Blog
-
Rayon Sports irahura na Police FC idafite abakinnyi 6 barimo na Manace Mutatu #rwanda #RwOT
Rayon Sports ifite abakinnyi 6 batari bukine uyu mukino kubera ibibazo by'imvune barimo Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, Iradukunda Axel ndetse na Muhire Kevin.
Undi wiyongereyeho ni Manace Mutatu wavunikiye mu myitozo yo ku wa kabiri bituma adakora imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa gatatu.
Aba bose bariyongera ku munyezamu Kwizera Olivier ufunzwe kubera ibyaha polisi imukurikiranyeho byo gukoresha ibiyobyabwenge.
Umukino uhuza Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 saa cyenda n'igice mu Bugesera.
Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1 naho Police FC itsinda Marines FC 2-1. Zombi zifite amanota 3. Ziri inyuma ya AS Kigali na
APR FC zo zifite amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.Gahunda y'imikino y'uyu munsi:
Amakipe ahatanira igikombe:
12H00:Bugesera vs APR FC
15H00:
Espoir FC vs Marines
Rutsiro vs AS Kigali15H30:Police FC vs Rayon Sports
Amakipe 8 ahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere:
15H00:
Mukura VS vs Etincelles
Kiyovu Sports vs Musanze
Sunrise vs Gasogi
AS Muhanga vs Gorilla
-
YouTube ikomeje kuba indiri y’abakora ibyaha birimo iby’icengezamatwara no kugumura rubanda; Amaherezo ni ayahe? –
Dufashe nk’urugero rwa YouTube, kuri ubu usanga hari ibyiciro by’abayikoresha ariko ibikorwa bayikoreraho biganisha cyangwa bigize ibyaha; aha twavuga nk’icyiciro cy’abayinyuzaho amakuru agamije gupfobya no guhakana Jenoside, gukurura imvururu mu banyarwanda n’ibindi.
Hari ikindi cyiciro cy’abanyuzaho amashusho cyangwa amafoto y’urukozasoni n’ikindi cy’abanyuzaho amakuru y’ibihuha ashobora guhungabanya umudendezo n’ituze rya rubanda cyangwa akaba yabayobya mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Abo bose ariko icyo bahuriraho ni ugushaka indamu cyangwa amafaranga atangwa na Google ku muntu washyize amashusho kuri YouTube, aho uko amashusho yarebwe cyane [Views] ariko amafaranga uwayashyizeho abona agenda yiyongera.
Ingero ni nyinshi; mu minsi ishize Uzaramba Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo guha ishingiro Jenoside no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ibyaha bifitanye isano n’ibiganiro yanyuzaga kuri shene ya YouTube yari yarashinze.
Mu minsi ishize kandi hari uwifashishije YouTube atangaza ko umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabye Imana.Ni igihuha cyakwirakwijwe mu masaha y’igitondo cyo ku wa 7 Kamena, gikura benshi umutima by’umwihariko abo mu muryango we, ariko nyuma biza kugaragara ko byakozwe n’uwishakiraga kubona za ‘Views’.
Ibi kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’Ikigo Ngenzuramikorere, RURA ndetse n’inzego zireberera Itangazamakuru muri rusange baganiriye kuri iyi ngingo mu kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa 9 Kamena 2021.
Umukozi ushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru muri RURA, Ahoranayezu Christian, yavuze ko RURA idashinzwe kugenzura imikorere y’izi mbuga ariko ngo igomba kuzamo kuko kugira ngo umuntu abashe kugira konti kuri izo mbuga zose bisaba ko abanza gushyira imyirondoro ye kuri urwo rubuga.
Ati “Ntabwo RURA ishinzwe kugenzura buri munyarwanda ibyo yanditse cyangwa yatangaje kubera ko hari bwa bwisanure ahabwa n’itegeko Nshinga, ariko buri muntu wese agomba kumenya ko ibyo atangaza bitabangamiye bagenzi be cyangwa bitabangamiye rubanda.”
Yakomeje agira ati “RURA ntabwo izajya kureba ibyo buri munyarwanda yashyize kuri Twitter cyangwa YouTube ye ariko ubikora ari mu rwego RURA igenzura, arabibazwa akabibazwa n’amategeko ahari. Hanyuma abandi bamenye ko ari inshingano zabo kuguma mu murongo w’ibiteganywa n’amategeko.”
Ku rundi ruhande ariko hari ababihuza n’ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga iha umunyarwanda wese ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ashatse cyangwa ingingo ya 18 y’itegeko rigenga itangazamakuru iteganya ko umunyamakuru agomba gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko by’umwihariko YouTube ikomeje kugaragara ko hari ibyaha abantu bagenda bayikoreraho, ibintu avuga ko bidakwiye guhuzwa n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo cyangwa kuniga itangazamakuru.
Ati “Itegeko ryashyizeho umurongo ngenderwaho, ntabwo ushobora kuvuga ngo ndatanga ibitekerezo uko nishakiye hari ibyo wica, itegeko rivuga ko buri muntu wese ashobora gutanga ibitekerezo uko abyumva ndetse akananenga ariko ntabwo wemerewe gutanga igitekerezo ku kintu kiri buzane amacakubiri cyangwa kibangamiye ituze rusange rya rubanda.”
Yakomeje agira ati “Itegeko Nshinga riravuga ngo kirazira ko ugomba kubangamira umuco mboneza bupfura. Nko kuri Israel Mbonyi, umuntu aranditse ngo kanaka yarapfuye, utitaye ku ngaruka, ubwo icyo ni ugutanga ibitekerezo? Ni ibihuha.”
Dr Murangira avuga ko hari ingero nyinshi z’ibyaha biri gukurikiranwa kandi abantu bagiriwe inama kenshi kuri ubu amategeko ariyo ari gukurikizwa kandi akarishye.
Ati “Twarigishije, twagiriye abantu inama. Ubu amategeko agiye gukurikizwa kandi ingingo zirimo zirakarishye mu by’ukuri. Ibihano birakarishye.”
YouTube ikwiye gutandukanywa n’umwuga w’itangazamakuru
Telefone ngendanwa irimo Camera, ifata amajwi,amashusho n’amafoto ndetse nyirayo afite urukuta rwa Twitter, Facebook cyangwa YouTube ashobora kuyifashisha atangaza amakuru.Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, ruvuga ko imikoreshereze mibi ya YouTube n’izindi mbuga ari icyasha gikomeye ku itangazamakuru muri rusange kubera ko abenshi bakora ibi bikorwa bitwikiriye umutaka w’itangazamakuru cyane ko n’izi shene zifungurwa kuri YouTube usanga zitwa ‘Televiziyo’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel ati “Icyo cyasha kiraturuka ku myumvire cyangwa abakurikira itangazamakuru bameze, ubundi ikiranga umunyamakuru ni ikarita imuranga kuko iyo ayifite aba yaragiranye amasezerano n’umukoresha cyangwa uwamuhaye iyo karita ko agiye gukora kinyamwuga.”
Mugisha avuga ko muri rusange abakora ibyaha kuri za YouTube harimo abanyamakuru n’ababihishamo ariko bose abazakora ibyaha amategeko azabibabaza.
Ati “Bose bitwikira itangazamakuru, bamwe baririmo bashaka kurikora kinyamwuga harimo n’abaryihishemo, abo rero ntubamenya utarabona bya bindi bibarimo ko byagiye hanze. Ni ukubegera mukabakurikirana, mukabagira inama nyuma rero bakomeza amategeko akabakurikirana.”
Yakomeje agira ati “Gusa barahari, cyane cyane abantu ubona ko bambaye umwambaro w’impirimbanyi kurenza uko bambaye umwambaro w’ubunyamakuru. Ni ibintu tubona ko bisa n’ibizamuka ariko ababatiza umurindi ni ababaha izo ‘Views’. Dukwiye kwigisha abantu kumenya ibyo bahabwa n’izi mbuga nkoranyambaga, ibidakwiye bakabireka bagakurikirana ibyungura ubumenyi bwabo.”
Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuryango gifite shene ya YouTube ya Umuryango TV, Hakuzwumuremyi Joseph, yavuze ko hakwiye gutandukanywa umuntu wafunguye shene ya YouTube agamije gushyiraho gahunda ze n’urukoresha nk’umunyamakuru.
Ati “Mu buryo busanzwe nidukomeza gukora gutya bizagorana kuko zirimo amafaranga, zirimo uko wiyumva n’ibindi bimeze gutyo. Ntabwo numva uburyo ushobora kujya kwaka ikiganiro n’umuntu atari ikinyamakuru ufite, utari n’umunyamakuru ngo icyo kiganiro ugikore.”
“Ibyo byo mvuga ko ufite ibintu ashaka gushyira, ashyiraho ibyo guteka , cyangwa ibindi bindi ariko ntabwo bikwiye gutandukanywa n’umwuga w’itangazamakuru. Kuba nazinduka nkajya kwaka ikiganiro abantu kandi ntari umunyamakuru cyangwa ngashinga Televiziyo ikorera kuri YouTube ntari umunyamakuru, ibyo byose byagombye kugira uko bikora n’ibyo bikurikiza.”
Ku rundi ruhande ariko, RURA na RIB batangaza ko hari abantu usanga bafite amakarita y’ibitangazamakuru bizwi ndetse banabikorera ariko ku ruhande bakagira shene za YouTube banyuzaho andi makuru ugasanga ni amakuru y’ibihuha cyangwa andi makuru badashobora kunyuza mu bitangazamakuru bakorera.
Abahanga n’abakurikiranira hafi itangazamakuru bavuga ko YouTube ari umuyoboro mwiza mu kugaragaza no gutanga ibitekerezo ariko bagasaba ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihariye bwo kugenzura ibikorerwa kuri uru rubuga n’izindi zitandukanye.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira yavuze ko abantu bagiriwe inama kenshi kuri ubu amategeko agiye gukurikizwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC, Mugisha Emmanuel, yavuze ko imikoreshereze mibi ya Shene za YouTube ari icyasha ku itangazamakuru
Umunyamakuru Hakuzwumuremyi Joseph asanga abakorera ibyaha kuri YouTube badakwiye kwitirirwa itangazamakuru
-
Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Ntara y’Iburasirazuba kigiye kuvugutirwa umuti –
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 10 Kamena 2021 i Kigali. Umushinga ibigo byombi bigiye guhuriraho ushingiye ku bufatanye mu bya tekinike uzamara imyaka ine ukaba ugamije kongera ingano y’amazi meza agera ku baturage mu turere uko ari turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba.
Mu bikorwa biteganyijwe harimo kubaka ubushobozi bw’inzego zose zifite aho zihuriye n’imicungire y’amazi zirimo iz’ibanze, abikorera ndetse n’abayakoresha umunsi ku munsi.
Inzego z’uturere zizafashwa kunoza igenamigambi mu gushyiraho ibikorwa remezo by’amazi, bizatuma agera ku baturage yiyongera.
Biteganyijwe ko u Buyapani buzajya bwohereza impuguke z’abakorerabushake mu byo kubaka no gucunga ibikorwa remezo by’amazi bakaza gutanga ubumenyi mu nzego zitandukanye mu Rwanda ndetse aba enjeniyeri b’Abanyarwanda bakajya kwihugurira mu Buyapani.
Jica kandi izajya itanga ibikoresho bitandukanye bikenerwa muri uru rwego nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Maruo Shin.
Ati “Twiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu mugambi wo kugeza amazi kuri buri munyarwanda nk’uko biri mu muhigo rugomba kuba rwesheje mu 2024.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Eng. Dusenge Byiringiro Alfred, yavuze ko ikibazo cy’amazi meza gihangayikishije mu Ntara y’Iburasirazuba ikaba ari yo mpamvu leta yahisemo ko uyu mushinga ukorera muri iki gice.
Inkuru irambuye ni mukanya…
-
Humeka mu buryo bw’Umwuka! #rwanda #RwOT
“Mwishime iteka, musenge ubudasiba” 1Abates. 5:17.
Iri jambo rirakomeye. Riduha umukoro wa buri munsi, nawugereranyije n’igikorwa cyo guhumeka ku mubiri.
Icyo guhumeka bimara ku mubiri nicyo gusenga bimariye ku muntu w’imbere. Iyo gusenga bijya kuba ariko kazi uhemberwa buri munsi (wowe) umushahara w’icyumweru, ukwezi, umwaka wari kuba uguhagije?
Utekereza ko wari kuba ukikarimo?Niba gusenga ari nko guhumeka, wari kuba ukirimo akuka? Ndatsinzwe!, Ngiye kwisubiraho. Bitekerezeho nawe kandi wisubireho. Imana ibafashe!
Dr. Fidèle MASENGO,Foursquare Gospel Church
Source: Amasezerano.com
-
Ukurikiranweho icyaha cyo gukubita Macron yasanganwe intwaro n'igitabo cya Hitler #rwanda #RwOT
Bivugwa ko abashinzwe iperereza bafatiye intwaro n'igitabo cya Hitler cyerekana politike ye y'urwango ku Bayahudi kizwi nka Mein Kampf mu nzu y'umwe mu bashinjwa gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron mu gihe yari mu rugendo rw'akazi.
Aba bagabo bombi bafite imyaka 28 bafatiwe hanze y'inzu y'amacumbi y'ishuri riri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'u Bufaransa.
Ingo zabo zarasatswe nyuma y'igitero ku mukuru w'igihugu cy'u Bufaransa mu karere ka Tain-l'Hermitage.
Iki gitabo n'izo ntwaro bivugwa ko byafatiwe mu nzu y'umugabo ukekwa ko yafashe amashusho y'iki gitero kuri Macron wari kumwe n'ukurikiranweho gukubita Macron(bombi barafunze).
Mu ntwaro bivugwa ko zafatiwe muri iyo nzu, harimo inkota, imbugita(icyuma) ikoreshwa mu ntambara, hamwe n'imbunda yari atunze biciye mu mategeko.
Umukuru w'igihugu cy'u Bfaransa yarirutse ajya kuramutsa itsinda ry'abaturage bari bakoraniye inyuma y'uruzitiro rw'inyuma, umwe muri bo amukubuta urushyi , abashinzwe umutekano bahita batabara.
Umuvugizi wa Perezida Macron ahakana amakuru avuga ko yari yaburiwe ko atakwegera abo bantu.
Gabriel Attal ati: 'Umukuru w'igihugu azakomeza abonane n'abaturage b'u Bufaransa amaso mu yandi, kimwe n'abandi bagize leta'.

Haciye akanya gato akubiswe ikofe, Perezida Macron yabonanye n'abaturage i Valence ari kumwe n'umugore we Brigitte
Nyuma y'amasaha make Macron amaze gukubitwa yavuze ko ako ari 'akantu gasanzwe' kandi ko 'abantu b'intagondwa' badashobora kwemererwa guhagarika ibiganiro by'abaturage.
Ni ba nde bikekwa?
Umugabo wa mbere ushinjwa gukubita umukuru w'igihugu, azwi ko akunze kwihatira kumenya ibijyanye n'abantu bakomeye bagendera ku bitekerezo bya kera, amateka y'ubutegetsi bwa cyami, n'ayo hambere h'u Bufaransa mu gihe cya 'Moyen Âge/Middle Ages'.
Kuri konte ye ya Instagram, yivuga ko ari mu ishyirahamwe rihuza abaharanira amateka y'abahanga mu kurwana ku mugabane wa Burayi, hariho n'amafoto yambaye imyambaro yo muri Moyen Âge, afite n'inkota ndende.
Ariko nk'uko bivugwa n'umwe muri bagenzi be, Loïc Dauriac, 'nta poritike arimo', kandi ko nubwo yamukubise atari kamere ye.
Uwo ushinjwa kumukubita yumvikana avuga n'ijwi rinini ngo 'Montjoie na Saint-Denis! Ntitugikeneye ibya Macron'.
Nubwo yamukibise avuga n'amagambo yakoreshwaga mu ntambafa zo mu gihe cya Moyen Âge, hafi abavuga ko yiganaga uwahoze akina udukino two gusetsa two muri Moyen Âge , muri filime yiswe Les Visiteurs (The Visitors) yasohotse kuva mu 1993.

Induru y'intambara yavuzwaga mu gihe cya Moyen Âge ari nayo yakoreshejwe n'ushinjwa yakoreshejwe n'umukinnyi wa filimi Jean Reno muri Les Visiteurs
Mbere gato y'ibyabaye, yahagararanye n'abandi bagabo babiri barimo bagirana ikiganiro na televiziyo, aho umwe muri bo yavuze ati: 'Hariho ibintu uba ushaka kumubwira [Macron] ariko bikangaâ¦.irindimuka ry'Ubufaransa'.
Uwa kabiri muri aba bagabo avugwa ko na we akunda ubuhanga bwo kurwana bwo mu gihe ca Moyen Age.
Src: BBC
-
Ubuhamya: Ni gute nakiriye imbaraga zo gutsinda kwitesha agaciro? #rwanda #RwOT
Nari imbata yo kwiyambura agaciro ariko ubutumwa bwiza bubohora umuntu ingoyi y’icyaha, bwampaye imbaraga zo kubitsinda.
Nanze imico yanjye kandi nanga n’uburyo nakoraga hagati y’abandi bantu. Nashakaga kunezeza abandi; nkumva nshaka kuba umuntu waba ikitegererezo cy’umukristo mwiza ariko nabangamiwe nuko ntari nifitiye ikizere. Sinatekerezaga ko ndi mwiza bihagije, kandi rwose ibi byambujije gukora no kuvuga iby’ubushake bw’Imana.
Mu butamenya, naravugaga nti: “Ntabwo nemeranywa n’Imana yaremye ibintu byose, harimo nanjye ubwanjye.” Yandemye uko ndi, nkavuga ko yandemye nabi. Maze kubimenya, nahise mbona ko mu byukuri ibyo ari icyaha. Nta shimwe no kwizera nari mfite ku Mana ko naremewe kubw’umugambi mwiza.
Nasomye Ijambo ry’Imana kubyerekeye imbuto z’Umwuka, kubyerekeye urukundo, umunezero, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, ubudahemuka, kugwa neza (ubwitonzi), kwirinda( kwifata). Namenye neza ko ibyo ari byo nari nkeneye mu buzima bwanjye.
Namenye ko ndi igikoresho mu biganza by’Imana
Nasenze Imana ngo imfashe kwibona nk’uko yo imbona. Mbifashijwemo n’Imana natangiye urugamba rw’imbere muri jye kugira ngo nsinde kutishimira uwo ndi we( icyo cyaha). Birumvikana Imana yankuyeho iyo mitekerereze, ariko kandi niyo bishatse kugaruka Yesu yampaye imbaraga zo kubirwanya. Natsimbaraye ku murongo wo mu 1 Abakorinto 6:20. 'kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”
Igihe cyose nageragezwaga no kwitesha agaciro, naravugaga nti 'Oya'. Imana yanguze igiciro cy’inshi. Yabonye ikintu cy’agaciro muri njye. ' Kwiyambura agaciro byatumaga ntagira icyo nkora, ibyo ntibyari ukuri nta nubwo byubahishaga Imana mu mubiri wanjye no mu Mwuka wanjye.
Icyaha kizana kudatuza n’amakuba, nanjye ubwanjye narabyiboneye. Gutsinda icyaha bisobanura ko nshobora kubona umutuzo kandi nkagira umunezero mu buzima bwanjye, kandi nkabona n’umuti wa buri kintu. Iyo mbaho ubuzima bw’intsinzi nshobora kuba igikoresho mu maboko y’Imana kandi ishobora kunkoresha no kumbumba neza nkuko ishaka.
“Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka.’ Abaroma 6:13
Source:Activechristianity.org
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Ni-gute-nakiriye-imbaraga-zo-gutsinda-kwitesha-agaciro.html
-
DR Congo: Abantu benshi bishwe mu bitero by'inyeshyamba #rwanda #RwOT
Abantu babarirwa muri morongo bishwe mu bitero by'inyeshyamba ku wa mbere mu mujyi muto wa Boga na Kinyanjojo mu ntara ya Ituri muri Repubulila ya Demokarasi ya Congo.
Umuryango w'abaganga batagira umupaka (MSF) uvuga ko abasivile 10 bishwe ubwo ibitaro bya Boga byaterwaga, ibitaro biri muri 120Km mu majyepfo y'umujyi wa Bunia munini muri Ituri.
Indi mirambo myinshi y'abishwe bivugwa ko yabonywe nyuma y'uko abahinzi bagambiriwe muri ibi bitero by'abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.
Radio Okapi y'umuryango w'abibumbye ivuga ko abantu bagera kuri 30 bose hamwe bishwe muri ibi bitero, mbere y'uko ingabo za leta zirasana n'abateye bagasubira inyuma.
Iyi radio ivuga ko abaturage benshi bo muri ako gace bavuye mu byabo bahunga ko abo barwanyi bashobora kugaruka kwihorera kubera ababo baguye mu mirwano.
Mathias Gillman, umuvugizi w'ingabo za MONUSCO ziri muri Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro, yasabye ubufasha burenzeho ngo zibashe gucunga umutekano muri ako karere.
Yabwiye BBC ati: 'Aka gace kamaze igihe kinini kari mu kaga kuko kari kure cyane mu cyaro, ni ahantu hanini cyane hagoye kuhagera.
'Nta butegetsi bwa leta bucyenewe buriyo, ariyo mpamvu ingabo za MONUSCO ziri gushaka uko zakwiyongera mu kuhaba. Ariko iby'ingenzi cyane turi gusaba ni uko ingabo na polisi ba Congo nabo bahongera abasirikare n'abapolisi babo.'
Radio Okapi ivuga ko abarokotse ibi bitero bavuga ko amaduka (boutiques) yasahuwe kandi ko inzu y'ibitaro bya Boga yatabawe itarakongorwa n'inkongi y'umuriro.Umuvugizi w'ingabo mu ntara ya Ituri avuga ko umusirikare umwe wa leta yakomeretse byoroheje muri iyo mirwano.
Inkuru ya BBC
Source : https://impanuro.rw/2021/06/10/dr-congo-abantu-benshi-bishwe-mu-bitero-byinyeshyamba/
-
Abakinnyi 13 nibo batemerewe gukina imikino y’umunsi wa 3 #rwanda #RwOT
Uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza hakinwa imikino y’icyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe ndetse n’arwana no kutamanuka aho bageze ku munsi wa 3. Abakinnyi 13 nibo batemerewe gukina uyu munsi.
Shampiyona irakomeza nyuma y’akaruhuko gato karimo imikino 2 ya gicuti u Rwanda rwatsinzemo Centrafrique.
Iyi mikino yose irabera rimwe uyu munsi tariki ya 10 Kamena 2021 aho yose iri bube saa 15:00′ uretse imikino ibiri iri bubere ku kibuga cya Bugesera ndetse n’umukino Kiyovu Sports yakiramo Musanze FC ku Mumena uri bube saa 15:30′.
Ni imikino y’amakipe ahatanira igikombe aho saa 12:00′ APR FC iri bube yasuye Bugesera FC mu gihe saa 15:30′ Police FC iri bwakire Rayon Sports.
Imikino yose iteganyijwe uyu munsi
Amakipe ahatanira igikombe
Bugesera FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 12:00PM)
Police FC vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 3:30PM)
Espoir FC vs Marine FC (Rusizi Stadium, 3:00PM)
Rutsiro FC vs AS Kigali (Umuganda Stadium, 3:00PM)Amakipe arwana no kutamanuka
Mukura VS&L vs Etincelles FC (Huye Stadium, 3:00PM)
Kiyovu SC vs Musanze FC (Mumena Stadium, 3:30PM)
Sunrise FC vs Gasogi United (Nyagatare Stadium, 3:00PM)
AS Muhanga vs Gorilla FC (Muhanga Stadium, 3:00PM)Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 3 kuko bujuje amakarita y’imihondo
Karuta Buha (Gorilla FC)
Chukwudi Samuel (Rutsiro FC)
Nshimiyimana Elysée (AS Muhanga)
Nzunga Thierry (AS Muhanga)
Rutanga Eric (Police FC)
Mazimpaka André (Gasogi United)
Ndabarasa Trésor (Gasogi United)
Mutijima Gilbert (Espoir FC)
Kizza Ayub Ibrahim (Sunrise FC)
Nzayisenga Jean D’amour (Sunrise FC)
Saba Robert (Kiyovu SC)
Munezero Dieudonné (Mukura VS&L)
Senzira Mansour (Mukura VS&L)
Rutanga Eric myugariro wa Police FC ari mu bakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 3Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-13-nibo-batemerewe-gukina-imikino-y-umunsi-wa-3