Blog

  • Uko umuntu akwiriye kubaho mu gakiza yakiriye #rwanda #RwOT

    Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura,kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe,bakazageza iteka ryose. Yuda 1:3, 3

    Abantu benshi mu batuye isi tujya twibaza ngo ese agakiza duhora tuvuga kazanwe na nde?

    Agakiza kazanywe na kristo, kandi ni nawe soko y’agakiza ni yo mpamvu umwizeye wese akamwemera aba yinjiye mu gakiza akaba muri ubwo buzima. Ibi byahereye muri Egiputa ubwo Imana yakuraga ubwoko bwayo mu buretwa, hanyuma ubwo bari bageze ku nyanja babona ingabo za Farawo zibagose hanyuma babaza Mose bati 'Ese muri Egiputa nta mva zabagayo kugira ngo utume Farawo atumarira aha mu butayu'? (Mose14 :13).

    abantu bari mu gakiza bamurikiwe n’umucyo w’Imana, ariko abari muri Egiputa bari mu mwijima. Agakiza ntabwo ari ibintu umuntu yiyumvamo, cyangwa ngo buri wese avuge ko akijijwe ngo yahawe agakiza ahubwo agakiza ni impano y’ Imana umuntu ahabwa ikamuhesha kwakira ubugingo buhoraho, wakwibaza uti 'umuntu ufite agakiza gaturuka ku Mana aba ameze gute?

    Ese umuntu wakiriye agakiza aba mu buzima bumeze gute?

    ubwo twakiriye agakiza twahinduriwe kuba umunyu w’isi ibi bivuze iki? iyo umuntu yakiriye agakiza yera imbuto zigumaho mbese abaho mu buzima butunganye yubaha Imana haba ahagaragarira amaso ndetse n’ahatagaragara iyo wakiriye agakiza uba ubaye icyaremwe gishya muri Kristo yesu , uwakiriye agakiza aryohera abo babana, abo bigana n’abo baririmba kuko abafite imyitwarire itandukanye n’iy’abandi, ese koko turagafite? Ese koko ni agakiza twahawe n’Imana cyangwa twaraseseye twiyita abakijijwe?

    Ese ibyo tuvuga turirimba, tubwira abandi twebwe twarabyubahirije? Ese wowe utarakira agakiza iyo nkuru yaba yakugezeho? Ngwino nawe uhabwe agakiza, nawe waba waragiraga abandi inama ese haracyaza abakugisha inama? Ni wowe wo gusubiza ibi bibazo ukurikije uko wibona hamwe n’ibyo ukora.

    Twisuzume turebe niba tukiri umunyu cyangwa twarakayutse, iyo umunyu umaze gukayuka bawujugunya hanze maze ugakandagirwa, niba hari abantu utari ukiryoheye dusenge dusabe Imana yongere itwuzuze uburyohe, umuntu ashobora kuva muri egiputa ariko egiputa ntive muri we, twagaragaza ko twavuye mu byaha ariko ibyaha bitaravuye muri twe, icyiza ni uko twahamagara Imana kugira ngo itugaruremo izindi mbaraga zo kunesha umubi, turusheho kuyegera nayo izatwegera kuko ni Imana yita kuri twe.

    Umwigisha:Ev Daniel SINIGENGA

    Source: cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uko-umuntu-akwiriye-kubaho-mu-gakiza-yakiriye.html

  • Shaddyboo bamuhaye urw’amenyo avuze ko yifuza ko Amavubi azatwara Igikombe cy’Isi cya 20222 !! #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nta kintu kivugwa cyane ngo gitambuke atagitanzeho igitekerezo kabone nubwo cyaba ari igitekerezo cy’urwenya ariko agerageza kukivugaho.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma y’amasaha macye Ikipe y’Abataliyani yegukanye igikombe cya Euro 2020 ku mukono wayihuje n’u Bwongereza, Shaddyboo yagize icyo avuga ku banenze umutoza w’u Bwongereza.

    Mbabazi Chadia cyangwa Shaddyboo, yagize ati 'Ugasanga umuntu nta nubwo yatoza Isibo y’iwabo ngo itsinde iyo muri Congo ,yarangiza ngo Gareth Southgate iyo akora gutya na gutya yari gutsinda Italy , Ngaho mugire Inama Amavubi azatware Cup Du monde 20222.'

    Ukurikije uyu mwaka yanditse byaba bivuze ko ari mu myaka 18 201 iri imbere.

    Shaddyboo kandi yari aherutse gutera abantu igiparu ubwo u Bwongereza bwatsindaga Denmark ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane ubwo yateraga penaliti ariko umunyezamu akayikuramo, undi agahita yongera agashota mu izamu.

    Icyo gihe Shaddyboo yari yagize ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyafashwe na benshi nk’ikiganiro ku gikorwa cy’abakuru barimo bamwe bahise batanga ibitekerezo binyuranye bamwe bamubwira ko ibintu byinshi we abyumva nk’ibiganisha ku gikorwa cyo mu buriri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Shaddyboo-bamuhaye-urw-amenyo-avuze-ko-yifuza-ko-Amavubi-azatwara-Igikombe-cy-Isi-cya-20222

  • Abanyeshuri bashobora kudatsinda ibizamini bya Leta nk'uko byari byitezwe -MINEDUC #rwanda #RwOT

    Ministeri y'Uburezi (Mineduc) yavuze ko imyigire yagoranye kubera COVID-19, abanyeshuri bashobora kutazatsinda nk'uko byari byitezwe.

    Ababarirwa mu bihumbi birenga 254.000 nibo batangiye ikizamini gisoza amashuri abanza mu Rwanda uyu mwaka wa 2021.

    Ni ikizamini gikozwe mu bihe bigoranye kuko igihugu cyugarijwe n'ubwiyongere bwa COVID-19 cyakunze gukoma mu nkokora imyigire y'abanyeshuri.

    Umwaka ushize wa 2020 ho nta kizamini cyakozwe mu gihugu kubera iki cyorezo.

    Hari impungenge ko imitsindire y'uyu mwaka ishobora kugabanuka kubera uku kwiga bigoye kubera kwirinda iki cyorezo.

    Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'ubumenyingiro Madame Claudette IRERE, yavuze ko nubwo izi mpungenge zihari ariko ko buri wese yakoze aho bwabaga kugira ngo ibizamini bibe.

    Yagize ati 'Umuntu ntiyabura kubitekereza ariko nanone buri wese yakoze uko ashoboye, yaba Abarimu, Ababyeyi kuko babonye ko ibintu bikomeye abenshi bagerageza  gufata iya mbere kugira ngo  abana babo bige, ndetse n'abana ubwabo.Turemeza rero ko  nubwo bamaze igihe kinini, umwanya babonye batawupfushije ubusa. Ibishoboka byose barabikorewe.'

    Icyakora ku ruhande rw'abanyeshuri bakoze iki kizamini bavuze ko basanze imibare bahereyeho yari yoroshye.

    Aha ni k'urwunge rw'amashuli ruzwi nka Remera Catholique, aho babwiye flash ko basanze ikizamini bahereyeho  cyoroshye mugihe bo binjiye bumva ko gikomeye, bityo ko biteguye gutsinda.

    Elyse ABIMANA yagize ati 'Ntabwo byari bikomeye, gutsinda byo turabyiteguye cyane. Ingaruka zabaye nyinshi kuko amashuri yagiye afunga kenshi. Kwiga nyine tukadindira ariko natwe twageragezaga gushyiramo imbaraga uko dushoboye kose.'

    Nicole MUSONERA IRADUKUNDA ati 'Imibare yari yoroshye, nta kigoye cyari kirimo. Ab'ubushize baravugaga ngo cyari gikomeye ariko  njye nabonye cyoroshye.'

    Erneste NIYONSENGA aragira ati 'Njye ni ubwa mbere nari nkoze ikizamini cya Leta, numvaga ari ikizamini gikomeye ariko nasanze ari ikizamini cyoroshye. Muri rusange niteguye gutsinda.'

    Minisiteri y'Uburezi yavuze ko kuri buri site hari icyumba cyihariye gishobora gushyirwamo umwana ugaragaje ibimenyetso bya covid-19, kugira ngo yitabweho kandi akomeze akore n'ikizamini.

    Ikindi kandi ku banyeshuri barwaye covid-19 batarembye bashyiriweho icyumba cyabo bakoreramo ibizamini.

    Muri rusange site z' ibizamini zariyongereye kuko ubu ari 1.021 mu gihe mu 2019 zari 980.

    • Abanyeshuri basanze ikizamini bahereyeho cyoroshye

     Yvette Umutesi

    The post Abanyeshuri bashobora kudatsinda ibizamini bya Leta nk'uko byari byitezwe -MINEDUC appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/12/abanyeshuri-bashobora-kudatsinda-ibizamini-bya-leta-nkuko-byari-byitezwe-mineduc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyeshuri-bashobora-kudatsinda-ibizamini-bya-leta-nkuko-byari-byitezwe-mineduc

  • Nyamagabe: Bamaze imyaka 13 barambuwe na rwiyemezamirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nk’i Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, hari abagera kuri 55 bubatse ibyumba by’amashuri ku ishuri ribanza rya Nyagisumo binubira ko hashize imyaka 13 batarishyurwa, n’icyizere cyo kwishyurizwa na Perezidanse kikaba kimaze imyaka irenga ibiri ntacyo kiratanga.

    Umwe mu bubatse kuri iri shuri avuga ko yambuwe amafaranga abarirwa mu bihumbi 200. Avuga ko bakoranye na rwiyemezamirimo witwa Noel Mbonabucya, wari ufite kampani yitwa ERWABRICO, aza kugenda atarangije imirimo ariko atanabishyuye.

    Akimara guta imirimo ngo bahise bagaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ko agiye atabishyuye, kandi ko abo yakoresheje yari abarimo miliyoni ebyiri, ibihumbi 152 n’amafaranga 450 (2,152,450).

    Icyo gihe ngo bifuzaga kwishyurwa bikiri mu maguru mashya, nk’uko bivugwa na Domitien Bizimana wari gapita mu mirimo yo kubaka kuri aya mashuri.

    Agira ati “Mbere y’uko hashyirwaho rwiyemezamirimo urangiza imirimo, twahise tugaragariza Akarere ko atatwishyuye, kugira ngo uwa kabiri azatangire twamaze kwishyurwa. Habayeho kuduhuza, akemera ideni ariko ntaryishyure. Njyewe ariko yambwiraga ko kutatwishyura ari ukubera amafaranga Akarere kari kamufitiye, birangira adukujeho.”

    Icyo gihe ku Karere na ho ngo bavugaga ko bamwishyuye, ko akwiye kwishyura abo yakoresheje.

    Ubwo Perezida Kagame yagendereraga akarere ka Nyamagabe tariki 26 Gashyantare 2019, bamugejejeho ikibazo cy’uyu mwenda mu nyandiko, hanyuma mu kubikurikirana baza kubwirwa ko ikibazo kigiye gukemuka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

    Gapita Bizimana ati “Umwe muri twebwe yagiye muri Perezidanse, baterefonnye ku Karere bamubwira ko ikibazo kiba cyakemutse mu minsi irindwi, na n’ubu turacyategereje.”

    Ku rundi ruhande ariko, Rwiyemezamirimo Noel Mbonabucya avuga ko nta mafaranga arimo bariya bantu, akanavuga ko atumva impamvu bamwishyuje batinze.

    Yemera ko yabakoresheje ariko ngo nta mafaranga yabasigayemo, nk’uko abisobanura ati “Njyewe nta mafaranga nabasigayemo. Ko nananiranywe n’Akarere tugasesa gukorana, bikava muri 2009 bagatangira kunyishyuza muri 2013, urumva icyo kibazo nakijyamo gute?”

    Iyi ni inzu mberabyombi (salle) y
    Iyi ni inzu mberabyombi (salle) y’Umurenge wa Tare yubatswe na Ecotrapeg

    Mu Murenge wa Tare na ho ho mu Karere ka Nyamagabe, hari abubatse salle muri 2013 binubira ko kampani Ecotrapege Ltd ya Jean Marie Vianney Maniraguha yabahezemo miliyoni imwe n’ibihumbi 216 n’amafaranga 550 (1,216,550).

    Mu Murenge wa Kaduha na ho, hari abubatse ubwiherero n’igikoni ku ishuri ribanza rya Bamba mu mwaka ushize wa 2020. Bavuga ko rwiyemezamirimo bakoranye na we yataye imirimo atayirangije, hanyuma abakoranye n’uwaje kurangiza imirimo bagahembwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho bo bakaba na n’ubu bagitegereje.

    Uwitwa Jean Pierre Majyambere agira ati “Twakoranye n’uwitwa Theogene, agenda atatwishyuye, na n’ubu twishyuza ku murenge bakatubwira ngo ibyacu birimo uruvangavange. Twayobewe icyo tuzakora.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko abubatse mu mwaka ushize bakaba batarishyurwa bo baza kubikurikirana bakabona amafaranga yabo.

    Icyakora, bariya bambuwe na ba rwiyemezamirimo muri 2008 no muri 2013 ibyabo ngo biracyakurikiranwa, uretse ko anavuga ko icyaruta ari uko abambuwe bakwitabaza inkiko.

    Ku rundi ruhande ariko, nk’abambuwe na rwiyemezamirimo Noel Mbonabucya bibaza impamvu ubuyobozi bw’Akarere buri kubasaba kugana inkiko ubu, nyamara atari ko bari bababwiye mbere.

    Bizimana ati “Turajya mu rukiko Akarere kari katwijeje ko kagiye kudufasha bigakemuka, si ikindi kibazo? Iyo baza kubitubwira kare tuba twaragannye inkiko.”

    Uwambuwe ibihumbi 200 we anavuga ko hari n’ubwo bafashe icyemezo cyo kujya mu nkiko, ariko babwiwe ko bagomba gushaka amasezerano Akarere kagiranye na rwiyemezamirimo, ariko babuze uyabaha.


  • Ibaruwa ya Mugisha Gilbert asezera ku bafana n’umuryango mugari wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya APR FC, Mugisha Gilbert yasezeye ku muryango mugari wa Rayon Sports yari amazemo imyaka 4, ayishimira ibyo wamufashije ndetse asaba imbabazi aho yakosheje.

    Uyu munsi nibwo APR FC yatangaje abakinnyi 6 yaguze bagiye gukomezanya nayo mu myaka iri imbere, harimo na Mugisha Gilbert wakiniraga Rayon Sports.

    Nyuma yo gutangazwa kuri uru rutonde, Mugisha Gilbert yasohoye ibaruwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asezera kuri iyi kipe.

    Ati 'Ku bafana, abakunzi n’umuryango mugari wa Rayon Sports muri rusange. Mbanje kubasuhuza aho muri mu mpande z’isi yose. Mbandikiye ubu butumwa ngira ngo mbashimire kuri byose mwamfashije mu myaka 4 maze mu muryango mugari wa Rayon Sports. Naje ndi muto, muranyakira, muranshyigikira, tugirana ibihe byiza harimo no kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.'

    Yakomeje avuga ko ashimira buri wese wamufashije kugira ngo impano ye muri Rayon Sports itange umusaruro ndetse ngo nta we agaya, kimwe n’uko na we avuga ko yatanze ibyo yari afite byose ariko aho bitagenze neza yasabye imbabazi.

    Ati'Sinarondora amazina yanyu yose ariko buri wese mushimira byimazeyo uruhare yagize ngo impano yanjye irusheho gutera imbere kugeza nsoje amasezerano, ndetse nkaba nta muntu n’umwe ngira icyo ngaya mu muryango wa Rayon Sports. Natanze ibyo nari mfite, ntanga imbaraga zanjye zose ngo twegukane ibikombe, twandike amateka mashya, aho bitagenze neza, ni ukumbabarira, ni biriya nari nshoboye.'

    'Ndashimira abakinnyi twakinanye, abatoza bantoje bose ndetse n’abayobozi bose banyoboye muri iyi myaka 4. Ubu nerekeje mu wundi muryango wa APR FC. Kuko mwambereye ababyeyi beza, niyo mpamvu nanditse ubu butumwa ngo mbasezere kandi mbasaba gukomeza kunsengera ngo nzakomeze guhirwa mu mwuga wanjye nkuko mutahwemye kubingaragariza.'

    Mugisha Gilbert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, akaba yamaze kuba umukinnyi wa APR FC mu myaka 2 iri imbere.

    Mugisha Gilbert yasezeye ku bafana n’abakunzi ba Rayon Sports

    Yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibaruwa-ya-mugisha-gilbert-asezera-ku-bafana-n-umuryango-mugari-wa-rayon-sports

  • Kumena inzoga k’umunyamabanga w’ikipe, abakobwa mu mwiherero… Bitumye Musanze FC yirukana 3 #rwanda #RwOT

    Kubera imyitwarire idahwitse, irimo ubusinzi no kumena inzoga k’umunyamabanga w’ikipe, ikipe ya Musanze FC yafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi batatu bayo barimo n’uzira umusaruro muke.

    Aba bakinnyi basezerewe n’iyi kipe barimo Moussa Ally Sova wari usigaje imyaka 2, Kyambadde Fred na Mutebi Rashid bari basigaranye umwaka umwe nk’uko umuvugizi w’iyi kipe, Uwihoreye Ibrahim yabyemereye ISIMBI.

    Ati 'ikinyabupfura ni ikintu cy’ingenzi, Kyambadde azize umusaruro muke, Sova na Mutebi bazize ikinyabupfura nta kindi.'

    Nta byinshi yifuje gutangaza birenze ibyo, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko Sova na Mutebi kimwe mu byo babize harimo ubusinzi bwabakoreshaga ibidakorwa.

    Kuri Mutebi Rashid ni kenshi yagiye ahagarikwa n’iyi kipe kubera ubusinzi, gutoroka akajya kunywa inzoga akanazizana mu mwiherero, yagiye abisabira imbabazi arababarirwa.

    Ubwo iyi kipe yatsindaga Kiyovu Sports 2-1 tariki ya 10 Kamena 2021, umukinnyi witwa Moussa Ally Sova na Mutebi Rashid baratorotse bajya kunywa inzoga bishimira intsinzi bararayo, bukeye bagarutse mu mwiherero basabwe kwipimisha icyorezo cya Coronavirus ariko bakoresheje uburyo bwa PCR, nyuma baje kongera kwinjiza inzoga mu mwiherero aho umunyamabanga w’iyi kipe yazibasanganye, Sova akazimumenaho(amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamumennyeho urwagwa).

    Amakuru avuga ko kubera Ubusinzi, Sova mu yateje akavuyo mu mwiherero arakubitwa kugera aho bamutwaye mu bitaro.

    Uretse ibi kandi Sova amakuru avuga ko yafashwe yazanye umukobwa mu mwiherero w’ikipe.

    Aha niho hahise hava umwanzuro wo kubasezerera biyongera kuri Kyambade Fred utaratanze umusaruro mwiza aho mu mwaka w’imikino ushize wose yakinnye iminota 60 gusa.

    Sova(ibumoso) na Sova(iburyo) birukanywe kubera ikinyabupfura gike

    Icyorezo cy’icyaka ni umwe mu bo cyagezeho

    Aha yari yatwawe mu bitaro

    Sova gukina yakinaga neza nta kibazo

    Mutebi icupa ryagiye rimwigarurira cyane

    Kyambadde Fred we yazize umusaruro mubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kumena-inzoga-k-umunyamabanga-w-ikipe-abakobwa-mu-mwiherero-bitumye-musanze-fc-yirukana-3

  • Ibyo tuzi ku bijyanye n’ikiguzi cy’ibikorwa bya RDF na RNP muri Mozambique – #rwanda #RwOT

    Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda kimwe n’izindi z’Umuryango w’Ibihugu biri muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bari bwinjire mu rugamba rutoroshye n’uyu mutwe w’iterabwoba umaze amezi ane warafashe bugwate Umujyi wa Mocimboa da Praia.

    Uyu mutwe kandi wari unaherutse kwica bunyamaswa abaturage 12 mu Mujyi wa Palma, yose iri mu Ntara ya Cabo Delgado imaze imyaka itanu ari isibaniro ry’imirwano itoroshye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za Leta, imirwano yahitanye abarenga 3 000, abandi barenga ibihumbi 800 bava mu byabo.

    Ibi byose ni byo byatumye muri Mata uyu mwaka, Perezida Filipe Nyusi agirira uruzindiko mu Rwanda abonana na Perezida Kagame baganira kuri iki kibazo.

    Mu 2018, u Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo iz’umutekano, ndetse u Rwanda rwasinye amasezerano ya Kigali mu 2015, agamije kurinda umutekano w’abaturage mu bice byose birimo intambara n’amakimbirane.

    Habanje itsinda ry’abasirikare 35

    Amakuru avuga ko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Nyusi i Kigali, u Rwanda rwohereje abasirikare 35 bakuru muri Mozambique, ari nabo bakoze inyigo yerekana imiterere y’ikibazo cy’umutekano mucye gihari ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zishobora kugira mu kugikemura.

    Nyuma y’aya makuru, binajyanye n’amasezerano y’imikoranire ari hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kohereza ingabo muri Mozambique.

    Ikiguzi gikenewe muri ibi bikorwa kizatangwa na nde?

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko u Rwanda ruzishyura ikiguzi cyose cy’ibizakenerwa n’ingabo zarwo muri Mozambique nubwo rutazi igihe izamara.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yamaze impungenge abafite ikibazo ku kiguzi kizakenerwa muri iyi ntambara, avuga ko ari ngombwa ko ikibazo cy’iterabwoba kiri muri Mozambique gifatiranwa hakiri kare kuko ikiguzi cy’umutekano mucye ari cyo kinini kurusha icy’intambara yo kuwuhosha.

    Ati “Intambara zirahenda, ariko umutekano mucye uhenda kurushaho, twizera ko
    gucyemura kiriya kibazo cyo muri Mozambique kikiri mu mizi yacyo, bizakemura ibibazo by’umutekano mucye byashoboraga kuzagikomokaho bigakwira mu Karere ka Afurika y’Amajyepfo yose. Mbere yo kureba ku giciro kizakoreshwa mu kubungabunga umutekano, banza urebe ku gihombo giterwa n’umutekano mucye.

    Col Rwivanga kandi yasobanuye ko igihe iyi ntambara izamara kitaramenyekana.

    Ati “Uru rugamba ruzagenwa n’uko ibintu bizagenda, ntabwo rufite igihe ruzarangirira ubwarwo. Inshingano dufite zirazwi neza, nituzigeraho tuzataha.”

    Afurika itangiye kwishakira ibisubizo

    Impuguke muri Politiki Mpuzamahanga, Dr Ismaël Buchana, yavuze ko Afurika ikwiye gucuka igatangira kwishakira ibisubizo ku bibazo biyikomereye, birimo iby’umutekano bimaze imyaka irenga 60 biyogoza uyu Mugabane.

    Mu kiganiro Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aherutse gutanga kigaruka ku cyemezo giherutse gufatwa n’igihugu cye cyo kugabanya ingabo mu gace ka Sahel, yavuze ko atari umuhamagaro w’u Bufaransa kurindira umutekano mu ibihugu bya Afurika, ingingo Dr. Buchana asanga ikwiye kubera isomo Abanyafurika.

    Ati “Igihe kirageze Afurika igatangira kwiga kwikemurira ibibazo ifite mu nzego zose itibagiwe umutekano, kuko ntabwo ibindi bihugu ari byo bifite inshingano yo kurinda Afurika. Dukwiye kumva ko niba dushaka iterambere, dukwiye no kurikorera tukubaka inzego z’umutekano zizatuma turigeraho.”

    Iyi mpuguke yavuze ko “Afurika ifite ubushobozi bwo kwirindira umutekano, ariko bizasaba ubufatanye n’ibindi bihugu kuko akenshi usanga ibibazo by’umutekano ari ndengamupaka, ari nayo mpamvu Afurika yari yashyizeho gahunda yo gufatanyiriza hamwe mu kurangiza intambara kuri uyu Mugabane mu mwaka ushize (silencing the guns), nubwo bitagezweho neza, ariko ubona ko hari intambwe ikomeye yatewe mu kugabanya amakimbirane.”

    Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Global Terrorism Index, gikurikirana ibikorwa by’iterabwoba ku rwego rw’Isi, cyatangaje ko imitwe y’iterabwoba iri kwimurira ibirindiro byayo muri Afurika bitewe n’ikibazo cy’uko usanzwe ufite umutekano mucye kandi ukaba ukungahaye ku mutungo kamere watunga iyo mitwe.

    Mu 2019, ubwicanyi bwakozwe na ISIS muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bwiyongereye ku kigero cya 67% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, ndetse 41% by’ubwicanyi bw’uyu mutwe mu 2019 bwarabereye muri Afurika.

    Ibihugu birindwi mu 10 byakorewemo ibikorwa by’iterabwoba byinshi bya ISIS biri muri Afurika, ari byo Burkina Faso, Mozambique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mali, Niger, Cameroon na Ethiopia, byiyongera ku bindi bisanganywe amakimbirane birimo Somalia, Sudan y’Epfo, Centrafrique, Tchad n’ibindi.

    Ku rundi ruhande, 20% by’intwaro nto zicuruzwa ku Isi zicuruzwa ku Mugabane wa Afurika, zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe uruhare rwa Afurika mu bucuruzi busanzwe bw’Isi rungana na 2% gusa.

    Dr. Buchana yavuze ko ibikorwa byo kugarura amahoro u Rwanda ruri gukora muri Centrafrique na Mozambique ari urugero rwiza rwereka n’ibindi bihugu bya Afurika ko bishobora gukoresha ubushobozi bifite mu gucyemura ibibazo byugarije uyu Mugabane.

    Yagize ati “Ntabwo wavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu gikomeye muri Afurika mu buryo bw’igisirikare cyangwa ubukungu, ariko kuba ruri gufata iya mbere mu gucyemura ibibazo byugarije Afurika, ni urugero rwiza ruri gutanga no ku bindi bihugu.”

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Rwivanga, nawe yashimangiye ko iki gikorwa cy’u Rwanda cyerekana ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

    Ati “Iyi misiyo irimo amasomo menshi, cyane cyane iryo kwigira nk’Abanyafurika. Ibi birerekana ko nk’Abanyafurika dufite ubushobozi bwo gushaka ibisubizo ku bibazo bya Afurika, urabona ko iki gisubizo ku kibazo cy’umutekano mucye muri Mozambique kiri gucyemurwa natwe Abanyafurika, iki ni ikintu cyiza. Twagakoreshe uru rugero mu kwerekana ibyo dushobora kugeraho no mu zindi nzego z’ubuzima, dukeneye gufashanya nk’Abanyafurika mu gucyemura ibibazo byacu.”

    Ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare munini w’abarinda umutekano, barimo abasirikare n’abapolisi, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura umutekano hirya no hino ku Isi, aho rufite abacunga umutekano bagera kuri 6.322.

    U Rwanda ruzishyura ikiguzi cy’intambara rugiyemo muri Mozambique

  • Burera: Umuturage yubakiye umuturanyi we utishoboye amugabira n’inka – #rwanda #RwOT

    Umuturage wubakiwe inzu ni Maniragaba Félicien wo mu Mudugudu wa Kindoyi mu Kagari ka Gatsibo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, akaba afite umuryango ugizwe n’abantu 10 bari babayeho nabi nk’uko babyivugira mu buhamya bwabo.

    Maniragaba wubakiwe inzu akagabirwa n’inka yagize ati “Twari tubayeho nabi rwose kuko twari abakene cyane, twabaga mu nzu nto cyane, abantu bajyaga bibaza niba inyamaswa zitazadukurura amaguru, iyo nzu na yo yaje kugwa. Nibwo Imana yadufashije haza uyu muturanyi aratwubakira, ubu turi mu nzu nziza. Turishimye cyane ku buryo tutabona uko tubivugamo, turashima uyu mugabo watwubakiye.”

    Nshimiyimana Adrien wubakiye uyu muryango, avuga ko yabitewe no kwifuza gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda, akavuga ko uwo muco wo kuremera abandi baturanyi awuvoma kuri Perezida Paul Kagame uhora yifuza icyazamura Abanyarwanda.

    Yagize ati ” Iki gitekerezo nagikuye ku rukundo nkunda Perezida wacu Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda yayoboye zigahagarika Jenoside zikabohora Abanyarwanda. Icyo mukundira, ni ibyiza byinshi yatugejejeho, si ukubeshya njye ni we nkesha ubuzima, yaduhaye umutekano, yatugejeje ku iterambere kandi ikiruta byose ni urukundo akunda Abanyarwanda, akanga abantu bariganya.”

    Yavuze ko azakomeza gukora ibikorwa nk’ibi bitewe n’amikoro azagenda abona, ati “Mu bushobozi buke Imana yampaye ntibyambuza gufasha. Turasaba abandi bantu bafite ubushobozi kujya bafasha abatishoboye kuko igihugu cyacu kizubakwa natwe ntawe dukwiye gutegereza ngo azabidukorere kandi Perezida wacu arabidutoza buri munsi.”

    Iyi nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.

    Iyi nzu niyo Maniragaba Félicien yubakiwe na Nshimiyimana Adrien akazayituramo n’umuryango we

  • RIB yakiriye ibirego 6.680 bya ruswa mu myaka itatu ishize – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko impamvu iza ku isonga mu gutuma abantu batanga ruswa ari ukugira ngo gahunda zabo zihutishwe, aho 48.6% by’abayitanze ari cyo bifuzaga, mu gihe 33% bayitanga kubera ko ari bwo buryo bwonyine bwo kugera kuri serivise bakeneye.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, mu kiganiro cya RBA cyagarukaga ku buryo bwo gukumira ibyaha muri ibi bihe bya Covid-19, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Nabahire Anastase, yavuze ko urwego rw’ubutabera rutazareka gukomeza gukurikirana icyaha cya ruswa na cyane ko kidasaza.

    Ati “Ruswa ni ishyano kuko iri mu byaha bimunga igihugu, icyaha cyayo ntigisaza, wagenda ukihisha ariko ibimenyetso byazaboneka ukabiryozwa. Abanyarwanda duhumuke turebe aho igihugu kigeze mu iterambere, tubikesha imisoro y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi zikora neza zigahashya ruswa. Hari ibihugu byo gusengerwa kubera kumungwa na ruswa”.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ruswa idindiza ibikorwa by’iterambere, ariyo mpamvu iki cyaha kidakwiye gusaza.
    Ati “Ruswa yahawe umwihariko kubera ko ituma ibyakagombye gukorwa bidakorwa, hari abantu dukurikirana muri iyi minsi bakekwaho kunyereza umutungo wagenewe kubaka ibyumba by’amashuri, ukora ibi ateza ingaruka z’igihe kirekire kuko bya byumba by’amashuri bitazubakwa, ibi bikazateza ubujiji mu bana b’u Rwanda.”

    Uyu Muvugizi yagaragaje ko hari ubwo ruswa itiza umurindi ubahohotera abana bakabatera inda.

    Ati “Hari abatera abana inda bafite amafaranga barangiza bagatanga ruswa ku babyeyi babo ngo baceceke, bavuga ko bazabarihira amashuri n’ibindi. Ibi bitwereka impamvu icyaha cya ruswa kigomba guhabwa umwihariko, iyi ruswa ituma abakaryojwe ibyaha batabibazwa, abantu badufashe batange amakuru.”

    Mu bushakashatsi bwa Transparency International Rwanda, bugaragaza ko urwego rw’abikorera n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ari zo ziri hejuru mu kwaka ruswa ababagana.

    Mu 2020, impuzandengo y’amafaranga yatanzweho ruswa yaragaanutse agera ku 97.529 Frw, avuye ku 121.567 Frw mu 2019.

    Kuva mu 2018 kugeza muri Kamena 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwakiriye ibirego bya ruswa 6.680, aho mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, rwakiriye ibirego 926.

    Icyaha cya ruswa gihanwa n’itegeko ryo mu 2018, riteganya ko umuntu uhamijwe iki cyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana n’icyaha cya ruswa

  • Abana 23 bafunzwe batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Aba bana bose basanzwe bari kugororerwa muri Gereza y’Abana ya Nyagatare, batangiye ibizamini nk’uko abandi bose barangije amashuri abanza mu gihugu babitangite kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021.

    Umuvugizi wa RCS, SSP. Uwera Gakwaya Pelly, yabwiye IGIHE ko biteze ko aba bana bazatsinda kuko bo babonye umwanya uhagije wo kwitegura cyane ko ubwo abandi bari bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya Covid-19, bo bakomeje amasomo.

    Ati “Navuga ko babonye umwanya uhagije wo kwitegura, murabizi ko nko muri gereza ya Nyagatare nta Covid-19 yigeze igeramo, rero bakomeje kwiga igihe abandi bari bari mu rugo, ni umwanya mwiza babonye wo kwitegura ari nayo mpamvu twiteguye ko bazatsinda.”

    SSP Uwera yavuze kandi ko kuva mu 2016, ubwo hatangizwaga ubu buryo bwo gutuma abana bari kugororerwa muri gereza na bo bakora ibizamini, akenshi batsinda kuko baba bafite ishyaka ry’uko abatsinze bahabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bagafungurwa bakajya gukomereza amasomo hanze.

    Yakomeje agira ati “Ikindi twarabaganirije, tubategura neza, urabizi ko baba bafite ishyaka kuko bazi ko iyo batsinze Umukuru w’Igihugu abaha imbabazi, rero na bo icyo kintu bakigenderaho ugasanga bashyiramo umwete kugira ngo bazatsinde bahabwe izo mbabazi.”

    RCS yatangaje ko abatangiye ibizamini ari abahungu gusa.

    Imibare itangwa na RCS, igaragaza ko mu 2016, abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 11, barimo abahungu icyenda n’abakobwa babiri. Ni mu gihe mu 2017, abakoze bari 16 barimo abahungu 15 n’umukobwa umwe.

    Bigeze mu 2018, hakoze 12 barimo 10 b’abahungu na babiri b’abakobwa mu gihe abaherukaga gukora mu 2019 bari 13 barimo abahungu 11 n’abakobwa babiri.

    Abamaze gukora bose ushyizemo n’abatangiye ibizamini kuri uyu wa 12 Nyakanga, bose hamwe bamaze kugera kuri 75.

    Muri rusange mu gihugu hose, imibare y’abanyeshuri bateganyijwe gutangira ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza ni 254 678.

    Abana bari kugororerwa muri Gereza ya Nyagatare na bo batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

    Babanje guhabwa amabwiriza agenga ikizamini mbere yo gutangira

    Aba bana bose hamwe ni 23, bari kugororerwa muri Gereza y’abana ya Nyagatare