Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’uko hari kompanyi ebyiri zimusinje ko yazitekeye umutwe ubundi akazambura akayabo.
Uzwi iby’iki kibazo utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, yagize ati 'Hari kampani yitwa Benefactors Ltd yambuye miliyoni 74 Frw ndetse n’undi mucuruzi wo mu Karere ka Nyagatare yambuye miliyoni 100Frw, abo rero nibo bagiye kumurega ubuyobozi bufata umwanzuro wo kumuhagarika.'
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yemeje aya makuru y’ihagararikwa ry’uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa.
Murenzi Jean Claude avuga ko uyu muyobozi yahagaritswe mu nshingano kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe koko niba ko buriya bwambuzi ashinzwa bwarakozwe.
Yavuze ko uyu muyobozi yifashishije kompanyi afatanyije n’umugabo we izwi nka Arise and Shine, bakaka abantu amafaranga ariko ntibayabishyure.
Murenzi Jean Claude yagize ati 'Uwo muturage yaratwandikiye avuga ko yagiranye ikibazo n’uwo mukozi wacu tumubwira ko tugiye kubikurikirana. Ubu yabaye ahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kugira ngo tubanze dukore iperereza turebe niba hari aho ahuriye nibyo birego aregwa.'
Avuga kandi ko 'Hari n’indi kampani tugikurikirana ngo twumve niba hari uruhare abifitemo yitwa Benefactors Ltd. Turi gukurikirana ngo turebe niba hari amafaranga bafasheyo batarayishyura zari nka miliyoni 68 Frw, abo bantu babiri ni bo baturegeye duhitamo gukora iperereza ngo turebe niba ibyo bavuga ari byo koko.'
Mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2020 iriya Kompanyi ya Benefactors Ltd yandikiye Perezida wa Repubulika imusaba kubafasha kwishyuza uyu muyobozi wari warabatwaye miliyoni 74 Frw akabishyuramo esheshatu gusa.
Benshi batangajwe no kumva ko yahoze ari umusirikare. Ku itariki 4 Nyakanga 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga kwibohora ku nshuro ya 27, Ndimbati yagaragaje ifoto ye ya kera, yambaye imyenda ya gisirikare ayishyira ku mbuga nkoranyambaga (Instagram) agira ati, “Intego kwari ukubohora u Rwanda”.
Kuko iyo foto yatumye abantu benshi bibaza ku mateka ya Ndimbati, ubundi uzwi mu mafilimi yo gusetsa. Kigali Today yavuganye na Ndimbati avuga gato ku bijyanye n’uko yagiye ku rugamba rwo kubuhora u Rwanda.
Ndimbati avuga ko ubundi avuka ahitwa i Nyarusange, mu cyari Komini ya Mushubati mu cyari Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Muhanga. Aho ni ho yavuye ajya gufatanya n’abandi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Yagize ati, “Nk’urubyiruko nk’abandi bose bari bahangayikishijwe n’uko kubohora igihugu byari bigejeje igihe, twaragiye hanyuma tugira amahirwe, Imana iradufasha, tubona turarubohoye. Nari mfite imyaka y’urubyiruko nyine, navuye mu Rwanda mu 1989, icyo gihe ninjiriye mu Burundi, nyuma nza gukomereza mu gihugu cya Uganda ni ho ninjiriye mu gisirikare”.
Ndimbati avuga ko n’ubwo umuryango we ku ruhande rumwe utari mu bwoko bwatotezwaga wenda ngo bibe ari byo byatumye yiyemeza kujya ku rugamba, ariko ngo kuko yari mukuru ibyabaga byose yarabirebaga, ibyavugwaga byose yarabyumvaga.
Hari ababonye iyo foto Ndimbati yashyize kuri Instagram bakavuga ko ngo yari mu ngabo zitwaga ‘Inzirabwoba’ cyangwa se ‘EX-FAR’ (izi zikaba ari izahoze ari ingabo z’u Rwanda zatsinzwe) bitewe n’imyenda babona yari yambaye. Ndimbati avuga ko abo ari abavuga ibyo bishakiye, kandi bakavuga ibyo batazi, kuko ngo bitewe n’uko byari bimeze icyo gihe, iby’imyenda ntacyo byabaga bivuze, kuko n’umuntu yashoboraga kuba yambaye imyenda ya gisivili kandi ntibimubuze kuba ari umusirikare.
Nyuma yo kubohora u Rwanda mu 1994, ngo ntiyahise ava mu gisirikare kuko n’ubundi ngo hakurikiyeho intambara y’abacengezi, hanyuma yasubiye mu buzima busanzwe mu 1999.
Ndimbati yagiye mu gisirikare ari mukuru ndetse yaranashatse afite umugore, kandi yagize amahirwe uwo mugore yari yarashatse, ngo ni we bakiri kumwe na n’ubu.
Ubu Ndimbati ari mu buzima busanzwe, yikinira amafilimi abantu benshi bamuzimo asetsa, ariko ngo umunsi akunda kandi yubaha kurusha indi ni umunsi wo ku itariki 4 Nyakanga, kuko utuma asubiza amaso inyuma akibuka ibintu byinshi yanyuzemo, nyamara n’ubu Imana ikaba ikimurinze.
Ubu atuye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu nzu avuga ko yahawe na Perezida wa Repubulika amwimuye ahitwa ku Kimisagara, kuko ngo hari mu manegeka.
Ubutumwa aha urubyiruko, ngo nibakunde igihugu cyabo cy’u Rwanda, kuko igihugu ni umurage batahabwa n’undi muntu uwo ari we wese.
Reba ibiganiro Ndimbati yigeze kugirana na KT Radio asobanura byinshi ku buzima bwe
Bwa mbere mu mateka , WhatsApp iri kugerageza uburyo buzatuma abantu bayikoresha nubwo baba badafite telephone zabo.
Ubusanzwe, WhatsApp igomba kuba iri kuri telephone yawe. Uburyo bundi bwo kuyikoresha kuri mudasobwa busaba ko ibanza guhuzwa na telephone kuri internet ngo yakire ubutumwa.
WhatsApp yatangaje kandi ko kugeza ku bikoresho (devices) bine(4) â” nka mudasobwa yawe na tablets â” bishobora gukoreshwa byose icya rimwe, cyangwa kimwe kimwe mu gihe telephone yawe yazimye.
Mu gutangira, ubu buryo bushya buzageragezwa ku 'itsinda rito ry'abakoresha WhatsApp', kugira ngo babunoze mbere y'uko bugera kuri buri wese ubishaka.
Izindi mbuga zo kohererezanya ubutumwa nyinshi zo zisanzwe zifite ubu buryo, zirimo na mukeba wayo Signal, nubwo isaba ko telephone ibanza kwinjira (signup).
Ubu buryo bumaze igihe busabwa n'abakoresha WhatsApp â” bivugwa ko ubu bagera kuri miliyari ebyiri.
'Kongera gutekereza'
Mu butumwa butangaza iki gikorwa, ba injeniyeri ba Facebook bavuze ko izi mpinduka zari zikeneye 'kongera gutekereza' kuri design ya software ya WhatsApp.
Ibyo ni uko WhatsApp ikoreshwa ubu 'ikoresha app ya telephone zigezweho nk'igikoresho cyayo cy'ibanze, bigatuma telephone aricyo gikoresho cyonyine kibasha kwakira no koherereza ikindi ubutumwa cyangwa guhamagara', nk'uko iyi kompanyi ibivuga.
WhatsApp Web n'izindi apps zitari kuri telephone zakoresha WhatsAp 'nk'indorerwamo' y'ibibera kuri telephone.
Ariko ubu buryo bugira ibibazo ababukoresha bamenyereye, nk'uburyo WhatsApp Web ikunda kwivanaho ku murongo kenshi.
Facebook ivuga ko 'Uburyo bushya bwa WhatsApp bukoresha ibikoresho byinshi buzakemura icyo kibazo, kandi bitagisaba smartphone ngo ibe ari yo shingiro ryabyo, ndetse ubutumwa n'amakuru bigakomeza kurindwa no kuba bwite'.
Ibyo bivuze ko idakeneye kubika ubutumwa bwose kuri 'server' zayo, ibintu bishobora kuganisha ku mpungenge zo kwinjirirwa kw'abayikoresha.
Jake Moore, inzobere mu yo muri kompanyi Eset ya anti-virus, ivuga ko uko umutekano waba ucunzwe kose, kubasha kugeza ubutumwa ku bikoresho byinshi bizakomeza gutera impungenge.
Ati: 'Abagizi ba nabi n'abashaka kurunguruka iby'abandi ubu bazaba bashbora gukoresha ubu buryo bushya bagerageza guhuza WhatsApp n'ibindi bikoresho kugira ngo bagere ku butumwa bwite bw'abandi bantu.'
Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.
Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n'abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.
Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w'umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye. Â
Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije mbere yo kuryama
Niba ugira ikibazo cyo kugona gitewe no gufungana mu mazuru, kuhasukura neza bishobora kugufasha kwirinda kugona.
Iyo mu mazuru hafunguye neza, bifasha umwuka gutambuka neza bikakurinda iki kibazo.
Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana mu mazuru, mbere yo kuryama, ushobora koga amazi ashyushye mbere yo kuryama, bizagufasha gufunguka ndetse bikurinde kugona uryamye.
Hindura imisego uryamaho
Ibitumuka mu cyumba ndetse no ku musego, bishobora kugutera kugona.
Ni ngombwa guhindura amashuka, ugasukura mu cyumba, ndetse ugahindura n'imisego kenshi gashoboka mu rwego rwo kwirinda kugona.
Iyo umukungugu cg utundi dutumuka turi mu musego tubaye twinshi, bishobora kugutera allergies no gufungana, ibi kandi bishobora guterwa n'inyamaswa ziba mu nzu nk'ipusi cg imbwa byose bishobora kugutera allergies no gufungana cyane.
Niba ku manywa, uba umeze neza byagera nijoro ugafungana nta kabuze ni ibyo byose bibitera, niyo mpamvu ugomba gushaka uko ubyirinda.
Muri rusange, kuryamira uruhande rumwe, ukirinda kuryama urushye cyane cg wanyweye inzoga, ukoga amazi ashyushye mu rwego rwo kwirinda gufungana nijoro, ibi byose byagufasha kwirinda kugona, niba ubona bitagufashije, ni ngombwa kugana kwa muganga.
Umuhanzi w'umuraperi Kanya West uherutse gutandukana n'uwari umugore we, Kim Kardashian kuri ubu ari mu gahinda nyuma yo kuba atakiri mu rukundo n'umukobwa yari ytangiye gukundana na we.
Mu mpera z'ukwezi kwa 5 nibwo byamenyekanye ko Kanye West yamaze kubona umukunzi mushya Irina Shayk asimbuza Kim Kardashian batandukanye.Irina Shayk umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime niwe mugore wari wamaze gutwara umutima wa Kanye West gusa ibi bikaba byamaze guhagarara nyuma y'aho bimenyekaniye ko Irina Shayk atagishaka gukomezanya nawe.
Inkuru y'uko Irina Shayk yasabye Kanye West ko bakwibera inshuti zisanzwe ikomeje kugenda ivugwa hirya no hino mu binyamakuru mpuzamahanga byandika ku myidagaduro. Aya makuru kandi yatangajwe n'umwe mu bantu b'inshuti za hafi za Irina Shayk wagiranye ikiganiro n'ikinyamakuru People Magazine aho yatangaje byinshi ku mubano wa Kanye West na Irina Shayk wakonje.
Yatangaje ati: 'Irina Shayk ntabwo agikunda Kanye West nka mbere, asigaye amufata nk'inshuti isanzwe kuko yabonye batazashobokana. Irina aherutse kwanga kujyana na Kanye West mu Bufaransa mu gikorwa cya Paris Fashion Week kuko ntashaka ko abantu bakomeza gutekereza ko bakundana. Kanye West nawe arabizi ko ibyabo byarangiye kuko Irina Shayk yamusabye ko baba inshuti zisanzwe'.
Ikinyamakuru US Weekly cyo cyatangaje ko urukundo rwa Kanye West n'umunyamideli Irina Shayk rwahagaze ndetse ko aba bombi batakivugana nka mbere bitewe n'uko Irina Shayk yasabye uyu muherwe ko bakwibera inshuti aho kugirango babe abakunzi, ibi bakaba babikesha Daniel Moon umukozi wa Kanye West uzwiho kuba ariwe unamukorera imisatsi (Kanye West's Hair Stylist).
Fuadi Uwihanganye ndetse na Benjamin Gicumbi bakorera B&B Fm Umwez batunguwe numwe mu banyamakuru bakorana ariwe Elie Baryinyonza. Ibi byabereye mu kiganiro bagiranye na Yago Tv Show.
Muri iki kiganiro Fuadi na Gicumbi bateyemo urwenya rwinshi aho bavuze ko aba bombi bakomoka mu mijyi yo mu gihugu cy'Ubutaliyani. Gicumbi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Monza ho mu Butaliyani naho Fuadi yavuze ko akomoka mu mujyi wa Venice. Aba bombi kandi bavuze ko bari bashyigikiye ikipe y'Ubutaliyani muri Euro 2020 yaje no kwegukanwa n'Ubutaliyani.
Fuadi na Gicumbi baje gutungurwa na Baryinyonza bakorana kuri B&B aho yabazaniye impano abashimira ko bamubaye hafi ndetse anabashimira uko bakorana mu kazi kabo ka buri munsi. Fuadi na Gicumbi bamushimiye cyane ndetse banamwifuriza gukomeza gutera imbere mu byo akora byose.
Fuadi na Gicumbi banyuzagamo bagatera urwenya
Gicumbi arimo guha inama mugenzi wabo Baryinyonza bakorana kuri B&B FM UMWEZI