Blog

  • Ruhango: Umwana yatemye umugabo akeka ko yasambanyaga nyina umaze igihe gito apfakaye – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko kuri uyu ku wa mbere tariki 28 Kamena 2021, ko ari bwo uyu mwana yatemye uyu mugabo, nyuma yo gusanga aryamanye na nyina.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, na we yemereye IGIHE ko uyu mwana yatemye uwo mugabo nyuma yo gukeka ko yasambanyaga nyina.

    Ati “Ntabwo yamwishe, byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru gishize, yatemye mu mutwe no ku kiganza. Umugabo ni umuturanyi w’uwo muryango, bivugwa ko umwana yarakaye nyuma yo gukomeza kubona uyu muturanyi yinjira mu rugo rwabo, urabyumva nk’umwana w’umusore w’imyaka 17 yahise atekereza ko aba aje gusambanya nyina ahita amutema.”

    Amakuru yemeza ko se w’uyu mwana yapfuye muri Mata 2021. Uyu mwana yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, umugabo ajyanwa kwa muganga ariko ubu akaba ari kuvurirwa iwe.

    Ubu buriri ni bwo bivugwa ko uyu mugabo yatemewemo

  • Rwamagana: RIB iri gushakisha umugabo uherutse gutema umugore we mu buryo bukomeye – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yitwa Habimana Alphonse aho iki cyaha yagikoreye mu Mudugudu wa Bicaca mu Kagari ka Bicaca mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Ntwali Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatemye umugore we tariki ya 20 Kamena 2021 amutema amaboko no mu maso nyuma yo kumara igihe bafitanye amakimbirane.

    Yagize “Uwo mugabo yatemye umugore we tariki ya 20 Kamena, icyo bapfa ni uko bari bafitanye amakimbirane yo mu rugo ashingiye ku mutungo aho uyu mugabo yashinjaga umugore we ko agira amafaranga ariko ntayagireho uburenganzira.”

    Yakomeje avuga ko mu makuru bakuye mu baturanyi ari uko uyu mugabo yari yaraguze umuhoro baza kuwuhisha ngo kuko babonaga azawukoresha mu bintu bibi.

    Yasobanuye ko nyuma ngo yaje kugura undi hanyuma tariki 20 Kamena 2021 ngo ubwo yatemaga umugore we yabanje gushuka umwana wabo amutuma ku muhanda arangije atema nyina ahitamo guhita ahunga.

    Uyu mwana ageze mu rugo ngo yahise abona ibyo nyina yakorewe aratabaza ubuyobozi buraza bumugeza kwa muganga arakurikiranwa kuri ubu akaba ngo atangiye koroherwa.

    Gitifu Ntwali yasabye imiryango koroherana ikirinda kwihanira, uwumvise yahohotewe akegera ubuyobozi bukamufasha guhana uwamuhohoteye aho kwihanira.

    Si ubwa mbere muri uyu murenge haboneka umugabo utema umugore we kuko mu mwaka wa 2018 nabwo habonetse umugabo wishe umugore we amukatamo ibice bimwe abita mu mazi, ibindi ajya kubijugunya mu bwiherero.

    Rwamagana: RIB iri gushakisha umugabo uherutse gutema umugore we mu buryo bukomeye

  • Inkuru y'umusaza w'imyaka 50 warongoye umukobwa ukiri muto cyane yavugishije abatari bake. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umugabo w'imyaka 50 washyingiranwe n'umukobwa w'imyaka 19 y'amavuko yatangaje benshi.Ciru Njuguna na Greg Twin bakundanye umwaka umwe, bakora ubukwe muri 2012 ubwo ubwo uyu mukobwa yuzuzaga imyaka 19.

    Ciru avuga ko amezi menshi mbere yo guhura na Greg, yari yarababajwe n'urukundo kuko ngo yari amaze gukundana n'abahungu babiri bose bamubeshya urukundo ngo nubwo yari muto byaramushenguye cyane.

    Uyu mukobwa avugako yahuye n'uyu mugabo mugihe yari akeneye guhura n'umukunzi uri kumurongo

    Nyuma yo kugirana ibiganiro byimbitse ku mbuga nkoranyambaga kuko ngo bahujwe na facebook Greg yaje gutumira Ciru ngo bahure basangire agakawa

    Agira ati: 'Nari mfite imyaka 19 igihe twahuraga, ku ruhande rwanjye sinari narigeze mvugana n'umugabo wari ushaje cyane, usibye abaturage bo mu gace kanjye.'

    'Icyakora, ntabwo cyari ikibazo kuko namubonaga nk'umugabo usanzwe namubonye bwa mbere, icyogihe tumaze umwaka dukundana.'

    Ciru agira ati: 'Igihe nagiye kumusanganira icyo gihe nanjye sinari mfite umugambi wo gushaka uwo tuzabana cyangwa umugabo twahuye nk'inshuti.'

    Ciru avuga ko yari ategereje kwinjira muri kaminuza nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye igihe bahuraga.Greg yashakaga gusa inshuti yo gukora imibonano mpuzabitsina kurubuga rwa Facebook haje kuvamo urukundo.

    Uyu mukobwa Ati 'Ariko ikibabaza cyane ni uko abantu benshi bibaza uburyo umukobwa w'imyaka 19 yemeye guhura n'umugabo urengeje imyaka 50. Yaba yarashakaga iki niba atari indaya?'

    'Igisubizo ni uko hagati yanjye na Greg nta muntu n'umwe wari ufite gahunda yo gushyingirwa cyangwa gukunda uretse ubucuti kandi hari n'ibindi byinshi twaganiriyeho mu nama yacu ya mbere, urugero nk'akazi ke, ibyerekeye ubuzima bwanjye n'ibindi.'

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yumusaza-wimyaka-50-warongoye-umukobwa-ukiri-muto-cyane-yavugishije-abatari-bake/

  • Ku Rubyiruko cyane cyane: Nimureka gukora ibi bintu, mwitegure ubuzima bwiza n'iterambere mwarose kuva kera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hari ibintu bitandukanye usanga abantu baba bahugiyemo cyangwa se baha umwanya nyamara bitakagombye guhabwa umwanya kubera ko nta kintu bibamarira mu buzima bwabo. Ibyinshi usanga ari ibyo baba bafite mu mutwe, batekereza cyangwa se banakora. Impamvu umutwe twanditse ko ibi bireba urubyiruko cyane cyane nuko arirwo usanga ruba rurimo guhihibikana cyane rushaka ubuzima. Muri uko guhihibikana harimo byinshi ruhura nabyo ndetse harimo na benshi ruhura nabo ibi bikaba byabaviramo kuba hari impinduka bagira yaba mu myitwarire, mu mitekerereze n'ibindi. Hano twabegeranyirije 5 muri ibyo bintu kandi byagaragaye ko ibi bintu umuntu aramutse abiretse yabaho ubuzima bwiza ndetse akanagera ku iterambere yifuza.

    1. Gushaka gushimisha buri muntu (Trying to please everyone)

    2. Gutinya impinduka (Fearing change)

    3. Kubaho uzirikana ibyahise (Living in the past)

    4. Kwishyira hasi (Putting yourself down)

    5. Gutekereza cyane ukarengera (Overthinking) 

    Kuva uyu munota usomye iyi nkuru, ibi bintu 5 tukubwiye uramutse ubiretse niba wari usanzwe ubikora cyangwa se byari bisanzwe bikubaho, wabaho ubuzima bwiza ndetse ukanagera ku iterambere wifuza.

    Source : https://yegob.rw/ku-rubyiruko-cyane-cyane-nimureka-gukora-ibi-bintu-mwitegure-ubuzima-bwiza-niterambere-mwarose-kuva-kera/

  • Umugabo twabyaranye yagiye hanze none hari umusore umaze iminsi antereta arashaka ko tubana| Ese mwemerere?| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakunzi bacu yaratwandikiye agirango tumugire inama. Yatubwiye ibi bikurikira:

    Muraho, njye ndi umudamu nkaba mfite umugabo wanjye nkunda,umugabo wanjye dufitanye umwana umwe w'imyaka 4 akaba yaragiye hanze y'urwanda gukorerayo ariko yagiye tubanye nkicyumweru kimwe gusa..kuva yagenda amaze imyaka 4 atarataha,buri uko tuganiriye musaba ko yataha akaza agakorera inaha tukongera kubana ariko ntabikozwa ntanubwo ajya ambwiza ukuri nimb aazaza cyangwa nigihe azazira kandi njyee hano ikigali mpafite undi musore wankunze weee… mu byukuri arankunda nanjye bikandenga ubu aba ansaba ko twazakora ubukwe mukwezi kwa 12 tukabana nuwo nabyaranye nuwambere akemera kumurera…mubyukuri arankunda kandi nanjye ndikumva uwo twabyaranye atari kumpa igisubizo ngo nibura menye aho mpagaze,none ndikwibaza,ese mbigenze nte?

    Mungire inama pee!

    Source : https://yegob.rw/umugabo-twabyaranye-yagiye-hanze-none-hari-umusore-umaze-iminsi-antereta-arashaka-ko-tubana-ese-mwemerere-mungire-inama/

  • Maman wa #Rabiot yari akubitiye muri stade umuryango wa #Pogba n'uwa #Mbappe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo Kuwa mbere tariki ya 28 Kamena 2021 ubwo umukino wahuzaga ikipe ya France n'ikipe ya Suisse warangiraga, muri stade iri i Bucharest aho uyu mukino wabereye habereye akantu aho Véronique Rabiot, Maman wa Rabiot, yashatse gukubita Mama wa Mbappé amuziza ko atigeze aha uburere umwana we bikaba bitumye arata penalty yatumye ikipe ya France itaha itageze mu mikino ya 1/4 cy'irangiza.

    Si Maman wa Mbappé wibasiwe gusa kuko Maman wa Rabiot yanibasiye Maman wa Pogba amuziza nawe ko umuhungu we nawe yatumye ikipe ya France itaha nyamara yari yiyibagije ko Pogba ariwe watsinze igitego cya 3 cyanavuzwe ko kizaba mu byiza byatsinzwe muri UEFA EURO 2020.

    Source: Ouestfrance.fr

    Source : https://yegob.rw/maman-wa-rabiot-yari-akubitiye-muri-stade-umuryango-wa-pogba-nuwa-mbappe/

  • Mukeshabatware Dismas wakunzwe na benshi mu kwamamaza n’ikinamico yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mukeshabatware Dismas wamenyekanye mu kwamamaza Imvaho Nshya, gukina amakinamico yitabye Imana azize uburwayi.

    Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 atangajwe n’abo mu muryango we.

    Uyu mugabo akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umami Faisal(King Faisal Hospital) kuri uyu wa Gatatu aho yagombaga kunyura mu cyuma.

    Ntabwo indwara yamwishe yatangajwe ariko ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri yari yagiye kwa muganga ababara umugongo, uyu munsi akaba ari bwo yagombaga kunyura mu cyuma.

    Mukeshabatware Dismas akaba yarakunzwe cyane bitewe n’uburyo yamamazagamo ikinyamakuru Imvaho Nshya avuga amakuru agezweho cyasohoye, uburyo yari umuhanga mu gukina amakinamico.

    Yitabye Imana afite imyaka 71 y’amavuko, yari yarashakanye na Mukakarangwa Marie Hélène (na we witabye Imana muri 2017), bakaba bari barabyaranye abana barindwi.

    Mukeshabatware Dismas yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mukeshabatware-dismas-wakunzwe-na-benshi-mu-kwamamaza-n-ikinamico-yitabye-imana

  • ‘Igisupusupu’ yatawe muri yombi akurikiranywe… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com yasobanuye byinshi ku byaha Igisupusupu akurikiranyweho, aho ibyo byaha yabikoreye, n’uburyo habaye ubufatanye n’abaturage kugira ngo afatwe. Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi uyu mugabo bita Nsengiyumva Fronsois akaba akurikiranyweho ibyaha bibiri kimwe cyo gusambanya umwana w’imyaka 13 ndetse no gukoresha umwana imirimo ivunanye aho yamukoreshaga nk’umukozi wo mu rugo”.

    Yakomeje agira ati “Byabaye tariki 18 z’ukwa Gatandatu mu Karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro, Akagali ka Rubona mu mudugudu wa Rubaya, hanyuma amaze kumenya ko byamenyekanye aratoroka, hanyuma uyu munsi aza gufatirwa muri Kiramuruzi ku bufatanye n’abaturage baduhaye amakuru. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kiramuruzi. Iperereza rirakomeje kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha”.

    Gucuranga umuduri byamugize icyamamare bimugeze i Kigali

    “Icya mbere cyo gusambanya umwana kuko umwana ari munsi ya 14 aramutse agihamwe n’urukiko igihano ni burundu, ikindi cyaha cya kabiri yahabwa igihano hagati y’imyaka icumi na 15 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga miliyoni 10 na 15.''

    Nsengiyumva François [Igisupusupu] ni umwe mu bahanzi bamamaye cyane mu muziki nyarwanda ndetse ari mu baririmbye mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyari kirimo umuhanzi nimero ya mbere mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz. Azwi cyane ndirimbo zitandukanye zirimo 'Mariya Jeanne yakunzwe n'abatari bake, 'Icange Cange', 'Rwagitima' n'izindi zitandukanye.

    Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk'umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Gatsibo. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo ari naho yafatiwe.

    Igisupusuou yatawe muri yombi

    INKURU WASOMA: Nsengiyumva arayoboye! Alain Muku ati ‘ntibisobanutse’, Meya wa Gatsibo ati ‘ni ishema ku karere n’ubwo ahenze turashaka kumushimira‘

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107096/igisupusupu-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-ibyaha-birimo-gusambanya-umwana-wimyaka-13-107096.html

  • Mukeshabatware Dismas wamamaye mu gukina ikin… – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bo mu muryango we yabwiye INYARWANDA ko Mukeshabatware Dismas yitabye Imana ku gicamunsi cy'uyu wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021 'azize indwara y'umutima.' Yavuze ko Mukeshabatware yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal 'ahagana saa sita z'amanywa'.

    Avuga ko Mushebatware 'Yagiye mu bitaro ejo yumva atameze neza, rero bamaze kumucisha muri 'scaneur' uyu munsi aba ari bwo agira ikibazo yitaba Imana.' Mukeshabatware yari 'amaze iminsi afite ikibazo cy'indwara y'umutima n'umuvuduko w'amaraso.'

    Uyu mugabo yitabye Imana hashize imyaka itatu umugore we Mukakarangwa Helene yitabye Imana, dore ko umugore we yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo 2017 azize uburwayi. Mukeshabatware Dismas yagize izina rikomeye mu gukina ikinamico no kwamamaza cyane cyane nimero ya Imvaho Nshya. Yavutse mu 1950, avukira mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo. Yabyaye abana barindwi.

    Mukeshabatware Dismiss wamamaye cyane mu Rwanda mu gukina ikinamico kuri Radio Rwanda no kwamamaza yitabye Imana

    IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107095/mukeshabatware-dismas-yitabye-imana-107095.html

  • #COVID19: Kigali ikomeje kubonekamo abarwayi bashya benshi kurusha ahandi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore bane b’imyaka 76 (Musanze), 58 (Kirehe) 58 na 51 (Kigali) n’abagabo batatu b’imyaka 85 (Kamonyi), 82 na 75 (Karongi), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 438 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 11,337.

    Abantu 250,264 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 738 bayihawe ku wa Gatatu.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.