Blog

  • Kamonyi: Binyuze mu miryango remezo ya Kiliziya Gatolika, abahinzi ba Kawa bumvise akanovera kayo #rwanda #RwOT

    Benshi mu bahinzi ba Kawa mu Murenge wa Nyarubaka, bakaba n'Abakilisitu Gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi, Paruwasi ya Gitare, kuri uyu wa 19 Kamena 2021 bahamije bwa mbere ko aribwo bumvise uburyohe bwa Kawa nyuma y'imyaka bahinga bakagurisha. Bashima ubuyobozi bwa Leta na Kikiziya Gatolika babafashije guhinga neza Kawa binyuze mu miryango remezo, ariko kandi bakanishimira ko nabo noneho bumvise uko iryoha bitari gusa kuyigurisha ngo babone amafaranga.

    Habarugira Leonard, ku myaka 62 y'amavuko avuga ko mu myaka 25 amaze ahinga kawa atari yarigeze ayisomaho ngo yumve uburyohe bwayo, ko ahubwo yasaruraga agurisha. Ahamya ko nyuma yo kubona umupadiri akabitaho, akabereka uko barushaho kuyikorera neza no kuyibyaza umusaruro aribwo yamenya agaciro neza ka Kawa, ko ari nabwo ayisogongeye kandi yari amaze igihe ayihinga igatwarwa n'abandi. Ashimira Kiliziya Gatolika yabafashije binyuze mu miryango remezo.

    Ibipimo bya Kawa byitiriwe Amazina y'Abatagatifu.

    Yagize ati' Ni ubwambere numvise icyanga cya kawa kuko maze igihe nyihinga ariko nkayigurisha bakayijyana iyo mu bindi bihugu. Sinari nakanyoyeho ngo numve uko imeze ariko numvise abayinywa barayiducuze, iraryoshye cyane. Iyi mubona twayihinze gutya duciye mu miryango remezo dusanzwemo none dore umuryango remezo utumye tuyinywa tutarabitekerezaga kuko nta kindi gihe byigeze biba'.

    Mulisa, umuhinzi wa Kawa avuga ko nyuma yaho abapadiri biyambaje Mutagatifu Lazaro bahawe iyi paruwasi ya Gitare, babakanguriye gukorera kawa, bamwe ngo babyumvise abandi barinangira ariko ngo ababyumvise batangiye kubona inyungu zayo ndetse banamaze kumva uburyohe bwayo batari bazi.

    Musenyeri Samalagde na Meya Tuyizere wa Kamonyi imbere basangira Kawa.

    Yagize ati' Bitangira byari bigoye kuko ntabwo twabyumvaga. Twumvaga ko bizaba iby'abapadiri gusa ariko barabidukanguriye bamwe barabyemera abandi barabihakana ariko kugeza ubu twamaze kumva uburyohe bwayo ntawatubeshya, twasanze ibyo dukorera iyi kawa natwe byatugirira inyungu bikaduteza imbere'.

    Nyiricyubahiro Musenyeri Samalagde Mbonyintege, akaba umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi avuga ko ashimira Padri Avilla ukomoka mu bapadiri biragije Mutagatifu Lazaro watekereje guhuza aba bakilisitu biciye mu miryango remezo itandukanye, akabigisha ko Kawa yabageza ku iterambere ubwabo n'imiryango yabo ndetse bagateza imbere kiriziya ya Yezu Kirisitu.

    Yagize ati' Ndabashimira abapadiri twahaye iyi Paruwase ya Gitare kuko babikora neza cyane ndetse n'uyu musaruro turimo gusogongera nibo bawukoze biciye mu kwemera kwabo kuko mu gutangira byari bigoye cyane, hari bamwe bumva abandi batumva,  ariko byarashobotse kandi birimo guteza imbere abakirisitu babikora ndetse bidasize inyuma kiriziya yacu kuko aribo bayigize kandi bakwiye kugira aho bayigeza baherekejwe n'ukwemera kwabo'.

    Tuyizere Thadee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, avuga ko Imikoranire iri hagati y'inzego za Leta n'iza Kiliziya igamije guteza imbere umuturage ntawe uhejwe, haba mu buzima, mu burezi n'ibindi. Avuga kandi ko gukorera ku mihigo byatumye umusaruro wari witezwe mu gihingwa cya kawa wararenze ibyo bari bateganyije kuko mu mihigo y'Akarere 2020-2021 bahize gusarura toni 650, ubu bakaba barazigezeho ndetse umurenge wa Nyarubaka wonyine ukaba ufite hafi toni 500 bamaze kweza muri uyu mwaka (sizeni).

    Yagize ati' Nibyo uyu mwaka twari twarahize gusarura no gutunganya toni 650 kandi twamaze kuzigezaho kuko uyu murenge ubwawo umaze gusarura hafi toni 500 kandi byatewe nuko habayeho ubufatanye bw'inzego zaba iza leta, iza Kiriziya n'abaturage babigizemo uruhari biciye mu miryango remezo babarizwamo. N'ikigaragaza ko ntacyo twashaka kugeraho ngo kitunanire dufatanyije, bityo rero turashimira izi mpande zose kuko zagerageje kwitanga kandi dore turasogongeye, ikintu kigezweho hashize igihe hari abasanzwe bazihinga batazi aho zijya ari ukubona amafaranga gusa'.

    Kuva mu mwaka wa 2018 ubwo Padiri Avilla yatangizaga guhinga Kawa muri iyi Paruwasi ya Gitare, yabicishije mu miryango remezo n'abatagatifu bisunga muri iyi miryango bakorera iyi kawa ibarizwa ku buso bwa hegitari 3 mu murenge wa Nyarubaka ndetse no mu murenge wa Mbuye ubarizwa mu karere ka Ruhango. Bavuga ko uyu mwaka wonyine muri iyi miryango remezo gusa basaruye toni 6 ari nazo bahereyeho bishimira ko bageze ku ntego zo kubona umusaruro.

    Iyi kawa ihingwa hifashishijwe imiryango remezo hisunzwe abatagatifu ifite ibiti ibihumbi 13 446 kuri hegitari 3 z'ubutaka bwa Diyosezi Kabgayi muri Paruwasi ya Gitare.

    Nubwo aba bakirisitu bemeza ko ntaho baragera mu kwiteza imbere, bavuga ko ikibaraje ishinga ari ukumenya Kirisitu bakamukorera nkuko ijambo ry'Imana muri bibiriya ribibasaba mu ijambo rivuga ko' Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye'. Bashimangira kandi ko binabafasha gusabana bityo bakagendera kure imigenzereze mibi no kwikunda kurimo kugaragara mu batuye isi bumva ko bihagije kabone nubwo Kirisitu yaba atakibukwa ko yabacunguye.

    Abakilisitu basabwe kwitwararika mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Iyi kawa, icuruzwa ku masoko yo mu Busuwisi, igacuruzwayo na Bender Export biciye mu ruganda rutunganya kawa rwa Nyarubaka na koperative y'abahinzi ba kawa muri uyu murenge. Aba bakiristu bibukijwe ko aho bari hose bakwiye kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), bubahiriza ingamba zose zo kwirinda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-binyuze-mu-miryango-remezo-ya-kiliziya-gatolika-abahinzi-ba-kawa-bumvise-akanovera-kayo/

  • Nyuma y' uko bakoze ibisa nk' imyigaragambyo G.S Sainte Famille yirukanye burundu abanyeshuri 20 #rwanda #RwOT

    Urwunge rw'amashuri rwitiriwe Umuryango Mutagatifu (Groupe Scolaire Sainte Famille) rwo mu Karere ka Nyarugenge, rwirukane Abanyeshuri 20 bakoze ibisa nk'imyigaragambyo yakomerekeyemo umunyeshuri umwe.

    Bariya banyeshuri bakoze ibikorwa bisa nk'imyigaragambyo ubwo bishimiraraga ko barangije ibizamini bisanzwe bakaba bategereje gukora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange.

    Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ubwo aba banyeshuri bakoraga igisa no kwigaragambya bishimira ko bategereje gukora ikizamini cya Leta kugira ngo bajye mu mwaka wa Kane maze bagatera amabuye menshi mu kirere amwe akagwa ku mabati y'amashuri.

    Ni nako kandi abandi banyeshuri basohokaga mu mashuri barashungera ku buryo byaje no kuviramo umwe muri bo gukomereka.

    Uru rugomo rw'aba banyeshuri rwo gutera amabuye rwaje guhoshwa n'imodoka eshatu za Polisi zahise zijya muri iki kigo.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yahamije iby'aya makuru avuga ko aba banyeshuri bateraga amabuye hejuru ndetse ko hari n'umwe wakomeretse gusa ahakana ko ibyabaye ari imyigaragambyo.

    Ati 'Ntabwo twabyita ko ari imyigaragamyo ni utugeso tw'abana bajyaga kwishimira ko basoje ibizamini by'umwaka wa Gatatu bakumva ko ari ibitangaza noneho batera amabuye hejuru noneho abandi barasohoka ibyo bibuye bigira undi mwana bikomeretsa kuko n'abandi bari basohotse.'

    Ngabonziza yavuze ko aba banyeshuri bahanishijwe kwirukanwa ku ishuri ndetse bategekwa gusana ibyangijwe byose.

    Yagize ati 'Ibihano twabahaye birimo gusana buri cyose cyangiritse, icya kabiri abanyeshuri bari inyuma y'ibi ntibongera gusubira kugaruka kuri iri shuri.'

    Yongeyeho ko abayobozi b'iri shuri ndetse n'abarimu bakwiye kwita ku myitwarire y'abanyeshuri biga muri icyo kigo.

    Bikomeje kugaragara ko ikibazo cy'imyitwarire igayitse y'abanyeshuri kimaze gufata indi ntera bityo ko hakwiye gushyirwamo imbaraga zose.

    Ibi byabaye nyuma y'aho ku ishuri ribanza ry'Umucyo mu Karere ka Rutsiro nabwo umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri abanza asagariye umwarimu wari ufite inda nkuru akamuhirika hasi maze agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/20/nyuma-y-uko-bakoze-ibisa-nk-imyigaragambyo-g-s-sainte-famille-yirukanye-burundu-abanyeshuri-20/

  • Ishusho y’ibikorwa remezo byahinduye Rusizi na Rubavu imijyi ibereye ubushabitsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Utu turere dufite umwihariko wo kuba abadutuye boroherwa no gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu binyuze mu musaruro w’ibinyabuzima bikirimo cyangwa ubukerarugendo bugishingiyeho kubera abagisura.

    Rusizi na Rubavu kandi binasangiye kuba biri mu mijyi itandatu iri kubakwamo ibikorwa remezo biyifasha kunganira Kigali. Utu turere twiyongera kuri Muhanga, Huye, Musanze na Nyagatare

    Gahunda yo kubaka imijyi yunganira uwa Kigali yashyizweho mu Mwiherero w’Abayobozi wo mu 2010, igamije gufasha abaturarwanda kubona serivisi z’ingenzi bakenera bitabasabye kuzishakira mu Murwa Mukuru w’Igihugu.

    Umujyi wa Rusizi uri mu imaze guhindurwa ndetse washyizemo ibikorwa remezo by’ibanze bifasha abawutuye n’abawugenda kubona ibyo bakeneye.

    Binyuze mu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), watewe inkunga na Guverinoma na Banki y’Isi, Rusizi yatangiye gusirimuka.

    Kuva mu 2016 kugeza mu 2021, hubatswe imihanda na ruhurura zitandukanye hagamijwe koroshya ubuhahirane bw’abagenda i Rusizi. Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyasojwe mu 2018, aka karere kubatswemo imihanda ya kaburimbo ya kilometero 5.09 ifite agaciro ka miliyari 5 na miliyoni 444 Frw mu gihe ruhurura zo zireshya na kilometero 1.854 zatanzweho asaga miliyoni 139 n’ibihumbi 958 Frw.

    Mu cyiciro cya kabiri kizasozwa muri Nyakanga 2021, i Rusizi hubatswe imihanda ya kilometero 5,7 yashowemo asaga miliyari 6 na miliyoni 529 Frw na ruhurura za kilometero 1,168 zatanzweho asaga miliyoni 344 n’ibihumbi 776 Frw.

    Imihanda yubatswe yiganje mu duce dutuyemo abantu benshi, iduhuza n’umujyi ndetse n’ahari ishoramari ritandukanye ririmo n’irishingiye ku bukerarugendo.

    Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri muri Cité mu Mujyi wa Kamembe, yavuze ko umuhanda wubatswe muri aka gace wazanye impinduka mu bushabitsi bwe.

    Ati “Habaye heza cyane. Twarishimye, nubwo imihanda yatinze ariko igihe cyarageze iruzura. Mbere imvura yaragwaga ntidusohoke. Hano hari hameze nabi cyane.’’

    Yavuze ko nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya no kuyicanira, abagana aka gace bitinyutse birushijeho.

    Muri Cité ho mu Mujyi wa Kamembe harasirimutse. Aka gace gatuwe n’umubare munini w’Abayisilamu kagenewe gukorerwamo ubucuruzi nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cya Rusizi

    Umuyobozi wa Centre Pastorale Inshuti, Padiri Bapfakurera Benjamin, yavuze ko uko imyaka yashize iterambere rya serivisi za hoteli ryazamutse.

    Yagize ati “Hoteli yatangiye gukora mu 2012, nta bikorwa remezo byari bihari. Kuhagera byari bigoye. Nyuma yo kubona umuhanda, iterambere rigenda riza kandi abakiliya bakabyishimira.’’

    Nyuma yo kubakirwa umuhanda mu 2018 hongerewe umubare w’ibyumba by’abakirwa muri iyi hoteli y’inyenyeri eshatu kuko mbere hakirwaga abantu nka 15 mu ijoro ariko ubu bazamutse bagera kuri 60.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwa remezo by’imihanda bikenewe.

    Ati “Ibi birafasha umujyi gukura kandi neza. Aho imihanda inyuze biha agaciro ubutaka kandi umujyi ukagenda ukura. Bituma tubona abashoramari kuko haragendeka, hanasa neza.’’

    Rusizi ifite amahirwe yo gukora ku mipaka ibiri irimo uw’u Burundi na RDC, amahirwe y’ubukerarugendo bunyuze muri Nyungwe, aho Umwami Musinga yaciriwe i Kamembe, Ikiyaga cya Kivu n’ibindi byakurura abakerarugendo.

    Imihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rusizi iteye amabengeza. Uyu uva kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

    -  Rubavu imaze kugwiza amahirwe y’ishoramari

    Rubavu ibitse amahirwe atabarika y’ishoramari rishingiye ku buhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ya Gisenyi na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ubukerarugendo.

    Aya mahirwe yarushijeho kugira icyerekezo kizima bitewe n’ibikorwa byegerejwe abaturiye aka karere.

    Mu bikorwa remezo byubatswe muri Rubavu, mu cyiciro cya mbere, hakozwe imihanda ya kilometero 3.894 yatwaye 3.736.444.165 Frw na ruhurura za metero 851 zatwaye miliyoni 528.625.476 Frw. Mu cya kabiri ho hubatswe imihanda ya kilometero 5.89 na ruhurura za kilometero 5.87 zatanzweho 6.080.011.085 Frw.

    Abacururiza mu Mudugudu w’Ihumure, Akagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi, bavuga ko borohewe kuko ingendo zihuza uduce dutandukanye ndetse binihutisha ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

    Byukusenge Philémon w’imyaka 24 yavuze ko mbere washoboraga gutwara kawunga utanze 100 Frw ariko ubu igiciro cyabaye 50 Frw.

    Yagize ati “Amafaranga yari ahari. Imbogamizi zihari ni ibihe turimo [byo guhangana na Coronavirus]. Washoboraga gucuruza nk’ibihumbi 500 Frw, mu gihe gito ukaba ubonye miliyoni 1 Frw. ’’

    Mbarushimana Vianney umaze imyaka umunani ari umusuderi, yavuze ko ahageze umuhanda agaciro kaho kiyongera. Ati “Abubaka baba benshi natwe tukabona ibiraka byo gusudira ibikoresho.’’

    Imijyi ya Rubavu na Rusizi umunsi ku wundi izamurwamo inyubako zigezweho zirimo iz’ubucuruzi n’amahoteli afasha abayigana kuryoherwa n’igihe bahamara.

    Umushinga wo kubaka ibikorwa remezo mu mijyi yunganira Kigali watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 n’Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda ya kilometero 28,3 na ruhurura zireshya na kilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ya kilometero 43.69 na ruhurura za kilometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Rusizi ifite amahirwe menshi y’ishoramari

    Aho imihanda igeze n’irindi terambere riranyaruka. Rusizi iri mu turere twatangiye guhinduka neza

    Umuhanda uva ku Karere ka Rusizi ugana mu byerekezo bitandukanye birimo ahari ikigo cya gisirikare [unyuze ibumoso] n’undi werekeza kuri Stade ya Rusizi [yahoze yitwa Kamarampaka] na Gereza Nkuru ya Rusizi

    Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi

    Centre Pastorale Inshuti ni hoteli y’inyenyeri eshatu iherereye ahazwi nko ku Kacyangugu

    Imihanda mishya yubatswe mu Karere ka Rusizi iteye amabengeza. Uyu uva kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

    Umuyobozi wa Centre Pastorale Inshuti, Padiri Bapfakurera Benjamin, yavuze ko iterambere rya serivisi za hoteli ryazamutse nyuma yo kwegerezwa ibikorwa remezo by’imihanda n’amashanyarazi

    Uri muri Centre Pastorale Inshuti aba yitegeye ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, anumva amahumbezi agiturukamo

    Umuhanda uva mu Gatandara ugana ku Mupaka wa Rusizi I watunganyijwe neza, ushyirwamo kaburimbo. Aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubwambukiranya umupaka

    Vive Hotel and Apartments ifite inyenyeri ebyiri ibarizwa mu Karere ka Rusizi hafi y’Ikiyaga cya Kivu ahazwi nko mu Budiki

    Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri yavuze ko nyuma yo kubakirwa imihanda mishya, ubuzima bwarushijeho koroha

    Isoko rya kijyambere rya Kamembe ryubatse mu mujyi rwagati

    Mu Mujyi wa Kamembe hazamurwa inyubako zitandukanye zijyanye n’iterambere ryifuzwa

    Imihanda yakozwe ku bwinshi. Aha ni imbere y’Umurenge wa Gihundwe ahazwi nko ku Gatolika ku muhanda uva ku Cyapa, ukanyura ku Bitaro bya Gihundwe no ku Badive

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwa remezo by’imihanda bifasha mu kureshya abashoramari

    Rubavu ni umujyi ubereye ubucuruzi n’ubukerarugendo

    Nishimwe Marie Jeanne ukorera ubucuruzi ahazwi nka Mbugangari yavuze ko ubwikorezi bw’ibicuruzwa bworoshye kuko imodoka zisigaye zibageraho bwangu

    Mbarushimana Vianney w’imyaka 52 akaba amaze umunani ari umusuderi yavuze ko ahageze umuhanda agaciro kaho kiyongera ndetse n’akazi kakaboneka

    Byukusenge Philémon w’imyaka 24 yavuze ko mbere yo kwaduka kwa Coronavirus, imikorere yari myiza ariko iza kudindizwa n’iki cyorezo

    Mu Karere ka Rubavu hakomejwe kubakwa ibikorwa remezo by’imihanda ifasha mu buhahirane

    Ahazwi nka Byahi muri Rubavu hamaze guhinduka agasantere kihagazeho nyuma yo guhabwa umuhanda wa kaburimbo

    Imihanda yo mu Karere ka Rubavu yangijwe n’imitingito yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo igiye gutangira gusanwa

    Abakoresha ibinyabiziga batangiye gukoresha imihanda yubatswe mu mijyi yunganira uwa Kigali

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Asaga miliyari 160 Frw yashowe mu kubaka imihanda no kuvugurura imiturire mu mijyi yunganira uwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa biri mu cyerekezo cyo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere [NST1], u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, Abanyarwanda 30% bazaba batujwe mu mijyi.

    Mu gutegura iyi mijyi hubatswe ibikorwa remezo byiganjemo imihanda, izafasha mu kunoza ubwikorezi bw’abantu n’ibintu nk’iby’ibanze mu kuzamura ubukungu.

    Imijyi yunganira uwa Kigali irimo Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Nyagatare. Yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye.

    Muri uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13.3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya na kilometero 43.69 na ruhurura za kilometero 12.015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahazwi nko mu Agatare ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42.

    Ibi bikorwa byatangiye kubyazwa umusaruro mu gukomeza gufasha abaturage koroherwa no kubona izo serivisi bakenera mu buzima bwa buri munsi.

    Ni gahunda itari iy’ubwikorezi gusa ahubwo igamije guteza imbere umujyi mu ngeri zose cyane ko aho umuhanda ugeze ubuzima buhinduka, amazi akahagera n’amashanyarazi akaba hafi aho.

    Nyuma y’ibyiciro bibiri byakozwe muri uyu mushinga wo guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hagiye gutangizwa icya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda mu mijyi yunganira Kigali.

    Uyu mushinga wose washyizwemo arenga miliyari 160 Frw, azakoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho ibikorwa remezo bibereye imijyi itandatu no kuvugurura utujagari two muri Kigali hashyirwaho ibikorwa remezo binyuranye byiganjemo imihanda na ruhurura bigezweho.

    Muri uyu mushinga uri gukorerwa inyigo ya nyuma hanarebwa ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo, hazubakwa imihanda, gukora inzira z’abanyamaguru na za ruhurura no gucanira imihanda.

    -  Kigali yahaye umwihariko utujagari no kubungabunga ibishanga

    Muri Kigali biteganyijwe ko hazubakwa umuhanda n’ibindi bikorwa hafi na Mpazi iherereye mu Mirenge ya Gitega, Kimisagara na Rwezamenyo yo muri Nyarugenge ndetse hanashyirwe ibikorwa remezo bigamije guca intege utujagari two mu Gatenga muri Kicukiro, Nyabisindu mu Murenge wa Remera na Nyagatovu mu wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

    Ahantu hazatunganywa kuri Mpazi hangana na hegitari 137, Gatenga [171ha], Nyabisindu [36.5ha] na Nyagatovu [40ha].

    Muri miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali wagenewe miliyoni 40.2$, mu bikorwa bizatangira mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021-2022.

    Mu bindi bizakorwa harimo no gutunganya neza Igishanga cya Gikondo cyahoze ari Icyanya cy’Inganda n’utundi duce twibasirwa n’imyuzure turimo Kinamba, Rugunga, Rwandex-Majerwa, Mulindi, Masaka na Gacuriro.

    Ibikorwa byo gusazura igishanga cya Gikondo n’icya Kibumba bifite agaciro ka miliyoni 12.43$. Muri Kigali gusa ubuso buriho ibishanga bungana na kilometero kare 77.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye itangazamakuru ko kugenzura imyuzure ari ingenzi kuko bifasha kubungabunga ibirimo imihanda yubatswe.

    Ati “Nta bidukikije, imihanda yacu yahita yangirika, tekereza nk’imvura iguye, amazi yose ava Mont Kigali, Jali, Rebero, uko agera hasi, niba ntacyo ukoze iyo mihanda izangirika. Niba amazi ava Magerwa i Gikondo, iyo utayahaye inzira ku buryo ashobora kugenda bizateza umwuzure.’’

    Yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cy’imisozi, kigomba kugira ingamba zo kubungabunga amazi kuko bidakozwe yakwangiza ibikorwa remezo.

    Ati “Ni yo mpamvu muri iki cyiciro hazatunganywa Gikondo Industrial Park nk’ahahurira amazi menshi. Tugomba guhera ku musozi tuyaha icyerekezo kizima ku buryo imvura ni yo yagwa bitahungabanya ibindi bikorwa remezo.’’

    Minisitiri Gatete yavuze ko kubaka imihanda mu duce tw’utujagari bitagamije kwimura abaturage ahubwo ari uburyo bwo kubegereza ibikorwa remezo by’ingenzi.

    Ati “Ntidushaka kuvana abantu mu mijyi ngo twubake imihanda. Icyo dushaka ni uguha agaciro ibyo bakoraga. Mwabonye ko muri Kigali twashyizemo imihanda [Biryogo] ariko abantu bakomeza kuguma aho bari batuye. Bariya bantu barakenewe mu mujyi, bakora akazi kanyuranye.”

    Icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga (RUDP II) kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025. Kugeza ubu hatangiye kubarurwa imitungo ishobora kwangizwa n’imirimo iteganyijwe gukorwa.

    Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver, yashimangiye ko Leta ishaka kuzamura agaciro k’ibikorwa remezo no guteza imbere abaturage

    Abatuye mu Rwabuye mu Karere ka Huye mu mwaka utaha w’ingengo y’imari na bo bazaba bagendera ku muhanda w’umukara. Aka gahanda kanyura ni ko kazashyirwamo kaburimbo guhera muri Nzeri 2021

    Imihanda ya Rwampara mu Mujyi wa Kigali yatangiye guhindura isura y’aka gace karimo akajagari. Bamwe batangiye guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura inyubako zabo

    Mu Mudugudu wa Kiberinka mu Kagari ka Mumena hari kubakwa umuhanda mushya. Abatuye aka gace bishimira ko bawegerejwe wari ukenewe cyane

    Mu mishinga iteganyijwe mu cyiciro cya gatatu, muri Nyagatare hazubakwa imihanda irimo uwa Kinihira uzaba ureshya n’ibilometero bine na metero 500. Mu karere hose hazubakwa imihanda ya 6,7 Km

    Umuhanda unyura ku Murenge wa Rugerero ugahinguka mu Mujyi wa Rubavu uri mu izashyirwamo kaburimbo

    Aka gasantere ka Buhuru muri Rugerero mu minsi ya vuba kazaba kashyizwemo kaburimbo

    Uyu muhanda uri ahazwi nk’i Gihundwe ugana i Murangi uri mu izakorwa mu Karere ka Rusizi

    Uyu muhanda uzanyura neza kuri ADEPR Gihundwe, aho iri torero ryavukiye

    Abatuye muri Nyabisindu mu Karere ka Gasabo mu minsi iri imbere bazaba bafite kaburimbo hafi yabo

    Nyabisindu iri mu cude twatoranyijwe mu tuzashyirwamo kaburimbo kugira ngo abahatuye bafashwe kwiteza imbere

    Iki kiraro gihuza Nyabisindu na Nyagatovu kiri mu bizatunganywa neza mu kurushaho koroshya imigenderanire n’ubuhahirane

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Urubyiruko rwo muri JCI Rwanda rwibutse Jenoside, ruhamagarirwa kunga ubumwe – #rwanda #RwOT

    Junior Chamber International ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu bisaga 115. Mu Rwanda watangiye muri 2005 ndetse urubyiruko rugera kuri 200 nirwo rubarizwamo kugeza ubu.

    Mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, Umuyobozi wungirije ku rwego rwa Afurika no muri Aziya, Zandile Makhoba yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi asaba urubyiruko ko ibyabaye byagejeje kuri Jenoside bitazongera kubaho.

    Yagize ati “Nyuma yo gusura uru rwibutso wumva umubabaro, nk’uko nahoze ndeba ubutumwa bw’abarokotse n’amafoto agaragaza ibyabaye bitari ibya kimuntu. Birumvikana bisaba inzira ndende kongera gufasha uwakomerekejwe n’ayo mateka, n’ubwo ibyo bikomere, akababaro n’agahinda gashobora gutera u Rwanda gukora neza, kugirirana neza no kwereka buri wese ko umukeneye. Abanyarwanda bakwiye gushingira ibyiringiro byabo mu kwigira, bakumva ko nta n’umwe uzigera abubakira ejo hazaza uretse bo ubwabo.”

    Yakomeje agira ati “Buri wese akwiye kubigira nk’inshingano guharanira ko bitazongera, bidashingiye aho duturuka by’umwihariko Abanyafurika nitwe dukwiye gufata iya mbere mu kwirinda. Mbere yo kugira icyo dukora birakwiye ko tubanza gutekereza ku ngaruka zacyo kandi nk’uko intego y’uyu mwaka ari ukwibuka twiyubaka dukeneye kumva koko ko twiyubatse. Urubyiruko rwo rukwiye kwigira kuri aya mateka kandi rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rwiza rw’ahazaza.”

    Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Origene Igiraneza, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kurushaho guharanira ubumwe no gusenyera umugozi umwe.

    Ati “Nk’Abanyarwanda kwibuka ni inshingano yacu kubera ko tuba twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari n’umwanya mwiza cyane nkatwe urubyiruko wo kongera kwitekerezaho no kwisuzuma, kudatandukira inshingano zacu no guharanira ibyiza.”

    “Icyo bitwigisha ni ukugira ngo twebwe nk’abato dushyire imbaraga cyane mu gukora ibyiza, guharanira amahoro ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hano mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Kugira ngo igihugu gitere imbere n’uko twese dusenyera umugozi umwe, tugafashanya, tukubaka igihugu twese dukunze kitarangwamo intambara.”

    Umuyobozi JCI Kigali Youth, Cyuzuzo Pacifique na we yavuze ko ibikorwa byo kwibuka byongera kubigisha ko bakwiye gukorera mu bumwe nk’urubyiruko mu rwego rwo guharanira imiyoborere myiza kandi yimakaza uburenganzira bwa muntu ari nayo miyoborere yari yarabuze.

    Ibikorwa byo kwibuka byakomereje ku ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyoroze cya Covid-19 baganirizwa ku buryo bwo gufasha urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha abahuye n’ibibazo by’ihungabana mu bihe byo kwibuka.

    Hari hitabiriye bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19

    Ubwo bahabwaga amabwiriza bari bugendereho mu gusura urwibutso

    Umuyobozi JCI Kigali Youth (uwa mbere uhereye iburyo) Cyuzuzo Pacifique yavuze ko ibikorwa byo kwibuka byongera kubigisha ko bakwiye gukorera mu bumwe

    Bakurikiranye ubuhamya bw’abarokotse Jenoside biyemeza kurandura ingengabitekerezo yayo

    Bafashe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi

    Umuyobozi wa JCI mu Rwanda Origene Igiraneza yasabye urubyiruko rugenzi rwe kurushaho guharanira ubumwe no gusenyera umugozi umwe

    Zandile Makhoba yavuze ko abanyarwanda bakwiye guharanira kwiyubaka ubwabo

    Abitabiriye ni abahagarariye abandi muri uyu muryango

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni rumwe mu bibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Ifoto: Kigali Genocide Memorial)

    Amafoto: Yuhi Augustin


  • Burera: Hagarujwe ibiro 550 by’ifumbire yari igiye kugurishwa muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 17 Kamena abantu bane bafatanwe ibiro 450 naho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 hafashwe ibiro 100 abari bayikoreye babashije gucika inzego z’umutekano.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police(SP) Aphrodise Nkundineza yavuze ko abafashwe tariki ya 17 Kamena bavuze ko iyo fumbire bari bayihawe n’umuhinzi umwe ngo bayimujyanire mu gihugu cya Uganda bafatirwa mu nzira ari nijoro bataragerayo. Wuo muhinzi aracyarimo gushakishwa kugira ngo hamenyekane neza aho akura iyo fumbire.

    SP Nkundineza yagize ati “Hari ku mugoroba wa tariki ya 17 Kamena saa tatu umuturage wo mu Murenge wa Cyanika mu Kagari ka Kamanyana , Umudugudu wa Kabira aduha amakuru avuga ko hari abantu abonye bikoreye ibintu berekeza i Bugande. Twahise dukorana n’izindi nzego z’umutekano dufata abasore bane bikoreye imifuka turebye dusanga n’amafumbire arimo, bafatiwe mu Mudugudu n’akagari twavuze haruguru.”

    SP Nkundineza yakomeje avuga ko abo basore bamaze gufatwa bavuze ko ari akazi bari bahawe n’umwe mu bahinzi ngo bayimwambukirize bayijyane mu gihugu cya Uganda ajye kuyigurisha.

    Bavuze ko batazi aho akura iyo fumbire. Buri muntu yari yamwemereye igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda igihumbi bamaze kuyigezayo.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena abapolisi nanone bafashe ibiro 100 by’iyo fumbire ya nkunganire nayo yari ijyanywe mu gihugu cya Uganda ariko abari bayikoreye bikanze abapolisi bayikubita hasi bariruka.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yagaye abantu bafite ingeso mbi yo gusahura ibyo Leta igenera abaturage ngo biteze imbere mu buhizi ahubwo bakajya guteza imbere ikindi gihugu ikibabaje kurushaho ni uko bagarukana ibiyobyabwenge biza kwangiza ubuzima bw’abantu.

    Yavuze ko iriya fumbire ari iyo Leta igenera abaturage b’abahinzi kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi. Yabibukije ko bagomba kwirinda kujya muri kiriya gihugu cya Uganda kubera icyorezo cya COVID-19 kiriyo.

    Ati”Ikintu cya mbere dukangurira abaturage ni ukwirinda kujya muri kiriya gihugu kuko twese tuzi ibihe barimo kubera ubukana bw’icyorezo COVID-19 kiriyo. Bashobora kunyura mu nzira za rwihishwa bakajyayo bagahura n’abaturage baho bakagarukana kiriya cyorezo, babyirinde birinde gukururira akaga abaturarwanda.”

    Abafashwe bahise bapimwa icyorezo cya COVID-19 nyuma bakazashyirwa mu kato mbere y’uko bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hatangire iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bamwe mu bafashwe bikoreye ifumbire ya Nkunganire bayijyanye muri Uganda

  • Uko Ambasaderi Antoine Anfré yirukanwe muri Niger kubera ubwoba bwa Perezida Issoufou – #rwanda #RwOT

    Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wazambye kubera amateka y’ibihugu byombi, agaragaza ko u Bufaransa bwabaniye cyane Leta ya Perezida Habyarimana wayoboye u Rwanda kugera mu 1994, Leta ye ikaba yari mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 1991, ubwo umugambi wo gutegura Jenoside wari urimbanyije, Antoine Anfré yakoraga mu Ishami rishinzwe Ibikorwa bya Afurika na Malgaches [ikirwa cya Madagascar] ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

    Icyo gihe, uyu mugabo wari ukiri muto, yagaragaje ko u Bufaransa bukwiye kwitondera imikoranire na Leta ya Habyarimana, kuko yarimo gukora ubwicanyi bwanaje kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Bitewe n’uko abari muri Leta y’u Bufaransa bari bashyigikiye Perezida Habyarimana, babonye Antoine Anfré nk’umutwaro, biza kurangira bamwikijije, bamukura muri izo nshingano.

    Si ibyo gusa kuko no mu 2015, uyu mugabo yahagaritswe mu nshingano ze nka Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger, nyuma y’uko Mahamadou Issoufou wari Perezida w’icyo gihugu amureze kuri Perezida François Hollande nawe wari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe.

    Icyo Perezida Issoufou atishimiye kuri Antoine Anfré, ni uburyo uyu mugabo yatumiraga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, no gusaba ko amatora ya Perezida yo mu 2016 akwiriye kuba mu mucyo ku buryo Perezida Hollande yanze kurakaza Issoufou nubwo mu by’ukuri nta kibazo kidasanzwe cyari gihari.

    Anfré niwe ambasaderi w’u Bufaransa wakuwe ku mirimo ye muri Niger atamaze imyaka itatu nkuko byajyaga bigenda ku bandi.

    Ambasaderi Antoine Anfré w’imyaka 58, azaba afite icyicaro i Kigali mu Rwanda, aho byitezwe ko azakoresha ubunararibonye afite ku Mugabane wa Afurika mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi nyuma,wahinduye washimangiwe n’uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron mu Rwanda kuwa 27 Gicurasi uyu mwaka.

    Ambasaderi Antoine Anfré azahagararira u Bufaransa mu Rwanda

  • Abiga muri UTAB bahawe umukoro wo guhashya abitwikira ikoranabuhanga bagapfobya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rwasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahereye ku ngengabitekerezo y’urwango yabibwe n’abifuzaga ko u Rwanda rucikamo ibice kubera inyungu bifuzagamo ngo bakolonize igihugu cyari gishyize hamwe, bigakomereza no ku butegetsi bwakomeje kurwimika bikageza igihugu kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, Ladislas Ngendahimana yabwiye abatabiriye icyo gikorwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe ikanimikwa mu Rwanda ntaho yari ihuriye n’indangagaciro z’Umunyarwanda, ko ahubwo zari iz’abanyamahanga babonaga gukoloniza igihugu bitaboroheye kubera gushyira hamwe kwarangaga abanyarwanda.

    Yagize ati “Ibyo byarakomeje bihemberwa n’ubutegetsi bubi kugeza ubwo hakorwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwa n’umubare munini w’urubyiruko. Icyiza ni uko yahagaritswe n’urubyiruko rwumvaga neza indangagaciro za kinyarwanda zo kwiyubakira igihugu. Urubyiruko iyo rwigishijwe neza rukora neza, rwakwigishwa nabi rugakora ibibi. Icyo dusaba urubyiruko ni ukumenya neza amateka noneho rugahaguruka rugahangana n’abagifite umugambi mubi wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga”.

    Bamwe mu rubyiruko rwiga muri UTAB, bemeza ko bafite ubumenyi n’ubushake bwo kumenyekanisha amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije ikoranabuhanga kugira ngo n’abaryifashisha bayipfobya badakomeza gukwirakwiza izo nyigisho zipfuye.

    Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri UTAB, Hategekimana Evariste, yavuze ko kwibuka bahakura imbaraga ndetse no kumenya neza amateka.

    Yagize ati “Kwibuka ni igikorwa twishimira cyane kuko ni umwanya wo kuzirikana no guha agaciro abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baduhaye indangagaciro n’ubu tukigenderaho. Natwe nk’urubyiruko twiteguye kwifashisha ubumenyi dufite mu ikoranabuhanga ngo twandike kandi twereke isi ukuri ku mateka ndetse bizanatuma abayihakana n’abayipfobya badakomeza gutambutsa inyigisho zabo z’ibinyoma ziyobya rubanda”.

    Umugwaneza Chantal na we yagize ati “Niteguye gusobanura neza amateka ya Jenoside nyuma yo kuyamenya kandi abayagoreka n’abayapfobya twe nidufatanya nk’urubyiruko nta kabuza tuzatsinda”

    Umuyobozi wa Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba, Dr Fidele Ndahayo yemeza ko nta kabuza kwigisha urubyiruko ari kimwe mu bizafasha igihugu kubaka umuryango uzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yagize ati “Urubyiruko rufite ingufu nyinshi zikoreshejwe neza nta kabuza twagera kuri byinshi. Twe icyo dukora nk’abarezi ni ukwigisha urubyiruko inyigisho zijyanye n’amahoro kugira ngo nirujya kwigisha abandi nabo bazabigishe amahoro, urubyiruko rwumva vuba n’abihayimana baza kwigisha bahereye ku rubyiruko kandi ababyeyi babo bari batsimbaraye ku myemerere gakondo ariko izo nyigisho zakwirakwiye hose. Iyo rero igihugu cyageze kuri ibyo urubyiruko rukigishwa nta kabuza kigera kure mu bikorwa byinshi”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yasabye amashuri gukomeza gutanga ubumenyi ariko bakabijyanisha n’indangagaciro z’ubumuntu kuko iyo bitannye birangira n’ubumenyi batanze butaye agaciro.

    Ati “Icyo dusaba amashuri ni ugutanga ubumenyi n’ubuhanga ariko bagatanga n’ubumuntu n’indangagaciro kugira ngo abo bigishije bazatange umusanzu ufatika kuko iyo ubumenyi n’indangagaciro bitandukanyijwe birangira n’ibyo bigishije bitaye agaciro”

    Mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 muri uyu mwaka Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB yifatanyije n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, babiri muri bo ibagenera ubufasha burimo ibikoresho by’isuku, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu cyumba cy’uruganiriro, ibiribwa, imirasire y’izuba ndetse umwe muri bo yubakiwe inzu undi arayisanirwa baranorozwa.

    Hafashwe umwanya wo gucana urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ejo heza

    Hunamiwe inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urubyiruko rwibukijwe ko rufite umukoro wo guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside

  • Dominic Ashimwe yasohoye indirimbo ibanziriza… – #rwanda #RwOT

    Hashize amezi abiri, Dominic asohoye indirimbo yise 'Gwiza imbaraga'. Yasanze ari byiza ko nyuma yo kugwiza imbaraga abantu bakomereza muri uwo mwuka mwiza w'ihumure, akabibutsa ko uwo Mwami akibakunda nubwo baba baca mu bigoye.

    Iyi ndirimbo, uko yumvikana, ni Imana irimo iganira n’umuntu uwari we wese uyumva, y'uko ibyiza byose umuntu yumvise bavuga ku Mana ari ukuri.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NDACYAGUKUNDA’ Y’UMUHANZI DOMINIC ASHIMWE

    Bityo rero bireme ibyiringiro byuzuye mu mutima w’uyumva wese y'uko Imana itamwibagiwe akomeze agwize imbaraga z’umutima, kuko gutinda ku Imana ntabwo bivuga ko byayinaniye. Ni isaha itaragera ngo Uwiteka yitamurure.

    Ni mu gihe indirimbo ye nshya yise 'Ndacyagukunda' yasohoye yayanditse yifashishije ijambo ry’Imana riboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 54:7-8 rivuga ngo:

    'Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.' Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga.”

    Dominic yabwiye INYARWANDA ko ijambo nyamukuru yifuza ko abantu batindana cyane muri iyi ndirimbo ari aho aririmba asubiramo kenshi aho Imana iba ibwira umuntu iti “Njye simvuga amagambo ahubwo mvuga ijambo kandi nkarikomeza.'

    'Ndacyagukunda' nayo ni indirimbo iri kuri album ye nshya yise 'Urufatiro'. Iyi Album iriho kuri iyi album izindi ndirimbo nka 'Ndishimye', 'Gwiza imbaraga', 'Wambereye imfura', 'Akadomo kanyuma' n'izindi.

    Dominic yavuze ko hasigaye indirimbo imwe na yo irasohoka mu minsi iri imbere hanyuma agapfundikira Album ye yise 'Urufatiro.'

    Dominic Ashimwe yasohoye amashusho y'indirimbo ye shya yise 'Ndacyagukunda'  Dominic yavuze ko asigaje gusohora indirimbo imwe kuri Album ye yise 'Urufatiro'  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDACYAGUKUNDA' Y'UMUHANZI DOMINIC ASHIMWE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106756/dominic-ashimwe-yasohoye-indirimbo-ibanziriza-iya-nyuma-kuri-album-nshya-yise-urufatiro-vi-106756.html

  • Ifoto ya Vise Perezida wa Amerika Kamala Harr… – #rwanda #RwOT

    Iyi foto igaragaza Kamala Harris ahobera Usher ndetse anagaragaza akanyamuneza bayifotozanije muri White House ubwo Usher yari yitabiriye umuhango wo gusinya ko umunsi wa Juneteenth wemewe muri Amerika.

    Umuhanzi Usher Raymond uzwi cyane mu njyana ya R&B, yatangiye kwamamara kuva mu 1998 kugeza n’ubu afatwa nk’inararibonye mu muziki wa Amerika. Usher azwiho kandi kuba ariwe wagize uruhare rukomeye cyane mu kuzamura impano y’umuhanzi Justin Bieber.

    Usher uzwiho kuririmba neza ndetse no kubyina bitangaje yagiye yamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo iyitwa You Remind Me, Confession, No Limit, Numb, Let me See n’izindi nyinshi.

    Ku itariki 17/06/2021 ni bwo Usher yagiye muri White House yitabiriye umuhango wari wahabereye aho Perezida wa Amerika Joe Biden yasinyaga ku mugaragaro ko umunsi wa Juneteenth ugizwe umwe mu minsi yemeye kandi y’ikiruhuko muri Amerika. Uyu munsi wa Juneteenth wizihizwa ku itariki ya 19/06 buri mwaka aho abirabura bizihiza umunsi baviriye mu bucakara.

    Muri uyu muhango Usher yari yitabiriye niho yahuriye na Vise Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Harris maze banifotozanya ifoto bari guhoberana bigaragara ko bose bishimye dore ko Kamala Harris yari ari kumwenyura. Kuva iyi foto yagera ku mbuga nkoranyambaga yatangaje abantu benshi, bamwe batangira no kuyivugaho ibintu byinshi.

    Hari abatangiye kandi gukoresha iyi foto nka Memes zo gusetsa zizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abandi kandi babihinduye urwenya aho batangiye kwandikaho bati ”Buriya Kamala yabwiraga Usher ati turabikoze (We Did It Usher)”. Iri jambo rirasa neza nk’iryo Kamala Harris yabwiye Joe Bidden kuri telefone ubwo batorerwaga kuyobora Amerika, iki gihe yamuhamagaye kuri telefone ati “Turabikoze Joe” (We did it Joe). Ibi abantu bakaba babivuze mu rwego rwo gutera urwenya.

    Hari n’abandi kandi bavugaga bati ”Murebe ukuntu George Washington arimo kureba Kamala Harris ahobera Usher akavuga ko basigaye bareka umuntu wese yinjira muri White House”. Ibi bakaba babivuze kuko Usher na Kamala bifotoreje iruhande rw’ifoto ya George Washington.

    Dore ifoto ya Usher ahoberana na Visi Perezida wa Amerika Kamala Harris ikomeje kuvugisha abantu benshi:

    Src:www.HollywoodUnlocked.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106759/ifoto-ya-vise-perezida-wa-amerika-kamala-harris-ahoberana-numuhanzi-usher-ikomeje-gutangaz-106759.html