Blog

  • Ikiniga cyamufashe! Haruna Niyonzima yasezeweho mu birori bibereye ijisho, ahabwa impano ikomeye kuri we(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, yasezeweho n’ikipe ya Young Africans yakiniraga muri Tanzania imuha impano ikoze mu mubare umunani, nimero yambaraga muri iyi kipe imyaka yose yayikiniye.

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, Yanga yakoze umuhango wo gusezera kuri Haruna Niyonzima wakiniye imyaka 8, ni mu gihe umwaka utaha w’imikino batazakomezanya.

    Ni umuhango wabaye nyuma y’umukino ikipe ya Yanga yatsinzemo Ihefu 2-0, Haranu yinjiye mu kibuga ku kunota wa 60 asimbura Zawadi Mauya.

    Nyuma y’uyu mukino nibwo habaye umuhango nyirizina wo kumusezeraho bamushimira ibyiza yabakoreye.

    Wari umuhango ubereye ijisho bamwe mu bafana bafite ibyapa byanditseho ko nagaruka bazamwakira, abandi amarangamutima yabarenze.

    Uyu mukinnyi iyi kipe mu rwego rwo kumushimira ibyiza yabakoreye bamuhaye impano ikoze nka Award(igihembo) muri nimero 8 yambaraga muri iyi kipe, yari yanditseho ibyo iyi kipe yagezeho babimukesha.

    Deus Kaseke wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi be ndetse wanakinanye na Haruna igihe kinini, yavuze ko Haruna babanye neza ndetse bakaba batifuzaga ko agenda ariko na none ntakitagira iherezo.

    Ati 'Icyo namubwira ndamwifuriza ibyiza aho agiye hose kandi nizera ko Yanga ari ikipe y’abanyagihugu, na we amaze kuba umunyagihugu igihe kirekire, umwanya uwo ari wo wose yagaruka kuko hano ni mu rugo iwabo. '

    'Twabanye na we imyaka myinshi hano, yari umukinnyi ufite akamaro gakomeye cyane, biratubabaje kuko yari afite akamaro gakomeye, ariko nta kintu kitagira iherezo, twe turamwubaha ni yo mpamvu ikipe yamukoreye ibi.'

    Dr Mshindo Msolwa akaba umuyobozi wa Yanga, yavuze ko ashimira Haruna kuba yaramusezeranyije ko azagaruka gukinira Yanga akaba yarabikoze, ngo yizeye ko umunsi umwe azagaruka muri iyi kipe ari umutoza.

    Ati'mu izina rya komite yose ya Yanga reka mfate uyu mwanya nshimire Haruna Niyonzima, gukina neza imyaka yose yakiniye Yanga, nagize amahirwe yo kubana nawe mbere y’uko agenda, ni nange wamukurikiranye i Kigali mu Rwanda, hari ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali agaragaza urwego rwo hejuru nkamubwira ngo agaruke na we akabyemera ngo Yanga ni ikipe yanjye nzagaruka umwanya uwo ari wo wose.'

    'Ndamushimira ko yavuze ko azagaruka akaba yagarutse, reka mvuge nk’umutoza Haruna afite ubushobozi bwo guhindura umukino uko we abishaka. Ndamwifuriza amahirwe masa, ndabizi ufite license C y’ubutoza ya CAF niwigira imbere uzagaruka hano uri umutoza wungirije cyangwa umutoza w’abato.'

    Mu magambo yumvikanamo amarangamutima menshi, Haruna Niyonzima yashimiye Yanga kuba yaramwakiriye neza ndetse ikaba imusezeye neza, ngo ubu Tanzania habaye iwe mu rugo hakabiri kuko bamweretse urukuno rukomeye.

    Ati 'Biragoye kuvuga, Yanga ni umuryango wanjye mbere na mbere. Nabaye Tanzania mu mahoro, umuryango wanjye wabaye Tanzania mu mahoro, Yanga banyakiriye mu mahoro n’urukundo rwinshi cyane, ukuri ntacyo mfite cyo kubishyura ariko ndavuze nti murakoze. Nk’uko abayobozi banjye, ababyeyi banjye babivuze, Yanga ni ikipe nakiniye n’urukundo rwinshi cyane, nifuzwaga n’amakipe menshi ariko nahisemo Yanga kuko Imana nayo yabihisemo.'

    'Ubutumwa guturuka mu gihugu cyanjye, bambwiye ngo mbashimire cyane, mwanyakiriye neza, munsezera neza, Imana izabahemba.'

    Haruna Niyonzima yinjiye muri iyi kipe muri 2011 avuye muri APR FC, kuva yayigeramo bagiranye ibihe byiza, kugeza muri 2017 bari bamaze kwegukana ibikombe 4 bya shampiyona( 2012—13, 2014—15, 2015—16 na 2016—17), bitatu bya Community Shield Cup inshuro 3(2013, 2014 na 2014), kimwe cya FA Cup, 2015-16 ndetse na CECAFA 2012.

    2017 yahise ajya muri Simba SC nayo atwarana nayo ibikombe bibiri bya shampiyona, 2019 aza mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali mu mpera z’uwo mwaka ahita asubira muri Tanzania mu ikipe ya Yanga yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Uyu muhango kandi wo usezera kuri Haruna ukaba witabiriwe n’itsinda TMK ryasusurukije abafana ba Yanga mu ndirimbo zabo.

    Nyuma y’umukino bakoze imirongo 2 ngo anyuremo

    Bagenzi be bamumennyeho amazi mu rwego rwo kumushimira banamusezeraho

    Gutegura byo bari bateguye

    Umuyobozi wa Yanga yashimiye Haruna ko yujuje isezerano yamuhaye, n’umugore we yari ahari

    Nk’umuntu hari aho kwihangana byangaga amarangamutima akazamuka

    Hari abatarabyumvaga

    Bamubwiye bati nta kibazo dufitanye uzongere ugaruke

    Yasezeye ku bafana nabo bamubwira ko ntacyo yabimye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikiniga-cyamufashe-haruna-niyonzima-yasezeweho-mu-birori-bibereye-ijisho-ahabwa-impano-ikomeye-kuri-we-amafoto-video

  • Rayon Sports yabonye umutoza mushya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha umutoza Irambona Masudi Djuma nk’umutoza mukuru amasezerano y’imyaka 2.

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, yatangaje ko yamaze kwemeranywa n’uyu mutoza wayikiniye akanayitoza kongera kuyigarukamo nk’umutoza mukuru.

    Masudi Djuma akaba agarutse mu ikipe yandikiyemo amateka kuko yayihesheje ibikombe bibiri, igikombe cy’Amahoro cya 2016 batsinze APR FC ku mukino wa nyuma, n’igikombe cya shampiyona cya 2016-2017.

    We are delighted to announce an agreement with our Legend, Burundian international, Masudi Djuma Irambona. He became the club’s new head coach. Masudi has agreed a two-year contract with the club. He will begin his new role ahead of the 2021-22 campaign. pic.twitter.com/jqxj5mTy8S

    — Rayon Sports Official (@rayon_sports) July 15, 2021

    Yahise asezera kuri Rayon Sports maze yerekeza muri Tanzania aba umutoza wungirije muri Simba SC mu mwaka w’imikino wa 2017/18, ahava agaruka mu Rwanda mu 2019, aho yagizwe Umutoza wa AS Kigali ndetse na Bugesera FC nyuma yaho.

    Ahandi yatoje ni muri Inter FC na Inter Star z’i Burundi, aho yari umutoza wungirije ndetse no mu Ikipe y’Igihugu y’u Burundi y’abato yatoje mu 2015. Indi kipe yatoje ni Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Masudi Djuma yaje mu Rwanda ari umukinnyi mu 1996 akinira ikipe ya APR FC imyaka 2 ahita ajya muri Kiyovu Sports.

    Mu 2003 ni bwo yerekeje muri Rayon Sports maze mu 2004 ayifasha gutwara Shampiyona ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, nyuma ava muri iyi kipe yerekeza muri Seychelles mbere yo kugaruka mu bururu n’umweru mu 2006, agakina umwaka umwe.

    Masudi yasinye nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports

    Yasinyishijwe na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

    Ni umutoza wa Rayon Sports mu myaka 2 iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yabonye-umutoza-mushya-amafoto

  • Ukwicuza no gusaba imbabazi ku bareganwa na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, Urukiko rwahaye umwanya abaregwa bakomeza kugenda bavuga ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha.

    Shabani Emmanuel ni we wari ugezweho, ahawe umwanya abwira Urukiko ko kugira ngo ajye muri FLN yabitewe n’ubushishozi buke yagize akemera gushukwa azi ko agiye gukorera amafaranga yagombaga guhindura ubuzima bwe n’imibereho yari afite.

    Shabani yabwiye urukiko ko yemera icyaha yakoze akacyicuza akanagisabira imbabazi imbere y’urukiko, u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

    Ati “Uruhare rwanjye ntirungira umwere ku byaha ndegwa, ndabasaba mu bushishozi bwanyu ko nabiryozwa nkaba mbyicuza kandi mbisabira imbabazi mwebwe ubwanyu, urukiko n’abanyarwanda muri rusange.”

    Shabani yasabye ko yahabwa imbabazi mu bushishozi bw’urukiko, kubera ko yakomeje gusaba no kuzisaba abanyarwanda kuko amaze kugororoka atazongera gutatira igihango cya Ndi Umunyarwanda kandi ko yiteguye kugendera ku ndanganagaciro za Ndi Umunyarwanda.

    Yasabye kugabanyirizwa ibihano maze akanabisubikirwa.

    Ati “Sinasoza ntabashimiye umwanya mwampaye ngo ngaragaze uruhare rwanjye mu bikorwa bya MRCD-FLN, igihe maze muri gereza nasubije amaso inyuma mbasha kwisubiraho nsanga hari byinshi namaze gusobanukirwa.”

    Matakamba Jean Berchmans we yavuze ko yemera icyaha ndetse no mu ibazwa mu bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko atigeze agihakana.

    Yabwiye Urukiko ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi n’amahanga abureberaho ari na yo mpamvu nk’uko yabisobanuye mbere yemeye uruhare rwe mu cyaha ashinjwa, bityo akaba yiteze guhabwa imbabazi akagabanyirizwa ibihano.

    Matakamba yavuze ko mu kwemera icyaha kwe yagaragaje ukuri kose, avuga n’abo bakoranye ndetse n’uburyo bagiye bakoranamo by’umwihariko mu gitero cyo muri Nyakarenzo.

    Yavuze ko icyo yari ashinzwe nk’umuntu wakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamuhaga ibikoresho birimo za gerenade akabizanira abari abarwanyi ba MRDC-FLN. Ikindi yahishuriye urukiko ni uko hari amadorali 100 bahaga umuntu wagiye mu bitero, na we akaba yarahembewe ibitero bibiri yagiyemo.

    Matakamba yavuze ko ibyaha yakoze abyemera bityo asaba urukiko kumugabanyiriza ibihano kandi rukanabisubika.

    Nshimiyimana yasabye kujyanwa i Mutobo kwigishwa amateka y’igihugu

    Nshimiyimana Emmanuel yavuze ko kwinjira mu mitwe ya MRCD-FLN byabaye ashimuswe akuwe mu ishuri nk’uko yabisobanuye mu iburanisha.

    Yavuze ko ari inyeshyamba zabavanye mu ishuri zibajyana zibaziritse amaboko, bahita bajya mu bikorwa by’iterabwoba. Ati “Najyanywe mu gisirikare nshimuswe, ntabwo nakinjiyemo ku bushake bwanjye.”

    Nshimiyimana yavuze ko yatangiye amashuri abanza mu 2001, ajyanwa mu mahugurwa ya gisirikare akuwe mu ishuri ubwo yigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu 2009.

    Yavuze ko bari barabwiwe ko umuntu wese utashye leta y’u Rwanda ihita imwica ari na yo mpamvu ubwo yageragezaga gutoroka igisirikare, atigeze atorokera mu Rwanda ahubwo yagiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nshimiyimana yabwiye Urukiko ko iriya mitwe y’iterabwoba yari ifite uburyo itanga amafaranga mu ngabo za Congo ku buryo yagerageje gutoroka mu 2018, agiye muri Monusco ariko agatangirwa ruswa, afatwa n’ingabo za Congo zimusubiza inyuma.

    Yavuze ko adakwiye kuryozwa ibyaha byo kuba muri iyi mitwe ya MRDC-FLN kuko yinjijwemo ku ngufu, ku gahato bityo akwiye gufatwa nk’uwagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe na MRCD-FLN.

    Ati “Ndasanga ibihano bidakwiye kuri njye, ahubwo icyo nari nkwiye ni uko nakwigishwa amateka y’igihugu nanjye ngafatwa kimwe n’abandi twafatanywe bari i Mutobo, harimo abana twiganaga, harimo abayobozi bari bakomeye ndetse banyijije muri iriya mitwe”

    Yakomeje agira ati “Abo bose bari i Mutobo, nanjye nkaba nsaba aho kugira ngo mpabwe ibyo bihano nahabwa ayo mahirwe yo kwigishwa amateka y’igihugu nkavanwa mu mwijima twari twarashyizwemo n’iriya mitwe.”

    Uwunganira Nshimiyimana yavuze ko umukiliya we yafashwe bunyago nk’uko hari abandi bana bafatanywe bagiye binjizwa muri iyi mitwe ku ngufu, bityo nk’uko biteganywa n’amategeko akaba akwiye kurekurwa kuko yinjijwe mu bikorwa bibi ku gahato.

    Iyamuremye Emmanuel wari wasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko nta bushake yigeze agira bwo kwinjira mu kitwe y’iterabwoba ahubwo yagiye ashiduka yayinjijwemo ndetse ngo kuyivamo ntabwo byabaga ari ibintu byamushobokera kuko uwafatwaga yatorotse yabaga ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

    Yavuze ko ibikorwa by’ibitero byagabwe n’iyi mitwe nta ruhare yabigizemo kuko nta bujyanama yatangaga mu kubitegura cyangwa kubiyobora.

    Avuga ko atigeze yumvikana n’ubuyobozi ubwo bwamusabaga kuyobora ibitero byagiye bigabwa ku butaka bw’u Rwanda.

    Iyamuremye yanabwiye Urukiko ko nta bitero yigeze ategura cyangwa ngo abiyobore ari nayo mpamvu yafatiwe ku mupaka n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ubwo yari aje mu Rwanda arimo gusohoka muri iyi mitwe y’iterabwoba.

    Yakomeje agira ati “Nanjye nkaba nasabaga ko nk’uko abo twabanye banyujijwe i Mutobo bari kwigishwa Uburere Mboneragihugu […] nanjye ari uko byangendekera nkajyanwa i Mutobo nkigishwa uburere mbonera gihugu ngasubizwa mu buzima busanzwe.”

    Yavuze ko kuri ubu amaze gusobanukirwa ko igihe bamaze bari muri iriya mitwe itemewe batakaje byinshi cyane nabo bakabaye barimo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Iyamuremye yavuze ko mu gihe yaba atajyanwe i Mutobo, urukiko rwazakoresha ubushishozi bwarwo bityo akanahabwa ibihano akaba yabisubikirwa akabona amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Ati “Narangiza nsaba imbabazi, imbere y’urukiko n’Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibitero, ababuze ababo n’abakuwe mu byabo. Nkaba nizeza ko ngize amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe nafatanya n’abandi kubaka igihugu.”

    Nsabimana Callixte wamamaye nka Sankara yaganiraga n’umwunganira mu mategeko mbere y’uko iburanisha ritangira

    Matakamba Jean Berchmas yabwiye urukiko ko mu iburanisha yagiye yemera icyaha akanagaragaza ukuri kose bityo akwiye gukurirwaho ibihano cyangwa agahabwa ibihano bisubitse

    Nsabimana Callixte nawe yari yitabye Urukiko n’ubwo we yamaze kugaragaza icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 25

    Mu Rukiko, abaregwa baba bahuze bari gusoma dosiye zabo kugira ngo babe biga ku byo baza kwireguza

    Mukandutiye Angelina niwe mugore rukumbi ureganwa na Paul Rusesabagina

    Matakamba yatakambiye urukiko asaba guhabwa imbabazi

    Niyirora Marcel yatakambiye urukiko arusaba kugabanyirizwa ibihano cyangwa agahabwa ibihano bisubitse

    Nshimiyimana Emmanuel yabwiye Urukiko ko yifuza kurekurwa akajyanwa i Mutobo kwigishwa Uburere Mboneragihugu

    Shabani Emmanuel yavuze ko asaba imbabazi Abanyarwanda by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Minaloc yasabye abaturage kwita kuri bagenzi babo bazagorwa n’imibereho muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

    Yavuze ko mbere yo gushyiraho Guma mu rubo Leta yabanje gutekereza ku bijyanye n’uko abazaba batagikora bazabaho.

    Ati “Abaturage bagize ubwoba bw’uko babaho, Leta yatekereje uko bafashwa. Hari amakosa yagaragayemo mu gutanga ibiryo, ubu byarakosowe kugira ngo abafite ikibazo cyo kubona icyo barya muri Kigali n’ahandi, barebe uburyo abatishoboye bafite ubushobozi buke bashobora kuba bafashwa muri iyo minsi icumi, ubuzima bugakomeza.”

    Yakomeje avuga ko hari gukorwa ubukangurambaga kugira ngo iyi gahunda yo gufasha abatishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo yinjiremo n’abafatanyabikorwa.

    Ati “Twashishikarije n’uturere gukorana inama n’abafatanyabikorwa bayo barimo amadini n’amatorero, abikorera kugira ngo bunganirane na Leta mu gufasha abaturage.”

    “Mu muco wa Kinyarwanda niba ufite uwo duturanye adafite ubushobozi kandi njye mbufite, kumufasha ni umuco wa Kinyarwanda. Ufite uwo yafasha amufashe ku buryo nta muturage wicwa n’inzara kuko dufite ikibazo.”

    Muri iyi gahunda biteganyijwe ko hazatangwa ibiryo birimo akawunga, ibishyimbo n’umuceri ku baturage bagera ku 211 000. Bizatangwa hakurikijwe umubare w’abagize umuryango. Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibi biryo bigenwa hakurikijwe intungamubiri umuntu akenera ku munsi.

    Yavuze ko kuba Guma mu Rugo yaratangajwe mbere ho iminsi ibiri ngo itangire gushyirwa mu bikorwa byari bigamije gufasha abakeneye kwitegura mu buryo butandukanye.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije na we wari muri iki kiganiro yavuze ko icyemezo cya Guma mu Rugo cyafashwe nyuma yo kubona ko ubwandu bwa COVID-19 buri kugenda bufata indi ntera kandi ingamba zari zafashwe zikaba zitaratangaga umusaruro mu buryo buhagije.

    Iyi gahunda ya Guma mu Rugo ireba uturere tugize Umujyi wa Kigali n’utundi turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro. Uretse utu turere biteganyijwe ko utundi twose tuzakomeza kubahiriza gahunda ya Guma mu Karere.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko Leta yashyizeho uburyo abaturage bazafashwa kubona ibyo kurya muri Guma mu rugo

  • Turimo turakora iki kuri mission twasigiwe na Yesu?-Past Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

    Bibiliya igizwe n’amagambo 2 makuru: Irya mbere ni itegeko rikuru, irya kabiri ni inshingano nkuru. Mission Yesu yaduhaye ni ukujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’isi. Iyo urangije kwizera(kwakira Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza), nicyo gikurikiraho. Hakurikiraho kubwira abandi ibyo Yesu yakoze mu buzima bwawe, binyuriye mu mpano ufite(Kuririmba, kubwiriza, kwera imbuto mu buryo butandukanye…) abandi bantu bakaza kuri Kristo.

    Ese koko iyi Mission irimo gukurikizwa nk’uko twayisigiwe?

    Ntabwo nzi ahandi uko bimeze, ariko turebye mu karere k’ibiyaga bigari mission Yesu yasigiye itorero ikurikizwa ku rugero ruri hafi ya ntarwo! Kuko natanga ingero zifatika, amatorero makuru dufite hano amenshi arengeje imyaka 100 ariko biratangaje kuba nta mumisiyoneri dufite! Biratangaje kuba tudashobora kwishyira hamwe nkayo matorero ngo dukore ikintu gituma twohereza abamisiyoneri benshi bashoboka. Kandi muri Africa honyine, turacyafite amoko ibihumbi 16000 batarumva ko Yesu akiza n’umunsi umwe!

    Wibuke ko twebwe ubutumwa bwiza bwatugezeho hashize imyaka 1900 Yesu avuye mu isi, ubwo sinzi niba bizategereza imyaka ingana gutyo ngo abandi nabo bagerweho. Abo baracyatamba ibitambo by’abantu, baracyasenga ibintu bya gakondo, baracyabandwa bagaterekera, ntacyo bazi kuri Yesu. Ukibaza, mu myaka ijana turimo turakora iki? Nta na kimwe tubuze, ukurikije ibisengero twubaka n’imishahara abashumba bafata n’imodoka bagendamo.

    Nta na kimwe tubuze, yewe n’uwafata familles nk’ijana gusa ibiryo basiga ku meza buri munsi ukabyegeranya byatunga umumisiyoneri! Ariko uwo mutima ntituwufite.

    Byapfiriye he ngo mission Yesu yadusigiye ntigerweho?

    Umutima wo kugira ngo mission ya Yesu igerweho ntushoboka mu gihe abantu batawutojwe. Kuko Yesu mbere yuko abohereza ngo bajye ku mpera y’isi, yabanje gufata igihe cyo kubatoza kukigero cyiri hejuru kugeza ubwo abatinyura n’urupfu. Niyo mpamvu iyo usomye mu Baheburayo 11, ureba impfu bapfuye ukumva ziteye isoni, ziteye n’ubwoba! Ariko bakazemera kuko bari baratojwe baratinyuwe.

    Njyewe rero mbona tumeze nk’uko wafata umusivile, ukamuha imbunda ukamwohereza ku rugamba. Yagukorera ibitangaza! Ariko impamvu umusirikare bamufata bakamutoza amakosi atandukanye bitewe n’icyo bazamukoresha, ni ukugira ngo agere igihe atinyuke, yumve ko abereyeho abandi ntabe akitekerezaho nkawe, amenye ko abereyeho igihugu, abereyeho amahanga. Hari umugani numvise sinzi niba ari umugani, uvuga ngo 'Wanga kumenera amaraso igihugu cyawe, imbwa zikayanywera ubusa!’.

    Mu buryo bw’ubumana nabwo ni nk’uko: Iyo wanze kuzuza inshingano ya Yesu kugira ngo ukore icyo yakuremeye, n’ubundi uzapfa. Hanyuma upfe ntacyo ukoze mu Bwami bw’Imana tutazakwibuka nk’intwari yo kwizera, tutazakwibuka nk’umuntu wazanye ububyutse, tutazakwibuka byibuze nk’uwafashije abakene.

    Inyigisho mbi zituzuye zitangirwa mu matorero ziratungwa agatoki mu kwangiza mission ya Yesu

    Igihe cyose tutarahindura uburyo abantu barimo kwigishwa, usibye imyaka ijana gusa n’imyaka 400 izashira kuko ubutumwa bwigishwa hano, ni ubutumwa butuzuye. Agakiza kagomba kuba ari agakiza kuzuye iyo kageze mu bice 3: Mu mwuka, mu bugingo, no mu mubiri. Iyo ufashe rero abantu ukabigisha ubutumwa bw’Umwuka utambaye umubiri, uba uhemutse! Ugomba kumwigisha, ni iki agakiza gakora mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri. Hanyuma uzaba umutegura kubaho igihe kirekire akora icyo yaremewe, ariko nanone adatakaje mission ya Yesu agomba no kubaho mu buzima busanzwe.

    Rero ubona abatwigishije baratwigishije umwuka ubaho mu kirere, umwuka utambaye umubiri. Hanyuma uwo mwuka uba mu kirere utuma duhora twiruka inyuma y’isi, turasa nk’aho turi mu marushanwa y’imibereho n’ubuzima. Tugarutse kuri mission ya Yesu hari ibyifuzo 4 tugomba kubahiriza mbere yuko tuvuga ibyacu, mu isengesho rya Data wo mu ijuru: Imana igomba kukubera so ikakubyara, ukabaho ubuzima buyubaha, ukamamaza ubwami bwayo, ubushake bw’Imana bukaza mu gace utuyemo ukabona gusaba ifunguro.

    Birababaje niba kubaha Imana tuyubahira umugati, ubuntu bw’Imana ukabunganya n’imodoka ugendanamo, n’inzu ugiye kubamo, n’abana uzabyara, uba utekereza ibintu biciriritse! Mu gihe Yesaya we yahanuye Yesu hasigaye imyaka 700, mu gihe Nowa Imana yamuhishuriye ibintu bisigaje imyaka 120 bikaba. Mu gihe abandi basize igisekuru gifite umurage ushingiye ku Mana, twebwe tuzasiga iki? Niba uri umukire uyu munsi, hazaza abakire bashyashya uzaba utakibukwa uko iminsi igenda iza.

    Dukwiye kuba dutekereza ibintu byibuze nko mu myaka nk’150, ukavuga uti njyewe ntagihari umwuzukuru wanjye ni uwuhe murage w’ubuMana nzamusigira, ugatangira kubyubaka nonaha. Urugero, Amerika imaze imyaka nka 300 ibayeho , ariko abongereza bageze muri amerika abantu bagapfa muri za ntambara banyuzemo, hari ikintu bakoze cyakora ku mutima w’Imana. Bohereje abamisiyoneri, Imana ihita ibasezeranya umugisha. Kubera ko batabaho kubwabo, ahubwo babayeho kubw’inyungu z’Ubwami bw’Imana.

    Indege ya mbere yakozwe yatwaye abamisiyoneri, Empurimori(Imprimerie) ya mbere yakozwe yakoze Bibiliya, n’ibindi…Ubu n’abari muri Amerika badakijijwe barimo kurya ku mugisha wa basekuru bakoreye. Amatorero rero, nibahagarike kwigisha umwuka utambaye umubiri, bigishe ubutumwa bwiza bwuzuye bushobra gufasha umuntu mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri.

    Impuguro ziri muri iyi nyigisho zatanzwe na Pasiteri Habyarimana Desire. Wayikurikira yose hano:

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Turimo-turakora-iki-kuri-mission-twasigiwe-na-Yesu-Past-Desire-Habyarimana.html

  • Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari
    Gusuzuma Covid-19 bigiye gukorerwa mu tugari

    Ibyo byatangarijwe mu kiganiro inzego zitandukanye za Leta zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’ingamba zaraye zifashwe n’Inama y’Abaminisitiri.

    Ukwezi kwa Nyakanga ngo kwaranzwe no kwiyongera kw’imibare y’abandura Covid-19 mu turere dutandukanye, ariko by’umwihariko muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali hamwe n’utundi umunani.

    MINISANTE ivuga ko ubwandu bwa Covid-19 bwafashe indi ntera mu minsi 45 ishize kuko nko mu kwezi kwa Kamena gutangira hari abantu 30 bagaragaraho ubwandu bushya, gusa ngo uko iminsi yashiraga ni ko imibare yagiye izamuka kugeza aho muri Nyakanga abagaragayeho ubwandu bushya ku munsi bageze kuri 800, ndetse hakaba hari n’igihe barenze 900.

    Iyo mibare kandi ngo yagiye igaragaramo abarwayi barembye ku buryo byatumye bimwe mu bitaro n’amavuriro yari asanzwe yita ku barwayi ba Covid-19, yari yarafunze yongeye gufungurwa kugira ngo akomeze kwakira no kwita ku barwayi kubera ko hakirirwaga abarwayi bakeneye kwitabwaho mu buryo budasanzwe.

    Ibyo byose byanatumye imibare y’abahitanwa na kino cyorezo yiyongera kuko hari n’igihe hapfuye abantu 22 ku munsi umwe.

    Ngo ingamba zari zarafashwe ntizabashije guhindura imibare mu buryo babyifuzaga, ariko kandi ngo zatumye ibintu bitazamba kurushaho kuko n’ubwo imibare yatumbagiye cyane mu turere 11 ariko ishusho y’igihugu cyose muri rusange itameze nabi.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko mu gushyira mu bikorwa Guma mu Rugo bizajyana no gusuzuma abantu mu tugari.

    Ati “Mu gushyira mu bikorwa Guma Rugo turaza gusuzuma by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere twavuga ko ubwandu bwiyongereye cyane, turaza gusuzuma abantu mu kagari aho batuye. Turabasanga mu kagari byibura dushyire ahantu habiri muri buri kagari, aho abantu bazajya kwisuzumishirizamo Covid-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze”.

    Minisitiri Ngamije avuga ko muri uko gusuzuma uzajya asanganwa ibimenyetso bigaragaza kuremba, azajya ahabwa imiti kuko hari izwi igabanya ubukana bw’iyo virus ariko kandi ngo bizaba bibaye n’umwanya mwiza wo kugira ngo arusheho gukurikiranirwa hafi, bareba n’imihumekere ye kugira ngo arusheho gufashwa no kwitabwaho.

    Biteganyijwe ko gahunda ya Guma mu Rugo mu turere 11 harimo n’Umujyi wa Kigali, izatangira kuri uyu wa Gatandatu, ari na bwo gahunda yo gusuzuma Covid-19 mu tugari izatangizwa.