Blog

  • Seburikoko yavuze igihe yazakorera ubukwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomeye muri filime nyarwanda, Niyitegeka Gratien wamenyekanye nka Seburikoko cyangwa Papa Sava yavuze ko nta gihindutse mu mwaka utaha wa 2022 azakora ubukwe.

    Uyu mugabo utarakunze kumvikana mu nkuru z’inkundo ndetse abakunzi bagiye bamubaza niba yaba afite uwo yihebeye ariko agakunda kubikwepa.

    Mu kiganiro Transit Line n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, yavuze ko ari muzima ndetse n’ibitekerezo bimwerekeza ku bakobwa yifuza bijya biza.

    Ati 'Mba numva ndimuzima nta kibazo, imashini mu ma saa kumi n’imwe, ibyiyumviro bikwerekeza ku mukobwa wumva wifuza nabyo birahari.'

    Ku kijyanye n’igihe azakorera ubukwe niba anafite umukunzi ndetse niba anafite ubukwe, yavuze ko mu mwaka utaha bigenze neza yazabukora.

    Ati 'Numvaga nanabukora muri uyu mwaka ariko se nabatumira hakaza abantu 10. Ni umwaka utaha, kuki umuntu atakwakwanya se. Umukazana se? umva ra wenda umuntu aba ataravuga ngo izi nyanya uyu munsi hatekwe uru ariko hari urwo uba ureba.'

    Yavuze ko ikintu cyatumye atinda gushaka ari uko yabanje gushaka amafaranga n’uwo bazabukorana none ubu byose byarakemutse ntacyamubuza gukora ubukwe.

    Niyitegeka Gratien yavuze ko umwaka utaha ashobora gukora ubukwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/seburikoko-yavuze-igihe-yazakorera-ubukwe

  • Hello world! #rwanda #RwOT

    Welcome to WordPress. This is your first post. Edit or delete it, then start writing!

    Source : https://kigalinews24.com/2021/07/19/hello-world/

  • Haruna Niyonzima yavuze umukinnyi yumva azasigira nimero 8 #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezerwaho mu cyubahiro mu ikipe ya Yanga, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima yavuze ko umukinnyi yamaze guhitamo ko azasigarana nimero ye 8 yari amaze imyaka 8 ari Zawadi Mauya.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukinnyi yasezeweho mu ikipe ya Yanga aho atazakomezanya nayo mu mwaka utaha w’imikino.

    Uyu mukinnyi mu myaka 8 yakiniye iyi kipe akaba yarambaraga nimero 8, akaba yarabajijwe niba yumva iyi nimero yashyirwa mu bubiko nk’uko abafana babyifuza, cyangwa niba yumva hari umukinnyi yayisigira.

    Haruna yavuze ko ku giti cye yamaze gutoranya umukinnyi azayisigira aramutse abyemeye ari we, Zawadi Mauya.

    Ati “ukuri nakwifuje ko njyana nayo ariko namaze guhitamo umukinnyi nzayisigira aramutse abikunze, abakinnyi bose ndabakunda ariko nkururwa cyane na Mauya(Zawadi), ni umukinnyi nkunda, nkunda uko akina, aramutse abikunze, ndabimusabye azambare nimero yanjye(8), ndabizi arayikwiye.”

    Zawadi Mauya asanzwe ari umunya – Tanzania, akaba yari asanzwe yambara nimero 20 muri iyi kipe ya Young Africans.

    Zawadi Mauya ngo nabyemera azambare nimero ya Haruna

    Haruna Niyonzima ngo yumva nimero itabikwa ahubwo yasigaranwa na Zawadi kuko ari umuhanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-yavuze-umukinnyi-yumva-azasigira-nimero-8

  • Wenda abifuza inyama na byeri ntibazabibona ariko ibiribwa bikenerwa bizaboneka bihagije- Min. Gatabazi #rwanda #RwOT

    Yabivuze mu kiganiro yatanze kuri Television Rwanda mu makuru, aho yagarutse kuri gahunda yo guha ibiribwa bariya baturage yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

    Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali habarurwa imiryango ibihumbi 220 ndetse n’imiryango 34 750 yo mu tundi Turere twashyizwe muri Guma mu Rugo, izahabwa ibiribwa.

    Avuga ko buri muryango uzahawa ibiribwa hagendewe ku mubare w’abawugize kugira ngo hatagira abahabwa ibiribwa bidahagije.

    Hon Gatabazi kandi avuga ko ibiribwa bizatangwa bishingiye ku byo umubiri w’umuntu ukenera umunsi ku wundi ku buryo bazahabwa ibirimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara ndetse n’ibitera imbaraga.

    Ati 'Ku buryo mu minsi 10 abantu bose batekerejwe badafite ubushobozi bwo kubatunga bazabibona bihagije ariko iyo dutanga ibiryo ntabwo ibiryo buri wese yifuza, ushobora kuba wifuza inyama, ushobora kuba wifuza ibyeri […] ariko muri iki cyiciro turi gutanga ibiryo bishobora gufasha umuntu kugira ngo ya minsi yakoraga akabona ibyo arya kuri uwo munsi azabone ibyo arya bimutungira ubuzima.'

    Yagarutse kuri bimwe muri ibi biribwa birimo ifu ya kawunga, ibishyimbo n’umuceri ndetse n’ibizahabwa abana bato birimo amata n’ifu y’igikoma.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Wenda-abifuza-inyama-na-byeri-ntibazabibona-ariko-ibiribwa-bikenerwa-bizaboneka-bihagije-Min-Gatabazi

  • CHUB yaremeye abarokotse Jenoside barimo n’abahombye kubera Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bishimiye inka bahawe kuko ngo zitumye bongera kugira igicaniro
    Bishimiye inka bahawe kuko ngo zitumye bongera kugira igicaniro

    Abaremewe ni abo mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Tumba. Bashimye cyane abakozi ba CHUB babatekerejeho, kuko ngo bagaragaje umutima wo kutikubira, ahubwo wo gutekereza ku bakeneye ubufasha.

    Vianney Kabera w’imyaka 65 ubundi uzwi ku izina rya Mwalimu kuko yigisha ijambo ry’Imana, ni umwe mu bahawe inkunga y’amafaranga. Ubusanzwe yakoraga amasambusa y’ibirayi, hanyuma Guma mu Rugo ituma arya igishoro.

    Yagize ati “Ijambo ry’Imana, muri Timoteyo wa kabiri igice cya gatatu haravuga ngo muri iyo minsi hazaba ari mu bihe birushya. Aba bantu batugobotse mu bihe biruhije. Kandi iryo jambo riravuga ngo muri icyo gihe abantu bazaba bikunda. Mu by’ukuri aba na bo ntabwo bikunze, ahubwo badukunze.”

    Muri kiriya gice cya bibiliya kandi ngo haravuga ngo mu bihe bya nyuma abantu bazaba bakunda amafaranga. Kabera ati “Ariko bo ntibakunze amafaranga ahubwo batanze amafaranga. Imana izabagirire neza, izabahe umugisha.”

    Uwamurera Laetitia w’imyaka 42, n’ikiniga, yagize ati “Inka nayiherukaga mu rugo iwacu. Zari zihari mu muryango navukiyemo, ariko zajyanye na bo. Ubu mfite ibyishimo byinshi, kuko mu muryango wacu hagarutsemo inka.”

    Uwamurera kandi nk’umuntu ukunda gusenga, ngo yari yarasabye Imana ko yabimufashamo kuko mu bushobozi bwe yari yarayibuze. Kuri we inka yahawe ngo ni igisubizo cy’Imana, ibicishije ku bakozi ba CHUB. Ngo yabiboneye ku kuba imibare y’iherena ry’inka yatomboye iherwa na 1979, ari na wo mwaka yavutsemo.

    Charles Rwigema wigeze gutunga inka hanyuma muri 2008 eshanu yari amaze kugira zigahitanwa n’ubushita zose, yishimiye ko yongeye gucanirwa, kandi ngo noneho ntabwo zizongera kumupfana.

    Yagize ati “Buriya narize. Nirwara nzajya mpita nyitaho, ntatinze, kugira ngo ntazongera kugira igihombo.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, na we yashimye abakozi ba CHUB, ku bw’urukundo bagaragariza abarokotse Jenoside, kuko bagira abo baremera buri mwaka.

    Umuyobozi w
    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye CHUB kuko uretse kuvura, bagaragaje ko bifuriza abaturage bose ubuzima bwiza

    Yagize ati “Turabashimira ko abangaba mwongeye kubagarurira ubuzima, mwongeye kubavura, kandi mwongeye no kwerekana ko uretse no kuvura, mwifuza ko abaturage bose bagira ubuzima bwiza.”

    Igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, CHUB yagitangiye mu mwaka wa 2011. Kugeza ubu bamaze gutanga inka 147 mu mirenge 10 igize Akarere ka Huye.

    Mbere batangaga inka gusa ku bo baremeraga bahawe n’imirenge. Muri uyu mwaka wa 2021 ni bwo bwa mbere baremeye n’abacuruzaga, nk’uko bivugwa na Dr. Augustin Sendegeya, umuyobozi mukuru wa CHUB.

    Ati “Twaje gusanga hari n’abakoraga udukorwa dutandukanye Covid-19 yagizeho ingaruka, noneho turavuga tuti reka tubafashe bongere bigiremo icyizere.”

    Vianney Kabera w
    Vianney Kabera w’imyaka 65 yashimiye ababagobotse muri ibi bihe biruhije

    Uretse kandi abarokotse Jenoside bagenda bahabwa n’imirenge itahiwe kuremerwa, inkunga zegeranywa na CHUB zinifashishwa mu kuremera abarokotse Jenoside bafitanye isano n’abahakoraga cyangwa n’abahiciwe bazizwa ko ari Abatutsi.

    Ni muri urwo rwego ubu hanatanzwe miliyoni ku bantu babiri bari bafite imishinga yo kwiteza imbere. Buri wese yahawe ibihumbi 500. Iki gikorwa cyatangiye muri 2014, ubu kimaze gutera inkunga abantu 34, bose hamwe bahawe miliyoni 14.


  • Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki nziza mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibihembo bya ‘Euromoney Awards for Excellence’ byatangiye gutangwa mu 1992, bikaba ari bimwe mu bihembo bikomeye mu rwego rw’amabanki. Ibyo bihembo bihabwa ibigo by’imari byageze ku bikorwa by’indashyikirwa, bigahanga udushya, ndetse bikagaragaza imikorere myiza mu gihe cy’amezi 12 ashize.

    Kugira ngo ikigo cy’imari gihabwe icyo gihembo, itsinda ry’inzobere risuzuma urwunguko, ubushobozi bwo kuzamuka / gukura kw’ikigo cy’imari, ndetse n’ubushobozi bwo kugendana n’impinduka ziri ku isoko.

    N’ubwo hari ibibazo byinshi byazanywe n’icyorezo cya COVID-19, Amafaranga Banki ya Kigali yabikijwe yariyongereye, n’inguzanyo itanga ku bakiriya yarazamutse kurenza ikigereranyo cy’isoko muri 2020. Yahaye serivisi abakiriya 356,299 bakoresha konti zabo ku giti cyabo mu buryo busanzwe hamwe n’abakiriya 26,054 b’ibigo bito n’ibiciriritse by’ubucuruzi. Muri uwo mwaka kandi, Banki ya Kigali yagize inyungu ya miliyari 38.4Frw.

    Zimwe muri serivisi yakomeje gutanga mu korohereza abakiliya muri 2020, ni serivisi y”IKOFI igenewe abahinzi, ubwo abahinzi barenga 258,000 bakoresheje iyi serivisi ndetse abarenga 1,800 b’abacuruzi b’inyongeramusaruro bakomeza kugeza serivisi ku abahinzi bifashishije IKOFI.

    Mu gihe ubukungu bwahunganyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, BK yafashije abakiriya bayo mu buryo butandukanye, harimo kubaha inguzanyo mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwabo bwakomwe mu nkokora n’iki cyorezo ndetse inorohereza abakiliya bayo batari bashoboye kwishyura inguzanyo bafite.

    Mu mwaka wa 2020 kandi iyi banki yashyize ku mugaragaro serivisi ya Zamuka Mugore, serivisi yageneye abagore bari mu bucuruzi bakabasha guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane bityo bagateza imbere imishinga yabo.

    Kubera imbaraga Banki ya Kigali yashyize mu kurushaho kurinda ibyahungabanya umutekano w’amakuru arebana na banki, BK yahawe icyemezo cya ISO/IEC 27001:2013 Standard for Information Security Management System (ISMS), Banki ya Kigali ikaba yarahawe icyo cyemezo nk’ikimenyetso ko uburyo ikoresha mu kurinda umutekano w’amakuru bwemewe ku rwego mpuzamahanga.

    Undi mushinga BK yashyize mu bikorwa muri 2020 mu rwego rwo gufasha sosiyete Nyarwanda kwiteza imbere, harimo umushinga wa “BK Urumuri Initiative” wabaye ku nshuro ya kane, ukaba ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bityo bagahabwa amahugurwa yimbitse k’uburyo bateza imishinga yabo imbere ndetse bagahabwa inguzanyo zitagira inyungu na Banki ya Kigali. Kugeza ubu, ba rwiyemezamirimo barenga 100 banyuze muri iyi gahunda kandi bahabwa arenga Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda atishyurirwa inyungu.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yishimiye icyo gihembo bahawe. Yagize ati “Muri Banki ya Kigali, dukora ubudacogora kugira ngo tugere ku byo abakiriya badutegerejeho ndetse tunarenzeho. Dushimishijwe no kubona igihembo cya ‘Euromoney’ nka Banki nziza ya mbere mu Rwanda. Iki ni igihamya intego twiyemeje yo guha abakiriya batugana serivisi yo ku rwego rwo hejuru.”

    Muri uyu mwaka, Euromoney yakiriye ubusabe bwinshi bw’abahataniraga ibihembo, haba mu bihembo bihabwa amabanki ku rwego rw’Akarere ndetse n’ibihabwa amabanki ku rwego rw’Igihugu. Hakaba haratanzwe ibihembo 100 bihabwa amabanki yitwaye neza mu bihugu aherereyemo.

  • Ikamyo yari itwaye ibitoro yaturitse ihitana abantu 13 muri Kenya #rwanda #RwOT

    Mu burengerazuba bwa Kenya abantu batari munsi ya 13 bahitanywe n' imodoka y' ikamyo yari itwaye ibitoro irabirinduka irashya. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nyakanga 2021 mu masaha y' ijoro.

    Amakuru impanuro ikura kuri BBC avuga ko iyo mpanuka yabaye ubwo umushoferi wari utwaye iyi kamyo yageragezaga gukatira indi kamyo mu muhanda uba urimo uruvunge bw' abantu hagati ya Kisumu na Busia.

    Amakuru akomeza avuga ko ubwo iyo impanuka yabaga abantu bahise bafata amajerikani bajya kuri iyo kamyo yari yabirindutse baravoma ubwo yari imaze guturika.

    Abantu bagera kuri 11 , barimo n' abana , barembeye mu bitaro nyuma yo kugira ubushye bukomeye cyane.

    Bivugwa ko byafashe hafi amasaha abiri kugira ngo abazimya umuriro bagere aho iyo mpanuka yabereye , hafi y' umujyi wa Malanga wo mu Karere ka Siaya_ ku ntera ya Kilometero hafi 315 mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw' umurwa mukuru wa Kenya i Nairobi.

    Moreso Chacha, Umukuru wa Polisi w'aho iyo mpanuka yabereye , yagize ati:' Ntabwo twashoboye kubona imodoka izimya umuriro ivuye mu Karere ka Siaya kuko iri i Nairobi'.

    Yakomeje avuga ko abazimya umuriro bavuye mu Karere baturanye bakaza kubafasha.

    Mu gihugu cya Kenya abantu hafi 3, 000 bahitanwa n' impanuka zo mu mihanda.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/19/ikamyo-yari-itwaye-ibitoro-yaturitse-ihitana-abantu-13-muri-kenya/

  • Musanze : Abantu 21 bafashwe banze kuguma mu rugo barimo abafatiwe mu kabari #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafashwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga, bafatiwe mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi.

    Akarere ka Musanze kari mu turere Umunani n’Umujyi wa Kigali mu haherutse gushyirwa n’inama y’Abaminisitiri muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Pierre Kanobayire yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu kabari bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Abandi bafashwe ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza ya Guma mu Rugo.

    Yagize ati 'Abaturage nibo bahamagaye Polisi bayibwira ko uwitwa Nzabandora afite akabari arimo gucuruza inzoga muri ibi bihe byo kurwanya COVID-19. Abapolisi bagiyeyo basanga koko harimo abantu 7 barimo kunywa inzoga nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bubahirije.'

    Yakomeje avuga ko muri uwo Murenge wa Kinigi mu Kagari ka Bisoke hafatiwe abandi bantu 14 banze kuguma mu ngo, bafatwa barimo kugendagenda mu mihanda nta mpamvu bafite ndetse nta ruhushya bafite rubemerera gusohoka mu rugo.

    Ati 'Polisi yashyizeho uburyo bwo gufasha abantu gusohoka igihe bafite impamvu zumvikana ariko bariya 14 nta ruhushya bari basabye. Bariya bantu nta n’ubwo bari bagiye guhaha, bo bavugaga ko barimo gushaka aho bakura ibiraka byo gukora.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze yongeye gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kugira barusheho guhashya ikwirakwira ry’iki cyorezo. Yavuze ko kuba Akarere ka Musanze karashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo bitapfuye kuba gusa ko ahubwo hashingiwe ku busesenguzi bw’inzego z’ubuzima bitewe n’imiterere y’icyorezo muri ako karere.

    Ati 'Kubahiriza neza amabwiriza turimo kugenderaho muri iyi minsi 10 nibyo bishobora gutuma abantu bakomorerwa bagasubira mu bikorwa byabo. Ariko mu gihe harimo kugaragara abarenga ku mabwiriza bakanga kuguma mu rugo bishobora gutuma icyorezo gikomeza gukwirakwira bityo n’iminsi ya Guma mu Rugo igakomeza kwiyongera.'

    Abafashwe uko ari 21 baganirijwe ku kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 inzego zibishinzwe zibaca amande hakurikijwe amabwiriza.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Abantu-21-bafashwe-banze-kuguma-mu-rugo-barimo-abafatiwe-mu-kabari

  • Hagiye kumurikwa igitabo ‘Walk with Her’ cyan… – #rwanda #RwOT

    Oliver Tusiime umwe mu banditsi b’iki gitabo ‘Walk with Her’ bisobanuye ‘Gendana nawe’, ni umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, akaba asengera mu Itorero New Life Bible Church – Kicukiro. Mugenzi we bafatanyije kwandika iki gitabo yitwa Annet Mbabazi – umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko utuye i Kampala muri Uganda – usengera muri Worship House Nansana.

    Oliver Tusiime yatangiye kwandika ibitabo mu 2018, asohora igitabo cya mbere mu 2020. Ariko n’ubusazwe akazi akora mu buzima bwa buri munsi ni akajyanye n’itumanaho ibisobanuye ko ahora yandika. Mbabazi Annet we yatangiye kwandika mu 2019, ariko nta nyandiko yigeze asohora. Iki gitabo bagiye kumurika ni cyo cya mbere yanditse. Uretse kwandika ibitabo, Annet anatanga n’impanuro, ibiganiro n’amahugurwa ku rubyiruko.

    Igitabo ‘Walk with Her’ kiramurikwa kuri iki Cyumweru

    Inyandiko nyinshi za Oliver na Annet zibanda ku bana b’abakobwa aho zibashishikariza kumenya abo aribo, kugira intego no gufasha abahuye n’ibikomere. Igitabo bagiye kumurika, kirimo ubutumwa bushishikariza ababyeyi kumenya umutima w’umwana w’umukobwa, kumufasha mu buryo bwose, kandi kigahumuriza abana b’abakobwa baba barakuze nta babyeyi bafite cyangwa bahuye n’ibikomere bitadunkanye mu buzima. Gifite amapaji 110.

    Nk’uko Oliver na Annet babitangarije InyaRwanda.com, iki gitabo kiramurikwa kuri iki Cyumweru taliki 18 Nyakanga 2021 mu muhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom. Imurikwa ry’iki gitabo ryagombaga kubera kuri Kigali Public Library ariko kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 n’ibihe abaturarwanda barimo, byabaye ngombwa ko baryimurira kuri interineti. Oliver Tusiime yagize ati “Umuntu ushaka kuzayikurikira (Launch) tuzamuha link. Yatwandikira ku mbuga zacu za Facebook: Liv Oliver na Annet Mbabazi cyangwa ku mbuga za ministeri yacu: Olive Girls.

    Annet Mbabazi umwe mu banditsi b’igitabo Walk with Her

    Oliver Tusiime umwe mu banditsi b’igitabo ‘Walk with Her’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107669/hagiye-kumurikwa-igitabo-walk-with-her-cyanditswe-nabakobwa-babiri-ari-bo-oliver-tusiime-n-107669.html

  • Rutahizamu w’umunya-Brazil, umutubuzi ruharwa wakiniye amakipe 10 mu myaka 13 ntiyagira umukino n’umwe akina #rwanda #RwOT

    Carlos Kaizer, rutahizamu w’umunya-Brazil umunyabigwi ukomeye utarigeze ukandagiramu kibuga mu myaka 13, umutubuzi w’umusitari uzwi muri ruhago wasinyiye amakipe menshi ariko ntiyagira umukino n’umwe cyangwa se umunota n’umwe akina kandi k’ubushake bwe kuko yari umuswa, yifuzaga kuba umukinnyi wa ruhago udakina.

    Carlos Henrique Raposo ni rutahizamu w’umunya – Brazil wavukiye mu gace kitwa Rio Pardo mumwaka w’1963, ubu afite imyaka 58 y’amavuko, uyu yiyise Carlos Kaiser ahanini ngo kuko yasaga cyane n’umukinnyi w’umudage wabicaga bigacika Franz Beckenbauer , ikindi ngo ni uko bamwitiriye icupa ry’inzoga yari igezweho icyo gihe yitwaga Kaiser.

    Kaiser Yatangiriye umupira mu ikipe y’abato ya Botafogo ariko aza nyuma kwerekeza muri Flamengo , mu mwaka wi 1979 nibwo yasinyiye ikipe ya Puebla yo muri Mexico nyuma y’uko abashinzwe kuyishakira abakinnyi bari babonye yitwara neza mu myitozo, iyi kipe ariko ntabwo yayitinzemo kuko yaje kumwirukana nyuma y’ukwezi kumwe gusa ayisinyiye maze agaruka muri Brazil , Carlos Kaiser yifuzaga kuba umukinnyi ariko we ngo ntabwo yashakaga kugira umukino n’umwe akina .

    Kuri Wikipedia ye bigaragara ko mu myaka 13 yakinnye imikino 82 ariko muri Filime Mbarankuru ivuga ku buzima bwe yashyizwe kuri Amazon muri 2017 'Kaizer! The Greatest Footballer Never to Play’ aho babajijemo abakinnyi b’abanyabigwi nka Carlos Alberto, Zico, Júnior, Bebeto na Renato Gaúcho bo muri Brazil, ivuga ko nta mukino n’umwe yigeze akina.

    Kimwe mu byamufashaga kubona amakipe ni ukuba yari afite inshuti nyinshi z’abakinnyi nka Ricardo Rosha, Carlos Arberto Torres n’abandi byamufashaga kubona ikipe byoroshye, ikindi yakoreshaga itangazamakuru naryo ryari ritaratera imbere bakamwandikaho inkuru z’ibinyoma zimutaka ko ari umukinnyi w’igitangaza , urugero nyuma y’uko Puebla yo muri Mexico imwirukanye bimwe mu bitangazamakuru byo muri Brazil byanditse ko kubera ukuntu yitwaye neza igihugu cya Mexico cyifuje kumuha ubwenegihugu ngo agikinire maze akabyanga , ibi byose byari ibinyoma kuko muri Puebla nta mukino n’umwe yakinnye ku buryo abanya-Mexico bari kumubona.

    Uyu mugabo bivugwa ko iyo warebaga igihagararo wabonaga ari umukinyi ukomeye ariko akaba nta buhanga mu kibuga yagiraga, ikindi kandi ngo yari afite imbaraga nke cyane ku buryo iyo ikipe yamuguraga yabanzaga kumuha umutoza w’ingufu wihariye akamukoresha imyitozo mbere yo gukorana n’abandi mu ikipe. Imwe mu ntwaro yakoreshaga kugira ngo atavumburwa byari uguhimba imvune za baringa cyane cyane ko ubuvuzi mu mupira bwari butaratera imbere n’aho bwari byari bihenze cyane, ibi byamufashaga kuba mu ikipe akora imyitozo ahembwa ariko adakina imikino y’amarushanwa cyangwa se n’iya gicuti.

    Ikindi cyamufashaga ni ugukoresha telefone z’ibikinisho akigira nk’urimo kuvuga indimi z’amahanga ashaka kwerekana ko hari amakipe yo mu mahanga amwifuza bigatuma yongererwa amasezerano .

    Amakipe yakiniye

    Mu mwaka w’1979 ubwo yavaga muri Puebla bamwirukanye yagarutse muri Brazil maze asinyira ikipe ya Botafogo, aha niho yaragiye gutangirira urugendo rw’ubutekamutwe, akimara gusinya yahise ahimba imvune y’abaringa, ibi yabifatanyaga no gukoresha telefone z’ibikinisho akivugisha icyongereza abeshya ko hari andi makipe amwifuza, gusa yaje kuvumburwa n’umuganga wa Botafogo wumvaga icyongereza maze ahita yirukanwa .

    akimara kwirukanwa yatangiye kubeshya ko yarari mu ikipe ya Terres des Cordoba na independente zo muri Argentina ndetse ko yatwaranye nazo Copa Libertadores na Intercontinental cup mu 1984 nyamara ahubwo n’undi mukinnyi witwaga Carlos Enrique waruri muri ayo makipe yombi ubwo yatwaraga ibyo bikombe. Mu mwaka w’1986 yagiye mu Bufaransa mu ikipe ya Gazzelec Ajaccio , nabwo bigizwemo uruhare n’inshuti ze zakinagayo, aha ho yamazeyo umwaka umwe ariko naho avayo nta mukino n’umwe akinnye, igitangaje yagarutse muri Brazil ibitangazamakuru byaho bivugako ari we watsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya 2 mu Bufaransa .

    akigaruka muri Brazil yahise asinyira ikipe ya Bangu, ariko naho nk’ibisanzwe ahita avuga ko afite imvune, Castor De Radrade wari umuyobozi w’iyi kipe ngo yarambiwe kubona uyu mugabo adakina, umunsi umwe ngo ubwo ikipe ya Bangu yari imaze gutsindwa ibitego 2-0 uyu muyobozi yategetse umutoza gushyiramo Kaiser, umutoza yamwohereje kwishyushya maze Kaiser mukubikora ahita arwana n’umufana ngo wari umututse ko ari umujura ahabwa ikarita itukura adakinnye, uyu mugabo yongerewe amasezerano y’amezi 6 ariko nayo arangira adakandagiye mu kibuga

    Yakiniye kandi ikipe ya Flominese y’iwabo muri Brazil, akimara gusinyira iyi kipe ngo yahansanzee umusore bakinanye mu makipe y’abato, Kaiser yabajije uyu musore umusharaha ahembwa maze arawumubwira niko kumubwira ko amufitiye ikiraka, iki cyari ukumuvuna mu gihe baza kuba batangiye imyitozo maze na we akamukubira 2 umushahara ahembwa, uyu musore yarabyemeye maze imyitozo itangiye amutera umuserebeko aramuvuna, icyo yashakaga byari urwitwazo kugira ngo batazamushyira mu kibuga.

    Carlos Henrique Raposo wamenyekanye nka Carlos Kaiser mu gihe cy’imyaka 13 yamaze akina umupira yakiniye amakipe 10, Puebla, Botafogo, Flamengo, Independente, Bangu(aha Wikipedia ye ivuga ko yayikiniye umukino umwe), Gazelec Ajaccio, Flominese, Vasgo Dagama, America FC(aha Wikipedia ye ivuga ko yayikiniye imikino 81), El Paso Sixshooters na Guarane Fuetebol Clube.

    Yakinnye imyaka 13 atarakina umukino n’umwe

    Filime mbarankuru ye irabivuga byose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/biratangaje-ni-umutubuzi-ukomeye-carlos-yakiniye-amakipe-10-mu-myaka-13-ariko-ntiyakina-umukino-n-umwe