Blog

  • Perezida Kagame ategerejwe i Goma #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame ategerejwe i Goma
    Perezida Kagame ategerejwe i Goma

    Urugendo rwa Perezida Kagame rukurikira urwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakoreye mu Rwanda ku wa Gtanu tariki 25 Kamena 2021 mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

    Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu ndetse banagirana ibiganiro, hakaba kandi harabaye n’ibiganiro hagati y’amatsinda y’abayobozi yo mu bihugu byombi.

    Imyiteguro irarimbanyije
    Imyiteguro irarimbanyije

    Biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibikorwa byangijwe n’imitingito kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu gace giherereyemo no mu nkengero zacyo, Abakuru b’ibihugu byombi barahurira muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Goma, bagirane ibiganiro bikurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ahuriwe b’ibihugu byombi ajyanye n’ubuhahirane, hanyuma baganire n’itangazamakuru.

    Itangazamakuru ririteguye
    Itangazamakuru ririteguye
    Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
    Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
    Aho Abakuru b
    Aho Abakuru b’ibihugu byombi baza guhurira


  • Umwana ararira nyina ntiyumve! Ni inde umanukana na AS Muhanga? Ni Gasogi, Sunrise, Mukura cyangwa Etincelles? #rwanda #RwOT

    'Sinzi umunsi isaha n’igihe, ariko nzaza mbatunguye!' Ayo ni amwe mu magambo abemera Imana bumva kenshi avugwa n’abihayimana aho baba bavuga ko ari yo Yesu yasize avuze mbere yo kuva mu Isi, uku gutungurwa niko gushobora kubaho ku munsi wa nyuma w’amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Shampiyona y’iki cyiciro igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, amwe mu makipe y’ibigugu atarebye neza ashobora kwisanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

    Imibare igaragaza iki?

    Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ifite amanota 13 na Musanze FC ifite 12 niyo makipe yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere, AS Muhanga yamanutse isigaje kumenya iyo bizajyana.

    Amakipe 5 ari yo Gasogi United, Sunrise FC, Mukura VS, Etincelles na Gorilla zirishakamo ikipe igomba kumanukana na AS Muhanga.

    Kiyovu Sports ifite amanota 13, Musanze FC ifite 12, Sunrise FC ifite 9 izigamye ibitego 6. Gasogi United ifite 9 izigamye ibitego 5, Etincelles ifite 9 izigamye ibitego 3, Mukura VS ifite amanota 8 na Gorilla ifite 7.

    Iyi shampiyona izasozwa ku wa Mbere, Gorilla FC yakira Sunrise ku Mumena, Etincelles yakira Musanze i Rubavu, Gasogi United yakira Kiyovu Sports mu Bugesera na Mukura VS yakire AS Muhanga i Huye.

    Aya makipe uko ari 5 buri imwe ishobora kumanuka. Amakipe afite amanota 9 yo arasabwa kunganya gusa akizera kuguma mu cyiciro cya mbere, ni mu gihe Gorilla ifite 7 na Mukura VS ifite 8 zo zisabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo zigume mu cyiciro cya mbere.

    Mu gihe Sunrise FC yatsindwa aya makipe yandi uko ari ane agatsinda niyo yasigara, mu gihe Gasogi United yatsindwa na Kiyovu Sports niyo yasigara. Gorilla iramutse inganyije Mukura igatsinda ibitego biri munsi ya 5, Mukura yasigara ariko itsinze 5, Gorilla niyo yamanuka.

    Kiyovu Sports yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere

    Musanze FC nayo yamaze kuguma mu cyiciro cya mbere

    AS Muhanga yamaze kumanuka

    Gorilla ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri

    Mukura VS irasabwa gutsinda AS Muhanga

    Sunrise FC nayo irarwana no kutamanuka

    Gasogi United nireba nabi nayo ishobora kumanuka

    Etincelles FC nayo iri ku kagozi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwana-ararira-nyina-ntiyumve-ni-inde-umanukana-na-as-muhanga-ni-gasogi-sunrise-mukura-cyangwa-etincelles

  • Nyagatare: Urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu rurasabirwa imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    CSP Callixte Kalisa
    CSP Callixte Kalisa

    Yabibasabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2021, mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu by’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.

    CSP Kalisa avuga ko mu Karere ka Nyagatare hari ikibazo cy’urubyiruko rukora ubucuruzi bwa magendu ndetse no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, avuga ko rubonewe imirimo bishobora gutuma ruva muri ubwo bucuruzi.

    Ati “Hano hari ikibazo gikomeye cy’urubyiruko rwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu kandi birashoboka ko rubonewe imirimo rwabivamo ndetse ababivuyemo banafasha mu kwigisha bagenzi babo bakibirimo”.

    CSP Kalisa avuga ko n’abagore bacuruzaga udutaro mu mujyi wa Kigali benshi babivuyemo kubera guhabwa imirimo.

    Yasabye ko mu bikorwa by’abafatanyabikorwa hakwiye kujyamo gahunda yo gufasha urubyiruko rukora ubucuruzi butemewe kubireka rugashakirwa indi mirimo.


  • Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imibiri 1093 y
    Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

    Imibiri hafi 1000 ikaba yarabonetse mu bitaro bya Kabgayi ahasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu ababyeyi bazajya babyariramo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko ikibabaje cyane iyo mibiri yose yabonetse itigeze itangwaho amakuru ngo ishakishwe mbere, kuko yagiye iboneka kubera ibikorwa byabaga bigiye gushyirwa aho yaboneste.

    Agira ati “Imibiri yose yabonetse nta wigeze aduha amakuru, bigaragaza ko abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite umugambi mubi wo kongera gukora Jenoside”.

    Kayitare ashima Leta y’u Rwanda yemeye ko nibura imibiri yabonetse ishyingurwa mu cyubahiro kuko biruhura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ihihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri, avuga ko abihaye Imana n’abakoraga kwa muganga bagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko na n’ubu hari abihaye Imana barimo n’abapadiri bo muri Diyosezi ya Kabgayi bagikomeje gupfobya Jenoside, bavuga ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
    Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

    N’ubwo hariho abagikomeje gushegesha Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Bizimana avuga ko hari intambwe igenda iterwa mu kugaragaza ukuri kuri Jenoside, harimo nko kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika yarasabye imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya n’abayoboke bayo.


  • Inama y’igitaraganya muri Rayon Sports ishobora gusiga impinduka #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports, Kimihurura hagiye kubera inama ishobora gusiga hasezerewe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

    Ni inama ibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize shampiyona yashyizweho akadomo Rayon Sports itsindwa na Espoir FC 3-1.

    Mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino neza n’abakinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iki gitondo bwateguye inama n’abakinnyi kugira ngo babarekure bajye mu ngo zabo nta kibazo bafitanye.

    Amakuru ikinyamakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama igamije ibintu bigera kuri 3.

    Icya mbere ni ukwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwabo kwa Kamena ku buryo nta mukinnyi ugenda yishyuza iyi kipe umushahara we.

    Icya kabiri ni ukwishyura amafaranga ya bamwe mu bakinnyi baguzwe ntibayabone yose(recruitment), gusa amakuru ISIMBi yamenye ni uko bashobora kuza kwishyurwa igice andi bakumvikana igihe bazayabahera.

    Iyi kipe itaragize umwaka mwiza w’imikino aho yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 ahatanira igikombe aho yaseje n’amanota 5, amakuru avuga ko nyuma yo kwishyura abakinnyi iri buhite isezerera benshi mu bakinnyi bayo.

    ISIMBI yamenye amakuru ko benshi mu bakinnyi basoje amasezerano itazabongerera kuko umuyobozi w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yifuza kubaka ikipe ikomeye ihatanira ibikombe kandi abo afite bakaba baragaragaje imbaraga nke ddetse ngo hari bamwe mu bakinnyi bagifite amasezerano bagomba kwirukanwa barimo rutahizamu Mambote iheruka gusinyisha.

    Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, amakuru ava imbere muri yo ni uko igomba kugura abakinnyi batari munsi ya 15.

    Habaye inama y’igitaraganya muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/inama-y-igitaraganya-muri-rayon-sports-ishobora-gusiga-impinduka

  • Rwamagana : Umugabo n’umugore bamennye urwagwa kuri Gitifu batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu, Habineza Claude yahuye n’iri sanganya ku wa Kane tariki 24 Kamena ubwo we na bamwe mu bayobozi b’Imidugudu bajyaga kureba ko muri ruriya rugo hacururizwa inzoga.

    Bageze muri ruriya rugo rwo mu Mudugudu wa Rujambara, basanze bari gucuruza urwagwa ndetse abanywi bari kwica akanyota ubundi umugabo wa ruriya rugo aramufata maze umugore na we amumena urwagwa kuri uriya Gitifu w’akagari.

    Muhoza Théogène uyobora Umurenge wa Musha, 'Bari mu nama hanyuma bamenya amakuru y’ahantu abantu banywera inzoga, Gitifu ajyana na bamwe mu bakuru b’imidugudu. Mu gihe yabazaga impamvu bacuruza inzoga, umugabo yaramusatiriye aramufata umugore amumenaho indobo y’urwagwa.'

    Uyu muyobozi avuga ko abari aho bahise batabara bafata umugore, umugabo we ariruka arabasiga, ni ko guhita bashyirikiriza inzego z’umutekano uriya mugore.

    Naho umugabo wahise atangira gushakishwa n’inzego zirimo DASSO, yaraye afashwe nijoro ubwo yageragezaga gucikira mu Karere ka Gatsibo.

    Muhoza Théogène asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi ufashwe yayarenzeho akirinda kurwanya inzego.

    Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko hari abahinduye utubari mu ngo bibwira ko zo zitafungwa ariko ko ibyo ari ukwibeshya kuko urugo ruzasangwa rwarahinduwe akabari na rwo ruzafungwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rwamagana-Umugabo-n-umugore-bamennye-urwagwa-kuri-Gitifu-batawe-muri-yombi

  • RIB iri gushakisha Sugira kubera gukekwaho gukoresha undi imibonano ku gahato #rwanda #RwOT

    Uyu Sugira Léonce usanzwe ari umuganga mu bitaro bwa Caraes Ndera, akekwaho gukora kiriya cyaha cyabere mu Kagari ka Rukiri II, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu Sugira Léonce akimara gukora kiriya cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsinda ku gahato akekwaho, yahise atoroka ubu akaba atarafatwa.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko uwabona uyu Sugira Léonce w’imyaka 36 y’amavuko yakwihutira kubimenyesha Station ya RIB cyangwa iya Polisi imwegereye.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Ingingo ya 134 : Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

    Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha :

    1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu ;

    2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

    Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW)

    Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato :

    1° byakozwe n’abantu barenze umwe ;
    2° byateye urupfu uwabikorewe ;
    3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri ;
    4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-iri-gushakisha-Sugira-kubera-gukekwaho-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato

  • USA : Wa mupolisi wivuganye umwirabura amutsikamiye ku ijosi yakatiwe imyaka 22,5 #rwanda #RwOT

    Uyu mupolisi yapfukamye ku ijosi rya nyakwigendera George Floyd mu gihe kingana n’iminota icyenda n’amasegonda 29, ni urupfu rwahagurukije isi yose yamagana akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abirabura.

    Amashusho agaragaza uyu mupolisi apfukamye ku ijosi rya George Floyd yafashwe n’umwana muto w’umukobwa maze akwirakwira isi yose, George Floyd yumvikanamo ataka kubera ububabare avuga ngo 'sinshobora guhumeka’

    Umwe mu bari hafi yumvikanye asaba uyu mupolisi kuvana ivi rye ku ijosi ry’uyu wafashwe. Undi agira ati : 'ari kuva amaraso mu mazuru'.

    Nyuma uyu mugabo bakandiye hasi yabonetse atakibasha kunyeganyega, bazana imodoka y’ubutabazi bamushyiramo.

    Iyicwa rya Floyd ryateje umujinya n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi.

    Uru rubanza rwa Derek Chauvin rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo ku tariki ya 29 Werurwe 2021.

    Abashinjacyaha bavuze ko Derek Chauvin, wari umupolisi, yishe umuturage w’Umwirabura George Floyd, amutsikamije ivi ku ijosi iminota isaga 8, kandi yamuboheye amaboko inyuma mu mugongo n’amapingu, yanamwubikishije inda hasi.

    Byabaye tariki ya 25 y’ukwa gatanu mu mwaka ushize, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati bw’igihugu cya US.

    Abashinjura Derek Chauvin bo baburanye bavuga ko George Floyd yapfuye kubera ibibazo by’umutima yari asanganywe, n’ibiyobyabwenge yari yanyweye.

    Icyaha cyahamye Chauvin nyuma y’aho abagize urukiko, bose uko ari 12, babyemeje.

    Hanze y’urukiko ubwo Derek Chauvin yamaraga gukatirwa ibihumbi by’abaturage biganjemo Abirabura bishimiye iki gihano aho bateraga indirimbo bavuga ko hagomba kubaho ubutabera ku muntu wese wambura ubuzima umwirabura.

    Imbere y’abanyamakuru Derek Chauvin yavuze ko ntacyo yabasha guhita atangaza ariko akaba yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera George Floyd.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/USA-Wa-mupolisi-wivuganye-umwirabura-amutsikamiye-ku-ijosi-yakatiwe-imyaka-22-5

  • Gisagara: Abafite ubumuga bagana ‘Isange One Stop Center’ baracyari bake #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya
    Abafite ubumuga baka serivisi kuri Isange One stop center ya Kibilii baracyari bakeya

    Iki kibazo cyagaragajwe n’itsinda ry’abahagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) bagendereye Isange one stop center yo ku bitaro bya Kibilizi mu Karere ka Gisagara, tariki 24 Kamena 2021, bagenzwaga no kureba uko abafite ubumuga boroherezwa kugana icyo kigo.

    Julienne Mukantwari ushinzwe gukurikirana iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Isange ku bitaro bya Kibilizi, yagaragaje ko n’ubwo mu mpapuro buzuriza ababagana nta hagenewe kwandika niba ukeneye serivisi asanzwe afite ubumuga cyangwa ntabwo, agereranyije bakira ufite ubumuga umwe mu mezi abiri. Nyamara muri rusange, ababagana buri kwezi baba bari hagati ya 30 na 40.

    Jacques Mugisha ari na we wari uyoboboye iryo tsinda ryaturutse muri NCPD, yibajije impamvu abafite ubumuga bagana icyo kigo ari bakeya nyamara muri rusange bakunze guhura n’ihohoterwa, hanyuma mu biganiro biza kugaragara ko mu bibitera harimo kuba abafite ubumuga bafite amakuru makeya ku mikorere ya Isange, ndetse no kuba barakuriye mu ihohoterwa bagatekereza ko ari bwo buzima.

    Agira ati “Nta n’imikoranire yihariye Isange ifitanye n’inzego zihagarariye abafite ubumuga, kugira ngo babe barabasobanuriye uko bakora”.

    Ubundi nk’uko bisobanurwa na Mukantwali, Ibigo bya Isange biri hirya no hino mu Rwanda ngo bikurikirana ihohoterwa rigaragara mu buryo bune, harimo iryakorewe ku gitsina nyir’izina, urugero nko gusambanya abana, n’iryakorewe ku mubiri harimo gukubita, gukomeretsa, gutwika, guhutaza, byose bishobora kwangiza umubiri tubona inyuma.

    Ati “Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku marangamutima. Ntirikunze kugaragara kuko abantu bataryitaho, rikazagera aho rivamo iryakorewe ku mubiri. Hari n’ihohoterwa rikorerwa ku mutungo, aho usanga umwe mu muryango abuzwa uburenganzira ku mutungo, urugero nk’umugabo akavuga ko ibyo mu rugo byose ari ibye. Cyangwa ugasanga umwana umwe mu muryango abujijwe kwiga”.

    Abakorewe ayo mahohoterwa abiri ya nyuma (irikorerwa amarangamutima no ku mutungo), ari na yo akunze gukorerwa abafite ubumuga, ngo ntibakunze kugana Isange muri rusange, nyamara ari yo yabafasha, ikabereka inzira yo kunyuramo kugira ngo bikemuke.

    Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibilizi, Jean de Dieu Twizeyimana, avuga ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, bateganya gukora ubukangurambaga buzafasha abantu kumenya iby’ihohoterwa n’aho babariza kugira ngo rikemuke.

    Ati “Dufatanyije n’abafatanyabikorwa dukorana, hari ubukangurambaga buteganyijwe kugera ku midugudu, aho bazigisha buri Munyarwanda, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukamenya amoko y’ihohoterwa ndetse n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, kugira ngo ugize ikibazo babashe kumuyobora aho yafashirizwa kugira ngo gikemuke”.

    Kandi ngo babifashijwemo n’umufatanyabikorwa Enabel-Barame, barateganya gukora ku buryo Isange One Stop Center iba no ku bigo nderabuzima.