Blog

  • CAF Champions League: Amakipe azakina umukino… – #rwanda #RwOT

    AL Ahly yageze ku mukino wa nyuma isezereye Esperance de Tunis aho mu mikino ibiri bayitsinze ibitego 4 ku busa. Umukino ubanza wari wabereye muri Tunisia, Al Ahly itsinda Esperance de Tunis igitego kimwe ku busa, mu gihe umukino wo kwishyura waraye ubaye, Al Ahly yatsinze Esperance de Tunis ibitego 3-0 byatsinzwe na Ali maâloul ku munota wa 38, ku munota wa 56 kizigenza Mohamed Sherif aterekamo icya kabiri, nyuma y’iminota 4 gusa Hussein El Shahat atsinda igitego cya 3 umukino urangira uko.

    Al Ahly yageze ku mukino wa nyuma bwa kabiri yikurikiranya 

    Kaizer Chiefs nayo yari yakiriye Wydad Athletic Club banganya ubusa ku busa mu gihe umukino ubanza Wydad Athletic yari yatsinzwe na Kaizer Chiefs igitego kimwe ku busa. Kaizer Chiefs yahise ikora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa Champions league kandi ari bwo bwa mbere yari ikinnye imikino y’amatsinda.

    Kaizer Chiefs nayo yageze ku mukino wa nyuma

    Pitso Motsimane utoza AL Ahly na we yakoze amateka yo kuba umutoza wa kabiri ugejeje Al Ahly ku mikino ya nyuma ya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’umunya-Portugal Manuel Jose. Umukino wa nyuma uzaba muri Nyakanga tariki 17, 2021.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106972/caf-champions-league-amakipe-azakina-umukino-wa-nyuma-yamenyekanye-kaizer-chiefs-ikora-ama-106972.html

  • Nyuma y’umwaka, Bruce Melodie yatandukanye na… – #rwanda #RwOT

    Tariki 12 Gicurasi 2020, ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol biciye mu cyose yise 'Igitangaza'.

    Icyo gihe, yavuze ko agiye kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

    Ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, Bruce Melodie yabwiye Isimbi Tv, ko yamaze gutandukana na Kenny Sol na Juno Kizigenza yari amaze umwaka n'ukwezi kumwe afasha mu muziki.

    Bruce Melodie, yavuze ko ntakidasanzwe yakoreye Juno Kizigenza na Kenny Sol, ahubwo azirikana ko ari abahanzi b’abahanga bafite impano. Yashishikarije abantu bafite amafaranga gushora imari muri aba basore kuko bafite amazina yabyara umusaruro.

    Yavuze ko ashima Imana ‘kuko mu ngufu yampaye hari icyo mbamariye’. Bruce Melodie yavuze ko igihe kigeze kugira ngo abahanzi batangire urugendo rw’umuziki bifasha, kandi ko aho bagiye bananiwe yiteguye kongera kubakirana yombi.

    Avuga ko “nta kibazo na kimwe nigeze ngirana n’umwe muri bo.” Avuga ko ibyabanje ari byo bigoye, yizeye ko hari ubumenyi bamaze kugira buzabafasha kwitwara neza mu kibuga cy’umuziki.

    Bruce avuga ko iyo aba ari mu kigero nk’icy’aba bahanzi akabona umushoramari umufasha “uyu munsi tuba tugikorana. Ahamya ko Juno Kizigenza yarenze icyiciro cy’abahanzi bakizamuka.

    Juno Kizigenza, yavuze ko igihe cyari iki cyo kuva mu maboko ya Bruce Melodie, avuga ko atazinanirwa. Ati 'Twacutse! Ntabyo byantunguye, twabiganireyeho mbere. Twanabonaga ‘Progress’ y’uko ibintu byagendaga. Ndatekereza, ntabwo ngiye kare cyangwa natinze. Ni cyo gihe, ngendeye igihe.'

    Uyu muhanzi yavuze ko agiye gukomeza kuzamura urwego Bruce Melodie yamuzamuriye. Avuye mu maboko ya Bruce Melodie afite indirimbo enye ze bwite n’indirimbo enye yakoranye n’abandi bahanzi.

    Yavuze ko Bruce Melodie ari we muhanzi mukuru mu Rwanda, ko yishingikirije izina rye bituma azamuka. Avuga ko Bruce Melodie ari nimero ya mbere mu bantu bo gushimira mu buzima bwe. Yizeza ko azakomeza gukora ibidasanzwe.

    Uyu muhanzi avuga ko yakuze yumva Bruce Melodie, amufatiraho urugero ku buryo hari byinshi azi neza ashobora kuba amwigiraho.

    Kenny Sol ni umwe mu bari bagize itsinda rya Yemba Voice ryamaze mu muziki hafi imyaka itatu yabanagamo na Bill Ruzima ndetse na Mozy Yemba. Ni umwe mu bize mu ishuri rya muzika rya Nyundo wagiye asohora indirimbo z'urukundo mu bihe bitandukanye.

    Indirimbo ye yamwinjije mu biganza bya Bruce Melodie yitwa 'You&I' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na The Major usanzwe ari umucuranzi muri Symphony Band.

    Juno Kizigenza mu Ukwakira 2019, yagaragaje ubuhanga ubwo yasubiragamo indirimbo 'Katerina' ya Melodie. Indirimbo ye yamuhaye ikaze mu muziki yayise 'Formula' yatunganyijwe na Producer Element uri mu bagezweho muri iki gihe.

    Bruce Melodie yatangaje ko yatandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol yafashaga mu muziki

    Kenny Sol atandukanye na Bruce Melodie bakoranye indirimbo 'Ikinyafu' yamuhaye igikundiro kidasanzwe

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KATAPILLA’ YA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106970/nyuma-yumwaka-bruce-melodie-yatandukanye-na-kenny-sol-na-juno-kizigenza-yafashaga-106970.html

  • Musanze: Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire y
    Igishushanyo mbonera gishya cyitezweho guca akajagari mu miturire y’umujyi wa Musanze

    Umuyobozi w’Inama Njyanama y’ako karere, Eng. Abayisenga Emile, yabwiye Kigali Today ko igishushanyo mbonera gishya bemeje ari icy’umujyi wa Musanze, cyitezweho kuvugurura, gukosora no gusubiza bimwe mu bibazo rusange byakunze kugaragara mu gishushanyo mbonera cyari gisanzwe gikoreshwa.

    Yagize ati “Igishushanyo mbonera cyagenderwagaho cyarimo ibibazo byinshi. Hari nk’ibirebana n’imihanda yari yarashyizwemo yabangamiraga abaturage mu kubyaza umusaruro ubutaka bwabo. Urugero ni nk’aho wasangaga umuhanda usanzwe uri nyabagendwa, igishushanyo mbonera ntikiwibandeho, ahubwo kikagena ko hacibwa undi muhanda hafi aho, bisaba ko abahatuye basenyerwa, ukabona ni byo bigoye kuruta uko uwo muhanda usanzwe ari wo wakabaye ari wo wakomeza gukoreshwa”.

    Yagarutse zindi mbogamizi, ati “Ni nk’ibice bituwe cyane igishushanyo cyari cyaragennye ko bivanwaho hagashyirwa ubusitani. Ukibaza ukuntu abahatuye bahabwa ingurane bakahimurwa, nyamara bigaragara ko hari ahandi hakabaye hashyirwa ubwo busitani; ukumva ari ibintu bidasobanutse neza”.

    Arongeara ati “Hari ibice bitari byemerewe guturwamo, nyamara mu bigaragara inyubako zarahasatiriye, hakaba ahagenewe guterwa amashyamba ugasanga ari ahantu hasanzwe hatuwe. Ibyo byose twagiye tubigaragaza nk’imbogamizi zibangamiye inyungu rusange z’abaturage, mu gishushanyo mbonera gishya birakosorwa”.

    Uwo muyobozi avuga ko igishushanyo mbonera gishya, cyatunganyijwe mu buryo buboneye kandi hatagamijwe gushimisha umuntu runaka. Ahubwo ngo ni ikizagenda gikoreshwa mu buryo bugamije gusubiza ibibazo biri rusange.

    Imirenge ine yari isanzwe igize igice cy’umujyi wa Musanze, muri iki gishushanyo mbonera gishya yariyongereye igera ku munani. Iyo mirenge ni Muhoza, Cyuve, Kimonyi, Nyange, Kinigi, Musanze, Gacaca n’agace gato k’Umurenge wa Shingiro.

    Eng. Abayisenga agaruka ku cyo ibyo bivuze, yagize ati “Bivuze ko umujyi urushaho kwaguka ukaba munini, ari nako urushaho guturwa. Ni nako iterambere ry’ibikorwa remezo bizaba byiyongera, abantu bahabonere imirimo n’ibindi. Ikindi ni uko ikoreshwa ry’ubutaka rizaba risobanutse. Muri macye iki gishushanyo mbonera, kije gusubiza byinshi no guca akajagari mu miturire”.

    Aboneraho gusaba abaturage n’abayobozi kugira ubufatanye mu ikoreshwa ryacyo. Ati: “Igishushanyo mbonera kuba gihari ubwacyo, ni intambwe nziza ariko ntibihagije, bisaba buri muntu wese ngo ashyiremo uruhare rwe gikurikizwe. Abubaka mu kajagari bishyizemo ko badahabwa ibyangombwa, abavuga ko basabwa za ruswa, niba zinahari abantu babisesengura, bakabireba ariko batarinze kuvuguruzanya n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera”.

    Ati “Turasaba buri wese yaba abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abakozi babishinzwe, kutareberera amakosa yagaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gishushanyo mbonera, baharanira ko kiba mu nyungu za bose”.

    Igishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y’Akarere ka Musanze kiri ku buso bwa Ha 7.288. Ahagenewe guturwa hihariye 35%, ubuhinzi 22% amapariki n’ubusitani hihariye 17%, ibikorwa remezo by’imihanda n’ibirebana n’ingendo byihariye 10%, mu gihe ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, kubungabunga imigezi byose hamwe byihari 16%.

    Biteganyijwe ko imyanzuro y’inama njyanama y’Akarere ka Musanze yo kwemeza ikoreshwa ry’iki gishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Musanze, umukuru w’Intara y’Amajyaruguru azayigezwaho, akayishyiraho icyitegererezo, akaba ari bwo kizahita gitangira gushyirwa mu bikorwa.


  • Iwacu Muzika Festival: Platini yavuze inkuru… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabitangaje mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, mu ruhererekane rw'ibitaramo rw'iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo biri kuba ku nshuro ya Gatatu, byabereye kuri Televiziyo y'u Rwanda.

    Mbere yo gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, mu kiganiro yagiranye na Luckman Nzeyimana umushyushyarugamba w'ibi bitaramo, Platini yavuze ko urugendo rw’umuziki ari wenyine “rwabaye imbuto nziza”, kandi ko rumunejeje nk’umunyamuziki ukunda akazi akora.

    Uyu muhanzi avuga ko yishimira ko ibyo yagiye akora “byagiye bigira ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda’.

    Avuga ko Dream Boys yasize inkuru imusozi y’umuziki wavuze ku mibereho y’imiryango ‘ibabaye’, impfubyi n’izindi ngingo 'kuko ari bwo buryo twari dufite.'

    Platini yavuze ko isanamitima Dream Boys yakoze mu ndirimbo zabo hari benshi ryafashije, kandi mu gihe cy’imyaka 10 basaruye urufito, bafasha imiryango yabo n’abandi.

    'Baba' yavuze ko ashima Imana aho igeje ikora mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Avuga ko kuba yarasohoye indirimbo zigera kuri eshanu zigakundwa ari umugisha Imana yahaye urugendo rw’umuziki we, 'arayishima'.

    Avuga ko ubu ari bwo akinjira mu gukora umuziki mu buryo bw’umwuga, kandi ko ari mu bahanzi bafite inyota yo kuzamura ‘ibendera ry’u Rwanda’. Ati “Vuba aha nzabikora.”

    Platini nk’umwe mu bahanzi baririmbye mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars, yavuze ko iri rushanwa ryasize akavagari k’amafaranga mu bahanzi, rifasha abahanzi kumenyera kuririmba mu buryo bwa Live n'ibindi.

    Yasabye ko ari ibikunda iri rushanwa ryagaruka, abahanzi bakongera guhatana. Ati “Byaba byiza icyo kintu twongeye tukakibona…Ba nyiri ikinyobwa rero tukinywe tunateza imbere umuziki.”

    Uyu muhanzi avuga ko ameze “nk’umushumba ufite inka ze zihaka”-Yumvikanishaga uburyohe bw’urugo aherutse kurushinga. Ashimangira ko kuva akiri muto yifuzaga kubaka umuryango kandi ko yabigezeho.

    Platini avuga ko urubyiniro arufata nk’iwabo mu rugo, kandi ko ibyo yerekanye muri iki gitaramo atari byo bya nyuma 'kuko mba mfite ibintu byinshi.'

    Platini yaririmbye muri iki gitaramo afatanyije n’itsinda ry’abaririmbyi rya Finest Crew acurangirwa n’itsinda rya Symphony Band. Yari amaze icyumweru mu myiteguro y’iki gitaramo.

    Platini yaririmbye indirimbo yise ‘Veronika’ yabaye idarapo ry’umuziki we mu 2020 imuhesha gukundwa karahava.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na INYARWANDA, uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo yakunzwe mu buryo butari atari yiteze. Iyi ndirimbo yayishyize kuri Youtube ye tariki 08 Kamena 2020.

    Yakomereje ku ndirimbo ‘Fata amano’ yakoranye n’umuhanzi Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada. Iyi ndirimbo yayisohoye tariki 03 Kamena 2020.

    Iki gitaramo kandi yagikoze ari nako yibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo gukaraba intoki, guhana intera n’ibindi.

    Uyu muhanzi yavuze ko yishimiye kuba ari we wafunguye ibitaramo ya Iwacu Muzika Festival. Ati “Ubu rero murye show.” Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo, ‘Tubaye umwe’, ‘Bucece’, ‘Romeo&Juliet', 'Dufitanye isano’ za Dream Boys n'izindi.

    Platini kandi yanasanganiwe ku rubyiniro n'umuhanzi Ben Adolphe baririmba indirimbo 'Aba Ex' baherutse gusohora. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo awuvugiriza ku ndirimbo 'Helena' yifashishije mo Shaddy Boo, indirimbo ‘Shumureta’ na ‘Atensiyo’.Platini yabimburiye abandi bahanzi kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byitezwe mo abagera kuri 30

    Platini yavuze ko Dream Boys ko yakoze isanamitima mu gihe cy’imyaka irenga 10 yamaze mu muzikiPlatini yavuze ko urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga rweze imbuto nziza, kandi yiteguye gukomeza gukoraItsinda rya Finest Crew risanzwe rifasha Platini ku rubyiniro ryamufashije gususutsa abakurikiye iki gitaramo kuri TeleviziyoPlatini yavuze ko aryohewe mu buzima bushya bw’urugo yinjiyemo n’umukunzi we

    Uyu muhanzi yasabye ko ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars byagaruka Platini yaririmbye indirimbo ‘Ntabirenze’ yakoranye na Butera Knowless banafitanye indirimbo kuri Album ye

    Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo nshya yakoranye na Symphony Band

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106969/iwacu-muzika-festival-platini-yavuze-inkuru-dream-boys-yasize-imusozi-nuko-yibona-ku-isoko-106969.html

  • Intambara irakomeje hagati yumuherwe Jeff Be… – #rwanda #RwOT

    Ibibazo by'aba bombi byatangiye cyera. Ubwo Bezos yari akiri kumwe n'umugore we McKenzie Scott (ubu baratandukanye), byavuzwe cyane ko aca inyuma umugore we agasambana na Lauren Sanchez kuri ubu usigaye ari umukunzi we mu buryo buzwi nyuma yo gutandukana n'umugore we.

    Muri icyo gihe, Jeff Bezos yabwiye itangazamakuru ko Michael Sanchez, musaza wa Lauren Sanchez (uwo yacagaho inyuma umugore we, kuri ubu akaba asigaye ariwe mukunzi we), ko Michael Sanchez yaba yarahaye igitangazamakuru amafoto y'ubwambure bwa Jeff Bezos na mushiki we baryamanye. Bivugwa ko aya mafoto yayatanze bakamwishyura ibihumbi 200 by'amadolari.

    Michael Sanchez yahise arega Jeff Bezos kumuteza urubwa amubeshyera anemeza ko atigeze atunga kuri ayo mafoto, ndetse urubanza ruba rurerure ariko birangira Michael arutsinzwe. Urukiko rwari rufite ibimenyetso bigaragaza ko koko ayo mafoto mafoto Michael Sanchez yayatunze kandi ko koko yayagurishije ku bihumbi 200 by'amadolari.

    Nyuma yo gutsindwa urubanza, Michael Sanchez yategetswe kwishyura Bezos amadolari ibihumbi 254 arengaho duke (254404 $). Jeff Bezos avuga ko Michael yanze kumwishyura kuko ngo 'ibi bimaze kuba, Michael yahise afata umutungo we, inyubako ifite agaciro ka miliyoni 2,5 z'amadolari ayimurira kuri kompanyi yubucuruzi' bityo ntazamwishyure.

    Michael Snachez yabwiye 'Settle Times' ko 'Bezos amuteza urubwa kandi ko asanzwe ari umutezarubwa'.

    Umushinjacyaha wa Sanchez, Tom Warren, yatangarije TMZ ko 'Isi yose yashinje Bwana Bezos kutishyura umugabane we mu misoro, gukoresha abakozi be ba Amazone nabi, no gukwirakwiza ibihuha bisebya by'ubugambanyi by'umwana w'umwami (Prince) wa Arabiya Sawudite'. Yongeraho ati: ' Ubu kuri uru rutonde ushobora no kongeraho ko arimo gutoteza uwenda kuzaba muramu we'.

    Uyu mushinjacyaha wa Michael Sanchez yakomeje avuga ko abunganira Michael Sanchez bakomeje gukurikirana ubujurire bw'urubanza kuburyo bigenze neza 'Michael ntacyo yaba agomba Bezos'. Ndetse anavuga ko abamwunganira banasabye abunganira Bezos ko bavugana mbere. 

    Source: TMZ, Fox Business, Africa Business Insider

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106968/intambara-irakomeje-hagati-yumuherwe-jeff-bezos-na-musaza-wumukunzi-we-bapfa-amafaranga-106968.html

  • Nizeyimana Mugabo Olivier ni we utorewe kuba Perezida wa FERWAFA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bateraniye muri Lemigo Hotel mu nama y’Inteko rusange idasanzwe, aho ingingo imwe rukumbi yari amatora ya Komite Nyobozi ya Ferwafa.

    Aya matora aje nyuma y’aho uwari Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damasceme yeguriye kuri uyu mwanya, aza no gukirikirwa n’abandi bakomiseri batanu bari bafatanyije, bituma hemezwa ko hagomba kuba amatora ya Komite nshya ya Ferwafa.

    Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuba Perezida wa FERWAFA
    Nizeyimana Mugabo Olivier watorewe kuba Perezida wa FERWAFA

    Abakandida bahataniraga uyu mwanya bari babiri, gusa ubwo amatora yari agiye kuba abakandiba bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo, maze Rurangirwa Louis ahita atangaza ko ahagaritse kwiyamamaza ndetse anakuramo kandidatire, bituma hasigara Nizeyimana Mugabo Olivier wenyine.

    Rurangirwa Louis wabaye uwa mberegutanga kandidatire, yayikuyemo mbere y
    Rurangirwa Louis wabaye uwa mberegutanga kandidatire, yayikuyemo mbere y’uko amatora atangira

    Abanyamuryango baje guhabwa umwanya wo gutora yego cyangwa oya, maze umukandida Nizeyimana Mugabo Olivier atorerwa kuyobora Ferwafa nyuma yo kugira amajwi 52, umuntu umwe atora Oya, mu gihe Impfabusa zabaye esheshatu.

    Komite Nyobozi nshya yatowe iyobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier

    MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
    HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
    HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
    CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
    GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
    IP UMUTONI Claudette (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
    NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
    TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
    UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
    Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

    Nkusi Edmond Marie uzaba ushinzwe iterambere ry
    Nkusi Edmond Marie uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru, yegeranye na Tumutoneshe Diane uzaba ushinzwe iterambere ry’umupira w’abagore
    Gasani Richard uzaba ashinzwe amarushanwa
    Gasani Richard uzaba ashinzwe amarushanwa

  • Rwamagana: Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi
    Abaturage basabiye ibihano bagenzi babo bubahutse umuyobozi

    Babitangaje ku wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana basuraga abaturage b’Akagari ka Musha, hagamijwe kuganira na bo ku myitwarire ikwiye kuranga umuturage ndetse no kubakangurira kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ni uruzinduko ruje nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Musha, Habineza Jean Claude akorewe urugomo akamenwaho indobo y’urwangwa ari mu kazi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko urwo ruzinduko ruje kuko byagaragaye ko hari abaturage bihisha bagahindura ingo utubari, bikagira ingaruka mbi zirimo n’urugomo, kugera n’aho bahohotera umuyobozi uri mu nshingano ze.

    Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Rutaro Herbert, yasabye abaturage kugeza ubutumwa ku bandi ko kizira kikanizirizwa guhohotera umuyobozi ndetse haba hari n’ikibazo bafite bakigaragaza.

    Yagize ati “Mutange amakuru niba hari ibitagenda, umuyobozi uri mu kazi ntakwiye kurenganywa, ariko kandi umuturage warenganyijwe ntafite uburenganzira bwo kwihanira ahubwo yiyambaza inzego.”

    Umuyobozi w’umudugudu wa Agashuhe, Musabyeyezu Petronile wari unahari igihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kabo yamenywagaho inzoga, yavuze ko ubwo bageraga mu rugo rw’uyu muryango wahohoteye umuyobozi wabo, uyu muryango wagaragaje kwigomeka ugaragaza ko uri mu kuri mu gihe abarimo kunywa inzoga bo bahisemo kwiruka bagahunga.

    Yagize ati “Twarahageze abanywaga kuko bari mu makosa bariruka gusa ba nyiri urugo bakomeza kugaragaza ko bari mu kuri bigera aho umudamu avuga ngo amazi arahenda ahita adaha inzoga mu ipipa (Ingunguru) ayimena ku muyobozi.”

    Yakomeje agira ati “N’igihe ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano zahageraga uywo mudamu yakomeje kuvuga ngo aho njya ndahazi n’ubundi nsanzwe mfungwa ngafungurwa.”

    Umuturage witwa Hitamungu Paul w’imyaka 73 yavuze ko kuva na cyera na kare ntaho byabaye umuturage kurengera ubuyobozi. Avuga ko ubuyobozi bwubahwa agasaba ko ababusuzuguye babihanirwa by’intangarugero.

    Ati “Kuva kera nabaho, ntaho byabaye abaturage kurengera ubuyobozi, ubuyobozi burubahwa, abayobozi barubahwa, rwose jye nasabaga ko abasuzuguye ubuyobozi babihanirwa by’intangarugero.”

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, yibukije abaturage ko Igihugu cy’u Rwanda kigendera ku mategeko kandi ko bagomba kuyubahiriza yose uko yakabaye.

    Guverineri w
    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana

    Yabasabye by’umwihariko kubahiriza amabwiriza, umurongo wa politiki uko wakabaye no kubahiriza indangagaciro uko zakabaye.

    Yibukije ko icyabazanye ari uko bubahutse inzego zashyizweho no kubibutsa ko bateshutse ku nshingano bakigomeka kuri gahunda za Leta bagasagarira ubuyobozi. Yanabasabye ubufatanye mu kuzamura imyumvire y’Abaturage muri gahunda za Leta.

    Ati “Uyu munsi turi mu rugamba rwo kurwanya ubukene no gukomeza kwihutisha iterambere. Turasaba buri muturage kugira imyumvire yo hejuru muri politiki za Leta zimuteza imbere. Turabibutsa ko abigomeka ku buyobozi, abatubahiriza amategeko nta mwanya bafite mu gihugu cyacu.”

    Guverineri Gasana yibukije abaturage ko baje nk’ubuyobozi kugira ngo bongere kwibukiranya amahitamo y’Abanyarwanda ari zo ndangagaciro z’Abanyarwanda zirimo ubunyangamugayo, gukunda igihugu, ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda umurimo n’ibindi.

    Yasabye kandi ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, haba abagore, abagabo, urubyiruko, abanyamadini ndetse n’abikorera.


  • Ibintu by'ingenzi ukwiye kuzirikana niba ushaka kwizerwa n'umukunzi wawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gukunda ni byiza kandi ntawe iyi nzira utayinyuramo. Gusa kumenya kwerekana urukundo ubwabyo ni ikintu kidakorwa kimwe kuko usanga ubumenyi tubifeho butandukanye.

    Urukundo ni kimwe mu bintu bishimisha hagati y'ababana kuko aribyo byishimo bya mbere bigeza umuntu ku iterambere. Ibi bisaba uruhare rwa buri wese kandi akumva ko gukunda umuntu uba ufite n'inshingano zo kubimwereka.

    Akenshi rero tugomba kumenya ngo uwo ukunda ubimwereka gute? Ese ni ibihe bishobora kubangamirana hagati y'abakundana ? Ese niba hari ibitagenda mugomba kubikemura mute?

    Abahanga mu bijyanye n'imibereho y'imibanire mu ngo bashyize hanze ubushakashatsi hagati y'imibanire hagati y'abantu bakundana ndetse banashyira hanze ibintu byagufasha gukomeza kuhira no kubagarira urukundo.

    1. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane: Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.

    2.Kwiga gutegana amatwi: Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.

    3.Guharanira ukuri: Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by'ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe wavumbura ko hari ibintu aguhisha ukaza kubimenya nyuma. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n'imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

    4.Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n'urukundo rwanyu: Iki ni kimwe mu bantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n'akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n'igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

    5. Kugerageza gukora ibintu bishya : Ibi ni kimwe mu bintu bisigara mu mutwe w'abakundana iyo batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira,kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana kumwereka ikintu uzi neza ko Atari yabona n'ibindi.

    6.Kuganira uko buri wese abona undi: iki ni kimwe mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab'igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y'abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n'ikitagenda kimubwire . Gusa aha batanga inama zo kwirinda gukosorera umuntu mu ruhame.

    7.Gukora mu buryo murangwa n'ubufatanye: Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y'urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

    8.Kutiha rubanda: Ni ikosa rikomeye hagati y'abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.

    9.Ubuzima bw'abakundana bugomba kuba ari ibanga: Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n'abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y'ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-ukwiye-kuzirikana-niba-ushaka-kwizerwa-numukunzi-wawe/

  • Umusore yakoze agashya aterera ivi ahantu hadasanzwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore n'umukobwa bakora mu kigo gishinzwe gutanga amakuru ku bumenyi bw'ikirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoze agashya ubwo umusore yatereraga ivi uwo umukobwa yihebeye imbere y'ibicu bizanwe n'inkubiri y'umuyaga mwinshi mu gihe bari mu kazi.

    Mu mashusho yafashwe mu cyumweru gishize agafatirwa muri Colorado, imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza uyu musore witwa Tom Bedard n'umukunzi we Raya bahagaze ahantu mu kibaya kinini bafatanye ku rutugu ndetse bambaye udupira tw'impuzankano two ku kazi aho baba bitegeye hakurya yabo ahaturuka ibicu birimo gutwarwa n'inkubi nyinshi y'umuyaga.

    Mu gihe Tom aba afatishije ukuboko kwe kw'ibumoso ku rutugu rwa Raya, ukuboko kwe kw'iburyo agukoresha mu mufuka akavanamo impeta, bagasa n'abaciye bugufi ngo bitegereze neza iby'uwo muyaga ariko muri ako kanya umukobwa agatungurwa bikomeye no guhindukira agasanga umusore apfukamye afite impeta arindiriye ko umukunzi we yemera kuyambara akazamubera umugore.

    Raya amara akanya gato asa n'utunguwe cyane yipfutse mu maso abuyabuya ariko bikarangira yemereye umukunzi we aho mu buryo bigaragara ko bwuje urukundo bahita bagwana mu byano bagahoberana cyane nyuma akambikwa impeta n'uwo musore.

    Ahantu Tom Bedard yatereye ivi asaba Raya kumubera umugore n'uburyo yabikozemo byatunguye abantu benshi kuko byafashwe nk'ibintu bitangaje cyane.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yakoze-agashya-aterera-ivi-ahantu-hadasanzwe/

  • Igitekerezo: Ubundi abagabo b’abahehesi bapfa iki n’icyubahiro? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubundi mu busanzwe mu muco nyarwanda, umuntu ukuruta cyangwa wubashye, iyo ugiye kumuvugisha umuvuga mu bwinshi, mu rwego rwo kumwubaha. Ariko umugabo ufite ubuhehesi muri we, abifata nk’ikimenyetso cyo kumushyira kure yawe, mbese udashaka ko akwisanzuraho.

    Tugenekereje “ubuhehesi” twavuga ko ari ukugira irari ryinshi riganisha ku kwifuza uwo mudahuje igitsina hagamijwe kugirana na we imibonano mpuzabitsina, cyangwa se kugambirira gukora imibonano mpuzabitsina n’ubonetse wese, ntabwo aba ari umukunzi cyangwa uwashakanye n’undi.

    Akenshi umugabo iyo aje asanga umugore ashaka ko bakora imibonano mpuzabitsina, iyo asanzwe ari umuntu ukomeye (ndavuga umuntu usanzwe wubashywe) cyangwa umuyobozi runaka, uwo mugore agerageza kumufata mu isura asanzwe azwimo cyangwa mu cyubahiro cyari kimukwiriye n’ubusanzwe.

    Ariko uwo mugabo ikintu cya mbere yiyambura ni icyubahiro, ku buryo n’iyo umuhaye icyubahiro ashobora kukwuka inabi nk’aho ari igitutsi. Ukaba wamubwira uti “Mwebwe” nawe ati “njyewe na nde? ” Cyangwa akaba yabifata nabi, hari n’ababwira abagore ngo barirata cyangwa bariyemera kandi ari nta kidasanzwe bakoze uretse kumwubaha gusa.

    Ubundi hari bamwe bahita babibwira uwo mugore bati “ibyo kunyubaha ubishyire ku ruhande ubu ndi mugenzi wawe”. Aha akenshi aba yari umukoresha w’uwo ari gusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina, cyangwa akaba ari umuntu wari usanzwe akomeye atanamwegera.

    Ugira utya ukabona aba bamaze umwanya munini, umwe (umugore) ari kwitoza ukuntu yakwubahuka uyu mugabo waje amugana. Undi nawe (umugabo) arimo kumutoza ukuntu yamwubahuka! Iyo bigeze aha umugabo aba anamwereka ko nta kintu kidasanzwe amurusha ndetse ko nta n’ikintu gihambaye akora. Mbese akagerageza kwitesha agaciro mu buryo bwose bushoboka.

    Ibi kandi ntabwo abikora wenda mu rwego rwo kwicisha bugufi, oya, ahubwo aba amwereka ko ntacyo ari cyo, mbese ko rubanda rumukabiriza. Ibi kandi na bamwe mu biyita ko bihaye Imana ni ko bigenda ku buryo wamwita mu izina ry’idini runaka mu cyubahiro agaragaza muri rubanda, ukumva akwutse inabi nk’aho ari igitutsi umututse. Ati “Ibyo se ubizanye ute hano, ni iki bidufasha? ”

    Ibi kandi uyu mugabo abitangira mu minsi ya mbere atangiye kujya avugana n’uyu mugore afiteho gahunda yo kuzamusaba ko bagirana imibonano mpuzabitsina, aho aba amwereka ko mu byo bavugana hatagaragaramo icyubahiro na gike yaba kuvugana kuri telephone cyangwa kumwandikira ku mbuga zitandukanye, aba ashaka ko hatagaragaramo icyubahiro na gike.

    Akenshi ibi abagabo bafata ko kumuha icyubahiro akwiye ari nk’uburyo bwo kumwigiza hirya, kugira ngo atazagira aho ahera, kandi umugore na we akareba icyubahiro uyu mugabo asanganywe akabura aho yahera akimwambura ku rwego uwo mugabo aba abyifuza.

    Sinzi niba nta buryo bwaba buhari umugabo yakwisabira umugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina ariko atitesheje agaciro, cyane ko aba asanzwe amuzi neza, cyangwa akamuha icyubahiro akwiriye bitewe n’aho bahuriye.

    Ikigoranye kandi muri ibi byose, ni uko iyo uwo mugabo yitesheje agaciro ku rwego rwose rushoboka, iyo yabashije kugera ku ntego bakaba baryamana na wa mugore, aba ashaka ko bahita bamusubiza icyubahiro cye yarasanganywe cyangwa yarakwiriye!

    Mbona ntacyo byaba bitwaye kujya gusaba umugore ko mwakorana imibonano mpuzabitsina (Na ko mwakundana! Niko mubyita), kandi utiyambuye icyubahiro cyawe, ukagenda uko uzwi n’uko uri. Ahubwo nibaza ko ari byo byanashimisha uwo mugore kuba yarifujwe n’umuntu ukomeye batari bari ku rwego rumwe yumvaga nta n’aho bazahurira!

    Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou