Blog

  • Igisubizo ku bibaza niba Kami na Keza bakina muri Impanga Series ari umuntu umwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Fleury Ndayirukiye uzwi cyane ku izina rya Fleury Legend akaba ari nawe uyobora filime izwi nka Impanga Series yamaze amatsiko abantu benshi bibazaga niba Kami na Keza bakina mu Impanga Series ari umuntu umwe. Mu kiganiro Sunday Night show aho Fleury Legend yari yatumiwe nk'umutumirwa yabisobanuye nyuma yo kubibazwa na benshi mu bari bakurikiye iki kiganiro.

    Mu magambo ye bwite, Fleury Legend yagize ati ” Abantu bagomba kumenya ko hari Bahavu Jannet umwe hakaba na Kami na Keza bakina mu Impanga Series ntakindi “.

    Kami na Keza bari mu bakinnyi bakina mu Impanga Series

    Source : https://yegob.rw/igisubizo-ku-bibaza-niba-kami-na-keza-bakina-muri-impanga-series-ari-umuntu-umwe/

  • Hari ukuntu bibeshya ngo twakuze: Minisitiri Uwamariya avuga ku myitwarire mibi mu banyeshuri – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi hirya no hino mu gihugu humvikana abanyeshuri bagaragaza imico idasanzwe ku buryo abantu batandukanye, batangiye kwibaza ku burezi buhabwa abana bari mu mashuri.

    Hari ingero z’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bagaragayeho imyitwarire idahwitse irimo nko gukubita abarezi babo ndetse n’indi mico idakwiye kuranga umunyeshuri mwiza.

    Urugero ni mu Karere ka Rutsiro aho ku wa 15 Kamena 2021, umunyeshuri yahiritse umwarimu wari utwite, bikamuviramo kujyanwa kwa muganga. Hari kandi abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabusunzu bagaragayeho imico y’ubusinzi, kunywa itabi n’indi migirire y’isoni nke irimo gusomana imbere ya mwarimu.

    Mu minsi yashize kandi ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’abanyeshuri biga mu Karere ka Ruhango aho bari bari kubyina nk’abari gusambana, bakaba bari bari kwishimira ko umuyobozi wabo yirukanywe.

    Izi ngero n’izindi zigaragara mu mashuri ni zo zituma abantu bibaza niba mu mirerere y’abanyeshuri hatarimo ikibazo.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko muri rusange imyitwarire y’urubyiruko yahindutse.

    Yagize ati “Iyo ugiye kureba urubyiruko imyitwarire muri rusange harimo icyahindutse […] Hari ukuntu urubyiruko rwibeshya ngo twakuze, cyane abarangiza amashuri yisumbuye basa n’aho bigaragaza nk’abavuye mu cyiciro kimwe bagiye mu kindi ariko bakabyitwaramo nabi.”

    Yakomeje avuga ko kuba uru rubyiruko rufite imyitwarire idasanzwe usanga harabayeho kudohoka haba ku ruhande rw’ababyeyi ndetse n’abarezi.

    Ati “Iriya myaka iba igoye ku buryo aba yumva yakora icyo ashaka cyose ariko hakaba no kudohoka muri rusange mu bijyanye n’imyitwarire. Ibi ndabisubiramo kugira ngo inzego zose zumve ko dukwiye gufatanya. Buriya umwana unanirana ku ishuri no mu rugo ntabwo aba ari umwana ufite gahunda. Biba byaratangiye gupfa mbere.”

    Yakomeje agira ati “Mu muryango niho umwana atorezwa kubaha. Kera twatinyaga mwarimu n’aho atambutse ukaba wumva ko ugomba kumuha icyubahiro akwiye ariko iyo umwana yubahuka mwarimu nk’aho twabonye babakomeretsa, ibyo biza mu burere. Si ukwikuraho inshingano nka Minisiteri ariko iyo ababyeyi bafatanyije n’ishuri babasha gukemura icyo kibazo kuko si bwo uwo munyeshuri aba yitwaye gutyo.”

    Minisitiri Uwamariya yasabye ababyeyi n’amashuri gukorana bakamenya uko imyitwarire y’abana ihagaze.

    Ati “Hari amashuri atubwira ngo duhana umwana umubyeyi akaza kutumerera nabi, ni byiza ko ababyeyi n’amashuri bakorana umunsi ku munsi bakamenya ngo umwana yitwara ate, abayeho ate?”

    “Kera tukiri mu mashuri wajyaga kubona ukabona umubyeyi aje kureba uko umwana yitwara cyangwa umurezi agatumaho umubyeyi ngo ngwino tuganire ku kibazo cy’umwana. Ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri bongere gukorana umunsi ku munsi kugira ngo barere umwana ufite ubumenyi n’uburere.”

    Kugeza ubu 60 % by’Abanyarwanda ni urubyiruko benshi bari mu mashuri, ibi bikaba bitanga umukoro ku babyeyi n’abarezi wo kubaha uburere bwiza kuko aribo bazagira uhurare mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

    Inkuru bijyanye:

    Imvano y’amashusho y’abanyeshuri bo mu Ruhango bagaragaye babyina nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina

    Rutsiro: Umwarimu utwite yahiritswe n’umunyeshuri we ahura n’ikibazo

    Kunywa itabi, inzoga no gusomanira imbere ya mwarimu biravuza ubuhuha ku biga ku Kabusunzu

    Dr Uwamariya Valentine yavuze ko imyitwarire mibi y’abanyeshuri iterwa n’idohoka ry’ababyeyi n’abarezi

  • Kigali: Babiri bafashwe bagurisha ikibanza kitari icyabo kuri miliyoni 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Nyakanga 2021, ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda i Remera, ni bwo Niyonsaba Marcel utuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro na Mbarushimana Emmanuel, utuye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, beretswe itangazamakuru.

    Bafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nyakanga 2021, ubwo bari kwa noteri wikorera, mu Murenge wa Muhima bahinduza inyandiko kugira ngo babone uko bagurisha iki kibanza.

    Kimenyi Vincent utuye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, wari muri gahunda zo kugura iki kibanza, yasobanuye uburyo yahamagawe n’aba bagabo.

    Ati “Nari narasabye umukomisiyoneri kunshakira ikibanza, tariki ya 13 Nyakanga 2021, nza guhamagarwa n’umugabo ambwira ko afite ikibanza ku Gisozi, nagiye kukireba ngezeyo komisiyoneri wari wandangiye icyo kibanza ambwira ko ataboneka. Yampaye nimero z’uwitwa Ndoli, ajya kunyereka icyo kibanza, yambwiye ko cyanditse ku witwa Antoine Ngarambe, ariwe turavugana igiciro.”

    “Bampaye nimero ye ndamuhamagara ambwira ko aba hanze kandi ashaka gusubirayo ariyo mpamvu adashaka ibintu bitinda, ansaba ko muha miliyoni 15 Frw, mubwira ko muha 14, twemeranya ko muha miliyoni 13 indi imwe nkazayimuha tumaze gukora mitasiyo.”

    Ku wa Gatanu tariki ya 16 Nyakanga 2021, ni bwo bagiye kwa noteri guhinduza ibyangombwa, ubwo bari kwa noteri Niyonsaba wiyitaga nyir’ikibanza yavuze ko umugore we ariwe ufite ibyangombwa byacyo kandi ari kwa muganga, ari butinde. Uyu mugore avuga ngo ni uwitwa Claudette nubwo bajye kuvumburwa ko ngo atari umugore we.

    Niyonsaba Marcel wari wigize nyir’ikibanza, avuga uburyo yisanze muri izi gahunda z’ubuhemu, n’impamvu yatumye asohoka kwa noteri agahunga abeshya ko yibagiwe indangamuntu.

    Ati “Njye ndi umushoferi wa Taxi, Claudette twari duhuye nka kabiri, ariko Emmanuel we twari duturanye ku Gisozi. Tariki ya 16 Nyakanga 2021, bampamagaye bambwira ko hari ikibanza bafite bashaka kugurisha kiri ku Gisozi, mpageze bansaba ko mba nyiracyo mfatanyije na Claudette wari ufite ibyangombwa bwacyo by’ibihimbano, ariko bari bambwiye ko atari icyabo.”

    Niyonsaba Marcel avuga ko icyamuteye guhunga ava kwa noteri nta byangombwa by’iki kibanza bimwanditseho bari bafite, ubwo yumvaga noteri abasaba amarangamuntu byamuteye kwibaza, ahitamo kubeshya ko ntayo afite arahunga, ariko aza gufatwa na Polisi ubwo yarimo acika. Yasabye imbabazi kuba yaremeye kujya mu mugambi w’ubuhemu kandi abizi, agasaba n’undi wese utekereza kwishora mu byaha nk’ibi kubireka.

    Uwiyitaga umukomisiyoneri, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko yari yemerewe 300.000 Frw yo guhindura nimero ya telefoni bakoresheje mu kugurisha icyo kibanza.

    Ati “Njyewe bari banyemereye ko bazampa ibihumbi magana atatu nyuma yo kugurisha ikibanza, nimero narayihinduye tuyiha Niyonsaba Marcel ayikoresha yiyita Ngarambe Antoine kuko ariwe yari yanditseho. Ndasaba imbabazi kuba narishoye mu buhemu, nkanagira inama undi wese ushaka kubijyama kubireka.”

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye n’undi wese ushaka kurya iby’abandi atavunitse, asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe bagwiriye.

    Ati “Abantu badukanye ubutekamutwe bwo kugurisha iby’abandi nk’ibibanza, inzu n’ibindi, aba twabafatiye mu cyuho bashaka kugurisha ikibanza kitari icyabo, turi urwego rw’umutekano kandi turiho ngo dukurikirane abanyabyaha n’imikorere yabo.”

    “Abantu barye bari menge, niba ushaka kugurishwa ikintu witonde ubaze inzego zibishinzwe. Amayeri mwayabonye, bafite inyandiko zigaragaza ko ikibanza ari icyabo, ntimukihutire kugura imari ishyushye kuko byabaviramo ibihombo.”

    Iki kibanza aba bagabo barimo bakigurisha miliyoni 14 Frw. Bafatiwe mu cyuho amafaranga batarayahabwa.

    Aba bagabo uko ari babiri bakurikiranyweho ibyaha bitatu, kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Uko ari babiri bakurikiranyweho gushaka kugurisha ikibanza kitari icyabo

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kwigengesera igihe bafite icyo bagiye kugura

  • Bijoux ukina muri Bamenya Series yavuze imvano yo kwiyongera kw'ikibuno cye (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi kubera ikura ry'imbuga nkoranyambaga ndetse no kuba hari umubare munini warikoresha mu Rwanda ninako haza abibasira abandi kuri izi mbuga bitewe  n'ingingo runaka iba ihari.

    Mu minsi ishize hari abaherutse kwibasira umukinnyi wa filime Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime y'uruhererekane ya Bamenya, yavuze ko abantu bamaze iminsi bamutuka bamuziza ko yiyongeresheje ikibuno.

    Aba bamutuka bavuga ko uyu mukobwa yari afite ubwiza buhagije atari akwiye kwiyongeresha ikibuno mugihe we avuga ko byatewe na Siporo yakoze ntakindi.

    Bijoux  yavuze ko batangiye kumutuka bitewe n'amafoto yashyiraga kuri Instagram bavuga ko aba yihaye ikibuno adafite ari amafoto yasubiyemo(edit).

    Ati'Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y'ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa(edit) bati banyweye imiti.'

    Bijoux akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y'ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

    Ati'Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n'aho iby'imiti byo sibyo.'

    Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi siko azaba ameze mu myaka iri imbere.

    Uyu mukobwa yabwiye abakomeza kubamutuka kubera imyambarire ye , yavuze ko yambara bitewe n'ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye aba ari yo bakunda bareke aho yambaye imigufi kuko hari abandi bayikunda.

    Imiterere ya bijoux ikomeje kuvugisha benshi hanze aha.

    Source : https://yegob.rw/bijoux-ukina-muri-bamenya-series-yavuze-imvano-yo-kwiyongera-kwikibuno-cye-amafoto/

  • Beach Volleyball imidari ya Zahabu yose yatashye muri Amerika #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Beach Volleyball ryari rimaze iminsi ribera i Rubavu ryasojwe ryegukanywe n’Abanyamerika.

    Kuva tariki ya 14 Nyakanga mu Rwanda haberaga irushwanwa rya Volleyball yo ku mucanga “Rubavu Beach Volleyball World Tour 2- Stars', rikaba ryasojwe ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021 aho mu bagabo ryegukanywe n’Abanyamerika batsinze bagenzi babo, ni mu gihe mu bagore nabwo ryatwawe na Amerika itsinze Abadage.

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe 4, abiri y’abagabo n’abiri y’abagore, aho Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine ari bo bgeze kure muri 1/8.

    Ku Cyumweru hakinwe imikino ya 1/2 mu bagabo n’abagore ndetse n’imikino ya nyuma no guhatanira umwanya wa 3.

    Muri ½, Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner bari batsinze Abarusiya Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-19, 21-15) mu gihe Chase Budinger na Troy Field batsinze Abarusiya Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov amaseti 2-0 (21-15, 21-19).

    Umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagabo waje kwegukanwa n’Abanyamerika Chaim Schalk na Theodore Brunner, batsinze bagenzi babo Chase Budinger na Troy Field amaseti 2-0 (25-23, 21-15) ku mukino wa nyuma.

    Aleksandr Kramarenko na Maksim Hudyakov ni bo begukanye umwanya wa gatatu batsinze bagenzi babo bo mu Burisiya, Daniil Kuvichka na Anton Kislytsyn amaseti 2-0 (21-11, 21-15).

    Mu bagore, umukino wa nyuma wasize umudali wa Zahabu wegukanywe n’Abanyamerikakazi Sara Hughes na Emily Day batsinze Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz amaseti 2-1 (19-21, 21-13, 16-14).

    Muri ½, Chantal Laboureur na Sarah Schulz bari batsinzeValentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-1 (23-25, 23-21, 15-11) naho Sara Hughes na Emily Day batsinda Svenja Müller na Sarah Schneider amaseti 2-0 (21-16, 21-18).

    Umwanya wa gatatu wegukanywe na Svenja Müller na Sarah Schneider bo mu Budage, batsinze Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina amaseti 2-0 (21-19, 21-19).

    Amakipe ya mbere mu byiciro byombi yahawe 4000$ (agera kuri miliyoni 4 Frw), aya kabiri ahabwa 3000$, aya gatatu yatwaye 2000$, aya kane 1400$, aya gatanu 1000$, aya gatandatu 800$, aya karindwi 600$ mu gihe aya munani yahembwe 500$.

    Ibi bihembo byose bingana n’ibihumbi 25$ mu gihe ubwo u Rwanda rwakiraga irushanwa ry’inyenyeri imwe mu mpeshyi ya 2019, hatanzwe ibihembo bingana n’ibihumbi 10$.

    Minisitiri wa Siporo hagati y’Abanyamerika ba mbere n’Abarusiya ba gatatu

    Abarusiya babaye aba gatatu mu bagabo n’abadage babaye aba kabiri mu bagore

    Abadagekazi Chantal Laboureur na Sarah Schulz babaye aba kabiri

    Abanyamerika begukanye imidari ya Zahabu mu byiciro byombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/beach-volleyball-imidari-ya-zahabu-yose-yatashye-muri-amerika

  • Ngizi couples z'abastar nyarwanda zirimo gutwika kurusha izindi muri iyi minsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe hari couples z'abastar zirimo kugenda zigarukwaho cyane ndetse zinavugwa na benshi bitewe n'ibintu bitandukanye bagenda bakora.

    Hano twabakoreye urutonde rwa couples z'abastar nyarwanda zirimo gutwika muri iyi minsi.

    1. The Ben na Miss Pamella

    2. Juno Kizigenza na Ariel Wayz

    3. Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine

    4. Lague Byiringiro na Kellia Uwase

    Source : https://yegob.rw/ngizi-couples-zabastar-nyarwanda-zirimo-gutwika-kurusha-izindi-muri-iyi-minsi/

  • Nawe wasobanukirwa igitera kwayura n'akamaro bifitiye ubuzima bwacu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Buri wese mu buzima bwe yaba umwana muto cyangwa umusaza n'umukecuru ntawe utayura. Kwayura ni igikorwa ahanini cyizana, nta ruhare ubigizemo ndetse akenshi birakongera kuko akenshi iyo ukuri iruhande yayuye nawe uhita wayura. Kandi usanga ahanini bigendana no kwinanura.

    Nubwo byizana ariko, biba ari ikimenyetso cy'impinduka runaka mu buzima, ndetse binagirira umubiri akamaro. Icyakora nubwo bimeze gutyo, kubikora igihe kinini cyangwa inshuro nyinshi biba bigaragaza impinduka zitari nziza ku buzima ndetse bishobora no kugaragaza uburwayi runaka.

    Kwayura biterwa n'iki?

    Uretse mu bundi buryo turi buze kubona hepfo, ariko muri rusange biterwa n'imwe mu mpamvu zikurikira:

    • Umunaniro
    • Ibitotsi
    • Imbeho
    • Gusonza
    • Kuba hari ukwegereye wayuye

    Ibi tumaze kuvuga byo ubwabyo ntacyo bitwaye ndetse bifite akamaro kanini ku buzima

    Akamaro ko kwayura

    Bifite akamaro mu buryo 2:

    • Ubwa mbere, bifasha mu guhoza ubwonko. Iyo wayuye, winjiza umwuka mwinshi kandi ukonje ugereranyije n'uwari muri wowe imbere. Uyu mwuka rero utuma umusokoro wari washyushye wongera gukonja nuko ukamanuka mu rutirigongo, bikagabanya umunaniro no kuremererwa umutwe
    • Bwa kabiri, bifasha inzasaya kurambuka no gukora neza cyane cyane mu gihe cy'ubukonje aho uba usanga umubiri wose wakonje.
    Ubusanzwe ni byiza kuko bifasha ubwonko gukora no kuruhuka neza

    Nyamara nkuko twabivuze tugitangira, iyo bibaye kenshi kandi buri gihe, biba ari ikibazo.

    Kwayura cyane bivugwa ryari

    Havugwa ko wayura cyane mu gihe wayura inshuro nyinshi zikurikiranyije. Binavugwa kandi mu gihe wayura ntiwitse vuba, mbese ugatinda kandi bikaza kongera kugaruka mu kanya gato cyane.

    ibi biterwa rimwe na rimwe n'imiti uri gufata cyangwa se uburwayi runaka umubiri ufite.

    Ibishobora gutera kwayura cyane

    • Indwara zinyuranye z'umutima
    • Guhindura amasaha yo waryamiragaho, cyane cyane nk'iyo ugiye mu gihugu kidahuza amasaha n'icyo wabagamo cyangwa se uhinduye akazi wenda wakoraga manywa ukajya ukora ijoro
    • Amaraso macye mu mitsi
    • Kutagira imyunyungugu ihagije
    • Gukorwa kw'imisemburo micye ikorerwa muri thyroid
    • Imwe mu miti
    • Indwara zifata urutirigongo n'ubwonko
    • Kurambirwa ikintu runaka
    • Kwiheba no kwigunga
    Kwayura bishobora kwerekana ko unaniwe

    Rimwe na rimwe kandi hari ibitera kwayura cyane, bishobora no kugira ingaruka zikomeye ku buzima, biba bikeneye kwihutira kujya kwa muganga

    • Igicuri
    • Guturika k'umutsi ujyana amaraso mu bwonko
    • Indwara zangiza ibihaha harimo bronchite n'izindi

    Niyo mpamvu mu gihe cyose wayura cyane uba usabwa guhita ujya kwa muganga kuko ntuba uzi neza icyaba kiri kubigutera

    Uretse kwayura kandi, hari ibindi bimenyetso bigendana na byo

    • Kuribwa mu nda
    • Ikibazo cy'uburinganire, no kuba wagwa
    • Ikizungera n'isereri
    • Umunaniro
    • Kuribwa umutwe
    • Kubura ibitotsi
    • Gucika intege no kugaragaza kudakomera
    • Kugira ibinya
    Uretse kwayura ubyutse, iyo kwayura bikubuza gusinzira, kiba ari ikibazo

    Hari ibindi bimenyetso bisaba guhita wihutira kujya kwa muganga

    • Guta ubwenge niyo byaba akanya gato
    • Kunanirwa guhumeka cyangwa guhumeka insigane
    • Ikizungera gitinda
    • Kuraba
    • Isereri imeze nk'igicuri
    • Kuvuga udatobora
    • Kunanirwa ibyo wari uzi nko kwandika no gusoma, kimwe no kwibagirwa vuba

    Kuko kwayura cyane bishobora guturuka ku ndwara ikaze, gutinda kwivuza bishobora kubyara ingaruka zikomeye ndetse zimwe zikaba akarande.

    Niyo mpamvu mu gihe cyose ubonye ko kwayura kwawe cyangwa k'uwo muri kumwe kudasanzwe kandi biri kuba cyane usabwa guhita ugana ivuriro rikuri hafi nibo bazabasha kumenya ikiri kubitera kandi nigikosorwa, na kwa kwayura cyane bizashira.

    Niyo yaba umwana ukabona yayura buri gihe kandi kenshi, uzamujyane kwa muganga

    Source : https://yegob.rw/nawe-wasobanukirwa-igiterwa-kwayura-nakamaro-bifitiye-ubuzima-bwacu/