Blog

  • AVEGA-Agahozo yahawe inkunga ifite agaciro ka miliyoni Frw 150 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umuryango AVEGA-Agahozo ni umuryango washinzwe n’abapfakazi ba Jenoside mu 1995 ugamije kubahuriza hamwe kugira ngo bisungane, bahozanye ndetse bashobore gutangira urugendo rwo guhangana n’ingaruka zasizwe na Jenoside zirimo ibibazo by’ubuzima birimo ibikomere byo ku mubiri, abari barafashwe ku ngufu bandujwe agakoko gatera SIDA, abari bafite ihungabana no kumva ari bonyine.

    Hari ibibazo by’imfubyi nyinshi zagombaga kwitabwaho, hari imibiri myinshi yagombaga gushyingurwa, hari ibibazo by’amacumbi n’ibindi.

    Abanyamuryango ba AVEGA ndetse n’ababakomokaho bagerageje guhangana n’izo ngaruka ndetse uko imyaka ishira ni ko AVEGA igenda itera imbere, iharanira gukomeza kuba ingobyi y’ubudaheranwa ku banyamuryango ba AVEGA ndetse igira n’uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ubwo bakiraga iyi nkunga ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, umuryango AVEGA watangaje ko wishimiye kwakira inkunga y’ibikoresho byo mu biro wahawe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Umuyobozi wa AVEGA-Agahozo Madamu Mukabayire Valérie yavuze ko ibikoresho bahawe bizabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza ku babagana barimo abanyamuryango bayo n’abandi bagenerwabikorwa muri rusange, muri serivisi zitandukanye zirimo n’iz’ubuvuzi, ubufasha mu by’amategeko n’iterambere.

    Yavuze ko ari inkunga ikomeye mu mikorere n’iterambere ry’umuryango AVEGA kuko amafaranga yo kugura ibyo bikoresho azajya mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abanyamuryango.

    Yagize ati «Ni inkunga ikomeye kuri AVEGA. Mu myaka 27 ishize byaragaragaraga ko kugura ibikoresho bijyanye n’igihe ari ngombwa ariko ukabona ko hari ibindi bibazo abanyamuryango n’abagenerwabikorwa bafite umuryango ugomba kubanza gukemura. »

    Ati « Ni ukuvuga rero ko ikibazo cy’ibikoresho byo mu biro gikemutse, ubundi bushobozi bwaboneka ni ugukomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kw’abanyamuryango n’abagenerwabikorwa tubafasha mu bikorwa by’iterambere n’izindi serivisi. »

    Umuyobozi wa AfDB Madamu AISSA TOURE SARR yavuze ko ibyo bikoresho biri mu rwego rwo gufasha AVEGA kwiyubaka no gukomeza kubaka ubudaheranwa bw’abapfakazi n’abandi bagenerwabikorwa umuryango witaho. Yanavuze kandi ko ari igikorwa bakoze mu rwego rwo kubafata mu mugongo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati « AVEGA ikora ibikorwa by’indashyikirwa, buri wese yishimira, kubunganira bagakorera ahantu heza kandi hari ku rwego rwiza bizafasha abakozi gukora batekanye kandi ingengo y’imali bateganyaga gukoresha izifashishwa mu bindi bikorwa byo kwita ku bapfakazi ba Jenoside ndetse n’abandi bagenerwabikorwa. »

    Inkunga y’ibikoresho batanze igizwe n’intebe, ameza yo mu biro, ameza y’inama, utubati, imashini zitanga amashanyarazi n’ibindi.

  • Butera Knowless yitabye RIB – #rwanda #RwOT

    Tariki 15 Kamena 2021, hacicikanye inyandiko y'ikirego cya Munezero Rosette waregeye Urwego rw'Igihugu cy'Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuhanzikazi Butera Knowless ashinja 'ubwambuzi'.

    RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021. Kopi y'ikirego igaragaza ko ibi byabereye mu bucuruzi bw'uruhererekane buzwi nka 'Pyramid Scheme' butemewe mu Rwanda.

    Munezero Rosette yanditse agira ati 'Nyakubahwa Muyobozi Ushinzwe kugenza ibyaha mbandikiye ngira ngo mumfashe gusubizwa amafaranga nambuwe ubwo nari mu kimina cyitwa 'Happy Family. Mu by'ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless.”

    “Icyo gihe ntanga amafaranga 1,350,000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangije birapfa abandi bari kumwe bafata, abenshi bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.'

    Munezero asaba RIB kumufasha ikamuhuza na Knowless bakavugana uko 'azadusubiza ayo mafaranga'.

    Mu minsi ishize nabwo hari undi muntu wareze Knowless muri RIB. Mu kiganiro 'Ally Soudy On Air' cy'Umunyamakuru Ally Soudy cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, Knowless yatangaje ko yitabye RIB kandi yireguye.

    Uyu muhanzikazi yavuze ko abantu babiri bamureze atabazi, kandi ko ntaho bahuriye ku buryo baba baramuhaye amafaranga bamushinja. 

    Knowless yavuze ko yahaye RIB amakuru yari imukeneyeho, kandi ko dosiye iri mu maboko yayo. Ati “Kuri icyo kintu icyo nakivugaho umunsi byasohotse uko mwabibonye niko nanjye nabibonye. Ari umuntu wa mbere ari n’undi wa kabiri numva ntabonye neza ntabwo mbazi.'

    'Nta hantu mbazi. Nta mafaranga bampaye. Ariko nk’uko nabivuze, ni byiza kuba baragiye kuri RIB kuko n’icyo ibereyeho. Hanyuma ikindi navuga ni uko nageze kuri RIB, naritabye.”

    “…Ibyo ari byo byose hari ibyo nasobanuye ariko bikiri mu buyobozi, biba bikiri hagati yanjye n’ubuyobozi. Kuko nanjye nari nkeneye kumenya neza ibyo bintu ibyo ari byo.'

    'Ni ubwa mbere nari mbabonye, ni ubwa mbere nari mbumvishe. Nanjye byanze bikunze nari nkeneye kumenya cyangwa se gusobanurirwa uwo muntu aho twahuriye.'

    Muri iki kiganiro, Butera Knowless yavuze ko imyaka 10 amaze mu muziki, byaturutse ku 'mutima ushaka' n'ubugiraneza bw'Imana.

    Avuga ko iyo ashatse ikintu aharanira kukigeraho. Agashimangira ko nta 'kintu umwana w'umuntu yakora cyatuma areka umuziki 'kuko ari ho hari ibyishimo bye'.

    Uyu muhanzikazi yanavuze ko ari gutekereza gufasha abahanzikazi mu muziki, ariko ko ari ibintu atahita atangaza. Anavuga ko nyuma yo gusohora Album ya Gatanu yise 'Inzora', Album ya Gatandatu azasohora aziyita 'Ishimwe'.

    Butera Knowless yatangaje ko yitabye RIB asobanurirwa iby'abantu bamushinja ubwambuzi, nyuma ariregura


    Knowless yavuze ko abantu babiri bamushija ubwambuzi atabazi, ko bwari ubwa mbere ahuye nabo

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ASANTE' KNOWLESS YAKORANYE NA ALINE GAHONGAYIRE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106757/butera-knowless-yitabye-rib-106757.html

  • Umwana wa Uncle Austin yasoje amasomo yikibu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021, Uncle Austin yasangije abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, amafoto y'umwana we w'umukobwa witwa London Ava Luwano amugaragaza yambaye ikanzu y'abasoje amasomo, harimo n'indi foto bari kumwe amuteruye.

    Aya mafoto yayaherekeresheje amagambo agira ati 'Umukobwa wanjye yasoje amasomo.'

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Uncle Austin uherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye 'Slow' yavuze ko umukobwa we yasoje amasomo y'ikiburamwaka mu ishuri atemerewe gutangaza. Avuga ko umwana we azakomeza kwiga ku kigo yigagaho.

    Mu bihe bitandukanye, Uncle Austin akunze kugaragaza amafoto n'amashusho yatembereje umwana we ahantu hatandukanye, ari kumufasha gusubiramo amasomo n'ibindi bitegura umwana we kuzavamo umuntu ufitiye akamaro sosiyete.

    Tariki 04 Gicurasi 2021, Uncle Austin yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yatangaje indirimbo esheshatu muri 11 zizaba zigize Album ye nshya agomba gusohora mu mpera z'uyu mwaka.

    Yavuze ko indirimbo ziri kuri Album ye ari 'Urankunda', 'Najyayo', 'Everything' yakoranye na Meddy, 'Ku mutima', 'So Fresh' na 'Closer' yakoranye na Meddy na Buravan.

    Avuga ko hasigaye indirimbo eshanu zitarajya hanze zizaba ziri kuri iyi Album. Yavuze ko yamaze gukora izi ndirimbo zose, igisigaye ari uko azazifatira amashusho mbere y'uko azisohora.

    Uncle Austin yavuze ko ashaka gukora uko ashoboye ku buryo muri uyu mwaka iyi Album izaba yarangiye. Ati 'Album irarangirana n'uyu mwaka. Indirimbo zararangiye ntegereje kuzikorera amashusho gusa.'

    Uncle Austin washinze Label ya The Management Ent. avuga ko nta mpamvu yihariye yatumye Album ye ayitirira indirimbo ye 'Najyayo'.

    Uncle Austin amaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw'umuziki. Ni umwe mu bafashije mu rugendo rw'iterambere rw'umuziki nyarwanda, nanubu aracyabikora. Hari abahanzi nyarwanda benshi bamucyesha intera bagezeho.

    Uncle Austin yagaragaje ibyishimo kubera umwana we wasoje amasomo

    Umukobwa wa Uncle Austin yasoje amasomo y'ikiburamwaka


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SLOW' YA UNCLE AUSTIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106755/umwana-wa-uncle-austin-yasoje-amasomo-yikiburamwaka-nursery-amafoto-106755.html

  • Huye : Polisi yafunze Umumotari wagaragaye atwaye umuntu uhetse umwana mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Uyu mumotari yerekanywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, aho anakurikiranyweho kuba yari atwaye uriya mugore ndetse atwaye n’ivarize.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko ubusanzwe Nzayisenga atuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye.

    Ku mugoroba wa tariki ya 13 Kamena ahagana saa kumi nibwo yatwaye umugenzi amukuye muri gare ya Huye mu Murenge wa Ngoma amujyanye mu Murenge wa Gishamvu nawo wo mu Karere ka Huye.

    Nzayisenga akimara gufatwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 kamena yemeye amakosa yakoze yo guheka abantu barenze umwe kuri moto yanabavanze n’ibintu ndetse anemera ko uburyo umwana yari ahetswemo byashoboraga guteza impanuka kuko hari aho bageze mu nzira abagenzi bakamuhagarika bagategeka umubyeyi kururutsa umwana ngo amuheke neza.

    Yagize ati' Twahagurutse muri gare ya Huye mbona umwana nta kibazo afite mu mugongo ameze neza. Ntabwo nzi neza niba uriya mugore ari we nyina w’umwana usibye ko njya kubatwara yambwiye ko bavuye kwa muganga batashye iwabo mu Murenge wa Gishamvu.'

    Nzayisenga akomeza avuga ko uko moto yicugusaga niko imigozi yari ifashe umwana yagenda ijishuka kugeza ubwo amaguru y’umwana yatangiye kunagana nk’uko bigaragara mu ifoto. Bageze ahitwa ku mukoni abaturage bahagaritse moto basaba umubyeyi guheka umwana neza mu buryo dusanzwe twese tuzi umugore ntiyabikora cyakora yongera gutunganya umwana bakomeza urugendo.

    Nzayisenga aremera amakosa yakoze yo gutwara abantu barenze umwe ndetse umwana nta ngofero yabugenewe yari yambaye, yanabavanze n’ibintu kuko hagati ye n’uwo mugore harimo ivalisi nini ndetse bashoboraga gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga kuko yashoboraga kuva kuri moto akagwa.

    SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma Polisi ibasha gufata uriya mumotari, yakanguriye n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rw’ubufatanye mu gukomeza kubumbatira umutekano. Yagaye uriya mubyeyi wari uhetse umwana mu buryo bushobora gushyira ubuzima bw’umwana mu kaga kuko yashoboraga kugwa mu muhanda akaba yakwitaba Imana cyangwa akavunika.

    Ati' Gufatwa kwa Nzayisenga byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Twagiye mu ikoranabuhanga twifashishije Pulake z’iriya moto tubasha kubona nimero ya telefoni y’umumotari turamuhamagara, uriya muntu wari uhetse umwana we aracyarimo gushakishwa.'

    Yasabye abamotari kujya bubahiriza amabwiriza yose icyo avuga mu gutwara abantu n’ibintu kuko uriya mumotari yakoze amakosa atandukanye harimo kuvanga abantu n’ibintu, guheka abantu barenze umwe kuri moto ndetse umwe muri bo nta ngofero yabugenewe yari yambaye.

    Yakomeje avuga ko Nzayisenga yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 byo gutwara umuntu atambaye ingofero yabugenewe n’andi ibihumbi 25 yo kutubahiriza amabwiriza.

    Uriya mumotari aracyekwaho ubufatanyacyaha mu kubabaza umubiri w’umwana akaba yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacya(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akorerwe iperereza .

    ICYO ITEGEKO RITEGANYA

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 118 ivuga Umuntu wese ubabaza umubiri w’undi muntu ku buryo buke, ubwitonzi buke uburangare, umwete muke, ubuteshuke n’ubuteganye buke ariko adafite umugambi wo kumugirira nabi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo giteje urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Polisi-yafunze-Umumotari-wagaragaye-atwaye-umuntu-uhetse-umwana-mu-buryo-budasanzwe

  • Igitekerezo : Ubundi ni nde wabwiye abantu ko Gaz idateka ibishyimbo n’isombe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aha babivuga bakumvisha ko aya makara ari ayo batekesha ibintu bikomeye nk’ibishyimbo, isombe, imvungure/impungure….Ukumva ni icyita rusange ku bantu benshi batekesha Gaz, basobanura ko ibintu bikomeye bitinda gushya bigomba gutekeshwa amakara cyangwa inkwi, n’iyo waba ufite Gaz ingana ite.

    Gaz yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu myaka ya 2009, ariko bizamuka cyane mu 2012, aho byiyongereye ku kigero cya 25%. Kuva mu 2012 kugeza muri 2020, ubwitabire bumaze kwiyongeraho ibirenga 50%. Ariko n’ubundi abenshi baracyabivanga kuko mu mitwe ya benshi bumva ko bagomba kugumana amakara ku ruhande, n’iyo yaba make. Aya kandi si ayo aba ateganya ko yazamugoboka mu gihe wenda Gaz yaba imushiranye ntabone uko ahita agura indi. Oya, aba ayabikiye kuyatekesha ibintu bimwe na bimwe.

    Ukumva umuntu ari kuganiriza abandi ngo amafanga ajya mu bicanwa kuri we yaragabanutse kuko asigaye acana ibiro runaka bya Gaz wenda n’igice cy’umufuka w’amakara mu kwezi. Wamubaza icyo ayo makara ayagurira, ngo ateka isombe n’ibishyimbo. Ukibaza niba byo bitekewe kuri Gaz bitashya.

    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ivuga ko Abanyarwanda bagenda barushaho kwitabira gukoresha Gaz mu guteka binyuze mu bukangurambaga bakoze ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, kugira ngo habungabungwe ibidukikije hagabanywa icanwa ry’inkwi n’amakara. Ariko niba amakara n’inkwi agiteka ibintu bikomeye, nibaza ko byanze bikunze ubwo agikoreshwa ari menshi.

    Ku bwanjye numva ibi bijyana n’imyumvire y’abantu ikiri ku rwego runaka. Gaz yateka ibintu byose n’ibishyimbo n’isombe birimo. Niba wowe Gaz y’iwawe uyitekeraho utuntu tworoshye gusa naho ibikomeye ukabishyira ku makara cyangwa inkwi, ni ikibazo cy’imyumvire yawe cyangwa cy’ubushobozi bwawe, si ngombwa rero ko ujya kumvikanisha ibijyanye n’ibicanwa ukoresha iwawe ngo uhite ubifatanya ko ufite amakara ateka ibishyimbo n’isombe…nk’aho ari ihame ko ari ko bigomba kugenda. Ubwo kandi mu gihe bakubajije icyo utekesha ntukibare mu bakoresha Gaz, ahubwo jya usubiza uti « Njyewe mbitekeraho byombi. »

    Nimureke abakoresha Gaz bakomeze abe ari yo bakoresha gusa, kuko abenshi babikora batyo usanga yarabyumvanye abandi ko ari ko babikora. Niba tubyemera ko Gaz ihendutse nibaza ko itetse n’ibyo twita ibikomeye yabiteka kandi bikoroshya igiciro n’ubundi kurushaho, kuko yo yahita ibihisha vuba bidatwaye amasaha menshi nk’akoreshwa n’amakara cyangwa inkwi.

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

  • Kwibuka27 : Igihe kirageze ngo buri wese ashimangire ko Jenoside itazongera- Muthuki/EAC #rwanda #RwOT

    Dr Peter Muthuki yabivuze ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ubwo abakozi b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bakora igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatusi ku kicaro cy’uyu muryango kiri muri Tanzania.

    Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Muthuki yavuze ko bibabaje kuba hari abahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi ariko ko buri we akwiye guhangana n’ababikora.

    Yagize ati 'Turi hano twibuka izi nzirarengane zazize uko zaremwe. Igihe kirageze ngo buri wese ashimangire ko Jenoside itazongera.'

    Perezida w’Inteko Inshingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Hon. Martin Ngoga wagarutse ku bahakana bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kinini.

    Yavuze ko bamwe mu bayipfobya ari abagize uruhare muri uriya mugambi kandi ko biri mu byiciro byawo ariko ko nta muntu ukwiye kubaha amatwi ahubwo ko abantu bakwiye guhangana na bo.

    Amb. Major Gen. Charles Karamba uhagarariye u Rwanda muri Tanzania yavuze ko abakoze Jenoside bokomeje kwidegembya mu bihugu bitadukanye by’isi ndetse birimo n’ibyo mu Karere.

    Major Gen Chales Karamba yashimiye Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryago wa Afurika y’Iburasirazuba igikorwa kiza cyateguwe cyo kwibuka ku nshuro ya 27Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu muryango wa Afurika y’uIburasirazuba byatangiye gukorwa kuva muri 2024 nk’uko byemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

    Usibye abayobozi bakuru ba EAC, uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri Tanzania barimo Ambasaderi Richard Kabonero uhagarariye Uganda muri Tanzania, Amb. Dany K Azungu wa Kenya muri Tanzania.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Kwibuka27-Igihe-kirageze-ngo-buri-wese-ashimangire-ko-Jenoside-itazongera-Muthuki-EAC

  • Sainte Famille : Abanyeshuri 20 bigaragambije kuko bagiye gusoza 'Tronc-Commun’ birukanywe burundu #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo aba banyeshuri bakoraga igisa no kwigaragambya bishimira ko bategereje gukora ikizamini cya Leta kugira ngo bajye mu mwaka wa Kane maze bagatera amabuye menshi mu kirere amwe akagwa ku mabati y’amashuri.

    Ni nako kandi abandi banyeshuri basohokaga mu mashuri barashungera ku buryo byaje no kuviramo umwe muri bo gukomereka.

    Uru rugomo rw’aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n’imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yahamije iby’aya makuru avuga ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n’umwe wakomeretse gusa ahakana ko ibyabaye ari imyigaragambyo.

    Ati 'Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw’abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by’umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n’abandi bari basohotse.'

    Ngabonziza yavuze ko aba banyeshuri bahanishijwe kwirukanwa ku ishuri ndetse bategekwa gusana ibyangijwe byose.

    Yagize ati 'Ibihano twabahaye birimo gusana buri cyose cyangiritse, icya kabiri abanyeshuri bari inyuma y’ibi ntibongera gusubira kugaruka kuri iri shuri.'

    Yongeyeho ko abayobozi b’iri shuri ndetse n’abarimu bakwiye kwita ku myitwarire y’abanyeshuri biga muri icyo kigo.

    Bikomeje kugaragara ko ikibazo cy’imyitwarire igayitse y’abanyeshuri kimaze gufata indi ntera bityo ko hakwiye gushyirwamo imbaraga zose.

    Ibi byabaye nyuma y’aho ku ishuri ribanza ry’Umucyo mu Karere ka Rutsiro nabwo umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza asagariye umwarimu wari ufite inda nkuru akamuhirika hasi maze agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Sainte-Famille-Abanyeshuri-20-bigaragambije-kuko-bagiye-gusoza-Tronc-Commun-birukanywe-burundu

  • #COVID19: Umuntu umwe yapfuye, abanduye bashya ni 469 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwitabye Imana ni umugabo w’imyaka 42 i Kigali, akaba yahise atuma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda uba abantu 379.

    Abantu 246,538 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 52 bayihawe ku wa Gatandatu.

    Imibare y’abandura ikomeje kugaragara ko irimo kwiyongera, dore ko mbere yaho ku wa Gatanu hari habonetse abanduye bashya 451, mbere yaho na none ku wa Kane hakaba hari habonetse abarwayi bashya 422.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19, dore ko gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Kigali : Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza…Uretse Umugeni n’Umukwe ntawundi wipimishije COVID #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu bukwe bw’uwitwa Buregeya Saidi Codo w’imyaka 34 na Nyampundu Thausie, bwari bwabereye mu busitani bwitwa “Green Mountain Biking Garden” ahazwi nko kwa Hadj Farouk buherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, Umudugudu wa Kagunga kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kamena.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ahagana saa cyenda z’amanywa, abapolisi bageze ahaberaga buriya bukwe basanga abantu bose baburimo barenze ku mabwiriza yatanzwe ajyanye no kwitabira imihango y’ubukwe muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Amabwiriza aherutse gutangazwa avuga ko abantu bemerewe gukorera ubukwe mu busitani cyangwa muri sale ariko aho hantu hakajya abantu 30% by’umubare w’abantu hasanzwe hakira, abo bantu kandi bose bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya COVID-19 mu gihe kitarengeje iminsi itatu. Abo bantu kandi bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse haba hari ubukarabiro bwateguwe aho abantu binjira babanje gukaraba.'

    CP Kabera avuga ko bariya bantu bose uretse abageni (umugore n’umugabo) abandi bose nta n’umwe wari ufite icyangombwa cy’uko yipimishije, ariya mabwiriza yose ajyanye n’umuhango w’ubukwe nayo ntabwo bari bayubahirije bose.

    Ati 'Abapolisi basanze ari umubare mwinshi w’abantu batashye buriya bukwe bigaragara ko batubahirije ibwiriza rya 30% kuko bari banicaye begeranye cyane. Ntabwo bigeze bipimisha COVID-19 kuko nta n’umwe wari ufite ibisubizo by’inzego z’ubuzima, nta gapfukamunwa bari bambaye ndetse nta n’ubukarabiro bwari buhari.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari abantu babonye barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Ati 'Abantu duhora tubakangurira gutinya iki cyorezo aho gutinya inzego izo arizo zose zishinzwe iyubahirizwa ry’amambwiriza ya COVID-19. Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima buri munsi igaragaza ko icyorezo kirimo kurushaho kwiyongera, bariya rero barenga ku mabwiriza nkana bashobora gutuma hafatwa ibindi byemezo. Polisi ntizahwema gukangurira abantu kwirinda iki cyorezo bubahiriza amabwiriza ariko nanone abazajya bayarengaho bazajya bafatwa babihanirwe.'

    Abari muri ubwo bukwe bose bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo kugira ngo bapimwe icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibace amande hakurikijwe uko amabwiriza y’umujyi wa Kigali abiteganya.

    Ivomo : Urubuga/RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-88-bafatiwe-mu-bukwe-barenze-ku-mabwiriza-Uretse-Umugeni-n-Umukwe-ntawundi-wipimishije-COVID

  • Kigali : Abatuye ahazavugururwa barasaba ko amajyambere yaza akabaryohereza ubuzima aho kubirukana #rwanda #RwOT

    Aba baturage baravuga ko ibi mu gihe guhera mu kwezi kwa 7 hazatangira icyiciro cya kabiri cyo gukora imihanda ya kaburimbo inyuranye mu Mujyi wa Kigali. Iri mu mushinga wa guverinoma y’u Rwanda iterwamo inkunga na Banki y’isi hagamijwe kongera ibikorwaremezo no kuvugurura Umujyi wa Kigali.

    Icyiciro cya mbere cy’ibikorwa kizarangirana n’uku kwezi kwa Gatandatu kizasiga abaturage bari ku buso bwa hegitari hafi 60 mu Kiyovu, Biryogo na Rwampara bahawe imihanda icaniwe, inzira z’amazi n’iz’abanyamaguru.

    Ni ibikorwa bifite agaciro ka miliyari zisaga gato 5 z’amafranga y’u Rwanda. Ababituriye basobanura ko aho bimaze kugera byahinduye ahantu hari hasanzwe habarwa nk’akajagari, bakaba bifuza ko byakomeza n’ahandi mu mugi wa Kigali.

    Singuranayo Bernard, utuye i Nyamirambo yagize ati 'Iryo terambere rye kuba irya Nyamirambo gusa, na hano hakurya mu Cyumbati hakwiye amajyambere ariko umuhanda wabo ntugendwa. Na bo uwabaha umuhanda nk’uyu abahatuye si abakene bakora ibintu bifatika.'

    Mukandahiro Hidayat, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge avuga ko iyunakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu duce tunyuranye ari imbarutso y’iterambere ry’abahatuye.

    Ati 'Kubona imihanda nk’iyi hano birazamura imyumvire y’abaturage, bari bafite inyota yo kubona umuhanda w’umukara imbere y’inzu zabo, ariko binazamure imyumvire yo gukora business zabo.'

    Ibyifuzo by’abafite inyota yo gusirimuka k’uduce tunyuranye tw’Umujyi wa Kigali, bisa n’ibigiye kubonerwa ibisubizo kuko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 uzatangira mu kwezi gutaha kwa karindwi, hateganijwe ko abatuye ku buso bungana na hegitari zisaga 380 bazagerwaho n’imihanda ya kaburimbo, amatara, inzira zitwara amazi n’iz’abanyamaguru.

    Ni inkuru nziza ku batuye i Murambi na Nyanza mu Murenge wa Gatenga bategereje guhabwa ibi bikorwa remezo ndetse n’abazabonamo imirimo.

    Kabarisa Jean de Dieu wo mu Gatenga yagize ati ” Ahantu kaburimbo yageze haba hahindutse, inzu igira agaciro n’ikibanza gihari kikagurwa bitewe n’uko hari umuhanda, ugatega byoroshye. Umuriro turawufite harabura kaburimbo. “

    Rudakubana Jean Pierre we ati ” Ibyo umukuru w’igihugu avuga ni byo ngiro, nari umujardinier ariko nabaye rwiyemezamirimo. Uyu muhanda Sonatube-Akagera ni company yanjye iri kuwukora. “

    Gutunganya agace ka Mpazi hashyirwamo imihanda ya kaburimbo n’ibindi bijyana bizakorwa ku buso bwa hegitari 137 mu murenge wa Gitega no mu tugari 3 two mu Murenge wa Gatenga ku buso bwa hegitari 171.

    I Nyabisindu mu Murenge wa Remera ho hazatunganywa imihanda kuri hegitari 36.5 na ho muri Nyagatovu i Kimironko gukora imihanda bizagera ku baturage bari ku buso bungana na hegitari 40.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo ambasaderi Claver Gatete ashimangira ko ikigamijwe ari ugutuma abaturiye ibikorwaremezo nk’ibi barushaho guhindura ubuzima bwabo kurusha uko bakwimurwa aho batuye.

    Yagize ati ” Dushyiramo imihanda abantu bakaguma aho bari batuye, kuko bariya aba bantu barakenewe mu mujyi, ni bo bakora akazi kanyuranye. Mbere wasangaga gushyira umuhanda ahantu abantu bahitaga batekereza ingurane ngo bagende bajye kuba ahandi, ugasanga amafranga ayamaze mu gihe gito agasubira ku muhanda kandi icyo dushaka ni uko abantu biteze imbere. “

    Muri rusange, ibikorwa byo kunoza imiturire mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bizatwara miliyoni 40 z’amadolari ni ukuvuga akabakaba miliyari 40 z’amanyarwanda, uyu mushinga uzageza mu mwaka wa 2025 ukubiyemo na gahunda yo kuvugurura imijyi 6 yunganira Kigali izatwara miliyoni 160 z’amanyarwanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abatuye-ahazavugururwa-barasaba-ko-amajyambere-yaza-akabaryohereza-ubuzima-aho-kubirukana