Blog

  • Ikipe y'igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021. #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021 nibwo ikipe y'igihugu ya Sierra Leone yashimangiye kuzitabira imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cya 2021, ni nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Benin igitego kimwe ku busa mu mukino wasozaga amatsinda yo guhatanira igikombe cya Afurika.

    Ni umukino wabaye nyuma yaho wari wasubitswe mu minsi yashize by'umwihariko ku munsi wo ku wa mbere w'iki cyumweru ubwo uyu mukino wagombaga kubera mu gihugu cya Guinea maze ntiwaba bitewe nuko byavugwaga ko abakinnyi batandatu b'ikipe ya Sierra Leone basanganywe ubwandu bwa Koronavirusi bityo umukino usubikwa uko.

    Nyuma yaho bongeye gupima amakipe yombi ku mugoroba wo ku wa mbere, bakaba barasanze ntamukinnyi n'umwe urwaye Koronavirusi bityo umukino ushyirwa ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

    Uyu mukino ukaba warangiye Sierra Leone yasabwaga gutsinda gusa kugirango ibone itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ibigezeho nyuma yaho rutahizamu Kei Kamara aboneye igitego cy'itsinzi cyo kuri penaliti bityo iyi kipe isanga Nigeria bari kumwe mu itsinda rya L.

    Kugera mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika ku ikipe y'igihugu ya Sierra Leone bigezweho nyuma y'imyaka 25 iki gihugu cyitaritabira iyi mikino ihuza ibihugu byitwaye neza kuri uyu mugabane ushaje kurusha iyindi.

    Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike yo gukina igikombe cya Afurika 2021 kizabera mu gihugu cya Cameroon mu ntangiriro za 2022 ni Algeria, Burkina Faso, Cameroon, Cape Verde, Comoros, Cote d'Ivoire, Egypt, EQuatorial Guinea, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea, G. Bissau, Malawi, Mali, Mauritania, Morocco, Nigeria, Senegal, Tunisia, Sudan, Zimbabwe na Sierra Leone.

    The post Ikipe y'igihugu ya Sierra Leone yabaye ikipe ya 24 yashimangiye kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2021. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-ya-sierra-leone-yabaye-ikipe-ya-24-yashimangiye-kuzitabira-igikombe-cya-afurika-cya-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yigihugu-ya-sierra-leone-yabaye-ikipe-ya-24-yashimangiye-kuzitabira-igikombe-cya-afurika-cya-2021

  • Ngwino urebe imbaraga z’umuzuko! #rwanda #RwOT

    'Ngwino urebe.' Aya magambo yanditse muri Yohana 4:29 yavuzwe n’umusamariya ufite ubwoba bwo gutangara no gutinya. Yari amaze guhura n’Umugabo ku mudugudu neza avuga ko ari Mesiya. Ikintu kijyanye nuyu mugabo cyamwemeje ko amuzi byose nubwo atari amagambo menshi yavuzwe.

    Yumvaga urukundo rwe n’impuhwe n’ubwo yabaga mu cyaha. Amaze kumva ko byihutirwa yihutira gusubira mu mudugudu we. Na we ati: 'Ngwino wirebere.'

    Yesu yaje ku isi afite ubutumwa bw’amizero. Urukundo n’imbabazi bye byageze kuri buri wese. Yakijije abarwayi, ahumuriza abababaye, abwiriza agakiza. Benshi bakiriye inyigisho ze baramukurikira.

    Abayobozi b’amadini bumvise babangamiwe n’ubutumwa bwe bw’urukundo no kwicisha bugufi, maze bagambirira kumwica. Yarahemukiwe, arafatwa, akatirwa urwo gupfa. Agatsiko karakaye gakurikira, abasirikari b’Abaroma bajyana Yesu kumusozi wa Golgota bamutera imisumari kumusaraba wibiti hagati y’abajura babiri.

    Yesu yabambwe ku isaha ya cyenda. Nyuma yaho, Yesu yarize n’ijwi rirenga ati: 'Birarangiye,' maze atanga ubuzima bwe. Habayeho umutingito ukomeye utigisa amabuye kandi ufungura imva nyinshi.

    Abigishwa ba Yesu bamanuye umurambo we kumusaraba. Babigiranye urukundo bawushyira mu mva nshya bafunga umuryango n’amabuye manini. Mu gitondo cya kare cy’umunsi wa gatatu habaye umutingito ukomeye.

    Umumarayika amanuka ava mu ijuru, azunguza ibuye kure y’imva. Bamwe mu bagore bamukundaga baza gusiga umubiri we, batungurwa no kubona imva irimo ubusa. Bahuye n’abamarayika bababwira bati: 'Ntabwo ari hano, ahubwo yazutse: ibuka uko yakubwiye akiri i Galilaya, ati:' Umwana w’umuntu agomba gushyikirizwa amaboko y’abanyabyaha, kandi akabaho. kubambwa, kandi umunsi wa gatatu uzamuka. Kandi bibuka amagambo ye '(Luka 24: 6-8).

    Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yahuye n’abigishwa be mucyumba cyo hejuru. Yaberetse ibikomere mu ntoki no mu rubavu, abaha amahoro y’Imana. Yamaze iminsi mirongo ine yigisha kandi avuga ibintu bijyanye n’ubwami bw’Imana. Urupfu rwe n’izuka rye, gahunda y’agakiza yararangiye.

    Umunsi umwe, ubwo yavuganaga n’abigishwa be, Yesu yababwiye gutegereza i Yerusalemu kugeza babonye imbaraga z’Umwuka Wera. Ibi byabafasha kumuhamya aho bagiye hose.

    Arangije kuvuga, yazamuye amaboko, abaha umugisha, azamuka mu ijuru. Igihe abigishwa bamwitegereza azamuka, haza abagabo babiri bambaye imyenda yera baravuga bati: 'Yemwe bantu b’i Galilaya, ni iki gitumye mwitegereza mu i Juru? uyu Yesu umwe, yakuwe muri mwe akajya mw’ijuru, niko azaza nk’uko wamubonye ajya mu i Juru '(Ibyakozwe 1:11).

    Igihe rero abaturage ba Samariya bumvise ubutumwa bwa Yesu, baramwemera. Babwira uwo mugore bati: 'Noneho ntitwemera ibyo wavuze, ahubwo ni uko twamwumvise ubwacu kandi tuzi ko mu by’ukuri ari Kristo.' Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, arizo nyigisho ze, urupfu, n’izuka rye, ni imbaraga z’Imana ku gakiza. Kugira ngo ubone agakiza, uze kuri Yesu, wihane, ureke icyaha.

    Izere Umwami Yesu Kristo nk’Umukiza wawe bwite kandi umwiyegurire ubuzima bwawe. Noneho kubwimbaraga z’Umwuka Wera ushobora gukunda no kubabarira abantu bose, ndetse n’abanzi bawe. Mu gihe abakristo bakomeje kumvira kwizera, Yesu abaha imbaraga zo kubaho banesha icyaha.

    Yesu ubu ari mu i Juru asabira abantu kandi ategurira abizerwa (Yohana 14: 2-3). Umunsi umwe azagaruka gucira isi urubanza. Intumwa Yohana yanditse kuri uwo munsi. 'Nabonye intebe nini yera, n’uwayicayeho … Nabonye abapfuye, aboroheje n’abakuru, bahagaze imbere y’Imana; ibitabo birakingurwa … kandi abapfuye bacirwa imanza muri ibyo bintu byanditswe mu bitabo '(Ibyahishuwe 20: 11-12).

    Imana izatandukanya abayoboke bizerwa ba Yesu kristo nababayeho mu kutizera, kwikunda. Azakira abizerwa bose mu gihugu cyo mu i Juru aho yabateguriye . Ese waba warakiriye imbaraga z’umuzuko (Kristo Yesu)?

    Source: Isezerano.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ngwino-urebe-imbaraga-z-umuzuko.html

  • Amezi atatu ashize yagaragayemo umubare munini w’impinja zavutse zitagejeje igihe –

    Abaganga bakorera mu bitaro birimo ibyo ku Muhima mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera bemereye RBA ko abana bavutse igihe kitageze n’abavukanye ibibazo bitandukanye birimo iby’ubuhumekero biyongereye mu mezi atatu ashize.

    Umwe mu baganga bakurikirana aba bana mu Bitaro bya Muhima yagize ati “Nko muri iyi minsi aha hantu hakurikiranirwa abana urebye nk’abo twakiriye mu mezi atatu ashize ni 145.”

    Undi ati “Ibigaragara muri ayo mezi guhera mu kwa Kane byagaragaye ko turi kwakira abana barenze abo twari dusanzwe twakira.”

    Yongeyeho ko mu mpinja ziri kugaragara muri ibi bitaro harimo izavutse igihe kitageze n’izihumeka nabi n’izavukanye umunaniro.

    Aba babyeyi barwarije abana mu Bitaro bya Muhima babwiye RBA ko impinja zabo zavukanye ibibazo biturutse ku buryo babyayemo. Hari nko kubyarira mu nzira, gutinda kujya kwa muganga igihe bagize ibise n’ibindi.

    Umwe muri aba babyeyi yagize ati “Umwana wanjye yavutse atagejeje igihe, inda yarikoroze ariko kubera kutabimenya bigeze nijoro nibwo nagiye kwa muganga bahita basanga umwana yaje.”

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihabose Corneille, ahakana ko nta mibare y’abana barwaye yazamutse, ariko agashimangira ko iyo yiyongereyeho gato biba ari umukoro kuri Minisiteri y’Ubuzima.

    Ati “Nta mpinduka nini zabayemo ni igihe gitoya, ubona ko imibare y’abana bari mu bitaro ari myinshi ariko iyo ugereranije n’ikindi gihe usanga nta kinyuranyo kinini kirimo ariko bikaduha umukoro kuko bariya bana ni bo bavamo abashobora kuducika, kuko baba bafite ibyago by’uko kubatabara bitugora aho bisaba kubongera umwuka n’indi miti.”

    Yakomeje kugira inama ababyeyi yo kujya bajya kwisuzumisha hakiri kare kubera ko ibigo nderabuzima n’ibitaro bihari kugira ngo bibafashe.

    Mu Bitaro bya Muhima ni hamwe mu hagaragaye abana benshi bavutse igihe kitageze

  • Musanze: Umugabo yishwe n’amazi aturuka mu Birunga –

    Uyu mugabo yari atuye mu Mudugudu wa Bubande, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

    Urupfu rw’uyu mugabo rwatewe n’uko aya mazi yari menshi akaza kuzuza ruhurura ya Cyuve anyuramo ava mu Birunga, maze akica uyu nyakwigendera ubwo yageragezaga kuyambuka akagwamo, aho yari agiye mu kazi k’ubuyede ari kumwe na bagenzi be. Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

    Nyakwigendera yaje gutembanwa n’ayo mazi aza kuboneka saa tatu za mu gitondo ari mu myaka y’abaturage mu Mudugudu wa Yorodani, Akagali ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve uyu mugabo yari atuyemo, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo umurambo we ukorerwe ibizamini.

    Yagize ati “Nibyo amazi aturuka mu Birunga agaca muri ruhurura ya Cyuve yahitanye uwo mugabo Samson, ni imvura ubundi tutari twiteze kuko tumaze iminsi dutangiye kubona impeshyi ariko imiterere y’agace dutuyemo imvura ishobora kugwa mu bihe bitari byitezwe, niyo mpamvu tubwira abantu kujya bigengesera igihe cyose bigaragara ko muri ruhurura harimo amazi menshi.”

    Ntabwo bikunze kugaragagara ko mu bihe nk’ibi by’impeshyi hagwa imvura nyinshi yangiza ndetse ikica n’abantu, ari ho ubuyobozi buhera busaba ko abaturage kutirara cyane cyane mu bihe bigaragara ko imvura iba yaguye muri aka gace karimo Ibirunga.


  • Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yasabiwe igifungo cy’imyaka 25 –

    Uramutse ushingiye ku gihano cyasabwe kuri buri cyaha Nsabimana yashinjwaga, iyo hataza kubamo inyoroshyo uvanyemo ibyo yasabiwe burundu, ibindi bifite igiteranyo cy’igifungo cy’imyaka 256.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusanzwe kubera impurirane y’ibyaha akurikiranweho by’iterabwoba yakabaye ahabwa igifungo cya burundu ariko ko akwiriye korohereza kubera ko atagoye ubutabera haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko aho yagiye yemera ibyaha aregwa ndetse akabisabira imbabazi anagaragaza kwicuza.

    Bwavuze ko kandi ikindi gituma bamusabira ibihano byoroheje ari uko yatanze amakuru menshi yafashije mu iperereza mu ikurikiranacyaha kuri we n’abandi bakurikiranywe. Ngo ni n’ubwa mbere akurikiranwe mu nkiko ku byaha.

    Bongeye ko basaba urukiko gutegeka ko inyandiko mpimbano zirimo pasiporo ya Lesotho yafatanywe binyagwa ndetse na telefone eshatu yafatanwe.

    Ubushinjacyaha bwabisabye kuri uyu wa Gatatu mu Rukiko Rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ubwo hakomezaga urubanza ruregwamo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte.

    Ni urubanza rwatangiye ahagana saa mbiri n’iminota 40 kuri uyu wa Kane abaregwa bose bari mu rukiko usibye Rusesabagina washinze MRCD-FLN wivanye mu rubanza mu minsi ishize.

    Nsabimana Callixte yafatiwe mu birwa bya Comores muri Mata 2019, yoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe mu nkiko ku byaha yakekwagaho.

    Mu kumusabira ibihano kuri uyu wa Gatatu, ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza igihano bumusabira kuri buri cyaha, nubwo bwabihurije hamwe bukamusabira igifungo cy’imyaka 25.

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha 16 birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Ashinjwa kandi ubwicanyi nk’icyaha cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwand amu bihugu by’amahanga, guhakana no gupfobya Jenoside, kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Mu bindi byaha kandi ashinjwa harimo kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

    Nsabimana mu bwiregure bwe muri uru rubanza, yemeye ibyaha byose ashinjwa, anabisabira imbabazi.

    Benshi bibuka ijambo yavuze tariki 23 Gicurasi 2019, ubwo yitabaga Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo kugira ngo amenyeshe ibyo aregwa, aho amaze gusomerwa ibyo ashinjwa yavuze ati “Icyo nongeraho ni uko nemera ibyaha nakoze nkanabisabira imbabazi kuko njye nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya mu butabera, nzi n’inyungu yo korohereza ubutabera. Njye nkaba ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha mfitiye ibimenyetso. Hari ibyaha byabaye ku mugaragaro, n’inyoni zo mu biti ubwabyo zabinshinja. Murakoze.”

    Ubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga ibihano kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana yari yicaye atuje, akanyuzamo akongorerana n’abo baregwa hamwe, ubundi agasoma ku rupapuro yari afite mu ntoki.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasabiye Nsabimana igihano cyoroheje kuko atagoye ubutabera

    Nsabimana Callixte yasabiwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba akurikiranyweho

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Menya ko Satani yihuta nk’umurabyo! #rwanda #RwOT

    Arababwira ati 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n’umurabyo. Luka 10:18

    Iyo urebye mu nsengero ahantu hatandukanye, twigishijwe imikorere y’Imana no kubona ibitangaza by’Imanana ariko hari igihe tutamenya ko Satani afite imikorere ye kandi akora. Yesu yaravuze ngo 'Ntawakwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atabanje kumuboha' Muri iyi nyigisho, singamije kwamamaza Satani cyangwa se imbaraga afite kuko Yesu yaramutsinze. Ariko tutamenye uburiganya akoresha mu kuturwanya cyangwa se mukudutera twazisanga rimwe na rimwe twatsinzwe n’uburiganya bwe cyane ko ntawe atinya. Uwo uriwe wese ikigero cyose uriho, ntabwo Satani atinya umuntu numwe ikigero cyose waba uriho icyo atinya gusa ni imbaraga n’amaraso ya Kristo Yesu.

    Dukwiye kumenya amayeri ye n’uburyo bw’imikorere ye kuko azana uburiganya kandi akihuta ku kigero kiri hejuru. Aha Yesu yavuze ngo mukigenda, ni igihe yari atumye abigishwa 70 kwigisha, baragenda barigisha bigenda neza, ibitangaza birakorwa bagaruka bitera hejuru bishimye ko ibitangaza byakoretse. Yesu we yari yasigaye ku mavi asenga, cyane ko iyo umuntu asenga ari bwo ashobora kuvumbura imikorere y’abadayimoni, n’imikorere ya Satani. Arababwira ngo “Mukigenda nabonye Satani agwa ameze nk’umurabyo ariko njye nabasengeye, nabingingiye nimumara gukomera muzakomeze n’abandi”.

    Nagira ngo mbabwire ko imikorere ya Satani iragaragara, Yesu yarabyemeye ko ‘Nta muntu wakwinjira mu nzu y’umunyamaboko ngo amwambure ibintu bye atafashe igihe cyo kumuboho’. Rimwe na rimwe Hari igihe tujya gusenga dufite ibyifuzo bitugoye, ibyo twifuza ko Imana idukorera. Ibyo ni byiza ariko dukwiye no kumenya kurwanya Satani, Bibiliya iravuga ngo 'Murwanye Satani nawe azabahunga ahora azerera ameze nk’intare ashaka uwo aconcomera’ . Iyo uvumbuye imikorere ye ukamutegeka arahunga ariko iyo azi ko utabizi ko ahari, iyo azi ko utazi imikorere ye ashobora kukubababaza kandi mu byukuri nta mbaraga afite nta butware afite, ariko kuko utamenye amayeri ye rimwe na rimwe akagira ibyo yangiza:

    Ashobora gutera umuntu ku giti cye, ashobora gutera umuryango, itorero, ashobora gutera mu buryo butandukanye niyo mpamvu dukwiye kuba maso. Buriya Abanyamasengesho ni abarinzi bakwiye guhora bari maso basenga, bagasenga ubudasiba kugira ngo batsinde imikorere y’umwanzi. Ni abarinzi b’inkike bakwiye guhora basenga kugira ngo imikorer ya Satani itagira icyo yangiza haba mu buzima bwa buri munsi cyangwa se mu buryo bw’umwuka kuko Satani azanwa no kwica, kwiba no kurimbura.

    Pawulo yatugiriye inama, aravuga ngo ‘Twambare intwaro zose’ nizo zizatuma dushobora guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa wa mubi. Aravuga ngo 'Muhagarrare mushikamye, mukomeye ku munsi mubi wo kugeragezwa’. Hari igihe umuntu ahura n’umunsi mubi wo kugeragezwa. No mu bigeragezo dukwiye kumenya ese ibigeragezo turimo turwana ni ibiva kuri Satani, ni Imana ishaka kutwigisha, ese biva ku miterere yacu? Iyo utamenye ikigeragezo cyawe imiterere yacyo Satani abasha kwihisha ahantu hamwe akakugirira nabi, kuko utamenye ubutware bwawe n’icyo uri bukore.

    Hari ibintu njya mbona rimwe na rimwe ukumva abanyamasengesho ntacyo bibabwiye. Ukumva mu gihugu hari impanuka zidasanzwe bakagerageza kugabanya umuvuduko, bagakora ibishoboka byose ariko ukagira ngo ni icyorezo cyateye mu mihanda myinshi abantu bagapfa muri ubwo buryo. Naho ntibamenye ko Satani azanwa no kwiba, kwica no kurimbura, niyo bitaba ari impanuka, ukumva mu gihugu hariho umwuka wo gufata ku ngufu. Hirya no hino mu gihugu ukumva abasaza barafata abana ku ngufu, ukumva ni ibintu biteye ubwoba, icyo gihe nacyo kikazavaho ukumva hateye nkongwa mu bigori kugira ngo Satani yicishe abantu inzara umusaruro ntuboneke.

    Abanyamasengesho ntibamenye ko ari imikorere ya Satani, ejo ukumva hari abagabo bica abagore babo, hari amakimbirane mu ngo mu buryo buteye ubwoba, imfu nka bene izo zikabaho abantu ntibamenye ko ari imikorere y’abadayimoni. Abadayimoni bagira igihe batera kandi biteguye bakazamukana igitero gifite ingufu, ejo hakazaza gusenyuka kw’ingo: Ingo zose umuriro ukaka bikaba biteye ubwoba abanyamasengesho ntibamenye ko ari imikorere y’abadayimoni, ko ari igihe Satani yateye.

    Cyangwa hakaduka umwuka w’ibiyobyabwenge mu rubyiruko: Ukabona urubyiruko rwinshi ruri mu businzi, ukabona ni ibintu birimo gukora kw’abadayimoni. Cyangwa ukabona mu bana bakiri bato hadutse gutwara inda zidateganyijwe mu turere twinshi imyuka mibi igatera. Bitaba ibyo intambara mu matorero zigatera, itorero ritatewe bagatangira gucirana imanza abandi bati(abo ntibakijijwe). Ntibamenye ko uko ari uguterwa k’umubiri wa Kristo(Benedata), ukumva amatorero menshi arimo ararwana: Abakristo ntibumvikana, ukumva abashumba barimo barakurwa ku mirimo ku buryo budasobanutse, kumbe ni umwuka wa Satani urimo urazerera.

    Mwibuke igihe Satani yateraga Yesu ari mu masengesho y’iminsi 40, akamugerageza mu buryo bufatika Yesu akamutsinda, Bibiliya iravuga ngo 'Yamuretse amuteze ikindi gihe’: Niba Satani waramucitse uri umusore azagutegera mu rugo, niba waramucitse mu bushomeri azagutegera mu kazi, niba waramucitse mu kazi azagutegera mu bushomeri. Niba waramucitse ukennye azagutega wakize, niba waramutsinze utarabyara azagutegera mu rubyaro, niba waramutsinze utubashywe azagutegera mu cybahiro.

    Bibiliya iravuga ngo 'Turwanye Satani nawe azaduhunga’ Niturwanye imikorere y’umwijima. Itorero ribereyeho gukora ibyo isi itashobora: Mu miyoborere y’isi bagerageza kuyobora neza nkuko babyize mu bwenge, ariko isi y’umwijima nayo irakora. Mwibuke ko ibitagaragara aribyo biyobora ibigaragara. Niduhaguruka tugasenga isi izagira amahoro, tuzahinga tweze imvura izagwira igihe, imyuka mibi izava mu bantu, ntabwo abantu bazaba abasinzi, ntibazajya mu busambanyi. Ntabwo bazajya mu byaha bitandukanye kuko abera basenze.

    Nagira ngo nkwibutse ko Satani agwa ameze nk’umurabyo, ntiwicare ngo wirare ngo wumve ko wageze aho Satani atageza imyambi, ni umurwanyi usibye ko atanesha ariko ahora yiteguye. Iyo acunze urangaye, usinziriye utarii maso ashobora kugira ibyo yangiza mu rubyaro rwawe, mu rugo rwawe, mu mibereho yawe, mu bukristo bwawe, mu itorero ryawe, mu gihgu no mu buzima bwawe bwa buri munsi.

    Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv mu kiganiro' Ubutumwa bukiza'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-ko-Satani-yihuta-nk-umurabyo.html

  • Rutsiro: Umwarimu utwite yahiritswe n’umunyeshuri we ahura n’ikibazo –

    Ku gicamunsi cyo ku wa 15 Kamena 2021, nibwo aya mahano yabereye muri iri shuri ryo mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara mu Murenge wa Mushonyi, Akarere ka Rutsiro.

    Bivugwa ko ahagana saa munani z’amanywa ubwo uyu mwarimukazi yasabaga abanyeshuri kwicara bagakurikira amasomo ariko uyu munyeshuri w’imyaka 15 arabyanga ari nabwo yahise aca inyuma ya mwarimu aramuhirika, undi yikubita ku ntebe.

    Uyu mubyeyi yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Kayove nyuma aza koherezwa ku Bitaro bikuru bya Murunda muri aka karere ka Rutsiro.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu munyeshuri afite imyaka 15 y’amavuko ariko akaba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bitewe n’uko ari mu bagaruwe mu ishuri nyuma y’uko yari amaze igihe yararivuyemo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yavuze ko bakimara kumenya ibyabaye bagiye kuri iri shuri nk’abayobozi b’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano kuganiriza abanyeshuri n’abarimu ku myitwarire.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mwenedata yagize ati “Yamuhutaje agwa ku ntebe kubera ko yari atwite bimuviramo kumererwa nabi, icyakurikiyeho ni uko inzego z’umutekano twagiyeyo tuganira nabo tubibutsa ko bakwiye kwitwara neza mu ishuri.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko iyo myitwarire idakwiriye ku munyeshuri cyangwa undi wese. Ubu ni n’ubutumwa twahaye ababyeyi babo, burya kurera ntabwo byoroshye bisaba guhozaho.”

    Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kumva ko bafite inshingano zo gukurikirana abana babo bakabatoza imyitwarire myiza ikwiye kubaranga buri munsi.

    Ati “Ikigaragara, icya mbere tuba dusaba ababyeyi ko bashyira imbaraga mu gukurikirana imyitwarire yabo ya buri munsi. Icyo navuga ni uko kurera ni umurimo ukomeye usaba ubufatanye, ababyeyi, abarezi muri rusange, ibibazo nk’ibyo birashoboka ko abantu bahura.”

    Uyu mubyeyi wahutajwe yari akuriwe gusa amakuru avuga ko aho yajyanywe kwa muganga ari kugenda amererwa neza naho umunyeshuri we kuri ubu ari mu maboko ya polisi akaba ari kuganirizwa hanatekerezwa uko yasubizwa mu ishuri cyangwa akajyanwa kugororwa.


  • Abarerera muri APE Rugunga bateye utwatsi gahunda yo kubishyuza amafaranga bita ay’igihembwe cya kane –

    Ubusanzwe iki kigo cyishyura amafaranga ibihumbi 95 Frw ku biga mu mashuri yisumbuye na ho abo mu cyiciro cy’abanza bakishyura ibihumbi 85 Frw.

    Ababyeyi bavuga ko bishyuye ayo basabwa buri gihembwe, bitatu bikaba byararangiye ariko batunguwe no kubona abana babo basohorwa mu ishuri bitewe n’andi bari gusabwa.

    Bamwe mu babyeyi baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko badasobanukiwe impamvu abana bari kwishyuzwa ibihembwe bine kandi barize bitatu.

    Umwe yagize ati “Twarishuye amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya gatatu, hashize nk’ibyumweru bibiri biga, batubwira ko tugomba kwishura andi nka yo.”

    Undi ati “Bari kutwishyuza inshuro enye mu bihembwe bitatu ku buryo nabajije niba bazatanga indangamanota enye ko tugiye kwishyura kane, bati hoya ikigo cyarahombye mugomba kudufasha.”

    Nubwo ababyeyi bavuga ko bari kwakwa amafaranga y’ibihembwe bine, Umuyobozi w’Ikigo, Bwaruhanga Willson, avuga ko atari amafaranga y’ishuri ahubwo ari ayo gufasha iri shuri gukemura ibibazo ryahuye na byo kandi ko yumvikanweho mu nama y’ababyeyi bahagarariye abandi.

    Ati “Ababyeyi bemeranyijwe ko bagomba kongeraho amafaranga angana n’ayo bishyura ku gihembwe, kugira ngo ibibazo bitandukanye bicyemuke bikaba bijyanye n’utuntu duke twari dukenewe kugira ngo ubuzima bw’ikigo bwongere gutangira nyuma ya kiriya kiruhuko kirekire.”

    Nubwo uyu muyobozi avuga ko hari ibibazo bigomba gukemuka, yongeraho ko ibyo bibazo atabisobanukiwe kuko byabaye ataragera muri iki kigo kuko aje kuhayobora vuba.

    Ati “Ibyo ntimubimbaze cyane sindi bubijyemo kuko byakozwe ntahari. Naje ku wa Mbere nsanga kimwe cya kabiri cy’abana ntibishyuye amafaranga mbaza perezida icyo nakora arambwira ngo ni ukubirukana.”

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko bitari bikwiye ko abana birukanwa mu ishuri, ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

    Ati “Ni byo twahereye kera tubwira amashuri ko icya mbere atari ukwihutira kwirukana umwana; nk’ubu bageze igihe cyo gukora ibizamini ntabwo ari igihe cyo guta ishuri.”

    “Ibyemezo bifatwa byose bigomba kuba birengera inyungu z’abana kugira ngo bajye ku ishuri bahabwe serivisi bakeneye, ibi rero birakurikiranwa kugira ngo turebe neza uko byagenze harakurikiranwa inyungu z’abana.”

    Iri shuri risanzwe ryigamo abanyeshuri bagera ku bihumbi bibiri kimwe cya kabiri cyabo bakaba batarishuye aya amafaranga, ababyeyi babo bavuga ko batazi aho iyo nama yo kuyemeza yabereye ari yo mpamvu batayatanga.

    Ishuri APE Rugunga riravugwaho kwaka ababyeyi amafaranga arenze ayo basanzwe bishyura mu buryo budasobanutse

  • Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y'umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi, Urukiko Rukuru mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, humviswe ubuhamya bw'abagizweho ingaruka n'igitero cy'inyeshyamba za FLN tariki ya 15 Ukuboza 2018.

    Izo nyeshyamba za FLN ni umutwe w'abitwaje ibirwanisho ushamikiye ku rugaga rw'amashyaka MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina. MRCD yari igizwe na RRM ya Callixte Nsabimana, PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina na CNRD Ubwiyunge ya Gen Wilson Irategeka.

    Mu batanze ubuhamya harimo Ngirababyeyi Désiré w'imyaka 31aho yagize ati 'Natwaraga imodoka y'abagenzi ya sosiyete Alpha yavaga Rusizi yerekeza Kigali aho twahagurutse saa kumi z'umugoroba maze ahagana saa kumi n'ebyiri n'iminota 15 twageze muri Nyungwe rwagati. Dukase ikorosi dusanga abasirikare batari Abanyarwanda batambitse ibiti mu muhanda bahita batangira kuturasaho'

    Yongeye ko ' bajagaragaye, naraguye kuko hari mu ikorosi, bari bajagaragaye bafite wasiwasi, umwe aravuga ngo uriya mushoferi mumuzane. Naribajije nti 'ese abasirikare b'Abanyarwanda nibo bari gutwika imodoka?'nashatse gukomeza kugendesha imodoka nubwo bari bari kuyirasaho, umwe mu nyeshyamba wari uhagaze mu ikorosi ahita arasa roquette imodoka igwa munsi y'umuhanda mu ishyamba. Nahise mena ibirahure by'imbere mu modoka mvamo, nsaba na bagenzi nari ntwaye kuvamo dutangira urugendo rw'ishyamba'

    Ngirababyeyi we yasabye indishyi za miliyoni 137 Frw zirimo miliyoni 50 Frw zo kwivuza, miliyoni 66 Frw z'uko yamugajwe atakibasha kwikorera ibimubeshaho na miliyoni imwe y'ikurikiranaburubanza.

    Mu bandi batanze ubuhamya harimo Habimana Zerote w'imyaka 30. Yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri sosiyete itwara imodoka ya Alpha Express icyakora kuri uwo mugoroba yari yahagurutse mu modoka itwara abagenzi ya OMEGA ivuye Huye yerekeza mu karere ka Rusizi agiye mu bukwe no gusura ababyeyi.

    Iyo modoka niyo yatwitswe bwa mbere n'inyeshyamba za FLN. Ubwo bari binjiye muri Nyungwe, inyeshyamba za FLN zatangiye kubarasaho. Ati 'Umushoferi yakase ikorosi bahita baturasa, bakimara kuturasa njye nibwira ko ari ibintu bisanzwe ariko nza kubona ko ari inyeshyamba. Nabonye ko bidasanzwe mbonye uwari uri imbere ahita apfa. Imodoka bahise bayiteramo igisasu barasa amasasu menshi ariko njye nari nicaye ku ruhande negereye umuryango.'
    Ati 'Tumaze kubona ibintu bikomeye, ibyo twari dufite byose barabitwatse ibindi barabitwikoreza, batumanura mu ishyamba . Twagenze urugendo rw'amasaha ari hagati y'atandatu n'umunani. Baratujyana badukubita ibibuno by'imbunda n'inkoni.'

    'Bakomeje kutujyana tuvirirana. Nka saa sita z'ijoro saa saba twageze aho ibirindiro byabo byari biri. Badusiga aho baragenda, ntabwo tuzi aho bagiye kuko bwari bwije.'

    Habimana yasabye guhabwa indishyi za miliyoni 50 Frw yo kwivuza, miliyomi 20 y'iyicarubozo yakorewe ubwo bari bari mu ishyamba, miliyoni 68.4 Frw y'impozamarira y'uko atakibasha gukora ibimutunga na miliyoni imwe y'ikurikiranarubanza.

    Undi wa gatatu watanze ubuhamya ni Alice Kayitesi uzwi cyane muri Sinema Nyarwanda wavuze ko yifuza guhura imbonankubona na Callixte Nsabimana ndetse na Callixte Nsabimana nyuma yahoo bigambye ibitero we ari mu bitaro bya Kigeme.

    Mu buhamya bwe Kayitesi yagize ati 'Twageze mu ishyamba rya Nyungwe butangiye kwira nuko dusanga ibiti mu nzira. Tuhasanga abantu bafite imbunda baratubwira ngo duhagarare. 'Bahise batangira kurasa, hari akana k'imyaka 15 kari kicaye iruhande rwacu bahise bakarasa mu mutwe. Shoferi yakomeje kugenda, tugeze imbere twumva ikintu imodoka kirayiteruye, irahengama igana mu ishyamba. Ikimara gucurama hari harimo abantu benshi bamwe bari kuboroga.

    Hari umwana wari uri kurira inyuma yanjye ndebye nsanga mama we yapfuye, ariko umwana ari kuririra ku bibero bya nyina.'

    'Badukurikije amasasu mbona abantu bari kubarasa ni abana bangana na we b'imyaka 23 na 25. Twakomeje kugenda tuvirirana, njye na mugenzi wanjye Bwimba wari warashwe bikomeye. Nanjye nari narashwe ariko sinabimenya. Twagenze urugendo runini. Bwari ubwa mbe mbonye ishyamba, bwari ubwa mbere nari mbonye intambara. Nabonye ishyamba ribi.'

    Yongeyeho ati 'Twaraye mu ishyamba, bigeze saa kumi nibwo natangiye kugagara. Ntabwo nari mbizi. Umubiri wanjye wari wuzuye ibisebe hose n'ibiti byanjombye. Mbwira abantu twari turi kumwe, nti munkurure mungeze ku muhanda.' Baramfashe turagenda tugeze ku muhanda, mpabona abasirikare b'u Rwanda. Njye nagize ubwoba nsubira inyuma nirukanka sinari kwizera ko aribo. Abaturashe nabo bari bambaye impuzankano z'igisirikare cy'u Rwanda ariko zisa nabi , hamwe ugasanga bambaye ipantalo ya gisirikare barengejeho umupira usanzwe cyangwa ikote rya gisirikare.'

    Yaje guhumurizwa, Ingabo z'u Rwanda zimwereka ko atari abagizi ba nabi ashira impumu aremera zitangira kumwitaho we na bagenzi be.
    Ati 'Banjyanye i Kigeme mu bitaro nari natakaje amaraso menshi. Njye sinumvaga ko ari isasu. Twagezeyo, nari mfite amasasu mu kuguru barambwira ngo njye CHUB kuncisha mu cyuma, ntabwo nahatinze naratashye bakajya bampfukira mu rugo.'

    Urubanza rurakomeje …warukurikira kuri iyi link

    The post Abarokotse ibitero bya FLN babwiye urukiko inzira y'umusaraba banyuzemo mu ijoro ryo kuwa 15 Ukuboza 2018 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abarokotse-ibitero-bya-fln-babwiye-urukiko-inzira-yumusaraba-banyuzemo-mu-ijoro-ryo-kuwa-15-ukuboza-2018/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarokotse-ibitero-bya-fln-babwiye-urukiko-inzira-yumusaraba-banyuzemo-mu-ijoro-ryo-kuwa-15-ukuboza-2018

  • Ngoma: Uko amashanyarazi yahinduye imibereho y'imiryango yari ibayeho mu kizima – #rwanda #RwOT

    Ni umuriro wagejejwe mu ngo 700 zituye igice cy'umujyi wa Kibungo ariko abahatuye bakaba bari mu bwigunge, nibura umuturage utuye mu Kagari ka Gahima yakoraga ibirometero bitanu agiye gushesha ibigori, gushyirisha umuriro muri telefone cyangwa kwiyogoshesha.

    Ibi byatumye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mbere Leta itangira kugeza amashanyarazi kuri buri rugo maze imiryango 700 yose ihabwa umuriro itangira gucana muri Gicurasi.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze uburyo aho baboneye umuriro w'amashanyarazi batangiye kuwubyaza umusaruro batangiza imishinga yo kogosha, iy'ibyuma bisya n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Izerimana Announciata utuye mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Gahima avuga ko bakimara kubona umuriro we n'umugabo we batekereje uburyo bagura icyuma gisya kigafasha abaturage ariko kikanabaha amafaranga.

    Yakomeje avuga ko bafite intego zo kugura ikindi gisya isombe ndetse no kujya basudirira inzugi kuko abakeneye iyi serivisi bibatwara ibirometero byinshi bajya kuzigura ahandi.

    Gakuru John Peter watangiye umushinga wo kogosha, avuga yari asanzwe ari umuhinzi agakorera amafaranga make ugereranyije n'ayo abona kuri ubu mu kogosha abantu.

    Ati 'Ubu ku munsi nibura sinabura 2000 Frw byaba na ngombwa nkanayarenza, ubuzima bwanjye bwahindutsemo byinshi, mbasha kwizigamira kandi nanaguye ibitekerezo ku buryo nakwagura salo yanjye nkashyiramo n'ibindi.'

    Muteteri Christine ufite imyaka 40 we yavuze ko ikintu cya mbere yishimira ari uko Imana yamukijije gucana agatadowa.

    Ati 'Ubu sinkijya gusaba umuriro, radiyo ndacuranga ndetse twanaguze televiziyo aho imfasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino ku isi.'

    Yakomeje avuga ko abana be batatu bigiraga ku gatadowa rimwe bikanabaca intege none ubu ngo bava ku ishuri bagasubiramo amasomo yabo neza bikanatuma babona amanota meza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko kugeza amashanyarazi kuri aba baturage bigamije kwihutisha iterambere ku baturage no kubahiriza gahunda y'igihugu igamije kugeza umuriro ku baturarwanda bose bitarenze 2024.

    Yavuze ko uretse aba baturage bahawe umuriro w'amashanyarazi abandi 1200 na bo bahawe imirasire y'izuba kugira ngo nibura abatagerwaho n'imiyoboro minini babe bakoresha imirasire mu gihe bategereje no kugezwaho undi muriro w'amashanyarazi.

    Kuri ubu ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma butangaza ko abaturage bagerwaho n'amashanyarazi bageze kuri 73% mu gihe intumbero ari uko mu mwaka wa 2024 abaturage bose bazaba bafite amashanyarazi.

    Agace kabaga mu kizima kahawe umuriro w’amashanyarazi

    Abaturage batangiye gukora imishinga y’ibyuma bisya imyaka

    Muteteri Christine avuga ko abana be basigaye basubiramo amasomo neza kubera umuriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-uko-amashanyarazi-yahinduye-imibereho-y-imiryango-700-yari-ibayeho-mu