Blog

  • Uwafotoye Abanyamideri bakomeye avuga ko ubufotozi bwakwinjiriza Igihugu bukanakimenyekanisha #rwanda #RwOT

    Uyu gafotozi uzwi ku izina rya Gwiza Artist, yamenyekanye cyane mu gufotora abanyamideri batandukanye barimo n’abakomeye ku Mugabane wa Africa nka Georgina Akalanyabah wabaye Umunyamideri wa mbere muri Africa muri 2016, Akiwacu Colombe, Kaneza Lynka na Lindah.

    Mu Rwanda yakoranye n’ibigo bikomeye by’imideri nka Mashions, Tanga Design ndetse anafata amafoto y’ibitaramo bikomeye nka Mercedes Benz fashion week na Kigali fashion week ndetse anakorana n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melody, the Ben na Riderman.

    Gwiza Artist wakuze akunda ubugeni bwo gushushanya ndetse akaza no kubukora, yaje kwerecyeza mu mwuga wo gufotora na wo yakunze akiri muto.

    Muri uyu mwuga wo gufotora, Gwiza Artist yakunze kwibanda ku mafoto agaragaza ubwiza, ay’imideri ndetse n’ay’abantu ku giti cyabo ariko akanabivanga no gufotora ibikorwa binyuranye birimo ubukwe n’ibindi birori kuko na byo biba bigaragaza ubwiza n’imyambarire y’abantu.

    Gwiza Artist avuga ko ubu amaze imyaka itanu muri aka kazi ndetse akaba yishimira urwego amaze kugeraho kuko uko imyaka yagiye ishira, uyu mwuga wagiye ukura ukaba ugeze ku rwego rushimishije.

    Ati 'Uretse iki cyorezo cyaje kikavangavanga ibintu ku buryo abakora uyu mwuga batipfa kubona akazi, ariko ubundi ni umwuga utunze benshi.'

    Uyu musore ubu washinze inzu ye itanga serivisi zo gufotora izwi nka CORNERSTONE IMAGES ibarizwa Kicukiro Centre mu isoko rishya rihari, avuga ko ubu yinjiye mu bufotozi bw’ubucuruzi (Commercial Photography).

    Gwiza Artist avuga ko ubu bwoko bw’ubufotozi bwinjiriza imisoro Igihugu ashaka kuzabuvanga n’ubwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

    Ati 'Ndashaka kuzafungura Photo gallery ku buryo abantu bazajya baza bakareba ubwiza bw’u Rwanda batiriwe bajya mu misozi cyangwa mu mashyamba.'

    Akomeza agira ati 'Ubusanzwe umwuga wo gufotora ni umwe mu myuga ishobora kugirira akamaro kanini Igihugu kuko uretse kuba abawukora batanga imisoro, bashobora no kugaragaza ubwiza bw’Igihugu ku buryo ibi bihangano dufotora bishobora kwereka amahanga ubwiza bw’u Rwanda bikaba byanatuma n’umubare w’abarusura wiyongera.'

    Gwiza Artist kandi avuga ko icyorezo cya COVID-19 nikigenza amaguru macye, azakora imurika azagaragarizamo ibihangano bye by’amafoto anogeye ijisho.

    AMWE MU MAFOTO YAFASHWE NA GWIZA ARTIST

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uwafotoye-Abanyamideri-bakomeye-avuga-ko-ubufotozi-bwakwinjiriza-Igihugu-bukanakimenyekanisha

  • Nyuma y'imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu bwamaze gutangaza ko uwari umuvugizi w'iyi kipe mu gihe cy'imyaka itanu, Kazungu Claver atakiri kuri uyu mwanya nyuma yaho amasezerano ye arangiye ntiyayongererwa.

    Nk'uko byatangajwe binyuze ku rubuga rwa internet rwa APR FC bashimangiye ko Kazungu Claver atakiri umuvugizi wayo ndetse kandi ko uyu mwanya w'umuvugizi washyizwe mu biro by'umuyobozi wungirije w'iyi kipe.
    APR FC yagize iti'Bijyanye no kuvugurura hashyizweho uburyo amakuru y'ikipe n'aya bakunzi bayo yajya atambutswa buri munsi anyujijwe ku rubuga rwayo ndetse ubutumwa bukaba bwatambutswa hakoreshejwe imeri y'ikipe'.

    'Bityo ibikorwa by' uwari umuvugizi wa APR FC byose bikaba bigiye mu nshingano z'umuyobozi wungirije wa APR FC Brg Gen Firmin Bayingana guhera 15 Nyakanga 2021.'

    Mu gusoza ubuyobozi bw'iyi kipe bukaba bwasoje bumushimira mu gihe cy'imyaka itanu yari amaze ari umuvugizi w'iyi kipe, bagize bati 'ni muri rwo rwego ubuyobozi bw'iyi ikipe mu ibaruwa bwashyikirije Kazungu bwamushimiye cyane byimazeyo akazi yakoze keza mu gihe cy'imyaka itanu banaboneraho kumwifuriza amahirwe ahandi azakomereza akazi ndetse abwirwa ko ikipe ubu imufata nk' umunyamuryango wayo uhoraho.'

    APR FC ikoze izi mpinduka mu gihe irimo kwitegura kwitabira imikino Nyafurika aho igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League igomba gutangira muri Nzeri uyu mwaka, ni nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y'umwaka wa 2020-2021 idatsinzwe.

    The post Nyuma y'imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-itanu-ari-umuvugizi-wa-apr-fc-kazungu-claver-ntakiri-kuri-uyu-mwanya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yimyaka-itanu-ari-umuvugizi-wa-apr-fc-kazungu-claver-ntakiri-kuri-uyu-mwanya

  • Polisi yarokoye abantu 7 bari barohamye mu kiyaga cya Kivu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nzabahimana Elia w’imyaka 33 niwe wari utwaye ubwato bwarimo abo bantu 7, yavuze ko bahagurutse ku cyambu kiri mu Murenge wa Boneza ku isaha ya saa yine n’iminota 15 za nijoro bajyanye ibicuruzwa by’ibiribwa mu Karere ka Rubavu mu isoko rya Nyamyumba. Ikibazo baje kukigirira hagati mu kiyaga cya Kivu bamaze amasaha atatu bagenda.

    Yagize ati “Twageze mu mazi hagati haza umuyaga mwinshi uzamura amazi menshi yuzura mu bwato buribirindura. Moteri yahise izima, ariko nagerageje kuramira telefoni mpamagara inshuti yanjye impamagarira Polisi. Ntabwo byatwaye iminota 10 Polisi yahise ihagera iradutabara, nta muntu wagize icyo aba kuko bose bari bambaye amakote ababuza kurohama(life Jacket).”

    Nzabahimana yashimiye Polisi y’u Rwanda yahise ibatabara kuko iyo itinda ibibazo byari kuvuka ndetse hakagira abitaba Imana. Yanashimiye inshuti ye yihutiye kubatabariza Polisi muri iryo joro.

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yashimiye uwari utwaye ubwato wahise atabaza Polisi hakiri kare nayo ikabasha kubatabarira ku gihe. Yongeye kwibutsa abantu bakora ingendo banyuze mu kiyaga cya Kivu ko bagomba kwitonda muri iki gihe cy’impeshyi kuko harimo umuhengeri mwinshi kubera umuyaga.

    Yagize ati “Muri ibi bihe turimo by’izuba ryinshi (Icyi) mu kiyaga cya Kivu harimo umuyaga mwinshi bigatuma hahora umuhengeri amasaha yose. Abaturage rero usanga bakoresha amato ya gakondo akoze mu biti adafite imbaraga zo guhangana n’uwo muhengeri ari nabyo byabaye kuri bariya baturage.”

    ACP Mwesigye yakomeje akangurira abatwara abantu mu bwato ndetse n’abagenzi kujya bambara amakoti yabugenewe atuma batarohama kuko nabyo biri mu byatumye batabarwa nta kibazo bagize. Yanabasabye kujya bakora ingendo habona.

    Ati”N’iyo waba uzi koga ni ngombwa ko mbere yo kujya mu bwato wambara ikoti ryabugenewe (life jacket) kuko rifasha gukomeza kureremba iyo habaye impanuka, rinakurinda kugira imbeho ndetse rikakurinda kuba wakomereka. Tunabagira inama yo kujya bakora ingendo habona kumwanywa kugira ngo gutabarwa byoroshye kandi bakabanza gusuzuma ko ubwato bumeze neza.”

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi yibukije abantu kujya batunga nimero za telefoni za Polisi bakwifashisha igihe bahuye n’ikibazo bari mu mazi. Izo nimero ni: 110, 0788311545 cyangwa bakaba bahamagara 112.

    Abakoze impanuka Polisi yahise ibatwara mu bwato bwayo ibageza ku nkombe ahitwa i Kigufi mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba. Bose nta n’umwe wagize icyo aba cyatuma ajya kwa muganga bategereje gushaka uko basubira mu miryango yabo.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

  • Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? #rwanda #RwOT

    Hashize igihe ibimenyetso simusiga bigaragarizwa isi yose ko Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, akorana bya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa RNC, uyoborwa n'icyihebe Kayumba Nyamwasa. Ibi na Perezida Museveni ubwe yananiwe kubinyomoza, ahubwo ahitamo guhohotera Abanyarwanda bari muri Uganda, abashinja kuba intasi z'uRwanda, kandi mu by'ukuri ari abanze kuyoboka uwo mutwe wa RNC.

    Uretse iyo RNC ivuga ko ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa Kongo(aho abarwanyi bayo bicwa buri munsi nk'udushwiriri, abarusimbutse bagafatwa mpiri, ari nabo batanga ubuhamya bw'uburyo Perezida Museveni ari umufatanyabikorwa wabo), muri ako gace hari n'indi mitwe y'iterabwoba ikorana bya hafi n'ibyegera bya Perezida Museveni. Amakuru dukesha urubuga 'Great Lakes Eye news Paper' rukorera kuri murandasi, aravuga uko umutwe wa ADF/MTM ukorana ubucuruzi bwa cocoa na murumuna wa Museveni, ariwe Salim Saleh.

    Great Lakes Eye News ivuga ko hari amasosiyete abiri akora ubwo bucuruzi bw'igihingwa cya cocoa, kivamo chocolate n'ibindi bintu bihenda cyane. Ayo masosiyete ni ESCO KIVU na ESCO Uganda, bivugwa ko Salim Saleh yaba afite imigabane myinshi muri iyi ESCO Uganda. ESCO Kivu ikorana n'umutwe wa ADF/MTM, kuko ariyo ifite ibirindiro ahitwa Beni muri Kivu y'amajyaruguru, aho ESCO Kivu na ESCO Uganda zisarura cocoa. Birumvikana ko ku mamiliyari ava muri ubwo bucuruzi, ADF/MTM ihabwaho agatubutse, kanayifasha gukomeza ibikorwa by'iterabwoba.

    Imibare yerekana ko hagati y'umwaka wa 2017 na 2020, akayabo ka miliyoni 25 z'amadolari y'Amerika, ariyo yanyujijwe muri amwe mu mabanki yo muri Uganda nka Equity ikorera Kasese, yohererejwe ESCO Kivu, nyamara aruhukira mu biganza bya ADF/MTM.

    Mu nkuru ya 'Great Lakes Eye' kandi, harimo ibyapa biranga amakamyo ya ESCO Uganda, yinjira muri Kongo nta nkomyi agiye gupakira cocoa. Muri yo twavuga: UAJ661R, UAD721Q, UAK878A, UAD749Q, UAJ653R, UAD727Q, UAH928U, UDE946L, UAJ660R, UAD719Q, SSD252H, UAQ826C, T403CSU, UBE440Z.

    Ibi birakorwa kandi mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe z' Amerika zashyize ADF/MTM ku ruronde rw'imitwe y'iterabwoba, ndetse Umuryango w'Abibumbye ukaba uvuga ko uwo mutwe w'abagizi ba nabi wishe abantu babarirwa muri 800 mu mwaka wa 2020 wonyine.

    Kuva tariki 29 Mata uyu mwaka, ESCO Kivu ifite urubanza ubutabera buyikurikiranyeho gufasha imitwe y'iterabwoba, harimo na ADF/MTM.
    Mu biganiro Perezida Museveni aherutse kugirana na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshissekedi, bumvikanye ko bagiye gufatanya kurandura imitwe y'iterabwoba mu Burasirazuba bwa Kongo.

    Abazi neza Perezida Museveni babihaye inkwenene, kuko basanzwe bamuziho ikinyoma, uburyarya n'ubugambanyi buhambaye. Ibyo aribyo byose nta bugome butagira iherezo, n'ibi bya Museveni n'agatsiko ke byo gushakira indonke mu maraso y'inzirarengane bizagera aho bishire.

    Mu Kinyarwanda baca umugani ngo'imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y'ibuye ihakura inda y'akabati', kandi uru rurimi Museveni ararwumva neza.

    The post Perezida Yoweri K. Museveni yafasha ate kugarura umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigari, kandi abo mu muryango we bakorana ubucuruzi n'imitwe y'iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-yoweri-k-museveni-yafasha-ate-kugarura-umutekano-mu-karere-kibiyaga-bigari-kandi-abo-mu-muryango-we-bakorana-ubucuruzi-nimitwe-yiterabwoba-ikorera-mu-burasirazuba/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-yoweri-k-museveni-yafasha-ate-kugarura-umutekano-mu-karere-kibiyaga-bigari-kandi-abo-mu-muryango-we-bakorana-ubucuruzi-nimitwe-yiterabwoba-ikorera-mu-burasirazuba

  • Kazungu Claver ntakiri umuvugizi wa APR FC #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kazungu Claver
    Kazungu Claver

    Nk’uko Kazungu Claver yabyitangarije, yavuze ko yamaze gutandukana na APR FC guhera kuri uwa Mbere tariki ya 18 Nyakanga 2021.

    Yabitangarije mu kiganiro ‘Urukiko’ gitambuka kuri Radio 10, aho yemeje ko mu myaka itanu yari amaze ari umuvugizi wa APR FC abyishimira.

    Yagize ati “Impamvu natinze ni akanama nabanjemo, guhera ubu sinkiri umuvugizi wa APR FC kandi na byo nabishimiye kuko natangiye bavuga ngo sinzamara n’umwaka umwe ndi umuvugizi wa w’iyo kipe”.

    Yavuze ko gutandukana na APR FC nta ruhare yabigizemo, ahubwo ubuyobozi bw’ikipe ari bwo bwifuje kutamwongerera amasezerano.

    Yavuze ko n’ubundi yari yahawe ako kazi atagaharaniye ahubwo ari ikizere ubuyobozi bwamugiriye.

    Ntiharatangazwa uwamusimbuye ariko ubu inshingano akaba yazisigiye umunyamabanga w’ikipe.

  • Burera: Abasaga 70 basanzwe mu birori ku Muyobozi w’Umudugudu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umwe mu baturage atanze amakuru, inzego z’umutekano zahise zijyayo; abantu 31 barimo abagore 28 barafatwa, abasaga 40 biganjemo abagabo baratoroka barimo na nyiri urugo wari Umukuru w’Umudugudu.

    Mu gihe bagishakishwa, abafashwe bajyanywe ku biro by’Umurenge wa Gahunga mu gihe bagiye gupimwa Covid-19 bakajyanwa mu kato.

    Ibyo bibaye mu gihe Akarere ka Burera kari mu turere 8 turi muri Guma mu Rugo hamwe n’Umujyi wa Kigali.

  • Umunsi w’ikiruhuko wa Eidil-Ad’ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunsi w
    Umunsi w’ikiruhuko wa Eidil-Ad’ha ntuzabuza abanyeshuri gutangira ibizamini bya Leta

    Ni umunsi mukuru uzaba kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu itangazo ryayo, ikaba imenyesha abakandida bose bazakora ibizamini, ko gahunda y’ibizamini ikomeza, bikazatangira kuri uwo munsi nk’uko byari biteganyijwe.

    Mu yandi mabwirizwa akubiye muri iryo tangazo, abanyeshuri bose bazakora ibizamini baributswa kujya ku ma santere bazakoreraho ibizamini kuri uyu wa Mbere tariki 19 Nyakanga 2021, bitarenze saa tatu za mu gitondo kugira ngo bamenyeshwe gahunda izagenderwaho, n’amabwiriza ajyanye no gukora ibizamini, kandi ko nta wemerewe gusiba.

    Ku bakandida bigenga bazakora ibizamini, barasabwa kuva mu rugo cyangwa agasubirayo bitwaje amafishi biyandikishijeho, ndetse n’ikarita y’irangamuntu ye kugira ngo yoroherezwe mu ngendo.

    Ni mu gihe abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali n’abandi bafite inshingano mu bizamini kandi bafite ikarita bahawe na NESA, bazafatira imodoka ku byapa basanzwe bategererezaho zikazabageza ku byapa byegereye aho bazakorera ibizamini guhera saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, aho zizongera kubafasha gutaha guhera saa cyenda n’igice (15h30).


  • Jacob Zuma yagejejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

    Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y'Epfo yagejejwe imbere y'urukiko hakoreshejwe video aho ari muri gereza, aregwa ibyaha bya ruswa.

    Nibwo bwa mbere yabonetse mu ruhame kuva akatiwe amezi 15 y'igifungo kubera gusuzugura urukiko, nyuma akishyikiriza polisi.

    Zuma yari yicaye atuje, yambaye ishati yera ikoti ry'umukara na karuvati itukura, ari mu cyumba cya gereza itatangajwe.

    Yavuze macye mu gihe umwunganizi we yasabaga ko uru rubanza ku byaha aregwa ko yakoze mu myaka ya 1990 nanone rwigizwayo.

    Iri buranisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera impungenge z'umutekano n'icyorezo cya Covid.

    Ubu hashize icyumweru kirenga Zuma ari muri gereza nyuma y'uko ahamwe n'icyaha cyo kwanga gufasha iperereza ku bindi birego bya ruswa aregwa.

    Icyemezo cyo gufunga Zuma amezi 15 cyateje imidugararo vuba vuba yahise ihinduka urugomo, gutwika no gusahura ndetse ikicirwamo abantu barenga 200.

    Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yavuze ko iyi myigaragambyo ari ibintu byateguwe bigamije guhungabanya demokarasi y'icyo gihugu.

    Ariko abashyigikiye Zuma bavuga ko ibyo nta kibihamya, bakavuga ko ibyabaye byavuye ku mujinya wa rubanda utewe n'ubukene n'ubushomeri bikabije.

    Ivomo: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/19/jacob-zuma-yagejejwe-imbere-yurukiko/

  • Impera z'icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y'intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball #rwanda #RwOT

    Hirya no hino ku isi haberaga amarushanwa atandukanye by'umwihariko imikino y'intoki, aaha muri ayo marushanwa u Rwanda rwari ruhagariwe nubwo yasojwe ayo makipe atitwaye neza, muri Beach Volleyball yaberaga mu Rwanda mu bagabo n'abagore irushanwa ryatwawe na Leta z'unze Ubumwe za Amerika, ikipe yari mu Buholandi yatahanye umwanya wa 15 mu mikino y'igikombe cy'isi naho muri Basketball abari bakiniraga muri Kigali Arena begukanya umwanya wa gatatu.

    Mu gihugu cy'u Buholandi haberaga igikombe cy'isi cy'abakobwa bakina umukino wa Volleyball, abangavu begukanye umwanya wa 15 mu makipe 16 yari aturutse hirya no hino ku isi.

    Kuva taliki ya 9 kugeza kuya 18 Nyakanga 2021 mu gihugu cy'u Buholandi ndetse no mu Budage haberaga irushanwa ry'igikombe cy'isi mu bakobwa batarengeje imyaka 20, u Rwanda rukaba rwari muri ayo makipe yabonye iyo tike yo gukina imikino y'igikombe cy'isi.

    Ku i kubitiro abari b'u Rwanda bari mu itsinda rimwe na Brazill, u Buholandi ndetse na Argentine, iyi mikino yo muri iritsinda ikaba yararangiye ntamukino n'umwe babashije gutsinda, ibi byatumye ruhatanira gushaka umwanya wa cyanda kugera ku mwanya wa 16, gusa ntabwo byagenze neza kuko rwasojereje ku mwanya wa 15.

    I Rubavu amakipe ane yari ahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beachvolleyball nayo ntabwo yitwaye neza kuko ibikombe byerekeje mu gihugu cya Leta z'Unze Ubumwe z'Amerika haba mu bagabo ndetse n'abagore.

    Ni irushanwa ryari rimaze iminsi itatu ribera mu karere ka Rubavu, aho imwe mu makipe abiri y'abagabo yari ahagarariye u Rwanda yasezerewe atabashije kurenga amatsinda naho imwe mu ikipe y'abakobwa yari igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yo yageze muri 1/8 cy'irangiza.

    Muri rusange abakinnyi bari bahagarire u Rwanda mu bagabo ni Akumuntu Kavalo Patrick wafatanyaga na Ntagengwa Olivier, hakaba indi kipe ya Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, mu bagore hakinnye Nzayisenga Charlotte wari kumwe na Munezero Valentine ndetse n'ikipe yari igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine.

    Mu makipe yari yaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, iri rushanwa ryo ku rwego rwa kabiri muri uyu mukino, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma begukana igikombe ndetse n'umudali wa Zahabu.

    Naho mu kiciro cy'abagore , umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n'Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

    Mu mukino w'intoki wa Basketball, muri Kigali Arena haberaga imikino y'abakobwa yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika gitegerejwe muri Cameruni muri Nzeri uyu mwaka.

    I Kigali hari hateraniye amakipe ane yo mu karere ka Gatanu (Zone 5), ariyo u Rwanda rwakiriye iri rushanwa, Misiri, Sudani y'Epfo ndetse na Kenya yegukanye umwanya wa mbere wayihesheje guhagarira zone 5 mu gikombe cy'Afurika.

    Muri iyi mikino u Rwanda rwakinnye imikino itatu ibanza itsinda ibiri itsinda umwe, yatsinze Kenya na Sudani y'Epfo itsindwa na Misiri, gusa muri 1/2 cy'irangiza yatsinzwe na Kenya ndetse Misiri nayo itsinda Sudani y'Epfo.

    Ku mukino wa nyuma ikipe y'igihugu ya Kenya yatsinze iya Misiri amanota 99 kuri 83 bihita biyihesha itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika mu bakobwa, ku ruhande rw'u Rwanda bo batsinze amanota 83 kuri 56 ya Sudani y'Epfo.

    The post Impera z'icyumweru zisize amakipe ahagaririye u Rwanda adahiriwe mu marushanwa atandukanye y'intoki ya BeachVolleyball , Volleyball ndetse na Basketball appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impera-zicyumweru-zisize-amakipe-ahagaririye-u-rwanda-adahiriwe-mu-marushanwa-atandukanye-yintoki-ya-beachvolleyball-volleyball-ndetse-na-basketball/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impera-zicyumweru-zisize-amakipe-ahagaririye-u-rwanda-adahiriwe-mu-marushanwa-atandukanye-yintoki-ya-beachvolleyball-volleyball-ndetse-na-basketball