Blog

  • Umuhanzi Serge Iyamuremye yakoze ubukwe (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, Umuhanzi Serge Iyamuremye wamamaye hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana yasabye anakwa umukunzi we.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-serge-iyamuremye-yakoze-ubukwe-amafoto/

  • Igisubizo cya Yves Rwasamanzi ku kuba yanyagiwe na APR FC 6-0 mu mukino wavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Marines FC, Yves Rwasamanzi avuga ko impamvu yanyagiwe na APR FC ibitego 6-0, ari uko yari yaruhukije abakinnyi yitegura umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.

    APR FC k’umunsi w’ejo hashize yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona mu cyiciro cy’amakipe ahatanira igikombe, ukaba warabereye i Huye.

    Yaje kuyinyagira ibitego 6-0, ni umukino wavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bavugaga ko iyi kipe ya Marines FC ishobora kuba yatanze amanota k’ubushake.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza Yves Rwasamanzi utoza Marines FC, yavuze ko byatewe n’uko hari abakinnyi yari yaruhukije bitewe n’uko bari bakinnye imikino yegeranye bityo akaba yabateguriraga umukino wo ku wa Kabiri usoza shampiyona.

    Ati”Shampiyona yari igoye cyane kuko twakinnye imikino myinshi tutaruhuka, twakinnye imikino ibiri ishize ikomeye twahuyemo na Rayon Sports ndetse na AS Kigali, byari ngombwa ko turuhutsa abakinnyi bamwe, dushyiramo abakinnyi bashya bageze aho bararuha kubera kudakina kenshi, ariko nta kundi twagombaga kubagerageza nabo bagakina kuko dufite undi mukino ku wa Kabiri, ntabwo twari gukoresha bamwe ku mikino yose.'

    Uyu mutoza kandi akaba yahamije ko imvune y’umunyezamu we Ntwari Fiacre na kapiteni we Ndayishimiye Thierry batasoje umukino ari kimwe mu byabakozeho.

    Marines izasoza shampiyona yakira ikipe ya Bugesera FC i Rubavu kuri Stade Umuganda.

    APR FC yanyagiye Marines FC 6-0

    Yves Rwasamanzi ngo yari yaruhukije abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-yves-rwasamanzi-ku-kuba-yanyagiwe-na-apr-fc-6-0-mu-mukino-wavugishije-benshi

  • Wa munyarwandakazi wavuzweho ko yabengutswe na rutahizamu wa Manchester United yariye iminwa abajijwe iby'urukundo rwabo. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Niyitegeka Gerardine uzwi nka Teta, amaze iminsi avugwa mu rukundo na Odion Ighalo ukomoka muri Nigeria ukinira Al Shabab FC nyuma yo kuva muri Manchester United yarryumyeho ubwo yabazwaga ku by'urukundo rwabo.

    Ni amakuru yavuzwe cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga ahagiye hanze amashusho y'uyu mukobwa ari kuganira na Odion Ighalo hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yakurikiwe no guhamya ko aba aba bacuditse bya hafi ndetse uyu rutahizamu yaba yaramaze gukuramo Eddy Kenzo byari bimaze iminsi bivugwa ko akundana na Teta.

    Bivugwa ko Teta yahuye n'uyu mukinnyi wa Super Eagles yo muri Nigeria, ubwo yajyanaga na Eddy Kenzo muri Nigeria.

    Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yababereye ibamba yanga kugira icyo abitangazaho.

    Ati 'Uko mwabibonye nanjye ni ko nabibonye, ubwo se navuga iki? Njye ntacyo nabivugaho nyine ubwo niba bihari muzabona.'

    Nubwo yanze kugira icyo avuga ku mubano afitanye n'uriya mukinnyi ariko hari amakuru avuga ko uyu mukobwa akunze kugirana umubano wihariye n'abahanzi banyuranye bakomeye mu karere.

    Teta yaryumyeho ,yanga kugira icyo atangaza kurukundo rwe na Odion Ighalo

    Source : https://yegob.rw/wa-munyarwandakazi-wavuzweho-ko-yabengutswe-na-rutahizamu-wa-manchester-united-yariye-iminwa-abajijwe-ibyurukundo-rwabo/

  • PNL: APR FC irakoza imitwe yintoki ku gikomb… – #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda, wabereye kuri Stade Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, wasize APR FC ibonye intsinzi ya mbere ikomeye muri uyu mwaka w'imikino nyuma yo kunyagira Marines FC ibitego 6-0.

    Ibitego byose bya APR FC byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Manishimwe Djabel, Mugunga Yves, Ombolenga Fitina na Byiringiro Lague watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino.

    Gutsinda Marines FC umuba w'ibitego bitandatu ku busa, byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere n'amanota 16 n'ibitego 14 izigamye, binayihesha amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe cya shampiyona cy'uyu mwaka.

    Undi mu kino wari ufite icyo uvuze ku gikombe cya shampiyona wabereye mu karere ka Bugesera, ukaba wahuje Bugesera FC na AS Kigali, ukaba warangiye iyi kipe y'abanyamujyi batsinze Bugesera igitego 1-0 cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston.

    Gutsinda igitego kimwe gusa, ntabwo byahaye amahirwe AS Kigali gukomeza kwicara ku mwanya wa mbere kuko APR FC yahiase iyirusha umubare w'ibitego izigamye, kuko banganya amanota 16, ariko APR FC ikayirusha ibitego 4 izigamye.

    Umukino wa nyuma aya makipe zakina muri uyu mwaka w'imikino, nta mpinduka zikomeye zitezwe, kuko tariki ya 22 Kamena 2021, APR FC izakina na Rutsiro FC, mu gihe AS Kigali izakina na Police FC.

    APR FC nitwara igikombe cy'uyu mwaka kizaba kibaye icya 19 cya shampiyona yegukanye, kikazaba ari icya 37 mu bikombe bikomeye yegukanye mu myaka 27 imaze ishinzwe.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu imaze imikino 37 idatsindwa, niyegukana iki gikombe idatsinzwe kizaba kibaye igikombe cya kabiri kikurikiranya begukanye badatsinzwe.

    Undi mukino wabaye, Police FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-1.

    APR FC igiye kwegukana igikombe cya kabiri cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106747/pnl-apr-fc-irakoza-imitwe-yintoki-ku-gikombe-cya-19-nyuma-yo-kunyagira-marines-fc-ibitego–106747.html

  • Ntibisanzwe:Umugabo yamizwe n'igifi kinini nyuma kiramuruka||Ese byatewe n'iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Michael Packard ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yibiye mu mazi maze yisanga mu kanwa k'iki gifi kinini, aho yamazemo umwanya ungana n'amasegonda hagati ya 30 na 40, hafi y'akarere ka Provincetown, Massachusetts gusa kubw'amahirwe kiza kumuruka.

    Iyi fi bita Baleine ishobora kuba ndende kugeza kuri metero 15 igapima amatoni 36. Nk'uko bivugwa n'ikigo gishinzwe ibikoko byo mu mazi, ifi zo muri ubu bwoko bwa baleine hasigaye izingana na 60.000 kw'isi .

    Uyu mugabo Packard w'imyaka 56 yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko we na bagenzi be bafashe ubwato bwabo, Ja'n J, off Herring Cove, ku wa gatanu mu gitondo, kandi hasa neza, amazi asa neza ku buryo washoboraga kubona ikiri ku metero esheshatu hagati mu mazi.

    Avuga ko amaze kwibira avuye muri ubwo bwato yumvise akubiswe n'iki gikoko ubwo nyine ntiyongera kubona ikintu na kimwe.

    Yatekereje ko yari atewe n'ifi y'ubundi bwoko izwi nka requin/shark isanzwe iba muri ako karere, ati 'ariko narakabakabye ku ruhande numva nta menyo yari ifite'.

    Nyuma nahise mvuga nti: 'Yooo, Mana yanjye, ndi mu kanwa ka baleine kandi irimo kugerageza kumira.Ibyanjye birarangiye, ndapfuye'! '

    Packard avuga ko yahise atekereza uko umugore n'abana be b'abahungu babiri, umwe w'imyaka 12,undi w'imyaka 15, bagiye kubaho.

    Ati: 'Nyuma naje kumva kizamutse hejuru ku mazi kizunguza umutwe'. 'Cyahise kinshiburira mu kirere mpita ngwa mu mazi. Aho nari nkize nkomeza kureremba hejuru y'amazi. Sinumvaga ibyo aribyo…sinzi uko nabivuga'.

    Mugenzi we yaje kumubona yamaze gucika intege, ahita amukururira mu bwato.

    Igipolisi cyo mu karere ka Provincetown gishinzwe kuzimya umuriro cyabwiye ikinyamakuru CBS News ko cyari cyamaze kwakira telefone itabariza umurobyi wakomeretse.

    Amaze kuva mu bitaro aho yarimo kuvurirwa, Packard yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho ari nk'ibivugwa muri Bibiliya.

    Mu bisanzwe mu kurya, ubwoko bw'izi fi za baleine zigenda zasamye kugira ngo ifi nto cyangwa utundi dukoko twinjire mu nda yazo ku bwinshi.

    Abahanga mu bijyanye n'ibyo mu mazi bavuga ko ibyabaye kuri Packard bishobora kuba ari nk'impanuka. Umuhanga umwe yabwiye ikinyamakuru Cape Cod Times ko atigeze yumva aho baleine yamize umuntu.

    Source:BBC

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweumugabo-yamizwe-nigifi-kinini-nyuma-kiramurukaese-byatewe-niki/

  • Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza – #rwanda #RwOT

    Bafatiwe mu busitani bw’i Nyamirambo bwitwa “Green Mountain Biking Garden” aho usibye abageni abandi bose nta n’umwe wari wipimishije Covid-19.

    Umubare munini w’abari bitabiriye ibi birori byo kwiyakira ni Abayisilamu, uretse no kuba batari bipimishije Covid-19 bari bicaye begeranye badahanye intera.

    Amabwiriza aheruka y’Inama y’Abaminisitiri agena ko ibikorwa byose bihuriza abantu mu busitani cyangwa se ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Akomeza avuga kandi ko ‘abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba’.


  • Iburasirazuba: Croix Rouge yafashije abasaga 2500 gushyira mu bikorwa imishinga izahura ubukungu – #rwanda #RwOT

    Ni inkunga irimo guhabwa abatuye mu mirenge itatu yatoranyijwe mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Nyagatare aho buri muturage ahabwa ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Abari guhabwa aya mafaranga baturuka mu miryango itishoboye yagizweho ingaruka na Covid-19, batoranywa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu baturage bahawe iyi nkunga bavuze ko bafite gahunda yo gukora ubucuruzi buciriritse nk’ubw’imyaka, ubucuruzi bw’inkoko, ingurube nk’amwe mu matungo yororoka vuba kandi agatanga umusaruro mu gihe gito.

    Nyirabagenzi Francine uturuka mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigina, yavuze ko mbere ya Covid-19 yaranguraga amasaka akagurisha amamera, iki cyorezo ngo kikimara kuza cyatumye ibyo yakoraga bihagarara ngo kuko atabonaga abamugurira amamera.

    Nyirabagenzi yavuze ko kuri ubu ateganya kugura inkoko zikazakomeza kumuteza imbere biciye mu kugurisha amagi zizajya zitera.

    Ati “Ubu ndagura inkoko nyinshi zijye zitera amagi amwe nyahe abana banjye andi nyajyane ku isoko ngire amafaranga nizigamira andi nyaguremo ibizitunga.”
    Mukaruziga Gaudence uturuka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama we yavuze ko inkunga yahawe yayishimiye cyane kuko igiye kumufasha kuva mu bukene.

    Yagize ati “Amafaranga nahawe ngiye kugenda nyaguremo ingurube ebyiri andi asigaye nyifashishe mu kuzubakira, izo ngurube imwe izabwagura ibyana umunani indi wenda birindwi, buri cyana kigura ibihumbi 20 Frw murumva amafaranga nzakuramo niteze imbere n’umuryango wanjye tuve mu bukene.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bazagerageza kugenzura buri muturage bakamufasha kubyaza umusaruro inkunga yahawe akava mu cyiciro kimwe nibura akagera mu kindi.

    Uhagarariye komite nyobozi ya Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Muhawenimana Jean d’Arc, yavuze ko bahisemo kunganira Leta mu gufasha imiryango imwe n’imwe yagizweho ingaruka na Covid-19 kugira ngo yongere yisuganye ikore yiteze imbere nk’uko byari bisanzwe.

    Croix Rouge y’u Rwanda yanatanze inkunga y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku miryango 100 muri buri Karere, irimo abarwaye Covid-19, abayirwaje ndetse n’abapfushije abayirwaye.

    Croix Rouge y’u Rwanda kandi yanagize uruhare mu kubaka ubukarabiro ku bigo bitanu by’amashuri yisumbuye muri buri Karere, itanga n’ibikoresho by’isuku muri aya mashuri birimo amasabune, Cotex ku bakobwa barenga 200 kuri buri kigo. Hari kandi koperative ebyiri zahawe inkunga y’arenga miliyoni muri buri Karere.

    Abaturage basinyishijwe imihigo yo gukoresha neza amafaranga bahawe

    Abaturage bavuga imishinga bahisemo

    Akanyamuneza kari kose ku baturage babonye amafaranga ibihumbi 150 Frw byo gukoresha imishinga ibateza imbere

    Mazimpaka Emmanuel ukuriye ishami ry’itumanaho muri Croix Rouge y’u Rwanda asobanurira abaturage ibikubiye mu mihigo biyemeza

    Muhawenimana Jean d’Arc uhagarariye Croix Rouge y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko bazakurikirana uko abaturage bazakoresha aya mafaranga imishinga bayaherewe