Source : https://agakiza.org/????-LIVE-Conference-y-Abasore-n-Abakobwa-Sex-Management-8077.html
Blog
-
Miss Hirwa Honorine (Igisabo) yahaye igisubizo gitangaje uwamubajije niba ari mu rukundo â YEGOB #rwanda #RwOT
Miss Honorine wamamaye ku izina rya Igisabo yasubije umwe mu bafana be wamubajije niba yaba ari mu rukundo. Ni nyuma yuko uyu Mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2017 abinyujije kuri story ya Instagram ye yari yasabye abafana be kumubaza ibibazo bitandukanye. Umwe mu bafana be yahise amubaza ati ” R u single “. Maze nawe amusubiza mu buryo bukurikira
-
Abize uburezi muri PIASS barinubira kutemererwa gukorera ku mpamyabumenyi za A1 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Bavuga ko nyuma yo gukora ibizamini bari biteguye gutangira akazi mu kwezi k’Ugushyingo 2020, hanyuma baza kubwirwa na HEC ko kuba bararangije icyiciro cya mbere cya kaminuza nta n’imenyerezamwuga bakoze bituma batemererwa gukora.
Icyo gihe ngo bahise biyemeza kuzikora, bamwe banazikorera aho bari bahawe akazi, none kugeza na n’ubu bategereje ko bemererwa gukora bizeye kuzahembwa, ariko amaso yaheze mu kirere.
Jean Baptiste Bikorimana agira ati “Twagiye muri HEC batubwira ko PIASS itemerewe gutanga impamyabumenyi za A1. Noneho n’itangazo ryari ryasohowe na HEC rivuga ko tugomba gukora imenyerezamwuga bararihakana.”
Kuri ubu ngo babaza ubuyobozi bw’ishuri bizeho bukababwira ko na bwo butegereje igisubizo kizatangwa na HEC. Ikibahangayikishije ni uko batabwirwa icyemezo cyafashwe ngo bamenye niba bagomba gukurayo amaso nk’uko bivugwa n’uwitwa Floriane Umuhoza.
Agira ati “Ko bari bazi ko ikigo cyacu kitemerewe A1, kuki badusohoreye itangazo risaba gukora imenyerezamwuga, kandi bazi ko n’ubwo twayikora tutemerewe gukora? Icyo ni cyo kibazo cyadukomereye, kuko kugeza na n’ubu ntituremererwa kujya mu kazi.”
Ikindi kibababaza ni uko abenshi muri bo bari basanzwe bafite akazi, bigisha mu mashuri abanza, bakwemererwa gukorera kuri A1 bakakareka, none ubu n’aka A1 bakaba barakangiwe.
Uwitwa Ndayizigiye ati “Badufashe ababishinzwe, byibura imyanzuro igaragare, tureke gukomeza guta umwanya. N’ababuze akazi bari bafite byibuze batuvuganire tugasubiremo, kuko atari twebwe twabiteye. Iyi kaminuza imaze imyaka 8 itanga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1), nibareke kuba ari twebwe baciraho iteka.”
Muri aba harimo abari baroherejwe kujya gukora kure y’iwabo, kugira ngo babashe kujya aho gukorera baguza amafaranga yo kugura ibikoresho, none ubu bahangayikishijwe no kwibaza aho bazakura amafaranga y’ubwishyu, cyane ko aho bari basezeye ubu bamaze gusimburwa.
Ndayizigiye ati “Mbese baraducanze, twamaze no guta umutwe. None se iyo tuva mu kazi twari turimo tukajya mu kandi, tukagenda tukamara ibyumweru bitatu twigisha, barangiza ngo nimugende…!”Yungamo ati “Niba hari inzego zadufasha tukarenganurwa, natwe bumve ko turi Abanyarwanda nk’abandi, baturenganure, baduhe uburenganzira bwacu. Nk’uko bwatwemereye tukajya mu bizamini tugatsinda, tugahabwa ibigo, n’ubundi badufashe tujye mu kazi.”
Umuyobozi wa PIASS, Prof. Elysé Musemakweli, avuga ko kuva muri 2013 HEC yari yarabemereye ko umunyeshuri urangije icyiciro cya mbere cy’amasomo ashobora guhabwa A1 akajya gukora. Icyo gihe ngo nta na stage zari kuri gahunda yabo.
Icyakora ivugurura mu myigishirize ryatumye muri 2019 baziteganya ku buryo abanyeshuri bashyashya bo bagomba kuzikora.
Anavuga ko kimwe n’abanyeshuri babo bategereje igisubizo cya HEC, kuko amadosiye y’abakoze stage bamaze kuyatanga.
Ati “Twakoranye inama baratubwira bati tugiye kubanza kubisuzuma neza, tukabasubiza.”
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje, avuga ko aba banyeshuri batari bakwiye kuba bibaza niba bazemererwa kuko ikibazo bafite Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagitanzeho umurongo.
Agira ati “HEC isuzuma inyandiko z’abarangije kwiga, aba rero ntibararangiza kuko biyandikishije kwiga Bachelor’s in Education.”
Ku wa 18 Kamena 2021, Piass yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 430 barangije mu mashami anyuranye. 287 muri bo babonye impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n’uburezi.Muri 293 bahuye n’iki kibazo, abatashoboye kubona impamyabumenyi za A0 ni 147 bitewe n’uko bari batararangiza kwandika ibitabo kuri bamwe, cyangwa kuba batarashoboye gukomeza amasomo kubera ubukene ku bandi. Umuhoza avuga ko n’abazibonye urebye zitazabagumisha kuri kariya kazi bari babonye kuko umwanya bari bakozeho wari ukeneye impamyabumenyi ya A1, nyamara bo babonye A0.
Agira ati “Kugira ngo ababonye A0 babone akazi, bizasaba kuzongera gukora ibizamini ariko noneho ku mwanya ugenewe umuntu ufite A0.”

-
Ifoto y' umunsi: Perezida Kagame n'imfura ya Ange Kagame #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubu hari gukwirakwira ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n'umwuzukuru we akaba imfura ya Ange Ingabire Kagame.
Ni ifoto yabanje gushyirwa kuri Twitter, na Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.
Ange Ingabire Kagame yashyize iyi foto kuri Twitter yifuriza umubyeyi umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagabo (Fathers' Day) wizihizwa tariki 20 Kamena.
Iyi foto igaragaza Perezida Kagame afashe umwuzukuru we, bishimanye, Ange Kagame yashyizeho amagambo ayiherecyeza ashimira umubyeyi we Paul Kagame.
Yagize ati 'Umunsi mwiza w'abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w'agaciro kandi utewe ishema n'umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.'
Benshi bashyize ibiterekezo kuri iyi foto, bashimira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney watanze igitekerezo kuri iyi foto, yagize ati 'Umunsi mwiza w'abapapa, mubyeyi w'u Rwanda Paul Kagame.'
Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu na we yagize ati 'Umubyeyi w'u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n'umwuzukuru niwowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umu! Umunsi mwiza mubyeyi w'uru Rwanda!'
Ni ifoto kandi ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z'abantu bagaragaza uburyo bishimira Perezida Kagame.

Source : https://impanuro.rw/2021/06/20/ifoto-y-umunsi-perezida-kagame-nimfura-ya-ange-kagame/
-
Sobanukirwa impamvu igitoki atari indyo y’abagore gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Kigira amoko atandukanye: Imishaba (ibitoki bitekwa mu mavuta), Inyamunyo (kiribwa gitogosheje mu mazi ariko gishobora no gutekwa ifiriti), n’ikiribwa nk’imineke kirimo Kamaramasenge, Gros Michel, Poyo, Fiya n’ibindi byinshi bivamo n’imitobe ishobora gusemburwa igatunganywamo ibinyobwa bisembuye.
Ese wari uzi impamvu imineke iba irimo isukari nyamara wahekenya igitoki kibisi ntuyumvemo?
Burya biterwa n’uko habamo amidon/starch idapfa gushwanyaguzwa na za enzymes zo mu gifu bityo aho gukoreshwa nk’isukari mu mubiri igakora nka fibre. Iyo rero umuneke uhiye, ya amidon ni yo ihindukamo isukari wumva iryohereye mu muneke.
Si ibyo gusa kuko igitoki tugisangamo izindi ntungamubiri zinyuranye nka fibre, umunyungugu wa potasiyumu na vitamine B6. Habonekamo kandi Fosifore (phosphore), ubutare, Manyeziyumu (magnesium) na Zenke (zinc) ndetse na vitamine C.
Dore Akamaro k’igitoki ku buzima:
• Kugabanya ibiro
Bitewe n’uko mu gitoki dusangamo amidon igoye gushwanyaguzwa iri mu gifu, bituma kurya igitoki byafasha mu kugabanya ibiro kuko uwakiriye atinda gusonza nuko bigatuma umubiri we utwika ibinure byinshi.
• Kuringaniza isukari yo mu maraso
Kurya igitoki bituma umubiri urushaho kuzamura igipimo cya insuline bityo bikarinda kuba wagira isukari nyinshi ari byo bitera indwara ya diyabete. Kuba kandi harimo vitamine B6 bifasha mu kuringaniza isukari by’umwihariko ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 (iterwa n’isukari nyinshi mu maraso).
• Gufasha mu igogorwa
Mu gitoki kuba harimo fibure ndetse na amido igoye gushwanyaguza bituma kiba cyiza mu igogorwa no kurinda kugubwa nabi (gutumba) nyuma yo kurya. Gifasha kandi mu kurwanya indwara ziterwa na bagiteri zishobora gufata mu nzira y’igogorwa.
• Kurinda kanseri y’amara
Uko amidon itinda mu mara kubera kudapfa gushwanyagurika bituma za bagiteri zo mu mara nziza zikora umusemburo ziyifashishije nuko ukica bagiteri mbi zatera indwara zinyuranye zo mu mara harimo na kanseri ishobora gufata mu mara.
• Ikoreshwa ry’intungamubiri
Kurya ibitoki bifasha umubiri gukoresha no gukamura izindi ntungamubiri ziturutse mu bindi wariye. By’umwihariko bifasha umubiri gukoresha kalisiyumu n’indi myunyungugu.
• Kugabanya cholesterol mbi
Za fibres zirimo hamwe na amidon nibyo bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu maraso. Niyo mpamvu abantu bafite cholesterol iri hejuru bagirwa inama yo kurya igitoki kenshi kuko bizatuma igabanuka.

• Gukora neza k’umutima, ku muvuduko mwiza
Kuba kirwanya cholesterol mbi kandi birinda kuba imitsi yakwifunga bityo bikarinda umutima kuba watera nabi, bikanarinda indwara y’umuvuduko udasanzwe w’amaraso ukunze guturuka ku kwifunga kw’imitsi y’amaraso. Ibi kandi kibifashwamo no kuba gikungahaye kuri potasiyumu
• Igipimo cy’amaraso kiringaniye
Ibitoki bikize kuri vitamine B6 bikaba ari byo bituma biba ifunguro ryiza mu gutuma ugira insoro zitukura nyinshi bityo ukagira amaraso ahagije mu mubiri wawe.
• Imikorere myiza y’umubiri
Igitoki gifasha umubiri gukoresha ibinure ubitse bigahindukamo ingufu umubiri ukoresha. Kandi kuba harimo vitamin B6 bituma anzime (enzymes) zikora neza akazi kazo ko gushwanyaguza ibyo wariye bityo umubiri wose ugakora neza
• Gufasha impyiko
Igitoki gifasha mu kuringaniza amazi n’imyunyu mu mubiri bityo bigafasha impyiko kuko akazi kazo ka mbere ari ukuyungurura amaraso no kuringaniza amazi umubiri ukeneye. Kurya igitoki, bifasha mu kurinda indwara zinyuranye zishobora gufata impyiko harimo na kanseri y’impyiko.
• Imikorere y’ubwonko
Kuba igitoki gituma umubiri udatakaza amazi bituma kiba cyiza mu mikorere y’ubwonko. Dore ko bugizwe n’amazi ku gipimo cyo hejuru kandi kugabanyuka kwayo bikaba bibangamira imikorere myiza yabwo.
• Kurwanya impiswi
Ubwacyo cyifitiye anzime zifasha mu kurwanya impiswi kimwe n’izindi ndwara ziterwa n’ibyo kurya byanduye. Kubirya mu gihe urwaye impiswi bigufasha kuyikira vuba, gusa ntibisimbura imiti mu wahabwa na muganga.
• Kwiheba no kwigunga
Ibitoki birimo tiriputofane (tryptophan) ikaba poroteyine ihindurwamo serotonine, uyu ukaba umusemburo w’ibyishimo. Serotonine ifasha kuruhuka no kumva muri wowe utuje. Hano unabishoboye igitoki wagihekenya kuko niho ya tryptophan iba ari nyinshi kurenza mu gitetse na salade y’igitoki burya ibaho, ikaba nayo ifite akamaro.
• Kugira Uruhu rwiza
Aho kugura ibyo kwisiga bihenze gerageza guhekenya igitoki. Iyo ari kibisi kiba kirimo vitamine A, ikaba ingenzi mu gutuma ugira uruhu rucyeye kandi runoze.
• Kugira amagufwa akomeye
Igitoki kibamo kandi potasiyumu ikaba izwiho gufasha amagufa gukura neza no gukomera by’umwihariko ku bana bakiri bato no ku bageze mu zabukuru.
Ni gute kiribwa?
Ubishoboye wagihekenya ariko ubusanzwe igitoki kiribwa gitetse.
Ushobora kugiteka amaganda cyangwa impogora (kidatonoye), ukagitonora gihiye.
Ubundi buryo ni ukucyotsa, nabwo bikaba bikorwa kidatonoye ukagitonora kimaze gushya.
Ushobora kugiteka cyonyine cyamara gushya ukagikoramo umunyigi, nk’uko warika umutsima (usonga ubugari).
Kugiteka bisanzwe mu mazi ibyo twakwita gutogosa, noneho ukavangamo ibirungo ushaka byose ndetse washaka ukanakaranga.
Ushobora kandi kugiteka ifiriti, gusa twibutse ko ifiriti kubera ubushyuhe bw’amavuta ishobora kwangiza zimwe mu ntungamubiri by’umwihariko vitamine C.

-
Rulindo: Abageni n’ababaherekeje bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Abo bageni, ngo barimo biyakirira mu nzu mberabyombi (salle) y’ahahoze hakorera Kaminuza ya Kibungo, Ishami rya Rulindo, nyuma yo kuva gusezeranira kuri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Bushoki.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo, ikimara guhabwa amakuru y’ibyo birori by’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe z’uwo munsi, yihutiye kuhagera, abari muri ibyo birori babonye Polisi banyura mu miryango y’aho biyakiriraga baratoroka, ibasha gufata abantu batandatu barimo n’abageni.
Amabwiriza yo kwirinda Covid-19, avuga ko abitabira ibirori by’ubukwe, bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko igikorwa nyirizina kiba.
Nanone kandi, ayo mabwiriza anavuga ko abitegura gukora ubukwe, baba baripimishije Covid-19, kandi barandikiye Umurenge ibaruwa imenyekanisha ibirori mbere y’iminsi itanu.
Kuri aba bageni ngo nta na kimwe bubahirije nk’uko CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage(Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye Kigali Today.
Ati: “Bariya bageni n’abari babaherekeje, biyakiriye mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko batigeze bipimisha Covid-19 nk’uko amabwiriza abigena. N’ibaruwa bandikiye Umurenge bawumenyesha iby’ubwo bukwe, bayanditse tariki 17 Kamena 2021, babukora tariki 19 Kamena 2021. Urumva ko ya minsi itanu batigeze bayubahiriza. Ibi rero ni ikosa rikomeye, kandi tutakwihanganira muri iki gihe Covid-19 ihangayikishije u Rwanda n’isi yose”.
Abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi sitasiyo ya Bushoki, aho bagomba kurekurwa babanje kwipimisha Covid-19 no kwishyura amande angana n’ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda ku bageni. Abari babaherekeje na bo bazarekurwa babanje kwipimisha Covid-19 banacibwe amande y’ibihumbi 10 buri muntu.
CIP Ndayisenga yatangaje ko abatorotse, bagikomeje gushakishwa kugira ngo na bo bapimwe Covid-19. Ati: “Ugereranyije abari muri iyo salle barengaga 30. Urutonde rw’abatorotse twamaze kurwegeranya, turi kubashakisha kugira ngo na bo bapimwe Covid-19”.
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kudakorera ku jisho kuko n’ubundi Covid-19 na yo idakorera ku jisho. Uko bayiha urwaho bakorera ijisho, ngo ni na ko irushaho gukwirakwira hirya no hino.
CIP Ndayisenga ati: “Kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikomeje gutanga icyuho cyo kuyandura no kwanduza abandi. Bityo Polisi ikaba yibutsa abantu ko ubusabane n’ibirori bikorwa mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, birimo n’ibibera mu ngo bitemewe”.
Yongera ati: “Abifuza gukora ubukwe no gucyuza ibirori, hari ibyo amabwiriza n’amategeko abemerera kandi birasobanutse. Kandi kubyubahiriza biroroshye. Icyo tubibutsa ni ukujya babanza kwitonda, bakayareba neza, kugira ngo bamenye uko bayashyira mu bikorwa nta na kimwe bahutaje, mu kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe bafashwe batayubahirije”.
Uburyo bwonyine bwizewe mu kwirinda no kurinda abandi Covid-19, ni ukwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi, guhana intera. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru itangaza ko mu bugenzuzi ikora umunsi ku wundi, ikomeje gutahura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, bari mu tubari, basenga n’ahandi hahurira abantu benshi kandi barimo n’ababa batubahirije amabwiriza.
Ibi ibiheraho isaba abaturage cyane cyane muri iki gihe Covid-19 ikomeje kwiyongera, kwirinda ibikorwa bibahuza mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, mu rwego rwo gukumira intandaro yo kwandura Covid-19.

-
IFOTO : Perezida Kagame n’umwuzukuru #rwanda #RwOT
Ni ifoto yabanje gushyirwa kuri Twitter, na Ange Ingabire Kagame akaba ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.
Ange Ingabire Kagame yashyize iyi foto kuri Twitter yifuriza umubyeyi umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagabo (Fathers’ Day) wizihizwa tariki 20 Kamena.
Iyi foto igaragaza Perezida Kagame afashe umwuzukuru we, bishimanye, Ange Kagame yashyizeho amagambo ayiherecyeza ashimira umubyeyi we Paul Kagame.
Yagize ati 'Umunsi mwiza w’abapapa ku mugabo wa mbere nakunze kuva cyera. Warakoze kuba umubyeyi w’agaciro kandi utewe ishema n’umukobwa we. Ikindi kandi uri Sogokuru mwiza. Turagukunda.'
Benshi bashyize ibiterekezo kuri iyi foto, bashimira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney watanze igitekerezo kuri iyi foto, yagize ati 'Umunsi mwiza w’abapapa, mubyeyi w’u Rwanda Paul Kagame.'
Uwitwa Rwamucyo Nsengimana Jean de Dieu na we yagize ati 'Umubyeyi w’u Rwanda na Benerwo. Ishyuke n’umwuzukuru niwowe watumye abagabo bitwa abagabo ko batekanye Umu ! Umunsi mwiza mubyeyi w’uru Rwanda !'
Ni ifoto kandi ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga nyinshi z’abantu bagaragaza uburyo bishimira Perezida Kagame.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/IFOTO-Perezida-Kagame-n-umwuzukuru
-
Rulindo : Abageni bafashwe barenze ku mabwiriza bajyanwa kuri Polisi barekurwa bajya mu rwabo #rwanda #RwOT
Aba bageni ari bo Uwihanganye Justin w’imyaka 29 na Umwizerwa Marie Claire w’imyaka 25 bo mu Mudugudu wa Rulindo Akagari Gasiza, Umurenge Bushoki mu karere ka Rulindo, bafatanywe n’abandi bantu bane ubwo bariho biyakirira mu nzu mberabyombi y’iaahahoze ari Kaminuza ya Kibungo, ishami rya Rulindo.
Amabwiriza yo kwirinda COVID-19 avuga ko abitabiriye ubukwe bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 iminsi itatu mbere y’uko buba, ariko abakoze ubu bukwe n’ababutashye bakaba batarigeze bipimisha Covid-19.
Amabwiriza anateganya kandi ko abafite ubukwe bagomba kwandika ibaruwa mbere y’iminsi itanu, bakandikira umurenge bagaragaza ko bafite ubukwe ariko aba bo banditse ibaruwa itariki 17 Kamena 2021 bakora ubukwe tariki 19.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza aba yatanzwe no kwirinda gukorera ku jisho kuko Covid-19 yo idakorera ku jisho.
Yagize ati ” Polisi irasaba abaturage gukomeza kwirinda Covid-19 bubahiriza amabwiriza birinda gukorera ijisho kuko Covid-19 yo idakorera ijisho. Kutubahiriza amabwiriza biratanga icyuho cyo kuyandura no kwanduza abandi, bityo Polisi ikaba yibutsa ko ubusabane n’ibirori bibera mu ngo bibujijwe.'
'Abifuza gukora ubukwe hari ibyo amabwiriza abemerera, baributswa ko bakwiye kubanza kureba neza ibyo basabwa bakabyubahiriza.Tuributsa kandi ko kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi ndetse no guhana intera arizo ntwaro dufite zizewe mu kwirinda no kurinda abandi kwandura Covid-19.'
Abafashwe uko ari batandatu harimo n’abageni bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki baza kurekurwa bamaze kwipimisha Covid-19 no kwishyura amande angana n’ibihumbi 100 Frw ku bageni ndetse na 10000 Frw ku bari babaherekeje.
Abari bari muri ubwo bukwe bose ngo barakomeza gushakishwa nabo kugira ngo bapimwe Covid-19.
Kuva tariki 14 kugeza kuri 19 Kamena mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kuboneka abantu 459 banduye Covid-19. Muri bo 69 babonetse mu Karere ka Rulindo.

- Barekuwe bahita bajya mu rwabo
-
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare bagaragarije Minisitiri ikibazo cya mudasobwa na Internet bidahagije #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare akagirana ibiganiro n’abahagarariye abanyeshuri ndetse n’abarezi kugira ngo amenye ibibazo bihari.
-
- Baganiriye na Minisitiri w’Uburezi uburyo bwo gukemura ibibazo byugarije iyi Kaminuza
Uwamahoro Dorcas, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’Ubumenyi bw’Isi, Ubukungu n’Uburezi avuga ko ubuke bwa mudasobwa butuma batsindwa amasomo kuko amasomo menshi bayiga mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati “Kuva twaza mu mwaka wa mbere, nta mudasobwa twigeze tubona kandi amasomo menshi tuyiga mu buryo bwa E-learning bidusaba gukoresha mudasobwa cyane, bituma dutsindwa amwe mu masomo.”
Ikindi ni uko ngo no kubona internet ari ikibazo kuko itari mu mashuri yose y’iyi kaminuza.
Dukeshimana Patient, umunyeshuri mu mwaka wa gatatu mu buvuzi bw’amatungo, avuga ko mudasobwa z’ishuri ari nkeya ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri baba bazikeneye.
Ikindi ngo ni ikibazo cy’ibyumba by’amashuri ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri.
Agira ati “Ibyumba by’amashuri ni bikeya, umubare munini w’abanyeshuri uhari ntuhura n’ibyumba bihari ku buryo abanyeshuri biga mu byiciro bibiri, bamwe igitondo abandi ikigoroba.”
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko bizejwe n’ubuyobozi bwa Kaminuza ko isoko ryo kugeza Internet mu mashuri atayifite ryatanzwe bityo mu minsi ya vuba kiba cyakemutse.
Naho ku kibazo cya mudasobwa ngo Minisiteri irimo kuvugana na BRD ku buryo ikibazo cyakemuka vuba.
Ku bijyanye n’inyubako, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko na cyo barimo kuvugana na Kaminuza uburyo cyakemuka.
Ati “Bavuzemo inzu y’ibitabo ikeneye kongerwa buriya si na yo gusa kuko n’ibitabo bijyanye n’amasomo atangirwa hano na byo birakenewe, ahanini ku banyeshuri biga uburezi baza hano benshi, hari igikoni, byose bigomba gushyirwa muri gahunda ya Kaminuza y’u Rwanda nk’ibyihutirwa.”
Akomeza agira ati “Ikibazo cya Internet kigomba kwihutishwa kigakemurwa kuko niba tuvuga kwiga dukoresheje ikoranabuhanga, iyo internet na mudasobwa bidahari n’ubundi ntacyo twaba turi gukora.”

-
-
Abanyarwanda begukanye imidali ibiri ya Zahabu muri Kigali Peace Marathon #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rizwi nka “Kigali International Peace Marathon”, aho abanyarwanda babonye imidali mu gice cya Marathon (Half Marathon).
-
- Kubera icyorezo cya COVID-19 umubare w’abitabiriye wari muto ugereranyije n’ibihe byashize
Mu bagabo basiganwe igice cya Marathon kireshya n’ibilometero 21, Nimubona Yves mu ikipe ya APR Athletics Club ni we wegukanye umwanya wa mbere, aho yakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 38.
-
- Nimubona Yves yegukanye umudali wa zahabu
Abanya-Kenya bakunda kwiharira ibihembo muri iri rushanwa, nib o bakurikiye Nimubona Yves, aho ku mwanya wa kabiri haje Kimining Shadrack Korir naho ku mwanya wa gatatu haza mugenzi we Joel Mwangi Maina.
Muhitira Félicien wahabwaga amahirwe nawe yo kuba yakwegukana iri siganwa, yaje ku mwanya wa kane. Umunyarwanda Kajuga Robert we yaje ku mwanya wa gatandatu, Mutabazi Emmanuel aba uwa karindwi, Sebahire Eric aba uwa munani, naho Nsabimana Jean Claude za ku mwanya wa 10.
Mu cyiciro cy’abagore nabo basiganwe igice cya Marathon, Yankurije Marthe ukinira APR AC, ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 15 n’amasegonda arindwi.
-
- Yankurije Marthe wabaye uwa mbere mu bagore
Ku mwanya wa kabiri haje Musabyeyezu Adeline wakoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 28, ku mwanya wa gatatu haza umunya-Kenya Edna Jorono Kimitei.

-
- Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yatangije isiganwa ndetse aranaryitabira

Muri Marathon yuzuye (Full Marathon) ya Kilometero 42, ku mwanya wa mbere mu bagabo haje umunya-Ethiopia Kindie Dersehwakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 29.
Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Eritrea Berhane Hidru wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 31, naho ku mwanya wa gatatu haza umunya-Ethiopia Meseret Dekebo wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 33.

-





