Blog

  • Florent Ibenge yatandukanye na AS Vita Club y… – #rwanda #RwOT

    AS Vita Club ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yamaze gutandukana n'umutoza Florent Ibenge, wari uyimazemo imyaka irindwi, ndetse banamushimira ibyo yakoreye iyi kipe byose.

    Nubwo batatangaje impamvu nyamukuru yatumye batandukana n'uyu mutoza wanatoje ikipe y'igihugu nkuru ya DR Congo, biravugwa ko umusaruro warimo ugenda ukendera gahoro gahoro ndetse bamwe mu bayobozi b'ikipe n'abafana bari batangiye kumwijojotera.

    Mu myaka 7 Ibenge yamaze muri Vita Club nk'umutoza mukuru, yafashije iyi kipe kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona ya Congo mu 2015 na 2018, igikombe cya Supercoupe de la RD Congo mu 2015, ndetse anayigeza ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League mu 2014.

    Uyu mutoza w’imyaka 59 y’amavuko kandi yatowe inshuro ebyiri nk'umutoza w'umwaka ku mugabane wa Afurika.

    Ntabwo iyi kipe iratangaza umusimbura wa Ibenge watandukanye na Vita Club kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kamena 2021.

    Ibenge yatandukanye na AS Vita Club nyuma y’imyaka 7 ayitoza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107098/florent-ibenge-yatandukanye-na-as-vita-club-yari-amazemo-imyaka-7-107098.html

  • Abagore gusa: ngibi ibintu wakorera umugabo wawe akarushaho kwishima cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ukundanye n'umuntu hari ibintu uba ugomba kumukorera ku buryo bigoye kwibagirwa uwabigukoreye kandi bigatuma umuntu abaho yishimye.

    Dore ibintu utari uzi wakorera umugabo akagukunda byimazeyo:

    1.Wigerageza kumuhindura

    Abagabo benshi bakunda abagore bashyigikira ibitekerezo byabo. Ntabwo bivuze ko wakwemera buri kimwe cyose umugabo ashaka mu gihe ubona atari kiza. Ariko, gerageza umuhe umwanya wumve uko atekereza ikintu runaka maze mujye inama ariko wabanje kumuha umwanya umutega amatwi.

    2.Jya umwereka ko washobora gukunda ibyo akunda

    Umugabo yishimira kubona wagendana nawe maze ugakunda ibyo akunda. Ibyo bimutera akanyamuneza kuruta uko wamuhatira gukunda ibyo ukunda. Kuberako muba mugiye kuba umwe, byanze bikunze mushobora kwisanga mudakunda ibintu bimwe. Ni byiza ko wereka umugabo ko mwahitamo gukunda bimwe ariko akabona byabindi yakundaga nawe nibyo wishimiye kuba mwahitamo mwese.

    3. Mufashe kugera ku byifuzo bye aho kumuca intege

    Shaka ikintu kimwe wamukorera cyoroheje cyane ariko watekerejeho kimufasha kubonako ikerekezo yihaye uzaba uwambere mugutuma ayigeraho. Kubona umukorera ibintu nk'ibyo birajya bimutungura maze bitume arushaho kugukunda.

    4. Wimutegeka ku kwitaho

    Mubyukuri umugore wese abashaka umugabo umwitaho ndetse cyane. Gusa biba byiza iyo udahatiye umugabo wawe kugira icyo agukorera usa nubimuhatira cyane. Ahubwo mwerekeko haricyo ukeneye maze nawe umuhe umwanya yibwirize. Mugihe azabonako utamuhatira kugira ibyo agukorera bisa nkaho arukumutegeka, ntagushidikinya bizamushimisha kandi abigukorere yumva yishimye.

    Source : https://yegob.rw/abagore-gusa-ngibi-ibintu-wakorera-umugabo-wawe-akarushaho-kwishima-cyane/

  • Supersexy yahaye igisubizo gisekeje umuhanzi wamubujije gushyira hanze amafoto ashotorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nana Weber wamamaye ku mazina ya Supersexy yasubije umuhanzi A Pass, ukomoka mu gihugu cya Uganda, wari waramubujije kudashyira hanze amafoto ashotorana. Ni nyuma yuko Supersexy yari amaze gushyira hanze indi foto ishotorana. Ni ifoto yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Supersexy ashyize hanze iyi foto, A Pass yamuhaye ubutumwa bugira buti ” Mummy we need to talk 😡, I refused you to take such pictures @mrs.weber “. Supersexy yahise amusubiza agira ati ” @iamapass Son u know I can't listen to you😂 “.


    Supersexy ni umwe mu banyarwandakazi bazwiho gushyira hanze amafoto ashotorana.

    Source : https://yegob.rw/supersexy-yahaye-igisubizo-gisekeje-umuhanzi-wamubujije-gushyira-hanze-amafoto-ashotorana/

  • INKURU Y'AKABABARO: Mukeshabatware Dismas yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'incamugongo itugezeho nonaha ni iy'uko Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu kwamamaza, mu Ikinamico ndetse no muri Filime Nyarwanda yitabye Imana.

    Nkuko tubikesha IGIHE, Mukeshabatware Dismas yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi.

    Imana imuhe iruhuko ridashira!!!

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-mukeshabatware-dismas-yitabye-imana/

  • Nsengiyumva François “Igisupusupu” yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko ibyaha Nsengiyumva akuriranyweho yabikoreye mu Mudugudu wa Rubaya, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo ku wa 18 Kamena 2021.

    Yakomeje ati “Amaze kumenya ko byamenyekanye yakomeje kugenda yihishahisha aza gufatirwa Kiramuruzi.’’

    RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha cyo gusambanya umwana no kumukoresha imirimo ivunanye.

    Dr Murangira yakanguriye abantu gukomeza kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Yakomeje ati “Turashimira abaturage ubufatanye bagaragaje batanga amakuru kugira ngo Nsengiyumva François afatwe.’’

    Nsengiyumva kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Aramutse ahamijwe ibyaha akurikiranyweho yahanishwa ibihano bitandukanye birimo n’igifungo cya burundu. Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

    Nsengiyumva François yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Mariya Jeanne’ yamenyekanye nka ‘Igisupusupu’, ‘Icange Cange’ na ‘Rwagitima’’.

    Mu 2009 ni bwo yatangiye gucuranga umuduri nk’umwuga akajya azenguruka mu masoko no mu tubari dutandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuka mu Murenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo.

    Nsengiyumva François “Igisupusupu” yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13

  • Badukozeho! Abanyamujyi banenze abakerensa Covid-19 batumye amabwiriza yo kuyirinda akazwa – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na IGIHE, bemeza ko ingamba zirimo kwambara neza agapfukamunwa, gusukura intoki no guhana intera zitacyubahirizwa, bikiyongeraho utubari n’ibirori bikorwa rwihishwa, byose bikaba bitumye ingamba zo kwirinda Covid-19 zikazwa.

    Mutuyimana Samuel, yatanze ubuhamya avuga ko azi utubari dukora rwihishwa, avuga ko atumva impamvu z’umutekano zitaduhagarika nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Ati “Utubari turakora kandi biba bizwi, none se ko ikintu kibera mu Mudugudu kikarara kimenyekana ni gute abayobozi batamenya utubari dukora mu mudugudu wabo?”

    Uyu mugabo yavuze ko impamvu inzego z’ibanze zidafatira ibihano abafite utubari dukora rwihishwa, ari uko batanga ruswa nyinshi, ati “Baricecekera kuko babaha ruswa, nono se ko bamenya utarishyuye umutekano?”

    Sibomana Parfait yavuze ko abica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bahinduye amayeri babikoramo.

    Ati “Ntawe ukijya mu kabari ngo anywere inzoga mu icupa, bahita bayisuka mu kirahuri icupa bakarijyana kugira ngo Polisi itabavumbura. Ikindi ubu hari aho ujya bagahita bagusaba gufata ifunguro kugira ngo baguhe inzoga, bagamije ko Polisi iramutse ije itunguranye, bahita bavuga ko iyo nzoga wayakanye n’ifunguro.”

    Ku ruhande rwa Hirwa Ezekiel, yavuze ko ibyo kwambara agapfukamunwa bisigaye mu mijyi n’ahandi hantu hari inzego zibutsa abantu kukambara, ariko kabaye amateka mu nkengero z’umujyi.

    Ati “Uragira ngo mu mihanda mito se abantu bambara udupfukamunwa? Ubona umuntu avuye muri kaburimbo agahita agakuramo wagira ngo Covid-19 ntihagera. Abacuruzi ntibagishyira amazi muri ‘Kandagira Ukarabe’ zabo nta mazi abamo, n’abayafitemo bibutsa abakiliya gukaraba ni mbarwa.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, mu Karere ka Kicukiro, Uwamwiza Marie Chantal, yemeza ko bamaze iminsi bafata abantu barenga ku mabwiriza ku buryo buteye impungenge.

    Ati “Tujya tubafata cyane, kandi buri munsi tukabaca amande. Numva kugira ngo Covid-19 igabanuke, ari uko umuntu yakumva ko niba bavuze agapfukamunwa agomba kukambara aho agiye hose, ntibacungane n’inzego nk’aho bahanganye.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubinyujije mu mirenge, bumaze iminsi mu bikorwa byo gusinya amasezerano y’abafite ibikorwa by’ubucuruzi agamije gutuma bakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Yagize ati “Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ubu twasinye amasezerano n’abafite ibikorwa byakomorewe, agena uko bakwiye kugira uruhare mu kuyubahiriza, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse bakanamenya ko igihe aho bakorera hafatiwe uwayarenzeho, bazajya babihanirwa.”

    Leta y’u Rwanda iherutse gukaza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, aho ibikorwa birimo amashuri n’ibindi bitandukanye byahagaritswe mu turere uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, ndetse ingendo ziva mu karere zijya mu kandi zikaba ziherutse guhagarikwa.

    Kugera kuri uyu wa 30 Kamena, umubare w’abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda ugera kuri 431 aho abamaze kwandura icyo cyorezo mu gihugu ari 38.198 mu gihe ibipimo byafashwe bimaze kugera kuri 1.631.415.

    Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banenzwe kuba intandaro y’ikwirakwira rya Covid-19

  • Alpha Rwirangira yavuze umubare w'abana yifuza kubyarana n'umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Alpha Rwirangira yahishuye umubare w'abana yifuza kubyarana n'umugore we. Ni nyuma yuko uyu muhanzi yari amaze kwifuriza umugore we isabukuru y'amavuko. Ibi Alpha yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nkuko yabitangaje mu magambo ye bwite Alpha yavuze ko yifuza kubyarana n'umugore we abana barenga 100. Alpha kandi yaboneyeho umwanya wo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko uko amwitaho buri munsi ndetse n'uko yita ku mwana wabo.

    Ibi

    Alpha Rwirangira n'umugore we

    Alpha Rwirangira n'umugore we kuri ubu bafitanye umwana umwe

    Source : https://yegob.rw/alpha-rwirangira-yavuze-umubare-wabana-yifuza-kubyarana-numugore-we/

  • Umunyamideli Kardashian yaciye ibintu i Vatican. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kim Kardashian, umenyerewe cyane mu kwerekana imideli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaye i Vatican kwa Papa ari kumwe n'inshuti ye magara Kate Moss, aho bagiye gusura uwo Mujyi ucumbikiye Papa Francis.

    Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasakajwe amafoto y'aba bombi bari kumwe n'abandi bantu barimo Lila Grace, umukobwa wa Kate Moss, ndetse n'abakorana na Kim Kardashian barimo Tracy Romulus, Mario Dedivanovic umukorera makeup na Chris Appleton umutunganyiriza umusatsi.

    TMZ yatangaje ko nyuma y'ubukerarugendo, Kim na Moss bafite ibikorwa by'ubucuruzi byabazanye i Rome bazakomeza.

    Muri urwo rugendo, Kardashian n'itsinda bari kumwe basuye Chapel ya Sistine iri mu Ngoro ituwemo n'Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, biba ngombwa ko Kardashian yambara ikoti ry'umukara mbere yo kwinjiramo, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza agenga abashaka kwinjira muri iyi nyubako.

    Kim Kardashian yagiye Vatican nyuma yaho kuri uyu wa Mbere yari yatangaje ko imyambaro y'imbere ya 'Skims' igiye kwifashishwa n'ikipe izaserukira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

    Kim Kardashian yatangaje ko ariwe watanze imyambaro y'imbere y'abagore bazitabira imikino ya Olempike bahagarariye Amerika, yifashishije imbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/umunyamideli-kardashian-yaciye-ibintu-i-vatican/

  • Urubyiruko rwo muri Eswatini ruri mu myigaragambyo rushaka Demokarasi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abigaragambya batwitse ibintu bitandukanye birimo n
    Abigaragambya batwitse ibintu bitandukanye birimo n’inyubako

    Abashinzwe gusubiza ibintu ku murongo aho muri Eswatini bahanganye n’urwo rubyiruko ruri mu myigaragambyo ku wa mbere tariki 28 Kamena 2021. Umwami Mswati III, ubu umaze imyaka 35 ku butegetsi, ngo yaba ari muri Afurika y’Epfo aho yahungiye nk’uko bivugwa n’abatavuga rumwe nawe. Iyo akaba ari yo mpamvu ngo bagomba gukomeza imyigaragambyo.

    Abo bigaragambya batwitse amapine, amamodoka, batwika amaduka ndetse barasahura. Ibyo kandi ngo birimo kuba mu mijyi itandukanye ya Eswatini, aharimo kubera imyigaragambyo hose, abigaragambya barakora ibikorwa nk’ibyo.

    Mu itangazo yasohoye ku munsi w’ejo tariki 29 Kamena 2021, mu masaha y’umugoroba, Minisitiri w’intebe wa Eswatini Themba Masuku yagize ati, « Twabonye imvururu zikomeye mu bice byinshi by’igihugu, imvururu ziterwa n’abantu bari mu myigaragambyo, ariko inzego zishinzwe umutekano ubu ziriyo, kugira ngo zisubize ibintu ku murongo, zikurikirane ko n’amategeko akomeza kubahirizwa ».

    Imyigaragambyo aho muri Eswatini yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikagenda irushaho kugira ubukana uko iminsi igenda, abigaragambya bakaba bavuga ko bashaka demokarasi, n’impinduka zizuye, bakabona ubwigenge mu kuvuga ibyo bifuza kuvuga, bakamererwa gushinga amashyirahamwe ashingiye kuri politiki, kuko ibyo ngo babijijwe guhera mu myaka 35 ishize, ni ukuvuga kuva Umwami Mswati III yimye ingoma.

    Abasirikare n’Abapolisi ngo bashyizwe mu mijyi yose irimo kuberam imyigaragambyo kugira ngo bayihoshe, ndetse ibinyamakuru bimwe byo muri icyo gihugu byatangaje ko ku wa mbere w’iki cyumweru, izo nzego zishinzwe umutekano zarashe ku bigaragambya hapfa umuntu umwe mu gihe abandi barindwi bon go bakomeretse bikabije nk’uko byarangajwe n’Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kitwa ‘RFI’.

    Wandile Dludlu, Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka riharanira demokarasi no guhuza Abaturage (PUDEMO), atangaza ko nibura abagera kuri 200 bamaze gukomerekera mu myigaragambyo, 15 muri bo bakaba barakomeretse bikabije.

    Mu gihe abatagura rumwe n’ubutegetsi bwa Mswati III, batangaje ko Umwami Mswati yahungiye muri Afurika y’Epfo kubera imyigaragambyo, Guverinoma ya Eswatini yo itangaza ko Umwami Mswati III ari mu Ngoro ye, akaba akomeje gukora imirimo asanzwe ahakorera.