Blog

  • Amafoto yo mu bihe bitandukanye ya Mugabo Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ahagana Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo habaye amatora kugirango hamenyekane Umuyobozi mushya w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Rwanda (FERWAFA) ni umuhango wabereye muri Lemigo Hotel. Mugabo Nizeyimana Olivier niwe wegukanye intsinzi muri aya matora atorerwa atyo kuyobora FERWAFA mu gihe cy'imyaka ine iri imbere. YEGOB twabakusanyirije amwe mu mafoto yo mu bihe bitandukanye ya Olivier, Umuyobozi mushya wa FERWAFA.

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yo-mu-bihe-bitandukanye-ya-mugabo-nizeyimana-olivier-watorewe-kuyobora-ferwafa/

  • Urumogi rukuvamo nyuma yiminsi 90: Impanuro… – #rwanda #RwOT

    Aba bose batawe muri yombi bari kumwe n'itsinda ry'abantu batanu barimo Nziza Olga, Mugisha Patrick na Munyanshoza Celine bose bakaba bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi. Mu kiganiro kirambuye InyaRwanda.com yagiranye n'umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye uburyo bose batawe muri yombi, aho bafungiye n'icyo asaba urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge anavuga ko urumogi rukuva mu maraso nyuma y'iminsi 90. 

    Yagize ati “Aba ni abasore n'inkumi batawe muri yombi tariki 25 z'ukwa Gatandatu bakaba barafunzwe bakekwaho icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw'urumogi, bafashwe bari mu birori ahantu mu nzu, ubwo rero barakurikiranwa bakaba bagomba no gupimishwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe ingano y'ibiyobyabwenge bashobora kuba bafite mu mubiri wabo”. 

    “Hanyuma ibyo bikoreshwe nk'ibimenyetso mu rukiko, ubu rero bafungiye kuri station ya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo Dosiye ikorwe yoherezwe mu bushinjacyaha. Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo muri Gisozi, Akagali ka Munezero mu mudugudu wa Gasave”. 

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko aba basore n'inkumi bose bagomba gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe ingano y'ibiyobyabwenge bashobora kuba bafite mu mubiri wabo. 

    Yagize ati “Urubyiruko muri rusange turarugira inama yo kutishora muri ibi biyobyabwenge, kutagwa muri uyu mutego w'ibiyobyabwenge, hari ababitangira bari mu kigare, ikigare kwa kundi ukumva ko kuba muri group runaka ugomba kuba ukora ibingibi ukagenda wigana iyi group ukora ibyo ikora”.

    “Mu by’ukuri ikintu nababwira ni uko bari bakwiye no kudatinyuka kubigerageza kuko buriya urumogi warunyoye urugero rukuva mu maraso nyuma y'iminsi 90, icyo rero ni ikintu abantu bagomba kwitondera ushobora kuba warabigerageje mu kwezi kumwe gushize wagira ibyago ukagongana n'amategeko bikaba ngombwa ko bagupimisha bakarugusangamo”.

    Yakomeje agira ati “Amategeko azakurikizwa kuko wasanzwemo urumogi, wanyoye urumogi, tuzi uko rwinjira mu maraso y'umuntu nta bundi buryo ni ukuba warunyoye ntabwo rero bizihanganirwa”.

    Queen Nita yagarageye mu mashusho y’indirimbo ya Urban Boys yitwa Mpfumbata

    Umuvugizi wa RIB yakomeje agira ati “Noneho ku buryo bw'umwihariko nk'abangaba twita abahanzi, abangaba twita abastar nk'abantu hariho urubyiruko rubafata nk'abantu b'ikitegererezo ni ukuri bari bakwiriye kuba ikitegererezo mu bintu byiza, kuba umustari umuntu yagombye kuba umustar wubaka ibyiza ntabe umustar mu bibi. Birababaje ko muri ino minsi abo bantu twari tuzi bari kugenda bagaragara kandi mu ngeri zose, muri siporo, mu baririmbyi,.ibi bintu biri kugenda bizaho”. 

    “Rero ikindi navuga dufite Rwanda Forensic Laboratory ipima ibiyobyabwenge biri mu mubiri w'umuntu ntabwo ari nka kera iyo bumvaga rukunukaho cyangwa rutakunukaho, wasinze, utasinze, oya ubungubu baragupima n'urwo wanyoye mu mezi abiri ashize bakarugusangamo kandi ugakurikiranwa. Abantu rero ibyo ngibyo ngira ngo nkamwe abanyamakuru mujye muhitsa mwumvishe abantu ko kubigerageza ari inzira ikujyana mu munyururu”.

    Kunywa ibiyobyabwenge ni icyaha gihanwa n'ingingo ya 11 y'itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106978/urumogi-rukuvamo-nyuma-yiminsi-90-impanuro-za-rib-nicyo-ivuga-kuri-ish-kevin-dj-briane-na–106978.html

  • AMAFOTO 50 utabonye yabakobwa 12 begukanye a… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye kuri Canal Olympia ku Irebero, wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ndetse abakobwa bose, abafite aho bahuriye n'iri rushanwa bari babanje kwipimisha Covid-19.

    Mbere y'uko hatangazwa abakobwa batsindiye amakamba n'ibihembo, abakobwa biyerekanye mu makanzu maremera n'amakanzu agaragaza amato bifashishije indirimbo 'Love not war' umuhanzi Jason Derulo yakoranye na Nuka.

    Uyu muhango witabiriwe n'abakobwa 12 bagizwe na 10 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa n'abakobwa begukanye amakamba ya mbere mbere y'uko iri rushanwa risozwa. Uko bari 12 buri wese yacyuye ikamba.

    INYARWANDA igiye ku kwereka amafoto 50 utabonye mu muhango wo kwambika amakamba abakobwa 12.


    1.Miss Glamour Faces World: Dorinema Queen- (Azahagararira u Rwanda muri Vietnam)



    2.Miss Tourism World Rwanda 2021: Stella Matutina-(Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa)


    3. Uwimana Clementine: Yegukanye ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Long Gown n'ikamba rya Miss Glam World Rwanda 202-(Azahagararira u Rwanda azajya mu Buhinde)



    4.Miss Tourism Global Rwanda 2021: Rutayisire Umutesi Cynthia (Azahagararira u Rwanda mu Bushinwa cyangwa Thailand)


    5. Landrine Gisagara Uwicyeza: Yegukanye ikamba rya Miss Africa Golden Rwanda 2021 n'ikamba rya Miss Global Beauty Rwanda Photogenic



    6.World Top Model Rwanda 2021: Irera Queen Isabella (Azahagararira u Rwanda mu Butaliyani)


    7. Gretta Iwacu yabaye Miss Global Beauty Rwanda Congeniality n'Igisonga cya kane




    8.Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Gatatu: Grace Ingabire



    9.Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Kane: Diane Bayizere



    10.Miss Global Beauty Rwanda igisonga cya Mbere: Honorine Uwase

    11. Miss Global Beauty Rwanda Popularity: Nadia Umutoniwase



    12.Miss Global Beauty Rwanda Talent Winner: Anne Marie Dushimiyimana

    Ibyishimo ku bakobwa 12 bambitswe amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021

    Uyu muhango wabereye kuri Canal Olympia

    Iri rushanwa ryabaye hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    AMAFOTO: Yasri.Photographer

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106965/amafoto-50-utabonye-yabakobwa-12-begukanye-amakamba-muri-miss-global-beauty-rwanda-202-106965.html

  • Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA m… – #rwanda #RwOT

    FERWAFA yari imaze amezi asaga 2 nta muyobozi ifite kubera uwari umuyobozi wayo Sekamana yeguye ku bushake. Kuri iki cyumweru ni bwo hari hateganyijwe amatora y’umuyobozi mushya, amatora yabereye kuri Lemigo Hotel, aya matora akaba arangiye umuyobozi wa Mukura Victory Sport Nizeyimana Olivier ariwe utorewe kuyobora FERWAFA.

    Nizeyimana Mugabo Olivier amaze imyaka 10 ari umuyobozi wa Mukura Victory Sport yari umukandida rukumbi kubera ko ubwo amatora yendaga gutangira Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye kubera ko ngo yabonaga hari amategeko atubahirijwe. Nizeyimana mu banyamuryango 59 bagiye, yagize amajwi 52, uwatoye oya ni umwe mu gihe imfabusa ari 6. Byarangiye Nizeyimana ariwe ugiye kuyobora FERWAFA ifite icyicaro i Remera.

    Dore komite izakorana na Nizeyimana Mugabo Olivier:

    Habyarimana Marcel Matiku: Visi Perezida. Yari amaze imyaka ine muri FERWAFA kuri uyu mwanya. Habiyakare Chantal: Komiseri ushinzwe Umutungo. Cyamwenshi Arthur: Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga. Gasana Richard: Komiseri ushinzwe Amarushanwa.

    IP Umutoni Chantal: Ushinzwe umutekano, Nkusi Edmond Maric: Komiseri ushinzwe Tekinike n'Iterambere rya ruhago, Tumutoneshe Diane: Komiseri Ushinzwe umupira w'abagore, Uwanyirigira Delphine: Komiseri ushinzwe Amategeko. Lt. Col. Mutsinzi Hubert: Komiseri w'Ubuvuzi.

    Nizeyimana Mugabo Olivier ubwo bivuze ko agomba kwegura ku buyobozi bwa Mukura Victory Sport ahubwo akibanda kuri FERWAFA nk’uko amategeko abiteganya.

    FWRWAFA yabonye Abayobozi bashya 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106981/nizeyimana-olivier-atorewe-kuyobora-ferwafa-muri-manda-yimyaka-4-106981.html

  • Igihugu gikwiriye kubaha ishimwe: Umuziki nya… – #rwanda #RwOT

    Imana yaremye muntu imugenera uko azabaho, buri umwe mu rugero rwe yewe ntawamenya uko yo ibikora umugani w'umuhanzi w'umuhanga w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Gentil Misigaro mu ndirimbo ye ‘Biratungana’ aho aririmba agira ati “Sinzi uko ubigenza sinzi n’uko ubikora icyo nzi ni uko iyo utegetse biratungana”.

    Ibi byose uko Imana ibigena bijyana no gusiga amavuta ikanaha inkoni buri umwe mu cyo ashoboye, ibyo byose ikaba ibikora mu gushaka kwayo. Ababyeyi babyara abana babo ugasanga uwo uhora ushyonyagiza ko ashoboye ntacyo agezeho ayobowe n’uwo utigeze umenya, yewe umunyarwanda w'umuhanga yagize ati 'Ntawuvuma iritarararenga.'

    Meddy na The Ben bafite kugeza uyu munsi amazina aremereye mu muziki nyarwanda, ubyange cyangwa ubyemere bari ku rwego rusumba urw’undi munyamuziki wese mu Rwanda, yewe habaye hari n'ibihembo bikomeye bihabwa abanyabigwi b’abanyaranda b'ibihe byose ntakuzuyaza mu muziki yaba uwa gakondo n’ugezweho bahamagarwa ku rubyiniro mu ntambwe zizira umususu.

    None INYARWANDA yifuje kubagarura mu mamuko y'umuziki w'u Rwanda uriho none utunze abatagira ingano uhereye ku bawukora kugera ku bacuruza utwuma two mu matwi duto bifashisha bawumva. Umuziki ntushobora kurara utawumvise ubikunze cyangwa utabikunze ubyifuza cyangwa utabyifuza.

    Ibi byose ariko bikaba byateguwe hashingiwe ku ishusho y'umuziki w'u Rwanda utagira Meddy na The Ben. Aba bombi baje mu muziki ubwo wari ufite aho ugeze ariko na none haburamo icy’ingenzi ni ukuvuga izi mpanga zaje zihindura zinagura ikibuga n'imbago z'umuziki nyarwanda.

    Aba baje bakuraho burundu imiziki y'amahanga yari yarigaruriye ibitangazamakuru byariho muri icyo gihe byinshi muri mbarwa byari radiyo na televiziyo imwe y'igihugu cy'u Rwanda. Ubwo binjiraga mu kibuga bagisanzemo abarimo Rafiki, Miss Shanel, Miss Jojo, Tom Close, King James, Faysal n'abandi. N’ubwo bari baratangiye gusa n’abigarurira imitima y'abatari bacye ariko ntibyari byakabaye nk’uko bo binjiye babikora bakaba urufatiro rw'umuziki n'imyidagaduro y'u Rwanda.

    Wakwibaza uti umuziki utagira Meddy ntugire The Ben wari kugera kuki?

    Iki kibazo biragoye kugisubiza ariko na none birakwiye ku kibaza bigatuma ibisekuru by'umuziki w'u Rwanda biriho n’ibizabaho byumva ko hari abantu bibereyemo umwenda batari bacye ariko by'umwihariko aba bato batari gito.

    Ese ni nde wari bukore nk’ibyo aba bagabo bamaze gukora muri iki kibuga cy'umuziki w'u Rwanda wari bwereke bose ko ntakidashoboka wabishyizemo imbaraga yari bube Tom Close se waninjije The Ben mu muziki akamwerecyera uko ukorwa? Yewe nibyo arashoboye ariko se koko byari bukunde ko aziba icyuho cy’aba bagabo bombi uhereye ku ijwi, imyandikire, imivugire n'imikorere?.

    Yari bube Kitoko se, yari bube Kamichi se, yari bube Maitre Jado se, Active se, Dream Boyz se, Urban Boyz se, Scilah se, Knowless se, Kid Gaju se, Bruce Melodie se, Abakimaza se, Just Family se ? Oya pe. Aba bose bafite icyo bakoze kigaragara mu muziki ariko biragoye kwemeza ko aba bose bari butange ibyishimo bakandikwaho amateka nk’ay’aba bombi Meddy na The Ben, bakemera kwitanga, kwitwa abahemu kugira ngo ikitwaga ubuhemu kiremere umuhora mugari bose.

    Harimo abahanzi bashya baremeye inzira bakanerekana ko bishoboka mu babonye ko bishoboka yewe baneretswe uko bikorwa na Meddy na The Ben harimo ababaruta urungano mu muziki ariko by'umwihariko ikiragano gishya mu muziki cyashyuhijwe no kubona intambwe itari nto y'umunyarwanda ubasha gukorera ibihangano bye mu gihugu cy'igihangange cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Meddy na The Ben bakwiriye guhabwa ishimwe n’igihugu cy'u Rwanda, abanyamuziki n’abakunzi b'umuziki. Babafitiye umwenda mugari bityo nkaba mbona babagomba ishimwe. Urebye neza mu rwego rw'igihugu rw'ubukerarugendo niho hambere hagakwiye kuva ubusabe buhesha aba bagabo bato ishimwe nyuma y'imirimo yose bamaze gukora bagahabwa amaboko yatuma babona icyo gice cya Miliyoni Nicki Minaj asaba ngo akorane indirimbo n'umuhanzi Diamond, Davido, Burna Boyz, Beyonce J.Cole n'abandi.

    Bakwiriye kwandikwa mu gitabo nk’abato banditse amateka mu cyerecyezo cy'imyaka makumyabiri igihugu cyari cyarihaye bigaha n'umuhate abandi bumva ko bishoboka mu myaka mirongo itatu iri imbere ko bazahabwa igihembo cy'icyerecyezo cya 2050, si ugukorera ishimwe kuko gukorera igihugu ni ukwikorera, ni ukurema ejo hazaza habe ejo ariko na none ishimwe si ijambo rije none bivuze ko ryahozeho kandi ritera umuhate urihawe n’ubibonye.

    Mu byo Meddy na The Ben bakoze mu muziki nyarwanda nshingiraho mvuga ko bakwiriye guhabwa ishimwe n’Igihugu, harimo kuba bataracitse intege mu muziki mu myaka irenga 10 bawumazemo bagaharanira ishema rya muzika nyarwanda n’igihugu muri rusange, bagahagararira neza igihugu ku Isi y’umuziki mu bushobozi bwabo budahambaye ku ikofi byumvikane ko bafite uburemereye bakora ibitangaza.

    Si ibyo gusa ahubwo, banabereye urugero rwiza abahanzi nyarwanda hafi ya bose bari mu muziki kugeza uyu munsi. Byakugora kubona umuhanzi w’i Gasabo wavuga ko adafatira urugero kuri aba bagabo. Batangiye muzika bari ku isonga mu gukundwa cyane, na n’uyu munsi n’ushishoza urasanga ari bo bahanzi nyarwanda barusha abandi bose igikundiro n’ibigwi. Abo bantu ni abo gushimirwa, kandi kubashimira byarushaho gutumbagiza muzika nyarwanda.

    Mu 2019, The Ben yaserukiye neza u Rwanda mu gitaramo gikomeye cyabereye i Dubai gihuriza hamwe ibyamamare mu muziki wa Afrika birimo: WizKid, Burna Boy, Teniola Apata uzwi nka Teni, Tekno, Tiwa Savage, 2 Face, Jah Prayzah, Akothee w'Umunyakenya, Betty G, Lij Michael, Nhatty Man, Nandy, Diamond Platinumz, Harmonize, Eddy Kenzo, Souhila, n'Umunyarwanda The Ben.

    Meddy nawe akomeje kumurikira u Rwanda amahanga no kurumenyekanisha ku rwego rw’isi biturutse ku ndirimbo ye ‘Slowly’ iza ku mwanya wa mbere mu ndirimbo nyarwanda zimaze kurebwa n’abantu benshi cyane ku rubuga rwa Youtube, aho imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 50 (50,840,650) mu myaka itatu n’amezi 10 imaze kuri uru rubuga. Ni we munyarwanda rukumbi ufite aka gahigo.

    Meddy na The Ben bakwiriye guhabwa ishimwe n’igihugu n’abakunzi ba muzika bose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106884/igihugu-gikwiriye-kubaha-ishimwe-umuziki-nyarwanda-utagira-meddy-ntugire-the-ben-wari-kuge-106884.html

  • Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida w
    Perezida w’Abafana ba APR FC i Musanze ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside

    Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Kamena 2021, aho abo bafana bakoze urugendo rureshya n’ikirometero berekeza kuri urwo rwibutso rubumbatiye amateka y’igerageza rya Jenoside, dore ko rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi 166 bishwe mu mwaka wa 1991.

    Mu gusura urwo rwibutso baremeye n’imiryango itatu yacitse ku icumu rya Jonoside aho babageneye ihene, ibiribwa binyuranye birimo umuceri, ibishyimbo amavuta n’ibindi.

    Ngabonziza Louis, Perezida wa APR FC Musanze Fan Club, yavuze ko igikorwa cyo gusura urwibutso no kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari igitekerezo ngarukamwaka aho uyu mwaka bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi, mu rwego rwo kurushaho kwiga n’amateka yaranze Jenoside muri ako gace gafatwa nk’akakorewemo igeragezwa rya Jenoside.

    Abafana ba APR FC Musanze Fan Club babwiwe amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kinigi
    Abafana ba APR FC Musanze Fan Club babwiwe amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Kinigi

    Yavuze ko amateka babwiwe ya Jenoside yabereye mu cyahoze ari komine Kinigi, yagombye kubera urugero buri wese upfobya Jenoside avuga ko itateguwe, yemeza ko bafashe ingamba zo gusobanurira ayo mateka abagipfobya Jenoside, ndetse no guhangana n’abo bashaka guhimba ibinyoma bavuga ko Jenoside itakozwe.

    Yagize ati “Tubaye ba Ambasaderi bo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, wabonye ko muri Club yacu dufitemo abantu mu ngeri zose, aba Mama, aba Papa ndetse bose bafite abana mu ngo zabo. Hari abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside, ariko natwe iryo koranabuhanga tuzi kurikoresha ni ngombwa ko tubarwanyirizamo duhangana nabo tubereka ibimenyetso nyabyo by’uko Jenoside yabaye kandi yateguwe”.

    Arongera ati “Nk’aha kuri uru rwibutso haguye umubare mwinshi w’Abatutsi, ariko hari abagihakana ko Jenoside yabaye mu Rwanda, ni ngombwa ko tudaceceka ngo duterere iyo, twiteguye kubasobanurira babyanga tugahangana nabo twifashisha izo mbuga bakangisha”.

    Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw
    Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze

    Mukamana Clementine, yavuze ko mu bikorwa bakora bitagarukira mu gufana umupira gusa, ahubwo ko bagira n’umutima wa kimuntu wo gusura abafite ibibazo binyuranye no kubaremera, ngo ni yo mpamvu batekereje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi.

    Yagize ati “Kuza twibuka, ni uko twabonye ko ari ngombwa kwifatanya na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside no kuzirikana Abatutsi bazize uko Imana yabaremye, twabazirikanye kuko na bo ni umuryango wacu. APR ni umuryango mugari kandi ibikorwa byacu ntabwo bigarukira mu gufana APR gusa, no mu buzima busanzwe dutekereza ku bikorwa by’urukundo dufasha bagenzi bacu bababaye”.

    Rwabami Charlotte ati “Twarebye, n’ubwo ibi bihe turimo twatewe na Covid-19 bitugoye, ariko twatekereje gusura urwibutso twifatanya na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside, tunaremera abatagira icyo barya, buri gihe tubatekerezaho kandi tugomba kubaba hafi tunabafata mu mugongo”.

    Abafana ba APR FC mu murenge wa Kinigi
    Abafana ba APR FC mu murenge wa Kinigi

    Umwe mu borojwe ihene bahabwa n’ibiribwa ati “Kuba mwaje kwibukira hano iwacu ku rwibutso rwa Kinigi, no kuturemera biraturenze, mukomeze urwo rukundo kandi Imana isubize aho mukuye. Ndi umukecuru sinari nzi iby’umupira, ariko kuva uyu munsi menye neza APR ndanayifannye kuva ubu”.

    Mugenzi we witwa Mbereyinka Edison ati “Igikorwa mukoze kiratunejeje, mwadusuye mutwereka ko mutwitayeho, muradukomeje muduhaye imbaraga z’umubiri n’iz’imitekerereze”.

    Munyarutete Joseph, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kinigi, wabanje gusobanurira abagize APR FC Musanze Fan Club amateka yaranze Jenoside muri ako gace kahoze ari komini Kinigi, aho intandaro yo kwica Abatutsi yaturutse k’ubuyobozi bubi bw’iyo Komini, nyuma y’igitero cy’Inkotanyi mu Ruhengeri ari bwo abantu banyuranye batangiye gufungwa bitwa ibyitso by’inyenzi. Ku itegeko ngo ryatangwaga na Gasana Thadée wari Burugumesitiri wa Komini Kinigi, Abatutsi batangira kwicwa. Ashimira abo bafana kuba abavugizi b’ayo mateka.

    Bacanye urumuri rw
    Bacanye urumuri rw’icyizere

    Ati “Iyi ni ikipe y’ingabo z’igihugu zatubohoye bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, birumvikana kuba abafana b’ikipe ya Gisirikare batekereza kuza kudusura ni uko babareze neza, uru rukundo n’ubwitange mutugaragarije murugeze no ku bafana b’andi makipe tufate mu mugongo abacitse ku icumu, aya mateka mugende muyabwire na babandi birirwa bapfobya Jenoside banayihakana”.

    Bagarutse ku bihe byiza ikipe yabo irimo, bavuga n’uburyo bakiriye igikombe

    Abo bafana bagarutse no ku ikipe yabo iherutse kwegukana igikombe cya Shampiyona 2021, bemeza ko ikipe yabo ikomeye uretse mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga aho bayitezeho byinshi mu marushanwa mpuzamahanga igiye kuzitabira.

    Umufana uzwi ku izina rya Papa Balotelli, wari waje kwifatanya na bo yagize ati “Maze iminsi i Musanze, numvise ko abafana ba APR FC hano i Musanze bafite igikorwa cy’urukundo numva batansiga bitewe n’uburyo umutima wanjye wose nawuhebeye umukara n’umweru. Igikombe byo ni ibyishimo gusa, gufana APR ni ukwibera mu byishimo gusa, nta gakipe kazongera kuduhangara, si mu Rwanda gusa nk’uko ba mukeba babivuga, ariko muzareba ubutaha mu marushanwa ya Afurika aho tuzagarukira, mutwitege”.

    Rwabami Charlotte ati “Nakunze APR kuva nkiri umwana none ndi umukecuru, iyo iduhaye igikombe noneho turasara, ubu ni ibyishimo gusa ku mukino wa Rayon nari natitiye ariko birangira tubisoje, mu rugo kuva ku mwana kugeza kuri njye n’umugabo, ni umukara n’umweru gusa”.

    Mukamana arongera ati “Mana we! Natangiye gufana APR muri 2005, nabonye abafana bayo babana nk’umuryango, ngize amahirwe umugabo twashakanye nsanga na we imuri mu maraso, mu rugo ni umunezero gusa, ibikombe birinjira buri mwaka, APR nzayigwa inyuma”.

    Mukanyandwi Pelagie wari uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze muri uwo muhango yasabye abo bafana gukomeza urukundo, avuga ko kwegera ufite ubibazo aribwo bunyarwanda bwuzuye, asaba ko urukundo rubaranga rukwira mu makipe yose kandi baharanira kurwanya uwariwe wese uzana ingengabitekerezo ya Jenoside mu banyarwanda.

    Habaye n
    Habaye n’igikorwa cyo kuremera imiryango itatu yacitse ku icumu rya Jenoside

    APR-FC Musanze FAN Club, imaze imyaka ine ishinzwe aho igizwe n’abantu bakabakaba 200.


  • Rusizi : Umwarimu yafatiwe mu gihuru asambanya umunyeshuri we w’umukobwa #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu witwa Paulin w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu cyuho asambanya uwo munyeshuri mu gihugu mu ijoro ahagana saa tatu.

    Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25 Kamena 2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

    Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha Imibare mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. Murangira B Thierry yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho icyo cyaha.

    Yagize ati 'Paulin akurikiranyweho icyaha cyo Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umwana w’umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.'

    Dr Murangira uvuga ko iperereza rigikorwa, yagize icyo avuga ku gikorwa nk’iki kigayitse cy’umurezi urangwa n’imyitwarire nk’iyi mu gihe hariho gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi.

    Yagize ati 'Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw’u Rwanda, byica ireme ry’uburezi.'

    Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Umwarimu-yafatiwe-mu-gihuru-asambanya-umunyeshuri-we-w-umukobwa

  • Kigali : Polisi yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’undi umwe urwaye COVID wanze kwishyira mu kato #rwanda #RwOT

    Aba bantu 14 bafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ahagana saa munani z’amanywa.

    Avugana n’itangazamakuru, Umugwaneza Liliane yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, avuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora aribwo yamenye ko yanduye COVID-19 atari aziko yanduye.

    Ati 'Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo nibwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.'

    Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo nawe yatunguwe no kubona bamufata.

    Dr Iradukunda Sonia, umukozi wo mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) yavuzeko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

    Ati 'Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora nubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.'

    Dr Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye na we.

    Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha. Yavuze ko abantu nka Umugwaneza aribo barimo gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve yavuze ko atari ubwa mbere iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeko kuzayifungura iki cyorezo cyarangiye. Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye, Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo kizarangirira.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iriya Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa COVID-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

    Ati' Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane wanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu aribwo yafatiwe hano muri resitora aganira n’undi muntu.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza ya COVID-19, uriya murwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho. Uwo bari kumwe(Karangwa) nawe yahawe inama z’uko agomba kwifata. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje COVID-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Ati' Nubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano.Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.'

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Polisi-yafashe-abantu-13-bari-muri-Sauna-n-undi-umwe-urwaye-COVID-wanze-kwishyira-mu-kato

  • Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwibuka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
    Igikorwa cyo kwibuka cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    Abitabiriye uwo muhango bagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amateka yaranzwe no kwigisha ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda bikozwe n’ubutegetsi bubi uko bwagiye busimburana.

    Bagaragaje ko Jenoside yateguwe n’ingengabitekerezo yayo igacengezwa mu Banyarwanda igihe kinini ndetse ikanageragezwa mu bihe bitandukanye, uwo mugambi ugashyirwa mu bikorwa mu 1994, aho abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

    Bagaragaje ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda kubera inyigisho mbi z’ivangura rwahawe, kandi no muri Jenoside hakaba hari umubare munini cyane w’urubyiruko rwishwe, igihugu kikabura izo mbaraga n’ubwenge byagombye kugiteza imbere.

    Amb. Jean Pierre Karabaranga
    Amb. Jean Pierre Karabaranga

    Abitabiriye gahunda yo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye urubyiruko rwari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika, rwitanze rutizigama, rugahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi rukabohora igihugu. Urubyiruko rukaba rwasabwe gufatira urugero kuri ubwo butwari bwaranze izo ngabo.

    Indi ngingo yibanzweho cyane mu biganiro ni ugufatanya urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Hagaragajwe ko abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye n’uko bazayihakana, ubu bakaba bacengeza iyo ngengabitekerezo mu bari bakiri bato mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abavutse nyuma yayo.

    Urubyiruko rw’Abanyarwanda aho ruri hose kimwe n’abanyamahanga, basabwe guhangana n’abo bagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, binyuze mu kwandika ibitabo ku mateka ya Jenoside kandi bakifashisha n’ikoranabuhanga. Buri wese akifashisha ubumenyi yungukiye mu biganiro byatanzwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwihaye umukoro wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, rusaba ko abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje ikoranabuhanga bakurikiranwa bakabihanirwa by’intangarugero.

    Urubyiruko rusaba kandi ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo, gishyirwe mu mategeko y’ibindi bihugu. Ikindi rwasabye ni uko amahanga akurikirana abakidegembya hirya no hino mu bihugu by’amahanga, kandi barasize bahekuye u Rwanda mu 1994.

    Jessica Mwiza
    Jessica Mwiza

    Abatanze ubutumwa muri iyo gahunda yo kwibuka urubyiruko barimo Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau; Dr Jean Damascène Gasanabo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Charles Habonimana, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, wayoboye Umuryango w’abari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wananditse igitabo «Moi, le dernier Tutsi».

    Hari kandi Sandra Shenge, ushinzwe gucunga imishinga ku rwego rw’Akarere mu Muryango w’Abongereza ushinzwe gukumira Jenoside (AEGIS Trust) ukorera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Me Richard Gisagara, Umunyarwanda uri mu Rugaga rw’Abavoka mu Gihugu cy’u Bufaransa, Beata Mairesse Umubyeyi, umwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi uba mu Gihugu cy’Ubufaransa; Jessica Mwiza, Umunyamuryango wa Ibuka mu Bufaransa, Thierry Uwizeye, Umunyarwanda uba mu Gihugu cya Cabo Verde, uheruka gusura u Rwanda nyuma y’imyaka 27 aruvuyemo afite imyaka ibiri gusa mu 1994.

    Amadou Tidiane Fall
    Amadou Tidiane Fall

    Abandi ni Yolande Mukagasana, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko abo mu muryango we bakarimburwa muri Jenoside, akaba yariyemeje kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ismaël Lô, umunyamuziki wo mu Gihugu cya Senegal, Amadou Tidiane Fall, Umunyasenegal wanditse inyandiko zitandukanye zamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.