Blog

  • Twigire hamwe igitabo cya Nehemiya (IV) #rwanda #RwOT

    Kandi irembo rinyuzwamo imyanda risanwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware wo mu butware bw’i Betihakeremu. Uwo araryubaka ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo. Dukomeje inyigisho yacu mu gitabo cya Nehemiya uyumunsi turareba irembo rinyuzwamo imyanda (Nehemiya: 3:14)

    Nehemiya ageze i Yerusalemu ubwo yajyaga gusura amarembo ya Yerusalemu yasanze iri rembo na ryo ryarasenyutse ategeka ko ryongera rigasanwa.

    Igihe abisiraheli bari mu butayu Mose yajyanye ihema arishinga hirya y’ingando z’amahema yabo ahitaruye aryita ihema ry’ibonaniro uwashakaga Uwiteka wese yavaga mu ngando akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hirya yaho. Kuva: 33:7

    Ibi byatumye Abisiraheli bakomeza uyu muco ariko bageze i Yerusalemu mu marembo 12 yaragize umurwa wa Yerusalemu harimo n’irembo rinyuzamwo imyanda, impamvu yaryo kwari ukugira ngo ushaka kujya mwihema ry’ibonaniro wese abanze ajye kw’irembo rinyuzwamo imyanda akore icyo bitaga gusesa ivu aribyo twita kwihana ibyaha muri iki gihe, abone kujya mw’ihema ry’ibonaniro atunganye adafite imyanda (Ibyaha).

    Uwo ni wo mumaro w’irembo rinyuzwamo imyanda ryasohoraga imyanda igatemba ntiyongere guteza ikibazo ,

    Aho rero hari nko ku gikarabiro aho banyuraga bakabanza bakihezura bagakuraho ibyaha byo mu mirimo yabo kugira ngo babone kwegera ihema ry’Imana.

    Iyo witegereje muri iki gihe usanga iri rembo rinyuzwamo imyanda ryarasenyutse abantu ntibakimenya kwihana ibyaha mbere yo gukora umurimo ahubwo bawukorana ibyaha,

    Abandi nabo babuze abo baturira kuko usanga muriki gihe abantu bo kwizerwa arihafi ya ntabo, hari abatinya ko bamara kwatura ibyo batuye bikabatanga hanze. (Hakenewe abantu bakwiye kubitswa amabanga kugira Ngo bafashe abandi gukira ibikomere

    Irembo rinyuzwamo imyanda umumaro waryo m’ubisiraheli nuko imyanda yaricagamo igatemba ikagenda ntiyongere guteza ikibazo aho babaga bari.

    Ibi rero bitandukanye n’iki gihe abantu bamwe ntibacyihana iri rembo ryarasenyutse. Abandi ntibabona aho banyuza imyanda (abo baturira) abantu babaye nk’inkuge zimenetse ntibagifite ibanga ry’umurimo muri bo.

    Imana idufashe kugira ngo iri rembo na ryo risanwe haboneke abantu bo kwizerwa bafashe abandi kandi imitima y’abantu na yo yongere itsindwe imeneke kandi ihinde imishyitsi abantu be gukomeza gukorana ibyaha umurimo w’Imana.

    Dusenge:

    Mana duhe imitima mishya kandi aya marembo yose yasenyutse akomeze kubakwa no gusanwa biciye muri aya magambo turikwiga. Tubisabye twizeye mw’izina rya Yesu Kristo. Amen.

    Ev Innocent.

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-igitabo-cya-Nehemiya-IV.html

  • Perezida wa Real Madrid yatutse Cristiano Ronaldo ko ari imbecile y’umurwayi utuzuye #rwanda #RwOT

    Florentino Perez akaba perezida wa Real Madrid hagiye hanze amajwi ye yo muri 2012 avuga ko Cristiano Ronaldo ari imbecile mu gihe Jose Mourinho we atuzuye, hari kandi amajwi nayo yagiye hanze yumvikana avuga ko bose biyumva.

    Aba bagabo uko ari babiri(Cristiano Ronaldo na Jose Mourinho) bakomoka muri Portugal, bombi bari Real Madrid ubwo Perez yongeraga gutorerwa kuyobora iyi kipe, aho nka Cristiano Ronaldo yagezeyo muri 2009, nyuma y’iminsi 11 atorewe kongera kuyobora Real Madrid.

    Mu majwi yashyizwe hanze n’ikinyamakuru El Confidencial, Perez yumvikana avuga ko Cristiano ari imbecile arwaye.

    Ati' ni umusazi, uyu musore ni imbecile, ararwaye. Ukeka ko yuzuye? Ntabwo yuzuye, bitabaye ibyo ntabwo yakabaye akora ibintu akora. Ikintu cy’ubugoryi cya nyuma yakoze mwarabibonye, kuki ukeka ko yakoze biriya bintu by’ubugoryi?'

    Ntabwo muri ayo majwi Perez avuga icyo kintu cy’ubugoryi yakoze.

    Muri aya majwi kandi Perez yatatse uhagarariye Mourinho na Ronaldo ari we Jorge Mendes aho avuga ko nk’umujyanama wabo adashobora guhindura imyanzuro yabo.

    Ati' Mendes ntabwo amutegeka cyangwa se Mourinho, yaba n’ibiganiro n’itangazamakuru. Bariyumva cyane bumva ko ibintu byakorwa uko babyifuza, barangiritse. We n’umutoza ntibabona ukuri kuko bari kwinjiza amafaranga menshi iyo baba batandukanye. Bose ntabwo buzuye kuko ubu turi kuvuga ku mafaranga menshi bitewe n’isura yabo.'

    'Ikigeretse kuri ibyo, isura bafite, n’imyitwarire yabo bakabaye bangwa na buri umwe ariko kwamamaza biratandukanye.'

    Uretse aya majwi kandi hashyizwe hanze amajwi y’uwahoze ari umunyezamu w’iyi kipe, Casillas na Raul wabaye kapiteni w’iyi kipe avuga ko ari abanyamanyanga bakomeye.

    Perez yise Cristiano Imbecile

    Perez yavuze ko Mourinho atuzuye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-wa-real-madrid-yatutse-cristiano-ronaldo-ko-ari-imbecile-y-umurwayi-utuzuye

  • Abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 barasabwa kutava mu ngo zabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri Gtabazi arasaba abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 kutava mu ngo zabo
    Minisitiri Gtabazi arasaba abo mu miryango irimo abanduye Covid-19 kutava mu ngo zabo

    Ibyo biravugwa mu gihe hari nk’umuryango urimo uwahahiraga urugo ariko akaba atagisohoka kuko yanduye Covid-19, ariko bikaba ngombwa kw’abandi bo muri uwo muryango basohoka bakajya gushaka ibitunga urugo, ari ko bahura n’abandi bantu.

    Urugero ni umugabo wanduye Covid-19 wo mu mudugudu wa Byimana ya mbere Akagari ka Byimana, Umurenge wa Matimba, afite impungenge ko umuryango we ushobora kwanduza abandi bantu mu gihe bamwe mu bagize uwo muryango basohoka gushaka amazi n’ibindi bigomba kubatunga.

    Aganira na Kigali Today kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, yavuze ko amaze icyumweru yipimishije bamusangana Covid-19 ndetse guhera ubwo yishyira mu kato.

    Avuga ko kugira ngo ubuzima bukomeze umugore we ari we usohoka mu rugo akajya gushaka amazi ndetse no guhaha ibiribwa kuko bifungiranye bose batashobora kubaho.

    Ati “Imbogamizi ihari urumva kuba naranduye mfite impungenge ko n’umuryango wanjye ushobora kuba waranduye, ariko turamutse twanduye twese tukaguma hano mu nzu twabaho gute, ni kwa gupfa na none”.

    Akomeza agira ati “Uyu ni umunsi wa karindwi ndyamye mu rugo mu gihe ari jye wazindukaga nkafata akagare nkabona icyo kurya urumva ni ikibazo gikomeye, badushyira muri Guma mu Nzu urumva twabaho gute? Urumva basanga twarapfuye.”

    Avuga ko habonetse iby’ingenzi byabafasha nk’ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’amazi nta muntu wakongera gusohoka mu rugo kuko afite impungenge z’uko umuryango we ushobora kwanduza abandi baturage.

    Ati “Maze kwipimisha basanze nanduye nashatse gupimisha umuryango wose ariko mbona byadushyira mu kaga, none se ni nde waduha amazi. Niba nararwaye mfite yenda 5,000 frw, ariko se twese badupimye bagasanga twanduye ni nde wajya kuduhahira? Umudamu ni we ujya gushaka ibyo dukeneye kugira ngo turamuke.”

    Avuga ko hari n’abandi bashobora kuba bafite ikibazo nk’icye batinya kujya kwipimisha kugira ngo batabura uko babaho.

    Ubundi amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ateganya ko umuntu wagaragayeho ubwandu bwa Covid-19, yishyira mu kato ndetse n’umuryango ukajya mu kato ntusohoke mu rugo guhura n’abandi bantu.

    Ibikoresho nkenerwa nk’ibiribwa ku bafite amikoro macye ndetse n’amazi, inzego z’ibanze zikabafasha kugira ngo ubuzima bukomeze.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021 ku ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa guhera kuwa 17 Nyakanga 2021, cyane ku turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, Minisitiri Gatabazi, yasabye ko imiryango irimo abarwayi inzego z’ibanze zayifasha kugira ngo idasohoka kwanduza abandi.

    Yagize ati “Abarwayi bagomba kuguma mu rugo ndetse tukaba tunasaba ko abari muri urwo rugo rurimo abarwayi umwe cyangwa babiri, baba bakwiye kutagenda kuko haba hari ibyago by’uko bashobora kugenda na bo yenda banduye, ariko bataripimisha ngo bamenye uko bahagaze.”

    Yakomeje agira ati “Turasaba abarwaye ko baguma mu ngo zabo, tugasaba abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze gusura abo baturage bafite rimwe na rimwe ibibazo by’imibereho kugira ngo babafashe nk’umuryango nyarwanda. Abaturanyi babo bababonere ibyo barya n’aho bidashobotse Leta ikaba yagira uruhare mu gufasha abo bantu basabwa kuguma mu ngo kubera ibyago byo kwandura Covid-19.”

    Minisitiri Gatabazi avuga ko byafasha ko abarwaye badasohoka bajya gushakisha imibereho, kuko bakwirakwiza ubwandu.


  • RDC: Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’intebe afungishijwe ijisho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubutabera bushinja uwo mugabo, kuba ngo yarishyuye Miliyoni 110 z’Amadolari ya Amerika kuri konti z’abantu batabaho, bagizweho ingaruka na politiki ya ‘zaïrianisation’ ku bigo by’abanyamahanga mu gihe yari muri Guverinoma.

    Umunyamategeko wa Matata witwa Me Laurent Onyemba, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati “Iyi dosiye ishingiye kuri politiki. Turateganya gusaba ko urukiko rumuhamagaza kuko ubundi ntacyo yakoze”.

    Me Onyemba ati “Harimo ibintu bitari ukuri. Twazanye urutonde rw’abishyuwe, inyandiko zisobanura amadeni yakomotse kuri ‘zaïrianisation’, muri make amadosiye yose yateguwe imyaka myinshi mbere y’uko ajya muri Guverinoma”.

    ‘Zaïrianisation’ ni uburyo bwo kwimura Abashoramari b’abanyamahanga nta ndishyi bahawe, ibyo bikaba byaremejwe guhera mu 1973, bikozwe na Mobutu Sese Seko wabaye Perezida wa Zaire (RDC ubu).

    Matata Ponyo ubu uri ku mwanya wa Senateri, yabaye Minisitiri w’imari mu 2010 – 2012, aba Minisitiri w’intebe guhera mu 2012 kugeza mu 2016, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.

    Mbere bigitangira Abasenateri ba Congo-Kinshasa bamaganye ikurikiranwa rya Matata, ariko ku itariki 5 Nyakanga 2021, batandatu mu bagize ‘Sénat’, mu gihe inteko yari yateranye bisabwe n’Umushinjacyaha wo ku rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, bemeje ko Senateri Matata Ponyo, akurwaho ubudahangarwa yahabwaga n’uko ari mu nteko ishinga amategeko.

    RDC urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ni rwo ruburanisha Perezida na Minisitiri w’intebe ku byaha bakoze mu gihe bari bakiri muri iyo myanya.

  • Umunyezamu washinjwaga ruswa yabihakanye, umupira awushyira kuri Gasogi United #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wahoze akinira AS Muhanga, Rupari yahakanye icyaha cyo gukoresha ruswa akurikiranyweho avuga ko ahubwo abantu bo muri Gasogi United ari bo bamuhamagaye we nta we yigeze ahamagara.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2021 nibwo umunyezamu Mbarushimana Emile uzwi ku izina rya Rupari, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ye yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

    Umwe mu mikino yashinjwaga kwaka ruswa ari na wo watumye atabwa muri yombi, ni uwo iyi kipe yatsinzwemo na Gasogi United 4-0 wabaye tariki ya 25 Kamena 2021.

    Kuri uyu mukino, uyu munyezamu humvikanye amajwi ye avugana n’abantu bo muri Gasogi abaca ibihumbi 600 kugira ngo babahe amanota, uyu munyezamu yumvikana avuga ko ayo mafaranga bagomba kuyagabana ari 3(we n’abandi bantu babiri bo mu ikipe), aho yijeje uyu muntu ko bazabona ibitego bitari munsi ya 3.

    Uyu munyezamu tariki ya 3 Nyakanga nibwo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) aho byanavugwaga ko we ku giti cye yiyemereraa icyaha.

    Urubanza rwe rukaba rwatangiye kuburanishwa uyu munsi ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga aho yaburaniye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye muri Muhanga, akaba yahakanye ibyaha bya ruswa akurikiranyweho ndetse ashimangira ko nta muntu wo muri Gasogi United yahamagaye ahubwo ari bo bamuhamagaye.

    Rupari yahakanye ibyo aregwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunezamu-washinjwaga-ruswa-yabihakanye-umupira-awushyira-kuri-gasogi-united

  • U Rwanda n'u Burundi turi ababyara kandi ababyara barakubagana_ Perezida Evaritse #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko umubano w'igihugu cye n'u Rwanda uri kugana mu nzira nziza, nubwo hatabura ibibazo nk'ibihugu 'by'abavandimwe'.

    Yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n'ibinyamakuru byo mu Bufaransa birimo RFI na France 24 mu ruzinduko amazemo iminsi i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ni cyo kiganiro cya mbere Ndayishimiye agiranye n'ibinyamakuru mpuzamahanga kuva yatorerwa kuyobora u Burundi umwaka ushize.

    Perezida Ndayishimiye yabajijwe ku hazaza h'umubano w'u Rwanda n'u Burundi umaze imyaka isaga itanu urimo agatotsi, nyuma y'ihirikwa ry'ubutegetsi ryaburijwemo i Bujumbura, hakaba imvururu zatewe no kutumvikana kuri manda ya gatatu y'uwari Perezida, Pierre Nkurunziza.

    Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda n'u Burundi ari ibihugu by'abavandimwe, ku buryo gushwana atari igitangaza.

    Ati: 'Ubusanzwe u Rwanda n'u Burundi turi ababyara. Mu muco wacu rero ababyara barakubagana cyane. Icyakora biragaragara ko hari impinduka nziza. Abashinzwe ingabo bahuriye ku mipaka iduhuza, ku kijyanye n'umutekano hari impinduka nziza'.

    Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aherutse mu Burundi kwifatanya n'icyo gihugu kwizihiza umunsi w'ubwigenge. Ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we w'u Burundi asubiza ubutumire yari yahawe bwo kujya gufatanya n'u Burundi kwizihiza umunsi w'ubwigenge, nayo yagaragaje ko hari icyizere cy'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

    Ndayishimiye na we yavuze ko 'Hari icyizere ko mu gihe cya vuba hazaboneka igisubizo kirambye'.

    Perezida w'u Burundi kandi yabajijwe ku ruzinduko rwe muri Congo n'icyo ruvuze ku mutekano w'ibihugu byombi, dore ko hari imitwe yitwaje intwaro irwanya u Burundi ikunze kuboneka ku butaka bwa Congo.

    Yavuze ko we na Perezida Tshisekedi baganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu guhashya iyo mitwe kandi ko babyitezeho umusaruro.

    Ati: 'Kubera umuhate wa Perezida wa Congo wo guhashya imitwe yitwaje intwaro, dutekereza ko iyo mitwe izatsindwa abayigize bagasubira mu bihugu byabo gufatanya n'abandi mu iterambere'.

    'Ni abana b'igihugu, ntabwo bafite impamvu za politiki. U Burundi bwiteguye kubakira bukabahugura bakajya mu murongo umwe n'abandi baturage'.

    Raporo iheruka y'impuguke za Loni ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo, ivuga ko ingabo z'u Burundi zijya zinjira ku butaka bwa Congo guhiga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu Burundi.

    Ndayishimiye yabihakanye, avuga ko ababivuga ari 'abashaka guharabika igihugu no gusubiza inyuma umubano mwiza w'ibihugu byombi'.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ku masezerano yasinywe yo kubaka umuhanda wa gariyamoshi wa Gitega-Uvira-Kindu uhuza uburasirazuba bwa Congo n'u Burundi.

    Ndayishimiye yavuze ko hagikorwa inyigo ngo imirimo yo kuwubaka itangire, gusa yemeza ko nuboneka uzatanga umusaruro ukomeye.

    Ati: 'Ni ngombwa ko tuvana uburasirazuba bwa Congo mu bwigunge. Nureba urasanga umutekano muke uharangwa uterwa n'uko nta buryo bw'itumanaho, imitwe yitwaje intwaro irigenga igakora ibyo ishaka. Umuhanda wa gariyamoshi nuboneka hazaboneka umutekano, ubucuruzi buzoroha'.

    Perezida Ndayishimiye kuva yarahirira kuyobora u Burundi muri Kamena umwaka ushize, yakoze ingendo zitandukanye hanze y'igihugu zigamije kunagura umubano w'igihugu cye n'amahanga utari wifashe neza guhera mu 2015.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/15/u-rwanda-nu-burundi-turi-ababyara-kandi-ababyara-barakubagana_-perezida-evaritse/

  • Umunyamakuru Niyongira Antoinette yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio ya Kiss FM, Niyongira Antoinette yibarutse ubuheta akaba ari umuhungu.

    Uyu munyamakurukazi umaze imyaka 10 mu itangazamakuru, akaba yakurikije umwana we w’imfura ufite imyaka 5.

    Antoinette Niyongira wakoze ubukwe 2015, ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga amakuru avuga ko ari bwo yibarutse ubuheta bwe.

    Uyu munyamakuru ukunzwe cyane mu biganiro nk’ibyo gutungura abakunzi, yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye nka Radio Isango Star yahereye muri 2011 akahamara imyaka 4 ahita yerekeza kuri Radio10 mbere y’uko ajaya kuri Kiss FM.

    Niyongira Antoinette, yibarutse ubuheta

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-niyongira-antoinette-yibarutse-ubuheta

  • Amateka y' u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk'uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho u Rwanda rufatiye icyemezo cyo kohereza abasirikari n'abapolisi 1000, ngo bajye gutabara abaturage ba Mozambikle bamaze imyaka 4 bibasiwe n'ibikorwa by'iterabwoba, hari ababirwanyije bavuga ko uRwanda rutagombaga kohereza muri Mozambike ingabo n'abapolisi, kuko rutari mu muryango wa SADC ugizwe n'ibihugu byo muri Afrika y' Amajyepfo, byihaye inshingano zirimo no gutabarana.

    Nyamara nk' uko hari impuguke zo muri Mozambike zikomeje kubyandika mu binyamakuru bikomeye byo muri icyo gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye uRwanda isomo rikomeye ryo kutipfumbata mu gihe hari imbaga y'abantu irimo kwicwa.

    Abo bahanga basobanuye ko ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu by'ibihangange ndetse na Loni byahugiye mu mpaka zo kumenya inyito y'ubwo bwicanyi, kugeza Abatutsi basaga miliyoni bishwe urubozo. Abo bahanga basanga rero mu kohereza ingabo n'abapolisi muri Mozambike, u Rwanda rwarashyize mu bikorwa inshingano umuryango mpuzamahanga wihaye ndetse ukanayigira ihame ndakuka, ryo gutabara abari mu kaga aho ariho hose ku isi (Responsibility to Protect, bizwi nka 'R2P', mu mahame mpuzamahanga).

    Aba basesenguzi bibukije ko abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado abapolisi n'abasirikari b'uRwanda barimo, bamaze imyaka 4 bicwa. Umuryango SADC watabajwe igihe kinini, ariko impaka no kutumvikana ku gihugu kizayobora ingabo zawo, aho amafaranga azakoreshwa azava, n'akandi kajagari gakunze kuba mu miryango y'akarere, bikomeza kudindiza iyoherezwa ry'ingabo za SADC muri Mozambike. Kimwe mu bihugu byanenze kuba uRwanda rwarafashe iya mbere mu kohereza ingabo muri Mozambike, ni Afrika y'Epfo.

    Nyamara iki gihugu nicyo cyakomeje kubangamira ko SADC itabara muri Mozambike, kuko cyifuzaga ko aricyo kizatanga umugaba mukuru w'izo ngabo. Ikindi cyadindije iki gikorwa, ni uko Afrika y'Epfo yategekaga ko intasi zayo zafatiwe muri Mozambike zibanza zikarekurwa, Mozambike nayo igasaba ko uwahoze ari Minisitiri w'Imari wayo watorokeye muri Afrika y'Epfo abanza gusubizwa i Maputo.

    Abahanga barimo n'abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, n'izindi mpuguke, bibukije ko atari ubwa mbere ingabo n'abapolisi b'uRwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n'umutekano mu bihugu bitari n'ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Bagaragaje ko mu myaka 15 ishize, uRwanda rwohereje abasirikari n'abapolisi bakabakaba 15.000 kugarura amahoro muri Cote d'Ivoire, Liberiya, Haïti, Mali, Sudan, Sudan y'Amajyepfo na Santrafrika. Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 ku isi mu kugira abaplosi babungabunga amahoro n'umutekano hirya no hino muri Afrika, rukaba ku mwanya wa 4 ku isi mu kugira ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni mu bihugu binyuranye.

    Icyo Rushyashya nayo yakwibutsa, ni uko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abavandimwe babo bo muri Mozambike. Ubwo mu ntangiriro ya za 80, ishyaka FROLIMO ryatangizaga intambara yo kubohora Mozambike, amateka azahora azirikana urubyiruko rw'Abanyarwanda rwitabiriye iyo ntambara, kuko rwumvaga agaciro k'amahoro no kwishyira ukizana.

    N'ubu rero icyo Abanyarwanda bashyize imbere, ni ukurokora inzirakarengane zicwa muri Mozambike, naho abifiye ishyari n'isoni ryo kwiyita ibihangange kandi ari amagambo gusa, ubwo amateka nabo azabibabaza.

    The post Amateka y' u Rwanda ntiyari gutuma rukomeza kurebera abaturage ba Mozambike bicwa, nk'uko amahanga yarebereye Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amateka-y-u-rwanda-ntiyari-gutuma-rukomeza-kurebera-abaturage-ba-mozambike-bicwa-nkuko-amahanga-yarebereye-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amateka-y-u-rwanda-ntiyari-gutuma-rukomeza-kurebera-abaturage-ba-mozambike-bicwa-nkuko-amahanga-yarebereye-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Twigire hamwe igitabo cya Nehemiya (III) #rwanda #RwOT

    Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n’inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo (Nehemiya 3:6)

    Dukomeje inyigisho yacu mugitabo cya Nehemiya uyumunsi turareba Irembo ry’akera

    Mubisiraheli irembo ry’akera barifataga nk’irembo ry’amategeko n’amateka nkuko igihugu kigira inzu ndanga murage na bo Ni ko bagiraga amategeko n’amateka byatumaga barushaho kwibuka imirimo y’Imana bigatuma barushaho kubaha Imana no kuyikunda.

    Imana yigeze gutuma Yeremiya kwibutsa abisiraheli inzira za kera ubwo bari mu bunyage basubiye inyuma bareka inzira za kera bituma Imana ibatumaho.

    Uwiteka avuga atya ati 'Nimuhagarare mu nzira murebe kandi mubaririze inzira za kera, aho inzira nziza iri abe ari yo munyuramo, ni ho muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Ariko barahakana bati 'Ntituzayinyuramo.’

    Niyo mpamvu Nehemiya ageze i Yerusalemu yarongeye asana irembo ry’akera bituma bongera kwibuka amateka n’imirimo Uwiteka yakoze.

    Mbese wowe irembo ry’akera muri wowe wumva rigihari? Abantu basigaye bahindurwa n’ibihe bagahindurwa n’aho bageze bakibagirwa uko bahamagawe bakaba nk’abandi bose kubera ko irembo ry’akera ryasenyutse.

    Paulo yandikiye abaheburayo 13:7 arababwira ngo mwibuke ababayoboraga kera bakababwira Ijambo ry’Imana muzirikane iherezo ry’ingeso zabo mwigane kwizera kwabo.

    Umuntu irembo ry’akera ryasenyutse ntiwamuhugura ngo yambaye nabi ahita akubwira ko uri umuturage utagendana n’igihe ariko bene Data Yesu Kristo ntahinduka uko yari ari ejo n’ubu ni ko ari ntahinduka natwe ntidukwiye guhindurwa n’isi.

    Mbifurije kongera gusana irembo ry’akera muri mwe tureke gusigara ku nkovu z’imiringa, ngo nararirimbye, narasenze, nakoreye Imana n’ibindi…. Yesu naza azahemba abo azasanga bakibikora ntabwo ari ababikoze.

    Imana ibahe umugisha yari Ev Innocent

    Source : https://agakiza.org/Twigire-hamwe-igitabo-cya-Nehemiya-III.html