshywe uburyo bwo guhanahana amakuru

    Hatanzwe imiti yica udukoko ‘Hand Sanitizer’ ingana na 2.910

    Dr. Swaibu Gatare (iburyo) yavuze ko Imbuto Foundation ari umufatanyabikorwa w’imena wa RBC kubera ibikorwa bitandukanye ibafasha

    Hatanzwe na ‘Face Shield’ 2.400 zifashishwa mu gukingira isura y’umuntu

  • Abanyeshuri basaga ibihumbi 450 bagiye gukora ibizamini bya Leta –

    Ibizamini bisoza ibyiciro by’amashuri bizakorwa hagati ya tariki 14 Kamena na 30 Nyakanga 2021. Nibyo bizamini bya Leta bya mbere bigiye gukorwa mu gihe cy’umwaka n’igice ushize, kubera icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije uburyo bw’imyigire bwari busanzweho.

    Ikizamini gisoza amashuri abanza kizakorwa n’abanyeshuri 254.678 barimo abahungu 116.613 n’abakobwa 138.065. Ugereranyije n’abanyeshuri 286.087 bakoze ikizamini nk’icyo mu 2019, bagabanyutseho 11 %.

    Ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kizakorwa n’abanyeshuri 122.320 barimo abahungu 67.685 n’abakobwa 54.635. Biyongeyeho 2 % ugereranyije n’abanyeshuri 119.932 bakoze ibizamini nk’ibyo mu 2019.

    Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ni 52.145 barimo abahungu 22.894 n’abakobwa 26.892. Ni mu gihe mu 2019 ibizamini nk’ibyo byakozwe n’abanyeshuri 52.291. Abanyeshuri bazakora ibizamini mu masomo ya siyansi baragabanutse ugereranyije na 2019. Kuri ubu hazakora 14.785 bavuye ku 15.251.

    NESA igaragaza ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abazakora ibizamini bya Leta ari 21.053 barimo abahungu 12.994 n’abakobwa 9.916. Umubare w’abanyeshuri bazakora ibyo bizamini wariyongereye ugereranyije na 19.862 bakoze mu 2019.

    Abakandida bigenga bazakora ikizamini cya Leta gisoza ayisumbuye ni 1.857, bavuye ku 1584 mu 2019.

    Ibizamini ku biga imyuga n’ubumenyingiro nibyo bizatangira mbere tariki 14 Kamena kugeza tariki 3 Nyakanga. Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bizakorwa hagati ya tariki 12-14 Nyakanga, iby’icyiciro rusange n’ibizamini byo kwandika ku biga imyuga bizakorwa hagati ya tariki 20 na 27 Nyakanga. Abasoza amashuri yisumbuye bazakora ibizamini hagati ya tariki 20 Nyakanga kugeza tariki 27, mu gihe ibizamini ngiro bizakomeza kugeza tariki 30 Nyakanga.

    Ibigo bizakorerwaho ibizamini by’amashuri abanza ni 1018, ku cyiciro rusange ni 547, abasoza ayisumbuye bazakorera ibizamini ku bigo 418 mu gihe abo mu myuga n’ubumenyingiro bazabikorera ku bigo 97.

    Biteganyijwe ko ibizamini mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bizatangira mu cyumweru gitaha

  • N'golo Kante yasabye ikintu gitangaje abakunzi b'umupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bavuga ko Kante ariwe mukinnyi wicisha bugufi kurusha abandi ku isi kubera ibyo akora birimo no gukora isuku mu bwiherero bwo ku musigiti asengeraho.

    Kante w'imyaka 30 yanze akayabo Chelsea yashakaga kumuhemba kubera gucuruza isura ye avuga ko akeneye ko bamuhemba umushahara usanzwe gusa.

    Uyu mukinnyi kandi yagize isoni zo kwifotoreza ku gikombe cy'isi yafashije Ubufaransa gutwara mu mwaka wa 2018 mu Burusiya.

    Kante aracyatwara akamodoka gashaje yaguze karakoze ubwo yari ageze muri Leicester city kandi ahembwa asaga ibihumbi 150 by'amapawundi ku cyumweru.

    Aganira n'abanyamakuru mbere y'umukino Ubufaransa buzahura n'Ubudage muri Euro 2020 kuwa Mbere,Kante yagize ati 'Ndi umuntu usanzwe.Si ngombwa kunyita ko ndi umuntu mwiza.Ndi umukinnyi nk'abandi bose.

    Mbona rimwe na rimwe bikabije.Ntabwo bikwiriye.Hari abandi bakinnyi benshi bameze gutyo mu mupira w'amaguru.'

    N'golo Kante ari mu bakinnyi bakundwa na benshi mu mupira w'amaguru ndetse n'abakinnyi bagenzi be kuko ubwo batwaraga igikombe cy'isi bamuhimbiye indirimbo yo kumusingiza gusa abasaba kurekera aho.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-golo-kante-yasabye-ikintu-gitangaje-abakunzi-b-umupira-w-amaguru

  • Umunyamakuru Mecky Kayiranga yasohoye amashusho y'indirimbo 'Garuka' asaba umukunzi we kugaruka[Video] #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Garuka' Mecky Kayiranga yari yasohoye mu buryo bw'amajwi muri Mata 2021, iri mu njyana benshi bakunze kugreranya n'izikunze kwitwa 'Karahanyuze' zikundwa n'abatari bake mu bakunzi b'umuziki w'u Rwanda.

    Iyi ndirimbo ibaye iya mbere uyu muhanzi asohoye mu buryo bw'amashusho, yakozwe na Producer Prince Layer.Iri kuri Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho nyuma yo kurangiza iya mbere yise 'Humura' yari igizwe n'indirimbo icumi.

    Iyi album yari igizwe n'indirimbo ziganjemo izo kuramya no guhimbaza Imana nka; Humura, Biruhanya, Ni wowe, Nyakira n'izindi zinyuranye.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-mecky-kayiranga-yasohoye-amashusho-y-indirimbo-garuka-asaba

  • AMAFOTO : Miss Jolly muri Tanzania yakiranywe icyubahiro gihebuje #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwandakazi wabaye Miss Rwanda wa 2016, akaba yanagizwe Visi- Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa 2021, ubwo yinjiraga mu cyumba cyabereyemo ibiganiro, yagaragarijwe icyubahiro ubwo hari abamwakiraga bamwereka ibyicaro.

    Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Miss Jolly yagarutse ku kamaro k’amarushanwa y’ubwiza, avuga ko abaryitabira bashobora kugera ku rwego ruhanitse.

    Yitanzeho urugero avuga ko ibyo akomeje kugeraho byose abikesha kuba yaritabiriye aya marushanwa ya Miss.

    Yavuze ko yashyizwe mu bategura irushanwa rya Miss East Africa kugira ngo na we atange umusanzu we mu Karere ka Afurika w’Iburasirazuba.

    Yavuze kandi ko abagize amahirwe yo kwegukana ikamba muri aya marushanwa y’ubwiza bakwiye kuzirikana ko bagomba gushyira imbere inyungu sosiyete baba bakomokamo.

    Yagize ati 'Si ukwambara ikamba gusa, abantu ntibakwiye kureba amarushanwa y’ubwiza mu kwamamara kuko waba umukobwa w’ubwiza bufite inteko kandi ugakorera byinshi byiza umuryango mugari.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Miss-Jolly-muri-Tanzania-yakiranywe-icyubahiro-gihebuje

  • APR itsinze 3-0 Bugesera, umutoza Abdul ati 'twari dufite abarwayi benshi' #rwanda #RwOT

    Ni umukino ubimburiye indi nyuma yo gusubukura Shampiyona yari yasubitswe kugira ngo Ikipe y’Igihugu ikine imikino ya gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Centrafrique.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 33′ kuri coup franc yatewe na Omborenga Fitina.

    Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda inafite igikombe cya Shampiyona ndetse iri no mu zihabwa amahirwe yo kwegukana icy’uyu mwaka, yakomeje gukina isatira izamu rya Bugesera kugira ngo ikomeze kuyobora mu manota.

    Ku munota wa 60 w’Umukino, iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Manishimwe Djabel wateye Penaliti y’ikosa ryari rikorewe Niyonzima Olivier alias Seifu.

    Byiringiro Lague wagiyemo asimbuye, yabonye igitego cy’agashinguracumu cya APR cyabonetse ku munota wa 90′ w’umukino.

    Mu kiganiro yagirana na RBA, umutoza wa Bugesera FC, Mbarushimana Abdul yavuze ko ababajwe n’iyi nsinzwi kuko binjiye mu mukino bifuza intsinzi none bakaba bayibuze.

    Yavuze ko byari bigoye kubona iyo ntsinzi bifuzaga kubera ibibazo bari bafite birimo uburwayi.

    Ati 'Twari tumaze iminsi dufite ibibazo by’abarwayi benshi kuva ku mukino wa Rayon twaburiyemo (bavunitse) abakinnyi babiri hanyuma tuza gutakaza abandi babiri mu myitozo twari dufite n’abakinnyi babiri bafite amakarita tutifuzaga gukinisha kugira ngo tutazababura mu mukino uzakurikiraho.'

    Ikipe ya APR FC ibonye intsinzi mu gihe mukeba wayo Rayon Sports na yo ifite umukino ugiye kuyihuza na Police FC na zo zikaza gukinira kuri Stade ya Bugesera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/APR-itsinze-3-0-Bugesera-umutoza-Abdul-ati-twari-dufite-abarwayi-benshi

  • APR FC yanyagiye Bugesera FC mu mukino wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yanyagiye ikipe ya Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’umunsi wa 3 wa shampiyona.

    Bugesera FC ikaba yari yakiriye APR FC mu Bugesera mu mukino w’umunsi wa 3 w’amakipe ahatanira igikombe muri shampiyona umwaka w’imikino wa 2021, akaba ari na wo mukino wabimburiye indi mikino y’uyu munsi.

    APR FC yari yagaruye abakinnyi bayo babiri bakina bugarira ku mpande Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel Mangwende batakinnye imikino ya gicuti Amavubi yakinnye na Centrafrique kubera imvune.

    Aya makipe ni inshuro ya gatatu yari agiye guhura muri shampiyona y’uyu mwaka aho bahuye inshuro 2 mu cyiciro cy’amatsinda aho izo nshuro zose APR FC yazitsinze(3-0 na 2-1).

    APR FC n’ubundi yatangiye umukino isatira ndetse irusha Bugesera FC itageze imbere y’izamu rya APR FC cyane.

    APR FC nubwo yabonanaga cyane ariko yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe yagiye ibona mu minota ya mbere aho abakinnyi barimo Nsanzimfura Keddy bagerageje amashoti atandukanye ariko umunyezamu Masudi arayifata.

    Ba rutahizamu barimo Jacques Tuyisenge bagiye bashyira igitutu k’ubwugarizi bwa Bugesera ariko iyi kipe ibyitwaramo neza.

    Ku munota wa 33, Manishimwe Djabel yacomekeye umupira mwiza Nshuti Innocent ariko abakinnyi ba Bugesera bahita bamukorera ikosa k’umurongo neza w’urubuga rw’amahina, batanze kufura yatewe na Ombonerenga Fitina ahita ayinjiza neza. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Amakipe yombi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Cyubahiro Idarus na Niyonkuru Daniel ku ruhande rwa Bugesera hinjiramo Didier Junior na Isaac, ni mu gihe APR FC nayo Nshuti Innocent yasimbuwe na Byiringiro Lague.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ishakisha ikindi gitego cya kabiri, igahererekanya neza ariko ndetse ikabona n’amahirwe ariko ubwugarizi bubyitwaramo neza.

    APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 59 gitsinzwe na Manishimwe Djabel kuri penaliti, ni nyuma y’ikosa Ntwari Jacques yakoreye Niyonzima Olivier Seif mu rubuga rw’amahina.

    Kwitonda Alain ku munota wa 63 yagerageje gutungura umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, ni ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umupira unyura inyuma y’izamu gato.

    Ku munota wa 70 APR FC yakoze impnduka 2, Nsanzimfura Keddy na Ruboneka Bosco bavuyemo hinjiramo Itangishaka Blaise na Rwabuhihi Aime Placide.

    Manishimwe Djabel ku munota wa 72 yagerageje gutera umunyezamu ariko Masudi ahita awukuramo. Uyu mukinnyi yaje no gusimburwa na Bizimana Yannick ku munota wa 80.

    Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yakoze akazi gakomeye akuramo umupira yaterewe na Didier mu rubuga rw’amahina. Yawumuteye awukuramo uragenda ukubita igiti cy’izamu.

    Byiringiro Lague yatsindiye APR FC igitego cy’agahishinguracumu ku munota wa 89, yafashe icyemezo yinjira mu bwugarizi atera mu izamu, umunyezamu Ntagungira Masudi awukuramo ariko ntiyawukomeza ahita awumwihera ahita agitsinda.

    Imikino irakomeza saa 15:30 ku kibuga cya Bugesera n’ubundi Police FC irakira Rayon Sports. Indi mikino iraba yatangiye saa 15:00′.

    APR FC yatsinze Bugesera FC 3-0

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiye-bugesera-fc-mu-mukino-wa-shampiyona