Blog

  • Amarushanwa ya Basketball na Volleyball yahagaritswe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, amashyirahamwe y’imikino y’amaboko mu Rwanda, Volleyball na Basketball(FRVB na FERWABA), bafashwe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa by’iyi mikino byari biteganyijwe mu minsi iri imbere kugeza igihe kitazwi.

    Ni umwanzuro aya mashyirahamwe yafashe agendeye ku mabwiriza mashya ya Minisiteri ya Siporo yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Itangazo rya FRVB riragira riti 'mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza n’ingamba nshya zo kwirinda no gukumira COVID-19, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Volleyball, FRVB buramenyesha abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange ko amarushanwa yose ategurwa na FRVB ndetse n’imyitozo ya Volleyball bibaye bisubitswe. Bizasubukurwa hakurikizwa amabwiriza n’ingamba nshya bizagenwa n’inzego zibifitiye ububasha.'

    'Ubuyobozi burasaba abanyamuryango, abakunzi ba Volleyball n’Abanyarwanda muri ruasange gukaza ubwirinzi no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.'

    Bwasoje buvuga ko amarushanwa azasubukurwa akomereza aho yari ageze.

    Muri Nyakanga hari hateganyijwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, Irushanwa rya Gisagara n’irya UTB ni mu gihe shampiyona yagombaga gutangira mu kwezi kwa Kanama.

    Muri uku kwezi kandi kwa Nyakanga hari hateganyijwe World Tour Beach Volley yagombaga kuzabera i Rubavu.

    Volleyball ibikorwa byayo byasubitswe

    Ishyirahamwe rya Basketball naryo rikaba ryasohoye itangazo rivuga ko ibikorwa bya Basketball byahagaritswe.

    Iragira iti'FERWABA iratangaza isubikwa rya shampiyona, kugeza igihe hazatangazwa na Guverinoma y’u Rwanda izindi ngamba zo kurwanya Covid-19 zikurikira izo ku wa 29 Kamena 2021.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FERWABA, Landry Jabo, yagize ati “Twafashe iki cyemezo ku bw’ubuzima bw’abantu mbere na mbere. Ni mu nyungu za buri wese kuzana shampiyona hagendewe ku mabwiriza ya Guverinoma.'

    Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe buvuga kandi ko bwafashe iki cyemezo mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bafite aho bahuriye n’amakipe.

    FERWABA ikaba ifashe iki cyemezo nyuma y’uko shampiyona yari yaratangiye ndetse imikino imwe n’imwe yari yarakinwe.

    Baskeball yari igeze ku munsi wa 10

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarushanwa-ya-basketball-na-volleyball-yahagaritswe-mu-rwanda

  • Minisitiri Ngirente yagiye mu Burundi ahagarariye Perezida Kagame mu birori by’Ubwigenge #rwanda #RwOT

    Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje aya makuru bubinyujije kuri Twitter, ko Minisitiri Dr Ngirente yagiye mu Burundi ahagarariye Perezida Paul Kagame.

    Ni mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 59 y’ubwigenge bwa kiriya Gihugu, aho Minisitiri Dr Ngirente yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

    Uyu muhango uri kuba muri kiriya gihugu cy’u Burundi, wanitabiriwe na Perezida wacyo, Evariste Ndayishimiye.

    Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye babanje kujya gushyira indabo ku mva ishyinguyemo igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’Intwari y’Ubwigenge muri kiriya gihugu.

    U Burundi n’u Rwanda rwaboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda aho uyu munsi u Rwanda na rwo rwizihije isabukuru y’imyaka 59 rumaze rubonye ubwigenge.

    Ibihugu binyurane birimo n’Ibikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga nk’uw’Afurika y’Iburasirazuba, bifurije u Rwanda kugira isabukuru nziza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Minisitiri-Ngirente-yagiye-mu-Burundi-ahagarariye-Perezida-Kagame-mu-birori-by-Ubwigenge

  • Malawi: Abadepite batunguranye bambara nk'abanyeshuri b'abakobwa #rwanda #RwOT

    Abadepite b'abagore ba Malawi batunguye abantu benshi bambara impuzankano z'abanyeshuri b'abakobwa mu gutanga ubutumwa bwabo.

    Ku mbuga nkoranyambaga abaturage ba Malawi bahanahanye cyane amafoto y'izo ntumwa za rubanda zambaye ibidasanzwe — bamwe bishimiye iyi myambarire abandi bayigaya.

    Abadepite 193 b'inteko ya Malawi ubusanzwe bagira itegeko rikomeye ry'imyambarire, ariko kuwa kabiri abadepite 43 b'abagore bararyoroheje.

    Umwe muri bo Gotani Hara yavuze ko ako gashya bakoze kagamije gutanga ubutumwa bukomeye buvuye ku bagore bahiriwe n'umurimo ko 'mu gukora cyane byose bishoboka'.

    Ubushakashatsi bwerekana ko 15% by'abakobwa muri Malawi bava mu ishuri mbere yo kurangiza amashuri abanza — bitewe n'impamvu zirimo ubukene, guterwa inda cyangwa gushyingirwa ku ngufu.

    Abantu bamwe babonye iyi myambarire nk'igikorwa cyiza, umwe muri bo ndetse yari atwaye icupa ririmo ibigori bikaranze, impamba kenshi y'abana bo mu cyaro bagiye ku ishuri.Gusa abandi babineze, bavuga ko hakenewe ibikorwa birenze iki mu gufasha abakobwa kuguma mu mashuri.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/01/malawi-abadepite-batunguranye-bambara-nkabanyeshuri-babakobwa/

  • Min. Biruta yakiriwe i Vatican mu kuzamura umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatulika #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta yakiriwe na Arikiyepisikopi wa Vatican, Paul Richard Gallagher kuri uyu wa 30 Kamena 2021.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje iby’uru uruzinduko mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter.

    Ubu butumw abuvuga ko mu biganiro Dr Vincent Biruta yagiranye Paul Richard Gallagher, byubanze ku gukomeza kuzamura umubano hagati y’u Rwanda na Kiliziya Gatulika.

    Tariki 19 Werurwe 2017, Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yakiriye Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro.

    Papa Francis yasabye imbabazi ku bw’ibyaha by’abayoboke n’abakozi ba kiliziya Gatulika bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ku nshuro ya mbere ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda i Vatikani Papa Fransisiko yavuze ko yizeye ko imbabazi yasabiye kiliziya n’abayoboke bayo ku Mana zizafasha guteza imbere amahoro mu gihugu cyashegeshwe na jenoside.

    Kuva icyo gihe, umubano wa Kiliziya Gatulika na Leta y’u Rwanda wakomeje kuba mwiza ndetse Papa Francis akaba aherutse guha ingabire u Rwanda ubu rufite Karidinali wa mbere iki gihugu cyagize ari we Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda akaba na Arkiyepisikopi wa Kigali.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/Min-Biruta-yakiriwe-i-Vatican-mu-kuzamura-umubano-w-u-Rwanda-na-Kiliziya-Gatulika

  • Ni ryari umuntu wirukanywe mu bakozi ba Leta yemererwa kongera gukorera Leta? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ese bigenda bite ngo umukozi wa Leta ashyirwe kuri urwo rutonde? Ese yemerewe kongera kuzakorera Leta? Ibi ni byo tugarukaho mu nkuru ijyanye n’amategeko igamije kurushaho gufasha abasomyi ba Kigali Today gusobanukirwa neza n’ibyo amategeko ateganya cyane cyane amategeko ajyanye n’umurimo.

    Umukozi wa Leta ashyirwa kuri urwo rutonde iyo yakoze amakosa akomeye mu kazi. Aya makosa ahanini usanga ari amakosa akomeye aba yanatumye yirukanwa mu bakozi ba Leta.

    Umukozi wa Leta afatwa nk’uwakoze ikosa rikomeye rihanishwa kwirukanwa ku kazi iyo:

    1° anyereje cyangwa akoresheje nabi umutungo wa Leta.
    2° asabye, yakiriye, atanze ruswa cyangwa indonke.
    3° akoze uburiganya.
    4° akoze inyandiko mpimbano cyangwa akiha ububasha.
    5° ahojeje undi muntu ku nkeke, amukubise cyangwa barwanye.
    6° amennye ibanga ry’akazi.
    7° yibye.
    8° ukoze ihohotera iryo ari ryo ryose.
    9° akoze ibyaha bikoreshejwe ikorabuhanga.
    10° akoresheje nabi ububasha yahawe.
    11° yangije cyangwa asibye amakuru yerekeranye n’akazi.
    12° udakoze inshingano ze, uzikoze nabi cyangwa utazikoze ku gihe bigatera ingaruka zikomeye ku rwego cyangwa Igihugu.
    13° utaye akazi mu gihe kigeze nibura ku minsi irindwi (7) y’akazi.

    Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 45 y’itegeko N° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021, Iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta. Dosiye y’umukozi wa Leta wirukanywe ku kazi mu butegetsi bwa Leta ishyikirizwa Minisiteri ifite abakozi ba Leta mu nshingano kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abantu batemerewe gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta.

    Amategeko ateganya ko umuntu utakiri umukozi wa Leta bitewe n’uko yirukanwe mu bakozi ba Leta, ashobora gusaba gusubirana uburenganzira bwo gushaka akazi cyangwa gushyirwa mu mwanya mu butegetsi bwa Leta, amaze gukorerwa ihanagurabusembwa.

    Ingingo ya 46 y’iteka rya Perezida rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta iteganya ko habaho igikorwa cy’ihanagurabusembwa nyuma y’igihano. Umukozi wa Leta ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi wamuhaye igihano, guhanagurwaho ubusembwa.

    Uwahoze ari umukozi wa Leta wirukanywe agashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe kwaka akazi muri Leta iyo ashaka gusubira mu kazi ka Leta yandika asaba ihanagurabusembwa amaze nibura imyaka itanu (5) ibarwa uhereye igihe yirukaniwe mu bakozi ba Leta.

    Inyandiko isaba ihanagurabusembwa ishyikirizwa umuyobozi ubifitiye ububasha w’urwego umukozi yirukanywemo. Umuyobozi watanze igihano cyo kwirukanwa abanza kugisha inama Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano mbere yo gufata umwanzuro wo gutanga ihanagurabusembwa.

    Ibisabwa mu gutanga ihanagurabusembwa rituma umukozi yongera kugaruka mu bakozi ba Leta

    Umukozi wa Leta usaba ihanagurabusembwa ashobora kurihabwa iyo yerekanye ko yababajwe n’ibyo yakoze kandi akarangwa n’imyitwarire myiza nyuma y’igihano.

    Ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa mbere rishobora gutangwa iyo hashize nibura imyaka ibiri (2) umukozi ahanwe. Ibihano byo mu rwego rw’akazi byo ku rwego rwa mbere uhereye ku gihano cyoroheje ujya ku gikomeye ni kwihanangirizwa no kugawa.

    Ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa kabiri rishobora gutangwa iyo hashize nibura imyaka itanu (5) umukozi ahanwe. Aha igihano byo mu rwego rwa kabiri kirimo kwirukanwa ku kazi (Dismissal).

    Icyakora, mu nyungu rusange, umuyobozi ubifitiye ububasha ashobora guhanagura ubusembwa ku mukozi wa Leta wirukanywe, adategereje ko igihe kivugwa muri iyi ngingo kirangira, iyo hari ibimenyetso bihagije by’uko yagaragaje ko yababajwe n’ibyo yakoze kandi akarangwa n’imyitwarire myiza nyuma y’igihano.

    Ihanagurabusembwa rikuraho igihano umukozi wa Leta yahawe

    Ihanagurabusembwa rigira agaciro uhereye umunsi ryatangiwe. Inyandiko y’ihanagurabusembwa ibikwa muri dosiye y’umukozi wa Leta.

    Ikindi kintu cy’ingenzi umukozi uwo ari we wese agomba kumenya ni uko gukurikirana umukozi ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi bitagomba kubangamira uburyozwe bw’icyaha.

    Ikosa ryo mu rwego rw’akazi rishobora gutuma hatangizwa icyarimwe ikurikiranwa ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi n’ikurikiranacyaha. Aha ushobora guhabwa ibihano byo mu rwego rw’akazi ariko bitewe n’icyaha cyakozwe ukaba wanakurikiranwa mu butabera.

    Iyo umukozi wa Leta akurikiranyweho icyaha gifitanye isano n’ikosa ryo mu rwego rw’akazi, urwego akorera rumukurikirana ku ikosa ryo mu rwego rw’akazi rutabanje gutegereza ko ikurikiranacyaha rirangira.

    Ubusanzwe ibihano byo mu rwego rw’akazi nk’uko iteka rya Perezida wa Repubulika rya 2021 ribiteganya ni : kwihanangirizwa, ° kugawa, guhagarikwa ku kazi mu gihe kitarenze amezi atatu (3) adahembwa, kwirukanwa ku kazi.

    Umukozi wa Leta wakatiwe mu rubanza rwabaye ndakuka igifungo kiri munsi y’amezi atandatu (6) asubizwa mu kazi iyo igifungo kirangiye, keretse iyo uburyozwe bw’ikosa ry’akazi bwagaragaje ko uwo mukozi wa Leta agomba kwirukanwa ku kazi.

    Umukozi wa Leta uhamijwe mu rubanza rwabaye ndakuka igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) yirukanwa mu kazi ka Leta. Iyo ashaka gusubira mu bakozi ba Leta we bisaba ko abanza guhanagurwaho ubusembwa yatewe n’icyaha (Criminal Rehabilitation) hanyuma akabona gusaba ko yanahanagurwaho ubusembwa bujyanye n’amakosa yakoze mu kazi yari yirukaniwe akanayakurikiranwaho nk’icyaha mu rukiko akabona gusubira mu kazi bitewe n’igisubizo ku busabe bwo guhanagurwaho ubusembwa.

    Hari aho byajyaga bibaho ko umukozi ashyirwa ku rutonde rw’abatemerewe gukorera Leta (Blacklist) ntibyubahirizwe akaba yagaruka mu kazi ka Leta habayeho kujijisha urwego yasabyemo akazi ariko Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umuriro yafashe ingamba ishyiraho uburyo bwo kubamenyekanisha binyuze ku guha amakuru ibigo binyuranye. Mbere abari kuri uru rutonde bajyaga bashyirwa ku rubuga rwayo no ku rubuga abantu basabiraho akazi ka Leta (E-Recruitment) ariko kubera imirimo yo kuvugurura izi mbuga ntabwo bagishyirwaho ahubwo MIFOTRA ibimenyesha ibigo mu buryo bwihariye iyo bari gutoranya abajya mu kazi.

  • Tottenham yasinyishije umutoza mushya usimbur… – #rwanda #RwOT

    Tariki 19 Mata 2021 nibwo Tottenham Hotspur yari yirukanye Jose Mourinho nyuma y’umusaruro utari mwiza, ndetse Tottenham icyo gihe yashoje ku mwanya wa 7.

    Nuno Espirito Santo w’imyaka 47 agizwe umutoza mukuru wa Spurs nyuma yo gusezera muri Wolves yari amazemo imyaka igera Kuri 4, umwaka ushize wa shampiyona bakaba barashoreje ku mwanya wa 13.


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107100/tottenham-yasinyishije-umutoza-mushya-usimbura-jose-mourinho-107100.html

  • Zari yihanganishije Diamond #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutaha amara masa mu bihembo bya BET Awards, umuhanzi Diamond Platnumz yihanganishijwe n’uwahoze ari umugore we, Zari Hassan amubwira ko akiri nimero ya mbere.

    Tariki ya 27 Kamena 2021, Diamond Platnumz yari mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California ahabereye umuhango wo gutanga ibihembo bya BET Awards byatangwaga ku nshuro ya 21.

    Diamond akaba yari mu cyiciro cy’abahanzi bo ku migabane itandukanye cyiswe Best International Act aho yari ahanganye na Burna Boy ukomoka muri Nigeria waje no kucyegukana, iki cyiciro kandi cyarimo Aya Nakamura (France), Emicida (Brazil), Headie One (UK), Wizkid (Nigeria), Young T & Bugsey (UK) na Youssoupha (France).

    Diamond wari waserutse mu myambaro y’Abamasayi mu rwego rwo kumenyekanisha abavuga ururimi rw’igiswayile cyangwa se Tanzania avukamo cyane ko ari narwo bakoresha, ntiyaje guhirwa.

    Mu butumwa yanyujije kuri Instagram na Twitter, Diamond yavuze ko hari icyo amaze kubona iguhugu cye cyakoze mu muziki niba bageze ku rwego rwo gutumirwa mu bihembo nka biriya, avuga ko agiye gukora cyane ubutaha akazacyegukana.

    Zari wari wamwifurije amahirwe, akaba yaje avuga kuri ubu butumwa amubwira ko akiri uwa mbere adakwiye gucika intege kuko aracyari umutsinzi. Ati'uracyari umutsinzi'.

    Diamond na Zari batandukanye muri Gashyantare 2018, ubu buri umwe avuga ko afite umukunzi nta kintu kiri hagati yabo.

    Zari yihanganishije Diamond

    Diamond ni uku yari yaserutse yambaye

    Zari na Dimond bakanyujijeho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yihanganishije-diamond

  • Mutuyemariya wari ushinzwe Imari muri ADEPR yashinjwe kunyereza arenga miliyari 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Mutuyemariya aregwa muri dosiye y’abantu 12 [barimo Pasiteri Sibomana Jean wari Umuvugizi na Tom Rwagasana wari umwungirije] bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero ungana na miliyari 6 Frw warigishijwe ubwo hubakwaga inyubako ya Dove Hotel ku Gisozi.

    Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rukuru mu bujurire, ku wa 30 Kamena 2021 rwakomeje humvwa ukwiregura kwa Mutuyemariya Christine.

    Uyu mubyeyi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Yunganiwe na Me Muhisoni Stella Matutina.

    Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Mutuyemariya yanyereje 2.732.252.872 Frw, ndetse bukaba bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

    Bwakomeje bugaragaza ko kugira ngo ayo mafaranga anyerezwe hakoreshejwe uburyo bwo kwandika amasheki ku bakozi ba ADEPR kandi mu by’ukuri hatagaragazwa icyo ayo mafaranga agiye gukoreshwa. Ibyo ngo byakorwaga kandi bitemewe ko abakozi ba ADEPR hari amasoko bakoramo.

    Ubushinjacyaha bwerekanye ko amafaranga yose yanyerejwe yasohowe mu buryo butatu burimo ayanditswe ku bakozi ba ADEPR batandukanye, akandikwa ku bandi bantu kandi mu by’ukuri ntacyo bakoreye itorero; andi yanditswe mu mazina ye bwite ariko yose bigaragaza ko byakozwe binyuranyije n’amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR. Ikindi bushingiraho ni uko nta kigaragaza ko ibyo baherewe ayo mafaranga byakiriwe mu bubiko bwa ADEPR.

    Ubushinjacyaha bwahaye urukiko zimwe mu ngero buvugwa ko ibirambuye biri mu mwanzuro ukubiyemo ikirego bwatanze.

    Bwagaragaje urugero rwa sheki ya 2.600.000 Frw yo ku wa 20 Gicurasi 2015 yanditswe kuri Beninka Bertin, yitirirwa ko ayo mafaranga ariyo ayo kwishyura Siboniyo Jean Paul, hashingiwe kandi ku masezerano avugwa ko yagiranye na ADEPR ku wa ku wa 16 Kamena, bikaba bigaragara ko ayo mafaranga yasohowe n’ayo masezerano atarabaho.

    Bwavuze ko Siboniyo Jean Paul yameje ko ayo masezerano ntayo azi kandi ko ayo mafaranga ntayo yahawe. Hari inyandiko zose zasohokeyeho 2.000.000 Frw, ayo mafaranga yahawe Beninka Bertin.

    Mu rwego rwo kurigisa aya mafaranga Mutuyemariya Christine yirengagije ibiteganywa n’imikoreshereze y’umutungo muri kuko iteganya ko kugira ngo itorero ryishyure hagomba kuba hari ikigaragaza ko ibintu byakiriwe na ADEPR.

    Ikindi ni uko yashingiye kuri facture y’impimbano yari yakozwe mu izina rya Nizeyimana Maurice kandi amasezerano ari hagati ye na ADEPR yo kuzana umucanga, amabuye na concassé yashingiyeho yishyura avuga ko azajya yishyurwa hakoreshejwe sheki yanditswe mu mazina ya Nizeyimana Maurice nk’uko bikubiye mu ngingo ya gatatu ya’yo masezerano.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari 500.000 Frw yahawe Beninka Bertin. Mutuyemariya ngo yayatanze yirengagije ibiteganywa n’amategeko ya ADEPR ndetse yashingiye ku nyemezabwishyu y’impimbano yari yakozwe mu izina rya Rebero Migabo nyamara hakishyurwa Beninka.

    Ikindi ni uko sheki isohora amafaranga yayisinye ku wa 20 Gashyantare 2014 ariko mu rwego rwo kugaragaza ko amafaranga yasohotse mu buryo bukurikije imikoreshereje y’amafranga muri ADEPR, yasinye bon de sortie de Cheque [yerekana ko amafaranga yishyuwe] ku wa 25 Gashyantare 2014.

    Migabo Rebero avuga ko nta masezerano yari afitanye na ADEPR ko ahubwo yajyaga aha ikamyo ye Nzeyimana Maurice wari ufitanye imikoranire nayo bityo akavuga ko nta mafaranga yigeze ahabwa, ko nta nyemezabwishyu yigeze akora n’umukono uriho atari uwe.

    Mutuyemariya Christine yabwiye urukiko ko nta mafaranga ya ADEPR yigeze anyereza kandi ibyo yakoze byose yabikoze neza nkuko yabisabwaga.

    Yavuze ko atemera igenzura ry’umutungo “audit” yashingiweho n’Ubushinjacyaha bumushinja kuko ntayo yigeze akorerwa.

    Mutuyemariya yavuze ko atumva uburyo yashinjwa kunyereza amafaranga angana n’ayo [asaga miliyari ebyiri] wenyine. Yasabye urukiko rwabanza gusaba Ubushinjacyaha kumugaragariza uko yanyereje ku giti cye “amafaranga angana kuriya”.

    Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha busobanura ko amafaranga yose bumushinja bwerekanye ibimenyetso bushingiraho kandi kuba akeneye ko yasobanurirwa ibikubiye muri “audit” byaba atari byo ko ahubwo hatumizwa umuhanga wakoze ubugenzuzi kugira ngo asobanurire Urukiko ibibukubiyemo.

    Me Muhisoni Stella Matutina wunganira Mutuyemariya ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku biregwa umukiliya we, yeretse urukiko imbogamizi z’amasaha avuga ko ibyo yifuza gusobanura atabivuga saa Munani kandi ari cyo gihe rwemeje ko ruzajya rusoreza iburanisha.

    Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko ryimuriwe ku wa 21 Nyakanga 2021, aho rizakomeza humvwa Mutuyemariya Christine n’umwunganira mu mategeko.

    Mutuyemariya Christine [wambaye umutuku] wahoze ashinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR yashinjwe kunyereza asaga miliyari 2 Frw. Aha yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2018

    Me Muhisoni wunganira Mutuyemariya Christine aganira na Pasiteri Sindayigaya Théophile iburanisha rimaze gusubikwa

    Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR ashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wayo

    Abanyamategeko ba ADEPR kuri uyu wa Gatatu ubwo bari mu rukiko bakurikiye iburanisha

    Pasiteri Sebagabo Muyehe Léonard uri mu baregwa ubwo yasohokaga mu rukiko. Yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR ku ngoma ya Sibomana Jean

    Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije muri ADEPR akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 800

    Abanyamategeko ba ADEPR ubwo iburanisha ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021 ryari risojwe

    Beninka Bertin na Me Bizumuremyi Félix umwunganira mu mategeko basohoka mu rukiko nyuma y’iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu

    Abantu batandukanye bitabira uru rubanza rukurikiranwa n’abatari bake

  • U Rwanda rwahawe miliyari 3,6 Frw arimo n’ayo ruzifashisha mu ishoramari ryo gukora inkingo – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa 30 Kamena 2021, aho Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere.

    Byitezwe ko aya mafaranga azashyirwa mu rwego rw’ubuzima azifashishwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, RFDA, cyane cyane muri gahunda zigamije gukurura ishoramari ryo gukora inkingo.

    Uretse ibijyanye n’ishoramari ryo gukora inkingo, byitezwe ko RFDA izakoresha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti, ibintu bizafasha iki kigo kujya ku rugenwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.

    Ati “Kuzamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ibipimo bikajya ku rwego rukenewe ku rwego mpuzamahanga ni intambwe y’ingenzi mu rugendo rwacu ruganisha ku gukora inkingo. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu kizaba icyuho muri gahunda yo gutanga inkingo mu buryo bungana muri Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo.”

    Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yagaragaje ko Afurika igifite ikibazo cy’umubare muto w’inkingo ibasha kwikorera, yemeza ko aya masezerano azazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’iyi gahunda yo gukora inkingo.

    Ati “Kubasha kugera ku nkingo ni ingenzi, by’umwihariko muri Afurika aho 1% by’inkingo zose arizo zikorerwa ku Mugabane. Aya masezerano arazamura ubushobozi bw’u Rwanda mu kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu gukora imiti n’inkingo hagamijwe mu gutanga umusanzu ku buzima mu rwego rw’akarere n’umugabane wacu.”

    Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU, Jutta Urpilainen, yavuze ko aya masezerano azafasha mu kubona uburyo abantu bagerwaho n’imiti n’inkingo, binyuze mu guteza imbere gahunda yo gutangira kubikorera muri Afurika.

    Ati “Nishimiye aya masezerano uyu munsi agamije kongerera imbaraga Rwanda FDA, ibintu by’ingenzi cyane gushimangira u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari mu bijyanye no gukora inkingo n’imiti, bikadufasha mu kunoza uburyo abantu bagerwaho n’imiti.”

    “Iyi ni intambwe y’ingenzi mu gushyigikira gahunda yo gutangira gukorera ibikenerwa mu buvuzi muri Afurika.’’

    Jutta Urpilainen yakomeje avuga ko u Burayi buzakomeza gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere Afurika mu bijyanye no kwikorera inkingo n’imiti.

    Hashize iminsi u Rwanda rutangaje ko rufite gahunda yo gutangira gukora inkingo za COVID-19 ndetse kugeza ubu rwamaze kwemezwa mu hantu hatatu hatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika nk’ahazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19.

    Perezida Kagame aherutse kuvuga ko u Rwanda rwamaze kuganira n’abazarufasha muri iyi gahunda, yemeza ko ikiri gukorwa ubu ari ukuganira n’abaterankunga.

    Abagera ku 391.785 ni bo bamaze gukingirwa COVID-19 mu Rwanda. Muri bo 249.526 bahawe dose ya AstraZeneca habariwemo na 400 bayifashe ku wa 29 Kamena 2021.

    U Rwanda rwahawe miliyari 3,6 Frw arimo n’ayo ruzifashisha mu ishoramari ryo gukora inkingo