Blog

  • Uretse igikombe, dore akavagari k'amafaranga ikipe y'Ubutaliyani yegukanye nyuma yo gutsinda umukino wa Final ya #EURO2020 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo nibwo ikipe y'igihugu y'Ubutaliyani yatsinze ikipe y'igihugu y'Ubwongereza ikegukana ityo igikombe cya UEFA EURO 2020.

    Hari benshi bagize amatsiko yo kumenya inyungu zindi ikipe y'Ubutaliyani yagize nyuma y'iyi ntsinzi ikomeye yaraye igize. Nkuko tubikesha ikinyamakuru telegraph.co.uko, ikipe y'Ubutaliyani yaraye yegukanye igikombe cya UEFA EURO 2020 cyaje guherekejwe n'akayabo k'amafaranga asaga miliyoni 6.9 z'ama pound (9 552 671 962,80 Frw).

    Abakinnyi b'Ubutaliyani bishimiye igikombe cya Euro 2020 baraye batwaye

    Source : https://yegob.rw/uretse-igikombe-dore-akavagari-kamafaranga-ikipe-yubutaliyani-yegukanye-nyuma-yo-gutsinda-umukino-wa-final-ya-euro2020/

  • “ Niko se Murindahabi we, Cano y'abana warayitanze? ” – Umva uko Irene Murindahabi yasubije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko ikibazo cyari hagati ya Mama wa Vestine na Dorcas ndetse na Irene Murindahabi gicocwe ndetse kikanavugutirwa umuti, abantu benshi kuri ubu bakomeje kwibaza niba Cano (channel) ya Vestine na Dorcas iza ku isonga mu byari byateje ikibazo hagati ya Mama wa Vestine na Dorcas yaratanzwe.

    Mu kiganiro M. Irene yaraye agiriye kuri Isibo Tv muri Sunday Choice Live aho yari yatumiwe nk'umutumirwa yasubije iki kibazo aho yavuze ko Channel (cano) ya Vestine na Dorcas yamaze kuyibasubiza nkuko Umubyeyi wabo yabishakaga. Irene yongeyeho ko kuyitanga nta kintu byamutwaye dore ko kuri ubu afite indi channel ye ariyo MIE EMPIRE.

    M. Irene yavuze ko Cano ya Vestine na Dorcas yayibasubije

    Source : https://yegob.rw/niko-se-murindahabi-we-cano-yabana-warayitanze-umva-uko-irene-murindahabi-yasubije/

  • Iwacu Muzika Festival: Cyusa Ibrahim azakora… – #rwanda #RwOT

    Cyusa Ibrahim azakorera igitaramo cye kuri Televiziyo y'u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021, guhera saa mbiri na mirongo ine n'itanu (20:45').

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo 'Imparamba' agiye kuba umuhanzi wa Kane uririmbye muri ibi bitaramo biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19.

    Yabanjirijwe na Nemeye Platini wakoze igitaramo cya mbere, RDF Military Band, Masamba Intore na Mariya Yohana bahuriye mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 27 na Mani Martin wakoze igitaramo gikomeye mu cyumweru gishize.

    Cyusa Ibrahim kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021, azizihiza isabukuru y’amavuko y'imyaka ishize abonye izuba. Ni isabukuru ihuriranye n'ibikorwa bifatika acyesha umuziki harimo n'inzu ya etaje ari kubaka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi.

    Uyu munsi, umunyamakuru wa INYARWANDA yafashe amafoto y'iyi nzu yifashishije telefoni ubwo abafundi bari bakomeje ibikorwa byo kubaka. Ijisho ry'umunyamakuru ryabonye ko iyi nzu iri mu mbuga ngari ishobora kwakira abantu barenga 1500; ku buryo Cyusa Ibrahim yajya ahakorera igitaramo.

    Amafoto yafashwe agaragaza ko inzu n'amadirishya byamaze gushyirwa kuri iyi nzu igeretse, gusa hari ahandi atarajya. Yamaze gushyirwamo kandi igisenge (parafo). Iyi nzu ntirashyirwamo amakaro, imbuga yayo ntirakorwa bigaragaza ko hari byinshi Cyusa Ibrahim agisabwaho amafaranga.

    Ni ku nshuro kabiri Cyusa Ibrahim agiye kuririmba mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Mu bihe bisanzwe akorera ibitaramo by'inkera n'itorero rye kuri Grand Legacy Hotel i Remera.

    Imirimo yo kubaka inzu ye yatumye adakomeza gusohora indirimbo nk'uko byari bisanzwe. Mu mezi ane ashize yasohoye indirimbo yise 'Mama' y'ishimwe kuri Nyina wamutoje ubutore kuva akiri muto kugeza n'uyu munsi, yanamuhaye imodoka

    Kuva mu myaka ibiri ishize, Cyusa Ibrahim yiganje mu isoko ry'abahanzi bakora indirimbo z'umuco, aririmba mu bitaramo n'ibirori atera akikirizwa bisemburwa n'indirimbo zifite icyanga.

    Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo 'Umutako' akomereze kuri 'Mbwire nde', 'Rwanda nkunda', 'Umwitero', Muhoza wanjye', 'Umubabaro' n'izindi. Yabaye umwe mu baririmbyi bafashaga Cécile Kayirebwa ku rubyiniro yaserukagaho mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki babanje kwiga neza ikibuga cy'umuziki, kwiga no kumenya indirimbo z'abandi bahanzi no gukurira iruhande rw'umunyabigwi mu muziki Cécile Kayirebwa byamufashije kwinjira neza no gukunda indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda.

    Cyusa Ibrahim agiye kuba umuhanzi wa Kane uririmbye mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory)

    Muri iki gitaramo, Cyusa azaririmba indirimbo zo hambere zakunzwe, izo yasabwe n'izindi Cyusa Ibrahim ari kwitegura gutaha etaje yujuje ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi


    Inzu ya Cyusa yamaze gushyirwaho amadirishya, inzu n'ibindi birimo na 'parafo' 

    Iyi nzu yubatse mu mbuga ishobora kwakira abantu barenga 1500 

    Cyusa yanditse kuri konti ye ya Instagram ararikira abantu kuzareba igitaramo cye


    Uyu muhanzi amaze igihe yubakisha iyi nzu ihagaze muri za miliyoni

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAMA' YA CYUSA IBRAHIM


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107493/iwacu-muzika-festival-cyusa-ibrahim-azakora-igitaramo-yitegura-gutaha-etaje-yubatse-ku-ruy-107493.html

  • Indirimbo nshya ya Niyo Bosco yazamuye amarangamutima ya Bamporiki. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe Umuco, Hon Bamporiki Edouard yagaragaje amarangamutima akomeye yatewe n'indirimbo nshya  y'umuhanzi Niyo Bosco yitwa Piyapuresha.

    Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco ntiruzuza umunsi igiye hanze ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 100 kuri YouTube.

    Benshi barimo n'ibyamamare ndetse n'abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

    Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Mwana w'u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'

    Source : https://yegob.rw/indirimbo-nshya-ya-niyo-bosco-yazamuye-amarangamutima-ya-bamporiki/

  • Danny Usengimana yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasezeraga ku ikipe ya APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Danny Usengimana uherutse kugurwa n'ikipe ya Police FC yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gusezera ku ikipe ya APR FC avuyemo.

    Ni nyuma yuko Danny ashyize hanze amwe mu mafoto ya kera ubwo yakiniraga APR RC akayaherekesha amagambo yuzuyemo gushimira cyane Abayobozi ba APR FC ndetse n'abafana kubera urukundo bamweretse.

    Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto, Danny yayaherekesheje amagambo akurikira:

    Source : https://yegob.rw/danny-usengimana-yazamuye-amarangamutima-ya-benshi-ubwo-yasezeraga-ku-ikipe-ya-apr-fc/

  • Euro2020: Jack Grealish yasubije amagambo akomeye abamwibasiye ko atateye penaliti – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'Ubwongereza ,Jack Peter Grealish yasubije abamwibasiye bamushinza ko yaraye yanze gutera penaliti, ubwo abakinnyi Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka, bahushije penaliti ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya Euro 2020 batsinzwemo n'u Butaliyani kuri iki cyumweru.

    Abo bakinnyi bose bahushije penaliti ubwo ikipe yabo yatsindwaga kuri penaliti 3-2, bakibasirwa ku mbuga nkoranyambaga,ndetse harimo n'abakinnyi bakuru nka Jack Grealish.

    Grealish yashubije abamwibasiye kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, avuga ko yifuzaga gutera penaliti nubwo bitashobotse yagize ati: 'Navuze ko nshaka gutera imwe !!!! Gaffer yafashe ibyemezo byinshi byiza binyuze muri iri rushanwa kandi yabikoze iri joro!Ariko singombwa ko abantu bavuga ko ntashakaga gufata penalty mu gihe nari navuze ko nzabikora…'

     

    I said I wanted to take one!!!!
    The gaffer has made so many right decisions through this tournament and he did tonight! But I won't have people say that I didn't want to take a peno when I said I will… https://t.co/3mBpKyMoUV

    — Jack Grealish (@JackGrealish) July 12, 2021

    Source : https://yegob.rw/euro2020-jack-grealish-yasubije-amagambo-akomeye-abamwibasiye-ko-atateye-penaliti/

  • Gasogi United yabonye Team Manager mushya, isinyisha 3 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United yamaze kwemeza Ntarengwa Aimable wahoze ari Team Manager w’irerero ry’Isonga nka Team Manager mushya w’iyi kipe.

    Muri Nyakanga 2020 nibwo Niyigira Patrick wari Team Manager wa Gasogi United yitabye Imana azize impanuka, kuva icyo gihe yari itarabona undi Team Manager (ushinzwe ibikorwa by’ikipe).

    Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Gasogi United yemeje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya w’iyi kipe.

    Bagize bati “Ikipe ya Gasogi United yatangaje Ntarengwa Aimable nka Team Manager mushya. Ntarengwa Aimable afite ubunararibonye bw’imyaka 5 kuko yabikoze mu Isonga FA , ikipe z’igihugu z’abato (U17,U20 na U23).”

    Ntarengwa Aimable afite Licence C y’ubutoza ya CAF.

    Iyi kipe kandi yatangaje ko yasinyishije rutahizamu wakiniraga ikipe ya Etincelles FC, Djibrine Hassan wasinye imyaka 2 na Ndagijimana Leandre umunyezamu ukiri muto wasinye imyaka 5.

    Uretse aba kandi yongereye amasezerano y’imyaka 2 myugariro w’iburyo, Yamini Salum.

    Ntarengwa Aimable, Team Manager mushya w’Isonga

    Ntarengwa Aimable yanabaye Team Manager w’Isonga

    Rutahizamu Djibrine Hassan yasinye imyaka 2

    Umunyezamu Leandre yasinye imyaka 5

    Yamini Salum yongereye amasezerano y’imyaka 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-united-yabonye-team-manager-mushya-isinyisha-3

  • Kigali: Kunoza urujya n’uruza rw’abakoresha imihanda imodoka zitwara imizigo zahagaritswe #rwanda #RwOT

    Murwego rwo korohereza abagenzi bakoresha imidoka zitwara abantu mu masaha y’umugoroba, byatumye imodoka zitwara imizigo zihagarikwa hamwe nahamwe ku mihanda, zirekurwa nyuma ya saa kumi n’ebyiri (18h00)

    Mu minsi ishize mu mujyi wa Kigali hagiye hagaragara ikibazo cy’ubucucike mu mihanda y’umujyi wa Kigali bigatuma haboneka umubare munini w’abantu batinda kugerera mungo zabo ku gihe cyateganyijwe n’Inama y’abaministiri iheruka. Aho bashyizeho isaha yo gufunga imirimo ya saa kumi n’imwe (17h00) naho isaha yo kuba umuntu yageze murugo ari saa kumi n’ebyiri (18h00).

    Mu kiganiro IMIRASIRE.COM yagiranye na bamwe mu basheferi bari batwaye imodoka zitwara imizigo badutangarije ko n’ubwo byabatunguye ariko babyishimiye kuko ngo nabo byabagoraga kugenda babyigana n’imodoka z’abantu bigenga (private Car) ndetse n’izitwaye abagenzi muburyo bwarusange (Public transport).

    Nzeyimana Patrick umushoferi w’ikamyo yagize ati: “Twishimiye igikorwa Police y’u Rwanda yakoze kuko natwe byatugoraga kugenda tubyigana n’imodoka zisanzwe. Gusa byadutunguye ariko biradufasha kuza gukora urugendo rwacu neza mu muhanda”.

    Mu ubutumwa bugufi, umuvugizi wa Police y’u Rwanda Afande CP John Bosco KABERA, yatangarije IMIRASIRE ko byakozwe mu rwego rwo kunoza urujya n’uruza rw’abakoresha umuhanda bose.

    Mugihe dukomeje guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ubuyobozi burakangurira abaturage bose kubahiriza ingamba zo kwirinda icyi cyorezo kuko cyugarije isi muri rusange waba: Umwana, umusore/Inkumi, igikwerere ndetse n’abasheshe akanguhe. Bityo “Ntabe arinjye udohoka, TUZATSINDA”

    Source : https://imirasire.com/?Kigali-Kunoza-urujya-n-uruza-rw-abakoresha-imihanda-imodoka-zitwara-imizigo

  • Ese waruzi ko karoti zifite akamaro kanini ku buzima bwacu? Sobanukirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Karoti ni zimwe mu mboga zikunze gukoreshwa n'abantu benshi kw'isi, haba mu kuzihekenya, mu kuziteka bakazikoramo imboga zo kurisha ibiryo runaka cyangwa bakazikoresha bakora salade ndetse abandi bakazikoramo imitobe.

    Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibyiza byo gukoresha karoti ndetse n'akamaro zifitiye umubiri w'umuntu.

    Sobanukirwa n'akamaro ko gukoresha karoti ku buzima bwawe:

    Ubusanzwe karoti ikize cyane kuri vitamin A ari nabyo bituma umuntu abona neza, ikunganira mu kuvura uburwayi bw'amaso n'uruhu ndetse bigatuma umuntu agira uruhu rwiza n'ururenda rwo mu mubiri we rugatunganywa.

    Gukoresha karoti bituma habaho ikorwa ry'amaraso kandi bikongera abasirikare b'umubiri, ifasha mu kurinda uburwayi bw'amabuye mu ruhago rw'inkari. Karoti ikenerwa cyane mu kuvura bronchite na sinezite ndetse ituma ururenda rwo mu gifu rukora neza kandi ikaringaniza imvubura zo mu gifu.

    Karoti ikenerwa cyane mu komora ibisebe bw'uruhu ndetse nibyo mu mubiri imbere, yoroshya uburibwe bwo mu gifu no kwiyongera kw'aside mu gifu cyawe ndetse igafasha no kurwanya impiswi n'inzoka zo mu nda.

    Gukoresha karoti nibyiza nanone, kuko bifasha amenyo yawe aba meza cyane kandi agatyara mu gihe ukunda kuzihekenya, ikindi karoti ni ingenzi cyane ku bantu basanzwe banywa itabi bifuza kuba babihagarika kuko isohora ubumara bwaryo mu mubiri, kuyibandika isekuye ku bisebe, ubushye, ubuheri no k'uruhu rusanzwe iraruvura kandi igatuma uruhu rurushaho kuba rwiza.

    Karoti ni nziza ku bagore kuko ibafasha mu gukangura imihango ndetse imbuto zayo zifasha mu gukora icyuka cyibyimba mu gifu.
    Ni byiza kuyikoresha uyihekenya ndetse unywa umutobe wayo; icyo ukwiye kumenya nuko ibyiza bya karoti ushobora kubibona byibuze nyuma y'ukwezi uyikoresha. Karoti ntiyicwa nuko itetswe, ahubwo yicwa n'ubushyuhe bw'urumuri.

    Source : https://yegob.rw/ese-waruzi-ko-karoti-zifite-akamaro-kanini-ku-buzima-bwacu-sobanukirwa/

  • Urarye uri menge! Umukunzi wawe ashobora gukuramo ake karenge kubera izi mpamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuba abagabo batamena amabanga yabo akabagumamo ni cyo gituma bababazwa cyane mu gihe abagore bo bisanzura bakaganira ku bibazo byabo. Iyi nkuru rero igiye kugufasha kumenya neza impamvu uwo muntu muri kumwe ashobora guhita agusiga mu kanya nk'ako guhumbya uramutse urebye nabi:

    1.Abona udashobora guhinduka

    Ntabwo muzahora murebana akana ko mujisho niko kuri. Ikitari ukuri kandi kitari cyiza ni uko umwe muri mwe atazemera guhura na mugenzi we, ahari arakwitegereza akabona ntuteze guhinduka. Iteka mwereke ko ushobora guhinduka no guhindura intekerezo zawe.

    2.Yumva asa n'uwambuwe agaciro ke cyangwa yaragateshejwe

    Ahari utuma yumva asa n'udahawe agaciro, ntuzatume uwo muntu mukundana cyangwa mubana yumva asa n'uwambuwe agaciro ke. Iteka tuma yumva akunzwe kandi yubashywe.

    3.Yaguciye inyuma

    Niba yaraguciye inyuma azajya aguhunga ubibone kubera ubwoba n'ipfunwe. N'ubwo bimeze bityo rero mube hafi, umwereke ko nta gikuba cyacitse niba koko umukunda.

    4.Nta bufasha abona buguturutseho

    Iteka muhe ubufasha ndetse umubwire n'amagambo akeneye kumva, mubwire ko ari mwiza mutake mu bandi mwerekane, mwiteho abibone ndetse umufashe mu byiza no mu bibi.

    Source : https://yegob.rw/urarye-uri-menge-umukunzi-wawe-ashobora-gukuramo-ake-karenge-kubera-izi-mpamvu/