Blin yatangiye inshingano ze kuwa 22 Nyakanga 2019. Uyu mugabo yaje muri izi nshingano asimbuye Etienne de Souza wari umaze igihe ari Chargé d’affaires wa Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda.
U Bufaransa buherutse kugena Ambasaderi Antoine Anfré nk’uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda. Yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu cyari kimaze kidahagarariwe mu Rwanda, kuko Ambasaderi waherukaga ari Michel Flesch wagiye mu 2015.
Ntiharatangazwa uzasimbura Blin kuri uwo mwanya, icyakora mu gihe cye, umubano w’ibihugu byombi wahinduye isura, utangira kuzahuka gahoro gahoro.
Kimwe mu bikorwa bikomeye yakurikiranye, ni iyubakwa ry’Ikigo Ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda, kizwi nka Centre Culturel Francophone cyubatswe Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyaratashywe na Perezida Emmanuel Macron mu ruzinduko aherukamo mu Rwanda kuwa 27-28 Gicurasi uyu mwaka.
Iki kigo cyaje gisimbura ikindi Kigo Ndangamuco cy’Abafaransa cyitwaga, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais, cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, ku ruhande rugana mu Kiyovu.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaragisenye mu 2014, buvuga ko ubutaka bw’aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire ihagenewe.
Jérémie Blin wari uhagarariye inyungu z’u Bufaransa mu Rwanda yasezeye kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta
Abakora umwuga w'uburaya hamwe n'abagabo baryamana n'abo bahuje ibitsina (Abatinganyi) barasaba ko batajya bashyirwa ku ruhande muri gahunda zigenerwa abandi baturage ziba zarateganyirijwe kubavana mu bukene. Gusa na none hari ababashinja ko nabo ubwabo biheza, kuko ngo badakunda kwigaragaza mu nama ziba zahuje abaturage.
Mukasine Alodia abarizwa mu itsinda ryitwa Indatwa ry'abakora uburaya, avuga ko kuva Koronavirusi yaza abakiriya babo bagabanutse. Yemeza ko ubukene bubamereye nabi, ko kandi hari zimwe muri gahunda za Leta zitabageraho, bakumva abandi bafashijwe.
Yagize ati' Kuva Koronavirusi yaza abakiriya bacu baragabanutse cyane ndetse no mu minsi ishize bafashe abana b'inzererezi babajyana mu Byimana kwiga, ariko abenshi muribo ni aba bagenzi bacu bakora uburaya kuko usanga tutagera kuri zimwe muri gahunda zigenerwa abandi baturage ahubwo tukazibonesha amaso gusa'.
Umubyeyi Chantal, umwe mu bakangurambaga b'aba bakora uburaya yemeza ko gahunda zigenerwa abaturage bo zitabageraho, kuko ngo usanga banakora imishinga ntifatwe. Avuga ko niba koko izo gahunda zigenerwa abaturage bose nabo bakwiye kudasigazwa inyuma, haba mu guhabwa ayo matungo magufi, amaremare ndetse n'ibindi byose bigenerwa abatishoboye.
Mu karere ka Rwamagana umupadiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana utaratangazwa amazina yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 23 Kamena 2021, akekwaho kubika no guhisha amafaranga menshi yibwe.
Umuvugizi wa RIB; MURANGIRA Thierry yabwigiye BBC ko uwo mupadiri agikorwaho iperereza akaba ataragezwa imbere y'ubucamanza kuri icyo cyaha ashinjwa guhisha ibyibano. Ati 'ni amamiliyoni, ni amafaranga menshi. Ubu ntitwavuga ibirambuye byayo kuko iperereza riracyakorwa.'
Icyaha uyu mupadiri akekwaho agihamijwe amategeko amuteganyirije guhabwa igifungo kitarenze imyaka ibiri. Murangira yasobanuye ko icyo cyaha akurikiranweho ari icyo 'guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.'
Amakuru aravuga ko hari abandi bafashwe mbere y'uyu mupadiri bakurikiranweho icyaha gifitanye isano n'iki akurikiranweho.
Umuturage wo mu mujyi w'aka Karere ka Rwamagana utatangajwe amazina yabwiye BBC ko nabo bamenye ifungwa rya Padiri wabo mukuru kandi ko akurikiranyweho kubika amafaranga yibwe n'abandi bantu.
Umugore udaseka aba ari ikibazo ku mugabo we kandi ubwiza bwe bugabanywa no kwijima mu maso. Kumenya gusekera umugabo bimurinda no kurangarira abandi bagore kuko inseko y'umugore yigarurira umugabo vuba
Menya ko umugabo abangamirwa no kumenya akantu kose kakubayeho.
Ni byiza kumutetera no kumutakira ariko bihinduka ibibazo cyane cyane iyo utangiye gusa nk'ukabya ububabare cyane cyane mu gihe cy'imihango. Ni ukwirinda cyane kumwereka ko ukabya uburibwe.
Haranira iteka guhora witeguye.
Abagabo benshi ntibihanganira ko ashobora kuza agusanga ukamwereka rwose ko utiteguye kumwakira. Umugabo ntiyihanganira kumugora cyane cyane ku ngingo yo gutera akabariro. Niba buri gihe umugora mbere yo kumwemerera ashobora kuzahaga kukwinginga.
Haranira guhora usa neza kandi wirinde ko umugabo abona ibikuvaho bidasukuye. Urugero: si byiza kujya mu musarani ufunguye umuryango cyane cyane bikunze kuba ku bafite imisarani yo mu nzu.
Ni ingenzi rwose kuzirikana ko niba urimo wiyogosha Atari ngombwa ngo wiyogoshere aho umugabo wawe ari kandi haranira kujya kujugunya ibyo wiyogoshe kure.
Amafaranga ashobora gutera ibibazo hagati y'abashakanye iyo adakoreshwa neza. Mu mitwe y'abagabo benshi bumva ko abagore bakunda gupfusha ubusa.
Haranira kwereka umugabo wawe ko ufite itandukaniro kandi si ngombwa kumubwira utuntu twose waguze cyane cyane iyo atabifata nabi dore ko wabyifashisha ushaka kumukorera surprise.
Ahagana hafi saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 nibwo abakuru b’igihugu byombi bahuriye ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi bakomeza mu Rwanda gusura ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito n’iruka ry’ibirunga.
Ni uruzinduko rwishimiwe ku mpande zombi, aho biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibyangijwe n’imitingito bahura bakaganira.
Itsinda ry’impuguke za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kugera mu Rwanda gutegereza abashyitsi.
Uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rurasozwa n’ibiganiro by’abakuru b’igihugu bombi hanyuma bazongere bahure ku wa gatandatu aho biteganyijwe ko Perezida Kagame na we azasura ibikorwa byangijwe n’iruka ry’ibirunga n’imitingito mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Biteganyijwe ko kuri uwo munsi ari bwo abayobozi b’igihugu byombi bazaganira n’itangazamakuru ndetse bashyire umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Kjuri uyu wa Gatanu ni bwo hakinwaga imikino y’umunsi wa gatandatu ku makipe umunani arwanira kutamanuka, aho kugeza ubu ikipe ya AS Muhanga yo yamaze kumanuka bidasubirwaho.
Ikipe ya Mukura VS ni imwe mu makipe yari afite ibyago byinshi byo kumanuka, gusa yaje kwitwara neza itsindira Gorilla i Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Williams Opoku, bituma Gorilla isigara ahabi.
Mukura VS yatsinze Gorilla FC igarurira icyizere abakunzi bayo
Uru rugamba ruzasozwa ku wa mbere tariki 28/06, aho ikipe ya Mukura VS izaba ihura na AS Muhanga yamaze kumanuka, mu gihe Sunrise na Gorilla nazo zitarizera kuguma mu cyiciro cya mbere zizihurira, izatsindwa ikaba ishobora guhuta ikurikira AS Muhanga.
Uko imikino y’uyu munsi yagenze
Sunrise FC 5-1 Musanze FC
SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Gorilla FC 0-1 Mukura VS
Ni imbuto zihariye ku bwiyongere bw’umusaruro n’intungamubiri zitandukanye
Ubwo bwoko 19 bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, bugiye kunganira ubwaherukaga gushyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2012.
Umuhinzi wo mu Murenge wa Cyeru, Uwiyambajimana yagize ati “Umusaruro w’imbuto twari tumaze igihe duhinga wari usigaye uboneka ari mucye, nyamara ntako tutabaga twagize ngo dutegure neza ubutaka, dukoresha amafumbire, yewe tugatera n’imiti, ariko bikaba iby’ubusa ntibiboneke ari byinshi nk’uko tubyifuza. Ubwo bwoko bushya bw’imbuto y’ibishyimbo TWARI tubukeneye cyane”.
Abari bitabiriye igikorwa cyo kumurika izo mbuto nshya, cyabereye mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera, batambagijwe imirima byatuburiwemo, banaboneraho umwanya wo kugaragarizwa imiterere y’uko ibyo bishyimbo biba bimeze mbere na nyuma yo gusarurwa byumye cyangwa bitetse.
Undi muturage witwa Barihafi Cyprien wo mu Murenge wa Rwerere, amaze kwibonera n’amaso ye ubwo bwoko bw’imbuto y’ibishyimbo yagize ati “Nabonye imitonore yabyo yewe n’ibyumye kandi rwose si amakabyankuru, biteye amabengeza, biraryoshye cyane! Ubu igisigaye ni uko badufasha izo mbuto bakazitugezaho byihuse. Ndi mu bazitabira kubihinga ku buso bunini ku ikubitiro”.
Ubuyobozi bwijeje abahinzi ko imbuto nshya y’ibishyimbo izakwirakwira mu bahinzi byihuse
Ubwoko bw’imbuto nshya y’ibishyimbo, burimo n’ibikungahaye ku ntungamubiri z’imyunyungugu nka Fer na Zinc. Ikigo RAB kivuga ko zakozweho ubushakashatsi bwimbitse, bugaragaza umwihariko wo kuba izo mbuto zitanga umusaruro uri hagati ya toni eshatu n’enye kuri Ha imwe.
Ikindi ni uko zifite intungamubiri zihagije, bitandukanye n’izindi mbuto zari zimaze igihe kijya kugera ku myaka icumi zikoreshwa; kuko zo inyinshi zari zarashaje harimo n’izifite uburwayi.
Dr Bucagu Charles, Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB, yijeje abahinzi ko Leta iri gukora ibishoboka, kugira ngo izi mbuto zigere ku bahinzi benshi mu gihugu hose.
Yagize ati “Turimo gukorana bya hafi n’abatubuzi b’ubu bwoko bw’imbuto, tubakurikirana umunsi ku wundi, ari na ko tuborohereza mu kubona ibikenewe byose mu kongera ingano y’imbuto batubura. Twizeza abahinzi ko mu gihe gito kiri imbere zizaba zamaze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu, abaturage bihaze, banasagurire amasoko”.
Arongera ati: “Ibishyimbo bitetswe neza bigira uruhare rukomeye mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara nka Diyabeti n’izibasira umutima. Intungamubiri zabyo zigirira akamaro ababirya by’umwihariko abagore batwite, abonsa cyangwa abari mu gihe cy’imihango; kubera ko baba bakeneye kongera ingano y’ubutare mu mubiri, bugira uruhare mu kongera amaraso. Kuba dushyize ahagaragara izi mbuto nshya, twifuza ko bikoreshwa kenshi mu mafunguro abantu bafata”.
Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, na we asanga bizafasha kuzamura ubuhinzi. Yaboneyeho gusaba ko ubushakashatsi bukomeza gukorwa, hagamijwe ko n’indi myaka ihingwa mu Karere ayoboye, ibonerwa imbuto nshya.
Yagize ati “Turashimira abagize uruhare mu bushakashatsi butugejeje ku kubona imbuto nshya kandi zitanga umusaruro mwinshi. Nta gushidikanya ko umuturage nahitamo iyo ahinga, akeza umusaruro uhagije, bizazamura ubukungu bwe n’ubw’Akarere budasigaye. Turasaba Ikigo RAB gukomeza n’ubundi bushakashatsi, buvumbura izindi mbuto nshya z’ibindi bihingwa kugira ngo dukomeze gukora ubuhinzi buteye imbere”.
Imwe mu mirima yo mu Karere ka Burera byatuburiwemo
Mu bwoko bw’imbuto nshya uko ari 19 bwashyizwe ahagaragara, ubugera kuri 13 ni ubw’ibishyimbo bishingirirwa, ubundi butandatu bukaba ubw’ibishyimbo bigufi.
Ni uruzinduko rwabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita, aho Perezida Kagame yakiriye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi uzwi nka La Corniche, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki 22 Gicurasi 2021.
Mu modoka y’Umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yatwaye mugenzi we wa RDC amutembereza umujyi wa Gisenyi, basura ibikorwa byangijwe n’imitingito harimo imihanda n’inyubako z’abaturage.
Imitingito ibarirwa mu magana yumvikanye mu mujyi wa Gisenyi ikurikira iruka rya Nyiragongo, bituma abaturage benshi bava mu byabo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), na ho mu Rwanda ababarirwa mu bihumbi bibiri inzu zabo zirangirika.
Abakuru b’igihugu byombi mu gusura ibikorwa byangiritse, barimo kureba akababaro k’abaturage no kubihanganisha kubera ibiza bahuye nabyo.
Mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, abaturage babarirwa mu bihumbi 450 bavuye mu byabo, bamwe bakaba bakiri mu buhungiro mu Rwanda, abandi bakaba bakiri mu bice bitandukanye ndetse abari batuye ahaturikiye ikirunga bakaba barasabwe gutura ahandi.
Aba baturage bagabiwe na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, ni imiryango 20 ituye mu Murenge wa Musha n’uwa Ndora mu Karere ka Gisagara.
Eugénie Muhoza ufite uruhinja rwe rw’amezi abiri, ni we wahise atombora inka yabyaye, avuga ko ari ibyishimo bije mu bindi, ati 'Ni umugisha uturutse muri Isiraheli nk’uko Ambasaderi yabivuze.”
Uyu mubyeyi uvuga ko uretse kuba iyi nka ye izamufasha kurera umwana we, avuga ko izanamufasha gutera imbere kuko hari abaturanyi asanzwe abona bari gutera imbere babikesha inka borojwe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, avuga ko ari ubwa kabiri batanze inka mu Rwanda, ko iza mbere bazitanze muri Nyamasheke.
Yabwiye abashyikirijwe inka ati “Naturutse i Yeruzalemu ku butaka butagatifu mbazaniye inka, na zo ni intagatifu. Nishimiye kuzibazanira, ubu nabaye umufatanyabikorwa wanyu. Tuzakorera hamwe, kandi twihuse tuzagera ku ntego y’ubukire.”
Yavuze ko Igihugu cye kizakomeza kuba hafi abaturage bo muri kariya Karere ka Gisagara.
Yagize ati 'Twiteguye guzasangiza aka karere ibyo tubarusha haba mu bijyanye n’ubuhinzi, gucunga neza amazi bigeza ku musaruro mwiza, kwita ku musaruro, n’ibindi.'
Jérôme Rutaburingoga uyobora Akarere ka Gisagara, yashimiye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam kuba umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’Akarere kuko ziriya nka yahaye abatishoboye zizabafasha kuva mu kiciro kimwe bajya mu kindi.
Yavuze ko 90% by’abatuye kariya Karere batunzwe n’ubuhinzi, ku buryo ziriya nka bahawe zizabafasha no mu kubona ifumbire yo kuzamura umusaruro wabo.
Yagize ati 'Iyo ufite inka uri umuhinzi biroroshye kugura igare, wagura moto, cyangwa n’imodoka.
Mu Karere ka Gisagara habarwa inka ibihumbi 14 na 500 ku buryo ubu abagatuye nibura 42% boroye inka.