Blog

  • Ange Kagame yasangije ababyeyi ibyafasha mu kubaka ubwonko bw’abana babo – #rwanda #RwOT

    Ange Kagame ni umukobwa rukumbi wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Muri Nyakanga 2019 ni bwo yashyingiwe, maze ku wa 19 Nyakanga 2020 yibaruka umukobwa w’imfura ye.

    Ntabwo akunze kugaragara mu itangazamakuru, gusa yifashisha imbuga nkoranyambaga ze, cyane cyane Twitter, agasangiza abarenga ibihumbi 276 bamukurikira ibitekerezo bye ku ngingo zinyuranye.

    Mu mashusho yashyizwe hanze n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, Unicef, ishami ry’u Rwanda; uyu mubyeyi yasangije bagenzi be amasomo y’ingenzi bakwiriye kwitaho, yafasha mu mikurire y’ubwonko bw’umwana.

    Ange Kagame yavuze ko imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ari ingenzi kuko ari yo igena imikurire ye.

    Ati “Imyaka ya mbere y’ubuzima bw’umwana ni ingirakamaro kubera ko ibyo ahura na byo n’imibanire ye n’abandi bantu b’ingenzi kuri we, ari bimwe mu bigena imikurire y’ubwonko bwe.”

    Yavuze ko ibi birenga gukura gusa, ahubwo bikagira n’ingaruka ku myigire y’umwana. Ati “Uyu musingi wo mu myaka ya mbere kandi ugira ingaruka ku buzima bw’umuntu bwose ari mu myigire, imigenzereze, imiterere ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.”

    Mu gufasha abana mu bijyanye n’imikurire y’ubwonko bwabo, Ange Kagame yavuze ko ababyeyi bakwiye kugira umwanya wo gukina n’abana babo kandi bakamenya ko kubikora ari ngombwa.

    Ati “Abana bahora bakina kandi bakigira mu mikino. Indi mibanire n’abandi ibafasha mu mikurire, ariko kamere y’umwana ni cyo gikorwa cy’ibanze, birumvikana ko niba umwana atabonye indyo yuzuye, cyangwa akaba adafite ubuzima, bizamugora gukina.”

    “Umwana atangira gukina akivuka. Mu ntangiriro, impinja zivumbura ibigize ubuzima zikoresheje ingingo z’ibyiyumviro. Gukina bituma umwana abasha kwimenya, akamenya n’abandi. Nyuma, impinja zigenda zivumbura ibintu biri hafi yazo.”

    Ikindi ngo gifasha umwana mu mikurire y’ubwonko bwe ni uko ababyeyi bamufasha binyuze mu cyitwa “kwigana”.

    Ati “Icy’ingenzi ababyeyi bashobora gukora mu gufasha ubwonko bw’umwana gukura neza harimo kumenya umwana, kumusobanukirwa cyangwa gusobanukirwa ibyo akenera ndetse no kongera ubusabane bw’umwana nk’uko abahanga babyise ubusabane bwo kwiganana”.

    Yuvuze ko kwigana ari nk’umukino. Akamaro k’ubwo busabane ni uko umwana agusekera, agakora ikimenyetso, noneho umubyeyi cyangwa se undi muntu mukuru umwegereye akamwigana akora ibyo umwana yatangiye akora.

    Ati “Urugero, umwana uvugije urusaku, umubyeyi na we aramwigana. Umwana yatunga agatoki ku kintu, umubyeyi na we akareba aho umwana amweretse ndetse na we agatungayo urutoki. Aha ni ho bishingira ko mwese mujya muri icyo gikorwa icyarimwe.”

    Yabwiye ababyeyi kandi ko kwiganana atari ibintu bihita byikora iyo ukibigerageza bwa mbere ariko yemeza ko uko ugenda ubikora, birushaho kuba byiza ku mpande zombi, ni ukuvuga ku mwana no ku mubyeyi.

    Ange Kagame yavuze ko gukina bifasha umwana kuba yavumbura ibintu bishya kuko uko agenda akina ari nako agenda yiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa byinshi bishya.

    Ati “Kuri buri mwana muto, ni byiza ko ibintu byose by’ingenzi abyiga binyuze mu mikino. Gukina ni ukuvumbura, gukina, ni ukugerageza ibintu, mu kugerageza ikintu kimwe ubona n’ikindi gishoboka. Gukina ni ukugerageza kwiyubakamo ubushobozi bwo gusobanukirwa uko Isi iteye.”

    Ange Kagame kandi yavuze ko mu myaka ibiri ya mbere y’ubuzima, umwana yiga ku buryo bubiri bw’ibanze. Gusa ngo ku ruhinja ruto, icyitabwaho ni ubusabane n’umubyeyi, kureba no gukoresha amajwi.

    Ati “Ubwa mbere, ni ugukina n’abantu bakuru. Abana bakunda kurebera ku byo abantu bakuru bakora. Umuntu mukuru ugendagenda, uririmba, useka cyangwa ubabwira inkuru. Ni ingenzi kandi ko ababyeyi bombi, umubyeyi w’umugabo n’umugore bakina n’umwana wabo.”

    Ange Kagame yavuze ko ubundi buryo bwa kabiri ari na bwo bw’ingenzi bubaho igihe umwana akinisha ibintu binyuranye n’iyo akina n’abana bo mu kigero cye.

    Yavuze ko ku babyeyi by’umwihariko gukina bishobora gukorwa mu gihe bari konsa cyangwa barimo kugaburira umwana, igihe cyo kumuhindurira imyenda cyangwa se igihe cyo kumwuhagira.

    Ati “Ibi byose ni ibikorwa by’ubusabane no kwiga hagati y’abana n’abantu bakuru. Ababyeyi bakwiye kwiyumvisha ko iyo usekeye umwana akagusubiza udakwiye kugarukira aho ahubwo ukomerezaho mugakina, icyo gihe uba wubaka imikoranire hagati y’ingirangingo zigize ubwonko bw’umwana.”

    Ange Kagame nyuma yo kwibaruka imfura, yavuze ko magingo aya ari umubyeyi “unyuzwe”.

    Ubu butumwa bwe bujyanye no kwita ku buzima bw’umwana, buhuye na gahunda igihugu cyimakaje yo gukuza imibereho y’umwana cyane mu myaka y’ubuto bwe, ku buryo akura ameze neza mu gihagararo no mu mitekerereze.


  • Abarangije amasomo muri Davis College and Akilah bashimiwe umurava wabaranze no mu bihe bya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabaye kuri uyu wa 18 Kamena 2021. Ni umuhango witabiriwe n’abanyeshuri bake bari bahagarariye abandi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ni abasoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2020 muri Akilah Institute, rimwe mu mashami agize Davis College and Akilah rifite umwihariko w’uko ryigwamo n’abakobwa gusa.

    Perezida wa Davis College w’agateganyo, Paul Swaga yavuze ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo, kaminuza ibizeyemo ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Mbitezeho byinshi cyane kubera ko twabateguye neza kandi ndabizi ko bagiye guhindura aho ariho hose bazakorera kandi ndagira ngo mbabwire ko hari abafite imishinga bagiye gukoraho kugira ngo ive mu bitekerezo ijye mu bikorwa. mbitezeho cyane.”

    Swaga yakomeje avuga ko yizeye ko abakobwa bahawe impamyabumenyi bazagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa bagenzi babo.

    Ati “Nk’uharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa kandi nziko bagiye guhindura ubuzima bwa bagenzi babo bari hanze batigeze bagira amahirwe yo kuza muri Davis College na Akilah kwiga. Nibatangira ibikorwa byabo by’ubucuruzi buto bazabasha guhindura ubuzima bw’abandi bagore bari aho batuye binyuze mu buryo bwo kubafasha kubona icyo bakora bakinjiza amafaranga.”

    “Ku bazakorera mu bigo batandukanye biri hano hanze bazabasha kugira ibyo bahindura kuko muri Davis College na Akilah duha abanyeshuri bacu ubumenyi bwose bakeneye.”

    Elisabeth Dearborn Davis uri mu bashinze Davis College and Akilah wanakurikiranye uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi yifashishije ikoranabuhanga, yashimiye aba banyeshuri uburyo baranzwe no kunga ubumwe no mu bihe bya COVID-19.

    Ati “Mwerekanye ko mufite imbaraga no kudahungabana mwakomeje gukundana no gufashanya hagati yanyu muri ibi bihe biteye ubwoba ndetse murakura mu bijyanye n’ubuyobozi no kuzana impinduka, uyu wabaye umwaka w’impinduka kuri twese.

    Turabashimira ko mwakomeje guhatana no mu bihe bikomeye

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye aba banyeshuri basoje amasomo yabo kubera ukuntu bakomeje kurangwa n’umurava no mu bihe bya COVID-19.

    Yagize ati ” Wabaye umwaka ukomeye kuri twe ndetse uba umwaka ukomeye kurushaho ku rwego rw’uburezi by’umwihariko nk’uko mwese mubizi. Kubasha guhagarara aha mwishimira uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri benshi muri twe bisa n’ibidasanzwe, mwarakoze cyane ku bwo gukomeza guhatana no gutuma twese tunyurwa n’ibyo mwakoze.Ku buyobozi bwa Davis College and Akilah mwarakoze gufasha abasoje amasomo yabo muri ibi bihe bishobora kuba ari bimwe mu bikomeye.”

    Nirere yashimiye Davis College and Akilah kubera uburyo yakomeje gufasha abanyeshuri bayo kwiga mu bihe bya COVID-19 hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ku ruhande rw’abahawe impamyabumenyi bavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba babashije gosoza amasomo nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

    Iqra Naeem yagize ati “Ndumva nishimye cyane, ndumva nezerewe kuko tubigezeho, ndibuka ibintu bikomeye twanyuzemo, amajoro twamaze tutaryama ndishimye kandi ndumva nejejwe na bagenzi banjye barangije amasomo.”
    Ibyavuzwe na Iqra Naeem byunzwemo na Mari Grace Ishimwe wavuze ko muri Akilah Institute yahakuye ubumenyi buzamubera impamba.

    Ati “Bwa mbere nkihagera narishimye cyane kuko naje kubona ko ari ahantu heza hatandukanye n’izindi kaminuza. Nabashije kwigira, mbasha gutinyuka ndenga abavuga ko umukobwa atakwiga ikoranabuhanga ariko naje kubasha kujya ku isoko ry’umurimo ubu nkaba ndi guhatana nabo.”

    Yakomeje avuga ko ubumenyi yahawe buzamufasha guhangana ku isoko ry’umurimo kandi akitwara neza.

    Ati “Batwigishije gutinyuka no kureba kure no gusesengura ibiri hanze ugamije gushaka igisubizo wazana ku bibazo bihari, nka njye wize ikoranabuhanga hari ibisubizo byinshi nshaka kuzana kandi niteguye guhatana n’abandi bari ku isoko kandi nizeye ko bizagenda neza.”

    Kuva muri Mutarama 2010 Akilah Institute for Women yashingwa, ni ku nshuro ya munani itanga impamyabumenyi ku bayirangijemo. muri Nzeri 2020 iri shuli ryigisha abakobwa ryaje kunguka irindi ryigisha abahungu n’abakobwa rizwi nka Davis College, guhera iki gihe byose bifata izina rya Davis College and Akilah.

    Uyu muhango witabiriwe n’abanyeshuri bake mu rwego rwo kwirinda COVID-19

    Mari Grace Ishimwe wavuze ko muri Akilah Institute yahakuye ubumenyi buzamubera impamba

    Abandi banyeshuri bakurikiranye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga

    Abanyeshuri bitwaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo

    Perezida wa Davis College w’agateganyo, Paul Swaga yavuze ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo, kaminuza ibizeyemo ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo

    Iqra Naeem yavuze ko yishimye kurangiza amasomo ye nyuma y’igihe kinini yamaze yiga cyane

    Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyengiro, Irere Claudette yashimye aba banyeshuri kubera umurava wabaranze no mu bihe bya COVID-19

    Ababyeyi bari bitabiriye umuhango wo kurangiza amasomo kw’abana babo

  • Gicumbi: Abana babiri bari mu gihirahiro nyuma y’aho nyina abatekeye umutwe akabacika – #rwanda #RwOT

    Ubu buzima ni bwo babayemo umunsi ku wundi nyamara siko byahoze, kuko bari basanzwe batuye muri Uganda n’ababyeyi babo baza kugira ibyago se arapfa umuruho utangira ubwo.

    Bavuga ko nyuma y’urupfu rwa se nyina yababwiye ko bakwiye kujya mu Rwanda kuko ari ho akomoka, gusa yaje kubasiga ababwiye ko agiye kubikuza amafaranga barategereza baraheba.

    Mu kiganiro bagiranye na Radio 1, bavuze ko bavanye na nyina i Kampala bagiye kuba mu Karere ka Gicumbi bahageze nyina abasiga mu icumbi bari bahawe
    n’umukecuru wabakiriye, ababwira ko agiye kubikuza amafaranga ariko baramutegereza baraheba maze wa mukecuru yimutse bigira mu muhanda.

    Umwe yagize ati “Twabaga muri Uganda papa ararwara, arapfa, mama aravuga ngo sinabasiga i Kampala mwenyine, atuzana ino aha adushyira ahantu mu nzu aravuga ngo agiye kubikuza kugeza n’ubu ntaragaruka.”

    Yakomeje avuga imibereho iteye agahinda babamo mu buzima bwa buri munsi, asaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakabona aho kuba.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi, Mujawamariya Elisabeth, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’aba bana batari bakizi ariko kigiye gukurikiranwa bagashakirwa aho kuba bagasubizwa no mu ishuri.

    Ati “Icyo kibazo ntitwari tukizi kuko hari abana baba bari mu muhanda, ubu rero tugiye kugikurikirana tureba niba nta muryango bafite tubashakire uko babaho. Bagomba no gusubira mu ishuri ubwo ni uburenganzira bwabo.”

    Abana bajya mu buzima bwo mu muhanda usanga kenshi baba bafite ibibazo byo mu miryango bakomokamo, iyo badakurikiranwe bakuza ingeso mbi zangiza ahazaza habo n’ah’igihugu muri rusange.

    Inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

  • Uburanga bwa Gentille, umukunzi wa Patient Bizimana bagiye kurushingana nyuma yo kwerekanwa mu rusengero #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Patient Bizimana yerekanywe mu rusengero na Karamira Uwera Gentille bitegura kurushingana.

    Uyu muhango wabereye mu rusengero Patient Bizimana asanzwe asengeramo rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bageze mu mwanya wo kwerekana abazashyingiranwa bakavuga couple imwe imwe bakerekana ifoto yabo, ni bwo buryo Patient Bizimana na Gentille berekanywemo.

    Uyu akaba ari umuhango ubanziriza gisezerana imbere y’Imana aho bikorwa mu rwego kugira ngo niba hari abafite impamvu zatuma abo bombi badasezerana bazazitange mbere y’ubukwe.

    Ntabwo haramenyekana itariki y’ubukwe bwabo, ariko aba bombi bagiye gusezerana imbere y’Imana nyuma y’imyaka 2 basezeranye imbere y’amategeko kuko muri Kamena 2019 basezeraniye mu Karere ka Rubavu.

    Karamira Uwera Gentilleugiye kurushinga na Patient Bizimana

    Urukundo rwabo ntirwavuzwe cyane

    Ejo hashize berekanywe mu rusengero

    Akunze guhora yisekera

    Gentille umukobwa wanyuze umutima wa Patient akamuhitamo mu bandi

    Imyaka 2 irashize basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/uburanga-bwa-gentille-umukunzi-wa-patient-bizimana-bagiye-kurushingana-nyuma-yo-kwerekanwa-mu-rusengero

  • Isango Star yahaye igihembo cyihariye Butera… – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo yashyikirijwe mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, binyuze mu ikiganiro 'Sunday Night' cya Radio Isango Star gikorwa na Kavukire Alex [Kalex], Kayitesi Yvonne [Stecy] na Ian Shema.

    'Sunday Night Achivers Award' ni igihembo cyatanzwe ku nshuro ya mbere, ariko hari gahunda y'uko kizajya gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuhanzi ufite ibikorwa by'indashyikirwa mu muziki we.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Isango Star, Jean Lambert Gatare, yavuze ko Radio Isango Star yishimanye na Butera Knowless muri iki gihe gisaga imyaka 10 amaze mu muziki, ndetse na Album ya Gatanu yise 'Inzora' yamurikiye Abanyarwanda.

    Jean Lambert Gatare yavuze ko 'Nka Isango Star twasubije amaso inyuma dusanga tutagushimiye twaba twirengagije imbaraga wakoresheje zibonwa na buri wese muri iyi myaka isaga 10.'

    Akomeza ati 'Ntabwo byari byoroshye kubinyuramo, kandi ukabyitwaramo neza. Ntabwo bishoborwa na buri wese…Warakoze cyane.'

    Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Knowless yavuze ko Isango Star yabaye Radio iya mbere mu Rwanda imuhaye igihembo cyo kumushimira mu muziki we.

    Avuga ko binyuze umutima we, kandi bigaragaza ko ibikorwa bye bigera kumubare munini.

    Ati 'Ndanezerewe cyane mu mutima wanjye. Nuzuye amashimwe menshi [Akubita agatwenge]. Nkuko nabivuze Isango iri muri Radio zamfashije kuva ntangira kugeza n'uyu mwanya, by'umwihariko. Kuko ni mu rugo, nta kintu na gito nabuze guhera ngira ngo ku ndirimbo imwe ntaranayirangiza ubanza yarahise ihitira hano.'

    Akomeza ati 'Kandi nanone nk'uko nabivuze iyo ukoze ikintu kikishimirwa niyo ntsinzi ya mbere uba ugize, rero bivuze byinshi cyane…Kunterekeza, mbese sinzi Imana ibahe umugisha cyane.'

    Knowless yavuze ko umukozi mwiza ari ukora kugira ngo akazi kagende neza, ariko ko iyo ugize amahirwe ugakora 'uwo ukorera akishima akagushima akakwereka ko ibikorwa byawe yabibonye yabishimye niyo ataguhemba, niyo atakora mu mufuko ngo aguhe amafaranga umushahara wawe ukorera, ariko yabyishimiye nicyo kintu cya mbere gishimisha.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko nta kintu cyinyura umutima we nko kuba imyaka 10 amaze mu muziki yahuriyemo n'ibicantege n'ibiterambaraga 'yaravunikiye ukuri'.

    Avuga ko abashima intambwe atera mu muziki we aribo batuma akomeza gukora umuziki mu rugendo adateganya gusoza vuba. Ati 'Ndishimye cyane. Ngira ngo mbwire abakunzi ba Isango Star ntabwo mwahisemo nabi. Muranshimije pe cyane. Kandi n'Umuyobozi [Jean Lambert Gatare] abyumve y'uko nishimiye n'umutima wanjye wose ndamushimiye.'

    Mu gihe cy'imyaka 10 amaze mu muziki, Butera Knowless yashyize ku isoko Album eshanu. Yabaye umuhanzikazi wa mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, atwara ibihembo by'imbere mu gihugu no hanze.

    Uyu muhanzikazi yaririmbye mu bitaramo no mu birori bikomeye, akomeza gusohora indirimbo agerekana n'inshingano z'urugo yubakanye na Ishimwe Karake Clement.

    Isango Star iri muri Radio zimaze igihe ziteza imbere umuziki w'u Rwanda. Ifite ibiganiro byihariye by'imyidagaduro bizamura abahanzi, kandi bigaha umwanya munini umuziki w'u Rwanda. Byanatumye iki gitangazamakuru gifungura Televiziyo [Isango Star Tv], ifite ishami ry'ibindi biganiro.

    Inkuru wasoma: Karibu mu cyumba cy’amateka ya Knowless, umunyarwandakazi ugwije ibigwi mu muziki

    Butera Knowless yavuze ko akozwe ku mutima n'igihembo yahawe na Isango Star, ashima Jean Lambert Gatare  Mu myaka 10 yuzuye ari mu muziki, Knowless yatanze ibyishimo mu nguni zose z'ubuzima  Knowless yavuze ko Radio Isango Star yamuhaye hafi kuva ku munsi wa mbere akandagiza ikirenge mu muziki  Uhereye ibumoso: Kavukire Alex [Kalex], Butera Knowless, Ian Shema na Kayitesi Yvonne [Stecy]  Isango Star yahaye igihembo 'Sunday Nighy Achivers Award' wizihiza imyaka 10 mu muziki


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106772/isango-star-yahaye-igihembo-cyihariye-butera-knowless-106772.html

  • Kicukiro: Abaturage bikoreye imihanda ya kaburimbo y’ibirometero birenga bitanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ya Km 5.3
    Bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ya Km 5.3

    Iyo mihanda yatashywe ku mugaragaro ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2021, abaturage bashimirwa ubufatanye bubaranga mu kwishakamo ibisubizo badategereje ko Leta ari yo ibakorera byose.

    Umuturage wo mu Mudugudu wa Mpinga ya Nyanza, Akagari ka Rukatsa, Aimable Ruzima, avuga ko igitekerezo cyaturutse mu baturage ubwabo, kuko muri ako gace hari imihanda y’igitaka yatumaga hagaragara nabi kandi hamaze gutera imbere.

    Agira ati “Hano hari iterambere ry’imiturire, ariko hakaba ikibazo cy’imihanda itari ikoze neza, rimwe na rimwe imodoka z’abaturage zananirwaga kwinjira mu bipangu kubera icyondo, zikanyerera”.

    Nyuma yo kwicara bagatekereza icyo bakora kuri icyo kibazo, Ruzima avuga ko abaturage batanze imisanzu yabo y’amafaranga, ariko ko ayo gukorera iyo mihanda icyarimwe atahise aboneka yose.
    Ati “Burya ibintu byose ni ubufatanye, kandi Leta ni abaturage. Iyo abayobozi bafatanyije n’abaturage, bagera kuri byinshi, kuko Leta iba ifite ibikorwa byinshi iba igomba gukora”.

    Abo baturage bavuga ko ibyo bagezeho ari ibyo kwishimira, kandi bagasaba n’abandi b’ahandi kuza kubyigiraho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, Chantal Uwamwiza, avuga ko ubukangurambaga bugitangira hari bamwe mu baturage batabyumvaga neza, ariko ko hari ababyumvise vuba bafasha n’abatarabyumvaga na bo bibona muri icyo gikorwa.

    Ati “Icya mbere ni ukubereka agaciro k’ibikorwa baba bagiye kwikorera. N’iyo haba harimo abatabyumva neza, iyo hari abatanze amafaranga mu minsi mike bakabona ibikorwa akoze, n’abandi bahita babona agaciro kabyo”.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yashimiye abaturage b’Umurenge wa Kagarama muri rusange, anashimira by’umwihariko ababashije kwikorera igikorwa nk’icyo cy’indashyikirwa.

    Asaba abaturage ba Kicukiro gukomeza kurangwa n’ubufatanye hagati yabo ubwabo no hagati yabo n’ubuyobozi, mu rwego rwo kurushaho kugera ku iteramebere bifuza badategereje Leta.

    Ubwo batahaga iyo mihanda
    Ubwo batahaga iyo mihanda

    Mu murenge wa Kagarama muri rusange bateganyije kwikorera imihanda ya kaburimo kuri kilometero 14.5, ariko ubu hamaze gukorwa kilometero 5.3. Yose izuzura itwaye miliyoni 924 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Mu gutaha iyo mihanda kandi hanatangijwe gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge, bahemba umuryango w’abarokotse Jenoside wabyaye ariko abawugize bombi bakaba nta babyeyi bagira bo kubahemba, bawutegesha urugori, ariko baranawuremera.

    Hanaremewe undi muturage usanzwe akora akazi ko gutunganya imisatsi, wahawe amafaranga ibihumbi 300 ngo yo kumufasha kuzamura ibikorwa bye, kandi byose byagizwemo uruhare n’abaturage bo muri uwo Murenge wa Kagarama.

    Hamuritswe n’ibindi bikorwa byakozwe mu mihigo y’umwaka wa 2020-2021.


  • Musanze: Abagore baranenga bagenzi babo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabiriye umuhango wo kwibuka bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
    Abitabiriye umuhango wo kwibuka bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside

    Ibyo babitangarije mu muhango wabereye mu Karere ka Musanze ku wa kane tariki 18 Kamena 2021, wo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe n’abagize Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhoza.

    Mukamulisa Aurelie, ukuriye urwo rugaga mu Murenge wa Muhoza yagize ati “Tubabazwa cyane n’uko hari abagore batwambitse icyasha bijandika mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yabakorewe. Burya umugore yifitemo imiterere karemano yo kuba agira uruhare mu gutanga ubuzima.Tugaya abatandukiriye bagakoresha imbaraga mu kwambura ubuzima abo babuhaye”.

    Ati “Bumve ko ibyo bakoze bikidutera ikimwaro kandi ntituzahwema kubyamagana bitubabaza kuko barengereye cyane”.

    Mu kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside, abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi mu Murenge wa Muhoza, bahamagariye umuryango nyarwanda guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kubaho ukundi.

    Mukamulisa ati “Iki gikorwa kuri twe gifite uburemere bukomeye cyane mu mitima yacu. Kwibuka bitubera umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tugatekereza uko inzirakarengane z’abagore zishwe zitageze ku ntego yo kwirerera abana bari barabyaye ngo bakure, bitewe n’uko ayo mahirwe bayavukijwe. Kwibuka ayo mateka yose tuba dushaka kubwira abato ububi bwa Jenoside, kugira ngo na bo bazakurane umutima w’uko itazongera kubaho ukundi”.

    Abitabiriye uwo muhango batarenga 20 kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakoze urugendo ruturuka ku biro by’Umurenge wa Muhoza, berekeza ku rwibutso rwa Muhoza, rushyinguwemo abasaga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.

    Mukamulisa Aurelie ukuriye Urugaga rw
    Mukamulisa Aurelie ukuriye Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango RPF Inkotanyi

    Bashyize indabo ku mva bunamira izo nzirakarengane, nk’ikimenyetso cyo kubibuka no kubasubiza agaciro bambuwe.

    Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Muhoza, Hamza Iddi, yabwiye abitabiriye uwo muhango ko bafite uruhare rukomeye mu gusigasira amateka no gukumira abayagoreka.

    Yagize ati “Amateka y’igihugu cyacu arebana n’uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ni ngombwa ko twirinda ko hagira uyagoreka cyangwa ngo ayasibanganye. Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tugasura hamwe mu habitse ayo mateka, ni uburyo bukomeye tuba dukwiye kubakiraho tuyasigasira ariko kandi twirinda kuyihererana ahubwo tukayasakaza mu bagize imiryango yacu, kugira ngo n’abayamenya mu buryo busobanutse bazakomeze kuba uruhererekane”.

    Abo bagore bashimangiye ko nyuma y’imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari ibikorwa byinshi bizamura imibereho n’ubukungu byakozwe, mu kubaka igihugu cyari cyarashegeshwe n’amateka mabi. Bityo ngo ntibazigera bemerera uwo ariwe wese wakongera kugisubiza inyuma.

    Hari imiryango itishoboye abo bagore bashyikirije ubufasha

    Mukandayisenga Justine, ni umubyeyi w’abana babiri worojwe inka, akaba ayitezeho kubona amata n’ifumbire.

    Yagize ati “Nishimiye inka aba babyeyi b’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bangabiye. Twanywaga amata ari uko tuyasabye cyangwa tuyaguze, ariko kuva uyu munsi nishimiye ko bihindutse, kuko twabonye inka izajya idukamirwa. Ubu sinatinya no kwatisha umurima, ngahinga kuko n’ifumbire izajya iboneka ari nyinshi. Urumva ko ubukene bugiye kuba amateka. Ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu Kagame, wimakaje uyu muco wo koroza abatishoboye”.

    Mukandayisenga Justine worojwe inka ngo imufashe kuzamura ubukungu
    Mukandayisenga Justine worojwe inka ngo imufashe kuzamura ubukungu

    Uyu muryango wagabiwe inka wiyongeraho indi miryango ibiri harimo uwashyikirijwe ibikoresho byo mu nzu, bigizwe n’intebe, ibitanda n’ibiryamirwa undi ushyikirizwa ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.

    Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF Inkotanyi rwabibashyikirije mu rwego rwo gushyigikira imigambi ya RPF Inkotanyi y’uko buri Munyarwanda agira imibereho myiza.

  • Bwiza Emerance yahigitse abagera kuri 210 yegukana irushanwa ryateguwe na KIKAC Music Label #rwanda #RwOT

    Bwiza Amerance umukobwa w’imyaka 21, yegukanye irushwa rya 'The Next Diva — Indi Mbuto’ ryateuwe na KIKAC LTD binyuze muri KIKAC Music Label, uyu mukobwa akaba agiye kwitabwaho n’iyi nzu itunganya umuziki mu gihe cy’imyaka 5.

    Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, ryahuje abakobwa 211 aho bakoresheje uburyo bwo kwifata amashusho ubundi bakoherereza kuri Email, Facebook, WhatsApp na Instagram bya KIKAC LTD.

    Uko bari 211 ababashije kugera ku cyiciro cya nyuma bari 30, akanama nkemurampaka kari kayobowe na Semivumbi Daniel(Danny Vumbi) usanzwe na we uba muri KIKAC Music Label, bemeje ko Emerance Bwiza wo mu Bugesera ari we wahize abandi.

    Uyu mukobwa akaba agiye gusinya muri KIKAC Music Label amasezerano y’imyaka 5 azatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka 2021, iyi nzu ikaba isanzwemo abandi bahanzi bakomeye nka Danny Vumbi na Mico The Best.

    Bwiza Emerance yegukanye The Next Diva – Indi Mbuto

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwiza-emerance-yahigitse-abagera-kuri-210-yegukana-irushanwa-ryateguwe-na-kikac-music-label

  • Abakunzi ba Ruhago bazinjira muri Weekend bazi iyegukanye shampiyona hagati ya APR na AS Kigali #rwanda #RwOT

    Iyi mikino ya nyuma yashyizwe ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nyuma y’uko yagombaga gukinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena ariko ikaza gusubikwa.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’uko iriya mikino izakinwa hakomeza kwirindwa icyorezo cya COVID-19 kuko ubu na Stade Umuganda isanzwe yakirirwaho imikino n’amakipe amwe itari gukinirwaho.

    Iyi ngengabihe igaragaza ko tariki 25 Kamena 2021 hazakinwa umukino wa Marine FC na Bugesera FC uzabera i Musanze, hakazakinwa umukino uzahuza APR FC na Rutsiro FC uzabera kuri Stade ya Huye.

    Kuri uwo munsi kandi hari umukino uzahuza AS Kigali na Police FC ukazabera i Muhanda naho Rayons Sports a Espoir FC zikazakinira i Bugesera.

    Iyi mikino izakinwa hari amakipe abiri ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ku isonga hakaba hari APR FC ifite amanota 16 ikaba iyanganya na AS Kigali ariko iriya kipe y’Ingabo z’u Rwanda ikaba izigamye ibitego 14 mu gihe AS Kigali yo izigamye ibitego 10.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abakunzi-ba-Ruhago-bazinjira-muri-Weekend-bazi-iyegukanye-shampiyona-hagati-ya-APR-na-AS-Kigali

  • Ingeso 10 abakobwa bari mu rukundo bagira zib… – #rwanda #RwOT

    Amakosa mato abakobwa bakora ariko bakarakaza abakunzi babo cyangwa se bakabababaza:

    1. Gushaka gutwara umwanya we wose

    Kimwe mu bintu abakobwa bakora ngo bibangamira abasore haro ugushaka gutwara umwanya we wose, ibi bivuze kumuhamagara igihe cyose, gushaka kumenya aho ari igihe cyose n'icyo ari kuhakora, gushaka kubonana nawe buri gihe, mbese ntumuhe umwanya wo kubaho ubuzima bwe yisanzuye. Ibi ngo bibangamira abasore batari bake, aba yifuza ko wamuha umwanya wo gukora gahunda ze, kubonana n'incuti ze n'ibindi bitandukanye, ntibivuze ko nta gaciro aguha ahubwo wishaka ko umwanya we wose ujyamo wowe gusa.

    2. Kuganiriza incuti ibibazo bafitanye n'umukunzi nk'aho ari ibisanzwe

    Abasore usanga baba bazi neza ko abakobwa baganiriza incuti zabo ibijyanye n'umusore bakundana ariko nanone ngo abasore ntibakunda ko uganiriza inshuti zawe ku bibazo mwagiranye ngo nurangiza unabifate nk'aho kubivuga ari ibintu bisanzwe, ngo abasore babyanga cyane cyane iyo ubishyize ku mbuga nkoranyambaga yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Iyo umusore agukunda aba yumva wamubwira incuti ze ariko ntuvuge ibibazo mugirana, iyo amenye ko wabivuze biramubabaza.

    3. Kwisanzura cyane no kwigenga cyane

    Ubusanzwe abasore bakunda umukobwa wigenga kandi wisanzura ku buryo byoroshye kuganira nawe ndetse ngo abakobwa bigenga baba bazi icyo bashaka mu buzima. Ibi ariko ngo iyo birengeje urugero abasore barabyanga, aba akeka ko uko kwigenga kwawe no kwisanzura cyane bifite ikindi bihatse, yaba ari uburara cyangwa indi mico itari myiza.

    4.Guhorana n'abasore no kugira inshuti nyinshi z'abasore

    Abakobwa bakunze kubangamirwa cyane no kugira umukunzi ufite inshuti nyinshi z'abakobwa ariko bo bakifata nk'aho kugira inshuti nyinshi z'abahungu ntacyo bitwaye ndetse ugasanga hari ufite umukunzi ariko agahorana n'abasore muri za gahunda zitandukanye. Ibi bibangamira abasore cyane iyo umukunzi wabo ahorana n'abasore. Ibi ngo si ugufuha cyangwa ibindi ahubwo biri muri kamere y'umuntu kubabazwa n'iyo umukunzi wawe afite inshuti nyinshi badahuje igitsina ahorana nabo.

    5. Guhora ushaka kumuhindura

    Usanga hari abakobwa bakundana n'umusore ufite imico runaka cyangwa akamenyero runaka kadahuye n'uko babyifuza, ariko bakizera ko bazabahindura uko bumva babishaka. Si bibi kuba wafasha umukunzi wawe kureka ingeso mbi nko kunywa itabi cyangwa kunywa cyane inzoga, ariko ngo abasore ntibakunda na gato umukobwa uza mu buzima bwabo agashaka guhindura ibintu byose. 

    Hari n'igihe ngo umubangamira ugerageza kumukundisha ibintu adashobora gukunda na rimwe, urugero umusore ashobora kuba akunda umupira ukagerageza kuwumukuraho mgo umushyire ku kureba filime z'urukundo ariko burya ngo uba uri kumubangamira cyane.

    6. Kutamushimira

    Abakobwa usanga akenshi bashimishwa no guhabwa impano cyangwa se kwitabwaho mu buryo butandukanye. Abasore ngo bababazwa cyane n'iyo birya bakimara kugira ngo bashimishe umukunzi ariko we ugasanga ntabwo ajya ashimira na rimwe. Niba ufite umukunzi, kumushimira ni kimwe mu bintu bikomeye aba yifuza.

    7. Kutamenya igihe adashaka kuvuga

    Ngo muri kamere y'abasore, hari igihe aba yumva adashaka kuvuga, cyane cyane iyo afite ibyamubabaje, niba mukundana ashobora kubikubwira mu ncamake cyangwa ntanabikubwire, hagakurikiraho guceceka kugira ngo abanze yakira ikibazo yahuye nacyo cyangwa ashobora no guceceka ntacyo yabaye, iyo ari muri iki gihe cyo guceceka ugakomeza kumuhatira kuvuga, arabangamirwa cyane.

    8. Kutumva ibyo ashaka kugeraho mu buzima bwe

    Buri muntu mu buzima aba afite ubuzima yifuza kubamo ndetse n'ibyo ashaka gukora kugira ngo atere imbere. Abasore ngo babangamirwa cyane n'iyo umukunzi wabo atekereza ko ibyo bari gukora cyangwa bateganya gukora nta kintu bizabagezaho cyangwa ari ibintu bidafatika. Aba atekereza ko ari wowe muntu wagakwiye kuba umwumva kurusha abandi, iyo umweretse ko ibyo akunda ari impfabusa biramubabaza.

    9. Gukomeza gukoresha telephone muri kumwe

    Igihe muri kumwe, umusore aba ashaka ko umuha umwanya wawe wose ndetse ukanamutega amatwi, iyo abona ukomeza kwitaba abantu kuri telephone ubutitsa cyangwa ukomeza wandikirana n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, ureba agahise kose kuri interineti, biramubangamira cyane.

    10. Guhorana amaganya

    Mu buzima nta muntu utagira ibibazo ariko abasore ngo banga umukobwa uhoana utubazo tutarangira mu buzima bwe. Ikibazo si uko waba ufite ibibazo ahubwo ngo uburyo uheranwa ba nyo n'uko ubyitwaramo nibyo bimubangamira. Abasore ngo bakunda umukobwa uzi kwikomeza no kwihagararaho igihe afite ibibazo kurusha uko wahora mu maganya n'agahinda katarangira.

    Src:www.Elcrema.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106763/ingeso-10-abakobwa-bari-mu-rukundo-bagira-zibangamira-abasore-bakundana-106763.html