Blog

  • Abaturage ibihumbi 210 bazahabwa ibiribwa muri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

    Yavuze ko mbere yo gushyiraho Guma mu rubo Leta yabanje gutekereza ku bijyanye n’uko abazaba batagikora bazabaho.

    Ati “Abaturage bagize ubwoba bw’uko babaho, Leta yatekereje uko bafashwa. Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.”

    Yakomeje avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo yinjiremo n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Twashishikarije n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage.”

    “Mu muco wa Kinyarwanda niba ufite uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda. Ufite uwo yafasha amufashe ku buryo nta muturage wicwa n’inzara kuko dufite ikibazo.”

    Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazatangwa ibiryo birimo akawunga, ibishyimbo n’umuceri ku baturage bagera ku 211.000. Bizatangwa hakurikijwe umubare w’abagize umuryango. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi biryo bigenwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi.

    Yavuze ko kuba Guma mu Rugo yaratangajwe mbere ho iminsi ibiri ngo itangire gushyirwa mu bikorwa byari bigamije gufasha abakeneye kwitegura mu buryo butandukanye.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we wari muri iki kiganiro yavuze ko icyemezo cya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa COVID-19 buri kugenda bufata indi ntera kandi ingamba zari zafashwe zikaba zitaratangaga umusaruro mu buryo buhagije.

    Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uretse utu turere biteganyijwe ko utundi twose tuzakomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Karere.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta yashyizeho uburyo abaturage bazafashwa kubona ibyo kurya muri Guma mu rugo

  • Minisitiri Ngamije yagaragaje ko Guma mu Rugo igiye gufasha Leta kongera imbaraga mu kurwanya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Nyakanga 2021 niyo yafashe umwanzuro wo gushyira muri Guma mu Rugo Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turi kugaragaramo ubwiyongere bukabije bwa Coronavirus.

    Kuri uyu wa 15 Nyakanga mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Ngamije yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kubona ko ingamba zari zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yari yabanje nta musaruro zatanze mu buryo buhagije. Ni ikiganiro kandi cyari kirimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.

    Ati “Ingamba zari zafashwe ntabwo zabashije guhindura imibare mu buryo bufatika nk’uko twabyifuzaga ariko byatumye ibintu bitazamba kurushaho. Iyo urebye ishusho muri rusange, ibyumweru bitatu bishize imibare ntabwo itumbagira nk’uko mu turere tumwe na tumwe byazamutse.”

    “Ingamba zafashwe hari icyo zatumariye ariko ntabwo byageze aho twashakaga. Ni yo mpamvu hafashwe imyanzuro yatangajwe harimo na Guma mu Rugo mu turere 11.”

    Yavuze ko iyi gahunda ya Guma mu Rugo iri bugabanye urujya n’uruza, bihe Leta umwanya wo gufata ibipimo bihagije no kwita ku banduye.

    Ati “Biradufasha kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, hari abantu baba banduye batabizi iyo bagumye mu mirimo isanzwe bagenda, bafite uko banduza abandi. Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagali, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

    Minisitiri Ngamije yavuze ko muri ibi bihe bya Guma mu Rugo uzajya ugaragaza ibimenyetso akiri mu rugo azajya ahabwa imiti imworohereza.

    Ati “Uwo tuzabona afite ibimenyetso bigaragra ko ashobora kuremba, uwo muntu tuzamuha imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi kugira ngo dutangire kumukurikiranira hafi yatangiye imiti, aho kugira ngo atugereho yarembye. Tuzashyira ingufu mu bukangurambaga. Dushaka kwegera abo tuganira nabo, tubereke ko ibintu byahindutse, iyi ndwara n’abayikerensaga rwose irakaze.”

    Nyuma yo gupima abantu babasanze mu Kagali, Minisitiri Ngamije yavuze ko nyuma y’iminsi 10 bazasubirayo kugira ngo barebe uko ubwandu buhagaze.

    Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro hakiyongeraho n’utwa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro tugize Umujyi wa Kigali.

    Minisitiri Ngamije yagaragaje ko Guma mu Rugo igiye gufasha Leta kongera imbaraga mu kurwanya COVID-19

  • Breaking: Rayon Sports yasinyishije umutoza… – #rwanda #RwOT

    Masudi Djuma nyuma yo kuva mu kato, kuri iki gicamunsi yasinyiye Rayons Sports amasezerano y’imyaka ibiri atoza iyi kipe iheruka gutandukana na Guy Bukasa.


    Masudi Djuma ubu ni umutoza wa Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere 

    Masudi Djuma ni ubwa kabiri agiye gutoza iyi kipe nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017 nabwo yari umutoza mukuru, ayihesha igikombe cya Shampiyona atsinzwe umukino umwe, n’igikombe cy'Amahoro. 

    Masudi yavuye muri Rayons Sports yerekeza muri Simba ari umutoza wungirije amarayo umwaka umwe mu 2018 agaruka mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali, nyuma mu 2019 yaje kuba umutoza mukuru wa Bugesera FC, muri Werurwe uyu mwaka akaba yari yasinye amezi 6 mu ikipe ya Bukavu Dawa yo muri DR Congo.


    Masudi Djuma iyo ari mu kazi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107595/breaking-rayon-sports-yasinyishije-umutoza-mushya-nyuma-yo-kuva-mu-kato-107595.html

  • Muyoboke Alex yagizwe Umuyobozi Mukuru wa kom… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo Muyoboke Alex yasinye amasezerano yo kuyobora kompanyi Ishusho Ltd yashinzwe na Karangwa Martin.

    Ni amasezerano atatangajwe igihe azarangirira. Gusa, Muyoboke Alex yabwiye INYARWANDA ko ashyize imbere guhindura ikibuga cy'umuziki w'u Rwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga kuko kompanyi Ishusho Ltd ifite ibikoresho biri ku rwego ruhambaye.

    Kompanyi Ishusho imaze igihe ku Isoko ryo mu Rwanda, yihariye mu gufata amafoto, amajwi n'amashusho by'ibyamamare, gukora filime mbarankuru, gutegura no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi n'ibindi bigiye gushyirwa mu maboko ya Muyoboke Alex.

    Iyi kompanyi izajya ikorera iruhande rwa Sainte Famillle mu Mujyi wa Kigali. Ifite studio y'umuziki y'icyumba kinini cya metero hafi 7 aho umuhanzi azajya aba ari mu gihe afatwa amajwi. Ni igisubizo kuri korali zajyaga zibura studio nini.

    Hari icyumba cya Producer gifite hafi metero eshanu, kirimo ibikoresho hafi ya byose by'umuziki n'ibifata amajwi kugira ngo adasohoka ahubwo agume mu cyumba. Iki cyumba kirimo n'amatara kuri parafo y'igiciro kinini.

    Hari icyumba cy'aho abazajya bagana Ishusho bazajya bakorerwa 'Make up' cyane cyane ku bakobwa, no ku basore hari icyumba cy'aho kubogoshera.

    Ishusho ikorera mu nyubako ya etaji irimo ahazajya hakorerwa ibiganiro imbona nkubone, icyumba cy'aho gufatira amashusho [Indirimbo Amabiya ya Mico The Best niho yakorewe], icyumba cy'aho gutunganyiriza amashusho n'amafoto n'ibindi.

    Mu mbuga y'iyi nyubako hazashyirwa ahantu 'Band' y'umuziki ishobora gucurangira. Ku gice cya mbere cy'iyi nzu cyo hasi hari gutegurwa ahantu ho gufatira icyacyi 'Coffee Shop', hazajya hanacururizwa inzoga za 'Liquor'.

    Iyi kompanyi ya Ishusho yaguze ibikoresho bigezweho birimo Camera zifata amashusho n'amafoto zo ku rwego ruhambaye kandi zihenze. Bivugwa ko zaguzwe nyuma yo kurebera ku bikoresho Wasafi ya Diamond ikoresha.

    Studio z’iyi kompanyi zizajya zinafasha abashaka gukora ibiganiro byo kwamamaza, nk’iby’ibigo bya Leta, abikorera n’abandi.

    Kompanyi Ishusho ifite abakozi barimo Bora Shingiro wakoreye igihe kinini Afrifame Pictures uzajya afata amashusho na Babou Daxx uzajya afata amafoto. Ibikoresho biri muri iyi kompanyi biri muri za miliyoni.

    Muyoboke Alex na Karangwa Martin basinye amasezerano y'imikoranireMuyoboke Alex ashyira umukono ku masezerano yo kuyobora Kompanyi Ishusho Ltd 

    Muyoboke Alex yavuze ko yihaye intego yo kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego Mpuzahamanga Muyoboke yahamagariye abahanzi kugana kompanyi Ishusho Ltd kuko ifite ibikoresho byose nkenerwa mu buzima bw'umuziki n'ibindi Karangwa Martin Umuyobozi Mukuru wanashinze kompanyi Ishusho Ltd ikora ibikorwa bitandukanyeMuyoboke Alex na Karangwa Martin bashyize umukono ku masezerano kuri uyu wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021

    Muyoboke Alex yamurikiwe ibikoresho bya Kompanyi Ishusho Ltd birimo iby'umuziki n'ibindi

    Studio y'umuziki ya Ishusho Ltd fite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 50, cyane cyane korali

    Icyumba cya Studio y’umuziki ya Ishusho Ltd iri ku rwego ruhambaye


    Kompanyi Ishusho Ltd ifite aho gufatira amashusho y’indirimbo no gutegura filime mbarankuru

    Muyoboke Alex ni umujyanama w’umuhanzi Chris Hat uherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Amahirwe”


    Bora Shingiro utunganya amashusho ya filime muri kompanyi Ishusho Ltd


    Kazeneza Marie Merci Umunyamabanga wa kompanyi Ishusho


    Babou Daxx (Asadullah) Gafotozi muri kompanyi Ishusho Ltd


    Munyaneza Jerome ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Ishusho Ltd


    Ishusho Ltd ikorera iruhande rwa Saint Famille

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “AMAHIRWE” YA CHRIS HAT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107581/muyoboke-alex-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-kompanyi-ishusho-ltd-107581.html

  • Hari inganda zizakomeza gukora muri Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana

    Uretse abakorera mu isoko kandi na bo bacuruza ibiribwa, n’abakora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli (Petrol), hamwe n’abacuruza imiti (Pharmacy) ndetse n’ibindi bicuruzwa bikenerwa mu rugo byemejwe, bazaba bemerewe gukora mu gihe cya Guma mu Rugo, abandi bose bazaba bahagaze kugira ngo hubahirizwe ingamba nshya zo kwirinda covid-19.

    Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko kugira ngo imibare y’abandura idakomeza kwiyongera, abemerewe gukora basabwa gukoresha 30% by’abo basanzwe bakoresha, kandi bakazajya bafunga ibikorwa byabo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba ku buryo saa kumi n’ebyiri bazajya baba bageze mu ngo zabo.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana, avuga ko hari umwihariko w’inganda zimwe na zimwe zizakomeza gukora.

    Ati “Ntabwo ari inganda zose, nta n’ubwo ari inganda zose mu bikoresho by’ibanze, ahubwo n’inganda zabyemerewe na Minisiteri, kuko ikigamijwe ni ukugira ngo tugabanye urujya n’uruza ariko noneho habayeho kwitwararika kugira ngo inganda zikora nk’ibitunganya ku biribwa, izikora ibintu byangirika vuba, inganda nkeya mu bikora ibikoresho by’ubwubatsi, zibashe kuba zakomeza gukora”.

    Ngo ntabwo izo nganda zizatonda kuri polisi kugirango zisabe uruhushya rwo gukomeza gukora ahubwo bazandika basaba ubusabe ku mbuga nkoranyambaga za minisiteri no ku mirongo ya terefone bazamenyeshwa mu itangazo kugira ngo babashe kwakirwa gusuzumwa no kwemezwa.

    Mu gihe cya Guma mu Rugo abacuruzi barashishikariza gutekereza uburyo bazakoramo ubucuruzi bwabo mu gihe bazaba bagarutse, mu buryo bushoboka bwose bari hanze ahantu hafunguye, harangaye hari umuyaga ku materasi cyane cyane nka za restaurant, cyangwa za café pub bakagira ahantu bicara hanze byose bikareberwa mu gikorwa cyo kugira ngo ubucuruzi bwabo buzakomeze, kubera ko icyorezo kigihari kandi ubucuruzi bugomba gukomeza.


  • Nta mwana ateganya, urukundo ruza nyuma, yata… – #rwanda #RwOT

    Yitswe n'ababyeyi Sheebah Karungi, yavutse kuwa 11 Ugushyingo 1989. Ni umugandekazi w'umuririmbyi, umubyinnyi n'umukinnyi wa filimi udakina mubyo akora nk'uko byemezwa n'abamuzi bya hafi bavuga ko ari umukozi byo ku gipimo cyo hejuru.

    Urugendo rwe muri filimi rwatangiriye muyo yakinnye yitwa 'Queen of Katwe' (Umwamikazi wa Katwe), muri iyo filimi akaba yarakinnye yitwa 'Shakira'.

    Sheebah yakuriye mu biganza bya Nyina mu gace ka Kawembe m'umurwa mukuru wa Uganda Kampala. Nyuma yo gusoza amashuri abanza mu gace yavukiyemo yakomereje ayisumbuye mu ryitwa 'Midland' aza kurivamo ageze mu mwaka wa kabiri.Sheebah Karungi benshi bafata nk’umwamikazi w’umuziki wa Uganda nawe ubwe wiyita Umwamikazi Karma

    Ku myaka 15 yatangiye kubyinira amafaranga. Mu mwaka wa 2006 afite imyaka 17, yaje kujya mu itsinda ry'ababyinnyi ryitwa Obsessions. Ubwo yari muri iri tsinda nibwo yatangiye kugirira umuziki urukundo rudasanzwe ahita akora indirimbo  ebyiri mbere y'uko arivamo.

    Mu mwaka wa 2010 nibwo yakoze indirimbo ifatwa nk'aho ariyo ya mbere yakoze kuko ariyo yamumenyekanishije ikamwinjiza mu ruhando rw'abandi yitwa 'Kunyenyeza' yandikiwe n'umuhanzikazi uri mu bakomeye 'Cindy' akayikorerwa n'umwe mubatunganya umuziki banditse izina muri Uganda n'Akarere uzwi ku izina rya 'Washington'.

    N'ubwo bwose umuhanzikazi Sheebah akunzwe biragoye kumenya ibijyanye n’umukunzi we dore ko anatangaza ko ibijyanye no gukundana aricyo kintu cya nyuma mubyo atecyerezaho.

    Adatinze yahise ashyira hanze izindi ndirimbo zishimiwe bikomeye zirimo 'Bulikyekola' yakoranye na Ks Alpha, Baliwa yakoranye na Coco Finger kimwe n'iyitwa 'Automatic' yandikiwe na Sizzaman izi zose zakomeje urugendo rwe mu muziki.

    N'ubwo bwose byari bimeze gutyo ariko iyo yakoze yise 'Ice Cream' iri muzazamuye amarangamutima ya benshi, ikinwa inshuro zitari nkeya, yandikwaho n'ibitangazamakuru binyuranye ahita ayikurikiza iyitwa 'Twesana'.

    Mu mwaka wa 2014 nibwo yashyize hanze bwa mbere uruhurirane rw'indirimbo zigera kuri eshanu 'EP' maze imuhesha ibihembo by'umuhanzikazi mwiza w'umwaka mu bihembo bya HiPipo.

    Ubwo yuzuzaga imyaka 31 yatangaje ko adateganya kubyara umwana mu bihe bya vuba

    Yahise akurikizaho Album yise 'Nkwatako' yamushyize ku rundi rwego; hari mu mwaka wa 2016 ahita ategura igitaramo cyo kuyimurika cyasize amateka atazibagirana kimwe n'icyo yise 'Omwoyo' yakoze mu mwaka wa 2018. Byose byabereye kuri Hoteli rurangiranwa muri Kampala yitwa Africana.

    N'ubwo ariko ibi bitaramo byitabiriwe ndetse bikanagera ku rwego rwo hejuru ahanini bitewe n'ababyinnyi babigaragaragamo barimo nk'uwitwa 'Cathy Patra' wamufashije muri 'Omwoyo', uyu akaba ari rurangiranwa mu mbyino yaba muri Uganda na Afrika aho yanegukanye ibihembo bitandukanye bijyanye no kubyina;

    Ariko ntibyabujije abantu kuvuga ko uyu muhanzikazi nta kabaraga agira ku rubyiniro, by'umwihariko ijwi rye ridashoboye guha abakunzi be ibyo bifuza mu buryo bw'imbonankubone 'Live'.

    Ijwi rye ntabwo ryagiye ryishimirwa mu bitaramo yakoze mu myaka ya mbere ya 2018 nko mu cyiswe ‘Omwoyo’ na ‘Nkwatako’

    Sheebah kandi ni umushabitsi ukomeye muri Kampala aho yagiye ashora amafaranga menshi mu bikorwa binyuranye by'umwihariko mu kabari kitwa 'The Red Bar' kimwe n'akitwa 'Red Events' yafatanije na wa mubyinnyi karundura 'Cathy Patra'. Hari n'ayo yashoye mu bucuruzi bw'imisatsi y'abari n'abategarugori n'ibindi.

    Avukana na Mariam Jumba. Nyina yitwa Edith Kabazungu  na Se Ahamada Kimali Musoke. Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye zikagera kure harimo iyitwa 'Farmer' yakoranye na Ykee Benda hamwe na  'Weekend' yakoranye na RunTown.

    Indirimbo yakoranye na Runtown wo muri Nigeria yitwa ‘Weekend’ kimwe n'iyitwa ‘Farmer’ yasubiranyemo na Ykee Benda ziri muzafashe imitima y’abatari bacye muri Afrika

    Ubwo yuzuzaga imyaka 31 yatangaje ko adashishikajwe no kubyara. N'ubwo kugeza ubu uyu muhanzikazi nta mwana agira, nta n'umugabo. Ndetse biranagoye kumenya umuntu wabaye cyangwa uri mu rukundo na 'Sheebah Karungi'. Igisekuru cya Sheebah Karungi ni icy'aba 'Mutooro'  n'aba 'Muganda'.

    umwamikazi Karma yarezwe na Nyina. Yatangiye kubyinira amafaranga ku myaka 15 amaze kureka ishuri ageze mu mwaka wa 2 w'ayisumbuye.Karungi ari mu bashabitsi bakomeye mu murwa mukuru wa Kampala Aha yari agiye gufata amashusho y’indirimbo ntabwo ari ugutwita kuko nta mwana agira 'nta n'uwo ateganya'Mu butumwa bwe buhuza n'ibyo yavuze ko urukundo ruza nyuma , aha ugenekereje mu kinyarwanda yagiraga ati: 'Umubano nicyo kintu cya nyuma ntekerezaho. Ba inshuti yanjye. Ba amahoro yanjye. Ibindi byose bizaza mu gihe cyabyo niba ari ibigomba kuba.”

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107569/nta-mwana-ateganya-urukundo-ruza-nyuma-yataye-amashuri-atangira-kubyina-ku-myaka-15-ibying-107569.html

  • Ntazo muri Africa zirimo: Urutonde rw’indirim… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bimenyerewe buri mwaka mu kwezi kwa 7 hasohoka urutonde rw’indirimbo 10 ziba zimaze gukundwa (zumvishijwe) n’abantu benshi ku rwego mpuzamahanga. Urubuga kabuhariwe mu kwerekana indirimbo zumvishijwe na benshi ku isi rwitwa Top  Digital Song Consumption rufatanije na MRC Data Report rwashyize hanze urutonde rw’indirimbo 10 zifite abantu benshi bazumvishe muri 2021.

    Uru rutonde rugizwe n’indirimbo 10 harimo 2 z’umuhanzi The Weeknd ndetse iziganjeho ni iz'abahanzi bo muri Amerika by'umwihariko nta ndirimbo y’umuhanzi wo muri Africa igaragaraho. Izi ndirimbo zikaba kandi zatoranijwe hakurikijwe uko zagiye zikundwa ku mbuga zicuruza umuziki kuri murandasi.

    Urutonde rw’indirimbo 10 zumvishijwe n’abantu benshi ku isi muri 2021:

    1.Indirimbo iza ku mwanya wa mbere ni ‘Drivers License’ y’umuhanzikazi Olivia Rodrigo ukiri muto ufite imyaka 18 gusa ukomoka muri Amerika. Uyu muhanzikazi kandi asanzwe anakina filime.

    2.Ku mwanya wa 2 indirimbo ihari ni ‘Levitating’ y’umuhanzikazi Dua Lipa ukomoka mu Bwongereza yafatanije n’umuraperi DA BABY ugezweho muri Amerika.

    3.Indirimbo ‘Save Your Tears’ ya The Weeknd niyo iri kumwanya wa 3.

    4.’UP’ y’umuraperikazi kabuhariwe Cardi B niyo iza kumwanya wa 4.

    5.Ku mwanya wa 5 hari ‘Astronaut In The Ocean' y’umuhanzi Masked Wolf ukomoka muri Australia.

    6.Indirimo ya The Weeknd ‘Blinding Lights’ iri ku mwanya wa 6 mu ndirmbo 10 zumvishijwe n’abantu benshi muri 2021.

    7.Ku mwanya wa 7 hari indirimbo yavugishije abatari bake yitwa ‘Montero’ (Call Me By Your Name) y’umuraperi Lil Nas X.

    8.Indirimbo ‘Good Days’ y’umuhanzikazi SZA ukomoka muri Amerika niyo iza ku mwanya wa 8.

    9.Ku mwanya wa 9 hari indirimbo ‘Rack In Blood’ y’umuraperi Pooh Shiesty yafatanije n’umuraperi ukunzwe cyane muri Amerika witwa Lil Durk.

    10.Ku mwanya wa nyuma wa 10 hari ‘Peaches’ indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yafatanije na Daniel Caesar hamwe na Giveon.

    Src:www.ComplexMusic.com, www.RapUp.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107570/ntazo-muri-africa-zirimo-urutonde-rwindirimbo-10-zimaze-gukundwa-nabantu-benshi-ku-isi-mur-107570.html

  • Kamonyi-Rukoma: Amasaha yashize arenga 28 hagishakishwa batatu bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

    Ni mu Kagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, aho ahashyira ku I saa Munani zo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, abagabo batatu bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro. Nyuma y'akazi gakomeye kasabye ko hitabazwa imashini, ku i saa moya n'iminota 19 nibwo babonetse bose nta numwe wari ukiri muzima.

    Guhera ahagana ku I saa Saba z'amanywa yo kuri uyu wa Kane nibwo imashini kabuhariwe mu gucukura mu butaka yagejejwe ku kirombe cya Koperative COMIRWA, cyaguyemo aba bagabo itangira gucukura ishakisha kuko ab'amaboko gusa batari kubibasha bitewe b'uko umwobo(Indani) barimo ari harehare.

    Abo iki kirombe cyagwiriye ni; Ndaruhutse Jean Claude wavutse mu 1985 akaba umuturage w'Umurenge wa Rukoma, hari Nsanzimana Daniel wavutse 1995 nawe wo mu Murenge wa Rukoma hamwe na Mugabe Francois wavutse mu 1982 akaba ari uwo mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe.

    Munyarugarama Elie, uhagarariye iki Koperative COMIRWA yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amaze iminsi arwaye, ariko ko n'ubundi ari umwe mu banyamuryango wahakoreraga ngo kuko nyuma yo kubura umutungo no kunebwa, bahisemo ko buri wese yikorera ku giti cye.

    Abaturage bari bahuruye ari benshi gutabara.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com mbere yuko aba bantu baboneka ko nta kuruhuka kwari guhari aba baturage batabonetse. Avuga ko ariyo mpamvu babonye ko amaboko gusa ntacyo yakora bagahitamo gushaka imashine ibasha gucukura kugira ngo boroherwe no gushakisha ariko kandi n'igihe gikoreshwa kibe gito.

    Mu gihe biteguraga guparika ibyo gushakisha ngo bakomeze imirimo kuri uyu wa Gatanu, umwe mu baturage yarabutswe urukweto rwari rwambawe n'umwe muri aba batatu, ahita abivuga maze ibyo gutaha biba bihagaze ubwo bahita bagira agatege ko gukomeza bashakisha aribwo bahitaga babagera ho, babakuramo bose bapfuye.

    Bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko iki kirombe umwobo wacyo wamanukaga ikuzimu nk'umusarane, ko nta nzira zishamikiyeho zari zihari kuko ngo hari hashize igihe gito batangiye kuhashakishiriza amabuye y'agaciro. Kenshi mu birombe usanga hari aho umwobo(Indaki) uba ujya hasi ariko ugasanga hasi ushamikiyeho andi mayira bacukuye bashakisha imari.

    Hakurya no hakuno ku misozi kugera i saa kumi n'ebyiri abaturage bari banze gutaha.

    Muri ibi byago, inzego zitandukanye zaba iz'ibanze, Ingabo na Polisi, abakozi b'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo (RMB) ndetse n'abaturage bari batabaye mu gushakisha aba baturage. Ibikorwa byo kubashakisha ahanini byakozwe n'imashini ariko hakanyuzamo n'amaboko y'abaturage n'ibitiyo bakajyamo kugera ku i saa moya n'iminota 19 ubwo aba bose bakurwagamo nta numwe muzima bakajyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Remera Rukoma ariho imirambo yabo iraye.

    Hari amakuru tugishakisha avuga ko itangwa ry'impushya z'ubucukuzi hari bamwe mu bifite n'abandi bo mu nzego nk'abayobozi bihisha inyuma y'abaturage bagahimba amakoperative bagamije kuyasahuriramo no kuyasabiraho ibyangombwa, nyamara ku rundi ruhande ngo hakaba havugwa bamwe mu bantu usanga banafite ibirombe biteguye neza ariko bakimwa ibyangombwa ku mpamvu zimwe twamenye ariko tutarafata neza ukuri kwazo. Turacyacukumbura ukuri mpamo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-amasaha-yashize-arenga-28-hagishakishwa-batatu-bagwiriwe-nikirombe/

  • Huye : Umugore w’Umusirimu w’imyaka 40 yasoje amashuri abanza #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi uvuga ko yacikirije amashuri ye ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga ikamusanga yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

    Jenoside Yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka kuko yamutwaye abe barimo ababyeyi be bamusigiye abana bato ubundi agahita afata inshingano zo kurera bariya bana barimo ufite umwaka umwe n’ufite imyaka umunani.

    Ibi byatumye adakomeza amashuri ariko nyuma aza gutekereza gusubira ku ishuri ariko aza gukomwa mu nkokora no kuba yari atangiye kurera abana be yibyariye.

    Yaje kwiga imyuga irimo guteka ariko akumva bidahagije kuko yumbaga yaniga amasomo asanzwe, ubundi aza kwiyemeza gusubira mu mashuri abanza aho yari yacikiririje ageze.

    Muri 2020 yasubuye Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali kwiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza biza kurangira COVID-19 yadutse yongera kubona ko amashuri ye yongeye kuyacikiriza.

    Ubwo abanyeshuri basubiraga ku ishuri, na we yahise ajyayo noneho ajya muri New Vision Primary School mu Karere ka Huye.

    Ati 'Kuko nari ngifite intego yo kwiga ngo nsoze amasomo nahise njya kwiyandikisha hariya kuri New Vision ntangira kwiga mu wa Gatandatu.'

    Ubu ni umwe mu banyeshuri bari bamaze iminsi bakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, aho yishimira kuba asoje iki kiciro kandi akavuga ko byose abikesha ubuyobozi bw’Igihugu bwiza buha uburenganzira buri muturage gukora icyamuteza imbere.

    Gusa ngo mu myigire ye yagiye ahura n’ibicantege ariko agaharanira kubirenga. Ati 'Natambukaga ngiye ku ishuri nambaye impuzankano y’ishuri, abantu bagahagarara bandyanira inzara mbaturutse imbere, abamvuga nkabacaho mbumva ariko ntabwo nacitse intege.'

    Ariko ngo amahirwe yagize ni uko umugabo we yari amushyigikiye ndetse akajya amuherekeza ku ishuri.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Umugore-w-Umusirimu-w-imyaka-40-yasoje-amashuri-abanza