Blog

  • Rusizi: Abantu 72 bafatiwe mu cyumba cy’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bafashwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo.

    Bafatiwe mu rugo rw’umuturage ari abantu 52 naho mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi hafatiwe abantu 20, nabo bari mu rugo.

    Aba bantu bose bafashwe ku manywa hagati ya saa tanu na saa sita, bose bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’Itorero rya ADEPR.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abantu 52 bafatiwe mu Murenge wa Mururu Abapolisi babasanze mu nzu y’umuyobozi w’isibo abandi 20 bafatirwa mu rugo rw’umuturage usanzwe wo mu Murenge wa Giheke.

    CIP Karekezi yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cyakajije umurego bityo ko bagomba gukaza ingamba zo kukirinda. Yavuze ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko nabo bujuje ibisabwa.

    Ati “Hari insengero zujuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko inzego z’ubuzima zivuga ko ubushyuhe bw ’ahantu hahuriye abantu begeranye hatiza umurindi COVID-19.”

    Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, avuga ko Polisi itazahwema gukurikirana bariya bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yasabye abaturage bose kubigira ibyabo ntibabikore kuko babonye Polisi cyangwa izindi nzego.

    Abafashwe bose uko ari 72 baganirijwe ku bukana bwa COVID-19 bibutswa amabwiriza yo kuyirinda, nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

    Abantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n’abafatiwe mu rugo rw’umuyobozi

  • U Rwanda rwaguze imashini nshya zitunganya umwuka – #rwanda #RwOT

    Izi mashini zatwaye akayabo ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zageze ku kibuga cy’indege kuwa kane tariki 8 Nyakanga 2021, aho zatumijwe kugira ngo zunganire zirindwi zari zisanzwe mu gihugu hose.

    Mu butumwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyanyujije ku rukuta rwa Twitter, cyatangaje ko imashini za mbere zoherejwe mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge bivurirwamo abarwayi ba Coronavirus.

    RBC yagize iti “Muri gahunda Guverinoma y’u Rwanda ifite yo kongera umwuka utunganywa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, Minisiteri y’Ubuzima na RBC byabonye imashini zitunganya umwuka ndetse iza mbere zamaze gushyirwa mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, biteganyijwe ko izindi zizashyirwa mu bitaro bitandukanye vuba.”

    In @RwandaGov‘s effort to increase oxygen production and distribution in Hospitals, @RwandaHealth and @RBCRwanda are procuring several oxygen plants, first batch already installed like here @HospitNyarugeng.
    More plants are planned to be installed in different hospitals asap. pic.twitter.com/CBguxhjiNm

    — Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) July 11, 2021

    Bimwe mu bindi bitaro bizajyanwamo izi mashini, harimo Ibitaro bikuru bya Kibungo, Ibitaro bya Nyagatare, ibya Rwamagana, n’ibindi bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

    Imashini zari zisanzwe, zari zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka ya litiro 50 agera kuri 230 ku munsi mu gihe mu kwezi hatunganywaga agera ku 7000. Ubwo izi mashini zongerewe, umwuka watunganywaga uziyongera bityo ntihazabe icyuho mu barwayi bakenera umwuka.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari abarwayi ba Coronavirus 32.523 harimo indembe 64 zikenera umwuka cyane ko mu bice bya mbere iyi virus yibasira ari ibihaha.

    Imashini za mbere zagejejwe mu bitaro bya Nyarugenge

    Guverinoma y’u Rwanda yashoye akayabo ka Miliyari 4 Frw kugira ngo itumize izi mashini zitunganya umwuka

    Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera imashini zitunganya umwuka mu bitaro bitandukanye mu gihugu

    Biteganyijwe ko izi mashini zongerewe mu gihugu zizatuma umwuka wakorwaga ku munsi wiyongera

    Imashini zirindwi zari zisanzwe zifite ubushobozi bwo gutunganya amacupa y’umwuka agera kuri 230 ku munsi

  • Minisitiri Gatabazi yasabye ko hatagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri bari gusoza amashuri abanza baratangira gukora ikizamini cya Leta kibategura kwerekeza mu mashuri yisumbuye.

    Ni ikizami gitegerejwe igihe kirekire kuko mu 2020 COVID-19 yavuzaga ubuhuha bigatuma amashuri yose afungwa hafi amezi umunani, ari nako amatariki y’ikizamini cya Leta yigizwa inyuma.

    Minisitiri Gatabazi abinyujije kuri Twitter yasabye inzego z’ubuyobozi gufasha abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta kugira ngo hatagira uvutswa amahirwe yo kubikora.

    Yagize ati “Tuributsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mwana ugomba kugisiba cyangwa kuvutswa amahirwe ye, n’abarwaye bashyiriweho gahunda ibafasha.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yifurije aba banyeshuri intsinzi mu bizamini bagiye gukora ndetse anabibutsa ko Minisiteri y’Uburezi izabafasha mu kunoza imigendekere yacyo.

    Ati “Tunejejwe no kwifuriza abana bagiye gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza kuzagikora neza bagatsinda cyane, ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi.”

    Minisitiri y’Uburezi Dr Uwamariya Valantine ku Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga yabwiye itangazamakuru ko nta munyeshuri ushobora kuvutswa amahirwe yo gukora ibizamini cyane ko n’ababa barwaye COVID-19 bashyiriweho uburyo bwihariye bwo gukora aho guhezwa.

    Abanyeshuru basoza amashuri abanza bagiye gukora ikizamini ni 254.678. biteganyije ko bazabikora mu minsi itatu bahereye ku Mibare bakazasoreza ku Cyongereza ku wa 14 Nyakanga 2021.

    Minisitiri Gatabazi yasabye ko hatagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta

  • Abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

    Kuri iri shuri hagiye gukorera abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

    Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

    Ati “Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y’aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.”

    Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Imana tunasaba n’ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by’ibizamini bikaba byatuma bitarangira.”

    Muri rusange ahantu hazakorerwa ibizamini hiyongereye by’umwihariko nko mu mashuri abanza, ahazakorerwa [sites] ari 1021 mu gihe mu 2019, hari ahantu hagera kuri 980.

    Ibi byatewe no kuba hari ibyumba by’amashuri bishya byubatswe ndetse binajyana no kuba hagomba kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abanyeshuri bahana intera.

    Abanyeshuri binjira aho bakorera ikizamini cya leta babanje gupimwa umuriro

    Abanyeshuri biteguye gutangira ikizamini gisoza amashuri abanza ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi

  • Gisozi: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku musozi witwa Ntora uri mu Mudugudu wa Nyakariro.

    Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ibaruwa umuryango we.

    Ati “Yiyahuriye mu ishyamba ejo mu gitondo abaturage bahanyuze babona umuntu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu, ubwo rero inzego z’umutekano na RIB zirahagera zimukuramo, umurambo ziwujyana ku Bitaro bya Kacyiru.”

    Yongeyeho ko imbere y’uyu murambo hagaragaye impamyabumenyi ye ndetse ko muri iyo baruwa yari yanditse yavugaga ko ubuzima bwari bumugoye.

    Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaye mu mugozi w’inzitiramibi

  • Abagize GAERG basabwe kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira ubuyobozi bubumva – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyakozwe na GAERG kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Igisobanuro cyo kwibohora kuri twe n’uruhare tugira ku gaciro k’igihugu cyacu.” Cyari cyateguwe mu kuzirikana Kwibohora ku nshuro ya 27.

    Mugesera yabwiye abagize GAERG ko kuba bafite ubuyobozi bubumva kandi bukabafasha ari amahirwe bagombye kubyaza umusaruro.

    Ati “Ni mwe mfura zize dufite, ni mwe mfura z’Abarokotse Jenoside dufite bize b’abayobozi bakuru bari mu nzego zose. Mugira n’amahirwe mufite abantu babakuriye babafasha, babemera.[…] ariya mahirwe mwagize ntimwagombye kuyapfusha ubusa. Ni ukuyabyaza umusaruro haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.”

    Yabagaragarije ko bakwiye kumva neza gahunda ihari yo kubigisha nabo bakihangira imirimo bijyanye n’ubumenyi bakuye mu mashuri,aho gutegereza ngo Leta izabaha akazi.

    Mu gihe haba hari abihuje bafite imishinga runaka yabateza imbere bakabura igishoro, Mugesera yavuze ko GAERG n’indi miryango bahuriramo yagombye kubakorera ubuvugizi bagafashwa kukibona.

    Yabasabye kwegera bagenzi babo batana bakabafasha babagira inama yo kuzibukira bakajya mu murongo ukwiye, kuko bamwe muri bo “baba bashutswe n’abandi babifitemo inyungu zabo, bo bakabijyamo batajijukiwe”.

    Udahemuka Arlette wari mu bitabiriye icyo kiganiro, yasobanuye ko ibyinshi mu byifuzo Abanyarwanda bari bafite birimo umutekano n’ukwishyira ukizana kwa buri wese byagezweho.

    Yakomeje ati “Abantu batana babiterwa no kugira imyumvire idahinduka. Ni abantu bikunda, ni abantu bagwingiye mu ntekerezo no mu ntumbero. Ubundi kugira ngo igihugu cyacu kigere aho kigeze, haba kwigomwa ndetse ibintu bigakorwa mu bihe bitandukanye. Buri kintu kigira umwanya wacyo,kwihangana bikaba ubupfura.”

    Udahemuka yasabye abagize GAERG kureba kure bagashishoza kandi bakumva inama bagirwa, birinda kugendana n’abari mu murongo udakwiye.

    Mugesera Antoine yasabye abagize GAERG kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kugira abantu babumva bukanabafasha

  • Kicukiro : Abanyerondo bahagarikiye abakoreye ibirori mu rugo birukanywe burundu #rwanda #RwOT

    Aba banyerondo babiri, bavugwaho kuba kuri iki Cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021 bahagarikiye abantu bari mu birori mu rugo rw’umuturage mu Mudugudu wa Kiruhura, mu Kagari ka Niboye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro banywa inzoga, basinze, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ngo bari bantu bari mu birori hari umuntu umwe muri bo wari umaze iminsi arwaye COVID-19 yari yujuje iminsi yahawe yo kumara arwaye mu gihe yiteguraga kubona ibisubizo by’uko yaba yarayikize arabanza arabyishimira amywa inzoga n’inshuti ze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboye, Murekatete Patricie yavuze ko uyu mwanzuro wo kwirukana bamwe mu bagize urwego rw’irondo ry’umwuga wafashwe nyuma y’aho bagaragaje imyitwarire mibi barebera abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Yagize ati 'Barebereye mu by’ukuri ntabwo bakoze akazi bari bashizwe, hari abantu bari mu birori kandi abo banyerondo bicaye ku irembo ry’aho hantu ku buryo harimo n’imiziki dusanga ntacyo bigeze bafasha ari ugutanga amakuru ari no guhagarika ibyo birori.'

    Murekatete yasabye Urwego rw’Irondo ry’Umwuga kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyawuga kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.

    Yagize ati 'Ubundi ku mugoroba mbere yo gutangira akazi bahabwa amabwiriza, bakabwirwa ibijyanye n’imyitwarire yabo, bakabwirwa n’icyo basabwa bageze mu baturage. Irondo turarisaba kwitwararika, kwitwara neza mu nshingano bakora akazi nk’uko bikwiriye, gusobanurira abaturage mu gihe hari aho babonye bari kurengera kuba batanga amakuru.'

    Usibye kuba abo banyerondo birukanywe burundu, n’abo bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bajyanywe kuri Sitade ya Kicukiro bajya kwigishwa ububi bw’icyorezo cya Coronavirus.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kicukiro-Abanyerondo-bahagarikiye-abakoreye-ibirori-mu-rugo-birukanywe-burundu

  • Cuba: Ababarirwa mu bihumbi bari kwigagarambya bamagana ubutegetsi #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'abanya-Cuba bagiye mu myigaragambyo ikomeye kurusha indi yose mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, bamagana ubutegetsi kuri iki kirwa.

    Bigabije imihanda mu mijyi itandukanye irimo n'umurwa mukuru Havana, bavuga bati 'Hasi ubutegetsi bw'igitugu'.

    Mu kubasubiza, igipolisi cyakoresheje imyuka iryana mu maso kinakubita bamwe mu bigaragambya.

    Abanya-Cuba barakajwe n'igwa ry'ubukungu, n'ingamba zigabanya ubwisanzure n'uburyo abategetsi bitwaye ku cyorezo cya Covid-19 aho imibare yatumbagiye cyane muri iyi minsi.

    Abigaragambya barasaba ko gahunda yo gukingira yihutishwa kandi ikagera kuri benshi.

    Umwaka ushize, ubukungu bwa Cuba bugenzurwa cyane na Leta bwaguyeho 11%, kugwa gukomeye kurusha ikindi gihe mu myaka hafi 20. Cuba izahajwe n'iki cyorezo hamwe n'ibihano bya Amerika.

    Abandi bantu ibihumbi nabo bagiye mu mihanda gushyigikira leta nyuma y'uko Perezida abasabye kuri televiziyo kujya kurengera impinduramatwara — akomoza ku yo mu 1959 yashyizeho ubutegetsi bwa gikomunisti.

    Perezida Miguel Díaz-Canel yavuze ko iyo myigaragambyo ari ubushotoranyi bw'abacanshuro bishyuwe na Amerika ngo bahungabanye Cuba, yizeza 'kwihimura kw'impinduramatwara'.

    The post Cuba: Ababarirwa mu bihumbi bari kwigagarambya bamagana ubutegetsi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/07/12/cuba-ababarirwa-mu-bihumbi-bari-kwigagarambya-bamagana-ubutegetsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cuba-ababarirwa-mu-bihumbi-bari-kwigagarambya-bamagana-ubutegetsi

  • Huye: Hari abanyeshuri 97 batitabiriye gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasibye urebye ngo ni abatari iwabo ku bw’impamvu zitandukanye, cyane ko nyuma yo kubona ko hari abana batari bitabiriye gufata imyanya ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, abakuru b’imidugudu bari batumwe kubashaka, ku buryo abari bahari bo uyu munsi bitabiriye gukora ibizamini.

    Ubundi mu Karere ka Huye, abana bagombaga gukora ibizamini bya Leta muri rusange ni 6,875 harimo abahungu 3,117 n’abakobwa 3,758 bagombaga gukorera ku masite 32.

    Ariko hitabiriye abahungu 3,075 n’abakobwa 3,703. Abitabiriye bose hamwe ni 6,778 bangana na 98.6%

    Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw
    Ku ishuri ribanza rya Matyazo mu Karere ka Huye ni ho ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangirije ibizamini bya Leta

    Ubwo yatangizaga ibi bizamini, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yasabye abana gusoma ibibazo bitonze, bagasubiza neza kugira ngo bazabashe kubona amanota meza.

    Yanabibukije ko bari gukora ibizamini mu bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, maze abasaba kwambara neza agapfukamunwa, bakanirinda guhererekanya amakaramu, ari na yo mpamvu buri mwana yari yasabwe kwitwaza abiri, kugira ngo igihe imwe ipfuye abashe kubona indi akoresha, atarinze gutira.

  • Shaddyboo arifuriza Amavubi kuzatwara Igikombe cy’Isi cya 20222 !! #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nta kintu kivugwa cyane ngo gitambuke atagitanzeho igitekerezo kabone nubwo cyaba ari igitekerezo cy’urwenya ariko agerageza kukivugaho.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021 nyuma y’amasaha macye Ikipe y’Abataliyani yegukanye igikombe cya Euro 2020 ku mukono wayihuje n’u Bwongereza, Shaddyboo yagize icyo avuga ku banenze umutoza w’u Bwongereza.

    Mbabazi Chadia cyangwa Shaddyboo, yagize ati 'Ugasanga umuntu nta nubwo yatoza Isibo y’iwabo ngo itsinde iyo muri Congo ,yarangiza ngo Gareth Southgate iyo akora gutya na gutya yari gutsinda Italy , Ngaho mugire Inama Amavubi azatware Cup Du monde 20222.'

    Ukurikije uyu mwaka yanditse byaba bivuze ko ari mu myaka 18 201 iri imbere.

    Shaddyboo kandi yari aherutse gutera abantu igiparu ubwo u Bwongereza bwatsindaga Denmark ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane ubwo yateraga penaliti ariko umunyezamu akayikuramo, undi agahita yongera agashota mu izamu.

    Icyo gihe Shaddyboo yari yagize ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'

    Ni igitekerezo cyafashwe na benshi nk’ikiganiro ku gikorwa cy’abakuru barimo bamwe bahise batanga ibitekerezo binyuranye bamwe bamubwira ko ibintu byinshi we abyumva nk’ibiganisha ku gikorwa cyo mu buriri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Shaddyboo-arifuriza-Amavubi-kuzatwara-Igikombe-cy-Isi-cya-20222