Blog

  • Habimana Sosthène na Kirasa Alain bagizwe abatoza b’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Guhera tariki ya 03 kugera tariki 18 Nyakanga 2021 mu Mujyi wa Dar Bahir muri Ethiopia, hategerejwe irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), uyu mwaka hakazifashishwa abatarengeje imyaka 23.

    Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23
    Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain ni bo bashobora gutoza Amavubi U-23

    Mu nama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa iheruka guterana, bamaze gushyiraho abatoza bazaba bayoboye iyi kipe, barimo Habimana Sosthène uzaba ari umutoza mukuru, akazaba yungirijwe na Kirasa Alain basanzwe banakora mu Mavbi makuru nk’abatoza bungirije Mashami Vincent.

    Abandi batoza bazaba bafatanya na Habimana Sosthène ndetse na Kirasa Alain, ni Mugabo Alexis utoza abanyezamu ba APR FC, hakaza ndetse kandi na Mugisha Ndoli usanzwe amenyerewe mu makipe y’abato ya APR Fc ndetse n’Intare, mu gihe Mwambari Serge azaba ari Fitness Coach.

    Kugeza ubu FERWAFA ntiratangaza ku mugaragaro gahunda y’iyi kipe y’igihugu, abazayitoza ndetse ngo hanatangazwe urutonde rw’abakinnyi n’igihe bagomba gutangirira imyitozo


  • Idamange yasabiwe kuburanishwa mu muhezo ngo kuko mu ruhame ashobora gukomeza kwamamaza ibitekerezo bye #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bwatanze iki cyifuzo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 ubwo Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwasubukuraga urubanza ruregwamo Idamange.

    Ubwo uru rubanza rwasubukurwaga uyu munsi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bufite icyifuzo bwifuza kugeza ku rukiko, buhita bumenyesha inteko iburanisha uru rubanza ko kuba Idamange yaburanishirizwa mu ruhame byamuha umwanya wo gukomeza kwamaza ibitekerezo bye bibi.

    Umushinjacyaha wavugaga ko ubu busabe bunashingiye ku miterere y’ibyaha bishinjwa uregwa, yagize ati 'Ubushinjacyaha bufite impungenge ko iburanisha ry’uru rubanza mu ruhame ryabera Iryamugwiza Idamange yvonne urubuga rwo gukomeza ibikorwa bye byo gupfobya Jenoside, kwamamaza ibihuha ndetse no gukomeza icengezamatwara rye ryo kwangisha Leta abaturage ndetse n’ubuyobozi n’abayobozi.'

    Umushinjacyaha yakomeje agira ati 'Ku nyungu z’umutekano no kunyungu z’umudendezo wa rubanda dusanga uru rubanza rwaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kurengera uwo mudendezo w’abaturage n’umutekano w’abaturage ndetse no gukomeza gushimangira ubumwe bw’abaturage.'

    Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu muri rubanda bikekwa ko biri mu bigize ibiganiro yakoraga kuri YouTube, mu iburanisha riheruka yabuze ku ikoranabuhanga ubwo yabwiraga Urukiko ko agiye kwitunganya rugategereza rukamubura.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yasabiwe-kuburanishwa-mu-muhezo-ngo-kuko-mu-ruhame-ashobora-gukomeza-kwamamaza-ibitekerezo-bye

  • AMAFOTO : Ihere ijisho uburanga n’ikimero bitagereranywa by’umukobwa ugiye kurushinga na Patient Bizimana #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa witwa Karamira Uwera Gentille wamaze no kuba umugore wa Patient Bizimana bamaze gusezerana mu mategeko, bombi baranzwe mu rusengero ku cyumweru tariki 20 Kamena nk’abagiye kurushinga.

    Ni muhango wabereye mu rusengero Patient Bizimana asanzwe asengeramo rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bageze mu mwanya wo kwerekana abazashyingiranwa bakavuga couple imwe imwe bakerekana ifoto yabo, ni bwo buryo Patient Bizimana na Gentille berekanywemo.

    AMAFOTO YA GENTILLE

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ihere-ijisho-uburanga-n-ikimero-bitagereranywa-by-umukobwa-ugiye-kurushinga-na-Patient-Bizimana

  • Minisitiri Gatabazi yasabye abantu kwipimisha Covid-19 badategereje impamvu runaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

    Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, aho we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bagarukaga ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye, bijyanye no gukomeza guhangana na Covid-19.

    Minisitiri Gatabazi ibyo yabivuze ashingiye ku mibare y’abandura icyo cyorezo ikomeje kuzamuka, agahamya ko kuba abajya mu bikorwa runaka basabwa kwipimisha byatumye abanduye bagaragara ari benshi.

    Yagize ati “Aho hafatiwe icyemezo cy’uko abantu bajya mu materaniro manini nk’ubukwe, imyidagaduro, inama n’ahandi bagomba kubanza kwipimisha Covid-19, ni bwo imibare y’abanduye yagaragaye ari myinshi. Bivuze ko babaga babana n’icyo cyorezo batabizi ariko aho basabiwe kwipimisha imibare yazamutse”.

    Ati “Ni yo mpamvu dusaba abantu bafite ubushobozi kujya bipimisha kenshi badategereje gupimwa ari uko hari izindi mpamvu zibibateye, kuko ni ubuzima bwawe ububa urengera. Niba uri nk’umucuruzi ukora ingendo ari ko uhura n’abantu benshi, wagombye kwipisha kenshi ngo umenye uko uhagaze”.

    Uwo muyobozi avuga ko ahandi byagaragaye ko abantu bandurira cyane ari abajya mu tubare two mu midugudu bitemewe ndetse no mu mahoteri yakira abantu benshi, bakaganira begeranye baseka akenshi bakuyeho udupfukamunwa batera ibiparu, aho ngo ni ho ya matembabuzi ava ku muntu umwe ajya ku bandi, niba arwaye agahita yanduza abandi benshi.

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko hari aho abayobozi badakurikirana ko abajya mu materaniro runaka bagomba kuba bipimishije, ibyo na byo ngo bikaba biri mu byongera ubwandu.

    Ati “Hari ibyagiye bigaragara by’abitabira ubukwe hirya no hino harimo abatipimishije, kandi abayobozi mu z’ibanze ntibabimeshe. Abo bayobozi ubu turimo kubafatira ibyemezo, hari ibyabaye muri Rusizi, muri Rubavu ndetse n’Iburasirazuba, ibyo byabaye hari abayobozi bagombaga kubikurikirana ari yo mpamvu turimo kubafatira ibyemezo”.

    Akomeza yibutsa abayobozi muri rusange ko bafite ishingano zo kugenzura ko ibyemezo biba byafashwe bishyirwa mu bikorwa, kandi ko iyo batabikoze neza bashobora kubihanirwa.

    Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 21 Kamena 2021, yafashe icyemezo cy’uko ingendo hagati y’uturere zitemewe ndetse no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali kandi mu gihugu hose ingendo zigahagarara saa moya.

    Ibyo byaje nyuma y’aho bigaragariye ko abandura Covid-19 biyongereye cyane, aho mu minsi 10 ishize handuye abantu basaga 3,000 na ho ku itariki 21 Kamena 2021 hakaba haragaragaye umubare munini utarigeze ubaho mu Rwanda, kuko handuye abantu 622, hagapfa batandatu (6).


  • Ibizakorwa nUrugaga rwabanyamuziki mu kwezi… – #rwanda #RwOT

    Buri tariki ya 21 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa Muzika. Ni muri urwo rwego Urugaga rw’abanyamuziki (Rwanda Music Federation) rwifuriza abanyamuziki bose, abakunzi b’umuziki by’umwihariko abakunda umuziki nyarwanda umunsi mwiza wa Mukiza wizihizwa buri mwaka.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi Nyarwanda, Intore Tuyisenge yabwiye INYARWANDA, ko mu kwiziza Umunsi Mpuzamahanga w'umuziki, batangije ukwezi kwahariwe umuziki kuzakorwa mo ibikorwa bitandukanye byose bigamije gufasha abahanzi gutera imbere no gukundisha abantu umuziki.

    Ibikorwa bazakora birimo: Gukomeza gushishikariza abanyamuziki gukomeza kwishyira hamwe kuko umwe arya bihora kandi abishyize hamwe nta kibananira.

    Hazakorwamo kandi ubukangurambaga ku itegeko rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge, n’uruhare rwa buri wese mu kuryubahiriza biryo bigafasha umuhanzi mu iterambere rye n’iry’igihugu muri rusange.

    Intore Tuyisenge avuga ko bazakora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abahanzi bataragana amwe mu mahuriro agize urugaga rwa muzika kuyagana n'ibyiza byo gushyira hamwe nk'abahanzi,

    Uyu muyobozi avuga ko bitewe n'icyorezo cya Covid-19, ibi bikorwa bizaba byose hifashishijwe ikoranabuhanga, bikazahuza abahanzi, itangazamakuru n'abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda.

    Tuyisenge ati 'Byose bigamije gukomeza kwirindi no kubahiriza imbamba zo kurwanya Covid-19. Ubu bukangurambaga buzasozwa no kumurika Rwanda Music Federation ku mugaragaro hatangazwa amahuriro ayigize n’ abahanzi bamaze kuyabera abanyamuryango.'

    Yavuze ko abahanzi bakwiye kwitabira 'ibi bikorwa kuko ni ibyabo niyo hari amahirwe abonetse ahera ku banyamuryango kandi ntakindi bisaba uretse kuba uri umuhanzi'. Ubu bukangurambaga muri uku kwezi kwahariwe umuziki bwubakiye ku intego igira iti 'Impano yanjye, ubukungu bwanjye.'

    Intore Tuyisenge yavuze ko kuri uyu munsi wa Muzika wizihijwe hari byinshi mu bikorwa Rwanda Music Federation imaze kugeraho harimo nko kuba imaze kuba urwego ruriho mu buryo bw’amategeko, kuba harakozwe ubuvugizi ku bufatanye n’inama nkuru y’Igihugu y’Abahanzi hakavugururwa itegeko rirengera umutungo bwite mu by'ubwenge.

    Kuba hari abahanzi boherejwe kwiga muri Koreya ibikorwa bifite aho bohuriye n’ubuhanzi ndetse umwe muri bo akaba ari nawe uyoboye Rwanda Arts Council, MunezeroFerdinand. Anavuga ko kubufatanye na RAC hakozwe ubuvugizi hakajyaho ikigega kigoboka abahanzi muri ibibihe bya Covid-19.

    Urugaga rw'abahanzi rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w'umuziki rutangiza ukwezi ku muziki

    Intore Tuyisenge yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe umuziki bazaganira n'abahanzi ku cyo bakora mu iterambere ryabo ry'umuziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106821/ibizakorwa-nurugaga-rwabanyamuziki-mu-kwezi-kwahariwe-umuziki-batangije-106821.html

  • Amaraso mashya mu batoza b’Amavubi U23 #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina CECAFA mu kwezi gutaha igatangira imyitozo, amakuru avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gufata umwanzuro wo guha iyi kipe Habimanma Sosthene Lumumba.

    Iyi kipe izakina CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 izabera muri Ethiopia hagati ya tariki ya 3 na 18 Nyakanga, izatangira imyitozo nyuma ya shampiyona izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.

    Iyi kipe yaherukaga gukina muri 2018 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2019, aho yatozwaga na Jimmy Mulisa yungirijwe na Mutarambirwa Djabil, Hategekimana Corneille ari we ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi mu gihe Mugabo Alex ari we wari umutoza w’abanyezamu.

    Muri aba batoza, amakuru agera ku ISIMBI ni uko uwagarutsemo ari Mugabo Alex ubu utoza abanyezamu ba APR FC, abandi bose ari bashya.

    Iyi kipe ikaba izatozwa na Lumumba Sosthene yungirijwe Alain Kirasa usanzwe ari umutoza wa Gasogi United, aba bombi bakaba ari abungiriza mu ikipe y’igihugu, umwungiriza wa kabiri kandi ni Ndoli usanzwe ari umutoza mu Intare FC, Mwambari Serge wongerera ingufu ikipe y’igihugu nkuru ni we n’ubundi uzaba ubongerera imbaraga, ni mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Mugabo Alex utoza abanyezamu ba APR FC.

    Aba batoza bakaba bagiye guhita bicara bahamagare ikipe y’igihugu bazifashisha muri iri rushanwa, aho shampiyona izasozwa nabo bahita batangira imyitozo.

    Habimana Sosthene Lumumba ni we uri bube umutoza w’Amavubi U23

    Kirasa Alain azaba yungirije Habimana Sosthene

    Ndoli asanzwe ari umutoza w’Intare FC

    Mugabo Alex yari no mu batoza b’iyi kipe 2018

    Mwambari Serge

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amaraso-mashya-mu-batoza-b-amavubi-u23

  • Pasiteri wabwirizaga muri ADEPR yafunzwe afatiwe ku kibuga cy’Indege atorotse #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wabaye umubwiriza mu Itorero rya ADEPR ubu akaba yabwirizaga ku mbuga nkoranyambaga, yafashwe nyuma yo guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ariko akanga kwitaba.

    Uyu mugabo uherutse kugirana ikiganiro na YouTube Channel yitwa Isimbi, akayibwira agahinda afite ko kuba abagore ngo 'bagiye kumusaza', yafashwe ku wa 16 Kamena 2021 ubwo yari atorotse inzego z’ubutabera akaba yarafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

    Asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yabonye ibyangombwa bya Green Card akerekezayo muri 2018 gusa akaba atarahabwa ubwenegihugu.

    Uyu mugabo yavuzwe cyane mu makimbirane n’uwahoze ari umugore we baje gutandukana bombi bakaba bari abavugabutumwa.

    Muri 2019 yashatse umugore wa kabiri ariko ahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America aho asanzwe aba.

    Muri biriya biganiro aherutse kugirana n’imirongo ya YouTube, yavuze ko urushako rumunaniye kuko ngo nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere ngo n’abandi bahuye nyuma bamujujubije.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko dosiye ye yamaze gukorwa ndetse ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa.

    Pasiteri Hakizimana akurikiranywe ku cyaha bikekwa ko yakoreye umugore w’imyaka 27, bikaba byarakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yagize ati 'Ntibikwiye ko umuntu ukundana n’undi iyo bashwanye amukangisha kumusebya bishingiye ku biganiro n’amafoto by’urukundo bagiranye bakiri mu rukundo. Abanyarwanda bakwiye kumenya ko icyo ari icyaha gihanwa n’amategeko.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Pasiteri-wabwirizaga-muri-ADEPR-yafunzwe-afatiwe-ku-kibuga-cy-Indege-atorotse

  • 'Ingoro iguruka' ya Khadafi yagaruwe muri Libya_ Inkuru irambuye #rwanda #RwOT

    Indege bwite yari iya Muammar Khadafi wabaye umukuru wa Libya yaguye mu murwa mukuru Tripoli nyuma y'imyaka hafi 10 ibitswe kandi yitabwaho mu Bufaransa, nk'uko ibinyamakuru muri Libya bibivuga.

    Iyi ndege rutura yo mu bwoko bwa Airbus A340, kugaruka kwayo mu kirere cya Tripoli mbere yo kugwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Mitiga byatinzweho na Al Arabiya TV mu gitondo cyo kuwa mbere.

    Ibinyamakuru byinshi byasubiyemo amagambo ya Minisitiri w'Intebe Abdul Hamid Dbeibah, wari ku kibuga cy'indege mu ijoro ryabanje ategereje ko iyi ndege ihagera.

    Yavuze ko gutunganya iyo ndege n'ibindi byose byarangiye, ko guverinoma y'inzibacyuho ariyo yishyuye byose kugira ngo igaruke muri Libya, nk'uko ibiro bya minisitiri w'intebe byabitangaje muri iryo joro.

    Dbeibah avuga ko mu ndege 14 zisigaye, 12 zagombaga kugaruka muri Libya, mu gihe leta yariho ikora byose ngo ebyiri z'ingenzi cyane zigaruke.

    Al Arabiya ivuga ko indege ya Khadafi, izwi kandi nk' 'ingoro iguruka', yagurukijwe ku butumburuke bwo hasi muri Tripoli ibanza no kuhazenguruka mbere yo kururuka.

    Avugana n'abanyamakuru kuri iyi ndege, Dbeibah yagize ati: 'Abaturage ba Libya nibo bazagena ibyayo' niba izakoreshwa n'abategetsi cyangwa izakoresha mu nyungu rusange, nk'uko Al Arabiya ibivuga.

    Yavuze ko kugaruka mu gihugu kw'iyi ndege yamamaye ari 'intambwe nziza kuri Libya, umutekano n'ubukungu bwayo.'

    Iyi ndege y'agatangaza kandi y'igiciro mu gihe cyayo yavuzweho cyane ku ruhando mpuzamahanga.

    Khadafi — wategetse Libya imyaka igera kuri 40 — yabonekaga ku ruhando rw'isi mu mwihariko we, yiciwe mu mujyi avukamo wa Sirte mu kwa 10/2011 nyuma y'imigumuko ya rubanda yari yahereye mu kwezi kwa kabiri uwo mwaka ikaza no kumuhirika.

    Ubutegetsi bushya bwa Libya, Guverinoma y'Ubumwe bw'Igihugu, ikuriwe na Abdul Hamid Dbeibah yarahiye mu kwezi kwa gatatu nyuma y'amatora atewe inkunga na ONU/UN yabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/22/ingoro-iguruka-ya-khadafi-yagaruwe-muri-libya_-inkuru-irambuye/

  • Safi Madiba yakoze amateka akomeye muri East… – #rwanda #RwOT


    Iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube rw'umuhanzi Safi Madiba irabura abantu batagera ku ijana ngo yuzuze miliyoni 3 z'abayirebye, ndetse ku kamenyetso k'abayirebye bakayikunda bararenga ibihumbi 26 naho ubutumwa bw'abayivuzeho bo bararenga abantu igihumbi.

    Indirimbo I Love you uko yagendaga imara igihe ni ko yagendaga irushaho gukundwa ndetse bifata indi ntera aho kugeza ubu iyi ndirimbo yanditse amateka mu karere k’Afrika y’Uburasirazuba atarakorwa n'undi uwo ariwe wese abikesha indirimbo runaka yakozwe ikabyinwa n'abatari bake nk'uko nyirubwite yabihamirije Inyarwanda.com.

    Iyi ndirimbo yagiye isubirwamo n'abatari bake binyuze mu mudiho wayo wagiye ukorwa n'abatari bake biganjemo cyane abo muri Amerika y’Amajyepfo (South America) bagiye berekana ko banyuzwe nayo maze bagahimba uburyo bwo kuyibyina budasanzwe bitewe n'umuco wabo.

    Mu kiganiro kirambuye umuhanzi Safi Madiba yahaye InyaRwanda yatangiye asobanura byimbitse uko yakiriye aka gahigo kadasanzwe ndetse anakomoza ku mibare y'abamaze kuyireba kuri TikTok.

    Yagize ati “Ndashimira buri muntu wese wanyeretse urukundo kuri iyi ndirimbo I love you kubera ko umunsi ku munsi nagendaga mbona abantu batandukanye cyane biganjemo abo muri Amarican, India Indirimbo bayisubiramo mu buryo budasanzwe byerekana ko babyishimiye cyane.”  

    “Nishimiye ko iyi Challenge kuri TikTok imaze kugira ibihumbi 38 by'abantu bakoze Video yayo kugeza ubu nta Challenge irabaho muri East Africa ngo bakore indirimbo by'abantu bari kureba indirimbo imwe kuri Tiktok urumva ni ibintu byiza kandi nanjye ngomba gukomeza gushimisha abakunzi banjye.''

    Calgary umukobwa ugaragara mu ndirimbo ‘I Love You’ ya Safi Madiba

    Iyi ndirimbo kandi hari indi Zouk yayo nayo yakunzwe ku buryo kugeza ubu imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube rw'umuvanzi w'imiziki witwa Dj yels ari nawe wayisubiranyemo na Safi Madiba ariko mu buryo bwa Zouk.

                   KANDA HANO UREBE INDIRIMBO I LOVE YOU YA SAFI MADIBA

    “>

                   KANDA HANO UREBE I LOVE YOU ZOUK YAKOZWE NA DJ YELS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106781/safi-madiba-yakoze-amateka-akomeye-muri-east-africa-abikesha-indirimbo-i-love-you-yatumbag-106781.html

  • MTN Rwanda: Menya ibyakozwe byose muri iyi mi… – #rwanda #RwOT

    Benshi bakomeje kugenda basa n'abagaragaza imbogamizi zitandukanye muri serivisi zinyuranye MTN Rwanda itanga. Ariko ibi byose bikaba byaraterwaga n'akazi gakomeye kandi kagoye kakorwaga n'abahanga bakora muri iki kigo cy’itumanaho by'umwihariko mu gashami ka Tekinike aho bakoraga amanywa n'ijoro.

    Mu kiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Tekinike muri MTN Rwanda, Bwana Eugen Gakwerere, yasobanuye byimbitse ibijyanye n’akazi bamazemo iminsi ko kwagura imirongo y’iki kigo hagamijwe kurushaho guha abakiriya bayo serivisi zinoze yaba izikorwa hifashishijwe murandasi n'izindi. 

    Bwana Eugen Gakwerere yagize ati: “Twababwira ko mu mezi atatu ashize abakiriya bacu bagiye bagira ibibazo binyuranye muri serivisi dutanga biri mu byiciro binyuranye yaba mu guhamagara wahamagara umuntu bikamera nk’aho iyo nimero itabaho kandi iriho. Impamvu nyamukuru y'ibi bibazo yaturukaga mu bikorwa byarimo bikorwa byo kwagura imirongo y'itumanaho ya MTN hagamijwe kuyongerera imbaraga mu kurushaho gutanga serivisi zihabwa abakiriya”.

    Yavuze ko ibyakozwe byose bizagirira umumaro abakoresha n'abagize umuryango mugari wa MTN, ati: 'Kuba wahamagara umuntu bakakubwira ko nimero ye itariho, ibi bikaba bitazongera kubaho kuko ibyari biri gukorwa byasojwe. Ibibazo akenshi byakunze kugaragara mu duce turimo; Jabana, Bumbogo n'ahandi mu bice by'icyaro ariko aha hose ni ko kazi tumazemo iminsi myinshi, twizeza abakiriya bacu ko ibi bibazo bitazongera kugaragara”.

    INYARWANDA yaganiriye kandi na Bwana Twahirwa Antoine umukozi mu ishami rishinzwe serivise inoze ihabwa abakiriya (Quality of service) ribarizwa mu Ishami rishinzwe abakiriya (Customer Experience) muri MTN Rwanda, yavuze ibyo bahora bakora bishingira ahanini ku byifuzo by'abakiriya ba MTN. Yagaragaje ko kuri ubu mitangirwe ya serivisi bahagaze neza kuruta uko byari bimeze mu mwaka wa 2020.

    Mu magambo ye ati 'Nkatwe dutanga serivisi umunsi ku wundi twakira ibyifuzo by'abakiriya bacu bishima, binenga n'ibikubiyemo ibyo bifuza kuri kompanyi ya MTN, ibyo byose rero ni byo dushingiraho tugena serivisi nyayo yo guha umukiriya.'

    Kuri ubu MTN iri gushyira imbaraga mu guha umukiriya ubushobozi bwose bushoboka aho ibibazo byamusabaga kugira uwo ajya gushaka ngo abimufashe, bigabanywa bikajyanirana n'icyerecyezo cy’igihugu no korohereza umukiriya kugabanyirizwa guhora mu ngendo ku bibazo yabasha we ubwe kwicyemurira.

    Twahirwa ati 'Nk’ubu wasangaga umuntu umubare we w’ibanga wa Mobile Money ashaka kuwuhindura bimusaba kujya ku ishami ryacu cyangwa ku ba Agent ariko ubu byarorohejwe. Ukoresheje *182*9*3# ugakurikiza amabwiriza, ubasha kubyikorera aho waba uri hose.'

    Mu bindi yagarutseho yavuze ko kugeza ubu ko wifuje kumenya uko konti yawe ihagaze wifashisha *182*6*3# ukabasha kuba wabona ubushobozi bwo kumenya ibyo wakoze cyangwa bayakorewe kuri konti yawe mu mezi atatu ashize.

    Twahirwa yemeza ko ibi biri mu byagoraga abakiriya mu gihe yasibye ubutumwa bugufi muri telefone (Sms) n'ibindi byabasha kumufasha kumenya ibyakorewe muri konti ye ya MoMo. Uyu muyobozi yagarutse kandi ku bacuruzi bafungirwa kode z'ubucuruzi baba barahawe bitewe n’icyo yita uburiganya.

    Yagize ati 'Gahunda yo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga mu bucuruzi nta kibazo na kimwe ifite, uzakubwira ko hari ikibazo kirimo azaba akubeshya. Ahubwo hari abo dufungira ubu buryo bitewe no gukoresha ubu buryo mu buryo bunyuranye n'ubwagenwe, bakoresha uburyo bwashyizweho nka Mobile Money kandi atari cyo bwagenewe. Iyo ibi tubibonye tubwira ubikora kubihagarika atabikora tukamufungira n’ubwo hari n’abandi banga kubukoresha nkana bagamije gukwepa imisoro aha niho duhera dushima abacuruzi batari bacye dukorana neza kugeza ubu.'

    Ashima kandi umuryango mugari w’abakiriya ba MTN bakomeje kwiyongera kuko kugeza ubu nimero za 078 zamaze gushira ku isoko hakaba hagezweho 079 kubera umubare munini w’abakoresha uyu murongo biyongera umunsi ku wundi. Yasobanuye ko iyi nimero itangizwa na 079 ikora nk’ibyo izisanzwe zikora binyuranye n’ibyo abantu bavuga ko serivisi za Mobile Money kuri iyi nimero zidakora.

    Twahirwa abisobanura mu magambo ye ati 'Iyi nimero ya 079 ikora neza nk’izindi ushaka kuyikoresha muri Mobile Money birashoboka cyeretse igihe yarengeje nimero zemerwa na kompanyi ya MTN zemewe gukoreshwa ku muntu umwe muri Mobile Money ebyiri kugeza ubu.'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106697/mtn-rwanda-menya-ibyakozwe-byose-muri-iyi-minsi-hagamijwe-korohereza-no-kwihutisha-serivis-106697.html