Blog

  • Ange Kagame arasobanura uko ababyeyi bakubaka ubwonko bw’umwana bifashishije imikino #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bukubiye mu mashusho y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, bujyanye n’ukwezi kwahariwe kuzirikana ku burere bw’umwana.

    Muri ayo mashusho Ange Kagame avugamo ati 'Ndi umubyeyi unyuzwe', nyuma y’uko ku wa 19 Nyakanga 2020 we na Bertrand Ndengeyingoma bibarutse umwana w’umukobwa w’imfura.

    Yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro, kubera ko ibyo ahura nabyo n’imibanire ye n’abandi bigena imikurire y’ubwonko bwe.

    Yashimangiye ko abana bigira byinshi mu mikino guhera bakivuka, ariko byose bikajyana no kuba bafite buzima bwiza, babonye ibibatunga bakeneye.

    Ati 'Gukina bituma umwana abasha kwimenya akamenya n’abandi. Impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo. Icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane n’umwana nk’uko abahanga babyita ubusabane bwo kwiganana.'

    Ubwo buryo bwo kwiganana bukorwa nk’iyo umwana agusekeye cyangwa akavuga akantu runaka, umubyeyi akamwigana.

    Yakomeje ati 'Kwiganana ntabwo ari ibintu bihita byikora iyo ukibigerageza bwa mbere. Ariko uko ugenda ubikora, birushaho kuborohera no kubaryohera mwembi, ari umwana n’umubyeyi.'

    Mu gukina ngo umwana agenda avumbura ibintu byinshi, cyane ko uko agerageza ikintu kimwe ahita abona n’ikindi gishoboka.

    Ange Kagame yavuze ko umwana yiga byinshi mu mikino y’uburyo bubiri, gukina n’abantu bakuru cyangwa n’abo bangana.

    Yakomeje ati 'Gukina bishobora gukorwa igihe wonsa cyangwa ugaburira umwana wawe, igihe umuhindurira imyenda, cyangwa se igihe umwuhagira. Icyo gihe cyose ni amahirwe yo gushyikirana n’umwana binyuze mu mikino no kwiga hagati y’abana n’abantu bakuru.'

    'Ababyeyi bakwiye kumva ko igihe umwana agusekeye nawe ukamusubiza udakwiye kugarukira aho, ahubwo ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka ubwonko bw’umwana.'

    Yavuze ko atari imikino ihambaye, kuko gusekera umwana no kwita ku marangamutima ye bimufasha, kandi bikaba inshingano y’ababyeyi bombi.

    Ati 'Ni ingenzi cyane kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugabo n’umugore bakina n’umwana wabo. Uko ufata umwanya ugasubiramo ubwo busabane buri munsi, uba utegura umwana wawe, umwubakira umusingi w’ubuzima mu kwiga no gukemura ibibazo.'

    Abahanga bagaragaza ko iminsi 1000 ya mbere y’umwana ari ingenzi cya ku buryo igomba kwitabwaho cyane.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ange-Kagame-arasobanura-uko-ababyeyi-bakubaka-ubwonko-bw-umwana-bifashishije-imikino

  • AMAFOTO : Umukinnyi wa Police FC yatereye ivi umukunzi we amwemerera kumubera umugore ahita anamuhemba akabizu #rwanda #RwOT

    Muvandimwe yatereye ivi uyu mukunzi we Umwari Rurangwa Irene uzwi nka Soleil mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali.

    Muvandimwe Jean Marie Vianney agaruka ku kintu yamukundiye, yavuze ko ari umukobwa utuje kandi umushyigikira.

    Ati 'Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.'

    Kimwe n’abandi bantu bakundana, na bo ngo bagiye bashwana bagatandukana ariko bakongera bakiyunga kugeza uyu munsi ubwo bafataga umwanzuro wo guhitamo kuzabana akaramata.

    Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, nta gihindutse bazasezerana imbere y’amategeko muri iki Cyumweru.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Umukinnyi-wa-Police-FC-yatereye-ivi-umukunzi-we-amwemerera-kumubera-umugore-ahita-anamuhemba-akabizu

  • Serge Iyamuremye yateye intambwe ya mbere mu gutera ishoti ubuseribateri #rwanda #RwOT

    Serge Iyamuremye yasabye anakwa umukunzi we Sandrine Uburiza ku wa Gatandatu w’icyumweru dusoje tariki 19 Kamena 2021, ubera mu Mujyi wa Kigali.

    Uretse ko hariho amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atemerera abantu benshi gutaha ubukwe, Serge Iyamuremye ibirori bye yabigize ibanga rikomeye ku buryo byamenywe na bake.

    Umuntu wahaye amakuru HOSE yatubwiye ko abitabiriye ubu bukwe bari bahawe amabwiriza ko nta wemerewe gufotora.

    Uburiza Sandrine ugiye kuba umugore wa Serge Iyamuremye asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse ni n’umuhanzi uririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.

    Bivugwa ko nyuma y’ubukwe, Iyamuremye azahita asanga umufasha muri Amerika bagaturayo.

    Serge Iyamuremye ni umwe mu baramyi bakunzwe cyane mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Arampagije, Biramvura, Yesu Agarutse n’izindi.

    Kimwe n’abandi baramyi iby’urukundo rwe yabigize ibanga rikomeye kugeza akoze ubukwe.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Serge-Iyamuremye-yateye-intambwe-ya-mbere-mu-gutera-ishoti-ubuseribateri

  • Ange Kagame yeretse ababyeyi bimwe mu byafasha ubwonko bw’abana babo gukura neza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ange Kagame
    Ange Kagame

    Ubumenyi yateganyije gusangiza ababyeyi yabunyujije ku rubuga rwe rwa You Tube, aho yatangiye avuga ko ubwonko bw’umwana bukura vuba mu myaka ye ya mbere.

    Mu byo yagejeje ku babyeyi umuntu yafata nk’amasomo, Ange Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi, cyane ko ari yo igaragaza imikurire ya buri mwana.

    Agira ati “Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro ku mikurire y’ubwonko bwe, kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe”.

    Arongera ati “Uyu musingi wo mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bwose bw’umuntu ari mu myigire, mu migenzereze, imiterere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe”.


  • Gatsibo : Abitwaje ibyuma bateye ikigo cy’ishuri bica umuzamu ubundi biba mudasobwa #rwanda #RwOT

    Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021.

    Umuzamu wishwe yitwa Jean Baptiste Banyeretse akaba yari umugabo wubatse, utuye hafi y’ikigo cy’amashuri yarindiraga umutekano.

    Charles Ruhara uyobora kiriya kigo cy’ishuri yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uriya muzamu bayamenye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021.

    Yagize ati 'Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tubimenya bukeye. Abajura batwibye mudasobwa ebyiri nini, indi nto yo mu bwoko bwa Positivo, televiziyo, bica n’umukozi wacu.'

    Ruhara avuga ko bariya bajura baje bica urugi rw’ishuri abana bigiramo ikoranabuhanga, umuzamu abarwanyije baramwica.

    Avuga ko ubugenzacyaha bwafashe undi muzamu wakoranaga na nyakwigendera mu rwego rw’iperereza witwa Cyprien Gasigwa.

    Charles Ruhara uyobora ririya shuri avuga ko amahirwe bagize ari uko buriya bwicanyi bwakozwe abanyeshuri bari iwabo kuko biga bataha.

    Ngo kuri uyu wa Mbere baje mu masomo yabo uko bisanzwe, kandi ngo bari gukora ibizamini.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abitwaje-ibyuma-bateye-ikigo-cy-ishuri-bica-umuzamu-ubundi-biba-mudasobwa

  • Dore amagambo ahebuje wabwira umukunzi wawe akaba yaguha ibye byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu rukundo si ngombwa ibikorwa bikakaye kugira ngo wigarurire umutima w'umukunzi wa we, kuko muri rusange bisaba cyane cyane kumwitaho no kumuba hafi cyane cyane umubwira amagambo aryoshye umugaragariza ko unukunda.

    Mu rukundo habamo intekerezo nyinshi zitandukanye; hakaba n'ubwo umukunzi wawe akubwira ko uri mwiza ariko wowe ntubashe kubyibonaho. Nubona rero inshuti yawe yatangiye kwiheba biturutse ku miterere y'umubiri wayo uzamenye uko ubyitwaramo.

    Aya magambo ashobora kugufasha gutuma umukunzi wawe yakira uko ari kose.
    Nshuti mukundwa, maze igihe kitari kirekire mbona usa n'utanezezwa n'uko umubiri wawe uteye, gusa mubyukuri njye siniyumvisha impamvu yabyo kuko njye mbona ntawe muhanyije ubwiza. Ndagirango nkumenyeshe ibintu bikurikira.

    Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by'agahebuzo.

    Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.

    Gusa hari ikintu cy'ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n'agahiye. Uri mwiza imbere n'inyuma n'utabibona yaba yigiza nkana.

    Urukundo burya rurabagarirwa, urukundo kandi rurasigasirwa.

    Iyo rwitaweho ruraramba ntirusaza

    Source : https://yegob.rw/dore-amagambo-ahebuje-wabwira-umukunzi-wawe-akaba-yaguha-ibye-byose/

  • Akoresheje amagambo meza y'urukundo, Faustin Usengimana yifurije isabukuru nziza umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Daniella Bayingana, umugore wa Faustin Usengimana yagize isabukuru y'amavuko.

    Faustin abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje amagambo meza y'urukundo yiganjemo ayo kumushimira ndetse no kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Yatangaje ibi bikurikira :

    Source : https://yegob.rw/akoresheje-amagambo-meza-yurukundo-faustin-usengimana-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we/

  • Niba uri umusore wifuza gutereta inkumi y'ikizungerezi banza ushake ibi bintu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nubwo bavuga ko urukundo rutagurwa,ariko muri iki gihe kubona inkumi y'ikizungerezi mukundana bisaba ko umusore agira bimwe mu byo aba yujuje kugirango imwemere.

    Dore ibyo abasore bagomba kuva bujuje mbere yo gutereta aba bakobwa:

    1.Umusore ufite Amafaranga menshi

    Aha bavuga ko umusore udafite ifaranga ntacyo yabwira inkumi kuko ngo abakobwa bo mu mujyi wa Kigali basigaye bakunda amafaranga cyane, hari n'abatera urwenya ngo bakunda amafaranga kurusha banki. Hano bavuga ko umusore ufite amafaranga menshi mu mujyi nta nkumi ishobora kumwanga.

    2.umusore ufite Amashuli ahanitse n'akazi keza

    Aha ngo aba bakobwa b'ikigali ngo udafite impamyabushobozi nka z'ikirenga nka Masters ndetse na Doctorat ntibashobora kukureba n'irihumye. Aha ngo bijyana n'akazi keza mu bigo bikomeye. Ngo bene aba basore babita mururimi rw'igifaransa 'fonctionnaires', aba ngo imbere y'inkumi bagaragara neza.

    3.Umusore ufite imodoka ihenze

    Hano i Kigali ngo umusore udafite Ranger rover, BMW, Audi ye ntasobora kubona umukobwa yifuza, aha ngo abasore bafite bene izi modoka twavuze haruguru ngo gutereta umukobwa wese bifuza ni nko kunywa amazi.

    4.Umusore uzwi cyane

    Aha batugaragarije ko umusore uzwi cyangwa bakunze kwita umusitari,ngo nk'abahanzi bakomeye muri muziki cyangwa n'abandi bose bakora ibintu bituma bamenyekana ngo usanga imbere y'inkumi baba bafite agaciro cyane. Umugani wa Christopher waririmbye ngo yikundira abasitari.

    5.Umusore ufite inzu nziza

    Nubwo bitoroshye kubona umusore wiyujurije inzu ye gusa nibyo inkumi zifuza.Ntamusore ufite inzu ye wajya gutereta ngo bamwange,bene uyu musore aba yabasha kubona umukobwa wese yifuza kuko abakobwa benshi bikundira umusore wamaze kuzuza inzu ye.

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umusore-wifuza-gutereta-inkumi-yikizungerezi-banza-ushake-ibi-bintu/

  • Yiswe umusazi, gatanya n’umugabo: Ibidasanzwe kuri Agathe Habyarimana, isubyo mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Agathe Kanziga Habyarimana w’imyaka 79, aracyari ihwa mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’imyaka 27 icyo gihugu kigize uruhare mu gushyigikira politiki y’umugabo we Juvenal Habyarimana yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kanziga ni umwe mu bagore bake ku Isi basinze ubutegetsi kurusha abagabo babo babaga baburiho, aho yigaruriye ijambo rikomeye mu butegetsi bw’umugabo we guhera mu 1973 kugeza mu 1994 ubwo Habyarimana yapfaga ahanuwe mu ndege, na nyuma gato Jenoside imaze gutangira.

    Urukundo rwa Habyarimana mwene Jean-Baptiste Ntibazirikana na Kanziga Agathe mwene Gervais Magera rwatangiye mu 1963, umwaka umwe u Rwanda rubonye ubwigenge.

    Habyarimana wari Captaine mu ngabo yabengutse Kanziga wari mu myaka 20 bahuriye mu Misa, aza kumwandikira akabaruwa kasubijwe nyuma y’iminsi icyenda Kanziga avuye mu ‘masengesho ya Noveni’ nk’uko yabibwiye Televiziyo VRT yo mu Bubiligi mu 2017.

    Tariki 17 Kanama 1963 nibwo ubukwe bwa Habyarimana umuhungu w’umu-catéchiste w’i Rambura n’umukobwa w’umucuruzi wo mu Bushiru bwabaye mu cyubahiro cya gisirikare. Umuryango wa Kanziga wari wishoboye kurusha uwo kwa Habyarimana ariko kubera amapeti yagendaga yiyungikanya ku ntugu z’umukwe wabo, barushijeho kumwizera no kumwubaha mu muryango.

    Habyarimana yarushijeho kwizerwa mu butegetsi bwa Grégoire Kayibanda ari nako azamurwa mu ntera no mu myanya kugeza amuhiritse ku butegetsi muri Nyakanga 1973.

    Agathe Kanziga nawe yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba akarwa ko kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.

    Raporo Muse yakozwe ku busabe bwa Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko Habyarimana ari we wari ukuriye ‘Akazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bahezanguni b’Abahutu bo mu bice by’Amajyaruguru bafatwaga nk’inkoramutima z’ibukuru.

    Bamwe mu bantu bari bagize Akazu bakomeye harimo nka musaza wa Kanziga, Protais Zigiranyirazo wari uzwi nka Mr Z. Uyu ku myaka 35 yari Perefe wa Kibuye. Mu mwaka umwe yahise agirwa Perefe wa Ruhengeri, intara yari ifite byinshi isobanuye ku bucuruzi kuko ariho hanyuraga ibicuruzwa biva cyangwa bijya Uganda, za magendu z’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo mu ngagi n’ibindi.

    Mr Z niwe wari igikomerezwa kurusha abandi ndetse anatinyitse mu Akazu. Uyu yaje gukora akandi gatsiko kagenzuraga hafi ubucuruzi bwose bwakoreraga mu gihugu kandi kabufitemo akaboko. Kari karimo kandi Col Elie Sagatwa wari mwene wabo wa Kanziga ndetse na Col Pierre-Célestin Rwagafilita, mubyara we.

    Muri Guverinoma ya Habyarimana mu 1973, Pierre-Célestin Rwagafilita yahise agirwa Minisitiri w’Urubyiruko. Nyuma yaje guhabwa kuyobora Gendarmerie.

    Agathe na bene wabo bakomeje gushakisha abizerwa bo kwinjiza mu Akazu, hinjizwamo abandi barimo Laurent Serubuga wavaga mu gace kamwe na Agatha ka Bushiru muri Komine Giciye waje kuba Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo.

    Habyarimana n’umugore we mu misa

    Col Théoneste Bagosora na we wo mu Bushiru, yabaye icyegera cya hafi cy’Akazu. Niwe wahawe kuyobora ikigo cya gisirikare cya Kanombe nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Col Mayuya wakiyoboraga. Bivugwa ko Mayuya yishwe ku mabwiriza ya Agathe Kanziga Habyarimana kuko yashakaga kwivanga mu mikorere y’Akazu.

    Raporo Duclert ivuga ko “Akazu” cyangwa “Réseau Zéro” kari kagizwe n’abahezanguni b’Abahutu baturuka mu Majyaruguru barimo abasivile n’abasirikare bari hafi y’umuryango wa Perezida kandi batari bashyigikiye na mba ibitekerezo byo gusangira ubutegetsi mu buryo bwa demokarasi.”

    Ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangizwaga mu Ukwakira 1990, Akazu kagize uruhare mu gushinga agatsiko k’abicanyi bise ‘escadrons de la mort ‘ kari kagamije kwica abo badashaka barimo abanyapolitiki n’Abatutsi, kugira ngo barusheho kwanganisha Abahutu n’Abatutsi.

    Mu Akazu niho hacuriwe imigambi yo gushinga ibinyamakuru byashishukarizaga abahutu kwanga abatutsi birimo Radio rutwitsi RTLM n’ikinyamakuru Kangura.

    Gatanya no kwicisha umugabo we

    Kugeza ubu ntiharamenyekana abahanuye indege yari itwaye Habyarimana ariko Akazu na Agathe Kanziga bagiye batungwa agatoki kenshi, by’umwihariko kuko batari bashyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Arusha.

    Kuri Kanziga we, kuba yari kwicisha umugabo we bari bamaranye imyaka 31 bifite indi mvano.

    Hari amakuru yagiye hanze mu 2007 ubwo Agathe yasabaga ubuhungiro mu Bufaransa yimwe kugeza n’ubu, aho umwe mu bayobozi b’u Bufaransa wari ukurikiranye iyo dosiye yavuze ko mu minsi yapfuyemo, Perezida Habyarimana yifuzaga gutandukana n’umugore we.

    Hari amakuru ko Habyarimana yapfuye yifuza gutandukana n’umugore we

    Ntabwo hasobanurwa impamvu Habyarimana yashakaga gatanya ariko birumvikana ko amakuru y’iyo gatanya yatanzwe n’umugore ubwo yashakaga ubuhungiro mu Bufaransa. Uwo muyobozi watangaje ayo makuru, yemeza ko kubera iyo mpamvu ya gatanya, Agathe na we yashoboraga kwivugana umugabo we.

    Muri Kamena 1994, Uwanyirigira Jeanne wari ufite imyaka 24 na Uwimbabazi Marie Claire wari ufite imyaka 22, abana ba Dr Emmanuel Akingeneye wari umuganga wihariye wa Habyarimana, batanze ubuhamya mu Bubiligi, bavuga inzira banyuzemo nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo waguye mu ndege ya Habyarimana.

    Abo bakobwa bavuga ko ubwo amakuru y’ihanurwa ry’indege yamenyekanaga, bajyanywe mu rugo rwa Perezida bakahamara iminsi. Aho bahaboneye indi shusho ya Kanziga itandukanye n’iyo bari bazi ku mugiraneza washinze ikigo cy’impfubyi Sainte Agathe cyari giherereye i Masaka.

    Mu buhamya bwabo, bavuze ko bari kwa Habyarimana i Kanombe baje kumva amakuru y’uburyo ngo mbere y’umunsi umwe ngo Habyarimana ahanurwe mu ndege, Perezida Mobutu wayoboraga Zaïre yahamagaye Agathe amusaba kumenyesha umugabo we ngo ahindure urugendo kuko yari yamenye amakuru y’uko hari abashaka kumwicira mu ndege. Abo bana bavuga ko atabikoze kuko iyo aza kumuburira atari kujyayo.

    Raporo Duclert ivuga ko hari abantu bari bari hejuru mu butegetsi bashobora kuba baragize uruhare mu rupfu rwa Habyarimana. Hejuru ya byose hari Akazu kuko imigambi myinshi ariho yacurirwaga.

    Hari raporo y’ikigo gishinzwe iperereza ryo hanze mu Bufaransa, DGSE yo mu 1994 ivuga ko umwe mu basirikare bakuru ba FAR, yari yaravuze ko muri Mata 1994 hazaba akantu.

    Hari aho raporo igira iti “Tariki 1 Mata 1994, hari inyandiko yasinywe yemera ko ibikoresho birimo lisansi, intwaro nyinshi zivanwa mu kigo cya gisirikare cya Kanombe zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Kimihurura cyabarizwagamo abarindaga Perezida. Kompanyi ebyiri z’abasirikare barwanira mu kirere (zarimo abasirikare nka 300) nabo boherejwe ku Kimihurura bavuye Kanombe. Byakozwe mu bwiru bukomeye ngo batabonwa n’Ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro (MINUAR).”

    “Uwo musirikare yavuze ko uko kongerera imbaraga kwari kugamije korohereza aba GP mu Kigo cya Kanombe kugira gno bashyire mu bikorwa umugambi wabo tariki 6 Mata.”

    Umugabo amaze gupfa, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Agathe

    Guhera tariki 6 Mata 1994, ubutegetsi bwasigaye mu biganza bya Kanziga n’abari mu Akazu. Nibo bari bashinzwe kugena abajya mu buyobozi, kwemeza abagomba kwicwa n’ibindi.

    Mu buhamya bw’abana ba Dr Akingeneye bageze mu rugo rwa Habyarimana mu ijoro ryo kuwa 6 Mata, bavuga ko basanze abo muri urwo rugo barubiye, bakubita agatoki ku kandi ko ‘Abatutsi’ bagomba kwishyura urupfu rw’ “Umubyeyi”.

    Bavuga ko bahageze bagasanga “Mu ruganiriro hari umugore wa Perezida, umukobwa we Jeanne n’umugore wa Ambasaderi Renzaho. Mu ruganiriro hari hari imirambo irindwi.”

    Mu mirambo yari iryamye aho, hari harimo uw’umubyeyi wabo Dr Akingeneye. Bafashwe n’ikiniga, baramwegera ngo bamuririre, Agathe Habyarimana arabihangiriza, ngo “umwanzi atavaho ababona.”

    Bati “Yongeyeho ko ahubwo natwe dukwiriye gufata imbunda nk’umuhungu we Jean Luc wari ufite imbunda ya R4. Ubwo twatangiraga gusenga, [Agathe] yatubwiye mu ijwi ryo hejuru ko dukwiriye ahubwo kujya gufasha interahamwe kwikiza umwanzi. Muri ako kanya ababikira bashiki ba Perezida bari bahageze na Musenyeri wa Kigali. Twumvise Umubikira Godelieve [mushiki wa Habyarimana] wari mu gikoni avuga ko Abatutsi bose bagomba gupfa.”

    Muri urwo rugo, Uwanyirigira na Uwimbabazi bavuga ko biyumviye Agathe Habyarimana abwira abasirikare ko ikintu cyose bashaka gukora, bagomba kubanza kumubaza. Yabivuze ubwo bamubwiraga ko bashaka kwemeza Marcel Gatsinzi nk’Umugaba Mukuru usimbura General Déogratias Nsabimana wari waguye mu ndege imwe na Habyarimana.

    Kanziga n’Akazu baza imbere cyane ku rutonde rw’abateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Agathe Habyarimana n’ubu ucyemeza ko Jenoside yamenye ibyayo ageze mu Bufaransa, abana ba Dr Akingeneye bavuga ko “Tariki 7 Mata, twiboneye n’amaso yacu ko umuryango wa Perezida wabaga uri mu byishimo igihe cyose babwirwaga amakuru y’uko utavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe.”

    Umusazi washatse gukomereza Jenoside mu Bufaransa

    Mu gihe ibihumbi by’Abatutsi bari bari kwicwa hirya no hino mu Rwanda, umuryango wa Habyarimana wabaye uwa mbere mu guhungishirizwa mu Bufaransa na mbere ya bamwe mu Baturage b’u Bufaransa bari bari mu Rwanda.

    Tariki 9 Mata ahagana saa saba z’amanywa nibwo u Bufaransa bwemeye guhungisha umuryango wa Habyarimana. Saa kumi z’umugoroba uwo munsi nibwo imodoka zitwaye Agathe Habyarimana n’umuryango we zirinzwe bikomeye zahagurutse aho bari batuye i Kanombe zerekeza ku kibuga cy’indege.

    Abantu 12 bo mu muryango wa Habyarimana binjiye mu ndege yagiyemo abandi Bafaransa 44, ihaguruka i Kigali saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 yerekeza i Bangui.

    Tariki 13 Mata 1994, Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Alain Juppé yabwiye Perezida ati “Umuryango wa Habyarimana kuri ubu wageze muri Centrafrique. Perezida Patassé ntabashaka. Hari uburyo bubiri, kubohereza muri Zaïre cyangwa mu Bufaransa”. Perezida Mitterrand yahise asubiza ati “Niba bashaka kuza mu Bufaransa, tuzabakira neza cyane.”

    Tariki 16 Mata, mu nyandiko Minisitiri w’Ubutwererane Michel Roussin yoherereje Minisitiri w’Intebe yagize ati “Mu nama iherutse, Perezida yasabye ko uriya muryango wakwakirwa mu Bufaransa. Iby’ingenzi byateguwe ku buryo ku Cyumweru tariki 17 Mata bafata indege ku gicamunsi. Itike y’indege izishyurwa na Minisiteri y’Ubutwererane.”

    Roussin yavuze ko bemeye gucumbikira uwo muryango muri hoteli i Paris mu gihe kitarenze amezi atatu.

    Michel Roussin kandi yavuze ko icyo gikorwa kizatwara hafi ibihumbi 250 by’amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa (Amayero asaga ibihumbi 38). Icyakora yavuze ko ayo mafaranga Minisiteri ayoboye ndetse n’iy’Ububanyi n’Amahanga ntayo bafite, bityo ko bagomba kwitabaza DGSE isanzwe itanga ubutabazi mu bikorwa nk’ibyo mu gihe Minisitiri w’Intebe yabyemeza.

    Hari inyandiko yabonywe yanditswe na Jean-Marc Simon wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri avuga ko uwitwa Bazi yemeye kwishyura ayo mafaranga.

    Umuryango wa Habyarimana umaze kugezwa mu Bufaransa, icyo gihugu cyakoze ibishoboka byose ngo n’abandi bo mu muryango we bahungishwe. Agathe amaze kugera mu Bufaransa yakomeje gushyigikira Jenoside, ibintu Mitterrand yinubiye ubwo yahuraga n’abakozi b’Umuryango Médecins sans frontiers tariki 14 Kamena 1994, aho yavuze ko uwo mugore afite ‘amadayimoni”.

    Yagize ati “Twahaye icumbi Agathe Habyarimana, ariko ni umusazi ushaka gukomeza guhamagarira abantu gukora Jenoside kuri radio zo mu Bufaransa. Biragoye kumucubya.”

    Imyaka 27 ayimaze nta cyangombwa ariko abayeho mu mudendezo

    Akigera mu Bufaransa, mu butegetsi bw’icyo gihugu hari huzuyemo benshi mu bakoranye n’umugabo we. Bakomeje kumworohereza mu ngendo, agahabwa ibyangombwa bihimbano.

    Icyo gihe kandi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi byari bikirimo igihu ku buryo uruhare rwe muri ayo mahano rutari rwakavuzwe cyane nk’uko biri ubu. Byamuhaye uburyo bwo gukomeza gutembera isi nta nkomyi.

    Ibiro Ntaramakuru Hirondelle byatangaje ko guhera mu 1994, Agathe Habyarimana yagiye yoroherezwa gutembera mu mahanga abikesha pasiporo y’abadipolomate yahawe na Gabon mu mazina atari aye ndetse n’indi yari yarahawe n’ubutegetsi bwa Zaire ikiyoborwa na Marshal Mobutu.

    Uruhare rwe muri Jenoside uko rwakomezaga kuvugwa, u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo kumwima ibyangombwa by’ubuhunzi. Ni ukuvuga ko imyaka 27 ayimaze mu gihugu nta byangombwa.

    Mu 2004, Agathe yegereye ibiro bishinzwe kurinda impunzi mu Bufaransa OFPRA, nyuma agana Komisiyo yita ku mpunzi na Conseil d’État, ikigo kigira Guverinoma inama ku by’amategeko. Hose yahageze asaba ko yakwemerewa ubuhungiro barabumwima.

    Ubusanzwe abandi bafatiwe mu gihugu runaka nta byangombwa, feri ya mbere bahita bapakirwa bagasubizwa mu bihugu byabo.

    Igitangaje kuri Kanziga, ni uko yanashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara u Bufaransa bwakomeje kumukingira ikibaba.

    Mu 2010 ubwo hari hashize ukwezi Perezida Nicolas Sarkozy asuye u Rwanda, Agathe yarafashwe hakurikijwe impapuro yari yarashyiriweho nyamara yaje kurekurwa nyuma.

    Uyu mugore wahoze avuga rikijyana muri Repubulika ya Kabiri, ashinjwa by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu 1992, gutoza Interahamwe, gutegura umugambi wa Jenoside n’ibindi.

    Mu 2017 yatunguranye avugira kuri VRT ko radiyo RTLM bamushinja gushinga ntayo azi.

    Yagize ati “Ntabwo nzi radio RTLM, ubundi se yakoraga iki? Uzi ko ntigeze nyumva? Umukozi wanjye rimwe niwe wigeze kumbwira ko hari radio ebyiri, RTLM na Muhabura ziri guterana amagambo. Sinigeze numva iyo radio, n’umugabo wanjye ntabwo yigeze ayumva, nta mwanya nari mbifitiye.”

    Kanziga yahakanye gutegura Jenoside nubwo ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rwe mu kuyitegura no kuyigerageza.

    Icyo gihe yagize ati “Twamenye buri kimwe turi mu Bufaransa, ntacyo nakubwira ku bwicanyi. Ndakubwiza ukuri ko iyo umugabo wanjye aticwa, ubu bwicanyi ntibuba bwarabaye.”

    Ubu umupira uri mu maboko ya Perezida Macron nyuma yo kwemerera i Kigali igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushimangira ko nta wayigizemo uruhare ‘uzahabwa rugari mu Bufaransa’.

    Habyarimana n’umugore we mu birori ubwo bari bakiri ku butegetsi

    Kanziga ari kumwe na Papa Yohani Paul II ubwo yasuraga u Rwanda mu 1990

    Mu birori bitandukanye no mu nzinduko mpuzamahanga Habyarimana akenshi yabaga ari kumwe n’umugore we

    Agathe Habyarimana n’umuryango we bagihungira mu Bufaransa

    Raporo Muse igaragaza ko Agathe Habyarimana yakomeje gutanga amabwiriza ku bigomba gukorwa harimo no kwikiza abo adashaka nyuma y’urupfu rw’umugabo we

    Inkiko zo mu Bufaransa zagiye zitumiza Agathe Habyarimana kenshi nyamara nta na rimwe ziramuburanisha ku byaha bya Jenoside akekwaho

  • Guverinoma igiye gutangaza ingengo y’imari ya 2021/2022 – #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2021, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tushabe, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imbanziriza mushinga y’ingengo y’imari yari iteganyijwe gukoresha muri uyu mwaka utaha wa 2021/22, yagennye ko u Rwanda ruzakoresha miliyari 3.807 Frw.

    Ni ingengo y’imari yiyongereye ku kigero cya 9,8% ugereranyije n’iyari yakoreshejwe mu mwaka uri kurangira kuko yo yari miliyari 3.464,8 Frw bisobanuye ko iziyongeraho miliyari 342,2 Frw.

    Itegeko riteganya ko abagize Inteko Ishinga Amategeko batanga ibitekerezo kuri iyo mbanzirizamushinga, ibyo bitekerezo bigashyikirizwa Guverinoma, hakagira ibishingirwaho ingengo y’imari ivugururwa nyuma igatangazwa mbere y’uko tariki 30 Kamena zigera kuko umwaka w’ingengo y’imari utangira ku wa 1 Nyakanga.

    Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru ari bwo Minisitiri w’Imanari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana azatangaza ingengo y’imari.

    Amakuru IGIHE yamenye ko hari zimwe mu mpinduka guverinoma yakoze ari nayo mpamvu habayeho gutinda gutangaza ingengo y’imari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tushabe, aherutse kubwira abagize Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ko muri miliyari 3.807 Frw u Rwanda ruteganya gukoresha harimo 67% angana na miliyari 2.543,3 Frw akomoka mu mutungo w’imbere mu gihugu, ni ukuvuga mu misoro ahanini.

    Ni mu gihe inkunga z’amahanga ari miliyari 612,2Frw zingana na 16% by’ingengo y’imari yose; na ho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 651,5 Frw zingana na 17%.

    Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere igihugu cyihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Inkuru bifitanye isano: Imiterere y’ingengo y’imari ya 2021/22: Uko izakoreshwa, imishinga migari n’ibindi

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana agiye gutangaza ingengo y’imari ya 2021/2022