Blog

  • Ibintu 5 by’ingenzi wamenya ku ruzinduko rw’iminsi 6 rwa perezida wa Rayon Sports mu ikipe ya Raja Casablanca muri Maroc #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ubu arabarizwa mu gihugu cya Maroc mu ruzinduko rw’iminsi 6 aho yasuye ikipe ya Raja Casablanca ariko hakaba hari amasezerano y’ubufatanye agomba gusinywa hagati y’impande zombie.

    Uwayezu Jean Fidele akaba yaravuye mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, akaba yarageze muri Maroc ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga 2021, byitezwe ko amasezerano agomba gusinywa uyu munsi ku isaha ya saa 13h z’i Kigali.

    Ku munsi w’ejo iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti' Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu (6) mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca, aho biteganyijwe ko ashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports n’ikipe ya Raja Athletic Casablanca.'

    Bakomejeb avuga ko hari irerero ry’umupira w’amaguru azasura ndetse akazanasura na federasiyo y’umupira w’amaguru muri Maroc.

    Iti' Kuri gahunda kandi, umuyobozi wa Rayon Sports azanasura ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Mohammed VI Football Academy riherere mu gace ka Sale ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Maroc i Rabat.'

    Amakuru ISIMBI yabashije kumenya kuri bimwe bizaba bikubiye muri aya masezerano ni uko harimo guhererekanya ubumenyi mu bijya n’umupira w’amaguru, bikajyana n’amahugurwa ku bayobozi n’abatoza. Bimwe biri muri aya masezerano ni uko yaba abayobozi cyangwa abatoza(Rayon Sports) bashobora kuzajya bajya guhugurwa ku bufatanye n’iyi kipe.

    Hari kandi guteza imbere impano. Ibi bigendanye n’irerero uyu muperezida azasura rya Mohammed VI, amakuru avuga ko impande zombi zizafasha mukuzamura cyangwa guteza imbere impano z’abana bakiri bato(aha Rayon Sports ishobora nko kugira abakinnyi bo mu bato bayo yakohereza muri iri rerero).

    Hari kandi guhererekanya abakinnyi, nko kuba hari umukinnyi waba urimo kwitwara neza muri Rayon Sports ashobora kugira amahirwe yo kujya kugerageza muri iyi kipe, ni mu gihe kandi iyi kipe nayo ishobora kuba yatiza umukinnyi Rayon Sports.

    Ikindi ni ikijyanye na Pre-season, amakuru avuga ko ku bufatanye bw’impande zombi imwe mu gihe yaba ibishaka ishobora kujya kwitegurira shampiyona mu gihugu cy’indi, nka Raja Casablanca ikaba yaza mu Rwanda cyangwa Rayon Sports ikaba yajya muri Maroc, hari kandi n’umushinga wo kuba banategura irushanwa ribanzirirza shampiyona.

    Si ibi gusa kuko mu masezerano ari businywe uyu munsi haza kuza kuba hakubiyemo n’ibindi byinshi birimo n’imishinga ibyara amafaranga.

    Perezida wa Rayon Sports ari muri Maroc

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibintu-5-by-ingenzi-wamenya-ku-ruzinduko-rw-iminsi-6-rwa-perezida-wa-rayon-sports-mu-ikipe-ya-raja-casablanca-muri-maroc

  • Amakipe mwihebeye mu Rwanda amaze kwiyubaka ate? Menya abo amaze kwinjiza n’abayasohotsemo, abarenga 30 baraguzwe(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda bahinduranya amakipe rirashyushye mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse abakurikiranira hafi ibya ruhago bavuga ko abeza bamaze kugurwa, si amakipe yose yagiye ku isoko ariko amwe namwe yamaze kugerayo, tugiye kurebera hamwe ayo makipe yagiye ku Isoko abo yaguze n’abo yarekuye.

    Buri mufana wese aba yifuza ko ikipe ye yagura neza kugira ngo izitware neza mu mikino iri imbere, ariko hari aho bimera nka bimwe haba hari icyo umutima ushaka ariko umubiri ukananirwa, cyangwa ngo ubuze Bwana atwara Butuyu byose ni amakarita.

    Muri iyi nkuru ISIMBI yagerageje kunyura mu makipe yose yavuzwe ku isoko ngo irebe abakinnyi baguzwe n’abo yarekuye, gusa hari amakipe amwe namwe nubwo yavuzwe ko yasinyishije abakinnyi yo atabyemera ko hari uwasinye, byakomeje kugirwa ubwiru.

    Hari ukuba ikipe hari abakinnyi yinjije ariko hari n’abo yarekuye, kubo yarekuye turareba abamaze gusinyira andi makipe(turabageraho tuvuga ikipe basinyiye) cyangwa abo ikipe yabwiye kujya kwishakira ahandi.

    APR FC

    APR FC ni ikipe yageze ku isoko mu ba mbere, iyi kipe ifashwa n’ingabo z’igihugu yamaze kugura abakinnyi batandatu yo yaranabatangaje kumugaragaro.

    Hari myugariro Aimable Nsabimaba wakiniraga Police FC, Kwitonda Alain Bacca usatira anyuze ku mpande wakiniraga Bugesera FC, rutahizamu wakiniraga Rayon Sports, Mugisha Gilbert, Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marines FC, Mugisha Bonheur wari intizanyo ya Heroes muri Mukura VS na myugariro Karera Hassan wakiniraga AS Kigali, base basinye imyaka 2.

    Iyi kipe yatandukanye na Byiringiro Lague na Manzi Thierry bagiye gukina hanze y’u Rwanda, umunyezamu Rwabugiri Umar, Mushimiyimana Mohammed na Danny Usengimana bari basoje amasezerano ariko babwirwa kwishakira ahandi.

    Yongereye kandi amasezerano abakinnyi nka Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Seif, Rwabuhihi Aime Placide, Niyomugabo Claude na Nizeyimana Djuma.

    AS Kigali

    Nk’ikipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika ya CAF Confederations Cup, AS Kigali nayo yageze ku isoko hakiri kare, imaze gusinyisha abakinnyi barimo rutahizamu Saba Robert wavuye muri Kiyovu Sports, umunyezamu Ntwari Fiacre wari intizanyo ya APR FC muri Marines, myugariro Rugwiro Herve, Uwimana Guilain ukina mu kibuga hagati na Niyibizi Ramadhan bavuye muri Etincelles, amakuru kandi kandi avuga ko banamaze kumvikana na Mugheni Kakule Fabrice azayikinira umwaka utaha w’imikino, bose basinye imyaka 2.

    AS Kigali ikaba yarongereye amasezerano Kalisa Rashid.

    Police FC

    Ntabwo umwaka ushize wagenze neza nk’uko babyifuza, bityo ikaba yaragiye ku isoko igura Hakizimana Muhadjiri ukina inyuma ya rutahizamu, Nsabimana Eric Zidane ukina mu kibuga hagati bakiniraga AS Kigali, yaguze kandi ba rutahizamu Danny Usengimana wakiniraga APR FC na Twizerinama Onesme wa Musanze FC, bose basinye imyaka 2 uretse Muhadjiri wasinye umwe.

    Yongereye amasezerano abakinnyi barimo Nduwayo Valeur, Ntirushwa Aime, Moussa Omar na Nshuti Dominique Savio.

    Rayon Sports

    Ni imwe mu makipe yageze ku isoko nyuma, ibintu bitakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe, iyi kipe imaze imyaka 2 abarimo rutahizamu Mico Justin na myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney bakiniraga Police FC, Byumvuhore Tresor wakiniraga Gasogi United na Mugisha Francois Master wakiniraga Bugesera FC. Iyi kipe kandi yemeje Masudi Djuma nk’umutoza mukuru.

    Kiyovu Sports

    Nyuma y’igenda ry’umutoza Ndayiragije Etienne, yahise yemeza Haringingo Francis nk’umusimbura we, iyi ntabwo yemera ko hari umukinnyi yasinyishije ndetse abakinnyi batatu bivugwa ko bamaze gusinyira iyi kipe ari bo Nkinzingabo Fiston na Benedata Janvier bavuye muri AS Kigali na Mugenzi Bienvenue wavuye muri Marines FC, iyi kipe ivuga ko bakiri mu biganiro batarasinya.

    Gasogi United

    Iyi kipe ni imwe mu makipe yatangiye kwiyubaka na shampiyona itararangira aho yasinyishije Armel Ghislain wavuye muri Kiyovu Sports, Yawanendj Christian Theodore ukomoka muri Centrafrique, Hassan Djibrine Ibrahim, umunya — Chad wakiniraga Etincelles, abanyezamu babiri, Serge Ntagisanayo wakiniraga Marines FC na Ndajigimana Leandre wasinye imyaka 5, yasinyishije kandi myugariro Abdulkarim Hakizimana wakiniraga Etincelles, na we yasinye imyaka 2.

    Iyi kipe kandi yemeje Ntarengwa Aimable nk’ushinzwe ibikorwa bya buri munsi by’ikipe(Team Manager), yanongereye amasezerano myugariro Yamini Salum.

    Bugesera FC

    Iyi kipe yamaze gusinyisha imyaka ibiri abakinnyi babiri barimo Baransananikiye wakiniraga Bumamulu FC yo mu Burundi, na Kagaba Obed wakiniraga AS Muhanga.

    Marines FC

    Iyi kipe nayo yasinyishije abanyezamu babiri, Matabaro Assuman wakiniraga Vision Jeunesse Nouvelle na Shema Innocent wakiniraga Musanze FC.

    Kugeza ubu amakipe nka Musanze FC, Mukura VS, Gorilla FC, Etincelles, Rutsiro FC na Espoir FC niyo makipe bivugwa ko atarongeramo amaraso mashya.

    Nsabimana Aimable asinyira APR FC

    Kwitonda Alain Bacca wakiniraga Bugesera FC yasinyiye APR FC

    Bonheur yari intizanyo ya Heroes muri Mukura VS

    Nsengiyumva Ir’shad yasinyiye APR FC

    Karera Hassan asinyira APR FC

    Mugisha Gilbert yasinye imyaka 2 muri APR FC

    Rutahizamu Saba Robert ni umukinnyi wa AS Kigali ubu

    Rugwiro Herve yerekeje muri AS Kigali

    Ntwari Fiacre yasinyiye AS Kigali

    Muhadjiri(ufite umupira) na Zidane(ushaka kuwumwaka) berekeje muri Police FC

    Danny Usengimana yasubiye muri Police FC

    Onesme bivugwa ko yamaze gusinyira Police FC

    Mico Justin ni umukinnyi wa Rayon Sports

    Muvandimwe JMV yasinyiye Rayon Sports

    Umurundi wasinyiye Bugesera FC

    Djibrine yasinyiye Gasogi United

    Matabaro Assuman yasinyiye Marines FC

    Shema Innocent yakiniraga Musanze FC, yagiye muri Marines FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-mwihebeye-mu-rwanda-amaze-kwiyubaka-ate-menya-abo-amaze-kwinjiza-n-abayasohotsemo-abarenga-30-baraguzwe-amafoto

  • Yaretse akazi kamuhembaga neza yinjira muri f… – #rwanda #RwOT

    Yiswe n'ababyeyi Ini Dima-Okojie, yavutse kuwa 24 Kamena1990 akaba umukinnyi wa filimi ukomoka mu ntara ya Edo mu gihugu cya Nigeria. Yavuye mu kazi yakoraga muri banki iri mu zikomeye mu gihugu cye yinjira mu mashuri y'ibijyanye no gukina filimi muri Leta ya New York.

    Se umubyara ni umudogiteri mu buvuzi naho Nyina ni umushabitsi akaba n'umunyamategeko. Dima, umukozi wa banki wavuye kurugerero, yize amashuri abanza mu kigo kizwi cyane cyo mu murwa mukuru wa Nigeria Lagos cya Air Force dore ko na se yabaye umusirikare.

    Yize amashuri yisumbuye muri Ibadan, kaminuza ayiga mu yitwa Covenant mu bijyanye n'ububanyi n'amahanga. Hagati y'umwaka wa 2014-2017 yivanye mu kazi kamuhembaga neza yinjira mu mwuga wo gukina filimi n'ibindi bijyanye n'imyidagaduro mu kibuga gikomeye cya Nollywood.

    Akazi mu bya filime yagatangiye nk'umukozi w'umwungiriza mu bijyanye no gutunganya filimi yamamaye yitwa 'Before 30' maze azagutangira gukina mu yitwa 'Taste of Love' y'uruhererekane yanyuraga kuri televiziyo.

    Mu mwaka wa 2016 yakinnye mu yitwa 'North East', muri iyi filimi akaba yaragaragayemo akina nk'umugore w'umusilamukazi uri mu rukundo n'umuntu banyuranije idini.

    Binyuze muri iyi filimi, yahawe igihembo cy'umukinnyikazi w'umwaka wa 2017 mu bihembo bikomeye bizwi nka Nigeria Entertainment. Dima Okojie yaje no kuba umwe mu bahataniye ibihembo bya City People Movie kimwe n'ibya Future Afrika.

    Yambitswe impeta n'umukunzi we w'umuherwe

    Hagati y'umwaka wa 2018-2021 yagaragaye bwa mbere muri filimi yakunzwe byo ku rwego rwo hejuru yitwa 'Sylvia' yari ishingiye ku nkuru y'urukundo rwanditse mu gitabo aho yakinnyemo yitwa 'Ms Catherine'.

    Mu mwaka wa 2019 yagaragaye muri filimi y'uruhererekane yitwa 'Laitan Gesinde' yanyuraga kuri Web Tv yayobowe n'icyamamare muri filimi za Nollywood 'Oga Pator', iyi filimi ikaba yari iya Daniel Oriahi.

    Mu mwaka wa 2020 yagaragaye muri filimi y'uruhererekane aho yakinaga yitwa Tami naho muri uyu mwaka wa 2021 yagaragaye muri filimi imwe inyura kuri Netflix yitwa Namaste Wahala akinamo yitwa Didi.

    Iwabo bavuka ari bane akaba ariwe bucura. Afite bakuru be babiri na musaza we umwe, ababyeyi babo baratandukanye. Ise yabaye umusirikare urwanira mu kirere akaba yari n'umuhanga mu bijyanye n'ubuvuzi naho Nyina akaba ari umushoramari n'umunyamategeko.

    Dima-Okojie mu mimerere ye ababanye nawe bemeza ko ari n'umunyamideli kuko mu byamamare byose bya Nigeria ari mubambara neza.Yatangaje ko aterwa ishema n'abakinnyi ba filimi muri Nigeria barimo Majid Michel na Richard Mofe Damijo.

    Yagiye agirirwa icyizere cyo kuyobora ibirori bikomeye akaba amaze kugaragara muri filimi zirenga 25.





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107700/yaretse-akazi-kamuhembaga-neza-yinjira-muri-filimi-ibyingenzi-wamenya-ku-cyamamare-muri-fi-107700.html

  • CAF yahinduye igihe imikino y’igikombe cya Af… – #rwanda #RwOT

    Mu nama yabereye muri Maroc iyobowe na Patrice Motsepe umuyobozi wa CAF, hafatiwemo imyanzuro myinshi harimo n’impinduka ku mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

    Ubusanzwe iyi mikino yabaga buri nyuma y’imyaka 2, aho imikino yaherukaga kuba yabaye muri Mutarama 2021 ibera muri Cameroun mwibuka ko u Rwanda rwagarukiye muri 1/4 rutsinzwe na Guinea.

    CAF yatangaje ko iyi mikino izatangira kuba buri nyuma y’imyaka 3 guhera ku gikombe kizabera muri Algeria mu 2023.

    Maroc niyo kipe iheruka kwegukana iki gikombe cyari kibaye n’igikombe cyayo cya 2 nyuma y’igikombe begukanye mu 2018 ari nabo bari bacyakiriye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107699/caf-yahinduye-igihe-imikino-yigikombe-cya-afurika-kizajya-kibera-107699.html

  • Riderman yavuze amazina yise impanga aherutse… – #rwanda #RwOT

    Riderman yifashishije konti ye ya Instagram mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 23 Kamena 2021, yatangaje ko hashize ukwezi yibarutse impanga n'umugore we.

    Uyu muraperi yatangiye ubutumwa bwe avuga ko mu buzima buri wese agira inzozi, ndetse akifuza 'kuzigeraho', ariko hari n'ibitangaza Imana 'idukorera bigasa n'inzozi dukabije nyamara tutarigeze tuzirota, ahubwo ari ubuntu bw'Imana burenze kwifuza kwacu.'

    Riderman yavuze ko tariki 13 Kamena 2021 yaryamye ari umubyeyi w'umwana umwe w'umuhungu, 'tariki 14 Kamena 2021 mbyuka ndi umubyeyi w'abana batatu.”

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Inyuguti ya R’ yavuze ko atari yarigeze nari rimwe arota ari umubyeyi w'impanga 'ariko Imana yangize we'. Avuga ko impanga yibarutse n'umugore we ari 'abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane'.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Riderman yavuze ko yamaze kwita amazina abana be, aho uwavutse mbere yamwise Kamba uwavutse nyuma amwita Randa.

    Riderman yavuze ko bahisemo kwita uwavutse mbere Kamba kuko bamwifuriza kuganza mu buzima. Ati 'Ikamba ryambikwa abami nk’ikimenyetso cy’ubutware. Twarimwise nko kumwifuriza kuganza mu rugendo rw’ubuzima batangiye.'

    Yavuze ko uwavutse nyuma bamwise Randa, bisobanuye kwaguka, bamwifuriza kugera kure hashoboka mu buzima.

    Ati 'Umuto yitwa Randa, bisobanuye kwaguka. Twarimwise tumwifuriza kuranda akagera kure hashoboka. Nk’uko baje ari impanga bagura umuryango wacu ndetse n’umuryango nyarwanda.'

    Uyu muraperi yavuze ko yifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge, mu bikorwa, mu bitekerezo, mu bukungu, mu rubyaro, n’ibindi. Maze aya moboko u Rwanda rwungutse akazarukorera akaruteza imbere.

    Agasaro Nadia wabaye Miss wa Kaminuza Mount Kenya University. Yarushinze na Riderman mu 2015. Ni nyuma y'uko bahuye mu 2012 bagakundana byeruye guhera mu 2014.

    Imfura yabo y'umuhungu bayise Eltad wabonye izuba tariki 11 Ukuboza 2015. Ubu bakaba bamaze kwibaruka impanga z’abakobwa babiri.

    Riderman yatangaje ko abana b'impanga yibarutse na Nadia Farida umwe bamwise Kamba undi bamwita Randa 

    Riderman yavuze ko bifuriza abana be guhirwa mu buzima, bakaguka mu bwenge…

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BABY BOO’ RIDERMAN AHERUTSE GUSOHORA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107697/riderman-yavuze-amazina-yise-impanga-aherutse-kwibaruka-nibisobanuro-byayo-107697.html

  • Miss Umuratwa yagiye muri Tanzania kuhashakir… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa yagiye ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cy'iki Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021, aherekejwe na Nyina wari umutwaye mu modoka.

    Akigera imbere mu kibuga cy'indege yahafatiye amashusho amugaragaza ari hafi y'indege ya RwandAir imugeza mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Nsengiyumva Alphonse utegura irushanwa rya Miss Rwanda Supranational, yabwiye INYARWANDA ko Umuratwa yagiye muri Tanzania kuri Ambasade ya Poland kuhashakira 'visa' izatuma abasha kujya muri iki gihugu guhagararira u Rwanda.

    Mbere yo guhagararira u Rwanda muri Poland uyu mukobwa amaze gukora ibikorwa bitandukanye:

    Aherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko yasangiye n'abana bafite imirire mibi n'abandi bafite ibibazo bitandukanye by'ubuzima. 

    Ni igikorwa yakoreye mu Murenge wa Kigali aherekejwe na Irasubiza Alliance wambitswe ikamba rya Miss Popularity Rwanda 2020.

    Yahaye ubufasha iyi miryango basangiye anayimeza kuyikurikirana by'umwihariko.

    Muri Mata 2021, Miss Umuratwa aherekejwe n'urubyiruko rwo muri za Kaminuza basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi, biyemeza guhangana n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri Mata kandi aherekejwe n'abakobwa bari bahatanye muri Miss Supranational Rwanda nabo begukanye amakamba basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura.

    Icyo gihe, Miss Umuratwa yabwiye INYARWANDA ko biri muri gahunda yatangiye yo kumenya u Rwanda birushijeho kugira ngo azabashe kurusobanura neza muri Miss Supranational izabera muri Poland.

    Mu mezi atatu ashize, abategura amarushanwa y'ubwiza ya Miss Supranational, Mister Supranational na Miss Polski abera mu gihugu cya Poland batangaje ko aya marushanwa yombi azaba mu mpera za Kanama 2021.

    Umuyobozi w'aya marushanwa, Gerhard Parzutka von Lipinski, yavuze ko aya marushanwa azaba mu gihe cy'iminsi itatu, kuva tariki 20 Kanama 2021 kugera tariki 22 Kanama 2021.

    Kuva mu Ukuboza 2020, ibihugu byohereza abakobwa n'abasore muri Poland byamaze guhitamo abazabaserukira. Gerhard Parzutka yavuze ko, binejeje kuba bagiye gukora iri rushanwa mu gihe cy'impeshyi.

    Yavuze ko biteguye kwakira neza abasore n'inkumi bahatanira ikamba rya Miss Supranational na Mister Supranational.

    Kandi ko aya marushanwa azaba mu gihe cy'ikirere cyiza, aho bafite icyizere cy'uko Isi yose izamenya ko Poland ari igihugu gifite ibyiza byinshi byo gusura.

    Uyu muyobozi yavuze ko ubuzima bwiza bw'abahatana ari inkingi ikomeye muri iri rushanwa. Ko bari gukorana n'inzego z'ubuzima bireba kugira ngo 'aya marushanwa yose azabe nta nkomyi'.

    Ati 'Turakomeza gukorana no kuvugana n'inzego n'ibihugu bitandukanye byo ku Isi byohereza abakobwa muri iri rushanwa kugira ngo bakomeze gufata ingamba zo kwirinda Covid-19.'

    Umukobwa uzatorwa muri Miss Supranational izabera muri Poland azasimbura Anntonia Porsilf umaze umwaka urenga abitse ikamba kubera Covid-19 yatumye iri rushanwa mu 2020 risubikwa. Umuratwa Kate Anitha wambitswe ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021 yagiye muri Tanzania gushaka 'visa' izatuma ajya muri Poland

    Mbere yo guserukira u Rwanda, Umuratwa yakoze ibikorwa by'urukundo anasura ahantu nyaburanga kugira ngo arusheho kumenya igihugu cye

    Miss Umuratwa azaserukira u Rwanda akorera mu ngata Miss Umunyana Shanitah

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107695/miss-umuratwa-yagiye-muri-tanzania-kuhashakira-ibizamufasha-guserukira-u-rwanda-muri-polan-107695.html

  • Niyo ikunzwe ku Isi: Ifoto ya Lionel Messi ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 6 hari hashize icyumweru Argentina na Messi begukanye igikombe cya Copa America. Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Messi yashyize ku rukuta rwa Instagram ifoto ari wenyine afite igikombe cya Copa America yari atwaye bwa mbere mu mateka ye.

    Nyuma y’icyumweru gusa iyi foto igiyeho, yahise ikora amateka yo kuba ifoto yo muri Siporo ikunzwe n’abantu benshi mu mateka ya Instagram aho yakunzwe n’abantu basaga miliyoni 20.

    Ifoto ikunzwe (like) n’abantu benshi mu mateka y’amafoto ya Siporo kuri Instagram 

    Iyi foto yahise ikuraho agahigo k’ifoto ya Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram yihanganisha umuryango wa Maradona tariki 25 Ugushyingo 2020, Messi akaba yarushije Ronaldo abantu bagera kuri 19,800,000. Ifoto ya Messi yahise iza ku mwanya wa 6 mu mafoto yakunzwe ku isi  kuri Instagram aho ifoto ibanza ari iy’igi, ifoto ya Billie Eilish, xxxTentacion na Ariana Grande.

    Iyi niyo foto nimero ya mbere yakunzwe n’abantu benshi mu mateka ya Instagram

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107687/niyo-ikunzwe-ku-isi-ifoto-ya-lionel-messi-yakoze-amateka-kuri-instagram-ikuraho-agahigo-ka-107687.html

  • Umuyobozi wa Rayon Sports yafashe rutemikirer… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki gicamunsi tariki 18 Nyakanga 2021 nibwo umuyobozi wa Rayon Sport yafashe indege yerekeje mu guhugu cya Maroc mu ruzindiko rw’iminsi itandatu aho biteganyijwe ko azasinya amaserano y’ubufatanye hagati y’ikipe ayobora na Raja Athletic Casablanca.

    Uyu muyobozi biteganyijwe ko azagaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru tuzatangira ejo.

    Raja Athletic Casablanca ni ikipe ikina ikiciro cya mbere muri Maroc ikaba ikipe ikunzwe muri iki gihugu aho ikunze kwigaragaza mu mikino nyafurika.

    Raja Athletic Casablanca ubu iri Ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya Maroc

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107698/umuyobozi-wa-rayon-sports-yafashe-rutemikirere-yerekeza-muri-maroc-gushaka-amafaranga-nubu-107698.html

  • Ruhango: Abavandimwe bavuye mu byabo batangira urugendo rugana i Siyoni – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore n'inkumi bo mu Karere ka Ruhango bahisemo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arimo guhana intera ndetse no kwambara agapfukamunwa ahubwo bahitamo kujya kwegerana ndetse ni gusengera ahirengeye aho bavuze ko bari mu rugendo berekeza i Siyoni.

    Nkuko tubikesha TV1 yaganirije bamwe muri aba bavandimwe, basobanuye aho barimo kuva n'aho barimo kujya mu magambo agira ati ” Turi kuva mu mudugudu w'irimbukiro twerekeza i Siyoni, mu mudugudu w'ahazaza “. Bongeyeho ko impamvu badasiga intera hagati yabo ari Uko mu byanditswe byera handitse ngo ” Mutahishe Benedata guhoberana kwera “.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-abavandimwe-bavuye-mu-byabo-batangira-urugendo-rugana-i-siyoni/