Blog

  • Yamufashije korora inkoko yamuhinduriye ubuzi… – #rwanda #RwOT


    Ujeku yashimiye umubyeyi we amugurira imodoka ya Miliyoni 15 Frw

    Kuri iki cyumweru byabaye ibyishimo mu muryango w'umuhanzi Marchal Ujeku ubwo yahaga nyina imodoka yamuguriye ya miliyoni 15 Frw. Iyi modoka iri mu bwoko bwa TOYOTA, RAVA4 VANGUARD. Ibirori byo gushyikiriza iyi modoka ICYIMPAYE Costasie umubyeyi wa Marchal Ujeku byabereye mu karere Rusizi mu murenge wa Gihundwe ho mukagari ka Gihundwe mu mudugudu wa Burunga. Nk’uko bigaragara mu mafoto uyu mubyeyi yarishimye bidasanzwe ashimishwa n'impano umuhungu we yamugeneye.

    Mu kiganiro kihariye Marchal Ujeku yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko kuva akiri muto yari yarihaye intego yo kuzagurira nyina imodoka. Iki gitekerezo ahanini ngo yakigize ubwo nyina yamufashaga korora inkoko yahawe na nyirakuru kuko yari akiri muto ndetse ngo iyi nkoko yaje kororoka ndetse inamuhindurira ubuzima.

    Mu kubisobanura yagize ati 'Yamfashije kurora itungo (Inkoko) nari narahawe na Nyogokuru, rirororoka ndetse ni ryo ringejeje aho ndi ubu kuko ryangiriye akamaro gakomeye mu buryo umuntu wese atapfa kwiyumvisha, nzagira umwanya wo gusobanura ndetse no kuremera abatishoboye biciye muri ubwo buryo'. Iyi nkoko ngo yarororotse imuviramo indi mishinga myinshi kuva akiri muto ku buryo kugeza ubu imishinga yayikomotseho ariyo yamugize uwo ariwe uyu munsi.

    Ngiyi imodoka yamuhaye

    Si ibyo byonyine ashimira nyina byatumye amugurira imodoka! Mu bindi yagarutseho harimo uko nyina yarwanye ishyaka kugira ngo uyu muhungu we yige maze bizamufashe kugera ku inzozi ze. Mu muziki naho ngo yamubaye hafi aramushyigikira nk’uko akomeza abisobanura ati:

    'Ntangira kugaragaza impano yo kuririmba abantu benshi bambwiraga ko ari byiza ariko ntacyo bizamarira nk’uko nta n’uwo bazi mu Rwanda byazamuye ku buryo bugaragara ahubwo byose ari ukwishora mu businzi no mu zindi ngeso mbi'.

    Yakomeje ashimangira ko nyina atigeze amuca intege mu muziki nk’uko abandi babivugaga ahubwo we akaba yarakomeje kumuba hafi. Uyu mushinga wo kugurira imodoka umubyeyi we ngo watumye agira icyuho mu muziki mu rwego rwo gukusanya ubushobozi kugira ngo yese umuhigo yari yarihaye kuva akiri muto. Yabwiye InyaRwanda.com ko kuva umuhigo we yawesheje abanyarwanda bakwiye kumwitega vuba mu njyana ye ya 'Nkombo style'.

    Yagize ati 'Mu gihe cyose uyu muhigo nari ntarawuhigura nari narabaye mpagaritse muzika no kuvugwa mu itangazamakuru nkaba nahishurira abakunzi banjye n'abafana banjye muri rusange ko igihe ari iki bakongera bakishima'. Yashimiye byimazeyo abafana be bamushyigikiye akabasha kugera kuri byinshi birimo MARCHAL UJEKU Foundation, MARCHAL CONSTRUCTION GROUP, CULTURE EMPIRE, BEI CHINI Market n'ibindi bikorwa by'iterambere.


    Nyina wa Ujeko ubwo yari atwaye imodoka yahawe n’umuhungu we

    Byabaye ibirori bikomeye

    REBA HANO INDIRIMBO YE NTAKAZIMBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106805/yamufashije-korora-inkoko-yamuhinduriye-ubuzima-none-amwituye-imodoka-marchal-ujeku-yaguri-106805.html

  • Sugira Ernest yibasiwe nyuma y’ifoto yashyize hanze igatera urujijo benshi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ifoto yashyize hanze ari kumwe n’abakinnyi ba APR FC, Sugira Ernest usanzwe ari rutahizamu wa Rayon Sports yibasiwe n’abakunzi b’iyi kipe bitewe n’amagambo yayiherekeje.

    Abinyuijije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sugira Ernest wavuye muri APR FC, yashyizeho amafoto yatumye benshi mu bamukurikira bamutuka.

    Yabanje ashyiraho ifoto yambaye imyenda y’umukara iherekezwa n’amagambo y’icyongereza agira ati “black is my happy color”, umuntu ageregeje gushyira mu kinyarwanda yagize ati “umukara niryo bara rinshimisha.” Gusa iyi foto ntiyatinze ku rukuta rwe rwa Instagram yaise ayisiba.

    Iyi foto ikaba yarakurikiwe n’indi yashyize kuri Instagram na Twitter ari kumwe na Ange Mutsinzi, Manzi Thierry ba APR FC bahanganiye umupira, iherekezwa n’amagambo agira ati “3 Lions” cyangwa se “Intare 3”.

    Ibi ntibyakiriwe neza n’abafana ba Rayon Sports kuko bavuga ko yagarageje ko agifite ku mutima ikipe ya APR FC kuko ari yo itazirwa Intare cyane ko no mu kirango cyayo harimo Intare.

    Ibitekerezo byatanzwe ku ifoto yashyize kuri Twitter, akaba yibasiwe cyane aho benshi bamusabaga gusubira aho yavuye akabavira mu ikipe.

    Uwitwa Tuyizere Florentin yagize ati “Ngo 3 lions? Gute se lion muri Rayon Koko!!! Uzasubire mu ikipe yawe pe ibi ndumva ari ugusuzugura ikipe yacu Gikundiro!!! Ndumiwe koko.”

    Kotana we ati “Ariko
    @sugira_ernest reka nkubaze uribuka icyagukuye muri @aprfcofficial3 gira ugende kuko nubundi ntacyo warumaze muri @rayon_sports yacu kuko ugira ururimi rubi kandi bigaragaza ko utazi ikiguhatse. #GOAUTSUGIRA LEAVE IN OUR TEAM”

    Byiringiro Moise ati” Ni ukukubona uburebure kabisa tuvuge ko n’ibitego byose uhusha ubihusha k’ubushake wa mugani umuntu muzima utarateguwe ahushibitego 3 asigaranye n’umuzamu wenyine gusa mwiyisi ugiye kwangwa musore n’ushaka ube usezera football”

    Harris Kamala w’i Kigali ati” Mbese uri iya 3 yo Ku mutima, sinjye uzabona udushyiriye Jersey hasi ugasubira iyo wavuye, rwose icyampa bakazaguheraho mu bagomba gukuburwa.”

    Uyu rutahizamu amaze umwaka n’igice ari intizanyo ya APR FC muri Rayon Sports aho bwa mbere yagiyeyo ari mu mpera za 2019 atijwe amezi 6, arangiye bamutiza umwaka yari anasigaranye ku masezerano ye.

    3 LIONS 🦁 pic.twitter.com/XpPXg4qmy0

    — SUGIRA Ernest🇷🇼 (@sugira_ernest) June 20, 2021

    Iyi yahise ayisiba ku mbuga nkoranyambaa ze

    Ifoto yatumye bamutuka bitewe n’amagambo yayiherekeje

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-yibasiwe-nyuma-y-ifoto-yashyize-hanze-igatera-urujijo-benshi

  • Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara ndetse n'uturere zirabujijwe, Samoya yagarutse #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 21 Kamena 2021 ikayoborwa na Perezida Kagame Paul, yafashe umwanzuro wo guhagarika ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi Ntara, ndetse no hagati y'uturere n'utundi kubera ubwiyongere bukabije bw'icyorezo cya Covid-19.  Isaha ya saa moya nayo yagarutse.

    Soma hano imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri idasanzwe:

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ingendo-hagati-yumujyi-wa-kigali-nintara-ndetse-nuturere-zirabujijwe-samoya-yagarutse/

  • Ange Kagame yasangije ababyeyi uburyo bwo guk… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, Ange Kagame abinyujije mu bukangurambaga bw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bwiswe 'Parenting Month' muri uku kwezi kwahariwe uburere bw'umwana, yasangije ababyeyi uburyo bwo gukuza ubwonko bw'abana babo binyuze mu gukina.

    Mu mashusho y'iminota 04 n'amasegonda 57', Ange Kagame asubiza ibibazo benshi bibaza ku mikurire y'umwana n'uko umubyeyi yayigiramo uruhare.

    Aya mashusho agaragaramo abana, ababyeyi, Ange Kagame ateruye imfura ye ari kumwe n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, Madamu Jeannette Kagame n'andi.

    Aya mashusho ari kuri shene ya Youtube ya UNICEF. Ange Kagame avuga mu rurimi rw'Icyongereza ubutumwa bugasobanurwa mu Kinyarwanda ibizwi nka 'Subtitles.'

    Ange Kagame avuga ko ubwonko bw’umwana bukura bwihuta mu minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bwe ku muvuduko w’imikurire udashobora kongera kwisubiramo.

    Avuga ko ubusabane nyabwo wagirana n’umwana wawe ari ugukina nawe. Kandi ko ari inshingano z’ababyeyi bombi gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza.

    1.Kuki imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi ku mikurire y’ubwonko bwe?

    Ange Kagame avuga ko ‘imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana’ ari ingirakamaro ku mikurire y’ubwonko bwe, ‘kubera ko ibyo ahura na byo’ n’imibanire ye n’abandi bantu b’ingenzi kuri we ‘ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe’.

    Yavuze ko “Uyu musingi mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwose, ari mu myigire, imigenzereze, imiterere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe’.

    2.Ni ibihe bintu by’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza?

    Ange Kagame avuga ko abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire, ariko muri kamere y’umwana gukina ni cyo gikorwa k’ibanze.

    Avuga ko ‘niba umwana atabonye indyo yuzuye, cyangwa akaba adafite ubuzima bwiza, bizamugora gukina’. Yavuze ko umwana atangira gukina akivuka. Aho mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyiyumviro.

    Ange avuga ko ‘gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n’abandi. Nyuma, impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo.

    Yavuze ko ‘icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n’umwana nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo “Kwiganana”.

    2.”Kwiganana” bisobanuye iki?

    Ange Kagame avuga ko “Kwiganana” ari nk’umukino. Akamaro k’ubu busabane bwo “kwiganana” nuko ubusabane bubera mu mpande zombi.

    Ati “Umwara aragusekera, agakora ikimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa se undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwana yatangiye akora.”

    Yatanze urugero avuga ko niba umwana avugije urusaku; umubyeyi nawe aramwigana.

    Umwana yatunga agatoki ku kintu; umubyeyi nawe akareba aho umwana amweretse ndetse nawe agatungayo urutoki. Ati “Aha niho bishingira ko mwese mujya muri icyo gikorwa icyarimwe.”

    Yavuze ko “kwiganana” atari ibintu bihita byikora ‘iyo ukibigerageza bwa mbere’. Ariko uko ugenda ubikora, birushaho kuborohera no kubaryohera mwembi ari ‘umwana ari n’umubyeyi’.

    4.Ese uku “Kwiganana” guhuriye he no gukina hagati y’umwana n’umubyeyi?

    Ange yavuze ko ‘kuri buri mwana’ ari byiza ko ibintu byose by’ingenzi abyiga binyuze mu mikino. Ko gukina ari ukuvumbura, gukina ni ukugerageza ibintu, mu kugerageza ikintu kimwe ubona n’ikindi gishoboka.

    Yavuze ko ku myaka ibiri ya mbere y’ubuzima, umwana yiga mu buryo bubiri bw’ibanze, kandi ubwo buryo bwombi nubwo bwose ari ngombwa, ‘buratandukanye’.

    Ati “Ubwa mbere ni ugukina n’abantu bakuru. Abana bakenera kurebera ku byo abantu bakuru bakora. Umuntu mukuru ugendagenda, uririmba, useka cyangwa ubabwira inkuru.”

    “Uburyo bwa kabiri nabwo bw’ingenzi kandi, bubaho igihe umwana akinisha ibintu binyuranye ndetse akina n’abana bo mu kigero cye.

    5.Ni iyihe nama waha ababyeyi ngo bashyire mu bikorwa ubu buryo bwo kwiganana nk’umukino?

    Ange avuga ko gukina bishobora gukorwa igihe wonsa cyangwa ugaburira umwana wawe, igihe uhindurira umwana wawe imyenda, cyangwa se igihe wuhagira umwana wawe.”

    Avuga ko ibi byose ‘ni ibikorwa by’ubusabane no kwiga hagati y’abana n’abantu bakuru’.

    Ange Kagame yavuze ko ababyeyi bakwiye kwiyumvisha ko iyo usekeye umwana akagusubiza udakwiye kugarukira aho ahubwo ‘ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka imikoranire hagati y’ingirangingo zigize ubwonko bw’umwana’.

    5.Ni iyihe mikino ababyeyi bashobora gukina n’abana babo kugira ngo bafashe ubwonko bwabo gukura neza?

    Ange Kagame yavuze ku ruhinja ruto ikitabwaho ‘n’ubusabane nawe-kureba no gukoresha amajwi’, harimo no kureba umwana mu maso, guhuza urugwiro, no kwita ku marangamutima y’umwana.

    Avuga ko ari ingenzi kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugabo n’umugore, bakina n’umwana wabo.

    Ati “Uko ufata umwanya ugasubiramo ubwo busabane buri munsi, uba utegura umwana wawe, umwubakira umusingi w’ubuzima bwo kwiga no gukemura ibibazo.’ 

    Ange Kagame ateruye imfura ye n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma

    KANDA HANO: ANGE KAGAME YASANGIJE ABABYEYI UKO BAKUZAUBWONKO BW'ABANA BIFASHISHIJE IMIKINO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106807/ange-kagame-yasangije-ababyeyi-uburyo-bwo-gukuza-ubwonko-bwumwana-bifashishije-imikino-106807.html

  • BREAKING : Hashyizweho guma mu Karere/Mujyi, kugera mu rugo ni saa moya,… #rwanda #RwOT

    Inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame kandi yafatiwemo ibyemezo bihagarika bimwe mu bikorwa byari bimaze iminsi bikora nk’imihango y’ubukwe yaba iyo gusezerana mu nsengero no gusaba no gukwa.

    Aya mabwiriza mashya kandi agena ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’umugoroba (19:00′) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00′).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/BREAKING-Hashyizweho-guma-mu-Karere-Mujyi-kugera-mu-rugo-ni-saa-moya

  • Ndayisaba Fabrice Foundation yatangije icyumweru cyo kwibuka abana b’ibondo mu mashuri(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere, Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) yatangije icyumweru cyo kwibuka abana n’ibibondo mu mashuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ni ku nshuro ya 10 Ndayisaba Fabrice Foundation itegura igikorwa cyo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kicukiro, kuri iyi nshuro iki gikorwa cyatangirijwe mu kigo cy’amashuri y’incuke cya Fondasiyo Ndayisaba Fabrice(Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice).

    Kuri uyu wa Mbere, abana bahawe ubutumwa ku nsanganyamatsiko igira iti 'Kwibuka n’imikino'. Ni mu buryo bwo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, binyuze mu mikino bakundaga gukina, harimo nko kwiruka, gukina agati, umupira w’amagaru, imikino y’amaboko, agatambaro k’umwana kari he, n’indi.

    Muri iki cyumweru cyo kwibuka, buri gitondo mbere yo gutangira amasomo, abana bazajya bahabwa ubutumwa bujyanye no kwibuka aho buzajya bumara umuniota 1, ni mu gihe cy’akaruhuko(break) abana bazajya bakina imikino itandukanye ariko bahabwa ubutumwa bwo kuzirikana bagenzi babo.

    Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice yavuze ko bateguye iki gikorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Ati 'Twabiteguye bigendanye n’uko turi mu bihe bitoroshye byo kwirinda Covid-19. Abana rero barakina imikino idatuma begerana ari benshi, mu rwego rwo kwirinda kunyuranya n’amabwiriza'.

    Iki cyumweru cyo kwibuka kikaba kizasozwa tariki ya 25 Kamena 2021 gisorezwe mu kigo cy’amashuri Ecole Primaire Saint Joseph.

    Imibare itangazwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ivuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hapfuye abagera kuri 1,074,056, muri bo abarenga ibihumbi 230 bakaba bari abana bari munsi y’imyaka icyenda.

    Iki gikorwa cyatangiriye muri Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice

    Abana bakinnye imikino inyuranye mu rwego rwo kwibuka abana bagenzi babo binyuze mu mikino bakundaga

    Mu mashuri anyuranye y’akarere ka Kicukiro yatangiye icyumweru cyo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994

    Ndayisaba Fabrice umuyobozi wa NFF, amaze imyaka 10 ategura iki gikorwa cyo kwibuka abana mu mashuri

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/ndayisaba-fabrice-foundation-yatangije-icyumweru-cyo-kwibuka-abana-b-ibondo-mu-mashuri-amafoto

  • Bidasubirwaho Patient Bizimana agiye kurongora! Reba umukobwa bagiye kurushinga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ejo ku Cyumweru Tariki ya 20 Kamena 2021 Patient Bizimana na Karamira Uwera Gentille bitegura kurwubaka nk'umugabo n'umugore berekanywe mu rusengero.

    Ejo ku Cyumweru ni bwo aba bombi berekanwe bwa mbere mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

    Intambwe yo kwerekanwa kw'abasore n'inkumi bitegura kurushinga iri mu z'ibanze zibanziriza umuhango wo gusezeranira imbere y'itorero. Kiba kigamije no gushimangira ko abagiye kurushinga ari indakemwa mu mico n'imyifatire kandi abanyetorero babitangamo ubuhamya.

    Mu materaniro yo ku Cyumweru ni bwo Patient Bizimana na Uwera Gentille bamaze igihe bari mu rukundo berekanwe imbere y'abakirisitu ba ERC Masoro.

    Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

    Ni ikimenyetso gisa n'icyerekanaga ko bishimiye kubona umukunzi w'uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki uhimbaza Imana w'u Rwanda.

    Nubwo nta tariki iratangazwa y'igihe Patient Bizimana azarongorera, kuba ari mu rutonde rw'abaranzwe ni icyerekana ko uyu mwaka uzasiga atakiri mu busiribateri.

    Source : https://yegob.rw/bidasubirwaho-patient-bizimana-agiye-kurongora-reba-umukobwa-bagiye-kurushinga/

  • Ikiganiro Sherrie Silver yagiranye n’Imana! Umutima we wuzuye ishavu n’agahinda #rwanda #RwOT

    Ubwo abandi bibukaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abagabo babashimira ibyo babakoreye, umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Sherrie Silver we yawufashe asuka agahinda hasi afite bitewe n’uko mu mezi abiri ashize yabuze uwo yafataga nka se, ariko ngo Imana yaramuhumurije.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena, wari umunsi mpuzamahanga wo kwizihiza ababyeyi b’abagabo, hari abagize amahirwe yo kuba bakibafite bashoboye kubabwira amagambo meza yo kubashimira no kubibutsa ko ari ab’ingenzi.

    Sherrie Silver yawifashishije avuga ahahinda afite n’umubabaro byo kuba se wa nyina yaritabye Imana mu mezi 2 ashize, ni mu mashusho yanyujije kuri Isntagram, aho avuga ko ari wo munsi mubi yagize kuva yavuka.

    Ati ' Ni wo munsi mubi cyane nagize mu buzima bwanjye. Iyaba umubabaro wica, sinari kuba nkiriho. Nirutse urugo rwose mu mvura nambaye ibirenge.'

    Sherrie Silver avuga ko yakomerewe no kureba n’amaso ye uyu mugabo yafataga nk’inshuti ye y’akadasohoka ariko yamuvugisha ntamusubize kuko yari yashizemo umwuka.

    Ati ' Ndabyibuka muvugisha ariko we ntansubize, ntibyigeze bimbaho mbere. Nkamubaza kuki uri kunyihorera ntunsubize? Ugira agahinda kuko uba wumva yanze kukuvugisha ariko ni Imana iba yafashe icyemezo ko igihe cye cyarangiye.'

    Muri aka gahinda kose, Sherrie Silver ahamya ko yavuganye n’Imana ikamukomeza imufasha kwakira ibyamubayeho.

    Ati ' Ibi ntabwo biri kuri wowe cyangwa umuryango wawe ahubwo natwaye umuhungu wanjye kandi Imana ifite uburenganzira bwo kubikora. Imana yarambwiye ngo icyo nkoze cyose ngikorana urukundo kandi inzira zanjye zirenze uko mutekereza.”

    Yababije Imana ati' Kuki watwara umuntu abandi bakunda? Aho niho Imana yavuze ko umugabo wa mama ari mu ijuru. Yabayeho mu buzima bw’ukuri reka mutware atarahura n’ibigeragezo, Imana yakwemera kugutwara ukiri muto kugira ngo ubane nayo mu ijuru.”

    Sherrie Silver ntabwo yagize amahirwe yo kumenya se kuko yapfuye nyina akimutwite, iki gikomere hakaba hiyongereyeho icyo kuba uwo yafatanga nk’umubyeyi we babanaga mu Bwongereza aho we na nyina batuye.

    Sherrie Silver amaze iminsi mu gahinda gakomeye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ikiganiro-sherrie-silver-yagiranye-n-imana-umutima-we-wuzuye-ishavu-n-agahinda

  • Ibibazo muri Mukura bikomeje kuvuza ubuhuha!! Abakinnyi 2 barahemwa ariko ntibahamagawe mu mwiherero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko abakinnyi b'ikipe ya Mukura Victory et Loisirs, Iragire Saïdi na Lucky Emmanuel bahagaritswe, kuri ubu baribaza ikigomba gukurikiraho nyuma y'ihagarikwa ryabo.

    Nyuma y'ukwezi kumwe bamwe mu bakinnyi ba Mukura VS bahagaritswe, bakandikirwa amabaruwa avuga ko imyitwarire yabo ikemangwa;muri batanu bari bahagaritswe, batatu bagarutse mu mwiherero abandi babiri n'ubu ntibazi impamvu batahamagawe kimwe na bagenzi babo bari bahagarikiwe rimwe.

    Abakinnyi batanu bari bahagaritswe, ni Lucky Emmanuel, Iragire Saïdi, Mutijima Janvier, Duhayindavyi Gaël na Olih Jacques.

    Nyuma Niragire Saïdi ugifite umwaka umwe muri iyi kipe, yasabye Ubuyobozi kumurekura cyangwa bukamukura mu gihirahiro ariko kugeza magingo aya nta gisubizo arahabwa.

    Amakuru ahari ariko avuga ko , aba bakinnyi bahembwa nk'abakozi ba Mukura VS ariko n'ubu batarabwirwa icyo bajijijwe bahagarikwa.

    Iragire Saïdi ngo yanasabye ubuyobozi ko bwamubwiza ukuri kugira ngo amenye niba atifuzwa ariko amaso yaheze mu kirere.

    Iragire Saïdi yari yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Mukura VS ariko umwaka we wa mbere ntabwo yahiriwe kuko yakinnye imikino mike. Andi makuru ahari ariko avuga ko uyu myugariro atarahabwa amafaranga ye yose ya 'recrutement.'

    Source : https://yegob.rw/ibibazo-muri-mukura-bikomeje-kuvuza-ubuhuha-abakinnyi-2-barahemwa-ariko-ntibahamagawe-mu-mwiherero/

  • Menya iby'umubano udasanzwe Imbwa yo mu Budage yarifitanye n'umuryango wa Perezida w'Amerika Joe Biden – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hahize iminsi ibiri Perezida w'Amerika Joe Biden n'umugore we Jill Biden batangaje urupfu rw'imbwa yabo bakundaga yitwa Champ yo mu bwoko bw'izikomoka mu Budage, yari imaranye na bo imyaka 13.

    Perezida Biden abinyujije kuri Twitter ku wa gatandatu yanditse avuga ko  umuryango we  wabuze umuherekeza wabo bakundaga ariwe  Champ. Kandi ko bazamukumbura.

    Iyi mbwa y'impwerume yari imwe muri ebyiri ziba hamwe n'umuryango wa Biden mu nyubako y'ibiro bya perezida w'Amerika bya White House, indi ihaba ikaba yitwa Major.

    Yari yaranabaye  i Washington ubwo Bwana Biden yari Visi Perezida.

    Perezida Biden yagize ati 'Mu bihe byacu by'ibyishimo byinshi cyane no mu minsi y'akababaro kenshi cyane, yari ahari ari kumwe natwe, yita kuri buri byiyumviro byacu tutavuze ndetse no ku mbamutima zacu'.

    'Dukunda umuhungu wacu mwiza kandi tuzamukumbura buri gihe'.

    'N'igihe imbaraga za Champ zari zimaze kugabanuka mu mezi ye ya nyuma, igihe cyose twageraga mu cyumba, yahitaga ako kanya ahaguruka, umurizo we wizunguza buri gihe, akadukorakora ashaka gukorwa ku gutwi cyangwa ku nda'.

    'Aho twabaga turi hose, yashakaga kuhaba, ikintu cyose cyahitaga kimubera cyiza kurushaho iyo yabaga aturi iruhande'.

    Iyi mbwa yitwaga Champ yarikiri  ikiri ntoya, ubwo Joe Biden yari Visi Perezida, yabaga inezerewe cyane iyo yabaga yirukanka inyuma y'imipira y'umukino wa golf mu busitani bw'imbere ya [y'inyubako] Naval Observatory cyangwa yirukanka igiye gufata abuzukuru ba Biden iyo babaga barimo kwiruka mu rugo rwabo rwari ruherereye  i Delaware, nkuko umuryango wa Biden wabivuze.

    Kugera muri White House kwa Champ na Major  iyi ikaba ari imbwa y'imyaka itatu yari yarahuye n'ibibazo umuryango wa Biden ukayifata ngo uyiteho mu 2018  kwabaye igihe imbwa zongeye kuba muri White House nyuma yuko byari byahagaze ku butegetsi bw'uwari Perezida Donald Trump.

     

    Source : https://yegob.rw/75772-2/