Blog

  • Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri imbere #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 27 Kamena habaga amatora y’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ni nyuma y’uko Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene yeguye maze Nizeyimana Olivier yaje gutorerwa kuyobora iyi federasiyo, ni nyuma y’uko Louis Rurangirwa bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye.

    Abakandida babiri nibo bari batanze ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza uyu mwanya, ndetse bose baje no kubyemererwa, abo ni Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis.

    Ni amatora yabaga nyuma y’uko Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye muri Mata 2021.

    Mbere y’amatora, Rurangirwa Louis wari wahatanye mu matora ashize, yatunguranye aita akuramo kandidatire ye, bivuze ko hari hasigaye umukandida umwe gusa.

    Rurangirwa Louis yatangaje ko akuyemo kandidatire ye kubera ko hari amategeko atubahirijwe.

    Uyu mukandida ashinja uruhande bahanganye ko mu barugize harimo abasanzwe bafite inshingano muri Leta, ku buryo zitabemerera kuba mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

    Nizeyimana Olivier yahawe iminota 5 ngo agire icyo abwira abanyamuryango byerekeranye n’imigabo n’imigambi ye. Yagarutse kuri bimwe yagiye avuga yiyamamaza mbere.

    Yimamaza, Nizeyimana Olivier yavuze ko azakora ibishoboka byose akagarura isura y’umupira w’amaguru, kuko abanyamupira(abayobozi, abakinnyi …) hari isura itari nziza bafashe hanze aha kuko bafatwa nk’abanyamanyaga.

    Iterambere rishingiye ku bato hahabwa imbaraga amarerero, kubaka shampiyona ikomeye bigizwemo uruhare n’abanyamuryango n’ibindi birimo gushaka abaterankunga ku buryo n’abanyamuryango bazajya bagira amafaranga afatika bakura mu mupira bijyanye n’ibyo bashoye.

    Muri aya matora yabereye kuri Lemigo Hotel mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, Nizeyimana kugira amajwi 52 muri 59 batoye ni mu gihe impfabusa zabaye 6 n’aho umwe atora oya, Olivier yahise aba perezida wa FERWAFA.

    Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere, yari asanzwe umuyobozi wa Mukura VS kuva muri 2011, ni umunyamuryango kandi w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne.

    Mu bindi, ni umugabo wubatse w’abana 3 b’abahungu, akaba nyiri sosiyete itwara abagenzi ya Volcano ndetse akaba ari na we uhagarariye uruganda rukora imodoka rwa Hyundai mu Rwanda.

    Muri iyi manda y’imyaka 4 atorewe, Komite Nyobozi izaba igizwe na na:

    Nizeyimana Olivier – Perezida

    Habyarimana Marcel Matiku– Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

    Habiyakare Chantal – Komiseri ushinzwe Umutungo.

    Cyamwenshi Arthur – Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

    Gasana Richard– Komiseri ushinzwe Amarushanwa

    IP Umutoni Chantal – Komiseri ushinzwe umutekano

    Nkusi Edmond Marc– Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

    Tumutoneshe Diane– Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

    Uwanyirigira Delphine – Komiseri ushinzwe Amategeko

    Lt. Col. Mutsinzi Hubert – Komiseri w’Ubuvuzi

    Nizeyimana Mugabo Oliver ni we watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere

    Rurangirwa Louis yakuyemo kandidatire ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nizeyimana-olivier-atorewe-kuyobora-ferwafa-mu-myaka-4-iri-imbere

  • UK: Gusomana n'umugore bakorana byeguje Minisitiri w'Ubuzima #rwanda #RwOT

    Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'ubuzima w'Ubwongereza nyuma yuko arenze ku ibwiriza ryo kutegerana agasomana n'umukozi bakoranaga.

    Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w'intebe, yavuze ko guverinoma 'igomba kubwiza ukuri abantu bigomwe byinshi cyane muri iki cyorezo igihe tubatengushye'. Minisitiri w'intebe Boris Johnson yavuze ko 'ababajwe' no kwakira ubwo bwegure.

    Sajid Javid ni we wemejwe nka Minisitiri w'ubuzima mushya, nkuko ibiro bya Minisitiri w'intebe byabivuze.

    Bwana Hancock nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yeguye nyuma yuko amafoto abonetse amwerekana ari kumwe na Gina Coladangelo, bivugwa ko yafashwe ku itariki ya 6 y'ukwezi kwa gatanu.

    Yari amaze igihe yotswa igitutu ngo yegure, nyuma yuko ikinyamakuru The Sun gitangaje amafoto ye na Madamu Coladangelo — buri umwe muri bo arubatse kandi afite abana batatu — barimo basomana. Icyo kinyamakuru cyavuze ko ayo mafoto yafatiwe muri minisiteri y'ubuzima.

    Abadepite bo mu ishyaka arimo rya Conservative riri ku butegetsi mu Bwongereza, cyo kimwe n'abo mu ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour, ndetse n'itsinda ry'imiryango yapfushije abayo bazize Covid-19, bari basabye ko yirukanwa.

    Umunyamakuru wa BBC Laura Kuenssberg ukurikiranira hafi inkuru za politiki, avuga ko ibiro bya Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza — bizwi nka No 10 Downing Street — byashimangiye ko Bwana Hancock ari we ubwe wafashe icyemezo cyo kwegura, ko atabihatiwe na Minisitiri w'intebe.

    Uyu munyamakuru avuga ko na Madamu Coladangelo na we yeguye ku mwanya w'ubuyobozi udafata ibyemezo yari ariho muri minisiteri y'ubuzima.

    Muri videwo yashyize kuri Twitter, Bwana Hancock yagize ati:' Nagiye kureba minisitiri w'intebe kugira ngo negure ku mwanya wa minisitiri w'ubuzima…,Ndumva kwigomwa gukomeye buri muntu wese muri iki gihugu yagize, mwagize, kandi abo muri twebwe bashyiraho aya mabwiriza bagomba kuyubahiriza kandi ni yo mpamvu ngomba kwegura'.

    Mu ibaruwa y'ubwegure bwe, Bwana Hancock yongeye kuvuga ko asaba imbabazi kubera 'kurenga ku ibwiriza' ndetse asaba imbabazi n'umuryango we n'inshuti kubera 'kubashyira muri ibi'.

    Mu kumusubiza, Minisitiri w'intebe yavuze ko Bwana Hancock 'ukwiye kwegura ufite ishema ryinshi ry'akazi wakoze — atari gusa mu guhangana n'icyorezo, ahubwo na mbere yuko Covid-19 itugeraho'.

    Yongeyeho ati: 'Ndagushimiye ku bufasha bwawe kandi nemera ko umusanzu wawe mu gukorera abaturage utarangiriye aha'.

    Umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya Labour, Sir Keir Starmer, yanditse kuri Twitter ati: 'Matt Hancock yakoze igikwiye kuba yeguye. Ariko Boris Johnson yagakwiye kuba yari yaramwirukanye'.

    Hari haranagaragajwe impungenge ku buryo Madamu Coladangelo yahawemo ako kazi mu kwezi kwa cyenda mu 2020, uyu akaba ari inshuti ya Bwana Hancock kuva mu gihe bombi bigaga kuri Kaminuza ya Oxford.

    Matt Hancock yeguye ku mwanya wa Minisitiri w'ubuzima nyuma yuko amafoto amugaragaje asomana na Gina Coladangelo (ibumoso).

    Umuvugizi wa No 10 yashimangiye ko 'uburyo buboneye' bwakurikijwe mu kumuha ako kazi, ariko yanga kugira ibirenzeho atangaza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/uk-gusomana-numugore-bakorana-byeguje-minisitiri-wubuzima/

  • Nyaruguru: Ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye kugezwamo ibikoresho – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo cyamaze kuzura, kikaba kigizwe n’inzu ebyiri z’amagorofa atatu agerekeranye, ariko hakazakurikiraho kubaka icya kabiri kigizwe n’inzu imwe nini ifite ibyumba 140.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, ni bwo imodoka zipakiye ibikoresho bizakoreshwa muri ibyo bitaro zatangiye kuhagera.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Nteziryayo Philippe, yabwiye IGIHE ko imodoka zitwaye ibikoresho zatangiye kuhagera hakaba hasigaye kuzipakurura no kureba aho baba babibitse kuko kugeza ubu inyubako ikiri mu maboko ya rwiyemezamirimo.

    Ati “Imodoka zaje ariko ntizirapakururwa, ntabwo turamenya neza ibyo ari byo ariko ikigaragara ni uko ari ibikoresho bizakoreshwa muri ibi bitaro. Ibigendanye n’igihe tuzabikoreramo ntabwo ari njyewe ukimenya kuko rwiyemezamirimo wayubatse ntabwo arayishyikiriza Minisiteri y’Ubuzima.”

    Abajijwe ubwoko bw’ibikoresho byazanywe, yasubije ko atarabimenya neza kuko bifunze mu makarito ariko yemeze ko ari ibyo bazakoresha mu bitaro bishya.

    Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru baherutse kubwira IGIHE ko bishimira ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Munini yamaze kurangira, gusa bagasaba ko igikorwa cyo kubishyiramo ibikoresho cyakwihutishwa kugira ngo bitangire kubaha serivisi bisanzuye.

    Uwimana Donatha ati “Icyo dusaba ni ukugira ngo n’ibyo bikoresho bibura biboneke vuba, ibitaro bibe byatangira tubone aho tuzajya twivuriza hafi kandi heza.”

    Ubusanzwe ku Munini hari ibitaro byakira abarwayi bagera ku 100 ku munsi, bisanganywe ibitanda bigera kuri 60 byo kuryamishaho abarwayi. Ibitaro bishya byuzuye byo bizashyirwamo ibitanda 300.

    Dr Nteziryayo yavuze ko indwara ziganje mu Karere ka Nyaruguru zirimo izo mu mubiri, iz’abana nk’umusonga ndetse n’izikomoka ku mwanda.

    Byari biteganyijwe ko Ibitaro bishya bya Munini bizuzura bitwaye miliyari 7 Frw ariko byuzuye bitwaye miliyari 9 Frw bitewe n’uko bimwe mu bikoresho byagiye bihenda kandi hari n’ibyongewemo bitari mu igenabikorwa rya mbere.

    Ibikoresho bizifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Munini byatangiye kuhagera

    Icyiciro cya mbere cy’Ibitaro bya Munini Perezida Kagame yemereye abaturage cyamaze kuzura

    [email protected]


  • Kigali: Polisi yataye muri yombi abantu 4 bacuruzaga amavuta yangiza uruhu n' uwayakwirakwizaga #rwanda #RwOT

    Kuri  uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena  abapolisi bo mu ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n'ibindi byaha(ASOC) bafashe uwitwa Rwabuhungu Jean Pierre, Bizimana Janvier, Habimana Pascal na Ndacyayisenga Jean Pierre. Aba bafatiwe mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali bacuruza amavuta yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukorogo.

    Rwabuhungu Jean Pierre yafatanwe amacupa 84, afatirwa mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama,  Habimana Pascal yafatanwe amacupa 30, afatirwa mu  Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo ahazwi  nka Rwarutabura, Ndacyayisenga Jean Pierre yafatanwe amacupa 73, yafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza afatanwa amacupa 73 naho Bizimana Janvier we yari ashinzwe kuyakwirakwiza mu bakiriya,  yafashwe ayashyiriye  Ndacyayisenga Jean Pierre. Bizimana aremera ko yatangiye  gukwirakwiza aya mavuta mbere y'icyorezo cya COVID-19  ngo  yayahabwaga  n'abantu baturukaga mu Karere ka Rubavu.

    Yagize ati' Nari maze igihe kinini nkwirakwiza aya mavuta muri Kigali, abapolisi bamfashe nyashyiriye Ndacyayisenga nawe ari hano yarafashwe nari maze kuyaha abantu 6. Nabitangiye mbere ya COVID-19 , nyuma mu bihe bya Korona  hari umuntu ukorera i Nyamirambo wayampaga nkayakwirakwiza.'

    Bizimana yakomeje akangurira bagenzi  be bagera muri batatu bafatanyaga umurimo wo gukwirakwiza ayo mavuta kubireka kuko nta nyungu zirimo uretse gufungwa. Yavuze ko agize amahirwe akababarirwa yashaka indi mirimo akora yemewe n'amategeko ibyo gukwirakwiza amavuta atemewe akabireka.

    Ndacyayisenga na Habimana bemeye ko koko amavuta bafatanwe na Polisi y'u Rwanda bayahabwaga na Bizimana. Bavuze ko  bari bamaze amezi ane bamenye ko ayo mavuta atemewe bakaba ngo bari bategereje ko ayo bafite ashira bakabireka.

    Rwabuhungu  we yafatiwe mu Karere ka Kicuro mu Murenge wa Kigarama, yavuze ko  amavuta yayahabwaga n'abantu bagenda bayacuruza(bayazunguza). Yavuze ko yari abizi ko atemewe ariko ngo bari baramubwiye ko yunguka.

    Ati' Bari baranshutse ko arimo amafaranga ariko nari mbizi ko atemewe, nari maze amezi atatu nyacuruza. Ubu ndagira inama abantu ko aya mavuta nta nyungu agira ahubwo yangiza uruhu rw'abantu bayisiga, ndagira inama undi wese uyacuruza ko yabireka.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko  bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi ku bufatanye n'abaturage byo kurwanya ariya  mavuta atemewe mu Rwanda kubera ibinyabutabire biyabamo bigira ingaruka ku buzima bw'abantu bayisiga.

    Ati' Uriya  Bizimana yari amaze igihe kinini ari umwe muri babandi bagenda bayakwirakwiza bayatwara mu bikapu. Yafashwe ayashyiriye abakiriya be ndetse bamwe muri bo nabo bafashwe aribo Ndacyayisenga na  Habimana. Icyo nongera  gukangurira abacuruza n'abakwirakwiza ariya mavuta ni ukubireka kuko bazajya bafatwa babihanirwe kandi bitume  n'ubundi bucuruzi bakoraga buhomba.'

    Yashimiye abaturage barimo kugira uruhare mu gufasha Polisi mu gutahura abacuruza ariya mavuta, yongeye kwibutsa abantu bagifite ingeso yo kwisiga ariya mavuta kubicikaho kuko barimo kwangiza ubuzima bwabo.

    Ati' Ariya mavuta  azwi nka mukorogo arimo ibinyabutabire byangiza uruhuru bikaba byagira ingaruka ku buzima bw'uyisize. Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima(OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.'

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko   Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/27/kigali-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-4-bacuruzaga-amavuta-yangiza-uruhu-n-uwayakwirakwizaga/

  • Iyaguka ry’ubucuruzi, umusaruro wa politiki nziza hagati y’u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Ibintu byahinduye isura muri Mutarama 2019, ubwo Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yageraga ku buyobozi, akavuga ko imwe mu ntego z’ibanze zimuzanye ari ukubaka umubano n’ibihugu icyenda bikikije Congo no gusenya imtwe yose y’iterabwoba imaze imyaka myinshi iyogoza abaturage bo mu Burasizuba bw’icyo gihugu.

    Tshisekedi ntiyari azanye ibipindi nka bimwe biranga abayobozi batazi icyo bashaka, kuko mu mezi abiri ya mbere, uyu mugabo yasuye ibihugu bitandatu birimo u Rwanda. Nyuma y’amezi abiri Perezida Kagame nawe yagiye muri Congo kwifatanya n’uyu mugabo mu gahinda ko kubura se.

    Nyuma y’amezi macye, mu Ukuboza 2019, Perezida Tshisekedi yagarutse i Kigali ndetse anagaragara mu mafoto afatanye ikiganza na Perezida Paul Kagame bari kumwenyura. Ibi byagaragaye nk’ikimenyetso simusiga cy’uko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.

    Mu Ugushyingo 2020, Perezida Tshisekedi yohereje itsinda rye mu Rwanda kuza kubonana Perezida Kagame, mbere y’uko muri Mutarama uyu mwaka, itsinda ry’u Rwanda naryo risura Tshisekedi.

    Politiki nziza yavuyemo kwagura ubucuruzi

    Mu ruzindiko Perezida Paul Kagame yagiriye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu byiciro birimo guteza imbere ishoramari. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Habyarimana Béata na Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa RDC, Jean-Lucien Bussa Tongba.

    Hanasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi, ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Fidele Basenenane Kasongo, Umuyobozi Mukuru wa Société Aurifère du Kivu et du Maniema (Sakima S.AA) mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Pierre Rutagarama ubarizwa mu rwego rw’abikorera ari we wayashyizeho umukono.

    Hari kandi amasezerano yasinywe hagati ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Imari wa Congo, Nicolas Kazadi, azagena amahame yo gukuraho imisoro itangwa kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi.

    Muri rusange, byitezwe ko aya masezerano azongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, busanzwe buhagaze neza kuko nko mu 2019, u Rwanda rwohereje muri Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 372$, ari nacyo gihugu cya mbere cyakiriye umusaruro mwinshi w’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga uwo mwaka.

    Uyu musaruro waragabanutse mu 2020 ugera kuri miliyoni 88.6$ bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Abaturage bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe

    Mu Ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Karere ka Rubavu mu 2019, yasabye abaturage kubyaza umusaruro isoko ry’i Goma nyuma y’uko umubano usesuye wongeye kumvikana hagati y’ibihugu byombi.

    Icyo gihe yagize ati “Mufite isoko rinini rya RDC, n’imijyi nka Goma. Nabo bafite isoko hano. Mushobora kwambuka umupaka mukajya guhaha ibyo mudafite kandi nabo bashobora kwambuka bagahaha iyo bafite.”

    Mu gihe Isoko Rusange rya Afurika ryatangira kubyazwa umusaruro, byitezwe ko agaciro k’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasizuba kaziyongeraho miliyari 1$, mu gihe agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo kaziyongereho miliyoni 56$.

    Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bikwiye kwiga ku buryo bwo kuzamura umusaruro w’ubucuruzi bwemewe n’amategeko, ariko avuga ko ibyo bitazakorwa hahutazwa ubucuruzi butanditse.

    Yagize ati “Icyo twifuza kubona ni ukwiyongera k’ubucuruzi bwemewe. N’ubwo bimeze gutyo ariko, ntabwo wavanaho ubucuruzi butanditse. Icyo dukeneye gukora, ni ugufasha ubucuruzi butanditswe kuvugurura ubucuruzi bwabo bukandikwa. Dukeneye gukorana nabo, no kubafasha, kugira ngo tubona ubucuruzi bwanditse kurusha ubucuruzi butanditse. Ibyo birashoboka.”

    Congo ni isoko ry’ingenzi cyane ku bacuruzi bato n’abaciriritse, kuko yakira 86.9% by’umusaruro w’ubucuruzi butanditse.

    Perezida Kagame yavuze ko ubushake bwa politiki ari yo ntangiriro izatuma ibikorwa by’ubucuruzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bishoboka. Ati “Iyo ufite imitekerereze mibi yo kubona ikibi muri buri kintu, haba hari ikibazo.”

    Yongeyeho kandi ko bitumvikana uburyo umucuruzi wa Goma atabona ibicuruzwa bituruka mu Rwanda kubera impamvu y’uko igihugu cye kitari mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

    Yagize ati “Kuki umucuruzi w’i Goma, ahendwa no kubona ibintu biri mu bihugu by’ibituranyi, kubera ko ari ibinyamuryango by’umuryango Congo itarimo? Mu by’ukuri ntibyumvikana. Ibyo ni ibintu dukwiye gukorera hamwe.”

    Perezida Kagame yavuze ko politiki ari ipfundo rya byose, ati “Nihaboneka politiki nziza, ibintu byose bizashoboka. Politiki yo kwita ku bandi, politiki yo kwizerana. Haboneka ibitagenda neza, tugafatanyiriza hamwe mu kubicyemura, tukareba intandaro yabyo, tukareba uwabiteye, noneho tukabikemura, ndumva bizashoboka.”

    Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye muri RDC nyuma y’uko n’ubundi Perezida Tshisekedi nawe ku munsi wari wabanje yari yagendereye u Rwanda yerekwa ingaruka z’iruka rya Nyiragongo, aho ibihugu byombi byemeye guhangana nazo bifatanyije.

    Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi mu minsi ibiri ishize

  • Kicukiro: Abantu 14 barimo uwanduye Covid-19 bafatiwe muri Sauna #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe muri Sauna barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda, bakaba bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena 2021 avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

    Umugwaneza Liliane, umwe mu bafashwe, yemeye ko ku itariki ya 25 Kamena 2021, yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, akavuga ko ubwo yafatirwaga muri iyo resitora ari bwo yamenye ko yanduye Covid-19.

    Ati “Ejo ku itariki ya 25 Kamena 201 nagiye mu kwa Kanimba kwisuzumisha Covid-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mbonye bamfata ngo nanduye Covid-19”.

    Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.

    Dr Iradukunda Sonia, umukozi wo mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) yavuze ko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa Covid-19, ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo atangiye gushakishwa.

    Ati “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye bari baduhamagaye batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we bari bamubwiye ko yishyira mu kato abirengaho nkana. Polisi yamufatiye muri iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya”.

    Dr Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye na we. Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva bafite ibimenyetso bya Covid-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha.

    Yavuze ko abantu nka Umugwaneza ari bo barimo gutuma icyo cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, yavuze ko atari ubwa mbere iyo Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe, nyirayo bamutegeko kuzayifungura icyorezo cyarangiye. Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye.

    Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe icyo cyorezo kizarangirira.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iyo Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.

    Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa Covid-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

    Ati “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane wanduye Covid-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu ari bwo yafatiwe hano muri resitora aganira n’undi muntu”.

    CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza, uriya murwayi yahise ajyanwa n’inzego z’ubuzima ajya kwitabwaho.

    Uwo bari kumwe (Karangwa) na we yahawe inama z’uko agomba kwifata. CP Kabera yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje Covid-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Ati “N’ubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana. Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano.Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera”.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW), ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).


  • Kicukiro: Polisi yafatiye muri Sauna abantu 1… – #rwanda #RwOT

    Bafashwe mu gihe amabwiriza y'inama y'abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe. 

    Avugana n'itangazamakuru, Umugwaneza Liliane yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Kanimba, avuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora aribwo yamenye ko yanduye COVID-19 atari aziko yanduye.

    Ati “Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo nibwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

    Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n'uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo nawe yatunguwe no kubona bamufata.

    Dr Iradukunda  Sonia, umukozi wo  mu kigo cy'Igihugu cy'ubuzima(RBC)  yavuzeko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo  atangiye gushakishwa.

    Ati' Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye  bari  baduhamagaye  batubwira ko ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko nawe  bari bamubwiye ko yishyira mu kato  abirengaho nkana. Polisi yamufatiye  muri  iyi resitora nubundi yarimo gushakishwa  ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.'

    Dr  Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza  ko yakwishyira mu kato k'iminsi irindwi  kimwe n'abandi bantu bazi ko bahuye nawe. Nyuma y'iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y'iyo minsi bakumva  bafite ibimenyetso bya COVID-19 babwira inzego z'ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha. Yavuze ko abantu nka Umugwaneza aribo barimo gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura  ibyo babwiwe n'inzego z'ubuzima.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarugunga,  Uwamahoro Genevieve yavuze ko atari ubwa mbere  iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeko kuzayifungura iki cyorezo cyarangiye.  Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye, Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo  kizarangirira.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iriya Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo abantu 13, yavuze ko  iruhande rw'iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa COVID-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y'inzego z'ubuzima akomeza gutembera.

    Ati' Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, Ntabwo wakorera ibintu nk'ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura  twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane  wanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n'inzego z'ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu aribwo yafatiwe hano  muri resitora aganira n'undi muntu.'

    CP Kabera yakomeje avuga ko hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza y'umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza ya COVID-19, uriya murwayi yahise ajyanwa n'inzego z'ubuzima ajya kwitabwaho.  Uwo bari kumwe(Karangwa) nawe yahawe inama z'uko agomba kwifata. Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje COVID-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

    Ati “Nubwo waba ufute urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana.  Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n'abandi, nta muntu ugomba kunaniza inzego z'ubuzima cyangwa inzego z'umutekano. Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n'icyorezo biyongera.'

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko   Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

    Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n'itanu (25) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Abantu 13 bafatiwe muri Sauna Massage kandi zitemewe muri iki gihe cyo kurwanya Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106964/kicukiro-polisi-yafatiye-muri-sauna-abantu-14-barimo-uwanduye-covid-19-106964.html

  • Ubutumwa n’ibyishimo by’abatuye muri Nigeria,… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo ya Bruce Melodie yari itegerejwe n'abatari bacye hirya no hino mu bice by'isi by'umwihariko muri Africa, kuva aho igereye hanze benshi bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo batewe n’iyi ndirimbo. 

    Abantu benshi bibaza ikiri muri iyi ndirimbo yatoranijwe muri eshatu Bruce  Melodie yari yasabye abamukurikira guhitamo, bigatuma bayireba ku bwinshi. Izina ry'iyi ndirimbo naryo ubwaryo ryatumaga benshi bibaza ibyayo kuko kwita indirimbo 'Katapila' uri umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo z'urukundo byari agashya.

    Ubusanzwe 'Katapila' n’ubwo ryageragejwe kwandikwa mu Kinyarwanda ariko ni ijambo ry'icyongereza rimenyerewe ku bikoresho byifashishwa ahanini mu bwubatsi. Abenshi bazi ibimashini bisiza imihanda byinshi ni byo abantu bazi nka Catapilar kuko uruganda rubikora rwatangiye mu 1925 ari ko rwitwa n’ubwo harimo n’udusimba duto twitwa gutyo.

    Guhuza urukundo, ibikoresho bisiza imihanda by'ubwubatsi se, udusimba duto tw’udukuruzanda, byari ikibazo gikomereye abakunzi b'umuziki nyarwanda. Adatinze kuwa 24 Kamena 2021 iyi ndirimbo yayishyize hanze ikoze mu buryo bubyinitse ku bantu bazi kubyina ingwatiramubiri. 

    Ariko na none kubasha guhuza izina n'amagambo avugwa muri iyi ndirimbo bisaba ubuhanga bukomeye nyamara abahanga bamaze kumva neza ko yerecyeza ku rukundo rwa babiri mu bijyanye n'amabanga y'abakuze. Mu kuri ikoze mu buryo bwiza nk’uko byagiye byemezwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda mu nyunganizi batanze babinyujije ku rubuga rwa YouTube ku rukuta rwihariye rwa Bruce Melodie aho bose bashimye bakagaragaza ko bishimira umuziki akora bati iyi niyo yari itegerejwe muri iyi mpeshyi.

    Abo mu bihugu binyuranye bya Africa bagize icyo bavuga kugeza ubu barimo abo muri Nigeria, Australia, Kenya, Burundi, Congo, Kenya, Senegal, Mozambique n’abanyarwanda benshi kandi ubutumwa bukomeje kwiyongera bunyura mu nyunganizi. Nyuza ijisho mu butumwa bwagenewe Bruce Melodie buvuye hirya no hino ku Isi, akaba ari ubutumwa bumurata amashimwe kubera indirimbo ye 'Katapila'.

    BURUNDI: Mbega indirimbo nziza igiye gusaza abantu, irimo amagambo y’urukundo na none iyi Katapila ni umuriro.  

    AUSTRALIA

    CONGO

    NIGERIAMOZAMBIQUESENEGALSOUTH SUDANUGANDA:Twereke urukundo u Rwanda

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106930/ubutumwa-nibyishimo-byabatuye-muri-nigeria-senegal-australia-uganda-mozambique-burundi-ken-106930.html