Blog

  • Knowless Butera arashinjwa Ubwambuzi bwa Miliyoni irenga – YEGOB #rwanda #RwOT

     

    Kuri uyu wa Kabiri Taliki 15 Kamena 2021 Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwakiriye ikirego cy'uwitwa Munezero Josette urega Butera Knowless ikirego kijyanye n'ubucuruzi bwa Pyramid (Pyramid Business) aho avuga ko yamuhaye amafaranga undi akanga kumwishyura.

    Uyu Munezero Josette urega umuhanzikazi Butera Knowless avuga ko yamuhaye amafaranga 1,350,000Rwf ariko undi akanga kumwishyura.RIB yavuze ko yatangiye isuzuma.

    Knowless arashinjwa Kwambura Miliyoni irenga Munezero Josette

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwari ruherutse kuburira abaturarwanda kutajya mu bucuruzi bw'amafaranga y'uruhererekane (Pyramid Scheme) burimo gukorerwa kuri murandasi (Internet) kuko butemewe n'amategeko.

    Ubu bucuruzi bukorwa bizeza umuntu gushoramo amafaranga akazabona inyungu z'umurengera, banakangurira uwashoyemo gushaka abandi bantu yinjiza kugira ngo azabone ya nyungu hashingiwe ku mubare wabo yinjije.

    Uru ruhererekane rw'amafaranga (Pyramid Scheme/Ponzi Scheme, Eight Sphere Scheme) bugamije ubwambuzi bushukana bityo abaturarwanda bakaba basabwa kutabujyamo, kuko butemewe mu Rwanda.

    RIB ikaba yari yasabye  abantu bagiye muri ubu bucuruzi bw'uruhererekane rw'amafaranga kubuvamo kuko uzabifatirwamo wese azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.

    Source : https://yegob.rw/knowless-butera-arashinjwa-ubwambuzi-bwa-miliyoni-irenga/

  • Niwe rutahizamu wibihe byose i Burayi! Crist… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, ku kibuga Puskas Arena, giherereye mu mujyi wa Budapest muri Hongrie, imbere y'abafana ibihumbi 60, Cristiano yanditse amateka akomeye i Burayi nyuma y'ibitego bibiri yatsinze muri bitatu Portugal yatsinze Hongrie.

    Uyu mukino wagoye cyane ikipe y'igihugu ya Portugal, kuko yari yagerageje ibishoboka byose ihiga igitego ariko biranga mu minota 80 yose y'umukino, biza guhira Raphael Guerreiro ku munota wa 84, ku mupira wari uvuye kwa Rafa Silva, atsindira Portugal igitego cya mbere, mu gihe ku munota wa 87 Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya kabiri kuri Penaliti, anashyiramo icy'agashinguracumu ku munota wa 92, bituma Portugal itangirana intsinzi muri iri rushanwa iheruka kwegukana.

    Ibitego bibiri Cristiano yatsinze byatumye aba umukinnyi w'ibihe byose muri iri rushanwa watsinze ibitego byinshi mu irushanwa, kuko yujuje ibitego 11 amaze gutsinda mu rugendo rwo gushaka igikombe cya Euro 2020, akaba yahigitse Umufaransa Michel Platini watsinze ibitego 9 mu irushanwa ryo mu mwaka wa 1984.

    Cristiano kandi niwe rutahizamu w'ibihe byose mu ikipe y'igihugu ya Portugal, kuko yujuje ibitego 6 amaze kuyitsindira.

    Uyu munyabigwi muri ruhago yabaye umukinnyi wa mbere i Burayi ukinnye Euro Eshanu, kandi buri rushanwa agatsindamo ibitego.

    Cristiano kandi yabaye umukinnyi wa mbere i Burayi ukinnye imikino 12 ya Euro, kurusha undi mukinnyi wese.

    Uyu munya-Portugal yatowe nk'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino (Man of the match).

    Portugal ya Cristiano yabaye ikipe ya mbere i Burayi itsinze ibitego bitatu mu minota 10 ya nyuma y'umukino.

    Umukino Portugal izakurikizaho muri iri tsinda F iherereyemo, izawukina n'u Budage tariki ya 19 Kamena 2021, izasoreze ku Bufaransa tariki ya 23 Kamena 2021.

    Cristiano yakuyeho agahigo ka Michel Platini  aba rutahizamu w’ibihe byose i Burayi

    Cristino yahembwe nk’umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda ibitego bibiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106645/niwe-rutahizamu-wibihe-byose-i-burayi-cristiano-ronaldo-yakuyeho-agahigo-ka-michel-platini-106645.html

  • Nyaruguru-Busanze: Poste de Sante bari bategereje bayitashye, bavuga ko ari nko kubonekerwa #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Nteko barishimira ivuriro rito ryabegerejwe-Poste de Sante, bavuga ko ari nk'ijuru ryiza ryabagwiriye mu kuyibegereza. Bahamya ko izabafasha mu koroshya urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza ariko kandi bakanazigama ayo bakoreshaga agakora ibindi. Hatashywe kuri uyu wa 14 Kamena 2021 n'ubuyobozi bw'Akarere na bamwe mu baturage hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Iyi Poste de Sante, abaturage bayegerejwe bavuga ko ije gukemura ibibazo bari bafite, aho ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3020. Ibi ngo bizagabanya ubucucike bwagaragaraga ku ivuriro ndetse bifashe ku bagorwaga n'ubushobozi buke mu kugera ku kigo nderabuzima bitewe n'uburebure bw'urugendo n'ubushobozi mu mafaranga.

    Mukiganiro abaturage bagiranye n'itangazamakuru, bavuze ko ubusanzwe bajyaga kwivuza ahitwa i Runyombyi ariko kuri ubu ngo bakaba begerejwe iyi Poste de Sante. Bahamya ko ari ibyishimo kuri bo, aho bashimira cyane ubuyobozi budahwema kumva no gushyira mu bikorwa ibyo basabye bakeneye.

    Umuturage Sebareme Anastase yagize ati: Ubusanzwe twajyaga kwivuriza I Runyombyi, twirirwaga tuvunika tujya kwivuza no mu gihe umurwayi yaturembanye tukamuheka tumujyanayo hakaba ubwo dutinya amayira yajyaga I Runyombyi ahitwa mu gatobotobo hakunda kuba inzoka, ndetse byari n'urugendo rurerure rw'amasaha atatu wagira ngo uranateze bakaguca ibihumbi 3000 kugenda. Gusa ubwo ryatwegereye ni ibisubizo gusa ni nk'ijuru ryiza ryatugwiriye'.

    Ibi kandi Anastase abihuriraho na Madamu Mukamana Esperence, uvuga ko nabo nk'ababyeyi bavunwaga n'urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza i Runyombyi ariko kuri ubu bakaba bafite icyizere cy'uko ababyeyi bazajya banahabyarira, bakaruhuka imvune bahuraga nazo.

    Yagize ati' Byadushimishije cyane kutwegereza Poste de Sante, kuko ubusanzwe byatuvunaga gukora urugendo rurerure cyane, ariko ubu n'ababyeyi bashobora kuhabyarira, mbere umuntu yaremberaga mu rugo kandi afite mituweri kubera ukuntu ari kure kugira ngo umuntu agereyo'.

    Asoza ashimira cyane ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru kuko kabakoreye ubuvugizi bityo ibyo 'bakabidukorera' rero natwe ibyo badusaba tugomba kubikora kandi vuba kuko aritwe biba bifitiye akamaro nko kwishyurira mituweri ku gihe, kugira isuku twirinda kubana n'amatungo munzu n'ibindi..

    Gashema Janvier, Umuyobozi w'akarere ka Nyuruguru mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru kumurongo wa Telefone, yavuze ko iyi Posite de Sante yasabwe n'abaturage hanyuma Akarere kayishyira mu mihigo yubakwa kubufanye n'abaturage ikazabafasha mu koroshya urugendo no kwivuza batararemba.

    Meya Gashema, yagize ati: Iyi poste de Sante yari mu mihigo y'uyu mwaka turimo gusoza kuko yasabwe n'abaturage, kuba yuzuye ni igisubizo kubaturage ikaba yari n'icyifuzo cyabo muri gahunda y'Akarere, abaturage turabasaba gufata neza igikoresho basabye, baributswa kandi gutanga mituweri ku gihe kugira ngo babashe guhendukirwa na serivise z'ubuzima'.

    Akomeza avuga ko Iyi poste de Sante ari igisubizo izanye kubaturage, ko kandi ari ukubagabanyiriza urugendo rurerure bakoraga bajya kwivuza i Runyombyi. Aha ngo banahahuriraga ari benshi, bakoze urugendo rurerure ndetse hakaba n'ubwo batabashaga kubona Serivise uko babyifuzaga, ariko ubu ngo bigiye kuba amateka.

    Mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y'u Rwanda mu 2020/2021 harimo poste de Sante eshatu. Iyi ya Nteko yakira abantu 3020, iya Rutobwe ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 6400 hamwe n'iya Gititi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu. Izi Poste de Sante zose zubatswe ku mafaranga asaga Miliyoni mirongo itanu( 50,103,320).

    Isabella Iradukunda Elisabeth

    Source : https://www.intyoza.com/nyaruguru-busanze-poste-de-sante-bari-bategereje-bayitashye-bavuga-ko-ari-nko-kubonekerwa/

  • Ibyo utamenye ku isabukuru ya Cedru n’uburyo… – #rwanda #RwOT

    Producer Cedru ni umwe mu basore bamamaye mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda kubera gukora amashusho meza y'indirimbo. Kuwa 14 Kamena 2021 akaba yarakorewe ibirori by'isabukuru ye y'amavuko.

    Ni ibirori byitabiriwe n'inshuti ze za hafi zikaba n'ibyamamare mu ruhando rw'imyidagaduro zirimo: Meddy n'umufasha we Mimi, kimwe na K8 Kavuyo umwe mu baraperi b'urufatiro rw'uruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse n'icyamamare King James.

    King James, Cedru, Meddy na K8 Kavuyo

    Ibi birori bikaba byarimo kandi abakobwa n'abandi basore batandukanye ubona bizihiwe mu nseko izira imbereka y’ab’urungano. Ku ruhande rwa Meddy na Mimi byari ibindi kuko aho ibi birori byabereye wabonaga banyuzwe bakananyuzamo nk’abari mu kwa buki yewe kandi n'urukundo ruganje bagasomana.


    Uwabasinga Cedric yavutse kuwa 14 Kamena 1995 mu gace ka Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, ni umwe mu bacuzi bakomeye b’amashusho y’indirimbo u Rwanda rufite. Yagiye akorana n'ibyamamare bikomeye mu bitaramo no mu bigo binyuranye.

    Yakuranye inzozi zo kuzakora ibintu bijyanye n'ubugeni, yinjira mu gukora amashusho intumbero ye ari ukugera ku rwego mpuzamahanga. Mu muryango avukamo ni umwana wa kabiri mu bana bane, yasoje ibijyanye n'ubwubatsi n’ubwo atari amahitamo ye. Ku bwe yumvaga ashaka kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga ry’ihererekanyamakuru.

    Afite kompanyi yitwa Dric Entertainment, yifuza ko igisekuru gishya cyakwinjira mu mwuga wamuhuje n'ibyamamare bikomeye mu Rwanda no mu mahanga birimo Meddy, The Ben, Ya Levis, Malick Berry, Israel Mbonyi, Burna Boy, Ya Levis, Malick Berry, Fally Ipupa, Sauti Sol, Patoranking n'abandi


    Meddy na Mimi babasomana aho bishoboka hose

    Byari ibirori bikomeye ku isabukuru ya Cedric 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106631/ibyo-utamenye-ku-isabukuru-ya-cedru-nuburyo-meddy-na-mimi-bakomeje-kuryoherwa-nukwa-buki-a-106631.html

  • MoMoPay izajya yifashishwa mu kugura itike za RwandAir –

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Limited, ikigo gishamikiye kuri MTN Rwandacell Plc, kikibanda kuri serivise za mobile money, Chantal Kagame, yavuze ko iyi serivise izafasha abakiliya ba RwandAir kwishyura itike z’indege mu buryo bworoshye, bwihuse kandi bakabikorera aho bari hose.

    Yagize ati “Twese hamwe, turajwe ishinga no guha abakiliya bacu serivise nziza bakwiye. Ubu byorohejwe.”

    Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bashimishijwe n’uburyo abakiliya babo bagiye kujya babasha kwishyura itike zabo z’indege mu buryo bworoshye bakoresheje mobile money.

    Yagize ati “Twishimiye ko abakiliya bacu bashobora kwishyura itike zabo mu buryo bworoshye bakoresheje mobile money.”

    Abifuza kugura izi tike bazakoresha kode ya *182*8*1*046404#

    Kuri ubu RwandAir ishobora kujya mu byerekezo 26 byo ku migabane ya Afurika, u Burayi na Aziya, ndetse iki kigo kikaba gifite indege 12.


  • Abantu 298 banduye Covid-19 –

    Ibi byatumye umubare w’abamaze kwandura ugera ku bantu 28 912, mu gihe abamaze gukira ari 26 383 n’ubwo kuri uyu wa Kabiri nta muntu mushya wakize iki cyorezo.

    Abakirwaye ni abantu 2 157 barimo 14 barembye, mu gihe abamaze kwitaba Imana ari 372. Nta muntu witabye Imana kuri uyu wa Kabiri.

    Ubwandu bwinshi bwabonetse mu Mujyi wa Kigali aho habonetse abantu 121 mu gihe i Rubavu ari 48 naho Muhanga ni 21 na Rutsiro ifite 16.

    Muri rusange, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 1 516 498.

    Usibye abanduye n’abakize, abakingiwe uyu munsi ni 1.133. Abamaze gukingirwa mu gihugu hose bahawe doze ya Kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca ni 243.757.


  • Knowless yatangaje ko yiteguye kwitaba RIB ka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, hacicikanye inyandiko y'ikirego cya Munezero Rosette waregeye Urwego rw'Igihugu cy'Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuhanzikazi Butera Knowless ashinja 'ubwambuzi'.

    RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021. Kopi y'ikirego igaragaza ko ibi byabereye mu bucuruzi bw'uruhererekane buzwi nka 'Pyramid Scheme' butemewe mu Rwanda.

    Munezero Rosette yanditse agira ati 'Nyakubahwa Muyobozi Ushinzwe kugenza ibyaha mbandikiye ngira ngo mumfashe gusubizwa amafaranga nambuwe ubwo nari mu kimina cyitwa 'Happy Family. Mu by'ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless.”

    “Icyo gihe ntanga amafaranga 1,350,000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangije birapfa abandi bari kumwe bafata abenshi bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.'

    Munezero asaba RIB kumufasha ikamuhuza na Knowless bakavugana uko 'azadusubiza ayo mafaranga'.

    Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Butera Knowless yavuze ko atazi Munezero Rosette wamureze, kandi ko yiteguye kwitaba RIB.

    Ati 'Ntabwo muzi nanjye nabibonye kuriya. Uwo muntu ntawe nzi, amazina ye ni ubwa mbere nyabonye, hanyuma ikindi, yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego yatanze n'ibimenyetso.

    “…Niyo mpamvu niteguye kujya kuri RIB kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari byo nanjye nsobanukirwe. Urumva nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.'

    Uyu muhanzikazi anavuga ko nta nyandiko n'imwe igaragaza ko habayeho guhererakenya amafaranga hagati ye na Munezero Rosette. Akavuga kandi ko ibijyanye n'ubucuruzi bwa Pyramid Scheme asanzwe abuzi ku mbuga nkoranyambaga nk'abandi, ariko ko atigeze abukoresha.

    Knowless yavuze ko yiteguye kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) kabone n’ubwo umushinja ubwambuzi atamuzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106638/knowless-yatangaje-ko-yiteguye-kwitaba-rib-kandi-ko-umushinja-ubwambuzi-atamuzi-106638.html

  • Miss Mutesi Jolly agiye kwakirwa ninteko Ish… – #rwanda #RwOT

    Mutesi wagizwe Visi-Perezida w'irushanwa rya Miss East Africa ari muri Tanzania kuva ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru cyavuze birambuye kuri iri rushanwa.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutesi Jolly wahawe gutegura iri rushanwa, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 yakirwa n'inteko ishingamategeko ya Tanzania, hanyuma akagirana ibiganiro n'abayobozi barimo aba Minisitiri muri Guverinoma.

    Ati 'Ejo bazanyakira mu Inteko Ishingamatageko ya Tanzania aho ntegerejwe kugirana ibiganiro na Minisitiri w'Ubukerarugendo, ububanyi n'amahanga n'Umuco ku bufatanye muri uyu mushinga.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 yafashe urugendo yerekeza mu Mujyi wa Dodoma aho Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ikorera.

    Kugeza ubu ibihugu 16 byamaze kwemeza kuzitabira Miss East Africa 2021 rizabera mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania mu Ugushyingo 2021.

    Tariki 14 Kamena 2021, Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba.

    Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko yahuye na Ambasaderi Maj.Gen. Charles Karamba kugira ngo amusobanurire icyamujyanye muri Tanzania.

    Ashima uko Ambasaderi Maj.Gen Charles Karamba yamwakiriye muri Tanzania n'impanuro yamuhaye.

    Ati 'Mwakoze kunyakira. Umwanya wanyu, umugisha, n'impanuro bisobanuye ikintu kinini kuri njye muri uru rugendo rw'inshingano zitandukanye mu gihe cy'amahanga. Guhura namwe ku munsi wa kabiri w'uruzinduko byatumye numva ntekanye kandi nshyigikiwe. Nishimiye kuba Umunyarwanda.'

    Miss East Africa iri gutegurwa na Miss Mutesi Jolly yaherukaga kuba mu 2017. U Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema mu 2012. Mu 2009 iri rushanwa ryegukanwe na Akazuba Cynthia, Amahoro Annet yambikwa ikamba rya Miss Popularity.

    Miss East Africa 2021 izitabirwa n'ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Burundi, Ethiopia, Somalia, Sudani y'Epfo, Eritrea, Djibouti, Malawi, Seychelles, Madagascar, Mauritius, Comors na Reunion. Miss Mutesi yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu agirana ibiganiro n'Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ku bijyanye na Miss East Africa yahawe gutegura

    Mutesi Jolly yagiye mu Mujyi wa Dodoma aho Inteko Ishingamategeko ikorera. Ndetse azagirana ibiganiro n'abayobozi barimo aba Minisitiri muri Guverinoma 

    Miss Mutesi Jolly aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106637/miss-mutesi-jolly-agiye-kwakirwa-ninteko-ishingamategeko-ya-tanzania-106637.html

  • Umusaruro mbumbe w'u Rwanda wazamutseho 3.5% mu gihembwe cya mbere cya 2021 – #rwanda #RwOT

    Urwego rwa serivise nirwo rwagize uruhare runini rungana na 46%, rukurikirwa n'urwego rw'ubuhinzi rwagize 27%, urw'inganda rugira 20% mu gihe izindi nzego zagabanye uruhare rusigaye.

    Muri serivise, umusaruro w'itumanaho wazamutseho 18%, uw'urwego rw'amabanki uzamukaho 10%. Ku rundi ruhande, umusaruro w'urwego rw'amahoteli na restaurant wagabanutse ku kigero 34%, mu gihe umusaruro w'urwego rw'ubwikorezi wagabanutseho 14%.

    Igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka kibaye icya gatatu ubukungu bw'u Rwanda buzamutseho, gikurikira icya gatatu n'icya kane cy'umwaka ushize, nyuma y'uko ubukungu bwari bwamanutse ku kigero cya 12.4 mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka ushize, bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

    Uyu musaruro ubonetse ukurikira ikigega nzahurabukungu cya miliyari 300 Frw Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z'iki cyorezo ku bukungu.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yashyizeho gahunda yo kunganira inganda zo mu gihugu kongera umusaruro, zikurirwaho imwe mu misoro zitanga, indi zikayigabanyirizwa.

    Inganda zibanzweho cyane ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi (agro processing), izikora ibikoresho by'ubwubatsi n'izindi zongera agaciro ku bikoresho fatizo. Ni ukuvuga inganda zikora ibikoresho by'ibanze abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi birimo inkweto, imyenda, ibikoresho byo mu rugo n'ibindi

    Igihembwe cya mbere kandi cyahuriranye n'amezi icyorezo cyari gitangiye kugeza amaguru make, ibikorwa bimwe na bimwe by'ubucuruzi bigenda bikomorerwa ari nako amasaha yo gukora ubucuruzi yagendaga yongerwa.

    Ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-mbumbe-w-u-rwanda-wazamutseho-3-5-mu-gihembwe-cya-mbere-cy-uyu-mwaka

  • Rubavu: Iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryateje ibura ry'amazi – #rwanda #RwOT

    Iruka ry'iki kirunga ryakurikiwe n'imitingito yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Rubavu, mu byangiritse harimo n'imiyoboro y'amazi.

    Nyuma yo kwangirika kw'iyi miyoboro byatumye amazi abura mu bice bya Karukogo, Byahi, Majengo na Mbugangari mu mujyi wa Rubavu, ubu abaturage bakaba bahangayikishijwe no kutabona amazi.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye na Televiziyo Rwanda, bayibwiye ko ubu bahangayikishijwe n'ikibazo cy'amazi kuko ubu ayo bari kubona bari kuyagura 250Frw ku ijerekani.

    Umwe yagize ati 'Twagiye kuvoma turayabura, tuyabuze turagaruka, duhura n'umunyonzi atugurisha ijerekani 250Frw, twasabaga ubuvugizi tukajya tubona amazi.'

    Undi ati 'Ubu byatuyobeye turi gufata umwana tukamwohereza epfo iriya kugurayo amazi ibido ku 100Frw, bahora baduhereza icyizere ngo amazi araza, twategereje twayabuze.'

    Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ishami rya Rubavu, Murindabigwi Gilbert, yavuze ko imiyoboro myinshi imaze gusanwa n'indi ikiri gukorwa.

    Ati 'Twagiye tugira ahantu henshi ubutaka bwagiye bucikamo haba ari mu mihanda no mu ngo z'abaturage no ku matiyo yacu byagezemo. Hari aho turimo turakora mu itiyo ijyana amazi muri Mbugangari ariko kubera iyo mitingito itiyo yatandukaniye ahantu tutabasha kubona, amazi akagwa mu butaka.'

    Yakomeja avuga ko mu kwirinda ibi bibazo batangiye gukoresha amatiyo atangizwa n'imitingito.

    Ati 'Dufite gahunda yo gusimbuza imiyoboro isanzwe tugashyiraho amatiyo agezweho ajyanye n'ibice bikunze kugaragaramo imitingito, zo ziba zikomeye ku buryo zitahungabana.'

    Ubuyobozi bwa WASAC ishami rya Rubavu, bwijeje abaturage badafite amazi ko ikibazo cyabo kizaba cyakemutse mu minsi ine.

    Abaturage bo muri Rubavu bahangayikishijwe no kubura amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-ryateje-ibura-ry-amazi