Blog

  • Abanyeshuri basoje amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, Abanyeshuri basoje icyiciro cy'amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta. Byitezwe ko ibi bizamini bizitabirwa n'abagera ku 254 678.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

    Ati 'Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y'aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo dusaba Imana tunasaba n'ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z'ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by'ibizamini bikaba byatuma bitarangira.'

    Source : https://yegob.rw/abanyeshuri-basoje-amashuri-abanza-batangiye-ibizamini-bya-leta-amafoto/

  • “ Niki nakoze kugirango mbone uyu mwamikazi

    Ku munsi w'ejo nibwo Fiona Muthoni, umukunzi wa Arthur Nkusi, abinyujije ku rukuta rwa instagram yashyize hanze amwe mu mafoto ye ndetse anerekana ifoto aho yari yasohokanye na Arthur Nkusi.

    Nyuma y'aya mafoto, Arthur Nkusi yarayitegereje maze abona ubwiza bw'umukunzi we nuko amutera umutoma unyerera agira ati ” And what did I do to deserve this😍😍 You're look amazing❤️  “. 

    Source : https://yegob.rw/niki-nakoze-kugirango-mbone-uyu-mwamikazi-%F0%9F%98%8D-umunyarwenya-arthur-nkusi-yateye-imitoma-umukunzi-we/

  • Zuby comedy basigaye barya inkoko gusa| Ubuzima bwarahindutse| Byinshi bafite nk'imishinga babivuze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyarwenya Sam na Seth bazwi nk'itsinda rya Zub Comedy batangaje ko kuri ubu ubuzima bwabo bwahindutse nyuma yuko batangiye gukorana n'abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n'abaterankunga bagenda babafasha mu kazi kabo ko gusetsa ka buri munsi.

    Ubwo Iris Tv yabaganirizaga, Sam na Seth bari barimo gusangira inkoko n'ifiriti bishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse nkuko byagaragaraga mu maso habo hari harimo akanyamuneza kenshi ndetse bananyuzagamo bagatera urwenya.

    Sam na Seth bavuze ko mu mezi abiri ari imbere bagiye gushyira urwenya rwabo ku rundi rwego dore ko barimo gutegura gutangira gukorana n'abakinnyi ba filime bakomeye harimo nka Ngenzi, Kecapu ndetse n'abandi.

    Sam na Seth

    Source : https://yegob.rw/zuby-comedy-basigaye-barya-inkoko-gusa-ubuzima-bwarahindutse-byinshi-bafite-nkimishinga-babivuze/

  • Niba ukunze kugendana telefoni yawe ifunguye Bluetooth ibi byago biragutegereje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga twibanda ku gushyira imfunguzo zikaze (screen lock & app lock) muri telefone zacu ndetse tukanaharanira guhora telefone zigaragara neza umunsi kuwundi.

    Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutanazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless connection (Wi-Fi) cyangwa se data connection.

    Kugendana telefone wafunguye ibi bintu kandi akenshi tutari no kubikoresha ni nko kwicukurira imva tutabizi. Gusa hari ikindi tutajya dutekerezaho cyane 'Bluetooth', mu gihe cyose usohotse cyangwa uri murugo ukwiye kubanza kureba niba Bluetooth yawe ijimije mu gihe utayikeneye.

    Ukwiye kumenya ko uko ugabanya umwanya wo gukoresha Bluetooth ari nako ugabanya guhura n'ibyago biyiturukaho. Bimwe muribyo harimo nk'ikitwa BlueBorne, iki cyatangajwe n'ikigo kitwa Armis. Blueborne ituma telefone cyangwa ikindi gikoresho gihora gifunguye Bluetooth cyakwibasirwa n'ibitero by'ikoranabuhanga kuburyo bworoshye cyane.

    Ibi biba kubikoresho byose hatitawe ku ikoranabuhanga rikoreshwa yaba android, windows, cyangwa se IOS. Gusa ahanini ibi bitero bikunda kwibasira ibikoresho bimara umwanya munini cyane bifunguye Bluetooth.
    Ibi bivuze ko niba ukoresha Bluetooth yawe cyane nk'abakoresha isaha cyangwa se ecouteur za Bluetooth bakwiye kujya bafata amasaha amwe namwe bakazikuraho.

    Uretse kandi kuba igikoresho cyawe gifite ibyago byo kwinjirirwa, ukwiye kumenya ko Bluetooth iyo ifunguye igira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu cyane cyane ku bwonko, ndetse no ku bice by'imyororokere.

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunze-kugendana-telefoni-yawe-ifunguye-bluetooth-ibi-byago-biragutegereje/

  • Abantu bakubiswe n'inkuba ubwo bifataga amafoto ya selfie. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bakubiswe n'inkuba mu gihugu cy'u Buhinde ubwo bari ku gasongero k'umunara mu nzu y'umutamenwa wubatswe mu kinyejana cya 12, aha akaba ari ahantu hakunze gutemberera cyane ba Mukerarugendo. Amakuru dukesha BBC avuga ko ubwo ibi byabaga, abagera kuri 27 basimbutse bakagwa hasi.

    Umupolisi mukuru yatangarije abanyamakuru ko uwo munara ariho hantu hakurura abantu benshi kuri iyi nzu yongeraho kandi ko abapfuye ari abakiri bato.

    Ku munsi w'ejo ku cyumweru kandi, abandi bantu bagera mu icyenda nabo inkuba yarabakubise. Aba yabakubitiye ahantu hatandukanye muri Leta ya Rajasthan ari nayo uyu mujyi wa Jaipur waguyemo abarimo gufata 'selfie' uherereyemo.

    Ashok Gehlot, umukuru wa Leta ya Rajasthan yatanze inkunga ya 500000 (hafi 6,7000,000 z'amafaranga y'u Rwanda) nk'impozamarira ku miryango yabuze ababo.

    Igihugu cy'Ubuhinde ni kimwe mubihugu bikunze kwibasirwa n'inkuba zica abantu cyane cyane mu bihe nk'ibi, hagati y'ukwezi kwa gatandatu kugeza mu kwa cyenda.

    Amakuru atangwa n'Ikigo cy'Ubuhinde cy'Iteganyagihe avuga ko kuva mu myaka ya 1960, umubare w'abishwe n'inkuba wikubye kabiri bikaba biterwa ahanini n'ihindagurika ry'ikirere.

    Icyo kigo kandi kivuga ko inkuba ziyongereye ku kigero kiri hagati ya 30% na 40% kuva mu ntangiriro no hagati y'imyaka ya za 1990.

    Leta ya Andhra Pradesh mu mwaka wa 2018 yabaruye inkuba 36,749 zakubise mu gihe cy'amasaha 13 gusa. Bivugwa ko zikubita cyane cyane mu duce dufite ibiti bitoya. Kuva mu mwaka wa 2004, mu gihugu cy'Ubuhinde inkuba zimaze kwica abasaga 2000.

    Source : https://yegob.rw/abantu-bakubiswe-ninkuba-ubwo-bifataga-amafoto-ya-selfie/

  • Mugihe byose bigenda nabi, Hindukirira Uwiteka #rwanda #RwOT

    Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza Uwiteka (Zaburi 27:14).

    Dawidi yari yugarijwe abona ari hafi gutakaza ubuzima. Muri Zaburi ya 27:13, yaranditse ati 'Mba nararabye iyo ntizera ko nzareberera kugira neza k’Uwiteka, mu isi y’ababaho'.

    Ese nawe ugeze ahantu ubona ko urugamba ruhinanye? Ufite amahitamo abiri: Bizagenda neza cyangwa bizagenda nabi.

    Hari umugani wa kera uvuga ngo: “Izuba rishongesha amavuta ni ryo rikomeza ibumba.” Imbere y’ibibazo, ushobora kuva ku Mana kuko wayikoreye maze ikagutenguha, cyangwa se ushobora kuyihindukirira kugira ngo ubone imbaraga no gusobanukirwa. Ibyo Dawidi yavuze rero ni ingenzi cyane: “Izere Uwiteka! Komera kandi umutima wawe uhumure!”.

    Rimwe na rimwe, Imana iturisha ibitugoye, rimwe na rimwe irabikoresha kugira ngo idukomeze. Sobanukirwa ko atari wowe bireba gusa, ahubwo bireba abantu Imana ishaka gukoraho binyuze muri wowe.

    Bibiliya iravuga ngo: 'Iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana'(2Abakorinto:1:4). Nta kintu kirogoya umugambi w’Imana, kandi nta kintu kiyinanira. Uko umeze uyu munsi bishobora kuba inzira Imana yerekaniramo urukundo rwayo kuri wowe no ku bandi.

    Isengesho ry’uyu munsi

    “Urakoze Mwami ku bw’ineza yawe udahwema kungirira, kubera impuhwe zawe zitarangira kandi utugirira uko bucyeye.Ubwami, ububasha n’icyubahiro ni ibyawe. Amen!”

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mugihe-byose-bigenda-nabi-Hindukirira-Uwiteka.html

  • Uwaba Intore yaba nkawe- Bamporiki yashimye indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco #rwanda #RwOT

    Indirimbo Piyapuresha ya Niyo Bosco ntiruzuza umunsi igiye hanze ariko ikomeje gukundwa na benshi dore ko imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 100 kuri YouTube.

    Benshi barimo n’ibyamamare ndetse n’abahanzi bagenzi be, bakomeje kugaragaza ko bishimiye iki gihangano cya Niyo Bosco cyuzuye ubutumwa bugamije gukebura abashora abandi mu myitwarire mibi.

    Mu bashimye iki gihangano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ushinzwe umuco, Hon Bamporiki Edouard wagaragaje ko iyi ndirimbo yuzuye impanuro.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Bamporiki yagize ati 'Mwana w’u Rwanda Niyo Bosco wakoze kuri iki gihangano cyiza. Uri umutoza mwiza kandi uwaba Intore yaba nkawe. Gwiza inganzo. Komeza ukebure.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwaba-Intore-yaba-nkawe-Bamporiki-yashimye-indirimbo-Piyapuresha-ya-Niyo-Bosco

  • Musanze: Abagore 24 bafatiwe mu birori byo gutegura ubukwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bafashwe bari mu birori byo gutegura ubukwe
    Bafashwe bari mu birori byo gutegura ubukwe

    Bavuga ko baguwe gitumo na Polisi ubwo bari bifungiranye mu gipangu cy’urugo rwa Nyiramafaranga Epiphanie, bakemeza ko aho bari bari bumvaga Polisi itashobora kuhamenya, gusa ngo bakaba bari bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bari bambaye neza udupfukamunwa banahanye intera.

    Ubwo twabasangaga ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyiramafaranga nyina w’uwo mukobwa witegura gushyingirwa ari na we wari wakoranyije abo bagore, yavuze ko bakoze uwo muhango ngo batagamije kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Twari abantu 24 turi iwanjye, mfite umwana witegura gushyingirwa, ni bwo abagore bagenzi banjye babonye ko mfite ubushobozi buke nk’umupfakazi baza kunshyigikira, twari tuzi ko haza bake bagatanga impano basohoka, nibwo rero mu gihe bari bamaze gutanga impano batangiye gusohoka Polisi yahise itugeraho”.

    Bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bafatiwe mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Uwo mukecuru arasaba imbabazi, aho yemeza ko ibyamubayeho bimuhaye isomo ryo kutazongera kurenga ku mategeko yo kwirinda Covid-19.

    Ati “Nta watorotse twari 24 twicaye dutatanye, ni ahantu hazitiye hamiramije kandi ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abagore gusa, nta watorotse rwose, turabizi ko ubukwe butemewe, ariko twateganyaga ko tugize amahirwa bagafungura twahita tumushyingira, ubonye akantu k’agakoresho akakanzanira ngo mbe nkibitseho. Binsigiye isomo ryo kutongera kwinangira ku mabwiriza kandi namwe mumbabarire sinzabyongera, habayeho kujijwa n’ubuswa bwinshi”.

    Uwo mukobwa witegura kurushinga witwa Niyomurengezi, mu magambo make yagize ati “Bari baje gufasha mama mu bukwe ndimo kwitegura, twari dutegereje ko Covid-19 irangira tugahita dukora ubukwe ni yo mpamvu twari mu myiteguro. Covid-19 turayizi irandura kandi ikica, ntabwo natwe twifuza ko ikomeza kwandura, gusa amakosa twayakoze kuko twahuriye ahantu turi benshi kandi bitemewe”.

    Nyiramafaranga Epiphanie wari wateguye ibyo birori
    Nyiramafaranga Epiphanie wari wateguye ibyo birori

    Nirere Philomène wari waturutse mu Murenge wa Rwaza nawe yaje muri ibyo birori, avuga ko ababajwe no kuba yarenze ku mategeko y’umugabo we wari wamubujije kuza muri ibyo birori, asaba abagore bose kujya birinda kurenga ku mabwiriza y’abo bashakanye.

    Agira ati (Arira), Amakosa nayakoze byo ndabizi ariko ni umwanya wo kwikosora ni bwo bwa mbere byambaho kuva navuka, umugabo wanjye byamubabaje maze kumubwira ko nafashwe, yambwiye ati sinari nakubujije ukarenga ku byo nakubwiye!”

    Arongera ati “Umugabo yari yabimbujije pe, binteye ipfunwe kuzongera kumuhinguka imbere, rwose Polisi imbabarire kuva Covid-19 yatera sinigeze nambara nabi agapfukamunwa, ubwo wenda niba nanduriye mu mwuka barapima barebe, ariko nsabye imbabazi, nashutswe nuko uyu mukobwa namukundaga ndavuga nti reka njye kumushyigikira kuko nanjye mfite abana nashyingiye. Abagore tujye twubaha inama tugirwa n’abagabo bacu, akenshi ziba ari izubaka”.

    Uwitwa Buteneri Eugénie we arashinja nyiri urugo uburangare bwo kuba yarabatumiye muri uwo muhango atabanje kubisabira uburenganzira mu nzego zishinzwe umutekano.

    Ati “Nyine ni bwa bujiji bukiturimo, ni ikosa twakoze kandi turarisabira imbabazi, bamfashe ngiye gusohoka maze gutanga igikoresho nari nzaniye uyu mugeni, rwose ibi turabishinja nyiri urugo wagize uburangare ategura ibi birori atabimenyesheje inzego z’umutekano, baduhamagaye kuri telefoni twumva ko nta kibazo, abandi babitekerezaga bibahe isomo bamenye ko atari byo, ko ari ibibazo twiteje”.

    Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
    Bahawe ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Mu butumwa bwa Polisi bwatanzwe na CIP Alex Ndayisenga, Ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu nNara y’Amajyaruguru, yavuze ko ibyo abo bagore bakoze binyuranyije n’amabwirizwa yo kwirinda Covid-19. Avuga ko ubutumwa bwatanzwe n’inzego zinyuranye ku buryo nta Munyarwanda wakabaye agira utwitwazo rwo gukora ibibujijwe, asaba abaturage gutinya icyorezo aho gucungana n’inzego z’umutekano bagakora ibinyuranyije n’amabwiriza.

    Ati “Bamwe muri bo, barabyivugiye ko babikoze bizera ko inzego z’umutekano zitari bubabone, bari benshi kandi bari ahantu hafunze, umwuka utabasha gusohoka, ibyo bikerekana ko hari abataramenya uburemere iki cyorezo gifite, ni yo mpamvu hagomba kubaho ukwigisha guhozaho”.

    CIP Ndayisenga kandi avuga ko abo baturage bafashwe bagiye kubanza gushyirwa mu kato, mu gihe bazapimwa Covid-19 bakabona kurekurwa batanze amande yagenwe kandi bakarekurwa mu gihe badasanze baranduye.

    CIP Alex Ndayisenga Umuhuzabikorwa w
    CIP Alex Ndayisenga Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru

    Mu byemezo bya Njyanama y’Akarere ka Musanze bijyanye n’ibihano ku warenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, uwo bafashe ahanishwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 10, na ho uwateguye icyo gikorwa bafatiwemo agahanishwa amafaranga ibihumbi 100, byaba akabare hakiyongeraho n’igifungo.

  • MINEDUC n’abanyeshuri bizeye intsinzi mu kizamini cya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yatangirije ibizamini bya Leta muri GS Remera Catholique
    Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette yatangirije ibizamini bya Leta muri GS Remera Catholique

    Ku itangira ry’ibizamini bizamara iminsi itatu guhera kuri uyu Wambere tariki tariki 12 Nyakanga 2021, bahereye ku mibare n’amasomo mbonezamubano (Social studies).

    Ni ubwa mbere mu mateka abana bakoze ibizamini bya Leta bambaye udupfukamunwa, bahanye intera, basabwa kubanza gukaraba intoki, ndetse bamwe muri bo bagera kuri 60 (nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi) barwaye Covid-19.

    Umwaka ushize wabaye impfabusa bituma nta kizamini cya Leta gikorwa, ndetse no muri uyu wa 2021 ukaba urangiye habayeho gusiba ishuri iminsi myinshi, bitewe n’icyo cyorezo.

    Bamwe mu bana biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique baganiriye na Kigali Today, ishuri rya mbere mu Rwanda ryigisha abana benshi barenga ibihumbi umunani.

    Abarangije umwaka wa gatandatu muri iryo shuri bavuga ko izo mbogamizi z’ubucucike zitazababuza gutsinda ibizamini, bahereye ku cy’imibare batangiriyeho uyu munsi.

    Ukwishaka Alice w’imyaka 13 avuga ko mu bibazo 35 byari bigize ikizamini cy’imibare, nta na kimwe yajijinganyijeho mu gusubiza cyangwa icyo yaretse gukora bitewe n’uko cyaba kimugoye.

    Abanyeshuri ngo bizeye intsinzi
    Abanyeshuri ngo bizeye intsinzi

    Ukwishaka yagize ati “Ibyo bazanye byose twarabyize, bikaba byari byoroshye bidakomeye cyane”.

    Mu batari bake twaganiriye bemeza ko ibibazo byabasabaga kwandika imibare mu magambo y’icyongereza, kugereranya, gukora ijanisha ry’amanota y’abanyeshuri yandikwa ku ndangamanota, kubara no kwandika ubunini bw’inguni, byose ngo barabyigishijwe kandi babisubije neza.

    Ku rwunge rw’amashuri rwa Remera Catholique ni ho Umunyamabanga wa Leta muri Ministiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette yasuye, akaba avuga ko imyiteguro y’ibizamini yagenze neza hose haba kuri iryo shuri no mu gihugu muri rusange.

    Irere avuga ko imyigire y’abana itagenze neza nk’uko bikwiriye muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, ku buryo ngo bitabura gutera impungenge, ariko agashimira uruhare abarezi, ababyeyi n’abana bagaragaje.

    Yagize ati “Umuntu ntiyabura kubitekereza (iby’impungenge), ariko na none buri wese yakoze uko ashoboye, turemeza ko umwanya abana bamaze batawupfushije ubusa, (impungenge) urazigira ariko na none twizeye ko bari butsinde kuko ibishoboka byose barabikorewe”.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry
    Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry’ikizamini cya Leta

    Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ibibazo birimo kubazwa abana izi neza ko bijyanye n’ibyo bize. Abarangije amashuri abanza barimo gukora ibizamini muri uyu mwaka baragera ku bihumbi 254,678.


  • Africa: Dore imihamagaro 5 Imana yari yarahaye uyu mugabane-Dr Paul Gitwaza #rwanda #RwOT

    Gutegura no kohereza abamisiyoneri, kuba ahantu h’ubuhungiro, kuba ivomo ryo kuramya, kwita no kuruhura(gukorera) abandi, ni imihamagaro Imana yahaye Africa. Intumwa y’Imana Paul Gitwaza yabivuze mu gutangiza igiterane Africa haguruka 2021, mu nsanganyamatsiko igira iti”Africa haguruka wakire umuyaga w’impinduka nziza”. Hakibazwa niba abanyafurika batarateshutse kuri izi nshingano Imana yabasigiye.

    Impinduka nziza Imana ivuga ni izihe? Ni ukuva mu buzima bumenyerewe tukajya mu buzima Imana iduteganyiriza. Buri gihugu (ishyanga) cyose, buri muntu wese, buri mugabane wose Imana yagiye iwugenera ibyawo. Buri gihugu cyose Imana yagiye ikigenera icyo kizakora.

    Umugabane w’Africa Imana yari yaruwugeneye kuba ububiko bw’ahantu abatu bazahembukiramo

    Aburahamu agize inzara yaje guhahira muri Africa. Umwuzukuru we Yakobo agize inzara yaje guhahira muri Africa, ndetse aba umusuhuke muri Africa. Ibi biratwemeza ko Africa cyari ikigega kigomba kugaburira isi! Igihe cya Yosefu muri Africa (muri Egeputa) nibo babashije kugaburira isi yose yari mu nzara icyo gihe.

    Imana yari yarahamagariye afurika kuba ubuhungiro

    Igihe Imana yabwiye Abisiraheli kujya Ikanani, yababwiye gushyiraho imidugudu 6, aho abantu bagomba guhungira bagakira. Igihe Herode yashatse kwica Umwami Yesu akiri uruhinja, Imana ntiyahisemo Uburayi kandi bwariho icyo gihe. Ubuhinde bwari buhari, Ubushinwa bawari buhari, America yari ihari, Ubwongereza bwari buhari ndetse n’Uburusiya bwari buhari, ariko yaravuze ngo mujye muri Africa ni wo mugabane w’ubuhungiro.

    Yesu (Imana) agiye guhunga yahungiye muri Africa, bigaragaza umuhamagaro w’ubuhanuzi bwa Africa. Uyu muhamagaro w’Africa ntabwo woroshye: Ahari intambara, aho abantu bagiye gupfa, aho abantu bahuye n’ibibazo, aho babona ko birangiye, Imana irababwira ngo mujye muri Africa ni ho muzakirira. Intego yo gucungurwa kwa Africa, ni ukongera kwakira impunzi, ni ukongera kwakira abashonje. Bene Yakobo ngo bamanutse bashonje, Africa ibaha igihugu(Igosheni) hahinduka igihugu cyabo bararya babaho kugeza igihe Farawo wundi yaje.

    Farawo wundi waje ni nde? Ntabwo yari Farawo w’umunyafurika kuko umuhamagaro wa Africa si ugutoteza abashyitsi! Undi Farawo waje yari avuye muri Asia(Peresitina). Yitwaga Farawo Hexose, nti yari Farawo w’umunyafurika. Uyu rero niwe waje atoteza bene Yakobo(abisiraheli muri Egiputa). Uwo rero si umuhamagaro w’abanyafurika kuko umuhamagaro wabo ni ukubahiriza ikiremwa muntu.

    Imana yari yarahamagariye Africa kuba umugabane wo kuramya

    Aha niho hari abaramyi bakomeye Imana yahisemo: Muribuka inkone y’umwamikazi yo muri Etiyopiya, Bibiliya iravuga ngo 'Yavuye mu bwami bw’Ikandake, ajya kuramya I Yerusalemu’. Aho ni muri Sudani, ukamanuka muri Congo (Ituli) icyo gice cyose cyari ubwami bw’Ikandake. Bajyaga gusenga Iyerusalemu bakagaruka, kubera iki bagarukaga? Bibiliya iravuga ngo'Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y’imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye.' Zefaniya 3:10.

    Ikindi muri Yesaya 19, haravuga ngo 'Hazaba inzira nyabagendwa’. Isiraheli, Ashuli na Africa(Egiputa) bazagira igicaniro kimwe. Muri Yesaya bavuga ko hazabaho ikimenyetso cy’igicaniro gikomeye muri Africa. Umuhamagaro wa Africa ni ukuramya Imana, ni uguhamagara ijuru rikaza, ni ukuzana ubwiza bw’Imana abantu bakabubona. Umuhamagaro Africa yahamagariwe, ni uko umunyafurika wese yagombye kuba umuramyi.

    Africa yari yarahamagariwe kwita no gukorera abandi

    Gufasha abantu, kwita ku bantu, kugirira neza abandi, ni umuhamagaro wa Africa. Muribuka Yesu avuye kwa Pilato bamaze kumukoreza umusaraba? Agenda yikoreye cya giti kiremereye! Yesu ntiyari ananiwe kukikorera ariko impamvu cyamunaniye ni uko yari yaraye akubitwa ijoro ryose. Ageze no kwa Pilato yari yakubitswe, yaraye ashinyagurirwa kandi yari yanaraye Igetsemani aho yaraye asengana umubabaro ijoro ryose, yari ananiwe mu mubiri. Umunsi wose yiriwe acunaguzwa barangije bamugerekaho umusaraba.

    Muri Isiraheli habura umuntu n’umwe wamutwaza umusaraba! Uwafashije Yesu umusaraba ni nde? Ni abafite umuhamagaro wo kwikorera, ni abafite umuhamagaro wo gufasha abandi, ni abafite umutima wo gufasha no kuruhura abaremerewe. Uwo ni umuhamagaro wa Africa, umugabo witwa Simoni(w’UmunyaKureni) mu bice bya Libya, ariyo Bengazi y’uyu munsi, yaje yikoreye umusaraba awutwaje Yesu, Yesu araruhuka. Hanyuma akurikira Yesu! Umuhamagaro wa Africa ni ukugenda Yesu inyuma(Yesu yari imbere Simoni amugenda inyuma amukurikiye).

    Africa dukwiye kujya mu muhamagaro wacu wo kugenda Yesu inyuma, tumufasha, tumuruhura, tumugirira neza. Gufasha Yesu ni iki? Ni ukugirira abantu neza, ni ukwita kubo yitaho, ni ugusubizamo abantu intege, ni ukuruhura abantu be. Africa twahamagariwe gukurikira Yesu, Isi iri inyuma yacu dukurikiye Kristo Yesu. Africa aho ihamagarirwa ni ugukorera Yesu, ni ugukorera abandi bantu benshi, gukorera ibihugu. Twahamagariwe kwikorera umusaraba no gukurikira Yesu.

    Africa yahamagariwe guhesha umugisha abandi, guhindura imikorere, guhindura imitekerereze y’abami, guhindura imyumvire y’abantu ngo iyoborerwa kuri Yesu Kristo gusa. Africa yahamagariwe kuba umuhamya wa Yesu, intumwa, umuhanuzi ku isi yose. Umunyafurika yahamagariwe kuba umuyobozi ukorera abandi, kuba umugabo/umugore ukorera urugo, kuba abana bakorera umubyeyi, kuba umwigisha ukorera abanyeshuri, kuba umushumba ukorera intama, kuba intama zikorera umushumba.

    Africa yari yarahamagariwe gutegura no kohereza abamisiyoneri ku Isi yose

    Umuhamagaro wa Africa ni ugutegura no kohereza abamisiyoneri muri ibi bihe byanyuma, ntabwo ari Africa yakira abamisiyoneri. Africa ni yo yohereza abamisiyoneri.

    Abamisiyoneri Arica izakira ni abo gukarishya ubwenge bw’abanyafurika no guteza imbere Africa, ariko iby’Umwuka abanyafurika nibo bafite ubwo butunzi bwo kohereza hanze.

    Reka turebe uyu munsi ese ibyo niko bikimeze? Africa ni umugabane w’amahoro n’umutekano abantu bahungiramo? ni umugabane uruhura abandi? Ese abanyafurika ni abaramyi b’ukuri? Hari abamisiyoneri afurika ifite bo kujya kurokora benshi barimo kurimbuka ku isi yose? Imana ibyo yavuze kuri Africa bitagezweho, irifuza kubyuzuza ikoresheje wowe nanjye. Ese witeguye kwijnjira muri uwo muhamagaro wa Africa?

    Reba hano umunsi wa mbere wa Africa haguruka, unamenye byinshi kuri iyi mihamagaro

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Africa-Dore-imihamagaro-5-Imana-yari-yarahaye-uyu-mugabane-Dr-Paul-Gitwaza.html