Blog

  • Salima Mukansanga abaye Umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa mbere w’imikno Olempike mu mupira w’amaguru by’umwihariko mu bagore, ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatsinze ikipe ya Chile ibitego 2-0, mu mukino wasifuwe n’umunyarwandakazi Salma Mukansanga.

    Salima Mukansanga ni we wari uyoboye uyu mukino
    Salima Mukansanga ni we wari uyoboye uyu mukino

    Mukansanga Salima wigeze no gusifura imikino y’igikombe cy’Isi cy’abagore akaba ari nawe munyarwandakazi wari ukoze ayo mateka, yakoze andi mateka kuko ari we munyarwandakazi wa mbere usifuye imikino Olempike

  • Kubaza Amavubi intsinzi ni ugukora amahano, twagombye kuyabaza umutsindo – Minisitiri Bamporiki #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y
    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard

    Yabivugiye kuri Radio Rwanda, mu kiganiro Urubuga rw’imikino cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nyakanga 2021, aho yagaragaje itandukaniro hagati y’inyito intsinzi n’umutsindo, abantu bakunze kwitiranya kandi bitandukanye.

    Yavuze ko intsinzi itegura umutsindo, yibaza impamvu Abanyarwanda bakomeje kubaza abakinnyi b’amavubi Intsinzi kandi ibyabo ari ugushaka umutsindo.

    Agira ati “Mu murimo wose, iyo intekerezo y’Abakurambere ipfuye, kugera ku musaruro biravuna. Urabona nk’ubu tumaze imyaka, ngira ngo nzi ubwenge numva abantu nk’iyo tugiye gukina kuri sitade bavuga ngo turabona intsinzi, kandi intsinzi burya tuba twayishyize inyuma nk’imyaka ibiri”.

    Arongera ati “Ni ukuvuga ngo, ubu Minisiteri ya Siporo ndabizi neza barimo gukora Politiki, barimo gutekereza gushaka ibibuga, gushaka abana bato, ibyo barimo gukora ni yo ntsinzi, ibyo tuzageraho ni wo mutsindo”.

    Uwo muyobozi kandi yavuze ko abakora Politiki ya siporo bakwiye kubazwa intsinzi, umutsindo ukabazwa amavubi, avuga ko intsinzi ari inzira igera ku mutsindo, ni ho ahera avuga ko Amavubi abazwa ibyo adakwiye kubazwa.

    Ati “Kwitiranya intsinzi n’umutsindo ni ishyano, kuko iyo ubyitiranyije habura umuntu ubibazwa, ni ukuvuga ngo uyu munsi twe abakora Politiki icyo dukwiye kubazwa ni intsinzi, icyo tugomba kubaza amavubi ni umutsindo. Icyo gihe rero iyo wafashe intsinzi ukajya kuyibaza amavubi uba urimo gukora amahano, uba wakoze ibidakorwa”.

    Arongera ati “Instinzi ni inzira ikugeza ku mutsindo, ibyo ukora kugira ngo utazatsindwa n’igihugu icyo ari cyo cyose, uko witegura, uko ukora ubutasi, uko umenya imbaraga zabo, uko umenya intege nke zawe, uko umenya aho ushyira imbaraga, uko umenya indangagaciro utoza, uko umenya ibyo barya, uko umenya ibyo baziririza, ibyo bintu byose ni yo ntsinzi akaba ari inzira ikugeza ku mutsindo”.

    Amavubi ngo yagombye kubazwa umutsindo aho kubazwa intsinzi
    Amavubi ngo yagombye kubazwa umutsindo aho kubazwa intsinzi

    Minisitiri Bamporiki aratunga agatoki ababyeyi bakurikirana umunsi ku wundi ubuzima bw’umwana, kudateza imbere impano zabo, akavuga ko iterambere ry’impano y’umwana rikwiye guhera mu muryango aho kubiharira Leta, kuko aho mu midugudu ari bo baba bazi neza impano y’umwana.

    Ati “Kugira ngo Siporo mu Rwanda ibe umuco harimo abafatanya bikorwa benshi, ni ibintu bigomba guhera mu muryango, njyewe niba mfite abana mbona bafite mpano ki, ko nabatanze kubona izuba, iyo mbarebye mbabonamo iki? Hanyuma se iyo maze kukibabonamo mbajyana he? Ni ukuvuga ngo noneho ngomba kubasohora iwanjye nkabajyana mu isibo, abantu bakabona ko abana banjye bafite impano”.

    Arongera ati “Aho muri karitsiye Leta itarazamo, abantu baturanye baba bazi ngo abana bo kwa Bamporiki, abana bo kwa runaka bafite impano, uyu afite iyi, uyu akagira iyi. Ubwo Leta ntabwo irazamo biracyari iby’abantu basanzwe, aho niba tutarahumva tuzajya tuvuga ngo turashaka kubaza Leta ibyo yakoze, twikuremo kandi natwe turimo”.


  • Harabura imyaka itatu: Intambwe yatewe mu gutuza abaturage muri Kigali n’imijyi iyigwa mu ntege (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cy’imvura kuhava cyangwa kuhagera muri aka gace byari ingorabahizi ahanini kubera imiterere y’itaka ryaho rifatira; byatondaga abasilimu b’Abayisilamu bamwe bahora mu makanzu maremare yiganjemo ayera, dore ko ari no mu gace gatuwemo na benshi.

    Nyuma y’imyaka itanu ariko intero ntikiri ya yindi kuko ubu aka gace kagejejwemo imihanda yirabura, ndetse inashyirwaho amatara atuma abahatuye bagenda batikandagira ku manywa na nijoro.

    Ni ibikorwa abahaturiye bavuga ko bishimiye ndetse bihindura imibereho yabo ya buri munsi, binatanga umutekano ku bakora ishoramari rinyuranye.

    Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri muri Cité mu Mujyi wa Kamembe, yabwiye IGIHE ko umuhanda wubatswe muri aka gace wazanye impinduka mu bushabitsi bwe.

    Ati “Habaye heza cyane. Twarishimye, nubwo imihanda yatinze ariko igihe cyarageze iruzura. Mbere imvura yaragwaga ntidusohoke. Hano hari hameze nabi cyane.’’

    Yavuze ko nyuma y’iyubakwa ry’imihanda mishya no kuyicanira, abagana aka gace bitinyutse birushijeho “n’ubucuruzi bwe bugenda neza.’’

    Ibi bikorwaremezo byegerejwe abatuye muri Cité si umwihariko waho kuko no mu tundi duce twa Rusizi byahegerejwe hagamijwe kuduteza imbere no gufasha abaturage kubona serivisi z’ibanze.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwaremezo by’imihanda bikenewe kuko bifasha mu iterambere ry’umujyi.

    Ati “Ibi birafasha umujyi gukura kandi neza. Aho imihanda inyuze biha agaciro ubutaka kandi umujyi ukagenda ukura. Bituma tubona abashoramari kuko haragendeka, hanasa neza.’’

    Rusizi ifite amahirwe yo gukora ku mipaka ibiri irimo uw’u Burundi na RDC, amahirwe y’ubukerarugendo bunyuze muri Nyungwe, aho Umwami Musinga yaciriwe i Kamembe, Ikiyaga cya Kivu n’ibindi byakurura abakerarugendo.

    Iyubakwa ry’ibi bikorwaremezo birimo imihanda, kwegereza abaturage amazi n’amashanyarazi bikubiye muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imijyi itandatu yunganira uwa Kigali; iyo irimo Nyagatare, Musanze, Muhanga, Huye, Rusizi na Rubavu.

    Imijyi yunganira yashowemo miliyoni 100$ hubakwa imihanda na ruhurura zitandukanye. Uyu mushinga watangiye muri Kamena 2016, mu cyiciro cyawo cya mbere hagati ya Nyakanga 2016 na Ugushyingo 2018, hubatswe imihanda y’ibilometero 28,3 na ruhurura zireshya n’ibilometero 13,3; yatwaye miliyoni 28$. Icya kabiri cyubatswemo imihanda ireshya n’ibilometero 43,69 na ruhurura za kilometero 12,015, cyatangiye mu Ukuboza 2018, kizasozwa muri Nyakanga 2021.

    Ibi bikorwa byiyongeraho ibyo kuvugurura utujagari two mu Mujyi wa Kigali mu duce twa Biryogo ahangana na hegitari 12,46, Kiyovu kuri hegitari 20,1 na Rwampara kuri hegitari 26,42. Uyu mushinga Guverinoma y’u Rwanda yatanzemo miliyoni 5$ na Banki y’Isi ishoramo miliyoni 95$.

    Imijyi wakwita ko igwa mu ntege Kigali yatangiye gushyirwamo ibikorwa bikurura abashaka kuyubakiramo imibereho. Bikorwa mu ntego yo guhanga imirimo mishya idashamikiye ku buhinzi no kugabanya abashakira ubuzima i Kigali, ahubwo za serivisi z’ingenzi bakazisanga aho batuye.

    Ibi bikorwa hari abatangiye kubiganuraho, binyuze mu ihangwa ry’imirimo mishya, izamuka ry’agaciro k’ubutaka ndetse abandi bamaze kubengukwa aho bazakora ishoramari.

    Umunyarwanda uba muri Amerika, Irene Basil, yabwiye IGIHE ko agiye gutangiza uruganda rukora ibikoresho by’isuku aho abinyujije muri Basil Industries Ltd agiye gutangira kubaka inyubako ruzakoreramo mu Cyanya cy’Inganda cya Muhanga.

    Yakomeje avuga ko uburyo hasurwa bitanga icyizere cy’iterambere ryaho. Ati “Abantu benshi baraza kuhasura, ni hafi y’umujyi. Ibibazo birimo ujya kuhagura abikora yamaze kubyerekwa, ko aho hantu hatarajya mu maboko ya Minicom.’’

    Ibi bikorwa bihegerezwa bigamije ahanini gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo gutuza Abanyarwanda neza kandi mu buryo butekanye.

    Ibikorerwa mu mijyi yunganira Kigali no gutuza neza abaturage bijyana n’igishushanyombonera [cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imyubakire ku bufatanye na Surbana Jurong] cyatangiye gukorwa ndetse hari aho cyasojwe, usibye ko mu turere nka Rubavu hasabwe ko gisubirwamo ahanini kubera imitingito yibasiriye aka gace.

    -  Abaturage 18.4% ni bo batuye mu mijyi, icyizere ko intego Leta yihaye gishingirwa kuki?

    U Rwanda rwiyemeje ko mu 2024, abaturage bangana na 35% bazaba batuye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi itandatu iyunganira, iyo mibare yitezweho kugera kuri 50% mu 2035 mu gihe mu 2050 izaba ari 70%.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yabwiye IGIHE ko Leta yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bifasha abari mu mijyi gutura neza no kubaka uburyo butuma abayirimo barushaho kuyisangamo.

    Yagize ati “Kuba ahantu heza hakenera ibikorwaremezo kandi ibyo si imihanda gusa. Hakenerwa amazi n’amashanyarazi n’ibindi umuntu akenera mu buzima kugira ngo atere imbere. Igisanzwe gitunga abantu ni akazi, ni ibikorwa ukora. Ibyo bitanga umusingi wa mbere ariko ni ho bihera. Ni yo mpamvu twubaka isoko ngo abaturage babone aho gucururiza, ngo babone ibibatunga.’’

    “Iyo tuvuga ibikorwaremezo, turareba amashuri, amavuriro n’ibindi byose bisabwa. Mu gihe ibi babihawe kandi bakaba bazi ko igishushanyombonera kigomba kubahirizwa bizakomeza kugenda neza. Turabona ko dutera intambwe mu buryo bufasha imijyi yacu muri rusange.’’

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yashimangiye ko Leta ishaka kuzamura agaciro k’ibikorwaremezo mu mijyi no guteza imbere abaturage bahatura

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] yo mu 2018 yerekana ko abaturage bangana na 18.4% ari bo batuye mu mijyi. Biteganyijwe ko umwaka utaha ari bwo hazakorwa igenzura ryerekana aho u Rwanda ruhagaze.

    Minisitiri Gatete yagize ati “Imibare yerekana aho duhagaze izaboneka umwaka utaha kuko aribwo hazakorwa ibarura mu gihugu hose kuri buri rugo. Ubu nta mibare ihari. Ni bwo tuzabona imibare y’abatuye mu mijyi yose. Ubwo ni bwo tuzaba twabonye imibare yose. Turashaka ko imijyi ikomeza gukura kandi turabona ko hari ibimenyetso byinshi.’’

    Abaturage bo mu mijyi yunganira Kigali begerejwe imihanda yabahinduriye ubuzima, boroherezwa kugera ahari ibikorwa rusange nk’ibitaro, amashuri, amahoteli n’ibindi. Muri buri mujyi hubatswe imihanda itandukanye mu guhuza abantu no kubafasha guhahirana.

    Mu 2050, byitezwe ko u Rwanda ruzaba rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi naho 30 batuye mu byaro.

    Muri uwo mwaka, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko nabo bagatura mu midugudu.

    Nyuma y’ibyiciro bibiri bigamije guteza imbere Imiturire igezweho mu gihugu (Rwanda Urban Development Project-RUDP), hatekerejwe ku cya gatatu n’icya kane bizibanda ku kubaka imihanda muri iyi mijyi yunganira Kigali.

    Uyu mushinga washyizwemo arenga miliyari 160 Frw, azakoreshwa mu kuvugurura no gushyiraho ibikorwaremezo muri utwo duce no kuvugurura utujagari muri Kigali hubakwa imihanda na ruhurura bigezweho; kizashyirwa mu bikorwa hagati ya Nyakanga 2021 na 2025.

    Muri Cité ho mu Mujyi wa Kamembe harasirimutse. Aka gace gatuwe n’umubare munini w’Abayisilamu kagenewe gukorerwamo ubucuruzi nk’uko biteganywa n’igishushanyombonera cya Rusizi

    Asuma Sauda ucururiza butike ku Ryakabiri yavuze ko nyuma yo kubakirwa imihanda mishya, ubuzima bwarushijeho koroha

    Imihanda yakozwe ku bwinshi. Aha ni imbere y’Umurenge wa Gihundwe ahazwi nko ku Gatolika ku muhanda uva ku Cyapa, ukanyura ku Bitaro bya Gihundwe no ku Badive

    Kivu Marina Bay ni yo hoteli ifite inyenyeri nyinshi [enye] mu Karere ka Rusizi. Ni ikimenyetso cy’uko iterambere ritari muri Kigali gusa

    Mu kubaka ibikorwaremezo hanazirikanwe kurimbisha imijyi yunganira uwa Kigali. Uyu muhanda wubatswe mu Karere ka Rusizi , uva ku Karere ka Rusizi, ukanyura kuri stade, ugakomereza kuri Centre Pastorale Inshuti werekeza ku Mupaka wa Rusizi uhuza u Rwanda na RDC

    Umuhanda uva mu Gatandara ugana ku Mupaka wa Rusizi I watunganyijwe neza, ushyirwamo kaburimbo. Aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubwambukiranya umupaka

    Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie, yavuze ko ibikorwa remezo by’imihanda bifasha mu kureshya abashoramari

    Abashoramari batangiye kubenguka Icyanya cy’Inganda cy’i Muhanga

    Imihanda yubatswe mu bice bitandukanye bya Muhanga yahinduye isura yayo. Aka karere gafatwa nk’igicumbi cy’ubucuruzi buhuza ibice bitandukanye by’igihugu

    Muhanga ifatwa nk’Umujyi w’ubucuruzi ndetse igaburira uduce tuyikikije mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda

    Umujyi wa Muhanga wanyurwagamo n’imihanda ibiri ya kaburimbo irimo ujya i Huye ugana ku Mupaka w’u Burundi n’ukomeza Ngororero na Karongi. Imihanda yubatswe yaranacaniwe

    Uruganda rwa Basil ruzubakwa i Muhanga ku buso bungana na hegitari hafi ebyiri. Uyu mushinga washowemo miliyoni 3,5$. Ruzubakwa mu byiciro bibiri aho icya mbere kizibanda ku bikoresho by’isuku birimo impapuro zo mu bwiherero, Cotex, Diper, Wipes n’ibindi mu gihe icya kabiri kizaba icyo gukora amasabune

    I Kigali hatangiye kuvugururwa imiturire y’utujagari

    Imihanda ya Rwampara mu Mujyi wa Kigali yatangiye guhindura isura y’aka gace karimo akajagari. Bamwe batangiye guhabwa ibyangombwa byo kuvugurura inyubako zabo

    Mu Mujyi wa Kigali hubatswe imihanda ifasha mu kurwanya akajagari no gutuza abaturage neza. Uyu muhanda uva ku Bisima ugana mu Rugunga ahazwi nko ku Kadege, waratunganyijwe ndetse watangiye gukoreshwa

    Ahazwi nka Byahi muri Rubavu hamaze guhinduka agasantere kihagazeho nyuma yo guhabwa umuhanda wa kaburimbo

    Abakoresha ibinyabiziga batangiye gukoresha imihanda yubatswe mu mijyi yunganira uwa Kigali. Aha ni mu Karere ka Rubavu gahana imbibi n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

    Inyubako zigezweho ni zo zikorerwamo ubucuruzi butandukanye kandi bugezweho mu Karere ka Huye

    Imihanda ishyirwamo kaburimbo, inashyirwaho amashanyarazi afasha abaturage kuyikoresha no mu masaha y’ijoro nta nkomyi

    Imihanda yoroheje ubuhahirane mu batuye Umujyi wa Musanze. Aka karere gafatwa nk’ak’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi zo mu Birunga n’ibindi byiza nyaburanga

    Umujyi wa Musanze uri mu mijyi yunganira Kigali. Ishoramari rishingiye ku bukerarugendo buwukorerwamo rituma benshi bagira inyota yo kuwubamo

    Inyubako zigezweho z’amagorofa ziri kuzamurwa i Musanze mu bice bitandukanye, zitangirwamo serivisi zituma abaturage babona serivisi z’ingenzi bakenera

    Mu Karere ka Musanze iterambere rirakataje. Aka gace ni mu Kizungu, ahazubakwa imihanda mishya mu korohereza ingendo abahatuye

    Mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa ibikorwaremezo byiganjemo imihanda yoroheje ubuhahirane n’imigenderanire. Biri mu bifasha abaturage koroherwa no kugera aho babona serivisi bifuza

    Umuhanda wubatswe ugana kuri Stade Nyagatare ahakinira ikipe ya Sunrise yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Uri mu yatewe inkunga na Banki y’Isi ifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda

    Binyuze mu mushinga ugamije guteza imbere imijyi yunganira uwa Kigali, mu Karere ka Nyagatare hubatswe imihanda ireshya na 14.2km yatanzweho asaga miliyari 9 na miliyoni 106 Frw

    Henshi mu hubatswe imihanda mishya i Nyagatare, hanashyizwe amashanyarazi mu gufasha abayituriye kubona ibikorwaremezo nkenerwa by’ingenzi mu buzima bwabo

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Intore Tuyisenge aratakamba ngo abahanzi bama… – #rwanda #RwOT

    Ubu umuhanzi wese aho ava akagera umusaruro yakuraga muri muzika waragabanutse mu buryo bwo guhabwa ibiraka, gusa ntitwakwirengagiza ko muzika Nyarwanda itumbagiye mu myaka yaranzwe n'icyorezo cya Covid-19, aho usanga hari indirimbo zagiye zigera ku banyarwanda bose bari mu ngo zabo bumva cyane umuziki, banamenya indirimbo zigezweho ku buryo hari nyinshi izarebewe kuri Youtube n'abantu basaga Miliyoni.


    Intore Tuyisenge, umuhanzi wigaruriye imitima ya benshi mu njyana gakondo akaba n’Umuyobozi wa Federasiyo y’Abahanzi mu Rwanda, mu butumwa bwuje umuco w'abanyarwanda, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Twitter asaba abayobozi mu nzego za Leta cyane barimo Hon. Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, ko bazatekereza ku bahanzi bamerewe nabi kubera nta mafaranga bakibona cyane abacurangaga mu ma Hotel, Utubari, Ibisope n'ibindi.


    Intore Tuyisenge yasabye abarimo Bamporiki Edouard kugoboka abahanzi 

    Intore Tuyisenge yagize ati: “Muraho Bamporiki, mu bo Ruza kuganuza twizere ko abahanzi bamaze umwaka hafi n'igice Covid-19 yarababujije umwero bazaganuzwa! Dore hari nk'abacurangaga mu ma Hotel, Utubari, Restaurant, Igisope, kuva kuwa 8/3/2020 basa n'abari muri Guma mu rugo mubazirikane mubyeyi”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107797/intore-tuyisenge-aratakamba-ngo-abahanzi-bamaze-umwaka-nigice-nta-biraka-batekerezweho-mur-107797.html

  • Espoir FC ntirekura ndetse na Gatera Moussa n… – #rwanda #RwOT

    Tariki 10 Kamena 2020 ni bwo Gatera Moussa yasinyiye ikipe ya Espoir FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma y’iminsi nta kazi yari afite. Kuri ubu Gatera Musa wari usigaje umwaka umwe, yifashishije umunyamategeko aherutse gusaba ikipe ya Espoir FC ko basesa amasezerano kuko batubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.

    Gatera mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Espoir FC avuga ko batangiye kwica amasezerano ubwo bahagarikaga amasezerano ye ndetse ko shampiyona yagiye kurangira bamurimo amezi abiri y’ikirarane, ibyo byose rero bikaba biri mu byatumye yifuza gutandukana n’iyi kipe yambara umweru n’umutuku.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bo bavuga ko impamvu Gatera Moussa yatanze nta gaciro zahabwa kuko ibyakozwe byose byari mu masezerano. Ubuyobozi bukomeza buvuga ko mu masezerano bagiranye na Gatera, harimo ingingo ivuga ko ashobora guhagarikwa ku mpamvu runaka ariko ntibirenze amezi 3 kandi ayo mezi ntabwo yarenze.

    Indi ngingo y’ibirarane ubuyobozi buvuga ko shampiyona yarangiye tariki 25 Kamena Espoir FC yari irimo Gatera ikirarane cy’ukwezi kumwe dore ko n’ukwezi kwa 6 kwari kutararangira.

    Kamuzinzi Godfrey uyobora Espoir FC   

    Ese kuki Gatera Moussa ashaka gutandukana na Espoir FC ?

    Usibye ibyo Gatera Moussa yanditse asaba gusesa amasezerano,  Moussa bivugwa ko impamvu nyamukuru ari uko ashaka akazi gashya ndetse hari n’amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Gorilla FC ahubwo igisigaye ari ugushaka uko yatandukana na Espoir FC. Musanze FC nayo bivugwa ko iri kugera amajanja uyu mutoza wazamuye Sunrise FC mu 2014. 

    Gatera Moussa akiri umutoza wungirije muri Rayon Sports 

    Ese kuki Espoir FC itifuza kurekura Gatera Musa?

    Mbere na mbere Espoir FC yo bavuga ko nta mpamvu yatuma batareka umutoza Gatera ngo yigendere, ahubwo ko uburyo yabisabyemo bidahwitse, amakuru ava mu buyobozi avuga ko bababajwe no kubona Gatera yitabaje amategeko kandi nta ngingo n’imwe imurengera mu mategeko. 

    Gatera Moussa ubwo aheruka kuganira na InyaRwanda TV, yacaga amarenga ko atazasubira hakurya y’ishyamba 

    Ibi bisa n’aho Ubuyobozi bwa Espoir FC nyuma yo kohererezwa urwandiko nabo biyemeje guhangana na Gatera kuko ngo ariwe watangiye kuremereza ibintu. Indi mpamvu twavuga ko ari nyamukuru, ni uko Espoir FC itewe n’impungenge n’uko Gatera Moussa ashaka gusiga ikipe yiyubakiye.

    Ubwo Gatera yageraga muri Espoir FC yasanze ikipe yari ivuye mu bihe bibi haba mu mikoro ndetse no ku musaruro wo mu kibuga. Ibyo byatumye yubaka ikipe ye akoresheje amafaranga macye. Umwaka ushize wa shampiyona Espoir FC yakoresheje abakinnyi 27 barimo abakinnyi 22 Gatera Moussa yizaniye, ubwo Espoir FC ubwayo yari ifite abakinnyi 5 gusa.

    Abakinnyi Gatera yasanze muri Espoir FC: 1. Nkurunziza Felcien 2. Dusenge Bernard  3. Patience Gardien 4. Niyonsaba Eric 5.Niyitanga Youssuf Sankara.

    Sadick Soulley waguzwe na Gatera Moussa avuye muri Ghana, ni we watsindiye Espoir FC ibitego byinshi uyu mwaka

    Mu bakinnyi bose 22 Gatera Moussa yasinyishije basigaje amasezerano y’umwaka umwe. Ubundi iyo umutoza atandukanye n’ikipe yari afitemo abakinnyi yazanye, biba biteganyijwe ko hari abakinnyi bari bumukurikire. Biteganyijwe ko Gatera Moussa natandukana na Espoir nibura abakinnyi bagera kuri 4 bazamukurikira, ibintu Espoir FC itumva neza.

    Muhozi Fred wari wirukanwe na As Kigali ari mu bafashije Gatera muri uyu mwaka 

    Indi Mpamvu ituma Gatera Moussa ashaka gutandukana na Espoir FC avuga ko ubuyobozi bukunze gutererana ikipe ku maherere. Muri uyu mwaka urangiye bivugwa ko Gatera yakoresheje imbaraga z’umurengera harimo gutoza no kugaruka akihanganisha abakinnyi kuko ubuyobozi bwabaga bwabatereranye kandi bafite ikibazo cy’amikoro.

    Ese ni iyihe nzira nziza Espoir FC yatandukanamo na Gatera Musa?

    Mu buryo bw’amategeko Gatera yifashishije biragoye kuba yatsinda Espoir FC tugendeye ku itegeko gusa n’ubundi Gatera ni we ugomba gufata iya mbere agasasa inzobe kuko n’ubundi ariwe ushaka gukora impinduka. Kumvikana na Espoir byanashoboka akayisubiza amafaranga yamuhaye ubwo yageragayo ni imwe mu nzira zoroshye zatuma buri ruhande rwombi rutsinda iri hangana.

    Kayumba Ephrem uyobora Akarere ka Rusizi

    Comite ya Espoir FC: President : Kamuzinzi Godefroid, V/P 1 : Amani Casimir, V/P2: Ngiruwonsanga Theo, SG: Habimana François.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107787/espoir-fc-ntirekura-ndetse-na-gatera-moussa-ntarekura-uru-rugamba-ni-nde-uruhomberamo-107787.html

  • Ishyari n'ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke. #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho uRwanda rwoherereje ingabo n'abapolisi 1.000 kugarura amahoro n'umutekano ahitwa Cabo Delgado, intara ya Mozambike imaze imyaka 4 yarashegeshwe n'ibikorwa by'iterabwoba, hari abazamuye ijwi bagaragaza ko ngo bitari bikwiye ko uRwanda rutabara muri Mozambike, kuko rutari muri SADC, Umuryango w'ibihugu byo muri Afrika y'Amajyepfo byiyemeje ubufatanye burimo no gutabarana.

    Abasimbukiye ku isunzu ry'inzu kubera ikimwaro, barimo OSSUFO NOMADE ukuriye ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n'ubutegetsi, hakabamo Minisitiri w'Ingabo w' Afrika y'Epfo , NOSIVIWE MAPISA Nqakula, n'Ikigo Mpuzamahanga cy' Ubushakashatsi mu by'Umutekano'ISS', nacyo gifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y'Epfo.

    Igitangaza abasesenguzi ni ukubona abantu bakabaye bahangayikishijwe n'abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi, abandi basaga ibihumbi 800 bakaba bashwiragira kuko bavuye mu byabo, aribo barwanya igikorwa nk'icy'uRwanda cyo gutabara Abanyafrika benewacu bari mu kaga. Byaragaragaye ariko ko aba babura icyo batuka inka bati dore igiceye cyayo, babikora by'ishyari n'isoni gusa, no kujya mu kigare cy'abifitiye izindi nyungu za politiki.

    Abafite imitekerereze ishaje nk'iy'ishyaka rya RENAMO baracyumva ko kutavuga rumwe n'ubutegetsi bisobanuye kubushakira icyaha n'aho kitari, inyungu rusange z'abanyagihugu ukajugunya hirya. Iyo RENAMO imaze imyaka 46 ishinzwe. Yakabaye ifite ubunararibonye bwo gusesengura intandaro y'ikibazo cy'intambara mu ntara ya Cabo Delgado, no gutanga umuti urambye w'ikibazo. Byarayinaniye ihitamo kunenga ubutegetsi bw'igihugu cye bwasanze igikwiye ari ukwitabaza abafite ubushake n'ubushobozi bwo kugarura amahoro n'umutekano.

    Abayobozi ba RENAMO bakabaye bibuka ko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abaturage ba Mozamike, kuko urugamba rwo kwibohora kwabo urubyiruko rw'Abanyarwanda rwarugizemo uruhare.

    Minisitiri w'ingabo wa Afrika y'Epfo , Madamu Mapisa Nqakula yabaye uwa mbere mu kunenga igikorwa cyo kohereza ingabo n'abapolisi b'uRwanda muri Mozambike. Nyamara iki gihugu cyitwara nk'igihangange muri SADC, cyananiwe gufasha uwo muryango kohereza ingabo zawo kutabara abibasiwe n'iterabwoba muri Mozambike.

    Afrika y'Epfo irarwanira kuba umugaba uukuru w'izo ngabo, nyamara ibintu biradogera muri icyo gihugu, aho abigaragambya basenya bakanasahura, bakaba bahanganye n'abashinzwe umutekano. Byari kuba byiza iyo Minisitiri Mapisa Nqakula yerura akavuga ko atasiga ibye bita imitemeri ngo ajye gupfundikira iby'ahandi.

    Ikigo'ISS' ubundi gishinzwe gucukumbura umuzi w'ibibazo by'umutekano muri Afrika, byaba na ngomwa kigatanga inama y'uburyo byakemuka. Nyamara imyaka ibaye 4 ibikorwa by'iterabwoba biyogoza Mozambike, ISS yaratereye agati mu ryinyo. Aho kwerekana, mu buryo bwa gihanga, imiterere y'ikibazo cya Cabo Delgado n'uburyo iterabwoba ryaranduka, ISS ihangiyikishijwe n'uko ari Abanyarwanda bafashe iyambere bakajya gutanga imbaraga zabo.

    Ese ikibazo ni uwabanje kujya Cabo Delgado, ni uzajyayo nyuma se, cyangwa icya ngombwa ni uko ikibazo gikemuka, abaturage bakarekeraho gupfa, abavuye mu byabo bagatahuka?
    uRwanda ntirwagabye igitero cyo kwigarurira Mozambike. Abasirikari n' abapolisi barwo bari muri icyo gihugu mu buryo buzwi kandi bwemewe n'amategeko. Batumiwe na Perezida Filipe Nyusi, ashingiye ku masezerano Mozambike n'uRwanda byasinyanye, kandi ni uburenganzira bwabyo busesuye. Keretse niba hari ba mpatsibihugu bumva ibi bihugu byombi byaragombaga gusaba uruhushya mbere yo gusinya amasezerano.

    Ni byiza rero ko abanenga iki gikorwa babanza bagatanga umusanzu wabo mu gusesengura mbere na mbere imiterere y'ikibazo, naho kuguma mu matiku abantu bapfa uRwanda rwarabyanze. Ubuhamya bwatangwa n'abaturage bo muri Darfour muri Sudani, abo muri Sudani y'Amajyepfo, muri Santarafrika n'ahandi henshi uRwanda rwatabaye ubuzima bwari bugiye kuzima.

    The post Ishyari n'ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyari-nipfunwe-byabashoye-mu-kunenga-u-rwanda-rwiyemeje-kubungabunga-umutekano-muri-mozambike-aho-kubanza-gusesengura-icyateye-uwo-mutekano-muke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyari-nipfunwe-byabashoye-mu-kunenga-u-rwanda-rwiyemeje-kubungabunga-umutekano-muri-mozambike-aho-kubanza-gusesengura-icyateye-uwo-mutekano-muke

  • NBA: Giannis w’imyaka 26 yakoze amateka yaher… – #rwanda #RwOT

    Antetokounmpo yatowe ku bwiganze kuba ‘Most Valuable Player’ wa NBA Play-offs Finals nyuma yo gutsinda amanota 50 mu manota 105 kuri 98 batsinze Suns.

    Ni ubwa mbere mu gice cy’ikinyejana gishize Bucks yegukanye igikombe cya NBA, ni cyo cya mbere kandi kuri Antetokounmpo w’imyaka 26 na bagenzi be barimo Khris Middleton, Jrue Holiday na Bobby Portis nabo bigaragaje cyane.

    Bucks ibaye ikipe ya mbere yabanje gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya, igahindukirana mucyeba igatsinda imikino ine ikurikiyeho muri NBA Play-offs Finals aho amakipe atanguranwa gutsinda imikino ine.

    Antetokounmpo, bahimba The Greek Freak, abaye umukinnyi wa mbere muri NBA uvuka hanze ya Amerika ubaye MVP w’imikino ya nyuma ya NBA kuva Umudage Dirk Nowitzki yabikora mu 2011.

    Ashyikiriye kandi Michael Jordan nk’umukinnyi wenyine watwaye NBA MVP, Finals MVP, All-Star Game MVP n’umukinnyi wugarira kurusha abandi mu myaka yo gukina kwabo.

    Bitandukanye na Jordan, Antetokounmpo ageze kuri iyo mihigo ine mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

    Intsinzi ya Bucks mu ijoro ryo ku wa kabiri (mu gitondo ku wa gatatu mu Burundi no mu Rwanda) ikuyeho icyizere kuri Chris Paul wa Suns wifuzaga gutwara igikombe cya mbere mu myaka 16 amaze muri NBA.

    Chris Paul w’imyaka 36 yarigaragaje muri iyi mikino itandatu ishize, no mu mukino warangiye yatsinze amanota menshi muri Suns, 26.

    Paul, bahimba Point God, agiye kuba umukinnyi wigenga nyuma y’uko amasezerano ye na Suns arangiye, Phoenix Suns ishobora kongera amasezerano ye imyaka ibiri kuri miliyoni $70.

    Naho Antetokounmpo yishimiye guha igikombe Bucks imbere y’abakinnyi b’ibirangirire babiri baheruka guha iyi kipe igikombe mu 1971, Oscar Robertson na Kareem Abdul-Jabbar.

    Mu 2013 ubwo Bucks yatoranyaga Antetokounmpo ari umuhungu w’imyaka 18, yavuze ko rimwe nawe izina rye rishobora kuzajya ahari irya Abdul-Jabbar na Robertson, kuko nimero bambaraga ubu nta mukinnyi ushobora kuzambara muri Bucks.

    ESPN ivuga ko yagize ati: “Mu myaka 15, imyaka 20 se…Wenda izina ryanjye rizaba riri hariya iruhande rwa Kareem, Oscar Robertson. Ndizera ko ndi hariya”.

    Giannis yahesheje ikipe ya Milwuakee igikombe cya NBA nyuma y’imyaka 50

    Giannis niwe watowe nk’umukinnyi wahize abandi muri NBA uyu mwaka (MVP)

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107788/nba-giannis-yakoze-amateka-yaherukaga-mu-myaka-50-nyuma-yo-guhesha-igikombe-milwuakee-buck-107788.html

  • Byiringiro Lague mu nzira zigaruka muri APR F… – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 8 Nyakanga 2021, ni bwo Byiringiro Lague yasubiye mu Busuwisi nyuma yo kuhava muri Mata kuvugana n'amakipe yaho arimo FC Zurich yamwanze, agahabwa amahirwe na Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri.

    Byiringiro Lague yahawe umwanya wo gukina mu mukino umwe wa gicuti iyi kipe yatsinzemo FC Thun igitego 1-0, ariko ntiyongera kugaragara mu mikino yakurikiyeho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nyakanga 2021, anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Byiringiro Lague yatangaje ko yatsinzwe igeragezwa yari yagiyemo, atigeze yimwa amahirwe.

    Yagize ati 'Amahirwe nabonye ntabwo nayabyaje umusaruro cyangwa ngo nyakoreshe neza, bivuze ko natsinzwe igeragezwa nari nagiyemo atari APR FC yabigezemo uruhare'.

    Lague yavuze ko gutsindwa igeragezwa kwe yabyigiyemo amasomo akomeye ku buryo naramuka yongeye kubona andi mahirwe atazayapfusha ubusa.

    Ati 'Ndizeza abakunzi banjye ko aho bitagenze neza nahabonye, aho imbaraga zanjye nke ziri nahabonye, mbasezeranya ko ngiye gukosora aho bitagenze neza, andi mahirwe nzongera kubona ko nzayabyaza umusaruro'.

    Ubuyobozi bwa APR FC akinira, bwari bwatangaje ko mu gihe uyu mukinnyi yashimwa na Neuchatel Xamax, azatangwaho ari hejuru y'ibihumbi 130$.

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi 30 b'u Rwanda bari muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 16 Mutarama n'iya 7 Gashyantare 2021.

    Uburyo yitwaye mu mikino ibiri yakinnye cyane ku wahuje u Rwanda na Togo byatumuye abengukwa n'amakipe atandukanye kandi akomeye, atangira ibiganiro nayo ariko birangiye amahirwe atamusekeye kuri iyi nshuro.

    Byiringiro Lague w'imyaka 21 y'amavuko, yazamuwe mu ikipe Nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, yongerewe amasezerano y'imyaka ibiri muri Gicurasi 2020, azamugeza mu 2022 akinira iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

    Ubutumwa bwa Byiringiro Lague nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Busuwisi

    Lague ari mu nzira zigaruka muri APR FC

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107794/byiringiro-lague-mu-nzira-zigaruka-muri-apr-fc-nyuma-yo-gutsindwa-igeragezwa-mu-busuwisi-107794.html