Blog

  • APR FC itwaye igikombe cya 19 cya Shampiyona… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wo ku munsi wa nyuma wa shampiyona, aho APR FC yari yakiriye Rutsiro FC kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye n’ubundi yari imaze iminsi yakiriraho imikino.

    Ibitego bya Bizimana Yannick ku munota wa 25 n’umunota wa 40 ni byo byasoje igice cya mbere mu gihe mu gice cya kabiri kigitangira Yves Mugunga yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 51, Mawombi yitsinda  igitego cya Kane, ku munota wa 71 Dieudonne Ndayishimiye yatsinze igitego cya 5, mu gihe igitego gisoza shampiyona kuri APR FC kikanasoza uyu mukino cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 88.

    As Kigali ku rundi ruhande yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2 ku busa byatsinzwe na Hussein Tshabalala na Nkinzingabo Fiston isoza ifite amanota 19 ariko irushwa ibitego 8 na APR FC.

    APR FC ishoje shampiyona idatsinzwe kuko mu mikino y’amatsinda yashoje ifite amanota 18 kuri 18 hanyuma mu mikino ya nyuma isoza imikino 7 inganyije rimwe gusa na As Kigali nayo ariwo mukino yanganyije gusa. APR FC itwaye igikombe idatsinzwe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’umwaka w’imikino 2019-2020 nabwo yatwaye igikombe idatsinzwe. APR FC kandi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya itwariye igikombe i Huye nyuma y’icyumwaka ushize.

    Saba Robert wa Kiyovu Sports ashoje anganya ibitego 10 na Hussain Tshabalala byitezwe ko nta mukinnyi uzabajya imbere ubwo bivuze ko baba aribo ba mbere bafite ibitego byinshi.

    Indi mikino yabaye Marine yatsinze Bugesera ibitego 2-1 Rayon Sports itsindwa na Espoir FC ibitego 3-1.

    Nyuma ya APR na As Kigali, Espoir FC yabaye iya 3 n’amanota 10 Police FC iba iya 4 n’amanota 8, Marine iba iya 5 n’amanota 7 Rutsiro FC iba iya 6 n’amanota 6, Rayon Sports iba iya 7 n’amanota 5, Bugesera FC iba iya 8 n’amanota 4.

    APR FC itwaye shampiyona idatsinzwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106949/apr-fc-itwaye-igikombe-cya-19-cya-shampiyona-idatsinzwe-rayon-sports-iba-iya-7-106949.html

  • Saa 13:54′ P.Kagame yakiriye Tshisekedi amutwara mu mudoka bajya kuganira #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya saa 13:54 ni bwo Perezida Kagame Paul yakiriye mugenzi we Félix Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na DRC mu Karere ka Rubavu.

    Akimara kumwakira, Perezida Kagame na mugenzi we Félix Tshisekedi bahise binjira mu modoka imwe aho Perezida Kagame yamujyanye mu Karere ka Rubavu aho bagiye kureba zimwe mu ngaruka z’iruka rya Nyiragongo.

    Uru ruzinduko rwa Perezida Félix Tshisekedi mu Rwanda rubaye nyuma y’umwaka n’amezi atatu avuye mu Rwanda kuko yaherukaga ku butaka bw’u Rwanda ku wa 21 Gashyantare 2020 ubwo abakuru b’Ibihugu bane bahuriraga i Gatuna/Katuna ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda.

    Perezida Félix Tshisekedi wakiriwe na mugenzi Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu na we azamwakira i Goma muri DRC aho biteganyijwe ko aba bakuru bombi na bwo bazasura bimwe mu bikorwa byangijwe n’iruka ry’ikirunga ku ruhande rwa DRC.

    Kuri uyu wa Gatanu, abakuru b’Ibihugu byombi baragirana ibiganiro bya bombi bigaruka ku gukomeza guha imbaraga umubano mwiza w’ibihugu byombi.

    Perezida Félix Tshisekedi kuva yatorwa, umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda warushijeho kuba mwiza aho mugenzi we Perezida Kagame yanagiye abigarukaho anamushimira umuhate afite mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere irimo na FDLR ihungabanya uw’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Saa-13-54-P-Kagame-yakiriye-Tshisekedi-amutwara-mu-mudoka-bajya-kuganira

  • World Vision imaze guha amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu myaka ibiri n’igice #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y
    Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y’Iburengerazuba amazi yubatswe mu Karere ka Karongi

    Ubuyobozi bwa World Vision bubitangaje mu gihe tariki ya 22 Kamena 2021 bwashyikirije Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba imishinga yahakoreye.

    Ni imishinga ijyanye n’ibikorwa remezo birimo gushyikiriza amazi meza abaturage, kubashyikiriza amashuri n’amavuriro ubukarabiro bufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibigo nderabuzima byubatswe, ubwiherero bwubakiwe abaturage, ibyumba by’amashuri byubatswe, inganda zitunganya umusaruro w’abaturage hamwe no gufasha abaturage kwivana mu bukene.

    Musoni Edouard, umuyobozi muri World Vision, avuga ko ibikorwa bashyira mu bikorwa biri mu mihigo basinyanye na Leta y’u Rwanda muri 2018 birimo kugeza amazi meza ku baturage bagera kuri miliyoni imwe none bakaba bamaze kuyageza ku bihumbi 500.

    Agira ati “Amazi meza ni kimwe mu bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuko bifasha abana kugira isuku. Mu masezerano twasinyanye n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda ni uko mu myaka itanu tugomba kuba twagejeje ku baturage bagera kuri miliyoni amazi, kandi mu myaka ibiri n’igice ibihumbi 500 bamaze kuyabona.”

    Musoni akomeza avuga ko bashyize imbere ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw’umwana. Ni byo yasobanuye ati “World Vision ishyize imbere kubaka isi ifasha umwana kugira ubuzima bwiza, kandi dukora kugira ngo tugere ku byo abafatanyabikorwa bacu bifuza, cyane cyane abana batishoboye bashobore kubona ubuzima bwiza, uburezi bw’ibanze, kubona amazi meza, guhabwa serivisi z’ubuzima no kubona indyo yuzuye.”

    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by
    World Vision igaragaza bimwe mu byumba by’amashuri yubatse mu rwego rwo kugabanya ubucucike

    Bimwe mu bikorwa World Vision yashyikirije ubuyobozi harimo umuyoboro w’amazi uzafasha abaturage 16,508 kubona amazi meza mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, akazafasha abaturage guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Musoni ashimira cyane abaturage ko bakomeje guhindura imyumvire yabo no kuba hari abari gukorana umurava ngo batere imbere, abizeza ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo iyi gahunda ishinge imizi hose mu gihugu.

    Agira ati “Icyo tubashimira ni uko mugaragaza ubushake bwo kwiteza imbere. Natwe nka World Vision twifuza ko muzamuka muva mu cyiciro cya mbere mujya ahandi, turifuza gukomeza kubahugura mu byiciro byose ndetse n’utundi Turere tukagerwaho n’iyi gahunda.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence avuga ko ubuyobozi bwa World Vision mu Rwanda ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda zitandukanye Uturere tw’Intara dukunda kugira mu kwita ku baturage.


  • Uwimana Clementine waburiye muri Miss Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, hazasojwe irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, aho hamenyekanye abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga akomeye ku Isi.

    Ni mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero, wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ndetse abakobwa bose, abafite aho bahuriye n'iri rushanwa bari babanje kwipimisha Covid-19.

    Uwimana Clementine uri mu bakobwa 10 bageze mu cyiciro cya nyuma, yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n'ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021.

    Ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 yegukanye ryamuhesheje kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rizabera mu Buhinde.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Uwimana yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwegukana amakamba abiri, avuga ko atari yizeye ko azegukana ikamba nta rimwe muri iri rushanwa.

    Ati 'Ndishimye cyane! Ntabwo nari mbyiteze. Nakoze neza, nashyizemo imbaraga zanjye. Nakoze ibyo nagomba gukora nyine.'

    Uwimana Clementine yavuze ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda, kandi ko ubumenyi yakuye muri Miss Rwanda 2021 yitabiriye bwamufashije kwitwara neza muri iri rushanwa.

    Ati 'Niteguye guhagararira neza u Rwanda hanze nkatanga n'umusaruro  mwiza. Ndishimye, numvaga ntazagera hano ariko birabaye. Yego! (Kwitabira Miss Rwanda) ni nabyo byamfashije kugera hano.'

    Akomeza ati 'Miss Rwanda yamfashije mu buryo bw'imwitwarire, mu buryo bwo kugira gahunda no gushyira imbaraga mu byo ndimo.'

    Uwimana ari mu bakobwa barenga 400 biyandikishije muri Miss Rwanda 2021. Yatowe mu bakobwa 37 bahagarariye Umujyi wa Kigali n'Intara, avamo ubwo hashakishwaga abakobwa 20 bajya mu mwiherero wa Miss Rwanda wabereye La Palisse Hotel Nyamata.

    Soma:Ibyishimo ku batandatu begukanye amakamba bazaserukira u Rwanda

    Uwimana wagerageje amahirwe muri Miss Rwanda yegukanye amakamba abiri mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021

    1.Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda muri Miss Global Beauty:

    1.Miss Glamour Faces World: Dorinema Queen- (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam)

    2.Miss Tourism World Rwanda 2021: Stella Matutina (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa)

    3.Mis Glam World Rwanda 2021: Clementine Uwimana (Azahagararira u Rwanda mu Buhinde)

    4.Miss Tourism Global Rwanda 2021: Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand)

    5.Miss Africa Golden Rwanda 2021: Landrine Gisagara Uwicyeza (Azahagararira u Rwanda muri Turkey).

    6.World Top Model Rwanda 2021: Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani)

    2.Ibisonga bine muri Miss Global Beauty Rwanda:

    Miss Global Beauty Rwanda Igisonga cya kane: Gretta Iwacu

    Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Gatatu: Grace Ingabire

    Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Kabiri: Diane Bayizere

    Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Mbere: Honorine Uwase

    3.Andi makamba yatanzwe muri Miss Global Beauty Rwanda:

    Miss Global Beauty Rwanda Congeniality: Gretta Iwacu

    Miss Global Beauty Rwanda Photogenic: Landrine Gisagara Uwicyeza

    Miss Global Beauty Rwanda Popularity: Nadia Umutoniwase

    Miss Global Beauty Rwanda Long Gown: Clementine Uwimana

    Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner: Anne Marie Dushimiyimana

    Uhereye ibumoso: Rutayisire Umutesi, Landrine Gisagara Uwicyeza na Uwimana Clementine
    Uwimana Clementine [Ubanza ibumoso] yavuze ko yiteguye guhagararira neza u Rwanda mu mahanga

    Uwimana Clementine [Uwa Kane uturutse ibumoso] yegukanye amakamba abiri muri Miss Global Beauty Rwanda

    Uwimana, ni umwe mu bakobwa b’imena babarizwa muri Kigali Protocol-Kompanyi y’urubyiruko yahuje abakobwa baburiye amahirwe muri Miss Rwanda, ikaba inatanga serivisi za ‘Protocol’

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BATANDATU BAMBITSWE AMAKAMBA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106944/uwimana-clementine-waburiye-muri-miss-rwanda-yegukanye-amakamba-abiri-yamuhesheje-kujya-mu-106944.html

  • Platini arabimburira abarimo Bruce Melodie, M… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya kabiri, ibi bitaramo bigiye kubera kuri Televiziyo y’u Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Ku nshuro ya mbere, ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byabereye mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ku nshuro ya kabiri mu 2020 ryabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda no mu 2021 rigiye kongera kuri Televiziyo y’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, sosiyete ya East African Promoters (EAP) itegura ibi bitaramo yatangaje ko umuhanzi Nemeye Platini ari we uzabimburira abandi bahanzi 10 bazaririmba muri ibi bitaramo. Uyu muhanzi azakora igitaramo cye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, guhera saa yine z'ijoro kuri Televiziyo Rwanda.

    INYARWANDA yabonye amakuru avuga ko abahanzi 10 bazaririmba muri iki gitaramo ari Platini, Mani Martin, Jules Sentore, Alyn Sano, Social Mula, Uncle Austin, Riderman, Bruce Melodie, Cyusa Ibrahim na Knowless. Hari n’amakuru avuga ko abahanzi bashobora kuzarenga 10 bakagera kuri 30.

    Mu 2020, Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15 mu bitaramo byarangiye muri Nzeri 2020. Ryahaye umwihariko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barimo Israel Mbonyi na Patient Bizimana baririmbye muri ibi bitaramo mu 2020.

    Iwacu Muzika Festival 2020 yari yatewe inkunga na ArtRwanda-Ubuhanzi, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Tembera u Rwanda, Intare Conference Arena, Forza n’abandi.

    Iwacu Muzika Festival 2021 yatewe inkunga n'uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Primus, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Banki ya Kigali (BK), Forza BET Rwanda, Tembera u Rwanda, Intare Arena n'abandi.

    Platini agiye kuba umuhanzi wa mbere uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2021 bigiye kubera kuri Televiziyo 

    Platini aherutse gusohora amashusho y'indirimbo ye yise 'Atensiyo'


    Platini ni we ubimburira abandi bahanzi mu Iserukiramuco rya Iwacu Muzika 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106933/platini-arabimbura-abarimo-bruce-melodie-mani-martin-mu-bitaramo-bya-iwacu-muzika-festival-106933.html

  • Menya ibanga ry’umuti utera imbaraga abagabo bakabasha gutera neza akabariro #rwanda #RwOT

    Kurangiza vuba ni ikibazo gikomerera abashakanye ahanini kiri guteza impagara no gusenyuka ku ngo nyinshi.

    Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere y’uko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota ibiri ari mu gikorwa. Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari nubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme)
    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe rero, Gusa biravurwa kandi bigakira burundu.

    Gukoresha REVIVE CAPSULES byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVE ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea)
    Revive yifashishwa cyane mu kuvura indwara zikomeye ndetse no kurinda umubiri indwara zirimo na Kanseri.

    Iyi nyunganiramirire ya Revive nta ngaruka itera ku buzima bwa muntu, ahubwo ifasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.

    AKANDI KAMARO ka REVIVE :

    1. Ituma amaraso atembera neza.

    2. Ituma ubwonko bukora neza ikanongerera umuntu imbaraga.

    3.. Igabanya urugimbu mu maraso

    4. Irinda kujunjama n’indwara ziherekeza ubusaza.

    5. Ivura guhorana umunaniro ukabije.

    6. Irinda uburemba, ikanongerera abagabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    7. Irwanya cyane kurwara umutwe w’uruhande rumwe

    8. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    REVIVE ntigoranye kuyifata kuko ufata ikinini kimwe mu minsi ine, ibyo bigaragaza imbaraga ifite.

    Tubafitiye kandi na products zifasha abantu bagira ipfunwe baterwa no kugira igitsina gito maze ibitsina byabo bikiyongera mu mubyimba no mu burebure

    Dukorera mu mujyi wa Kigali imbere ya hotel okapi kdi dushobora no kubagezaho products zacu aho mwaba muherereye hose (mu Rwanda no hanze yarwo)

    Ku bindi bisobanuro
    Call & WhatsApp :
    +250788449901

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/enya-ibanga-ry-umuti-utera-imbaraga-abagabo-bakabasha-gutera-neza-akabariro

  • Yirengagije umunaniro abanza kubaramutsa! Ama… – #rwanda #RwOT

    Good Guys bashimira cyane Perezida Kagame kubw’ibyo yabakoreye bitazibagirana mu mateka yabo

    Muri ibyo bihe kubyina indirimbo z'abanyamahanga bari bagezweho ni bwo byari bicyaduka cyane mu rubyiruko ndetse byari bikunzwe cyane bitewe n’aya matsinda abiri yabikoranaga ubuhanga.

    Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye na Habakurama Omar uzwi ku izina rya OMG washinze Good Guys yavuze uburyo yanyuzwe ubwo Perezida Kagame yabakoraga mu ntoki ndetse ko bitajya bimuva mu maso.

    Bad Guys bari bahanganye bikomeye na Good Guys

    Yagize ati “Ubwo twari muri Stade Regionale mu mwaka wa 2003 ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza urabizi ko bahita baruhuka hanyuma bakabara amajwi, rero Perezida yari avuye mu ruzinduko noneho urubyiruko rw'abahanzi urabizi ko ari twe twari tuyoboye, rero nka Good Guys twari dufite umuryango witwa abakirwubaka w'umuryango wa RPF Inkotanyi ariko nka Good Guys dufite n'ibindi bikorwa byacu ku ruhande”.

    “Rero Perezida Kagame yumvise ko duhari kuko n'ubundi yaradufashaga, yahise avuga ngo munyuze kuri Stade ntaragera mu rugo mbanze nsuhuze abana banjye, ni uko yaje. Yaje adutunguye twe twari turi kuririmba ahita ava mu modoka adukora mu ntoki ibirori birakomeza, aratubwira ngo nari nje kubasuhuza, intsinzi ni iyacu.”

    Jack B wabarizwaga mu itsinda rya Good Guys

    Omar yavuze ko ayo mateka atazibagirana ndetse ko ari ibintu bimushimisha cyane umunsi ku munsi kuva yabaho. Good Guys yari igizwe n'abahungu n'abakobwa, bari bafite ubuhanga mu kubyina indirimbo z'abanyamahanga cyane cyane izo muri Amerika zari zigezweho muri ibyo bihe nk'iza Micheal Jackson, Back Street Boys, West Life, Britney Spears, iza Koffi Olomide wo muri RDC n'abandi batandukanye.

    Muri icyo gihe mu Mujyi wa Kigali nk'ahari iterambere kuruta ahandi, urubyiruko rwaho rwashinze amatsinda yo kubyina, gusa amwe yari yaratsikamiwe n'abiri y'ibikomerezwa Good Guys na Bad Boys yari agizwe n'urubyiruko rwakomokaga i Nyamirambo.

    Mu kiganiro abagize Good Guys babanje kugirana na Kiss FM bavuze intego bari bafite bajya gushinga iri tsinda ndetse n'uruhare bagize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi nk'urubyiruko. 

                          OMG washinze Good Guys

    OMG yagize ati “Itsinda rya Good Guys njyewe ikintu byamariye ni uko inzozi zanjye narose zabaye impamo kubera ko njyewe numvaga akamaro kanjye ari ukwitanga uko bishobotse kugira ngo habeho undi umurongo mushya kubera ko mu musanzu wo kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo narebye ngo ndi mutoya ahubwo nararebye ndavuga ngo niba ba papa bari kubaka ibi byose, byarasenyutse, imiryango yarasenyutse, bari kwiyubaka njyewe mu myaka yanjye ni iki nakora mu byo nkunda nibura nanjye ko hari ababicikirije babihanze ariko bikaba nabyo byarahuye n'ingaruka ni uwuhe musanzu natanga? Umusanzu rero wanjye njyewe navuga ko wangiriye akamaro kubera ko ibyo naharaniraga byarabaye”.

    Bamwe bo muri Active babarizwaga muri Good Guys

    Yakomeje ati “Niba mbona ba Tizzo izi saha bakiri mu muziki hari abantu nabo bari gufasha barumuna babo kuzamuka nkabona namwe abanyamakuru murahari muri kudufasha icyo gihe ntabwo byari bihari ariko iyo kipe nari nyifite nzi ko bizaba ni ukuvuga ngo rero byangiriye akamaro cyane kubona urubyiruko umuhanda twaharuye baragize ibyabo harimo n'umutekano.''

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106947/perezida-kagame-yirengagije-umunaniro-abanza-kubaramutsa-amateka-yasigaye-ku-mutima-wa-goo-106947.html

  • Patient Bizimana yasohoye indirimbo nshya ‘Ya… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ‘Yatsinze urupfu’ yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yayo ku mugoroba w’uyu wa Kane ariki 24 Kamena 2021. Iyi ndirimbo y’iminota ine (4) n’amasegonda 38 ntabwo bayifata nka ‘Collabo’ isanzwe ahubwo ni umusaruro w’ubushuti bw’igihe kirekire. Amajwi y’iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya Fabrice Nzeyimana yitwa Wave Lab studio, naho amashusho yayo ayoborwa ndetse atunganywa na Producer Fleury Ndayirukiye (Bahafrica Entertainment) ufatwa nka nimero ya mbere muri iyi minsi mu gukora neza amashusho y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Patient Bizimana yavuze ko ‘Yatsinze urupfu’ banyujijemo ubutumwa bw’umusaraba wa Kristo no gucungurwa kwa muntu. Ati “Ubutumwa burimo ni ubutumwa bw'umusaraba wa Kristo no gucungurwa kwacu”. Ubwo yashyiraga iyi ndirimbo kuri Youtube, Patient yabwiye abakurikira shene ye ya Youtube by’umwihariko abakunda umuziki wa Gospel “ko Iyi ndirimbo iri bubafashe mu bihe by’amasengesho”. Yabibukije ko Yesu yatsinze urupfu, ubu akaba ari muzima

    Fabrice Nzeyimana yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo ‘Yatsinze urupfu’ bahuriyemo na Patient Bizimana ivuga ku bubasha Yesu afite ku rupfu na kuzimu. Yabwiye abantu ko badakwiriye kwiheba kuko banesherejwe na Yesu Kristo watsinze urupfu na Satani (kuzimu). Ati “Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwiza, ari bwo Gospel. Ubutumwa bwiza buvuga icyo Yesu yakoze ku musaraba, buvuga inkuru z'agakiza, aho Yesu yadukuye n’uko yatuzanye mu bwami bw'Imana”. 

    Yakomeje ati “Iyi ni indirimbo ivuga ku bubasha Yesu afite ku rupfu na kuzimu. Ntidukwiye kwiheba kuko muri we natwe twaranesheje”. Yongeyeho ati “Ikindi ni uko kuri twe batatu iyi ndirimbo idasanzwe kuko si icyo abantu bita Featuring y’abahanzi ahubwo ni indirimbo yavuye mu bucuti bw’igihe kirekire”. Ibi yadutangarije aherutse no kubyandika kuri Twitter ubwo yateguzaga abantu iyi ndirimbo ‘Yatsinze urupfu’. Icyo gihe yabwiye abamukurikira kuri uru rubuga ko indirimbo yabo atari Featuring nk’izindi zisanzwe ahubwo ari indirimbo yashibutse mu buvandimwe n’ubucuti burambye.

    Patient Bizimana ubwo yaririmbaga mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika

    Patient Bizimana ashyize hanze iyi ndirimbo nshya nyuma y’iminsi micye we n’umukunzi we Karamira Uwera Gentille berekanywe muri ERC Masoro nk’abitegura kurushinga mu 2021. Icyakora ntihatangajwe itariki y’ubukwe bwabo. Patient Bizimana ni umuramyi ufite izina rikomeye mu muziki wa Gospel wibukirwa ku byamamare ku Isi birimo na Sinach yagiye atumira mu Rwanda mu bitaramo bye biba buri Mwaka kuri Pasika. Mu ndirimbo yamamayemo harimo; Ubwo buntu, Menye neza, Amagambo yanjye, Ijambo rya nyuma, Ndaje mu bwiza bwawe, N’ubwo ijoro, Ikimenyetso, n’izindi.

    Fabrice & Maya ni itsinda rikunzwe cyane mu muziki wa Gospel, rigizwe n’umugabo uririmbana n’umugore we biyemeje gukorera Imana binyuze mu kuyiramya, abo akaba ari Fabrice Nzeyimana na Maya Nzeyimana. Ni bo batangije ‘Heavenly Melodies Africa’, Umuryango Mpuzamahanga wo kuramya no guhimbaza Imana, uri gukwirakwira muri Afurika utegura ibisekuruza bizaza ukanashishikariza ubumwe mu bakozi b’Imana. Kugeza ubu uyu muryango ugizwe n’abantu barenga 1,000 bo mu bihugu binyuranye muri Afrika. Igikundiro cyabo mu muziki bagikesha impano itangaje bafite yo kuririmba iherekezwa n’amajwi yabo meza, hakiyongeraho n’umutima wo kwicisha bugufi bafite.

    Fabrice & Maya bakoranye indirimbo na Patient Bizimana

    Indirimbo ‘Yatsinze urupfu’ yasohokanye n’amashusho yayo

    REBA HANO INDIRIMBO ‘YATSINZE URUPFU’ YA PATIENT BIZIMANA FT FABRICE & MAYA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106924/patient-bizimana-yasohoye-indirimbo-nshya-yatsinze-urupfu-yakoranye-na-fabrice-maya-yavuye-106924.html

  • Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme ukora umuziki cyane wibanda ku ndirimbo zifite ubutumwa bwibanda ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akanibanda cyane ku butwari bw'inkotanyi zahagaritse iyo Jenoside yagize ibyago byo gupfusha umubyeyi we.

    Bonhomme yagize ibyago byo gupfusha papa we ku munsi w'ejo kuwa gatatu akaba ayarazize uburwayi yari amaranye igihe kirenga umwaka wose.

    Nkuko uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru IGIHE, yavuze ko umubyeyi we hari amaze igihe kirekire arwaye.

    Bonhomme yagize ati 'Muzehe yari amaze igihe arwaye, twagerageje kumuvuriza mu bitaro bya King Faisal, nyuma y'igihe bamwitaho baje kumureka arataha, icyakora muganga atubwira ko uko azajya afatwa tuzajya tumusubizayo. Ejo bundi rero nibwo yafashwe mu kumujyana kwa muganga yitaba Imana tutaragerayo.'

    Claudien Twagiramungu umubyeyi wa Bonhomme, yamenyekanye cyane mu karere ka Ruhango ko mu ntara y'amajyepfo y'u Rwanda aho ari umwe mubateje imbere uburezi bwo mu murenge wa Mbuye mu gihe cy'imyaka 30 irenga yahabaye.

    Yigishije iyo myaka yose ku kigo cy'amashuri abanza cya Kabuga mu Murenge wa Mbuye, anakibera umuyobozi.

    Ni umubyeyi wafashije mu kongera gutangiza amashuri yari yarazahaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Biteganyijwe ko Twagiramungu azaherekezwa mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yitabye Imana asize umukecuru bashakanye n'abana batatu barimo Bonhomme na bashiki be babiri.

    The post Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-bonhomme-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi-umubyara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuhanzi-bonhomme-ari-mu-gahinda-ko-kubura-umubyeyi-umubyara