Blog

  • Ba bana 2 b’abanyeshuri banze kurangarira Tou… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yafotowe na Gafotozi kabuhariwe Plaisir Muzogeye ayishyira hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ayinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter. Kuri iyi foto, hagaragaraho abakinnyi b’amagare bari barimo gusiganwa muri iri rushanwa mpuzamahanga ribera mu Rwanda ariko gafotozi we akaba yarerekeje imboni ya camera ye ku banyeshuri babiri b’abakobwa bigaragara ko bakiri bato bari barimo berekeza ku ishuri.

    Aba bana babiri b’abakobwa Ariane na Louange bagaragara bambaye impuzankano y’ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n’amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yaba abakecuru, abasaza ndetse n’urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu aho iri rushanwa rinyura.

    Ifoto y’icyumweru: Yavugishije benshi barimo na CP Kabera! Abanyeshuri bateye umugongo Tour du Rwanda berekeza amaso n’umutima ku ishuri

    Iyi foto yavuzweho amagambo akomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho benshi bahurije ku gushimira aba bana uburyo bahaye agaciro ibyo bashyizeho umutima kuruta kurangarira ibitabareba bahuriye nabyo mu nzira. Louange na Ariane biga mu ishuri ryitwa GS Rusiga ribarizwa mu karere ka Rulindo, bashimiwe n’Umuyobozi w’aka Karere ku bwo kugaragaza imyitwarire myiza.

    Tariki 11 Kamena 2021, Akarere ka Rulindo katangaje ko aba bana bashimiwe n’Umuyobozi w’aka Karere. Mu byo bahawe nk’ishimwe harimo amakayi nk’uko bigaragara ku ifoto. Banditse bati “Abanyeshuri #Ariane na #Louange biga muri GS Rusiga mu karere ka Rulindo bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cya Tour du Rwanda ubwo bahuraga n’amagare ntibigere bayarangarira, bagakomeza inzira ijya ku ishuri, kuri uyu munsi bahawe ishimwe n’Umuyobozi w’Akarere, Kayiranga Emmanuel.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Akarere ka Rulindo ku bw’iki gikorwa cyiza kakoze cyo gushimira aba banyeshuri. Ati “Ni byiza bitanga akanyabugabo bagakora neza”. Icyakora hari uwanenze ko aba bana bahawe amakayi, ati “Niba mushaka guhemba mujye muhemba mureke kwifotoza ku bantu, amakayi atatu n’ikaramu ebyiri ku karere?”. Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yahise asubiza ati “Ikibazo kibaye ifoto (bafashe) cyangwa ibihembo (wagaye)?”

    Ubwo yashyiraga hanze iyi foto, Plaisir Muzogeye yanditse ati “Nkeneye urwego nk’uru rw’icyizere mu kwita ku byanjye bindeba. Bameze neza, baracyeye #AbakobwaBasobanutse”. Benshi bayivuzeho amagambo anyuranye, bamwe bayihuza n’amagambo yigeze gutangazwa na Minisitiri Edouard Bamporiki ‘Ndi mu kazi petit’, mu kumvikanisha ko aba bana birinze gurangazwa n’amagare kuko bafite amasomo abareba ku ishuri kandi bakaba bagomba kuhagerera ku gihe.

    Iyi foto y’aba banyeshuri yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

    Umunyamakuru, David Bayingana ari mu bantu bakunze cyane iyi foto, akurira ingofero uwayifotoye ari we Plaisir Muzogeye anibutsa abantu ko ari we wabaye gafotozi wahize abandi mu mwaka wa 2020. The New Times nayo iherutse gushyira Plaisir ku mwanya wa mbere muri ba gafotozi bakomeye mu Rwanda.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yitegereje ifoto y’aba bana b’abanyeshuri ayikuramo amasomo atatu yafasha abaturarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n’u Rwanda rurimo. Yashimiye aba banyeshuri ko gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro bazumva neza cyane, asaba ko babera urugero abandi baturarwanda bose mu kutadohoka mu kubahiriza gahunda ya ‘NtabeAriNjye’ na ‘GerayoAmahoro’.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera John Bosco yagize ati “Mbonye ino foto y'abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka”.

    Ariane na Louange bashimiwe n’Akarere ka Rulindo

    Akarere ka Rulindo kashimiye abanyeshuri banze kurangarira amagare ubwo bajyaga ku ishuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106549/ba-bana-2-babanyeshuri-banze-kurangarira-tour-du-rwanda-bakavugisha-benshi-barimo-na-cp-ka-106549.html

  • Pope Cautions Against Child Labour #rwanda #RwOT

    Child labour is on the surge worldwide and should be prevented and equally denounced with the strongest measures possible UN has said.

    On June 12, Saurday, the world marked a day against child labour.

    The number of children forced into child labour has risen to 160 million, an increase of 8.4 million children in the last 4 years.

    Millions more are at risk of being drawn into it due to the impacts of Covid-19.

    The UN denounces an increase in child labour worldwide and warns the world is losing ground in the fight against the phenomenon.

    Pope Francis marked the World Day Against Child Labour tweeting “Children are the future of the human family: all of us are expected to promote their growth, health and tranquility.

    A joint report by the United Nations International Labour Organization (ILO) and the UN’s children’s fund, UNICEF, released in view of World Day Against Child Labour, June 12, Saturday captured a significant surge in child labour.

    This new report; “Child Labour: Global estimates 2020, trends and the road forward”, the two agencies warn that progress to end child labour has stalled for the first time in 20 years, reversing the previous downward trend that saw child labour fall by 94 million between 2000 and 2016.

    The report warns that globally, 9 million additional children are at risk of being pushed into child labour by the end of 2022 as a result of the pandemic.

    A simulation model shows that this number could rise to 46 million if they don’t have access to critical social protection coverage.

    The ILO-UNICEF report notes that even in regions where there has been some headway since 2016, such as in Asia and the Pacific, and Latin America and the Caribbean, Covid-19 is endangering that progress.

    However, a similar progress has eluded sub-Saharan Africa, where population growth, recurrent crises, extreme poverty, and inadequate social protection measures have led to an additional 16.6 million children in child labour over the past four years.

    The post Pope Cautions Against Child Labour appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3xgQDA3

  • Le Conseil des Ministres a approuvé la désignation d’Antoine Anfré et de Dragos Viorel Radu Tigau comme Ambassadeurs de France et de Roumanie au Rwanda #rwanda #RwOT

    Le Conseil des Ministres a approuvé en sa séance hier la désignation d’Antoine Anfré comme Ambassadeur de France au Rwanda avec siège à Kigali ; tandis que   Dragos Viorel Radu Tigau est Ambassadeur  de Roumanie au Rwanda avec siège à Nairobi.

    Le Conseil des Ministres a en même temps approuvé la désignation de trois Ambassadeurs du Rwanda à l’étranger : James Gatera représentera le Rwanda en Israël ; Dr Diane Gashumba représentera son pays au Royaume de Suède ; et le Prof. Anastase Shyaka représentera le Rwanda en Pologne.

    Tandis que Michel Sebera a été nommé Conseiller à l’Ambassade du Rwanda au Royaume des Pays-Pas. Madame Winnie Ngamije a été nommée Directrice Générale Adjointe de l’Aviation Civile. (Fin)

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35f1Kxp

  • Le Président Antoine Tshisekedi visite les destructions par Nyiragongo à Goma #rwanda #RwOT

    Le couple présidentiel congolais accueilli à l’aéroport de Goma

    Rubavu: Le Président Antoine Tshisekedi accompagné par son épouse Denise Nyakeru et une forte délégation de huit Ministres visite les destructions causées par l’éruption volcanique de Nyiragongo à Goma à l’Est.

    Il est attendu que le Président Tshisekedi visitera les sites de déplacés, dont Sake. Il se rendre aussi à Béni, région martyre suite aux attaques meurtrières des groupes rebelles ADF.

    Le bilan officiel de l’éruption volcanique de Nyiragongo est de 32 morts, 3500 maisons détruites et 400 mille personnes déplacées.  (Fin)

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3zgBbWm

  • Umuhanzikazi Clarisse Karasira n'umugabo we batanze ubutumwa bwakoze benshi ku mutima ku munsi wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu mumsi tariki 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Dejoie Sylvain Ifashabayo bakaba bifatanyije n'abana bo ku muhanda ndetse n'abandi batandukanye maze batanga ubutumwa bukomeye.

    Mu butumwa bose banyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bwakoze abatari bake ku mutima mu babasha kubakurikira, banagaragaza ibitekerezo bagaragazaga ko bifatanyije n'aba bana. Mu butumwa Clarisse Karasira yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n'amafoto atandukanye harimo iyo ari muri ruhurura n'abana bo ku muhanda bwagize buti'Uyu munsi hazirikanwa kurwanya Ikoreshwa ry'abana mu mirimo ivunanye, haracyari abana benshi bakoreshwa imirimo ivunanye cyane, mu ngo n'ahatari mu ngo bikabaviramo ingaruka zitandukanye tureba! Ni inshingano ya buri wese gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe ahagaragara abana bakoreshwa batyo, ni n'inshingano yacu gushakira abana bose imibereho myiza ibakwiriye.''

    Mbere y'ubwo butumwa ariko umugabo we Ifashabayo Dejoie yari yanyuze ku rukuta rwe rwa instagram yandika mu rurimi rw'icyongereza nawe yifatanya n'aba bana.

    Ati 'Njyewe n'umugore wanjye dukunda abana cyane ku bw'impamvu nyinshi. Abana ntibagira aho bagarukira mu mitekerereze, abana batekereza ibyiza gusa, bizerera mu bishoboka kandi buri gihe baba bafite uko bifuza ahazaza habo. Ndabizi neza wabonye bamwe bakora indege,imodoka,amazu n'ibindi.

    Ndetse na bariya bo ku muhanda iyo ubabajije abo bazaba ahazaza, utangazwa n'inzozi zabo nko kuba abakuru b'ibihugu, abajenerali, ndetse n'abacuruzi bakomeye wavuga. Ikibazo ni kuki nyinshi muri izo nzozi batazigeraho iyo bakuze ?'.

    'Ndumva igisubizo ari ukubera ko bagenda bahora n'abantu batabona ibyiza imbere bagatangira kubacira imanza z'aho bagera kure bagendeye kuho bakomoka, abarimu bahora bababwira uburyo ari injiji kubera ko batabona amanota ashimishije mu isomo runaka mu gihe abandi bo batazigeraho kubera Ko twebwe abakuze tunanirwa kubabona mo ubushobozi ngo dushore amafaranga mu myigire yabo kugira ngo bagaragaze ubushobozi bifitemo'.

    'Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Ikoreshwa ry'abana mu mirimo ivunanye, ndifuza kwihanganisha mwebwe mwese inzozi zanyu zangijwe n'ibitekerezo bitubaka bya sosiyete. Nihanganishije kandi abo bose batabonye uburezi bwiza kugira ngo mugere ku ntego zanyu cyane cyane abo bose batigeze barota kugera ku nzozi zihambaye kubera ubukene mu muryango'.

    'Kuri twese, turahamagarira buri wese gushaka mu mutima tukanasura igice cy'ubumuntu dufite ku bana bacu. Bakunde, ubafashe, ubatere akanyabugabo kandi niba ushobora kubohereza ku ishuri ndetse ukanabareka bagatekereza kure cyane hashoboka kuko ukuri ni uko nta kidashoboka ku muremyi wabo'.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-clarisse-karasira-numugabo-we-batanze-ubutumwa-bwakoze-benshi-ku-mutima-ku-munsi-wo-kurwanya-imirimo-ivunanye-ikoreshwa-abana/

  • Ibimenyetso simusiga byakwereka ko urukundo rwanyu ruri mu marembera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibimenyetso 7 bikugaragariza ko umubano wanyu uri mu bihe bikomeye biwuganisha mu marembera igihe ntacyaba gikozwe nkuko byatangajwe n'inzobere mu mibanire y'abashakanye ndetse akaba n'umujyanama ku mibanire: Alice de Lara ufite n'urubuga Conseil Conjugal.

    1.Ntabwo ukigira ubushake bwo gukorana na we imibonano mpuzabitsina.

    Alice de Lara atangaza ko iyo umwe mu bashakanye atakigira ubushake bwo kubonana na mugenzi we cyaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umubano udahagaze neza. Iyo bimeze gutya mugenzi we utaragize izi mpinduka ntabwo ashimishwa n'uburyo uwo bashakanye atagiha umwanya icyo gikorwa bityo bikavamo uburakari ku ruhande rwe. Ahita atangira kwiyumva nkaho yatawe ndetse atagihabwa agaciro nuwo bashakanye ari nabyo bituma umubano utangira kuzamba.

    2.Usigaye ukora ibintu byinshi uri wenyine kurusha uko mwabikorana.

    Hagati y'abashakanye, ni byiza ko bahana umwanya , haba mu gusohoka no kwitabira ibirori runaka buri umwe ari wenyine cyangwa ari kumwe n'inshuti ze. Ariko iyo ibyo bikorwa bisimbuye burundu uko wabikoranaga n'uwo mwashakanye , haba harimo ikibazo.Alice de Lara atangaza ko umwe iyo akunda kwisohokana bituma abona ubwigenge burenze urugero butuma yubaka umubano n'abo hanze kurusha uko yubaka umubano n'uwo bashakanye.

    3. Hari undi usigaye utekereza

    Iyo igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina kibaye nk'igikendera cyangwa umwe mu bashakanye atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ibitekerezo byo guca inyuma mugenzi we bigenda birushaho kwiyongera.

    Alice de Lara avuga ko impamvu byiyongera ari uko wenda aho umwe muribo akorera haba hari umwe mubo baba bakorana baganira bashobora kuba bahuje ikibazo. Alice de Lara atangaza ko iyo bimeze gutya bitavuga iteka ko umubano ugeze mu marembera ariko , ahamya neza ko biba bishyira ahaga uwo mubano.

    4.Usigaye ubona ingeso mbi ze gusa

    Kera ntabwo wajyaga wita cyane ku ngeso ze mbi (défauts) kuko wahaga cyane agaciro ibyo yakoraga byiza. Muri iyi minsi, ntukibona ibyiza ahubwo ubona ibibi bye gusa. Ibi nibyo bituma uhorana umunabi no kurushaho kumva utakimukunze. Alice de Lara atangaza ko iyo ari uko bimeze, ibyishimo mu muryango bigenda bikendera.

    5.Nta mushinga mugifatanya

    Uko imyaka yose abashakanye baba bamaranye yaba ingana, gutera imbere no kurushaho kugirana imibanire myiza hagati yabo bituruka ku mishinga runaka baba bafite yaba iyo guteza imbere urugo cyangwa se ibikorwa bibahuza cyane. Alice de Lara avuga ko ibikorwa byose bihuza abashakanye bizamura umubano no kurushaho kwibonanamo.
    Niba nta kintu kikibahuza ngo mugifatanye, mujye inama, mwungurane ibitekerezo binyuranye cyangwa se ngo mupange aho mugomba gusohokera mwembi, ni ikibazo gikomeye mu mubano wanyu kuko buri umwe asigaye arushaho kuba nyamwigendaho.

    6.Musigaye mushwana inshuro nyinshi

    Baca umugani mu Kinyarwanda ngo 'Ntazibana zidakomanya amahembe' ndetse iyo abashakanye bagize icyo batumvikanaho, bibafasha kwisubiramo , bakamenya ibyo bagomba gukosora no kwitwararika .

    Iyo abashakanye babana ntakintu na kimwe bagiranaho ikibazo, bigera umunsi umwe bigashwanyuka kuko buri wese aba yarabayeho arenzaho ku bibazo aho kubivuga ngo abiganireho n'uwo bashakanye. Ariko nanone iyo abashakanye bahora bashwana buri munsi, bigaragaza ko hari ikibazo gikomeye batigeze bakemura. Guhora mushwana nabyo ni ikibazo gikomeye ku mibanire yanyu.

    7.Usigaye wumva atanagukoraho

    Iyo umwe amaze kumva atagishaka guhuza urugwiro na mugenzi we, kumuhurwa bigenda byiyongera. Iyo bigeze aho uwo mwashakanye wumva no kugukoraho uba wumva bikubangamiye, biba bishyira gutandukanya uburiri, umwe akajya arara mu ruganiriro cyangwa akimura icyumba akabikora nko guhunga mugenzi we.

    Source : https://yegob.rw/ibimenyetso-simusiga-byakwereka-ko-urukundo-rwanyu-ruri-mu-marembera/

  • Rwandan Dissidents Peddle Lies To Survive- Kagame #rwanda #RwOT

    Most Rwandan detractors may have to propagate a barrage of lies to hoodwink their hosts that indeed they are fighting for democracy, freedom and other rights allegedly lacking back home.

    President Paul Kagame on Friday took a swipe at the rank and profile of those Rwandans abroad that have endlessly attacked his government. 

    “Those amongst us who were against our good politics, left the country. There is not one person among them who is better off where they are than when they were here. There is no one who went on to live a better life,” The President said.

    According to the President, the dissidents are not necessarily living a better life as they tend to portray themselves.

    “To survive, they had to come up with lies. They pretend to be fighting for ideals like freedom, democracy as if these can only be assigned by the countries where they have sought refuge,” President Kagame noted.

    He observed that in Rwanda, “their plan has failed. What those countries helped them to do is to sing to the same tune as them, insulting us. But who has been killed by insults? What kills is the lies and the hunger they now live with.”

    According to Kagame, the dissidents, “have been helped to spread lies and try to define us by them. But what has stopped it from working is you, the Rwandans. Rwandans who know the truth, who know where they come from, where they are and where they want to go.”

    “Rwandans are far ahead of those petty insults and have chosen to move forward with their business of transforming their country. Insults and lies meant to tarnish our image cannot delay us from reaching our goals,” the President said.

    He made the remarks while in Musanze district where he had gone to preside over a the graduation of 47 students from the RDF and the Rwanda National Police graduating at the Rwanda Defence Force Command and Staff College. 

    The President also met with  over 300 opinion leaders from Rubavu and Musanze districts, mayors from Northern and Western Provinces, and businesspeople from Musanze and Rubavu operating in Kigali and other districts.

    The post Rwandan Dissidents Peddle Lies To Survive- Kagame appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/35mLDOd

  • COVID-19: Le Conseil des Ministres autorise les déplacements de 21h à 4h du matin #rwanda #RwOT

    Le Conseil des Ministres tenu hier le 12 Juin a décidé que, suite à l’augmentation des cas de COVID-19, les déplacements sont autorisés de 21h à 4h du matin, et cette mesure est en vigueur à partir du 14 Juin dans tout le pays. Toutes les activités autorisées fermeront à 20h.

    Les voyages entre la Ville de Kigali, les Provinces et entre les divers districts du pays se poursuivront.

    Les passagers en partance et à destination de Kigali se muniront de leur test COVID-19 (PCR test) valide pour 72 heures avant leur arrivée à l’aéroport de Kigali, et ils sont tenus de respecter les règles sanitaires de lutte contre la pandémie.

    Les bus de transport public prendront des passagers à 50% de leurs capacités. Les chauffeurs veilleront à la mise en application de cette mesure.

    Motos et vélos continueront à transporter les passagers dans le respect strict  des règles sanitaires contre la COVID-19.

    Les salles de conférences accueilleront des réunions sans dépasser 30% de leurs capacités. Les participants qui dépassent le nombre de 20 se soumettront au test COVID-19 au préalable.

    Les entreprises publiques feront travailler l’essentiel de leur personnel estimé à 30%. Le reste du personnel travaillera à domicile, où par rotation.

    Les entreprises privées feront travailler l’essentiel de leur personnel ne dépassant pas 50%. Le reste du personnel travaillera à domicile, et par rotation. Magasins et marchés continueront à fonctionner, mais chaque fois avec 50% des commerçants autorisés qui travailleront par rotation.

    Les églises autorisées à accueillir des chrétiens parce que remplissant les conditions exigées recevront des fidèles à 30% de leurs capacités, toujours dans le respect strict des règles sanitaires contre la COVID-19. Restaurants et cafés continueront à fonctionner à 50% de leurs capacités, et ils fermeront à 20h.

    Les activités du sport individuel ou en plein air avec respect de la distanciation sociale se poursuivront. Les salles de gym continueront à fonctionner, mais sans dépasser 10% de leurs capacités, et toujours dans le respect des règles sanitaires contre la COVID-19. De plus amples détails sur ce volet seront fournis par Ministère des Sports.

    Les piscines restent fermées, sauf les piscines des hôtels qui ouvriront pour les clients de l’hôtel qui auront été testées à la COVID-19. Les bars restent fermés. Ainsi que les jeux de hasard.

    Le deuil ne doit pas dépasser dix personnes. La cérémonie funéraire ne dépassera pas 30 personnes.

    Le mariage civil et religieux est autorisé, mais il ne dépassera pas 30 personnes, toujours dans le respect strict  des règles sanitaires contre la COVID-19.

    Les rencontres et autres diverses fêtes dans en famille sont interdites.  (Fin)

    Source : News and Politics | WebRwanda.com https://ift.tt/3xhlBIf

  • Abanyarwanda 12 bagiye kwitabira gahunda ya YALI yatangijwe na Obama – #rwanda #RwOT

    Bitewe n'icyorezo cya Covid-19, amahugurwa y'uyu mwaka azaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Aya mahugurwa azafasha urubyiruko rukomoka muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara kumenya imiterere n'imibereho ya Amerika, bityo imikoranire yarwo n'inzego za Amerika ikiyongera, cyane cyane mu nzego z'abikorera.

    Uru rubyiruko, kimwe n'urundi rwo hirya no hino ku Mugabane wa Afurika rwatoranyijwe, ruzitabira amahugurwa agera mu 100, yose azaba mu buryo bw'ikoranabuhanga, akazagirwamo uruhare n'inzego zitandukanye muri Amerika zirimo inzego bwite za Leta, iz'abikorera, n'imiryango itegamiye kuri Leta.

    Na nyuma y'uko iyi gahunda irangiye, abayitabiriye bazagira amahirwe yo gukomeza kwitabira andi mahugurwa ahuza abanyuze muri iyi gahunda, kandi nayo akaba ari undi mwanya mwiza wo kwihugura no kumenyana n'abandi bantu bashobora no kubaka imikoranire mu bihe biri imbere.

    Iyi gahunda imara ibyumweru bitandatu, ikitabirwa n'urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 25 na 35 rukomoka mu bihugu byose bya Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.

    Buri mwaka, iyi gahunda yitabirwa n'urubyiruko rushobora kugera kuri 700, rufite imishinga y'udushya, inatanga icyizere ku iterambere ry'Umugabane wa Afurika.

    Muri rusange iyi gahunda yibanda ku kwigisha imiyoborere myiza, demokarasi, amahoro n'umutekano, iterambere ry'ubukungu n'ibindi bitandukanye.

    Urubyiruko 4 400 rukomoka mu bihugu 49 bibarizwa muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara rwitabiriye iyi gahunda, aho rwakoranye n'ibigo ndetse n'imiryango 2 300 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Abanyarwanda 66 nibo bamaze kwitabira iyi gahunda kuva yatangira. Muri uyu mwaka, abazitabira iyi gahunda ni Marie Christelle Igihozo, Mary Musoni, Niceson Karungi, Elie Habimana, Jean Claude Mbonigaba, Sheila Uwase, Germaine Umuraza, Shilla Ndegeya, Gisele Kayitasirwa Ituze, Jean Paul Sekarema, Donat Nzigiyimana, na Justin Byiringiro Murengera.

    Abanyarwanda 12 bazitabira gahunda ya YALI bazahererwamo amahugurwa azamura ubushobozi bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-12-batsindiye-kuzitabira-amahugurwa-ya-yali-fellowship-2021

  • Babiri bishwe na Coronavirus mu Rwanda, 284 barayandura – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko babiri bishwe na Coronavirus kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Kamena 2021, ari umugabo w'imyaka 73 w'i Huye n'umugore w'imyaka 67 w'i Kamonyi.

    Abarwayi bashya 284 babonetse mu bipimo 6658 byafashwe bituma umubare w'abamaze kwandura mu Rwanda uba 28.146 mu bipimo 1.500.425 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.

    Mu masaha 24 yashize, nta murwayi wakize byatumye umubare w'abamaze gusezererwa mu bitaro no gukirira mu ngo zabo uguma ku 26.341.

    Kugeza uyu munsi, abarwayi 1435 barimo barindwi barembye ni bo bakiri kwitabwaho.
    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 389.389 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 240.515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca barimo 1493 bayihawe uyu munsi.

    Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwambara udupfukamunwa mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi mu nsisiro cyangwa ahatuye imiryango myinshi.

    12.06.2021 Amakuru Mashya | Update

    Abantu 240,515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 1,493 bayihawe uyu munsi / Twihanganishije imiryango y'umugore w'imyaka 67 (i Kamonyi) n'umugabo w'imyaka 73 (i Huye) bitabye Imana. pic.twitter.com/cvQ7e4Iccc

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 12, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bishwe-na-coronavirus-mu-rwanda-284-barayandura