Ibinyamakuru muri Uganda byacitse ururondogoro bivuga ko umuhanzi Eddy Kenzo wari umaze iminsi bivugwa ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi, Teta yaba yiboneye indi nkumi yamusimbuje.
Muri Mata uyu mwaka nibwo byavuzwe ko umukobwa Teta wagiye agaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi zitandukanye ari mu rukundo na Eddy Kenzo.
Eddy Kenzo umuhanzi ukomoka muri Uganda unakunzwe cyane muri Afurika, kuri ubu yaba yariboneye indi nkumi ikomoka muri Tanzania.
Uyu mukobwa w’ikimero cyiza yitwa Bella Myra Bakhresa akaba umukobwa w’umuherwe wo muri Tanzania, Said Salim Bakhresa washinze Bakhresa Group ifite amakompanyi akomeye arimo n’uruganda rwa Azam.
Iyi nkumi y’imyaka 26 niyo bivugwa ko yakujeho umunyarwandakazi kwa Eddy Kenzo, ahinini bitewe n’amafoto y’aba bombi bagiye basohora basohokanye.
Mu biganiro aheruka kugirana n’ibitangazamakuru muri Uganda, Eddy Kenzo yavuze ko afite umukunzi mushya mwiza imbere n’inyuma.
ella Myra Bakhresa bivugwa ko ari umukunzi mushya wa Eddy Kenzo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko kuri uyu wa 29 Kamena 2021, ari bwo besheje uyu muhigo. Ni ubwa mbere bibaye mu mateka y’akarere ka Nyanza, ari nayo mpamvu Meya Ntazinda avuga ko byabashimishije cyane.
Yagize ati 'Turishimira ko bwa mbere mu mateka y’Akarere ka Nyanza, uyu mwaka twabashije kwinjira imisoro y’arenga miliyari mu isanduku ya Leta.'
uyu mwaka w’ingengo y’imari uri kugana ku musozo, aka Karere kari kahize ko kazinjiza mu isanduku ya Leta, umusoro ungana na 1 058 370 219 Frw.
Meya Ntazinda avuga ko icyatumye uyu muhigo babasha kuwesa ari uko igihugu kiri gutera imbere bityo n’umubare w’abasora ukagenda uzamuka ari nako n’imyumvire y’abasora irushaho kuba myiza.
Muri 2019/2020 aka karere kinjiye mu isanduku ya Leta miliyoni 924, mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 aka karere kinjije mu isanduku ya Leta miliyoni 870.
Ati 'Bigenda byiyongera, uyu munsi rero tuvuye muri miliyoni tugeze muri miliyari. Ubwo nayo ni intambwe ikomeye twishimira nk’akarere ka Nyanza. Nta kindi cyabiteye ni uko n’igihugu gitera imbere, uko igihugu gitera imbere n’akarere gatera imbere, ubucuruzi buriyongera, abasora bakiyongera ariko kandi hakabaho n’ikindi cy’uko n’abasora bagenda bagira iyo myumvire yo gusora. Nta kindi kidasanzwe rero ni ubwo bukangurambaga n’uko abasora bagenda biyongera'.
Meya Ntazinda asobanura ko iri zamuka ry’amafaranga ava mu musoro w’akarere nta muturage wabikandamirijwemo, ngo ahubwo bigaragaza ko ibyo abaturage binjiza bigenda bizamuka.
Nyuma yo kwirukanwa mu mwiherero ndetse akabwirwa ko atazahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike izabera i Tokyo, Muhitira Félecien [Magare], avuga ko ibyo yakorewe atari byo kuko yavuye mu mwiherero agiye kunywa umuti umurutsa amarozi kandi yari yanahawe uruhushya bamuha n’umuganga wo kumuherekeza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo hasohotse itangazo rya Komite Olempike y’u Rwanda rivuga ko Muhitira Félecien wagomba kuzahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike mu cyiciro cyo gisiganwa ku maguru izabera Tokyo mu Buyapani kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2021, ko atakitabiriye kuko yasohotse mu mwiherero nta ruhushya.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komite Olempike y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko yahagaritswe nyuma yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya afite.
Rigira riti 'Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, umukinnyi Muhitira Félicien (Magare), umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w’ikipe Olempike atabiherewe uburenganzira n’umutoza we ndetse na Komite Olempike y’u Rwanda.'
'Ku bw’izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w’ikipe Olempike yitegura imikino Olempike, akaba atanazitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n’uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana agasohoka nta ruhushya ahawe ndetse bikaba bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agomba kubahirizwa n’abari mu mwiherero.'
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Magare yavuze ko ibintu akorewe na Komite Olempike y’u Rwanda atari iby’abasiporutifu(Anti Sportif) kuko birengangije ubuzima bwe arimo gupfa bagashyira izindi nyunu imbere kandi ukuri kose Komite Olempike ikuzi.
Akomeza avuga ko akiri umwana yarozwe bakaza kumurutsa ariko ibyo bintu bikaba bijya bimugaruka aho hari umuti anywa 2 mu mwaka ukagira ibyo umurutsa, kuri iyi nshuro ngo byamufashe ari mu mwiherero hafi gupfa banze ko awunywa.
Ati 'mfite ikibazo cy’uburwayi, ni uburwayi nagize, barandoze ndi umwana muto bandutsa ibyo bintu bikansaba kunywa umuti kabiri mu mwaka, ngira ngo rero naje kugera mu mwiherero ibyo bintu biragaruka, ntumaho umuti, umuti uraza ndawubona, bawushyira muri hoteli barawubika abayobozi, ejo rero (Ku wa Kabiri) ngeze igihe cyo kuwunywa banga ko nywunywa.'
Muhitira Félecien yari mu mwiherero na bagenzi be i Nyamata muri La Palisse aho bazawuvamo ku wa 5 Nyakanga bahita berekeza mu mujyi wa Hachimantai mu Buyapani, aho bazakorera undi mwiherero mbere yo kwerekeza ahazabera Imikino Olempike ku wa 19 Nyakanga 2021.
Abari mu mwiherero bose ni Muhitira Félicien (wirukanywe) na Hakizimana John basiganwa muri marathon, Yankurije Marthe usiganwa metero 5000 ku maguru, Mugisha Moïse, Areruya Joseph na Munyaneza Didier basiganwa ku magare (bazavamo umwe cyangwa babiri bajyana na Mugisha Moïse), Agahozo Alphonsine na Maniraguha Eloi barushanwa koga umusomyo muri metero 50.
Magare ntabwo azitabira Olempike ya 2020 izabera i Tokyo kuko yamaze kwirukanwa ashinjwa gusohoka mu mwiherero nta ruhushya
Ahamya ko yasohotse agiye kunywa umuti umurutsa amarozi kandi yari yahawe n’uruhushya
Ni ibyishimo ku batuye umujyi wa Gisenyi babonye Perezida Kagame atwaye mu modoka Perezida Tshisekedi baganira bishimye, kuko uyu mubano bavuga ko bawitezeho byinshi birenze amasezerano yasinywe mu guteza imbere ubuhahirane, ahubwo no kubana neza kw’abatuye ibihugu byombi.
Mbananayo wari mu mujyi wa Gisenyi wabonye imodoka z’abayobozi agira ati “Twarabibonye turishima kuko tuzi ko Perezida wacu adushakira ibyiza. Twizera ko baganiriye ibizatugirira akamaro, tukabana neza n’abaturanyi, tugakorana neza nta rwikekwe”.
Mbananayo avuga ko asanzwe akora akazi k’ubuyedi mu mujyi wa Goma ariko hari igihe ku mupaka bitagendaG neza Umunyarwanda agahohoterwa.
Ati “Byagiye bibaho Umunyarwanda ku mupaka agahohoterwa, tukakwa amafaranga n’ibyangombwa byo kutunaniza bitewe n’umwuka wabaga utari mwiza. Ubwo abayobozi babanye neza n’abakozi ku mupaka bazajya badufata neza kuko badufashe nabi bitashimisha abakuru b’ibihugu”.
Ku ruhande rw’abanyecongo bavuga ko bishimiye kwakira Perezida Kagame, ibi bikaba byararanzwe n’uburyo bahagaze ku muhanda baje ku mwakira ari benshi bavuga ngo “Urakoze”.
Basuye ahangijwe n’imitingito
Abanyekongo benshi, cyane abatuye umujyi wa Goma, kumva Perezida Kagame mu mujyi wa Goma byari ibintu bidashoboka, umujyi utinywa kubera umutekano mucye wa hato na hato, umujyi wegereye ishyamba ry’ibirunga rihoramo abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bakunze kurangwa n’ibikorwa byo kwica no gushimuta, ibikorwa biheruka bikaba birimo urupfu rw’uwari Ambasaderi w’Ubutaliyani muri RDC, Atannasio.
Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bagira bati “Turishimye cyane kubera guhura kw’abakuru b’ibihugu kuko natwe abaturage tuzabyungukiramo. Hari abacuruzi bato bambukiranya umupaka buri munsi baje gucuruza i Goma natwe tukajya i Gisenyi, nk’uko Perezida wacu yagiye Gisenyi kureba Perezida Kagame na we akaza i Goma, turabibashimira”.
Issa ni umuturage wa Goma, avuga ko kubona Kagame mu mujyi wa Goma bigaragaza ubushake b’abakuru b’ibihugu mu kubana neza.
Ati “Guhura kwabo byadushimishije kuko bigaragaza ejo hazaza h’ibihugu byacu, kubona kagame yaje i Goma byatunyuze, azi umutekano mucye duhorana hano, kuba yahaje ni ikimenyetso gikomeye kuko ni ubwa mbere tumubonye. Izindi nshuro yahuye na Perezida Kabila byaberega ku mupaka ariko kuba yemeye kuza i Goma bigaragaza ubushake afite ku banyekongo”.
Perezida Kagame yakirwa na Tshisekedi i Goma
Abanyekongo batangariye umubano w’abakuru b’ibihugu byombi bavuga ko bidasanzwe ko abakuru b’ibihugu bagenderana iminsi ikurikirana.
Umwe mu nzego z’umutekano mu barinda Perezida Tshisekedi, yabwiye Kigali Today ko ibyo Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze kugeraho iyo bikorwa ku gihe Perezida Kabila yari ku butegetsi, imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo iba yararangiye, ndetse ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwari kuba bugeze kure.
Si abaturage basanzwe bishimye gusa kuko n’abayobozi bishimye, Guverineri Habitegeko Francis ari mu baherekeje Umukuru w’igihugu kwakira Perezida Tshisekedi i Rubavu ndetse yambuka n’umupaka ajya i Goma, abinyujije kuri Twitter yagize ati “Twahuye na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Ndima Constant, tuganira imibanire myiza, urujya n’uruza rw’abaturage, dushobora kwigana urugero duhabwa n’Abayobozi b’ibihugu byacu”.
Umwe mu bayobozi mu Karere ka Rubavu ati “Harakabaho u Rwanda na RDC, murakoze Perezida Kagame na Tshisekedi gukomeza ubufatanye bw’ibihugu u Rwanda na RDC bizana hamwe igihe cyose”.
Kagame ubwo yari imbere y’itangazamakuru yavuze ko kubana neza kw’ibihugu byombi abaturage bazabyungukiramo, urugero atanga ni aho abanyekongo bakiriwe mu Rwanda mu gihe cy’iruka rya Nyiragongo.
Na ho Perezida Tshisekedi avuga ko u Rwanda rwatekereje gutanga ubufasha bwakira abaturage ba RDC bahungiye mu Rwanda ibirunga mbere y’uko Perezida Tshisekedi abisaba.
Yagize ati “Nahamagaye Perezida Kagame musaba kwakira abaturage bacu bahungira i Rubavu mu gihe cy’iruka ry’ibirunga, nsanga yarangije gutanga amabwiriza yo kubakira”.
Basuye ahangijwe n’iruka rya Nyiragongo
Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC ashobora kuba intangiriro mu bufatanye bw’ihugu byombi nk’uko bishobora gufasha akarere mu kunga umurunga w’ubumwe, kuko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu mujyi wa Goma, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yahise ajya guhura na Perezida Tshisekedi.
Abagize Komisiyo yize ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu biganiro n’abanyeshuri n’abarimu muri UR-Huye
Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki 29 Kamena 2021, ubwo yari muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo mu mashami yigisha amateka, amategeko, indimi n’ububanyi n’amahanga ndetse n’abarimu, akaba yari kumwe na bamwe mu mpuguke zigize iyo komisiyo.
Ni nyuma yo gusobanura ibikubiye muri raporo y’amapaje 1,200 bakoze bahereye ku ishyinguranyandiko zirebana n’u Rwanda mu nzego z’u Bufaransa zitandukanye zirimo Perezidansi y’igihe cya Perezida Mitterand, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubuyobozi bw’Ingabo.
Yagize ati “N’ubwo muri rusange Abafaransa bakiriye neza iyi raporo, abari ku isonga mu butegetsi bw’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 ku isonga, Hubert Vedrine wari umunyamabanga mukuru wa Elysé (Perezidansi y’Ubufaransa), bagerageje kwamagana no gutesha agaciro iyi raporo”.
Duclert yaje gusobanurira abanyeshuri bo muri UR ibijyanye na raporo y’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yunzemo ati “Gusa ntacyo bivuze kuko raporo ishingiye ku bimenyetso idashingiye ku marangamutima, n’abayirwanya ni ugushaka guhisha uruhare rwabo rwihariye”.
Mu byagaragajwe n’iyo raporo harimo kuba u Bufaransa bufite uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko atari icyitso cy’abayiteguye bakanayikora.
Abanyeshuri n’abarimu babajije impamvu raporo ica ku ruhande, Duclert avuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko kuba u Bufaransa bwarateraga inkunga Leta ya Habyarimana bwarabaga buzi ko iri no gutegura Jenoside. Gusa ngo ntibyabuza abanyamategeko kwifashisha ibimenyetso bikubiye muri raporo.
Ubundi Perezida Habyarimana ngo yafataga Mitterand nka se wa batisimu ndetse n’imiryango yabo ari inshuti zihariye, ku buryo ingendo zose yakoraga hanze ya Afurika yabanzaga guca i Paris kandi akakirwa na Mitterand.
Ibyo ngo byatumye afatwa nk’umwizerwa, bihuma amaso abategetsi b’Abafaransa ku mugambi wo kurimbura Abatutsi intagondwa zo mu butegetsi bwe zari zifite.
Duclert anavuga ko iyo raporo ari intangiriro nziza y’indi ‘paji’ y’umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda, umubano urimo kwemera amateka no kubaka icyizere.
Uko kuzamuka k’umubare w’abapfuye ku buryo butunguranye, bifitanye isano n’igipimo cy’ubushyuhe bukabije bwibasiye Uburengerazuba bw’Umugabane wa Amerika, nk’uko byatangajwe na Polisi ya Canada.
Polisi mu Mujyi wa Vancouver na ‘La Gendarmerie royale du Canada’ batangaje ko nibura abantu bagera ku 134 bapfuye bitunguranye mu gace ka ‘métropole’ ya Canada, uhereye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe ubushyuhe bwatangiraga kuzamuka cyane.
Mu itangazo ryasohowe na Polisi ya Canada yagize iti “Ubushyuhe bukabije butigeze bubaho mu mateka, bwibasiye Uburengerazuba bwa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turatekereza ko ubwo bushyuhe bwagize uruhare muri nyinshi mu mpfu ziyongereye cyane muri iyi minsi, cyane cyane ko abenshi mu bapfuye bari abantu bageze mu za bukuru”.
Hashize iminsi igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru ya 300C, kandi ubundi muri iki gihe ngo ubushyuhe bwabaga muri kuri 210C, gusa ku wa Mbere tariki 28 Kamena 2021, mu Mujyi wa Lytton, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Vancouver, igipimo cy’ubushyuhe ngo cyarazamutse kigera kuri 47.90C, nk’uko bitangazwa na Polisi ya Canada.
Ku wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, ku rubuga rwa Twitter Ikigo gishinzwe ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere (Environment and Climate Change Canada ‘ECC’), cyavuze ko saa kumi n’iminota makumyabiri (16H20), kuri sitasiyo ya Lytton, igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kikagera kuri 49.50C, icyo kikaba ari igipimo cy’ubushyuhe kiri hejuru mu mateka.
Steve Addison, Umuvugizi wa Polisi ya Vancouver yagize ati “Vancouver ntirigera igira ubushyuhe bungana butya, kandi ikibabaje ni uko ubu hari abantu babarirwa mu binyacumi bamaze guhitanwa na bwo”.
Saa Yine z'ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021, nibwo amasezerano ya Messi muri FC Barcelona aza kuba arangiye, akaba yemerewe kujya mu ikipe iyo ariyo yose yigurishije.
Mu gihe habura amasaha macye ngo Messi abe umukinnyi wigenga, nta kanunu k'ibiganiro hagati ye n'ubuyobozi bw'iyi kipe buyobowe na Joan Laporta, ku bijyanye no kongera amasezerano.
Uyu munya-Argentine umaze imyaka 21 mu muryango mugari wa FC Barcelona, yanze kongera amasezerano muri iyi kipe nyuma y'ibibazo byagiye biba mu bihe bitandukanye byanatumye iyi kipe iba insina ngufi ku ruhando rw'I Burayi.
Messi yifuje kugurirwa abakinnyi bakomeye bagomba gufasha iyi kipe gusubira ku rwego rukomeye i Burayi, ariko ntibyigeze bikorwa, byabaye agatereranzamba ubwo iyi kipe yarekuraga bamwe mu bakinnyi bakomeye bari bayifatiye runini barimo na Suarez, ariko ntiyagura abasimbura babo.
Messi byaramubabaje cyane, bwa mbere atangaza ko atifuza gukomeza gukinira FC Barcelona ndetse yifuza kuyisohokamo. Yagerageje kuyivamo mu mpeshyi y'umwaka ushize, ariko agongwa n'amasezerano yari afite muri iyi kipe, birangira ayigumyemo.
Guhera ubwo yinginzwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe kugira ngo yongere amasezerano, ariko arabahakanira kugeza magingo aya habura amasaha make cyane ngo ayo yari afite agere ku musozo.
Nubwo bitarashyirwa ahagaragara, biravugwa ko amahirwe menshi Messi aza kongera amasezerano muri Barcelona ariko hakabanza kugira ibyo ubuyobozi bwa Laporta bwemera gushyira ku murongo, birimo kubaka ikipe itajegajega na gato.
Gusa hari andi makuru avuga ko uyu munyabigwi ashobora gusubira mu ikipe yo mu bwana bwe ya Newell’s Old Boys, akaba ariho asoreza umwuga we wo gukina umupira w'amaguru, ndetse biranavugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Inter Miami ya David Beckham muri Amerika nkuko aherutse kubyitangariza ubwe.
Messi ni we mukinnyi w'ibihe byose mu mateka ya FC Barcelona, akaba amaze kuyitsindira ibitego 672, mu mikino 778. Messi yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe 24 bitandukanye, birimo 4 bya UEFA Champions League ndetse na 10 bya shampiyona ya Espagne 'La Liga'.
Lionel Messi yasoje amasezerano muri FC Barcelone
Biravugwa ko Messi ashobora gusubira mu ikipe yo mu bwana bwe ya Newell’s Old Boys
Messi ashobora kudakinira FC Barcelona umwaka utaha
Abantu batari bacye bamaze gupfa muri Canada kubera inkubi y'ubushyuhe itunguranye ikomeje kugera ku bipimo bitigeze biba mbere. Polisi mu gace ka Vancouver kuva ku wa gatanu imaze kugera ku bantu 130 bapfuye bitunguranye. Benshi bari mu zabukuru cyangwa bari bafite izindi ndwara basanganywe. Bavuga ko ubushyuhe ari impamvu mu zateye izi mpfu.
Kuri uyu wa kabiri, Canada yagize ubushyuhe itigeze igira na rimwe mbere ku munsi wa gatatu yikurikiranya ┠ni 49.5C muri Lytton, mu ntara ya British Columbia. Mbere y'iki cyumweru, ubushyuhe muri iki gihugu bwari butarigera burenga 45C.
Inzobere zivuga ko ihindagurika ry'ikirere rizatuma ubushyuhe n'ubukonje bikomeza kugera ku bipimo bidasanzwe. Mu gihe kandi bigoye gusobanura impamvu imwe itera ubushyuhe bw'isi.
Uburengerazuba bwa Canada n'igice cya Amerika y'amajyaruguru ashyira uburengerazuba biri kugira iminsi y'ubushyuhe butwika.
Biracyekwa ko ubu bushyuhe ari imwe mu mpamvu y'urupfu rw'abantu 65 mu mujyi wa Vancouver, nk'uko polisi ibivuga. Agace kitwa Burnaby gusa k'uwo mujyi habaruwe abantu bagera kuri 34 bapfuye, mu gihe ahitwa Surrey habaruwe 38.
Nkuko BBC ibitangaza, Steve Addison wo mu gipolisi cyaho agira ati: 'Vancouver nta na rimwe yigeze igira ubushyuhe nk'ubu, kandi mu buryo bubabaje abantu bari gupfa kubera bwo'.
Agace gatoya ka Lytton, ku ntera ya 250Km mu burasirazuba bwa Vancouver, uhatuye witwa Meghan Frandrich avuga ko 'bisa n'ibidashoboka' gusohoka hanze. Yabwiye ikinyamakuru Globe&Mail ati: 'Ntiwabyihanganira. Turi kugerageza kuguma mu nzu uko bishoboka kose. Dusanzwe tumenyereye ubushyuhe ariko 30 [dogere] zitandukanye cyane na 47'.
Umugore uri kwerekeza mu nzu yo kwihorezamo mu zashyizwe muri Vancouver.
Ikigo gishinzwe iby'ikirere cya Canada cyaburiye ko hashobora kuba ubushyuhe bukabije mu ntara za British Columbia na Alberta, hamwe n'uduce two muri Saskatchewan, Northwest Territories na Manitoba.
David Phillips, umuhanga mu by'ikirere w'ikigo Environment Canada, ati: 'Turi gihugu cya kabiri gikonja cyane ku isi kandi kigira urubura kurusha ibindi. Ariko si kenshi tuvuga ku kirere gishyushye nk'ikiâ¦Dubai ishobora kuba ihehereye kurusha ibyo twe turi kubona ubu'.
Abahoze ari abakozi 19 mu byari amakomini y'icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama bakaza kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 29 Kamena 2021 hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga ( Webex) bibutswe n'abakozi bagenzi babo mu karere ka Kamonyi. Abitabiriye uyu muhango basabwe kuba umwe no guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n'ivangura.
Mu kiganiro ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Benedata Zachalie, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, yibukije uko urwango rwagiye rubibwa mu banyarwanda, bigishwa uburyo umututsi ari mubi, ko ari umwanzi w'Igihugu, ahabwa amazina amwambura ubumuntu bikozwe n'abategetsi bakoresheje itangazamakuru, banabinyuza mu biganiro mbwirwaruhame (Mitingi) kugera ku mugambi wa Jenoside, ishyirwa mu bikorwa, Abatutsi basaga Miliyoni baricwa mu gihugu.
Abari mu cyumba cy'inama cy'Akarere bakurikiye ikiganiro.
Mu butumwa bwatanzwe na Mukarurangwa Immaculee, wavuze mu izina ry'imiryango y'ababuze ababo, yibukije ko aba bari abakozi ba Leta ariko igahindukira ikaba ariyo ibica. Avuga ko ubukungu bwa mbere bw'Igihugu ari abaturage, ko ibindi bijyanye n'ubukungu n'iterambere bigerwaho bigizwemo uruhare n'abo baturage. Yibutsa ko aba bishwe bari amaboko y'Igihugu, ko akamaro kabo ku gihugu ndetse n'imiryango yabo byari ntagereranywa ariko ko bavukijwe ubuzima n'amahirwe yo kwitangira Igihugu n'imiryango yabo.
Yagarutse kuri amwe mu mazina y'abishwe barimo na Musaza we Nkunzurwanda Innocent, agaragaza ko nubwo bishwe bitwa Inyangarwanda, ko ababyeyi babo bakundaga Igihugu kugera no kubyerekanira ku mazina y'abana babyaraga. Asaba ko nyuma y'ibyabaye, ntawe ukwiye kwemera guha icyuho abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko aba ntawe bakwiye kurusha ijwi.
Ashimira Ingabo zahagaritse Jenoside zikabohora Igihugu. Asaba ko habaho ubufatanye bwa buri wese mu kumva no gushyira mu bikorwa inama z'ubuyobozi bw'Igihugu hagamijwe kucyubaka no kugikomeza.
Meya Tuyizere asaba abakozi kuba umwe no kwirinda ikibi cyose.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yibukije ko iyo haza kuba hariho ubuyobozi bwiza buha umuturage wese agaciro, abatotejwe kugera ubwo bicwa bitari kubaho, ko ahubwo bari kurindwa na bagenzi babo n'abandi bayarwanda.