Blog

  • Musanze : Abandi barenze ku mabwiriza bibukijwe ko mu bafatiwe muri Bridal Shower harimo abarwaye COVID #rwanda #RwOT

    Aba bantu 10 bafashwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nyakanga mu masaha ya saa cyenda.

    Bariya bantu basanzwe basengera mu rugo rwa Tuyisenge Philippe w’imyaka 47 ruherereye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Bukinanyana.

    Aba bantu bafashwe nta n’umunsi umwe urashira mu Murenge wa Muko wo muri aka Karere hafatiwe abantu 24 bari mu gikorwa cyo gutera inkunga umukobwa wa Nyiramafaranga witegura ubukwe muri Kanama uyu mwaka, ubwo babapimaga batatu muribo bakaba barasanze baranduye COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bukinanyana aba bantu 10 bafatiwemo, Maniteze Jean d’Amour ubwo yaganiraga n’abafashwe yabagiriye inama y’uko amasengesho agomba gukorwa mu buryo bwubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko icya mbere ari ubuzima.

    Yagize ati 'Amasengesho ntiyabaho umuntu atariho cyangwa adafite ubuzima bwiza. Icya mbere rero ni uko habanza kubahirizwa amabwiriza. Niba insengero zifunzwe nimureke kurenga ku mabwiriza mutegereze igihe zizafungurirwa, mwirinde kwandura no kwanduza abandi kuko iki cyorezo ntigikangwa n’amasengesho.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati 'Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bateraniye mu rugo rwa Tuyisenge barimo basenga duhita tujyayo koko dusanga hari abantu 10 bateraniye mu cyumba gifunganye birengagije amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19.'

    SSP Kanobayire yavuze ko basanze abo bantu baturutse mu mirenge ya Cyuve na Muhoza bose bakaba basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

    Yasabye abaturage muri rusange ko bakwiye kumva ubukana bw’icyorezo cya Koronavirusi bakubahiriza amabwiriza yose uko yakabaye kuko umubare w’abacyandura n’abo gihitana urushaho kwiyongera.

    Yagize ati 'Birababaje kubona nta n’umunsi n’umwe urashira twerekanye abantu 24 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ndetse hakabonekamo n’abantu batatu banduye iki cyorezo ariko abantu bakaba n’ubu batumva inama bagirwa zo kurwanya Covid-19. Abantu bakwiye kumva ko iki cyorezo kugira ngo tubashe kugihashya bisaba uruhare rwa buri wese akurikiza amabwiriza yose kandi agakebura uyarengaho.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi kudahishira abarenga ku mabwiriza ndetse n’abakora ibyaha.

    Abafashwe bajyanwe kuri Stade y’Akarere ka Musanze, Stade Ubworoherane barigishwa banacibwa amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abandi-barenze-ku-mabwiriza-bibukijwe-ko-mu-bafatiwe-muri-Bridal-Shower-harimo-abarwaye-COVID

  • Nyagatare : Abanyeshuri 13 ba Kaminuza y’u Rwanda bafashwe barenze ku mabwiriza bajyanwa kuri Polisi #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri uko ari 13 bafashwe mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kabiri, bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Ihorindengera Anita yizihirijwe mu rugo aho acumbitse mu kagari ka Barija mu Mujyi wa Nyagatare.

    Aba banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bacumbikiwe kuri station ya Police ya Nyagatare, aho bumvikana bicuza ibyo bakoze bagahamya ko batazongera kugwa mu makosa nk’aya ahembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyagatare, bwongeye kwibutsa abaturage cyane cyane urubyiruko kudakerensa iki cyorezo cya COVID-19.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny avuga ko nubwo aba bafashwe bagiye kwigishwa ndetse bakanacibwa n’amande y’amafaranga ibihumbi icumi kuri buri muntu nk’uko yashyizweho na Njyanama y’akarere ka Nyagatare, ngo ntibikwiye na gato ko urubyiruko rwiga muri Kaminuza ari rwo rwakomeza kwica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, akanibutsa ariko ko kugira ngo icyi cyorezo cyiranduke bisaba kwirinda kwa buri wese.

    Si ubwa mbere mu karere ka Nyagatare hafatiwe abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko mu bihe bitandukanye hari abafatwaga bakigishwa bakanacibwa amande kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakoze ibikorwa bitandukanye ariko byose bihuriye ku mwihariko wo gukwirakwiza icyi cyorezo.

    Ivomo : RBA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Abanyeshuri-13-ba-Kaminuza-y-u-Rwanda-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-bajyanwa-kuri-Polisi

  • Uwiyitaga umukozi wa MTN na RURA ariyemerera ko amaze kwiba abantu 150 Miliyoni 2.5Frw #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uyu Niyonzima Valens w’imyaka 41 kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nyakanga 2021, yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Ubu bujura akekwaho, yabukoraga ahamagara abantu akababwira ko ari umukozi wa MTN na RURA, akaboherereza ubutumwa buhimbano ababwira ko aboherereje amafaranga bityo ko bayamusubiza bakanze imibare runaka, babikora uko ababwiye ayo bafite kuri telefoni agahita ayabatwara.

    Uyu Niyonzima yiyemerera ko yatangiye ubu bujura muri 2017, ndetse ko amaze kwiba abantu barenga 150, amafaranga arenga Miliyoni 2.5 Frw.

    Yafatanywe telefoni 3 na Sim cards 17 zakoreshwaga muri ubwo bujuru.

    Niyonzima aravuga ko yicuza ko yahemukiye abaturarwanda kandi akavuga ko azagira uruhare mu kugaragaza n’abandi bakora bene ubu bujuru.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abantu kwirinda ibikorwa by’ubujura, ahubwo bagakoresha amaboko yabo kuko polisi itazahwemo gufata no gushyikiriza ubutabera abishora muri bene ibi ibikorwa.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    ITEGEKO RYEREKEYE IBYAHA N’IBIHANO

    Ingingo ya 174 : Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

    Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

    Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Uwiyitaga-umukozi-wa-MTN-na-RURA-ariyemerera-ko-amaze-kwiba-abantu-150-Miliyoni-2-5Frw

  • Hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo muri Kigali no mu Turere 8 #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu mabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021.

    Aya mabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatatu, agira ati 'Kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro ; hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali n’utwo Turere muri Gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown).'

    Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Hashyizweho-gahunda-ya-Guma-mu-Rugo-muri-Kigali-no-mu-Turere-8

  • Irene Zirimwabagabo yasimbuye Col Karuretwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2013 ni bwo Col Karuretwa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida wa Repubulika. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko mu minsi ishize, yavuye kuri izi nshingano agahabwa indi mirimo mu nzego za gisirikare.

    Irene Zirimwabagabo n’ubundi yakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ni we wahawe uyu mwanya aramusimbura. Yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’itangazamakuru nyuma yo kurangiza muri Kaminuza ya Notre Dame muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Indiana.

    Nko mu 2008 yari umukozi ushinzwe itangazamakuru mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere Abagore, UNIFEM.

    Kuri uyu mwanya yahawe, azaba yungirijwe na Keuria Sangwa wakoraga mu Biro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu myaka ya 2010.

    Stephanie Nyombayire wari usanzwe mu mirimo ifitanye isano n’itangazamakuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, yahawe undi mwanya agirwa Umunyamabanga Mukuru wihariye wungirije ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Umwanya mushya mu yashyizweho mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ni uw’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika aho izo nshingano zahawe Lt Col Régis Rwagasana Sankara. Mu 2019 ni bwo yazamuwe mu ntera avanywe ku ipeti rya Major.

    Icyo gihe hari hashize iminsi mike abaye umunyeshuri wahize abandi mu masomo yasojwe muri uwo mwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze.

    Lt Col Régis Rwagasana Sankara yize mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, ERM (École Royale Militaire) riri i Bruxelles.

    Bisa n’aho izi nshingano yahawe zari zisanzwe zikorwa na Col Karuretwa ariko kuva uwahawe umwanya yariho ari umuntu utari umusirikare, byabaye ngombwa ko hashyirwaho undi mwanya uhabwa n’umuntu w’umusirikare nk’ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika.

    Undi wahawe umwanya ni Juliana Muganza wagizwe umuhuzabikorwa wa gahunda za leta mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu gihe Vivianne Mukakizima we yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

    Aba bantu bose uko ari batandatu, bari basanzwe bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu mu myanya itandukanye n’iyo bariho uyu munsi. Bamwe bakoraga inshingano zijya gusa n’izo bahawe, mu gihe abandi bazikoraga ariko ku rwego rutandukanye n’urwo bashyizweho.

    Col Patrick Karuretwa yari amaze imyaka irindwi ari Umunyamabanga Mukuru wihariye wa Perezida Kagame

    Lt Col Régis Rwagasana Sankara [aha yari akiri Major], ubwo yahembwaga nk’umunyeshuri wahize abandi mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze

  • Kigali: Yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira inzego akiba abantu amafaranga kuri Mobile Money – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 14 Nyakanga 2021, ku cyicaro cya Polisi i Remera, itangazamakuru ryeretswe umugabo wafatiwe mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, aho yibaga abantu amafaranga kuri telefone kuri Mobile Money, aho babeshyaga abantu ko MTN yabageneye impano cyangwa bagiye kubakuraho nimero zibabaruyeho batazi.

    Uyu mugabo wageze i Kigali ari umuyede, yavuze ko ubu bujura yabutangiye mu 2017 abyinjijwemo n’abasore babanaga mu gipangu kimwe mu Murenge wa Gatsata.

    Ati “Tugitangira twakohererezaga ubutumwa bugufi bw’ibihumbi 75.000 Frw, tukakubwira ko ari impano wagenewe na MTN, tukakubwira imibare ukanda, wayikanda amafaranga ufiteho tukayatwara. MTN yahinduye uburyo kuko mbere amagambo yazaga nyuma yo kugukandisha imibare yabaga ari mu Cyongereza, ni bwo twashatse nimero icuruza Mobile Money tuyiguze n’umumotari, twarebaga amafaranga ufiteho tukaguhamagara, tukayagutwara utazi ibyo aribyo kubera imibare twakubwiye ukanda. Ntibyatinze kuko iyo MTN yabimenyaga bahitaga bafunga sim card. Twari tumaze kwiba batatu.”

    Yavuze ko hahindurwaga uburyo bwo kubikuza na bo bahinduraga amayeri yo gukoresha.

    Yakomeje ati “Nyuma twababwiraga ko tugiye kubakuraho nimero zibabaruyeho, uwabaga afite nimero zirenze ebyiri zimubaruyeho twamubwiraga imibare akanda ngo tumusubirizeho serivisi ze zavuyeho. Twamusabaga gukanda *182*1*1* nimero tumubeshya ko agiye gukurwaho* amafaranga dushaka* na PIN tumushuka, tukamusaba gukanda akego (#) ubundi amafaranga twashyizeho yaba ariho tukayatwara.”

    Nyuma iyo nzira na yo imaze kumenyekana, bahisemo kwiyitirira Urwego Ngenzuramikorere, RURA ari nayo yafashwe akiyitirira.

    Uyu mugabo w’imyaka 41 yasabye abantu kwirinda kurya ibyo batavunikiye kuko iminsi y’umujura ari 40, kuko ntacyo yungutse uretse kuba agiye gufungwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye Abanyarwanda kwirinda ababashuka bitwaje inzego, abasaba gushishoza.

    Ati “Kuki umuntu ashukwa no guhabwa amafaranga y’ubuntu, kuki bagushuka ngo bahe umubare wawe w’ibanga ukawutanga kandi ubizi ko ari ibanga? Abanyarwanda ntibagakangwe n’amazina y’ibigo bikomeye babashukisha, abantu nibajijuke, bashishoze kandi basobanuze neza ibyo babwira n’abatekamutwe. Nibamenye amayeri akoreshwa ngo babibe, nibareba kure bazadufasha no gutahura abo biyitirira ibigo runaka.”

    CP Kabera yibukije ko uzatekereza gukora ibyaha ibyo aribyo byose azafatwa kandi akabiryozwa, kuko polisi itazihanganira ukora ikibangamiye Umunyarwanda aho ari hose.

    Yavuze ko bakomeje gushakisha uwo bakoranaga kugira ngo aryozwe ibyo yakoze, uwafashwe na we agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, agakorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Uwafashwe yavuze ko ubujura yabutangiye mu 2017 ari kumwe n’itsinda ry’abantu barindwi ariko bari basigaye bakorana ari babiri. Yavuze ko amafaranga menshi bibye icyarimwe ari ibihumbi 800 Frw mu gihe abo yambuye ashutse bagera ku 150. Yafatanywe telefoni ebyiri na sim card yakoreshaga muri ibyo bikorwa.

    Itegeko riteganya ko uwafashwe ahamijwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Uyu mugabo w’imyaka 41 yatawe muri yombi akekwaho kwiyitirira inzego akiba abantu amafaranga kuri Mobile Money

    Kuva mu 2017 kugeza ubu yibaga abantu kuri Mobile Money yiyita umukozi wa MTN na RURA

    Mu byo yafatanywe harimo sim card na telefoni ebyiri yakoreshaga muri ubu bujura

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kudashamadukira amafaranga ngo bamburwe n’utwo bari bafite

  • Major General Mutayoba yagizwe Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Makanzo yasimbuye Ernest Jumbe Mangu wari uhagarariye icyo gihugu mu Rwanda guhera mu 2018.

    Major General Richard Mutayoba Makanzo yahoze ari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu mazi.

    U Rwanda nk’igihugu, rufite Tanzania nk’umuturanyi wo mu Burasirazuba bwarwo ariko by’umwihariko ibihugu byombi bifitanye amateka n’umubano wihariye haba mu buhahirane, politiki, ibikorwaremezo, ubukungu n’umutekano.

    Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda kuko ari inzira inyuramo ibicuruzwa birenga 70% by’ibyinjira ndetse n’ibirusohokamo. Ni mu gihe icyambu cya Tanzania cyakira 85% by’ibicuruzwa by’u Rwanda byinjira cyangwa byoherezwa.

    Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ariko by’umwihariko ukazagabanya igihe cyakoreshwaga n’abacuruzi b’Abanyarwanda mu gihe bari kohereza cyangwa kuvana ibicuruzwa hanze.

    Imibare yo mu 2019, igaragaza ko u Rwanda rwoherezaga muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 5,1$ mu gihe Tanzania yacuruzaga mu Rwanda ibifite agaciro ka miliyoni 224,54$.

    Mu 2018, ni bwo ibihugu byombi byasubukuye uwo mushinga mugari wa Gari ya Moshi wari waratangiye kuganirwaho muri za 2000 ariko abari abayobozi ba Tanzania barakomeje kugenda biguru ntege mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

    Major General Richard Mutayoba Makanzo wagizwe Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, yahoze ari Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu mazi

  • Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka ibiri amaze yambitswe indangabubasha ‘Pallium’ – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru, tariki 14 Nyakanga 2019, imbere y’ikoraniro ry’abakirisitu baturutse imihanda yose bahuriye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo ni bwo Cardinal Kambanda yambitswe indangabubasha ‘Pallium’ n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Andrzej Józwowicz wari kumwe na Cardinal Peter Turkson.

    Iyo ndangabubasha yayihawe na Papa Francis ku wa 29 Kamena 2019, i Vatican ku munsi Mukuru w’Intumwa Nkuru, Petero na Pawulo. Kuri uyu wa Gatatu nib wo imyaka ibiri yuzuye ibyo birori byo kwambika Cardinal Indangabubasha bibaye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko ari ibyishimo kwizihiza iyi myaka ibiri ishize, ibi birori mbonekarimwe bibereye muri Paruwasi [imwe mu zigize Arkidiyosezi ya Kigali] iherereye muri aka karere.

    Indangabubasha yambitswe Cardinal Kambanda ni ikimenyetso cya Liturujiya cy’icyubahiro n’icyitangamabwiriza mu ntara ya Kiliziya mu Rwanda, akaba yarayambitswe ku ntugu.

    Abandi ba Arkiyepiskopi u Rwanda rwagize bambikiwe Indangabubasha i Roma, ariko kuva mu 2015 ubwo Papa Francis yagennye ko Arkiyepiskopi mukuru azajya ashyikirizwa Indangabubasha na Papa, i Roma, ariko akazayambikirwa n’Intumwa ya Papa muri Arkidiyosezi ashinzwe.

    Ubwo yari amaze kwambikwa Indangabubasha, Cardinal Kambanda yibukije ijambo rya Papa Francis yababwiye ubwo bajyaga guhabwa indangabubasha, asaba buri wese kurizirikana no kurikurikiza.

    Ati “Yadutumye kuba abahamya ba Kirisitu aho turi hose, ubuzima bukaba ubuhamya bw’ukwemera n’urukundo rw’ivanjiri, icya gatatu tukaba abahamya b’impuhwe n’imbabazi”.

    Ibyo wamenye kuri ‘Pallium’

    Ijambo pallium [Indangabubasha], rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini bigasobanura ‘akitero k’ubwoya’. Ni umwambaro cyangwa umwenda ugizwe n’uduce tubiri dusesuye kandi ukagaragaraho imisaraba itandatu; wambarwa na Nyirubutungane Papa, abakuru muri kiliziya z’iburasirazuba na Arkiyepiskopi mukuru, bakawambara mu mihango mikuru ya liturujiya.

    Kuri iyo pallium y’ubwoya bw’umweru, imisaraba itandatu cyangwa itanu y’ubwoya bw’umukara cyangwa butukura yibutsa ibikomere bya Kirisitu, Ntama w’Imana wabambwe ku musaraba.

    Pallium igereranywa rero n’intama yazimiye igatera ibyishimo Umushumba mwiza ayitahukanye ayihetse ku ntugu, ndetse imiterere yayo ikibutsa igihe Yezu wazutse abwira Simoni Petero ubugira gatatu ati “Ragira abana b’intama zanjye”.

    Pallium rero ifite inkomoko mu Bugiriki, ariko yaje gukoreshwa n’Abaromani nk’agace k’ubwoya kambarwaga mu buryo bunyuranye. Mu gihe cyakurikiyeho, pallium yambawe n’Abepiskopi bakuru kuva mu binyejana bya mbere bya Kiliziya, iza gushyirwa mu myenda isesurwa ku ntugu hejuru y’igishura kimenyerewe muri liturujiya uyoboye misa ntagatifu yambara.

    Umurimo wa liturujiya wa pallium wakomotse ku mwenda bisangiye izina wambarwaga n’abami b’abami b’Iburasirazuba, nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi. Kuva ku buyobozi bwa Papa Pawulo I, kuyambika Papa byasimbuye burundu ikamba ry’icyubahiro.

    Pallium itunganyirizwa mu ruganda rw’ababikira b’Ababenedigitine ba Mutagatifu Sesiliya w’i Trastevere, i Roma, bigakorwa hifashishijwe ubwoya bw’intama ebyiri ziba zororewe mu Bamonaki b’i Tre Fontane, arizo Papa aha umugisha ku ya 21 Mutarama ya buri mwaka, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Anyesi, umubikira n’umumaritiri wo mu ntangiriro z’ikinyejana cya kane. Ubwoya bukoreshwa bugaragaza intama yazimiye, ihetswe ku ntugu z’umushumba mwiza.

    Pallium yambarwa na ba Arkiyepiskopi bayobora Diyosezi Nkuru (ari yo yitwa Arkidiyosezi). Arkidiyosezi koko ni Diyosezi nkuru mu madiyosezi agize Intara y’ubutumwa bwa Kiliziya iyi n’iyi (Province ecclésiastique).

    U Rwanda rufite Intara imwe, mu gihe ahandi ushobora kuhasanga Intara ebyiri (nk’i Burundi) cyangwa nyinshi. Pallium rero ni indangabubasha yambarwa na Arkiyepiskopi, ikaba ari ikimenyetso cy’ubumwe na Papa n’ubukuru mu bandi bepiskopi bo mu Ntara imwe, igashimangira ubutumwa n’ubwitange bumuranga.

    Ni ikimenyetso cy’ubushumba ku Mwepiskopi ushinzwe iyo Intara. Cardinal Kambanda, ni we mukuru mu Bepiskopi bayobora Amadiyosezi ari mu Ntara y’u Rwanda.

    Musenyeri Andrzej Józwowicz yambika Cardinal Kambanda Indangabubasha

    Aha Musenyeri Andrzej Józwowicz yerekanaga Indangabubasha yari igiye kwambikwa Cardinal Kambanda

    Cardinal Kambanda yizihije isabukuru y’imyaka ibiri amaze yambitswe indangabubasha

  • Guverinoma y’u Rwanda yungutse Minisiteri nshya, hakorwa impinduka nyinshi muri Perezidansi #rwanda #RwOT

    Umwanzuro wa mbere w’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, ugira uti 'Hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Iyi Minisiteri nshya izibanda mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.'

    Hashyizweho kandi abayobozi mu myanya aho muri Perezidansi ya Repubulika, Irene Zirimwabagabo yabaye Umunyamabana wihariye (Principal Private Secretary), Karinda Sangwa akaba yagizwe umwungirije (Deputy Principal Private Secretary).

    Stephanie Nyombayire yagizwe Deputy Principal Private Secretary in charge of Communication naho Lt Col Regis R. Sankara akaba yagizwe Executive Office Security Liaison, naho Juliana Muganza agirwa Executive Office Policy Coordinator na none Viviane Mukakizima agirwa umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Guverinoma-y-u-Rwanda-yungutse-Minisiteri-nshya-hakorwa-impinduka-nyinshi-muri-Perezidansi

  • Abahanzi 9 bo muri Tanzania bazahembwa kubera… – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru abahanzi icyenda ba Bongofleva bazahabwa igihembo cyo guca amateka yo kugira abantu benshi bumvise ibihangano byabo binyuze muri ‘Boomplay’. Ibihembo bizwi cyane bya ‘Boomplay Plaques’ bitangwa rimwe mu mwaka kugira ngo hamenyekane imbaraga z’abahanzi bakora neza kuri Boomplay App.

    Harmonize, Diamond na Alikiba ku isonga mu bahanzi bumvwa cyane kuri Boomplay Tanzania

    Umuyobozi mukuru wa Boomplay Tanzania, Natasha Stambuli avuga ko muzika ya Tanzania yatumbagiye kandi n’abakunzi b’umuziki bakabashyigikira. Yatangaje ko abahanzi 9 bazahembwa, indirimbo zabo zumviswe cyane binyuze kuri Boomplay. Mu bazahembwa harimo Diamond Platnumz ku isonga, Alikiba, Harmonize, Rayvanny, Nandy, Mbosso, Zuchu, Aslay na Darassa. Aba ni bamwe mu bahanzi bakomeje guca amateka binyuze muri Boomplay.

    Natasha Stambuli yongeyeho ko ibipimo bikoreshwa mu gutoranya abahanzi birimo ingano y’amajwi z’abumvise indirimbo (Streams), alubumu n’amajwi ashingiye ku ndirimbo z’umuhanzi muri rusange. Imibare y’abatsinze yafashwe kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza Gicurasi 2021. Mu nkuru zitandukanye za Tanzania  zirimo iya Bongo5, ntabwo bagaragaje uburyo aba bahanzi barutana mu kumvwa cyane.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107542/dore-abahanzi-9-bo-muri-tanzania-bazahembwa-kubera-ko-indirimbo-zabo-zumviswe-cyane-mu-202-107542.html