Blog

  • Huye : Hafunguwe ikigo kizafasha abanyabukorikori gifite imashinzi zirimo n’izikora ibipupe #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyafunguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Huye, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovation ndetse n’Ikigo cy’Abayapani (JICA) kirimo imashini zikora ibikoresho binyuranye birimo ibikoze mu mbaho, ibyuma, na parasitike.

    Muri iki kigo harimo imashini ikora ibipupe bya parasitike. Umuhanzi ajya muri mudasobwa agakora icyo gipupe, hanyuma iyo mashini ikagicapa mu buryo bufatika ku buryo umuhanzi ahita agishyira ku isoko.

    Abanyabukorikori basanzwe bakorera mu gakiriro ka Huye bavuga ko izi mashini zizabafasha kugabanya umwanya batakazaga ku gikoresho kimwe bityo bakajya bakora ibikoresho byinshi mu gihe gito.

    Evariste Kabera, ukorera mu gakiriro ka Huye agira ati 'Hari nk’urugi rwa Dubai twajyaga dukora dufatanyishije imbaho na kole bikadufata iminsi ibiri, ariko muri iyi mashini bisaba amasaha abiri gusa. Upfa kuba wabanje kurushashanya mu mashini ibindi ni ako kanya.'

    Izi mashini zose mbere yo gusohora igihangano, bisaba ko icyo gihangano kigomba kuba cyabanje gukorera muri mudasobwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyashyiriweho cyane cyane urubyiruko, akabasaba kuzajya bacyifashisha mu guhanga udushya bazashyira ku isoko tukababyarira inyungu.

    Ati 'Turasaba abaturage ko iki kigo bakibyaza umusaruro. Huye nk’umujyi wunganira Kigali ukaba n’igicumbi cy’uburezi dufite abanyabugeni benshi by’umwihariko mu bice bya Gishamvu aho bakora ubukorikori. Biriya bihangano bakoraga kikamutwara nk’amezi atatu ariho arahanga igihangano kimwe yakorana n’umunyeshuri wa IPRC akakimukorera mu mashini noneho agacapa byinshi agashyira ku isoko byinshi. Urumva bizagira icyo bifasha umuntu mu kumwinjiriza binagaragaza umwihariko wa Huye mu bijyanye n’ubukorokori'.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves iradukunda yavuze ko ikigo nk’icyo cyari cyatangijwe i Kigali, i Huye hakaba habaye aha kabiri. Mu gihe kitarenze umwaka, ngo bazanagitangiza no mu yindi mijyi yunganira Kigali ari yo Musanze, Rwamagana, Muhanga, Rubavu na Rusizi.

    Ati 'Ikoranabuhanga ni urugendo rukomeza, nkaba nizera rero ko Huye izabera urugero n’ahandi hose hazakurikira, kugira izi Innovation Hub zitubereye igicumbi cyo kwimakaza guhanga udushya tugakoreshwa hano ku isoko ryo mu Rwanda no hanze yarwo. Turabizi neza ko urubyiruko rw’u Rwanda rushoboye'.

    Umuntu wese ukeneye gukoresha izi mashini azajya abanza ahange igihangano cye abikoreye muri mudasobwa, hanyuma iki kigo kimutize imashini acape igihangano cye, yishyure amafaranga make kugira ngo ikigo kizage kibona uko kishyura umuriro, amazi n’ibindi by’ibanze.

    Ernest NSANZIMANA
    UKWEZI.RW/Huye

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Hafunguwe-ikigo-kizafasha-abanyabukorikori-gifite-imashinzi-zirimo-n-izikora-ibipupe

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry'Abasirikare bo muri Nigeria – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi Edet wakiriwe n'Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga, wamusobanuriye inshingano za RDF n'imiterere yayo.

    Uyu muyobozi wo muri Nigeria yavuze ko muri uyu mwaka, we n'itsinda bayoboye, ari aba munani bakoreye urugendoshuri hanze ya Nigeria, gusa by'umwihariko itsinda rye ryasuye u Rwanda kugira ngo rirebe ibijyanye n'ubuvuzi.

    Gen Edet yavuze ko gutoranya u Rwanda nk'igihugu cyo gukoreramo uru rugendo, byari bishingiye ahanini ku bufatanye busanzwe hagati y'ibihugu byombi. Yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Nigeria.

    Igisirikare cy'u Rwanda n'icya Nigeria bifitanye imikoranire ishingiye kuri gahunda z'amasomo n'imyitozo ahabwa abasirikare ku mpande zombi.

    Aho iri tsinda ryasuye rikigera mu Rwanda, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane ziruruhukiyemo.

    Mu minsi bazamara mu Rwanda, bazasura kandi Minisiteri y'Ubuzima; Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC; Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga, RISA; Zigama CSS; MMI [Ubwishingizi bwa Gisirikare]; Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe; Ingoro y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside; Inzu Ndangamurage ya Huye n'izindi nzego zitandukanye za Guverinoma.

    Rikigera mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Aba bayobozi bombi bashimangiye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’igisirikare cyabyo

    Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa RDF

    Lt Gen Mubarakh Muganga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Nigeria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/lt-gen-mubarakh-muganga-yakiriye-itsinda-ry-abasirikare-bo-muri-nigeria

  • Mme J.Kagame arahamagarira buri wese kugira uruhare mu gutuma buri mwana agira ubuzima bwiza #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri uyu wa 16 Kamena ubwo hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’Umunyafurika.

    Ubutumwa yanyuijije kuri Twitter, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uyu munsi wizihiza mu gihe muri uyu mwaka u Rwanda rwashyize imbaraga mu kwibutsa umuryago mugari uruhare rwaho mu kwita ku bana bakiri bato.

    Yagize ati 'Turahamagarira ababyeyi, abafatanyabikorwa, abakozi ndetse na buri wese gukomeza gushyigikira izi ntego zigamije kwihutisha ko buri mwana agira uburenganzira ku burezi bufite ireme, kwitabwaho, kuvuzwa ndetse no kurindwa.'

    Uyu ufite insanganyamatsiko igira iti 'Isibo, igicumbi cy’imikurire myiza y’umwana' wizihijwe mu gihe u Rwanda n’isi Yose muri rusange bari mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 byigeze no gutuma amashuri afunga bigatuma uburenganzira bw’abana buzahara.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. BAYISENGE Jeannette, ashimira ababyeyi bombi yaba umugore n’umugabo bagize mu kwita ku bana muri ibi bihe bitoroshye.

    Yagize ati 'ababyeyi bombi, umugabo n’umugore, bakoze akazi gakomeye ko kwita ku burere bw’abana. Ndabashimira izo mbaraga bashyize mu burere no kwigisha abana babo kugira ngo basigasire ahazaza habo heza. Ndabakangurira gukomeza kwita ku mikurire n’uburere bw’abana babo.'

    Mu Rwanda hasanzwe hariho gahunda zigamije kwita ku burere bw’abana bakiri bato zirimo ibigo mbonezamikurire y’abana bato ndetse na gahunda yo gufasha abana kugira indyo yuzuye nk’igikoni cy’Umudugudu no gutanga amata n’ifu y’igikoma ifite intungamubiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Mme-J-Kagame-arahamagarira-buri-wese-kugira-uruhare-mu-gutuma-buri-mwana-agira-ubuzima-bwiza

  • Rayon Sports vs APR FC: 11 bashabora kubanzamo ku mpande zombi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make rukambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC, ni mu mukino w’umunsi wa 5 mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, amakipe yombi agiye guhura nta bibazo by’abakinnyi byinshi afite.

    Ni umukino uri bube ku isaha ya saa 15:30′ ukabera ku kibuga cya Bugesera FC, Rayon Sports niyo yakira uyu mukino.

    APR FC nta mukinnyi n’umwe ibura uretse Seif wari wahagaritswe n’ubuyobozi ariko ubu amakuru avuga ko yamaze gusubizwa mu mwiherero.

    Rayon Sports yo irakina uyu mukino idafite Mugisha Gilbert ufite ikibazo cy’imvune na Ndizeye Samuel na we wavunitse.

    Uyu ni umukino w’abakeba uhuruza abantu benshi cyane ko ari nayo makipe afite abafana benshi mu Rwanda, gusa kuri iyi nshuro kubera icyorezo cya Coronavirus, barakina nta bafana bahari.

    APR FC niyo ihabwa amahirwe bitewe n’uko amakipe ahagaze umukinnyi k’umukinnyi. Muri iki cyiciro APR FC ni iya 2 n’amanota 10 inganya na AS Kigali ni mu gihe Rayon Sports ifite amanota 5.

    Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 92 nyuma y’imyaka 53 Rayon Sports ishinzwe na 28 APR FC ishinzwe.

    Mu 1968, imyaka 53 irashize ikipe ya Rayon Sports ishinzwe, yashingiwe i Nyanza mu Magepfo y’u Rwanda ikaba ari ikipe y’ubukombe ifite abafana benshi mu gihugu imaze kwegukana ibikombe 9 bya shampiyona aho icyo iheruka yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 2018-19. Ifite kandi ibikombe 9 by’Amahoro na 1 cya CECAFA Kagame Cup.

    APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, yashinzwe mu 1993, imyaka 28 irashize iyi kipe ishingiwe ku Mulindi wa Byumba. Igitekerezo cyo kuyishinga cyazanywe n’ingabo za APR (Armée Patriotique Rwandaise ubu zahindutse RDF) zari iz’ishyaka rya FPR Inkotanyi, icyo gihe zari ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ubu iyi kipe niyo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona aho ifite 18, ifite kandi ibikombe 8 by’Amahoro na 3 CECAFA Kagame Cup.

    Umukino uhuza aya makipe uretse ihangana ry’abakinnyi n’abatoza mu kibuga, usanga n’abafana baba bawukaniye kuruta abakinnyi babihemberwa.

    Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 91 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti.

    Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 39, Rayon Sports igatsinda 29 banganya inshuro 23.

    Muri izi nshuro kandi ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 248 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 129 naho Rayon Sports yinjiza 120.

    Abakinnyi 11 buri kipe ishobora kuza kwitabaza

    Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Rugwiro Herve(C), Niyigena Clement, Mujyana, Jean Vital Ourega, Nshimiyimana Amran, Nishimwe Blaise, Héritier Luvumbu, Manace Mutatu na Sugira Ernest

    APR FC: Ishimwe Pierre, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Mugunga Yves

    Ni umukino uba utoroshye

    Ni umukino ugiye gukinwa nta mufana uri muri stade

    Ubundi abafana babaga bahari ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-vs-apr-fc-11-bashabora-kubanzamo-ku-mpande-zombi

  • HRW yinjiye mu bya Cassien ngo ifite impungenge ko yakoherezwa mu Rwanda binyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    HRW (Human Rights Watch) ivuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu atawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

    BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko HRW ishinja Mozambique kuba kugeza ubu kitari cyatangaza aho ari cyangwa se ngo kimwemerere kubonana n’umunyamategeko.

    Uyu muryango ukaba uvuga ko ufite impugenge ko ashobora koherezwa mu Rwanda hadakurikijwe amategeko.

    Ntamuhanga yatorotse gereza yo mu Rwanda mu 2017 nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kugambanira ubutegetsi.

    Yari aherutse kandi gukatirwa indi myaka 25 mu rundi rubanza rwarimo ibyaha by’iterabwoba.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/HRW-yinjiye-mu-bya-Cassien-ngo-ifite-impungenge-ko-yakoherezwa-mu-Rwanda-binyuranyije-n-amategeko

  • AMAFOTO : Abasirikare bakuru bo muri Nigeria baje kwigira ku byo RDF ikora #rwanda #RwOT

    Iri tsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi EDET ryatangiye uruzinduko ku wa 12 Kamena ruzageza ku ya 19 Kamena 2021, ryahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga.

    Nyuma yo guhura na Lieutenant General Mubarakh Muganga, iri tsinda ryagaragarijwe bimwe mu bikorwa by’ingabo z’u Rwanda.

    Brig Gen Aniedi EDET uyoboye iri tsinda yashimiye ingabo z’u Rwanda kubera ubunararibonye iki gisirikare gifite mu bikorwa bizamura imibereho y’Abanyarwanda.

    Yavuze ko muri uyu mwaka hari amatsinda umunani y’igisirikare cya Nigeria ari gusura ibice binyuranye by’Isi ariko 'amatsinda arindwi yaje mu Rwanda kugira ngo yige by’umwihariko ku bijyanye n’ikoranabuhanga mu buvuzi.'

    Yagarutse kandi ku mikoranire isanzwe iri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ari umufatanyabikorwa wihariye wa Nigeria dore ko ingabo z’ibihugu byombi zifitanye imikoranire mu bijyanye n’amasomo n’amahugurwa ahabwa abasirikare bakuru.

    Aba basirkare bo muri Nigeria kandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

    Muri uru ruzinduko rw’icyumweru, bazanasura ibigo binyuranye birimo Minisiteri y’Ubuzima, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikoranabuhanga (RISA), Zigama CSS ndetse n’ibitaro bya Gisirikare.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-Abasirikare-bakuru-bo-muri-Nigeria-baje-kwigira-ku-byo-RDF-ikora

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye itsinda ry’Abasirikare bo muri Nigeria –

    Ni itsinda riyobowe na Brig Gen Aniedi Edet wakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Mubarakh Muganga, wamusobanuriye inshingano za RDF n’imiterere yayo.

    Uyu muyobozi wo muri Nigeria yavuze ko muri uyu mwaka, we n’itsinda bayoboye, ari aba munani bakoreye urugendoshuri hanze ya Nigeria, gusa by’umwihariko itsinda rye ryasuye u Rwanda kugira ngo rirebe ibijyanye n’ubuvuzi.

    Gen Edet yavuze ko gutoranya u Rwanda nk’igihugu cyo gukoreramo uru rugendo, byari bishingiye ahanini ku bufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa mwiza wa Nigeria.

    Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Nigeria bifitanye imikoranire ishingiye kuri gahunda z’amasomo n’imyitozo ahabwa abasirikare ku mpande zombi.

    Aho iri tsinda ryasuye rikigera mu Rwanda, harimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho bunamiye inzirakarengane ziruruhukiyemo.

    Mu minsi bazamara mu Rwanda, bazasura kandi Minisiteri y’Ubuzima; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga, RISA; Zigama CSS; MMI [Ubwishingizi bwa Gisirikare]; Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe; Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside; Inzu Ndangamurage ya Huye n’izindi nzego zitandukanye za Guverinoma.

    Rikigera mu Rwanda, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Aba bayobozi bombi bashimangiye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi n’igisirikare cyabyo

    Iri tsinda ryagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bwa RDF

    Lt Gen Mubarakh Muganga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’itsinda ry’abayobozi bakuru mu gisirikare cya Nigeria

  • Miliyari 8 Frw z’imyenda, ibibazo by’abakozi, ikoranabuhanga ry’akayabo ridakoreshwa… ibibazo bya UR byahaswe Minisitiri w’Uburezi –

    Ni ibibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya leta mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2019, biri mu ibaruramari, ibishingiye ku micungire y’umutungo n’imitangire y’amasoko, imicungire y’amasezerano, imikoreshereze y’ikoranabuhanga, n’ibindi.

    Iyo raporo yagaragaje imyenda y’umurengera Kaminuza idafitiye ibisobanuro by’inkomoko yayo. Ni kimwe mu byo Minisitiri yabajijwe asobanura ko muri rusange ko kugeza ubu Kaminuza y’u Rwanda ifitiwe miliyari esheshatu na yo ikaba ifitiye abandi bantu miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abadepite bavuze ko aya mafaranga akwiye gushakirwa indi nyito bikitwa ko ‘yabuze’ kuko umwenda witwa wo kuko ufite uwawutanze n’uwawuhawe kandi buri wese akaba afite gihamya.

    Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iyi myenda ikomoka ku bigo byahujwe bigakora Kaminuza y’u Rwanda ariko ko kubona ikiyigaragaza bikiri ingorabahizi.

    Ati “Ukurikije imyaka myinshi imwe mu myenda imaze hakwigwa uburyo yakurwa mu bitabo rusange by’ibaruramari ariko igakomeza gukurikiranwa. Imyinshi iri hagati y’imyaka 30 na 10.”

    Depite Karemera Francis yavuze ko icyakoroha ari uko iyo myenda yakomeza gukurikiranwa yanditse, dore ko hari n’undi mwenda ungana na miliyoni 110 z’amadolari Kaminuza y’u Rwanda iberewemo n’abanyeshuri bahawe inguzanyo yo kwiga muri ‘Masters in computer Sciences’ wahanaguwe mu bitabo by’ibaruramari nta bisobanuro ndetse hatabayeho kugerageza kuwishyuza.

    Ni kimwe n’undi ungana na miliyoni 16 z’amafaranga y’Rwanda wo muri Koleji ya Nyagatare wahanaguwe bitemejwe n’inama y’ubutegetsi.

    Kaminuza y’u Rwanda yaciwe amande ya miliyari 1,4 by’amaherere

    Raporo y’umugenzuzi w’imari ivuga ko iki kigo cyaciwe amande ya 1.414.408.399 Frw kubera kutubahiriza amasezerano yo kwishyura amacumbi y’abanyeshuri ariko Minisiteri y’Uburezi ivuga ko atari amande ahubwo ari imisoro yatanzwe bitari ngombwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kikaba cyaranze kuyasubiza.

    Dr Uwamariya ati “Kaminuza y’u Rwanda nta mande yaciwe ahubwo yishyuye imisoro itagombaga kwishuya. Arenga miliyari 1,2 Frw yishyuwe nk’umusoro ku nyongeragaciro muri RRA; UR yasabye ko RRA iyisubiza ayo mafaranga irabihakana ivuga ko yatanzwe mu nzira zemewe n’amategeko.

    Abadepite bagaragaje impungenge ko ibigo bya leta bizajya bikomeza guhomba mu buryo budasobanutse basaba ko ba nyirabayaza bajya babiryozwa ku giti cyabo.

    Abakozi barenga 200 Kaminuza yohereje kwiga barayicitse

    Abadepite kandi banenze Kaminuza y’u Rwanda ku kudakurikirana no kutishyuza abahoze ari abakozi bayo bahawe inguzanyo yo kwiga ariko ntibasubire mu kazi nk’uko amasezerano yabigenaga aho yishyuye miliyoni 453.717. 508 Frw ku bakozi 27.

    Mu gihe cy’igenzura muri Werurwe 2020, umwe ni we wari warasubiye mu kazi mu gihe abandi 26 baburiwe irengero ndetse Kaminuza ntifite amakuru y’aho baherereye ku buryo yabishyuza.

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko abo banyeshuri bari bahawe inkunga yo kwiga binyuze muri Minisiteri y’ikoranabuhanga biga muri Kaminuza, bagomba kwishyuzwa binyuze muri BRD nk’abandi bize ku nkunga ya leta.

    Agaruka kuri iki kibazo yavuze ko muri rusange abakozi ba kaminuza bishyuriwe ntibasubire kuyikorera bagera kuri 212 bigaga banahabwa umushahara wabo kuva mu 1998.

    Harimo abatangiye kwiga amasezerano atarategurwa ubu akaba adahari, abandi nta makuru y’aho baherereye yabonetse kuko telefone na email bakoreshaga zahindutse.

    Nyuma y’aho Kaminuza ishyizeho itsinda ryo gukurikirana iki kibazo, 130 amasezerano yabo yarabonetse, hakaba n’abandi byagaragaye ko badakwiye gukurikiranwa kubera ko bahawe izindi nshingano na guverinoma, abapfuye n’abandi.

    Kaminuza ifite imitungo itazi itanafitiye ibyangombwa

    Abadepite bavuze ko mu bibanza 116 Kaminuza itunze, 55 nta byangombwa bifite ndetse nta rutonde rw’imitungo itimukanwa igira uretse iyo ku ishami rya Huye na yo igwiriyemo imaze igihe itabyazwa umusaruro ndetse n’iyangirika ntisanwe.

    Minisitiri Uwamariya yavuze ko ibibanza 95 byaje kubonerwa ibyangombwa hakaba hasigaye 21 bitaraboneka bizakomeza gushakishwa.

    Ku bijyanye no kuba hari imitungo itazwi, Dr Uwamariya yavuze ko Kaminuza yahaye isoko ikompanyi yitwa Landmark ryo kuyibarura yose, kuyiha agaciro no gukora igitabo kizaba gikubiye hamwe iyimukanwa n’itimukanwa.

    Depite Mukayijore Suzanne yavuze ko kubona kaminuza nk’ikigo cy’intiti itazi umutungo wayo ari ikibazo gikomeye, abandi bakubitwa n’inkuba bumvise iby’amasezrano iyo kompanyi yagiranye na kaminuza bagaragaza impungenge ko ikomeza gutakaza amafaranga yishyura serivisi zitari ngombwa.

    Depite Uwambaje Aimée Sandrine ati “Kuba ibigo bya kaminuza byarahujwe bivuze ko nta makuru ifite y’imitungo? Byahujwe ryari ku buryo bigejeje iyi saha itaramenyekana, ibyo bigo ntibikiri mu Rwanda ku buryo bashobora kumenya amakuru? Harimo ikibazo cy’igenamigambi, numva byashyirwa mu mihigo y’abakozi ba kaminuza hakamenyekana imitungo ifite.”

    Ikoranabuhanga ryashowemo arenga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ntirikoreshwa

    Muri Kaminuza y’u Rwanda kandi hagaragaye icyuho mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya IEBMIS (Integrated Education Business Management Information Systems) ritabyazwa umusaruro mu gihe kugeza mu Ugushyingo 2019 ryari rimaze gutangwaho 2.323.035.463 Frw.

    Ni système igizwe n’ibice 14 ariko hakaba hakoreshwa bitatu gusa bingana na 21.4%, ibyo abadepite bagereranyije no ‘kugura imodoka ugakomeza kugenza ibirenge.’

    Kaminuza yayiguze mu 2012 na sosiyete yitwa Adapt IT yo muri Afurika y’Epfo. Iyi sosiyete yakomeje kwifashishwa kuko abakozi ba Kaminuza bari bataragira ubumenyi mu kuyikoresha.

    Ikibazo cyakomeje kubaho ni uko n’abahuguwe bagiye bigendera ku buryo kuri ubu batagikorera Kaminuza y’u Rwanda.

    Icyakora kuri ubu ngo hateguwe amahugurwa ku gice kijyanye n’imicungire y’abakozi, icyo abanyeshuri bigiramo bakaniyandikishamo, igikorerwamo iby’umutungo, icy’imicungire y’abakozi n’igifasha abakozi gusaba ikiruhuko.

    Mu bindi byagaragajwe mu isesengura ry’iyi raporo, harimo ko Kaminuza y’u Rwanda yananiwe gutanga imisanzu ya RSSB hagati ya 1999 na 2008.

    Ifite imicungire mibi y’amasezerano y’inguzanyo n’inkunga, imicungire mibi y’amasoko, kwandika nabi mu bitabo by’ibaruramari n’ibindi.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yabajijwe ibibazo bya Kaminuza y’u Rwanda birimo imyenda y’umurengera bitazwi inkomoko yayo

  • COVID : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya bakabakaba 300 mu munsi umwe #rwanda #RwOT

    Aba bantu 298 bagaragaye mu bipimo 6 072 byafashwe mu masaha 24 aho muri ariya masaha nta n’umwe wakize kiriya cyorezo cya COVID-19 ndetse kikaba nta n’uwo cyahitanye. Ubu igipimo cy’ubwandu kiri kuri 5%.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kandi igaragaza ko abantu 14 barembye cyane mu gihe kugeza ubu abamaze gusanganwa iki cyorezo bose hamwe ari 28 912 naho abamaze kugikira bakaba ari 26 383 naho abo kimaze guhitana bakaba ari 372.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko kugeza ubu abamaze gukingirwa iki cyorezo ari 389 719 barimo 61 bakingiwe kuri uyu wa Kabiri.

    Icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze gucika intege mu Rwanda ariko mu byumweru bibiri bishize cyongeye kuzura umugara, ibintu byanatumye Guverinoma iterana igafata ingamba nshya zo guhangana n’iki cyorezo.

    Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, yagabanyije imibare y’abantu mu bikorwa binyuranye birimo mu modoka rusange, mu nsengero ndetse n’ahandi.

    Iyi nama kandi yanagabanyije amasaha yo kugera mu rugo ava saa yine z’ijoro (22:00) ashyirwa saa tatu (21:00) ikaba yaranakuyeho ibirori byose n’imihango ikorerwa mu rugo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-Mu-Rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-bakabakaba-300-mu-munsi-umwe