Blog

  • Birababaje: Ubukwe bwapfuye bageze ku Murenge| Bananiwe kumvikana| Abaraho barumiwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abageni batanze urwenya ubwo bajyaga gusezerana imbere y'amategeko maze bakananirwa kumvikana ku buryo bw'ivangamutungo bigatuma ubukwe bwabo bupfa.

    Nkuko tubikesha Yawe Tv, umugabo witwa Jean De Dieu n'umugore witwa Delphine bazindutse bajya gusezerana ndetse banaherekejwe n'imiryango yabo.

    Bageze ku Murenge, aba bombi babajijwe uburyo bw'ivangamutungo bazakoresha maze Jean De Dieu avuga ko ari ivangamutungo Muhahano naho Delphine avuga ko ari ivangamutungo rusange. Uku kubusanya kw'aba bombi kwatumye uwari kubasezeranya avuga ko babanza kubyumvikanaho kuko atari kubasezeranya batarumvikana ku buryo bw'ivangamutungo bazakoresha.

    Uwari kubasezeranya yagerageje kubasobanurira neza uburyo bwose bw'ivangamutungo kugirango bahitemo bazi neza ubwo bahisemo uko bumeze. Byabaye imfabusa kuko aba bose bakomeje kubusanya abari aho bose bifata ku munwa.

    Abari aho bose byakomeje kubacanga kugeza ubwo uwari gusezeranya aba bageni yasabye ko abari aho bose basohoka mu cyumba barimo hagasigaramo aba bageni bonyine. Bahasigaye bagezaho barumvikana gusa bageze mu kurahira nabwo umugore arabazonga dore ko yasubirishijwemo incuro nyinshi byamunaniye gusoma ndetse rimwe na rimwe yangaga no kuvuga izina ry'umugabo we.

    Source : https://yegob.rw/birababaje-ubukwe-bwapfuye-bageze-ku-murenge-bananiwe-kumvikana-abaraho-barumiwe/

  • Miss Kayirebwa wagaragaye mu ndirimbo Ikinyafu yasangiye n'abakobwa b'ibyuki ku isabukuru ye y'amavuko (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Miss Kayirebwa Marie Paul wamamaye cyane kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie, yagize isabukuru ye y'amavuko. Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021 yahisemo gusangira n'incuti ze harimo na Miss Kayitare Isheja Morella, Miss Phionah Uwase, Miss Ishimwe Sonia, Miss Esther Ingabire ndetse n'abandi bakobwa beza b'incuti ze. Ni mu birori bamukoreye aho basohokanye ndetse bakanasangira ifunguro ari nako bishimana nawe.

    Dore uko byari bimeze mu mafoto:

    Source : https://yegob.rw/miss-kayirebwa-wagaragaye-mu-ndirimbo-ikinyafu-yasangiye-nabakobwa-bibyuki-ku-isabukuru-ye-yamavuko-amafoto/

  • Yamizwe na Baleine imumarana hafi amasegonda… – #rwanda #RwOT

    Uretse uwo byabayeho ubanza abandi byatugora kwiyumvisha uburyo ikintu nk'iki cyabaho, ukava mu kanwa k'ifi nini nka baleine ukiri muzima. Usibye muri Bibiliya 'Batumwira ko Yonasi yamizwe n'igifi kinini nyuma kikamuruka, ibintu abenshi tuba twibaza ko ari umugani', uyu munyamerika usanzwe ari umurobyi muri Provincetown ho muri Massachusetts muri Amerika we arabyihamiriza.

    Ubwo yari kumwe na bagenzi be bahuje umwuga bari mu bwato bwabo 'Ja’n J, off Herring Cove', bajya kuroba, ngo ikirere cyari kimeze neza ushobora kubona ibiri muri metero esheshatu mu mazi.

    Michael Packard yibize mu mazi agiye kumva yumva ikintu kiramumize aho yahise abona ageze ahantu h'umwijima nk'uko we ubwe abyivugira. Yabanje kugira ngo ari mu kanwa ka 'shark' cyangwa se 'requin', ubwoko bw'ibifi binini bifite amenyo atyaye bikunda kurya abantu. 

     Ati: 'nabanje kugira ngo namizwe na shark ni uko ndavuga nti ibyanjye birarangiye ndapfuye nta kundi.' Michael yakomeje avuga ko yakabakabye akumva nta menyo icyo gifi gifite ahita yumva ko atamizwe na shark ahubwo ko ari Baleine. 

    Ati: ' nahise numva ko namizwe na baleine nsigara ndi kwibaza uko ndi buvemo biranyobera. Nahise ntekereza umugore wanjye n'abana banjye uko bazabaho kuko njye numvaga byarangiye, nari ntegereje ko baleine itangira kunyongobeza.'

    Uyu mugabo wakomeje avuga ko atabasha gusobanura neza uburyo yiyumvaga dore ko yumvaga ko byarangiye, yakomeje avuga ko nko mukanya ko guhumbya yagiye kumva yumva baleine iramurutse. 

    Ati: ' Nagiye kumva numva izunguje umutwe wayo nuko numva kiranciriye mu kirere ndamanuka ngwa mu mazi ndareremba…nabanje kugira ngo amaguru yanjye yavunitse ariko ubu ndagenda ncumbagira ariko ndi muzima.'

    Baleine ngo yagarutse hejuru y'amazi iramucira ni uko arokoka atyo. Ibyo bikimara kuba, ba bagenzi be bari kumwe mu bwato bahise bamutabariza ni uko bamujyana kwa muganga, amaze kwitabwaho n'abaganga asubira mu rugo.

    Mugenzi we Captain Joe Francis yagize ati: 'Ni umunyamahirwe kuba akiri muzima' . Yakomeje avuga uko byagenze ati: 'nagiye kubona mbona Mike avuye mu mazi hasi aratumbagiye mu kirere,  amaguru niyo yabanje hejuru, ni uko aragaruka agwa mu mazi areremba hejuru.' Joe yakomeje avuga ko ibyo bikimara kuba bahise bamwegera kugira ngo bamuhumurize.

    Ati: 'nkimara kumugeraho yahise ambwira ati Joe mvuye mu kanwa ka baleine, sindi kubyiyumvisha, mvuye mu kanwa ka baleine Joe!'. Bahise bamutabariza ni uko polisi ishinzwe kuzimya umuriro iba irahageze bamujyana kwa muganga gutyo.

    Abashinzwe kuzimya umuriro bo muri Provincetown bahamije ko koko batabajwe saa mbiri n'iminota 15 za mugitondo. Umugore wa Michael Packard ngo yahoraga amwinginga ngo areke aka kazi ariko akabyanga, akaba akamazemo imyaka 40. Muri iyo myaka yose kandi ngo ni ubwa mbere ibintu nk'ibi byabaho haba kuri we cyangwa se kubandi bakorana nawe.

    Ubusanzwe ngo Baleine ntizikunze gusagarira abantu. Ngo mu mazi, zigenda zasamye maze udufi duto twinshi cyangwa n'utundi dusimba two mu mazi tukajya mu kanwa kazo ni uko zikatumira gutyo gutyo. Ni uko zirya. Kuba rero ngo Michael yabashije kugera mu kanwa kayo ikamuruka, ngo ni igitangaza gishobora kubaho nk'inshuro imwe mu bihumbi n'ibihumbi.

    Baleine ni ifi ishobora kugeza kuri metero 15 z'uburebure ikaba yapima toni 36. Ni igifi kinini cyane ku buryo burenze. Gusa ngo zigenda zicika aho ku isi hose hasigaye izigera ku bihumbi 60 gusa. 

    Yavuze ko yamizwe na Baleine ikamumarana amasegonda 30 ikabona kumuruka

    Source: CBS Boston , BBC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106559/yamizwe-na-baleine-imumarana-hafi-amasegonda-mirongo-itatu-hanyuma-iramuruka-106559.html

  • Rubavu: Babiri bafashwe bagemuriye umucuruzi urumogi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko bafatiwe mu nzira mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Kagari ka Gora mu Mudugudu wa Kaberi, bagafatwa bataragera aho bagombaga kugeza urwo rumogi.

    Ati' Twagendeye ku makuru yatanzwe n'abaturage muri ya mikoranire myiza yo kurwanya ibyaha n'icyahungabanya umutekano. Batubwiye ko bariya basore hari ahantu bagiye kuvana urumogi bakaruzanira umucuruzi warwo warubatumye wo mu Murenge wa Nyakiriba. Abapolisi bateguye igikorwa cyo kubafata babafatira mu Murenge wa Cyanzarwe nawo wo mu Karere ka Rubavu.'

    CIP Karekezi yakomeje avuga ko abo bantu bamaze gufatwa banze kuvuga uwo bari bashyiriye urwo rumogi. Bari guhembwa amafaranga y'u Rwanda 5,000 bakayagabana ari babiri.

    CIP Karekezi yasabye abaturarwanda kwirinda ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose ariko cyane cyene urubyiruko.

    Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hatangire iperereza hafatwe n'abandi bakoranaga.

    Aba babiri bafashwe bari basanganwe imikoranire n'abandi babiri Polisi iherutse gufatana urumogi mu Murenge wa Busasamana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafashwe-bagemuriye-umucuruzi-urumogi

  • Minisitiri Ngamije yakomoje ku bakingiwe Covid-19 mu Rwanda bakayandura – #rwanda #RwOT

    Kuba umuntu wakingiwe Coronavirus yayandura si umwihariko ku Rwanda ahanini bitewe n'uko kuba wahabwa urukingo rw'iyi virusi biba bitavuze ko utazayandura.

    Amakuru atangwa n'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo agaragaza ko muri Illinois muri Leta ya Chicago mu bantu miliyoni 5,2 bahawe urukingo rwa COVID-19, abagera kuri 243 barayanduye ndetse bajya mu bitaro, abagera kuri 81 irabahitana bitewe n'ibindi bibazo by'ubuzima yabateye.

    Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma urukingo rwa Coronavirus rutabuza uwayihawe kuyandura harimo kuba ubuhadangarwa bw'umubiri we busanzwe buri hasi cyangwa akaba afite ubundi burwayi abana nabwo.

    Gusa nubwo bimeze gutya, Imibare y'iki kigo yerekana ko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abandura COVID-19 barayikingiwe bangana na 0,06% ibi bikerekana akamaro k'urukingo nubwo rutavuze ko umuntu adashobora kwandura iki cyorezo.

    No mu Rwanda hari abakingiwe banduye

    Kuri iki Cyumweru ubwo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yari mu kiganiro na RBA, yavuze ko hari abakingiwe COVID-19 bagiye bayandura, gusa bo bakagira amahirwe yo kutazahazwa nayo cyangwa ngo bagaragaze ibimenyetso by'uburwayi.

    Ati “Icyagaragaye ni uko abenshi bakingiwe batarwara kuko hari izifite 95% by'ubushobozi bwo kurinda umuntu wakingiwe n'uwanduye mu bakingiwe kuko birashoboka.”

    Yakomeje avuga ko abandura COVID-19 barakingiwe nta byago baba bafite byo gupfa nk'uko bigenda ku bayandura batarakingiwe.

    Ati “Haboneka bake cyane, icyiza ni uko iyo babonetse ntabwo baremba, nta bimenyetso mu by'ukuri baba bafite, uramupima ukabona ko yanduye, afite COVID-19 ariko nta bimenyetso bijyanye no kurwara aba afite ku buryo byamuviramo no gupfa. Ibyo rwose nta bihari ku bantu bakingiwe, ni imwe mu ngaruka nziza zo gukingirwa.”

    Yavuze ko kugeza ubu gahunda yo gutanga urukingo rwa COVID-19 mu cyiciro cya kabiri iri kugenda neza ndetse yizeza ko mu munsi ya vuba u Rwanda ruzabona doze miliyoni 4,5 z'izindi nkingo za Coronavirus.

    Ati “Inkingo zimaze gutangwa, ubu turi mu cyiciro cyo gutanga doze ya kabiri ku bahawe AstraZeneca. Twabonye n'izindi nkingo 100 600, muri zo 5 300 tugomba kuzitanga nka doze ya mbere nyuma y'iminsi 28 tukabaha iya kabiri. Ubu tugeze kuri 80% tuzitanga.”

    Yakomeje avuga ko mu minsi ya vuba u Rwanda rugiye kubona izindi nkingo ruzatanga kugeza mu Ukuboza 2021.

    Ati “Hari izindi nkingo ziri mu nzira miliyoni 3.5 zigomba kuzagera mu gihugu mu byiciro bitandukanye. Icya mbere kikaba ari ibihumbi 600 bizaza mu ntangiriro za Nyakanga n'ibindi bigakurikira, ku buryo zose zizaba zatanzwe mu Ukuboza uyu mwaka.”

    “Hari na miliyoni imwe ya doze z'urukingo rwa Johnson&Johnson narwo tugiye kugura zikazaboneka mbere y'uko umwaka urangira. Gahunda y'inkingo irahari abantu nibagerageze kubahiriza amabwiriza, inkingo turi kuzishaka Leta yashyize imbaraga mu gushaka inkingo zinahenze ni byiza ko twubahiriza amabwiriza tugakingirwa.”

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 389.389 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 240.515 bamaze guhabwa doze ya kabiri y'urukingo rwa AstraZeneca barimo 1493 bayihawe ku wa 12 Kamena 2021.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagaragaje ko mu Rwanda hari abakingiwe Coronavirus bayanduye

    Umuntu wakingiwe Coronavirus aba agifite ibyago byo kuyandura ariko ntimuzahaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-ngamije-yagaragaje-ko-hari-abakingiwe-coronavirus-bayanduye

  • Niba imbaraga z’urubyiruko zihindutse ahazaza h’Ubutinganyi, ahazaza h’Itorero n’Igihugu hameze hate? #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari intero igira iti ' Urubyiruko, imbaraga z’igihugu kandi zubaka', mu madini n’amatorero nabo ntibahwema kugaragaza ko ejo hazaza habo bahahanze amaso urubyiruko. Icyakora ntihasiba kugaragazwa impungenge ko ayo mizero yabo y’ahazaza( urubyiruko) rwibasiwe na byinshi bishobora gutuma intego rwitezweho zitagerwaho, aho twavuga nk’ubusambanyi buri ku kigero kitigeze kubaho, kubatwa n’ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe, gukuramo inda ndetse n’ubutinganyi bumaze gushinga imizi nkuko tugiye kubigarukaho muri iyi nkuru.

    Mbere yuko tujya kure mu by’iyi nkuru ariko, reka tubanze tubahamirize ko Bibiliya irwanya mu buryo bweruye ubutinganyi n’ibikorwa byose bibuganishaho. Igaragaza kandi ko ubutinganyi ari icyaha bityo ubukora atazaragwa ubwami bw’Imana (1Abakorinto 6:9-10). Iyo usomye mu Itangiriro 19 ubona ko mu byaha byaregwaga i Sodomo n’ i Gomora, icyaha cy’ubutinganyi cyari ku isonga. Bibiliya kandi nayo yerekana uburemere bukomeye bw’icyaha cy’ubutinganyi (Abalewi 18:22,20:13).

    Umwaka utaha wa 2022 ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakora ubutinganyi ku isi (The International Lesbian,Gay,Bisexua and,Transgender Association 'ILGA 'mu magambo arambuye, ryateguye inama ikomeye yitezweho kuzahindura isi hifashishijwe imbaraga z’urubyiruko. Nkuko bigaragara ku rubuga rwabo ilga.org, iyi nama y’iminsi 5 iteganyijwe kuzatangira tariki 2 Gicurasi kugeze kuya 6 muri uko kwezi 2022, i Los Angeles ho muri Leta zunzubumwe z’amerika mu nsanganyamatsiko igira iti 'Urubyiruko, impinduka z’ahazaza’.

    Tuisina Ymania Brown, umunyamabanga wa ILGA ku isi yagize ati' “Igihe kirageze ngo duhurize hamwe imbaraga, kandi iyo ni intumbero duhaye urubyiruko rwo 'Majwi yacu’, kugira ngo bahaguruke kandi baturangaze imbere mu kuyobora izo mpinduka twifuza kubona uyu munsi ndetse no mu gihe kizaza!”

    Iyi nama izaba ari karundura kurusha izindi zayibanjirije, dore ko imaze igihe itegurwa kuko ubundi yari kuzaba muri 2020 ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya virusi ya Korona( Covid 19). Igikomeye rero ni uko bashyizeho gahunda ikomeye yo kwigarurira benshi by’umwihariko urubyiruko kuko batanze Buruse mpuzamahanga ku banyeshuri, banashyizeho kandi uburyo bwo gutanga imirongo migari y’ibyifuzo byazagarukwaho muri iyo nama.

    ku isi mu bihugu byinshi hagiye hari amatsinda abatinganyi bahuriyemo, kandi imibare igaragaza ko bagenda biyongera. Muri ayo matsinda niho bahurira bakavuga akabari ku mutima, bagaterana ingabo mu bitugu bitewe n’uko biyumva umwe ku wundi ari nabyo bigeza ku nama ibahuza ku rwego rw’isi nk’iyo twavuze harugru.

    Uburenganzira bw’abatinganyi usanga bubungwabungwa cyane ku buryo n’ibihugu byagerageje gushyiraho amategeko ahana ibikorwa byabo, wasangaga bimeze nk’ibikojeje agati mu ntozi kuko amahanga, cyane cyane ibihugu bikize, yahitaga atangira kubyamagana mbese ukabona ko hari ikintu runaka kibiri inyuma gikomeye kandi bigoye kumenya impamvu yacyo. Urugero rwiza ikinyamakuru Igihe cyagaragaje ni abaturanyi b’u Rwanda muri Uganda, aho Museveni yatanga ubuhamya ku itegeko yasinye mu 2014 n’uko yaje kwisubiraho akarisinyura ibyari ibyuya bimaze kumuhindukana amaraso!

    Usibye umuco n’imyemerere ishingiye ku madini, amategeko y’u Rwanda ntaho avuga ubutinganyi, yewe ntanahana abahuza ibitsina b’igitsina kimwe, ariko ntanubwo yemera gushyingira abakundana baba bifuje kubana ari ab’igitsina kimwe. Ahubwo Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 17 rigira riti 'Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe'.

    Mu bushakashatsi bwakozwe 2013 habajijwe abantu baturuka mu bihugu bitandukanye ,basanze igihugu cya Espagne kugeza ubu aricyo kiri ku isonga mu kwemera ubutinganganyi kigakurikirwa n’igihugu cy’Ubudage, mu gihe muri Afurika igihugu cya Afrika y’epfo ari cyo kugeza ubu gifite amategeko arengera abatinganyi.

    Tekereza umubare munini w’abatinganyi ubaye ariwo utazwi!

    Nubwo hagiye hari amatsinda bahuriyemo, ariko si benshi mu bakora ubutinganyi babivuga ku mugaragaro ahubwo usanga mu buryo bukomeye bw’ibanga ariho babarizwa. Ni ibintu bimaze gufata intera ndende kuko no mu madini n’amatorero abayoboke babo hirya no hino ku isi bakorana umurimo w’Imana icyo kizira muri bo. Mu 2017 ikinyamakuru Igihe cyandiste ko mu Rwanda hari amashuri yisumbuye yakunze kuvugwamo abahuje ibitsina bakundana, cyane cyane ay’abakobwa.

    Muri gereza ho ngo ni ibindi bindi kuko hari abasabiye abagororwa kujya bagira igihe cyo kubonana n’abagore babo mu rwego rwo kugabanya ubutinganyi buri ku gipimo kijya kuba hejuru muri gereza zo hirya no hino mu gihugu. Ibi bigaragazwa n’abatanga buhamya mu bahoze ari abagororwa.

    Umutinganyi w’umunyarwanda witwa Nabonibo wavuze ko akunda gusenga kandi akaba ari n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana, yigeze gutangariza BBC ko amadini menshi mu Rwanda avuga ubutunganyi nk’icyaha gikomeye kandi kidasanzwe. Ariko ko ibyo bidakuraho ko mu nsengero abameze nkawe bahari ari benshi. Ati:”Barahari benshi ndetse cyane ahubwo! N’uko abantu batinya [kwigaragaza] kubera imyumvire itandukanye n’umutekano wabo, ariko barahari benshi cyane no mu rusengero barimo kuko ni ubuzima busanzwe”.

    Ubundi ubutinganyi (Homosexuality) muri make ni iki?

    Nkuko twabibagejejeho mu 2016 mu nkuru yanditse, Pasiteri Desire Habyarimana yasobanuye ko ubutinganyi nubwo bukubiye mu ijambo rimwe ariko rihuriyemo amagambo ane :Lesibians, gays, bisexuals ,transgenders(LGBT);

    Lesibians: Ni abakobwa cyangwa abagore baryamana n’abandi bakobwa cyangwa abagore, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gabo.

    Gays (homosexuality): Ni abagabo baryamana n’abandi bagabo, akaba ari bo bifuza gusa mu mibonano mpuzabitsina badashobora gutekereza igitsina gore.

    Bisexual: Ni abagabo cyangwa abagore baryamana nabo bahuje ibitsina ariko kandi bakanaryamana nabo badahuje ibitsina.

    Transgender: Ni abagabo cyangwa abagore bihinduza imyanya ndangabitsina yabo akishyiraho indi itandukanye niyo yaremanywe, imibiri yabo igatangira gukora bitandukanye nuko yaremwe.

    Ingero: umugabo akishyirishaho igitsina cy’abagore, amabere, imisatsi, imyambarire, imivugire,….

    Amateka kubijyanye n’ubutinganyi ku isi

    Nyuma y’uko Imana iremye umuntu uko abantu barushagaho kugwira, ninako ibyaha byarushagaho kwiyongera, kandi bikongera n’ubukana n’ingaruka zikabije (Itangiriro 6:1-7). Icyaha cy’ubusambanyi hamwe n’ibijyanye n’imikorerwe y’imibonano mpuzabitsina nabyo byagiye bifata indi ntera.

    Iyo usomye mu byanditswe byera cyane cyane kubemera Bibiliya, usanga bigaragara neza ko igikorwa cy’imibinano mpuzabitsina kigomba kuba hagati y’umugore n’umugabo, ariko uko imyaka yagiye igenda ninako ibyo byagiye bihinduka bigera aho umuntu ararakira kuryamana ndetse kugeza ubwo habayeho imibonano mpuzabitsina nuwo bahuje ibitsina ari byo byitwa 'Ubutinganyi'(homosexuality).

    Nk’uko Bibiliya ibigaragaza ibyo bikaba bimaze igihe kirekire cyane mu mateka ya muntu (Itangiriro 19:1-11), kandi uko imyaka igenda ihita niko bigenda bigira imbaraga nyinshi kandi umubare w’ababikora ugenda wiyongera cyane, ariko bikaba bifite imbaraga nyinshi mu bihugu bikize bya: Amerika, Uburayi, Aziya,..

    Nubwo no muri Afurika bimaze kugira imbaraga nkuko ikinyamakuru cya Jeune Afrique cyabigaragaje muri 2013: Icyo gihe Jeune Afrique yavuze ko mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika, 38 muri byo kubana n’uwo muhuje igitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko, bitandatu muri byo kuryamana n’uwo muhuje igitsina bigahwana n’igihano cy’urupfu nta yandi mananiza. Mu gihe muri 16 birimo n’u Rwanda ababana bahuje ibitsina, ho babikora nta nkomyi kuko amategeko y’ibi bihugu ngo atabifata nk’icyaha gihanwa.

    Jeune Afrique yari yanditse ko ibihano by’urupfu, gufungwa burundu, imirimo y’ingufu n’ibindi byinshi, ari bimwe mu bihano bihabwa abagaragaweho n’ingeso y’ubutinganyi mu bihugu byinshi bya Afurika. Bityo ngo icyizere cyo kuba habaho amahuriro yemewe y’abatinganyi muri Afurika, no guhabwa uburenganzira bikaba ngo byaba bikiri kure.

    Gusa nanone kubw’inyungu za politiki, ababigenzurira hafi ngo basanga kubera ko ibihugu byinshi by’ibihangange, hamwe n’imiryango ikomeye mpuzamahanga nka' Human right watch' byamaze gushyigikira ubutinganyi, ngo babona mu myaka mike iri imbere ubutinganyi buzaba bufatwa nko kwandikisha imoso.

    Ingaruka y’ubutinganyi ku Itorero, ku miryango no ku isi muri rusange:

    Uretse kuba umuntu wese ukora ubutinganyi atazaragwa ubwami bw’Imana, hari n’izindi ngaruka nyinshi zituruka ku butinganyi nko kubijyanye n’imitekerereze, ubuzima, imibanire n’abandi,…

    Ese ibi nibikomeza gufata indi ntera, amatorero na za Leta z’ibihugu ahazaza habyo ntibizaba biyobowe n’umwuka w’ubutinganyi ku buryo bweruye? Ese kuki tutabona ugushyira hamwe kw’abanyetorero, ngo bagire icyo bakora gishobora kuzana ububyutse mu isi?. Ko amatariki y’izi nama zihuza abatinganyi mu rwego rw’isi aba yatangajwe, itorero n’abasenga ntacyo bakora ngo mu isi y’umwuka haburizwemo iyo migambi y’inshakurua ab’isi bamenye ko Uwiteka ariwe Mana nkuko Eliya yabikoze i Karumeli? Ku giti cyawe wowe ntacyo wakora ngo umwuka w’ubutinganyi ucike?. Twasoza tuvuga ngo Imana ibongere imbaraga muri iki gihe cy’imperuka dusohoyemo, Amen!

    Soma ubuhamya bw’abo Imana yakijije ubutinganyi:

    https://www.agakiza.org/Umusore-wahoze-ari-umutinganyi-yahuye-na-Yesu-aravuga-uburyo-Umwuka-Wera.html

    https://www.agakiza.org/ubuhamya-bwa-Robert-Yesu-yakijije-icyaha-cy-ubutinganyi.html

    https://www.agakiza.org/Umusore-wahoze-ari-umutinganyi-yahuye-na-Yesu-aravuga-uburyo-Umwuka-Wera.html

    https://www.agakiza.org/Ijwi-rya-Yesu-yumvise-niryo-ryamubatuye-ubutinganyi.html

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Niba-imbaraga-z-urubyiruko-zihindutse-ahazaza-h-Ubutinganyi-ahazaza-h-Itorero-n.html

  • Umusirikare wa Uganda yafatiwe ku butaka bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    RDF yavuze ko uyu musirikare yafatiwe mu Ntara y'Amajyaruguru mu Murenge wa Cyanika.

    Mu itangazo RDF yashyize hanze kuri uyu wa 13 Kamena 2021, yavuze koko ko hari umusirikare wa Uganda wafashwe yarenze imbibi z'igihugu cye kuko yafatiwe mu Kagari ka Kamanyana, Umudugudu wa Majyambere ku ruhande rw'u Rwanda.

    Kiti “Ku wa 12 Kamena 2021, ahagana saa 14h45, Ingabo z'u Rwanda zari mu bikorwa byo gucunga umutekano zafashe umusirikare wo mu Ngabo za Uganda witwa Pte Bakuru Muhuba wari ku butaka bw'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, Akarere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Umudugufu wa Amajyambere.”

    “Yari yambaye imyenda y'Igisirikare cya Uganda afite imbunda yo mu bwoko bwa Medium Machine Gun (MMG), amasasu 100, indebakure imwe, telefone imwe n'ibyangombwa bya gisirikare.”

    Aya makuru yatanzwe n'ingabo z'u Rwanda avuguruza ayari yakwirakwijwe n'ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko hari umusirikare w'iki gihugu washimuswe n'Ingabo z'u Rwanda.

    Aya makuru yavugaga ko umusirikare washimuswe ari Private Baruku Muhuba wabarizwaga muri batayo ya 32 ikorera mu gace ka Nyakabande.

    Igisirikare cy'u Rwanda cyatangaje ko hari gutegurwa uburyo yasubizwa mu gihugu cye.

    U Rwanda ruri gutegura uko rwasubiza Uganda umusirikare wayo wafashwe yarenze imbibi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yafatiye-umusirikare-wa-uganda-ku-butaka-bw-u-rwanda

  • Perezida Kagame yifurije Tshisekedi wizihiza isabukuru y'amavuko kuramba – #rwanda #RwOT

    Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo watangiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 25 Mutarama 2019, kuri uyu wa 13 Kamena 2021 yizihije isabukuru y'imyaka 58 ishize abonye izuba.

    Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yamwifurije isabukuru nziza y'amavuko yemeza ko amufata nk'inshuti n'umuvandimwe.

    Ati “Ibi bigamije kwifuriza isabukuru nziza y'amavuko umuvandimwe n'inshuti yanjye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi. Ndakwifuriza ubuzima buzira umuze no kubaho imyaka myinshi iri imbere.”

    Isabukuru ya Tshisekedi yayizihirije mu ruzinduko arimo mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bw'igihugu, aho yagiye kwifatanya n'abahatuye nyuma y'iminsi mike bagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

    Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, wari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

    Félix Tshisekedi uri mu UDPS, mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu ahagarariye Umujyi wa Mbuji Mayi uherereye muri Kasai y'Iburengerazuba gusa ntiyigeze awukoresha kuko yavugaga ko amatora yabayemo uburiganya, intebe ye iza guteshwa agaciro ku mpamvu z'uko atitabiriye imirimo yari yatorewe.

    Muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w'Umuvugizi wa Komisiyo y'Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.

    Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Ishyaka UDPS, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018 nyuma y'urupfu rwa se.

    Kuri uwo munsi ni nabwo yatoranyijwe nk'uzahagararira iri shyaka mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa 31 Ukuboza 2018. Aya matora yasize yegukanye intsinzi ahigitse Martin Fayulu.

    Kuva yatorerwa kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi yabaye nk'itangiriro rishya ry'umubano mwiza w'u Rwanda na Congo ugereranyije n'uko byari bimeze ku butegetsi bwa Joseph Kabila yasimbuye.

    Yashyize imbaraga mu guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo n'igamije guhungabanya u Rwanda imaze igihe kinini ikambitse muri Congo. Uyu muhate we wakunzwe gushimwa na Perezida Kagame ndetse akagaragaza ko u Rwanda runyurwa n'ingamba uyu mugabo agenda ashyiraho.

    Perezida Kagame yifurije kuramba mugenzi we wa RDC, Tshisekedi wizihiza isabukuru y’amavuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yifurije-tshisekedi-wizihiza-isabukuru-y-amavuko-kuramba