Blog

  • Umuhanzi 'Igisupusupu' yatawe muri yombi na RIB #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu ukekwaho ibyaha birimo icyo gusambanya umwana w'umukobwa.

    Uyu muhanzi wamamaye mu minsi ishize, yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

    Nsengiyumva alias Igisupusupu yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bibiri birimo icyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 13 n'icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

    Bivugwa ko Umuhazi Nsengiyumva Francois AKA igisupusupu uwo mwana yamukoreshaga nk'umukozi wo mu rugo.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry yavuze ko ibyaha bikekwa kuri Nsengiyumva byabikorewe mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

    Dr Murangira Thierry avuga ko ubwo Nsengiyumva yamenyaga ko ari gushakishwa yatangiye kwihishahisha akaza gufatirwa i Kiramuruzi.

    Nsengiyumva François aheruka gushyira hanze indirimbo mu mpera za 2020 ubwo yari yasohoye iyitwa Ngarura.

    Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa ku bagabo baharika abo bashakanye, agaragaza amaherezo yabyo mabi arimo no kwandagazwa n'inshoreke.

    Iyi ndirimbo yise Ngarura ni ya karindwi mu ndirimo zasohowe na Nsengiyumva François kuva yakwinjira mu mumuziki mu mpera z'umwaka wa 2018.

    Yahereye ku yo yise 'Mariya Jeanne' yanabaye imvano yo kwitwa 'Igisupusupu', akurikizaho iyitwa 'Icange' , 'Rwagitima' na'Uzaze Urebe Rwanda', 'Umutesi' ndetse na 'Isubireho'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/06/30/umuhanzi-igisupusupu-yatawe-muri-yombi-na-rib/

  • Impamvu zirimo' Kurokora Abatutsi' zatumye Iyamuremye Jean Claude yoroherezwa ibihano #rwanda #RwOT

    Mu rukiko rukuru rw'u Rwanda, ahasomewe urubanza rw'Umunyarwanda Iyamuremye Jean Claude, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 30 Kamena 2021, urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25, ruvuga ko bitewe n'impamvu nyoroshyacyaha, zirimo kuba hari Abatutsi yarokoye no kuba yari afite imyaka 19.

    Mu kumukatira iki gihano cy'igifungo cy'imyaka 25, umucamanza yavuze ko byatewe n'impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba yarakoze icyaha afite imyaka 19, kuba urukiko rwarasanze ko hari imwe mu miryango y'Abatutsi yarokoye.

    Mu byaha Iyamuremye yashinjwaga, harimo ibyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu kigo Nderabuzima cya Kicukiro, muri ETO Kicukiro, I Nyanza ya Kigali-Kicukiro n'ahandi yari atuye muri Kigali.

    Rushingiye ku bimenyetso n'Ubuhamya rwabonye, Urukiko rwavuze ko rusanga hari bamwe mu batangabuhamya bagiye bamushinja bavuguruzanya ku ruhare rw'ibyaha by'ubwicanyi bw'I Gahanga muri Kigali-Kicukiro.

    Urukiko, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwavuze ko nta gihamya yerekana uruhare Iyamuremye yagize mu bwicanyi bwakorewe muri ETO-Kicukiro, ko bityo rutashingira ku buhamya ngo rumuhamye ibyaha byahakorewe.

    Mu kumuhamya ibyaha, Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso n'Ubuhamya' Bwuzuzanya kandi bufite Ireme', rusanga Iyamuremye yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kigo Nderabuzima cya Kicukiro no ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro muri Kigali. Rwasanze yari mu gatsiko k'Interahamwe zahigaga Abatutsi aho hantu kimwe n'ahandi mu ngo z'Abatutsi muri Kicukiro.

    Urukiko, rwavuze ko nubwo Iyamuremye ubwe yagize uruhare mu kurokora imwe mu miryango y'Abatutsi bahigwaga, ariko ko imyitwarire ye mu gihe cya Jenoside igize icyaha cya ' Jenoside'. Ni aho Umucamanza yahereye avuga ko impamvu nyoroshyacyaha zo kuba hari abo yarokoye no kuba kandi yari akiri muto kuko yari afite imyaka 19 y'ubukuru, arizo zatumye urukiko rumukatira igifungo cy'imyaka 25.

    Iyamuremye Jean Claude, amaze imyaka itanu aburanira mu Rwanda kuko yoherejwe n'Igihugu cy'Ubuholandi muri 2016. Ntacyo yavuze ku myanzuro y'icyemezo cy'urukiko rukuru, gusa aracyafite iminsi yo kuba yajuririra iki cyemezo. Mu iburana rye, yaburanye ahakana ibyaha yaregwaga, ndetse mu kwiregura yavuze ko atari kwica Abatutsi kandi na Nyina yari we.

    Soma hano inkuru bijyanye: Urubanza rwa Jean Claude Iyamuremye rwapfundikiwe, avuga ko atari kwica Abatutsi kandi Nyina ariwe

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/impamvu-zirimo-kurokora-abatutsi-zatumye-iyamuremye-jean-claude-yoroherezwa-ibihano/

  • Goma/Rubavu: Dore uburyo umutekano wari wakajijwe ku butaka no mu mazi (Video) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa DR Congo Félix Antoine Tshisekedi i Rubavu, hanyuma bukeye, Perezida Kagame na we agirira uruzinduko rw’akazi i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kimwe mu byaranze uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi, ni uburyo umutekano wari wakajijwe i Rubavu no hakurya i Goma.

    Muri iyi video, murasangamo ya mashusho yakoze benshi ku mutima, aho umusirikare w’u Rwanda n’uwa Congo bagaragaye basuhuzanya. Ni ikimenyetso cyashimishije abantu benshi nyuma y’uko mu myaka yashize Ingabo z’ibihugu byombi wasangaga zirebana ay’ingwe.

    Amashusho yatunganyijwe na Richard Kwizera

  • Inkuru itugezeho aka kanya: Umuhanzi Nsengiyumva Igisupusu biravugwa ko yatawe muri yombi ||Ese yazize iki? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Nsengiyumva François wamenyekanye cyane nka Igisupusu biravugwa ko yaba yatawe muri yombi ,akekwaho gusambanya umwana.

    Nk'uko ikinyamakuru Bwiza cyabitangaje, ngo gifite amakuru cyakuye mu Murenge wa Kiramuruzi aho bivugwa ko Nsengiyumva François yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo akekwaho gusambanya umwana.

    Babitangaje ngo umuturage wiboneye n'amaso ye bajyana Igisupusupu kuri sitasiyo ya Polisi yavuze ko yafashwe ahagana saa cyenda kuri uyu wa gatatu.

    Yagize ati: 'Umuhanzi Igisupusupu twabonye afashwe na Polisi bavuga ko yafashe umwana ufite imyaka 14. Bamufunze hano Kiramuruzi,twumvise bavuga ko yasambanyije umwana wo muri Murambi.'

    Umwe mu bayobozi bakorera ku biro bya Kiramuruzi yemeza ko Igisupusupu yatawe muri yombi. Na we yagize ati: 'Gisupusupu twamufashe arakekwaho gusambanya umwana ibindi mwabaza umuvugizi.'

    Twibutse ko Nsengiyumva François yazamuwe n'indirimbo yitwa 'Mariya Jeanne', yumvikanamo ijambo 'Igisupusupu' ubwo yari atangiye umuziki, agenda aririmba n'izindi nka Ngarira,Rwagitima,Isubireho n'izindi zatumye yamamara mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-itugezeho-aka-kanya-umuhanzi-nsengiyumva-igisupusu-biravugwa-ko-yatawe-muri-yombi-ese-yazize-iki/

  • Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 nibwo komite Olimpiki y'u Rwanda yatangaje ko umukinnyi Muhitira Felicien uzwi nka Magare yakuwe ku rutonde rw'abakinnyi bazitabira imikino Olimpiki izabera mu gihugu cy'u Buyapani azira kuva mu mwiherero ntaruhushya ahawe.

    Nk'uko inyandiko igenewe itangazamakuru yanditswe ibigaragaza, ngo uyu mukinnyi yahagaritswe mu mwiherero kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Korinavirusi, bagize bati 'Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, umukinnyi Muhitira Félicien (Magare), umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w'ikipe Olempike atabiherewe uburenganzira n'umutoza we ndetse na Komite Olempike y'u Rwanda.'

    'Ku bw'izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w'ikipe Olempike yitegura imikino Olempike, akaba atanazitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n'uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana agasohoka nta ruhushya ahawe ndetse bikaba bihabanye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agomba kubahirizwa n'abari mu mwiherero.'

    Mu kigainiro uyu mukinnyi yagiranye na Radio1, Muhitira yavuze ko ko yasohotse mu mwiherero agiye kunywa umuti umurutsa kuko yarozwe.

    Muhitira yagize ati 'Njyewe ndi umwana barandoze, bandoga uburozi umuntu arya ariko ukanwywa umuti ukaruka, iyo umaze kuruka urakora bikagenda bishibuka bikagenda bigaruka, ejo bundi rero nongeye kumva ndwaye ndangije ndeba umwe mu baganga b'ikipe y'igihugu nsaba umutoza ko natumizaho umuti wanjye, nawutumijeho barawunzanira bawuha ushinzwe umutekano arawubika, Ejo rero numva ntameze neza nsaba uwo muti ko bawumpa nkawunywa kuko numvaga nenda gupfa gusa barabyanze.'

    Akomeza avuga ko banze ko asohoka ngo ajye kunywa uwo muti, nyuma yo kubyanga we ku giti cye yahise afata umwanzuro wo kujya hanze akawunywa, ati 'Uyu muti nywunywa kabiri mu mwaka mbese ni karande ni ibintu nibanira nabyo, Ubwo ndangije gusohoka nahise mfata umuti.'

    Mu gusoza icyo kiganiro Muhitira Felicien usiganwa ku magare ku ntera y'ibilometero 42, avuga ko we yari yasabye ubuyobozi ko bareka akanywa uwo muti ubundi akazajyana na bagenzi be mu marushanwa ya Olimpiki amaze gukira.

    Uyu mukinnyi asezerewe mu mwiherero habura iminsi mike kugirango we na bagenzi be berekeze mu Buyapani aho bagomba gukinira imikino Olimpike, aha kandi uyu mukinnyi kandi uretse gukurwa mu bazitabira Imikino Olempike, Muhitira yahagaritswe kandi mu bikorwa byose by'ikipe Olempike kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

    The post Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/gusohoka-mu-mwiherero-ntaruhushya-byatumye-muhitira-felicien-atazitabira-imikino-olimpike-we-avugako-yasohotse-agiye-kunywa-umuti-umuvura-amarozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusohoka-mu-mwiherero-ntaruhushya-byatumye-muhitira-felicien-atazitabira-imikino-olimpike-we-avugako-yasohotse-agiye-kunywa-umuti-umuvura-amarozi

  • Umugore wari ugiye gupfa yakoze ikintu kitarakorwa n'undi uwari we wese. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugore wo muri Espagne witwa Maria Paz Fuentes Fernandez, akoze ikintu kitarakorwana n'uwari we wese mbere yo gupfa aho yabanje gukora urutonde rw'abantu bagomba kumushyingura batarimo umuryango we kuko ngo akiriho batigeze bamwitaho akiri muzima.

    Maria Paz Fuentes Fernandez yapfuye kuwa 02 Kamena uyu mwaka ariko mbere y'uko apfa yari yabujije umuryango we kutazahirahira bajya ku gituro cye ngo bagiye kumushyingura ahubwo yikorera lisiti y'abantu b'inshuti ze bagomba kumuherekeza mu mahoro.

    Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yakoze agashya ashyira itangazo mu kinyamakuru ko ry'urutonde rw'abagomba kumushyingura.

    Yagize ati 'Kubera ko umuryango wanjye utari uwo mu maraso igihe kinini,ndashaka gutangaza ko abantu banditswe hasi aribo bagomba kunshingura yaba kumperekeza ku rusengero no ku gituro.Abataritaye ku buzima bwanjye ndifuza ko bakomeza kuba kure yanjye nkuko byari bimeze mbere.'

    Madamu Maria Paz Fuentes Fernandez,yatangaje amazina y'abantu 15 bagombaga kumushyingura.

    Iri tangazo uyu nyakwigendera yarisohoye mu kinyamakuru cyitwa El Progreso de Lugo, muri Galice,hanyuma ryamamara hose.

    Benshi babinyujije kuri Twitter bavuze ko uyu mugore yakoze ibikwiriye kuko hari abantu bagira uburyarya bwinshi mu buzima bw'umuntu hanyuma bakihisha mu rupfu rwe.

    Source : https://yegob.rw/umugore-wari-ugiye-gupfa-yakoze-ikintu-kitarakorwa-nundi-uwari-we-wese/

  • Menya ibisobanuro n'ibiranga abantu bitwa Moses – YEGOB #rwanda #RwOT

    Moses ni izina rihabwa umwana w'umuhungu rifite inkomoko mu Giheburayo ku izina Mosheh rikaba risobanura 'Umuhungu' (son) uretse ko hari n'aho risobanura 'uwakuwe mu mazi'.

    Bimwe mu biranga ba Moses

    Moses ni umuntu ukora ibintu byose ashingiye ku buhanga n'ibintu bisobanutse cyangwa bifatika yasobanurira n'undi wese akumva impamvu zabyo.

    Ibyo bituma na we abaza ibibazo byinshi ndetse agakunda gusaba ibisobanuro ku kintu cyose umusabye gukora.

    Akunda ibintu byo gutembera no gukora ubushakashatsi n'ubuvumbuzi,ibyo bigatuma amara umwanya munini ari wenyine.

    Moses ni umuhanga ,azi gufata ibyemezo kandi ahora ashakisha uko yakwiga ibintu bishyango yunguke ubumenyi.

    Ni umuntu ugira ibanga kandi uhitamo ikintu gikomeye kizatuma yubaka izina akaba ari cyo akora.

    Ni umuntu uzi gushakisha udushya,azi gukunda, yita ku bantu ku buryo atapfa ku kukwirengagiza kandi akunda umuziki.

    Ntabwo akunda ibintu byo gukorera ku gahato cyangwa gukora hari umuntu umuhagaze hejuru, arikoresha ntakunda umuntu umutegeka.Yishimira impano ze no kuzikuza kandi aba ashaka kugera ahantu kure hashoboka.

    Ni umuntu ugira umujinya hafi udakunda ibintu bimuvangavanga nubwo adakunda kurakara iyo yarakaye wamuhunga.

    Nubwo ari umuhanga, Moses biramugora kwisobanura bitewe nuko asa n'udashabutse, aba ashaka ko ibikorwa bye byivugira kurusha amagambo yavuga.

    Source : https://yegob.rw/menya-ibisobanuro-nibiranga-abantu-bitwa-moses/

  • Nsengiyumva François uzwi nka ‘Igisupusupu’ yafunzwe na RIB #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uwo muhanzi akurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imitimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry.

    Icyo cyaha cyo gusambanya umwana yagikoze ku ya 18 Kamena 2021 mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro, Akagari ka Rubona, Umudugudu wa Rubaya. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

  • 《Yambaraga agapfukamunwa bakamuha urwamenyo none kabaye itegeko ku isi》Ubuhanuzi bwa Michael Jackson kuri Covid-19. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ufatwa nk'umwami w'injyana ya Pop Michael Jackson yari yarahanuye icyorezo cya coronavirus kizabaho ku isi, akaba ari yo mpamvu yambaraga agapfukamunwa aho agiye hose nubwo bamushinyaguriraga bakamusek nk'uko byavuzwe n'abari bashinzwe umutekano we.

    Ikinyamakuru- sun.com kivuga ko Matt Fiddes wakoreye uyu muhanzikazi imyaka icumi amucungira umutekano, yavuze ko Michael yari yarahanuye ibijyanye n'iki cyorezo cya coronavirus gikomeje gukwira isi yose.

    Yagize ati: 'Yari abizi ko hari icyorezo runaka, yari abizi kandi buri gihe yemezaga ko isaha n'isaha tuzahanagurwa kuri iyi si. Ko udukoko twakwirakwira, kuko yashoboraga kujya nko mu bihugu bine umunsi umwe kandi akenshi yagendaga mu ndege ari kumwe n'abandi bantu'

    Mat yavuze ko yajyaga aseka Michael akamusaba kutambara agapfukamunwa kuko yari afite ipfunwe ryo gukanda hamwe nawe igihe yari akambaye.

    Yagira ati:' Mat sinshobora kurwara, sinshobora kureka abafana banjye. Mfite ibitaramo biza. Ndi kuri iyi si kubwimpamvu. Ntabwo ngomba kwangiza ijwi ryanjye, njye 'nabonye ubuzima bwiza, sinzi uwo nzahura uyu munsi, sinzi icyo nshobora gukwirakwiza.' '

    Ku byo Jackson, wapfuye mu 2009, yari kuvuga ku cyorezo uyu munsi, Fiddes yongeyeho ati: 'Nzi neza icyo yari kubwira abantu ubu kandi ni ko bimeze.yari kuvuga ati' Sinababwiye'

    'Noneho yari kwinubira ko ntawe umwumva kuko iyo yavugaga ibintu nkibyo abantu batamwitayeho, bakamutuka'.

    'Ariko ntushobora kuba umustari ukomeye ku isi kandi ntube umunyabwenge. Uwo musore yari umunyabwenge cyane. Ariko nari ndamuzi.'

    Source : https://yegob.rw/%E3%80%8Ayambaraga-agapfukamunwa-bakamuha-urwamenyo-none-kabaye-itegeko-ku-isi%E3%80%8Bubuhanuzi-bwa-michael-jackson-kuri-covid-19/