Blog

  • Kirehe: Umusore w'imyaka 27 yishe nyina amutemaguye – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 ahagana saa tatu z'amanywa mu Mudugudu wa Rusamaza mu Kagari ka Nyabikokora mu Murenge wa Kirehe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirehe, Nzamukosha Clementine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatemye nyina ku manywa yihangu nyuma y'uko abandi bana bari bagiye mu murima gusarura ibishyimbo.

    Ati ' Uwo musore yahise afata umupanga asanga nyina mu nzu aramutemagura kugeza ubwo ashizemo umwuka, nta kintu kugeza ubu turamenya yamuzizaga, kuko nta kibazo kidasanzwe bari bafitanye.'

    Yakomeje avuga ko uyu musore atari afite imyitwarire myiza muri ako gasantere batuyemo ngo kuko no mu minsi ishize yajyanywe mu kigo ngororamuco amarayo ukwezi.

    Ati ' Kuri ubu abaturage batubwiye ko nta gushyamirana bigeze bagirana ahubwo batunguwe n'ukuntu yatemaguye nyina kugeza ashizemo umwuka.'

    Gitifu Nzamukosha yavuze ko kuri ubu uyu musore yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe mu gihe umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku bitaro bya Kirehe mu gihe bategereje kumushyingura.

    Yavuze ko bagerageje kuvugisha uwo musore ntiyabasha kuvuga ngo kuko yari agifite igihunga , abandi baturage nabo bari bamumereye nabi bamuziza kwica nyina.

    Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu musore yari yarazanye umugore amuzanira mu nzu nyina atuyemo, uwo mugore ngo ntiyabashije kumvikana na nyina umubyara aramwirukana amusaba kujya kuba mu yindi ntoya iri mu rugo.

    Uyu musore ngo yahise asaba nyina kumwubakira inzu nziza isa n'iyo abamo biza kuvamo impaka . Hari n'abandi bavuga ko yabikoreshejwe n'ibiyobyabwenge ngo kuko yakundaga kubinywa cyane.

    Byabereye mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-umusore-w-imyaka-27-yishe-nyina-amutemaguye

  • Inkuru nziza kuri Mwiseneza Josiane wabenzwe na fiancé we| Undi musore araje| Urukundo ni rwogere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko ubukwe bwa Miss Mwiseneza Josiane n'umusore wamwambitse impeta (fiancé we) bwapfuye. Kuri ubu Mwiseneza Josiane yabonye undi musore bari mu rukundo ndetse uyu musore akaba ariwe urimo uramuhoza amarira yaririye mu rukundo yakundanyemo n'umusore wamwambitse impeta akaza kumuta.

    Nkuko Azack (umusore urimo gukundana na Mwiseneza Josiane) yabitangarije MAX Tv, yavuze ko urukundo rwabo rumeze neza muri iki gihe gusa Mwiseneza nk'umuntu wakomerekejwe n'urukundo hari bimwe na bimwe atarakira neza mu rukundo rushya rwe na Azack gusa uko iminsi izagenda yicuma bizagenda bigenda neza.

    Azack niwe mukunzi mushya wa Miss Mwiseneza Josiane

    Miss Mwiseneza Josiane yabonye umukunzi mushya

    Mwiseneza Josiane na fiancé we ubwo urukundo rwabo rwari ruryoshye

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-kuri-mwiseneza-josiane-wabenzwe-na-fiance-we-undi-musore-araje-urukundo-ni-rwogere/

  • Ubuvuzi gakondo mu Rwanda, ubwihisho bw’abatekamutwe #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi hadutse abantu biyemeje gushakisha amafaranga munzira zitandukanye, muri izo nzira hakabamo ubuvuzi gakondo, gushakira indonke kuri YouTube aho byagaragaye ko bashyiraho inkuru z’ibihuha zifitanye isano n’ubwambuzi bushukana ndetse hakaba n’abifashisha ibitangazamakuru bimwe na bimwe bya hano mugihugu bamamaza imiti muby’ukuri twavugako itakorewe ubushakashatsi bwa gihanga (scientific research).

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, aherutse gutangaza bimwe mitangaza makuru cyane cyane yibanda kubikoresha urubuga rwa YouTube, bikoreshwa mugushuka abaturage bagamije kubatekera imitwe bakabacucura utwabo.

    Dr Murangira Thierry, yavuze ku nkuru zitangazwa na chanel ya YouTube AFRIMAX TV, aho yavuzeko iyo chanel inyuzaho amakuru y’ubutekamitwe. Yavuze ko inkuru y’umugore wagaragaye kuri iyo chanel avugako afite abagabo 7 ko byose byari ukubeshya, aho yavuze ko bariya bagabo bagaragara muri iyo nkuru bakodeshejwe amafaranga igihumbi na maganatanu (1500frw) gusa.
    Twabibutsa kandi ko hari indi nkuru nayo yanyuze kuri iyo chanel imeze kimwe neza neza niyo y’uyu mugore, ko hari umugabo nawe wavugagako afite abagore 11, bombi bagahurira ko bafite imbaraga zidasanzwe. Bityo bagakangurira abantu kubagana ngo babavure kandi ngo muby’ukuri ari ukubeshya abantu.

    Ubu bujura kandi bwakome kuzamura intera aho ubu usanga mu maradio amwe n’amwe ndetse na Television hakunze kubaho ibiganiro bihamagarira abantu kugura imiti bavugako ivura indwara zose cyane cyane bakaganisha mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ibi bikorwa akenshi kugirango bumvishe urubyiruko ko bakwiye kugura iyo miti ngo batazaseba imbere y’abo bakundana.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko arirwo rufite umubare munini mu Rwanda kandi akaba ari narwo rufite ikibazo cy’ubushomeri bukabije. Byakunze kuvugwa ko urubyiruko rwishora mu ubusambanyi bityo bikaba byoroshye kubashuka babaka n’utwo bari bafite.

    Ese ntibitwaza ibyangombwa byo kuvura bahawe bagakora ubutekamutwe ?

    Benshi muri aba bavuga ko ari abavuzi ba gakondo usanga bavugako bafite ibyangombwa bahawe na RDB/ RGB bibemerera gukora ubuvuzi gakondo ariko bigaragara ko byaba bikoreshwa nabi cyangwa bakikorera ibyo bataherewe uburenganzira.

    Benshi bagiye banagaruka kubo bita “ABAMASAYI” nabo bakora uyu mwuga mu Rwanda aho bivugwako nabo bakora ubwambuzi bushukana. Gusa iyo bigeze kuri aba banyamahanga usanga bitavugwaho rumwe na benshi, bikavugwako bo baba batinywa gukorwaho.

    Umuvugizi wa RIB arasaba abantu kuba maso bakirinda abo batekamitwe biyemeje gushaka kuyogoza rubanda.
    Kugeza ubu nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza ko wahabwa umuti ukabona akazi, imiti yinjira mu mubiri igacyemura ibibazo byose umubiri ufite ndetse n’ibindi bavuga bitandukanye baba babeshya.

    Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda kwishora mubikorwa by’ubujura bushukana. Ababasaba amafaranga ngo babavure mujye mugira amakenga.

    Source : https://imirasire.com/?Ubuvuzi-gakondo-mu-Rwanda-ubwihisho-bw-abatekamutwe

  • Rotary y'u Rwanda yibarutse club nshya (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Rotary Club ni umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

    Kuri uyu wa 12 Kamena 2021, ni bwo Rotary y'u Rwanda yungutse club nshya yiswe Bugoyi Ibirunga. Ifite abanyamuryango 25, ndetse izibanda mu gice cy'Uburengerazuba bw'igihugu. Iyi club yavutse ikomotse ku ya Musanze Murera imaze imyaka itanu ikorera imirimo yayo mu gice cy'Amajyaruguru n'Icy'Uburengerazuba.

    Abanyamuryango ba Rotary Club Bugoyi Ibirunga baganiriye na IGIHE, bavuga ko bari banyotewe no gukora ibikorwa by'ubugiraneza kandi kuba babonye uko bazajya babikorera hamwe bizabafasha.

    Umutoniwase Marie Grace yagize ati ''Ndabyishimiye cyane kuko mbonye aho gukorera no gufasha umuryango Nyarwanda. Dufite amabwiriza tugenderaho kandi nzarushaho kuyateza imbere. Twiteguye kugera kure hashoboka kuko dufite ubushake n'ubushobozi.''

    Nirere Léopold yavuze ko yamenye Rotary Club nyuma yo kubishishikarizwa n'abandi banyamuryango.

    Yagize ati ''Nanjye rero nk'umuntu wari ufite umutima wo gufasha naje kwifatanya n'abandi. Ndishimye cyane kuba nakiriwe nk'umunyamuryango mushya kandi Rotary Club izamfasha kurushaho kwegera, gufasha no gukora ibikorwa by'urukundo.''

    Abanyamuryango ba Rotary bijeje ko bazakoresha imbaraga zabo n'ibitekerezo bigamije gukomeza kuyubaka.

    Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yavuze ko yishimiye ivuka ryayo kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo itere imbere.

    Yagize ati ''Ivuka ry'iyi Club yacu riranshimishije cyane kuko muri kariya gace izakoreramo wahasangaga abantu benshi bafite umutima wo kwitanga bagafasha nk'uko intego yacu imeze. Ubundi mu ivugabutumwa twigisha ko umuntu agomba gukunda mugenzi we. Ni cyo tugiye gushishikariza abantu babyumve, twishyire hamwe tugende dufasha abababaye.''

    Yavuze ko nk'abakirisitu bemera ko ivugabutumwa ryatangiriye ku ntumwa 12 rigakwira Isi yose.

    Ati ''Twebwe turenze abo turi 25, icyo tugiye gukora ni ugufasha abatishoboye kuva habi bakajya aheza. Turasaba abanyamuryango gushyira hamwe kugira ngo urukundo n'ubwitange basanganywe babyongere kandi bigere kure.''

    Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bishimira ko uyu muryango waguka kandi ari imbaraga zikenewe.

    Yagize ati ''Kuri twebwe ivuka ry'iyi Club ni ibyishimo bikomeye kuko bitwongerera abanyamuryango kandi uko biyongera ni ko n'imbaraga ziyongera. Hari ibikorwa twari dusanzwe dukora dufatanyije na Guverinoma y'u Rwanda harimo gufasha mu buvuzi, uburezi n'iterambere muri rusange, ibyo rero bizadufasha kujya dukorera hirya no hino mu gihugu.''

    Bugoyi Ibirunga yitezweho ku ikubitiro gufasha abagizweho ingaruka n'inkurikizi zatewe n'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo.

    Rugera yakomeje ati ''Bazadufasha kuba twatangayo ubufasha ku mpunzi zahungiye mu Rwanda n'abandi bagizweho ingaruka n'iryo ruka. Icyo dusaba abanyamuryango ni ugukorana umurava. Ikindi ni ukwiga bakamenya icyo Rotary aricyo, uko ikora, uko bacunga ibikorwa n'uko batanga raporo yabyo kandi tuzabibafashamo ngo bakomeze bagire ubumenyi.''

    Usibye gufungura ku mugaragaro Rotary Club Bugoyi Ibirunga, hakozwe n'igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu ya Rotary Club Musanze Murera no kwakira abanyamuryango bayo bane bashya.

    Uyu muhango wanibukiwemo Masumbuko Moussa witabye Imana nyuma yo gutorerwa kuyobora Rotary Club Musanze Murera, icyo gihe yari agiye gutangira manda ye y'ubuyobozi muri Kamena 2019.

    Mu Rwanda, Rotary igizwe na clubs zirindwi zirimo Rotary Club Kigali Doyen, Mont Jali, Musanze Murera, Butare, Gasabo, Kigali-Virunga na Bugoyi Ibirunga.

    Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, ashyikiriza Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, ibirango by’umuryango

    Dr Muderevu Alexis usanzwe abarizwa muri Rotary Club Kigali Doyen yitabiriye uyu muhango

    Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko bishimira ko uyu muryango waguka kuko biwufasha gukomeza gukora imishinga igamije impinduka nziza z’abaturage

    Abanyamuryango bashya ba Rotary Club Musanze Murera barahiriye kwinjira muri uyu muryango

    Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yashyikirijwe ibendera riranga uyu muryango w’abagiraneza

    Uyu muhango wabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo guhana intera no kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru

    Uhereye ibumoso ni Mercy Wanjaou uyobora Rotary Club Musanze Murera, Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette na Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin wahawe icyemezo cy’ishimwe

    Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yarahiye afashe ku ibendera

    Umuyobozi wa Rotary Club Musanze Murera, Mercy Wanjaou, yashimye intambwe bateye mu bikorwa biteza imbere abenegihugu

    Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin, yavuze ko bashaka gukomeza gushyira mu bikorwa intego uyu muryango washyiriweho zo kwita ku baturage n’imibereho yabo

    Umuyobozi wa Rotary Club Musanze Murera, Mercy Wanjaou, yambika Israel Mbonyi ikiranga umunyamuryango

    Umuhanzi Israel Mbonyi uri mu bafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana yarahiriye kwinjira muri Rotary Club Musanze Murera

    Yahise anahabwa ibendera riranga Rotary Club mu Rwanda

    Abanyamuryango bashya bambitswe uturango twerekana ko babaye abanyamuryango ba Rotary Club mu Rwanda

    Perezida wa Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Bishop Gapira Jean Faustin na Dr Muderevu Alexis usanzwe abarizwa muri Rotary Club Kigali Doyen

    Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu, Rotary Club Musanze Murera imaze ishinzwe hakaswe umugati “gâteau”

    Rotary Club Musanze Murera yizihije isabukuru y’imyaka itanu imaze itanga umusanzu wayo mu guteza imbere imibereho y’abaturage

    Nirere Léopold yishimiye kwakirwa nk'umunyamuryango mushya wa Rotary Club, yizeza ko izamufasha gutanga umusanzu mu bikorwa by'urukundo n’ubugiraneza

    Muri uyu muhango hibutswe Masumbuko Moussa witabye Imana akimara gutorerwa kuyobora Rotary Club Musanze Murera

    Rotary y'u Rwanda yibarutse club nshya bituma izibarizwa mu gihugu zigera kuri zirindwi

    Rotary Club Bugoyi Ibirunga yavutse ikomotse ku ya Musanze Murera imaze imyaka itanu ikorera imirimo yayo mu gice cy'Amajyaruguru n'Icy'Uburengerazuba bw’u Rwanda

    Nyuma y’uyu muhango hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-y-u-rwanda-yibarutse-club-nshya-amafoto

  • Umugabo w'umurobyi yararusimbutse nyuma yo kumirwa n'igifi kinini cya Baleine #rwanda #RwOT

    Umurobyi wo muri Amerika, aravuga inkuru y'uburyo yarusimbutse(urupfu) nyuma yo kumirwa n'igifi kinini cyo mu bwoko bwa Baleine/Whale aho nyuma cyaje ku muruka.

    Michael Packard, avuga ko ubwo yari mu bwato mu Nyanja na bagenzi be bagiye kuroba, yaje kwibira mu mazi maze yisanga mu kanwa k'iki gifi kinini, aho yamazeyo igihe cy'amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y'akarere ka Provincetown, Massachusetts. Iki kinyamaswa kibera mu mazi, cyaje gucira uyu mugabo Packard.

    Umugore w'uyu mugabo, yagiye asaba kenshi uyu mutware we amwingingira kureka uyu mwuga we w'uburobyi ahubwo agashaka akandi kazi ariko umugabo akamubwira ko adashobora no kurota areka aka kazi ke amazemo imyaka 40.

    Iyi fi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ishobora kuba ndende gushyika kuri metero 15 ndetse igapima amatoni 36, Nk'uko bivugwa n'ikigo gishinzwe ibikoko by'imusozi. Ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana 60.000 ku Isi .

    Uyu mugabo Packard w'imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzibe bafashe ubwato bwabo, Ja'n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi ko hasaga neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikintu kiri mu metero esheshatu hagati mu mazi.

    Avuga ko amaze kwibira mu mazi avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n'iki gikoko-Igifi, nyuma ntiyasubira kugira ikintu na kimwe abona.

    'Irimo kugerageza ku mumira'

    Yibajije ko yari atewe n'ifi y'ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati 'ariko narakabakabye ku ruhande numva ko nta menyo yari ifite. Nyuma mpita ngira nti: 'Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo iragerageza kumira, Ibyanjye birarangiye, ndapfuye'! '.

    Packard, avuga ko yahise atangira gutekereza uburyo umugore n'abana be b'abahungu babiri, umwe w'imyaka 12 n'undi w'imyaka 15, bagiye kubaho. Ati: ' Nyuma numva kirazamutse hejuru y'amazi kizunguza umutwe, gihita kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkize mpita nguma nderemba hejuru ku mazi. Si numvaga ibyo ari byo…,si numvaga uburyo nabivuga'.

    Mugenzi we yagiye kumubona yamaze kwihebura/kumuheba, ari ho yahitaga amukururira mu bwato. Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya inkongi z'imiriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kubona telefone itabariza umurobyi yakomeretse.

    Amaze kuva mu bitaro aho yarimo avurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk'ibivugwa muri Bibiliya.

    Mu bisanzwe mu gufungura, ubwoko bw'izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi ntoya cyangwa se utundi dukoko tukirohemo ku bwinshi, abahanga mu bijyanye n'ibyo mu mazi bavuga ko ibyashyikiye Packard bishobora kuba ari nk'ingorane. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atari bwigere yumva aho baleine yamize umuntu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umugabo-wumurobyi-yararusimbutse-nyuma-yo-kumirwa-nigifi-kinini-cya-baleine/

  • “Nzatumika munyurwe”, ishimwe rya Dr Diane Gashumba na Prof Shyaka bongeye kugirirwa icyizere – #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida Kagame niyo yagize Dr Diane Gashumba Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède mu gihe Prof Shyaka we yahawe guhagararira igihugu cye muri muri Pologne.

    Ku wa 14 Gashyantare 2020 nibwo Dr Diane Gashumba yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'Ubuzima, kuva icyo gihe nta zindi nshingano zizwi yari afite nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe nk'inama zihuza abayobozi bakuru yajyaga agaragaramo.

    Uretse Dr Diane Gashumba, hari hashize amezi arenga abiri nta nshingano Prof Shyaka afite mu buyobozi bw'igihugu. Ni nyuma y'uko ku wa 15 Werurwe aribwo yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Prof Shyaka abinyujije kuri Twitter yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere ndetse yizeza ko yiteguye gusohoza neza inshingano yahawe.

    Ati “Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere n'imirimo mishya munshinze yo kwagurira u Rwanda amarembo mu gihugu cya Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye ubudasa bw'u Rwanda n'igitego cyacu.”

    Ndabashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika HE @PaulKagame ku cyizere n’imirimo mishya munshinze yo kwagurira u #Rwanda amarembo mu gihugu cya #Polska. Niteguye gutumika, ngatebuka ntategwa ku nkiko iyo, ngo duhamye #ubudasa bw’u #Rwanda n’#Igitego cyacu. (1/2)

    — Anastase SHYAKA (@ashyaka) June 12, 2021

    Dr Diane Gashumba wanabaye Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango n'Umuyobozi w'ibitaro bya Kibagabaga n'ibya Muhima na we abinyujije kuri Twitter yijeje ko muri izi nshingano nshya ahawe azashyira imbere gukorana neza n'abandi kandi agaharanira ko u Rwanda ruhorana ishema.

    Ati “Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n'abandi n'umutimanama n'imbaraga zanjye zose, kugira ngo u Rwanda ruhorane ishema.”

    Nshimye mbikuye ku mutima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame wanyizeye akampa ubutumwa bukomeye bwo guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa #Sweden. Nzatumika munyurwe, nkorana neza n'abandi , n'umutimanama n'imbaraga zanjye zose, kugirango u #Rwanda ruhorane ishema. https://t.co/SImLaO2Fik

    — Dr Diane GASHUMBA (@DianeGashumba) June 13, 2021

    Uretse Dr Gashumba na Prof Shyaka mu bandi bashimiye Perezida Kagame kubera inshingano bahawe harimo Winnie Ngamije wagizwe Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu gishinzwe indege za gisivile. Yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gukomeza guteza imbere urwego rw'ibijyanye n'indege mu Rwanda.

    Dr Diane Gashumba yashimiye Perezida Kagame ku bw’inshingano nshya yamuhaye

    Prof Shyaka yavuze ko mu nshingano nshya yahawe azakomeza guharanira ubudasa bw’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nzatumika-munyurwe-ishimwe-rya-dr-diane-gashumba-na-prof-shyaka-bongeye

  • Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

    Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero atabiherewe uburenganzira mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11Kamena 2021.
    Bukeye bwaho kuri uyu wa gatandatu hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati yamaze gusezererwa n’ubuyobozi bw’Ingabo z’igihugu.

    Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa APR FC, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iyi kipe yahamoje ko koko uyu mukinnyi atari mu mwiherero w’iyo kipe, bagize bati “Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzi Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n’abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.”

    Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaboneyeho kandi gutangaza ko ibyagiye bivugwa ko yasezerewe ari ibihuha.

    Bagize bati “Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.”

    Ibyo kuba Sefu atari mu mwiherero, bibaye mbere y’uko kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC ifitanye umukino na Police FC kuri Sitade y’i Huye, ni mugihe kandi bitegura guhura n’ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu w’icyumweru gitaha.

    Niyonzima Olivier Sefu kandi ni umwe mubakinnyi bo hagati beza ba APR FC kuko anahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, uyu mukinnyi kandi akaba ari no kugana ku musozo w’amasezerano ye muri iyi kipe amazemo hafi imyaka ibiri kuko yayigezemo mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports.

    The post Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3cDwUm2

  • Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC buranyomoza amakuru avuga ko bwasezerereye umukinnyi wayo Niyonzima Olivier Seif wavuye mu mwiherero atasabye uruhushya akajya hanze yawo.

    Ibi bibaye nyuma yaho uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero atabiherewe uburenganzira mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 11Kamena 2021.
    Bukeye bwaho kuri uyu wa gatandatu hakaba hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi wo hagati yamaze gusezererwa n'ubuyobozi bw'Ingabo z'igihugu.

    Binyuze ku rubuga rwa Internet rwa APR FC, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru iyi kipe yahamoje ko koko uyu mukinnyi atari mu mwiherero w'iyo kipe, bagize bati 'Nyuma yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzi Niyonzi Olivier Seif ari mu rugo iwe kuko adashobora kubana n'abakinnyi bagenzi be atarapimwa Covid-19.'

    Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwaboneyeho kandi gutangaza ko ibyagiye bivugwa ko yasezerewe ari ibihuha.

    Bagize bati 'Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu bukaba buhakana amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga Seif yasezerewe muri APR FC kuko ubuyobozi bwa APR FC butarafata icyemezo ku makosa yakoze yo kuva mu mwiherero atabiherewe uburenganzira.'

    Ibyo kuba Sefu atari mu mwiherero, bibaye mbere y'uko kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC ifitanye umukino na Police FC kuri Sitade y'i Huye, ni mugihe kandi bitegura guhura n'ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu w'icyumweru gitaha.

    Niyonzima Olivier Sefu kandi ni umwe mubakinnyi bo hagati beza ba APR FC kuko anahamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi, uyu mukinnyi kandi akaba ari no kugana ku musozo w'amasezerano ye muri iyi kipe amazemo hafi imyaka ibiri kuko yayigezemo mu mwaka wa 2019 avuye muri Rayon Sports.

    The post Ikipe ya APR FC yatangaje ko umukinnyi wayo Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu atirukanywe. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-apr-fc-yatangaje-ko-umukinnyi-wayo-niyonzima-olivier-uzwi-nka-sefu-atirukanywe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-apr-fc-yatangaje-ko-umukinnyi-wayo-niyonzima-olivier-uzwi-nka-sefu-atirukanywe