Blog

  • Nyagatare: Gupima Covid-19 mu midugudu bizagera ku basaga ibihumbi 32 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19
    Abasaga ibihumbi 32 bagiye gupimwa Covid-19

    Muri ako karere iyo gahunda yatangiye ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, igakorerwa nibura mu tugari tubiri muri buri murenge muri 14 igize Akarere ka Nyagatare.

    Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuzima, Kamanzi Elia, avuga ko ku munsi wa mbere hapimwe abantu 5,029 kandi byagaragaye ko abantu babishakaga ari benshi, ahubwo igihe kibabana gito.

    Kamazni Elia avuga ko iyi gahunda biteganyijwe ko izakorwa mu minsi itatu ikagera ku baturage 32,616 ni kuvuga abantu 302 muri buri mudugudu.

    Ati “Ejo twatangiye amasaha agiye kubera n’imyiteguro ariko wabonaga abantu benshi bashaka kwisuzumisha. Buri mudugudu nibura hazapimwa abantu 302 hano muri Nyagatare, kandi si urugo ku rundi ahubwo dushobora gufata ingo runaka haruguru, izindi hepfo. Hari ingo zishobora kurengwa ariko gusa iyo mu muryango hagaragayemo uwanduye tuwusuzuma wose kugera ku ruhinja”.

    Kamanzi avuga ko iki gikorwa kireba abantu kuva ku myaka 18 y’amavuko kuzamura, hagamijwe kureba uko bahagaze.

    Imibare y’ubwandu bwa Covid-19, ni yo izagena niba akarere kugarijwe cyane cyangwa bidakabije ku buryo hashobora gufatwa ingamba zirenze, cyangwa zoroheje ku zari zisanzweho za Guma mu Rugo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aherutse gutangaza ko ubwiyongere bwa Covid-19 mu karere ayobora ntaho buhuriye no kuba igihugu cya Uganda bihana imbibi hariyo ubwandu bwinshi, kuko abandura benshi atari abegereye umupaka wa Uganda.

    Yavuze ko ubwiyongere bwatewe no kudogoka kwa bamwe mu baturage, ntibakomeza gukurikiza ingamba zijyanye no kwirinda.


  • Tumba: Yishwe n' inka ye ubwo yari avuye kuyihaha #rwanda #RwOT

    Umusaza Nkekabahizi Claver w'imyaka 80 y'amavuko, wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, , yishwe n'inka yari avuye kugura ubwo bari bageze mu nzira atarayigeza mu rugo, imukubita inkubara undi agwa aho.

    Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 ubwo uyu musaza witwa Nkekabahizi Claver yari kumwe n'umugore we bavuye kugura ririya tungo ariko bagera ahantu hari ishyamba iriya nka ishaka kubacika mu gihe umusaza yayitazaga yahise imugusha ahantu habi ahita apfa.

    Ubuyobozi bw'ibanze bwihutiye kumenyesha Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwahise rujyana umurambo w'uriya musaza mu bitaro bya Rutongo kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze muri uriya Murenge wa Tumba, buvuga ko ariya makuru bwayamenye ahagana saa munani z'amanywa mu gihe uriya musaza yapfuye saa saba.

    Jean Bosco Manirakiza uyobora Umurenge wa Tumba, yagize ati 'Urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk'uhunga iyo nka yitura hasi. Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n'ubwo bitaremezwa n'inzobere z'abaganga.'

    Uyu muyobozi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera by'umwihariko umugore we kuko yabonye urupfu rw'umugabo we bikaba bishobora kuba byamuhungabanyije.

    Yaboneyeho gusaba abaturanyi b'uyu muryango kuwuba hafi, bakawufata mu mugongo cyane ko ibi bibazo bibaye mu bihe bitoroshye by'icyorezo cya COVID-19.

    Source : https://impanuro.rw/2021/07/21/tumba-yishwe-n-inka-ye-ubwo-yari-avuye-kuyihaha/

  • Amurusha imyaka 2, bafitanye umwana w’umwaka… – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu izina riri kuvugwa cyane mu myidagaduro by’umwihariko mu isi ya siporo ni Giannis Antetokounmpo umukinnyi mwiza wa Basketball wanditse amateka yarI amaze imyaka 50 ataba aho yahesheje igikombe cya NBA ikipe ye Milwaukee Bucks. Uyu musore w’imyaka 26 yateye abantu benshi amatsiko bibaza ku buzima bwe busanzwe butari ubwo mu kibuga.

    Ikintu cyateye amatsiko abantu benshi ni umukunzi wa Giannis Antetokoumpos witwa Mariah Riddlesprigger umurusha imyaka 2.Uyu mukobwa kandi yabyariye Giannis umwana w’umuhungu witwa Liam Charles Antetokounmpo.

    Ese Mariah Riddlesprigger ni muntu ki?

    Mariah Riddlesprigger yavutse ku itariki 17/09/1992 avukira muri leta zunze ubumwe za Amerika muri leta ya California mu gace ka Fresno. Nyina umubyara yitwa Cathy Riddlesprigger naho Se yitwa Pat Riddlesprigger wahoze ari umukinnyi uzwi cyane wa Basket aho yakiniraga ikipe ya kaminuza yizemo yitwa Fresno State University.

    Umuryango Mariah Riddlesprigger yavukiyemo ni umuryango woroheje aho ugizwe n’abana 2 gusa. Mariah na murumuna we witwa Maya Riddlesprigger. Mariah Riddlesprigger yarangije amashuri ya kaminuza muri 2014 arangiriza mu ishuri rya Rice University aho yize ibijyanye na siporo bizwi nka Sports Management.Ubwo yarakiri umunyeshuri Mariah yakundaga gukina Volleyball ari n’umuhanga muriyo dore ko ubwo yigaga amashuri yisumbuye yari Captain w’ikipe ya Volleyball.

    Akirangiza kaminuza Mariah Riddlesprigger yahise ajya gukora muri NBA Summer League mu mwaka wa 2015 ari naho yahuriye na Giannis Antetokounmpo ukinira ikipe ya Milwaukee Bucks.

    Urukundo rwa Mariah Riddlesprigger na Giannis Antetokounmpo

    Muri 2015 nibwo Mariah yahuye na Giannis ubwo yari agitangira gukora muri NBA Summer League gusa ntibahise batangira gukundana ahubwo babanje kuba inshuti zisanzwe nk’uko ikinyamakuru Playersbio.com kibitangaza. Urukundo rwabo rwatangiye mu mpera z’umwaka wa 2015.

    Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gushinga imizi kugeza muri 2017 ubwo bafashe umwanzuro wo kubana mu nzu imwe n’ubwo batarashyingiranywa. N’ubwo Mariah Riddlesprigger adakunze kugaragaza ubuzima bwe cyane gusa akunze kwerekana ibihe byiza agirana n’umukunzi we abinyujije kuri Instagram ye.

    Mu kwezi kwa 5 ko mu mwaka wa 2019 Mariah Riddlesprigger yatangaje ko atwite abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Ibi yabitangaje nyuma gato yaho umukunzi we Giannis Antetokounmpo yari amaze guhabwa igikombe cya NBA MVP Award 2019. Mu kwa 2 ko muri 2020 ni bwo bibarutse imfura yabo bayita Liam Charles Antetokounmpo kuri ubu ufite umwaka 1 w’amavuko.

    Umubano wa Mariah na Giannis kugeza ubu uhagaze neza nk’uko aba bombi bakomeje kubigaragaza aho babwirana amagambo asize umunyu ku mugaragaro by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga. Igitangaje kuri bo kandi ni uko Mariah arusha imyaka 2 Giannis ibintu bidakunze kuba cyane ko umuhungu atereta umukobwa umuruta nyamara Giannis ibyo ntiyabyitayeho. Ibi akaba aribyo bizwi ku buzima bwa Mariah Riddlesprigger udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite nk’uko ikinyamakuru Vanity Fair cyabitangaje.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107798/amurusha-imyaka-2-bafitanye-umwana-wumwaka-1-ni-muntu-ki-mariah-riddlesprigger-umukunzi-wa-107798.html

  • Icyizere cyo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose mu 2024 kiri he? – #rwanda #RwOT

    Amazi aberanye no kunyobwa ni yo yitwa ‘meza’. Mu 2020, Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs) zishyirwaho zagenaga ko mu 2015 abaturage batagerwaho n’amazi meza bagombaga kuba bagabanyijwe kugeza kuri kimwe cya kabiri ku isi.

    Hakurikijwe ibiteganywa mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu 2030 abatuye isi bose bazaba bagerwaho n’amazi meza hagamijwe gukemura ibibazo biterwa n’ikoreshwa ry’amazi mabi birimo impfu z’abagera kuri miliyoni eshanu buri mwaka.

    Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima, OMS, rigaragaza ko gukoresha amazi meza bifasha mu kurinda impfu z’abana bagera kuri miliyoni 1,4 bazira impiswi buri mwaka.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza. Mu bice by’ibyaro umuntu azaba adashobora kurenza urugendo rwa metero 500 agiye kuvoma naho mu mijyi buri wese akaba ashobora kugira amazi mu rugo aho bidashobotse akaba atavoma aharenze muri metero 200.

    Nubwo bimeze bityo ariko ikigo gifite izi nshingano zikomeye (WASAC), kimaze imyaka itari mike kirimo ibibazo bikomeye byaba iby’imiyoborere, imicungire y’umutungo n’ibindi bishobora kubera inkomyi uyu muhigo.

    Ni na zo mpungenge abadepite bagaragaje ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, yitabaga Inteko Ishinga Amategeko ku wa 14 Nyakanga, asabwa ibisobanuro kuri ibyo bibazo.

    Abarimo Depite Mukamana Elizabeth, bagaragaje ikibazo cy’imiyoboro y’amazi isaza ntisanwe, iyapfuye ntisimbuzwe, amazi menshi apfa ubusa babona ko bikiri imbogamizi kuri gahunda yo kugeza amazi kuri bose.

    Ati “Icyizere kiri he? Ingufu zashyirwa he kugira ngo ikigero cya 100% kizabashe kugerwaho?”

    Minisitiri Gatete ati “Ntabwo ari akazi koroshye ariko tugomba kugakora”

    Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiracyagarukwaho mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko.

    Inganda zitunganya amazi akwirakwizwa mu Mujyi wa Kigali zagaragayemo ibibazo byo kudatanga umusaruro ungana n’ubushobozi bwazo bwanashowemo akayabo.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi adahagije mu Mujyi wa Kigali, WASAC yashoye asaga miliyoni 66 z’amadolari mu kwagura inganda zitunganya amazi no kubaka inshya.

    Izo nganda ni Nzove I, Nzove II na Nzove III, buri ruganda rukaba rwaragombaga gutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

    Nyamara Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yasanze kuva muri Mutarama kugeza Ukwakira 2019 zarakoze ku kigereranyo kiri hasi kuko kiri hagati ya 41% na 49% by’ubushobozi bwazo.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete yavuze ko hari gukorwa inyigo zigamije gukemura ikibazo cy’amazi mu gihugu, hamwe na hamwe zikaba zaramaze kurangira

    Amb. Gatete yavuze ko iki kibazo giterwa n’imiyoboro mito n’ibigega bidahagije bituma amazi akomeza kubura kuko aho akwiye kugera hose atahagera. Agera mu bigega aba ari make no mu gihe yuzuye akabura ahandi ajya mu buryo bwihuse ngo hinjiremo andi kubera ko ibigega bidahagije.

    Yavuze ko iki kibazo kiri gukemurwa binyuze mu kwagura imiyoboro aho mu Mujyi wa Kigali hari ibirometero 568 bizagurwa mu gihe mu mijyi yunganira Kigali hari 1112 kandi ko imirimo igomba kuba yarangiye bitarenze Ukuboza 2021. Ati “Ntabwo ari akazi koroshye ariko ni akazi tugomba gukora.”

    Inyigo zo gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye hamwe zararangiye

    Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko kuri ubu hamaze gukorwa igishushanyombonera cy’ibikorwa byo gukwirakwiza amazi mu Mujyi wa Kigali (Kigali City Water Supply Master Plan) kizashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2050, ku nkunga y’Abayapani.

    Nibura mu 2050 Umujyi wa Kigali uzaba ukenera amazi angana na metero kibe 1, 070 000 ku munsi, kugira ngo bizashoboke bisaba kongera inganda ziyatunganya n’ubushobozi bwayo nk’uko Amb. Gatete yakomeje abisobanura.

    Hamwe mu ho ayo mazi azava ni kuri Nzove ahaziyongeraho metero kibe ibihumbi 88 ku munsi, Karenge haziyongeraho ibihumbi 102, Masaka ibihumbi 120, ibihumbi 240 kuri Nyabarongo, ibihumbi 280 i Gahanga, ibihumbi 18 ku Rwesero na metero kibe ibihumbi 80 zizava i Rutonde.

    Ati “Muri uyu mushinga icyo twateganyije ni ukugira amatiyo n’ibigega binini ku buryo amazi aje adatinda mu bigega ahubwo agahita agenda. Twongeyeho umuyoboro wa diyametero 900 uzava Nzove ukagera Ntora. Icyo gihe amazi yageraga Ntora aziyongeraho metero kibe ibihumbi 87; yose azaba akoreshwa.”

    Ibigega by’amazi bizava kuri 75 byakoreshwaga ubu, bigere kuri 232 bifite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 118589 ku munsi.

    Amb. Gatete yakomeje ati “Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko ubushobozi bw’amazi twari dufite buzikuba kabiri biduha icyizere ko ikibazo cy’amazi kizaba gikemutse burundu.”

    Biteganyijwe ko kandi hari amazi azavanwa kuri Nzove akoherezwa ku Rugalika mu Karere ka Kamonyi ahazajya metero kibe ibihumbi 20 ku munsi.

    Inyigo ireba igihugu cyose yo biteganyijwe ko izarangira muri Ugushyingo uyu mwaka.

    Mu bindi bice by’igihugu hazubakwa inganda zirimo iza Gihira muri Rubavu ruzajya rutanga metero kibe ibihumbi 15, Moya muri Rusizi, Mushogoro muri Karongi, Muhazi muri Gatsibo, Ngoma muri Nyagatare, Sake muri Ngoma, Busogwe muri Nyanza n’ahandi.

    Muri gahunda y’Igihugu y’Iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye intego ko mu 2024, abaturage bose bazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

    Uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ni rumwe mu zizongererwa ubushobozi kugira ngo amazi rutanga na yo yiyongere

  • Meya wa Paris yashenguwe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa Gisozi na Nyanza – #rwanda #RwOT

    Anne Hidalgo ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yitabiriye inama y’Inteko ya 41 y’Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa [41ème Congrès de l’Association Internationale des Maires Francophones] abereye umuyobozi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje amarangamutima yatewe n’ibyo yabonye ku Nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko Paris yifatanyije na Raporo Duclert mu gushyira ukuri ahagaragara ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Ati “Nzahora nzirikana ibyo nabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’urw’i Nyanza. Mu gihe Raporo Duclert iri kwerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Paris yifatanyije nayo muri iki kigorwa cyo gushakisha ukuri, gifite byinshi kivuze mu kubaka uhazaza duhuriyeho.”

    Anne Hidalgo yashimiye imbaraga Abanyarwanda n’izi nzibutso bashyize mu gusigasira amateka yaranze Jenoside ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yazo.

    Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide, yashimiye Meya wa Paris ndetse anamuha ubutumwa bugenewe Perezida Macron mu izina ry’Abacitse ku icumu.

    Yagize ati “Madamu Meya, turashaka kubabwira ibyiyumvo by’abacitse ku icumu rya Jenoside nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron asuye u Rwanda. Bumvise banyuzwe cyane n’ubutumwa bw’ubumwe yagenewe abacitse ku icumu.”

    Anne Hidalgo kuva yatangira uruzinduko rwe mu Rwanda tariki 20 Nyakanga 2021, yasuye ibice binyuranye mu Rwanda harimo ahari agace katunganyijwe kazajya gakorerwamo ubukerarugendo ndetse abantu bashobora no kuzajya baruhukira i Nyandungu, yagiranye kandi ibiganiro byihariye na Meya w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa.

    Kuva mu 2006, Umujyi wa Paris utera inkunga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda nk’ifasha abana mu myigire n’ibijyanye no kurwanya imirire mibi binyuze mu marerero y’abana.

    Ihuriro ry’Imijyi ikoresha Igifaransa, AIMF, riyobowe na Meya wa Paris nibura buri mwaka rishora miliyoni 10 z’Amayero mu mishinga y’iterambere ishyirwa mu bikorwa n’imijyi iri muri iri huriro mu nzego zitandukanye.

    Anne Hidalgo yanashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Yashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imbiri y’abazize Jenoside ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro

    Yuhiye igiti yasize ateye mu 2019 ubwo aheruka mu Rwanda

    Perezida wa Ibuka, Egide Nkuranga, yamushimiye ku bwo kwifatanya n’Abanyarwanda agasura Inzibutso za Jenoside ndetse amubwira ko igiti yateye gisobanuye ‘ubuzima’ mu muco wa Kinyarwanda

    Amafoto: Twitter Ibuka Rwanda, Anne Hidalgo


  • Bamwe barabyaye, abandi bararwara: Abasaga 1000 ntibakoze ibizamini bya leta – #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri tariki ya 20 Nyakanga 2021, nibwo abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange, amashuri yisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro ariko byagaragaye ko hari abatarabikoze bitewe n’impamvu zitandukanye.

    Umuyobozi wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye IGIHE ko abari bateganyijwe gukora ibizamini, muri bo 1.164 batabashije kugaragara kuri site z’ibizamini, biganjemo umubare munini w’abigaga mu cyiciro rusange.

    Bahati yavuze ko abanyeshuri baba baracikanywe n’ikizamini cya mbere batavutswa amahirwe yo gukora ibisigaye mu gihe bagaragaza ko bifuza kubikora.

    Ati “Ntabwo umunyeshuri utabashije gukora ikizamini runaka abuzwa gukora ibindi, turamwihorera akabikora kuko hari impamvu ziba zitandukanye wenda yarwaye, ariko kugeza ubu ntabwo bivuze ko niba utakoze ikizamini ubuzwa amahirwe yo gukora ibindi.”

    Yavuze ko impamvu bahabwa n’inzego z’ibanze zituma aba banyeshuri badakora ibizamini zirimo uburwayi, kuba bamwe barabyaye na ho abandi bakaba barimutse aho bari batuye.

    Muri rusange imibare ya NESA igaragaza ko mu banyeshuri 1164 batakoze ikizamini abari bagiye gusoza icyiciro rusange ari 873, abarangije amashuri yisumbuye ni 205 mu gihe abanyeshuri bari bagiye kurangiza mu myuga n’ubumenyingiro ari 86.

    Mu minsi yashize abana hafi 4000 ntibigeze bakora ikizamini gisoza amashuri abanza.

    Ibizamini byatangiye gukorwa ku wa 20 Nyakanga 2021, bizasozwa ku wa 27 Nyakanga 2021 gusa abanyeshuri bakora ibizamini ngiro, bo bazabitangira ku 28 Nyakanga.

    Abanyeshuri basaga igihumbi ntibakoze ikizamini ku munsi wa mbere

  • Kayonza: Umugore arakekwaho kwica nyina amuziza kumuha isambu nto – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Duterimbere mu Kagari ka Kirehe mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

    Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 abatuye uyu Mudugudu basanze umurambo w’umukecuru mu muhanda aryamye hasi, abamugezeho bwa mbere ngo basanze avirirana bigaragara ko hari umuntu wamuturutse inyuma akamutemesha umuhoro mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Karuranga Léo, yabwiye IGIHE ko bakimara kumenyeshwa ko uyu mukecuru yapfuye, bahise bahamagara Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bafatanya mu gukora iperereza ry’ibanze bafata umwana wa nyakwigendera nk’umwe mu bakekwaho ubu bwicanyi.

    Ati “Nyakwigendera abaturanyi bahise bamumenya bigaragara ko abantu bamuturutse inyuma bakamukubita umuhoro mu mutwe agwa hasi yubitse inda, bashobora kuba baramukurikiye atabizi. Bamaze kumwica bamushyira isuka iruhande.”

    Karuranga yavuze ko bagerageje gukurikirana amakuru basanga yari afitanye ikibazo n’abana be babiri aho bavuga ko yabahaye isambu nto nk’umunani yari yabemereye.

    Ati “Umwe rero ni we wagaragaye muri iki kibazo, umwaka ushize ngo yari yabwiye nyina ko atazamumarana umwaka, bari batonganye bapfa ko yamuhaye isambu nto nk’umunani, iyo mvugo rero yavuze icyo gihe nk’uko byemejwe n’abaturage ni yo twahereyeho tumukurikirana.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugore yashyikirijwe RIB sitasiyo ya Ndego mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.

    Muri uyu Murenge mu Kagari kabereyemo ubu bwicanyi mu cyumweru gishize nabwo hari hagaragaye ubundi bwicanyi aho umugabo yishe undi akoresheje umuheto n’umwambi.

    Umugore wo mu Karere ka Kayonza arakekwaho kwica nyina amuziza kumuha isambu nto

  • U Buhinde: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abishwe na COVID-19 bakubye inshuro 10 abatangazwa – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka ‘Center for Global Development’ buvuga ko u Buhinde bushobora kuba bwarapfushije abantu bari hagati ya miliyoni 3,4 na miliyoni 4,7 aho kuba abasaga ibihumbi 414 batangazwa n’ubuyobozi bw’u Buhinde.

    Ubu bushakashatsi bugira buti “Abapfuye ba nyabo bashobora kuba bari muri za miliyoni, ntabwo ari ibihumbi amagana, bituma aya ariyo mage akomeye agwiririye u Buhinde kuva bwabona ubwigenge.”

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko nibura kugera mu mpera za Gicurasi 2021 u Buhinde bwari bumaze gupfusha abantu bakabakaba miliyoni 2,2. Bugaragaza kandi ko mu bantu barindwi bicwa na COVID-19 mu Buhinde umwe ariwe umenyekana.

    Mu gukora ubu bushakashatsi, abakozi ba ‘Center for Global Development’ basesenguye amakuru y’abantu bari basanzwe bapfa mbere y’uko COVID-19 igera mu Buhinde no ku Isi muri rusange bayagereranya n’ay’abapfa muri ibi bihe.

    Ubu bushakashatsi buvuga ko u Buhinde budatanga amakuru ya nyayo ku bushake ahubwo ko bubiterwa n’uko ubukana bw’iki cyorezo bwamaze kurenga ubushobozi bw’Igihugu.

    Ibivugwa n’ubu bushakashatsi bibaye aribyo byaba bivuze ko aricyo gihugu cyapfushije abantu benshi ku Isi kubera COVID-19 aho kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Brésil.

    Kugeza ubu Amerika ni cyo gihugu gifite abantu benshi bishwe na COVID-19 aho barenga 609.000, igakurikirwa na Brésil ifite abantu 542.000, u Buhinde bukaza ku mwana wa gatatu n’abantu barenga 414.000.

    Ku Isi yose ababarirwa muri miliyoni 191 banduye iki cyorezo mu gihe abo cyahitanye bagera kuri miliyoni 4.11.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abishwe na COVID-19 mu Buhinde bakubye inshuro 10 abatangazwa

  • Abayobora amadini ntibavuga rumwe n’abarenga ku mabwiriza ya Covid-19 bitwaje gusenga – #rwanda #RwOT

    Mu buryo buteye impungenge, abantu 239, baturutse mu Karere ka Ruhango, Muhanga n’ahandi nka Nyagatare, basanzwe ku musozi wa Kanyarira bari gusengera hamwe, begeranye, abandi batambaye udupfukamunwa.

    Hari n’abandi 38 bo mu Idini ry’Abagorozi bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe ku musozi wa Mbyo ndetse n’abandi 26 bo mu Karere ka Kirehe basengera muri ADEPR, bafatiwe mu rusengero basenga bakavuga ko bashutswe na Pasiteri wabo.

    Igiteye inkeke ni uko mu bafatiwe i Kanyarira, harimo abagera ku 10 bapimwe bagasanganwa Covid-19, bivuze ko bari bari kumwe n’abo bandi byoroshye kuyibasigira na bo bakagishyira abandi.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza impungenge z’uko hari n’abashobora kuba bafite ibimenyetso bya Coronavirus ariko bakarenga bakajya ahari abantu benshi.

    Ni ukuyobagurika!

    Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda ubwo yari mu gitambo cya Misa cyo ku Cyumwer, yavuze ko nk’uko byagenze mu bihe byatambutse ubwo habaga hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo, Abakirisitu basabwa gukomeza gusengera mu ngo zabo.

    Yavuze ko abakirisitu badakwiye gufatirwa mu bikorwa bijyanye no kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Bayobozi b’imbaga y’Imana, abantu bacu basonzeye umukiro w’Imana. Umuntu wese uvuze Imana baramukurikira, murabona bariya bantu bacu bajya gushakishiriza Imana mu buvumo, za Kanyarira n’ahandi bumva ko ari ho basengera bakabona umukiro.”

    “Babarangira ko ari ho bahurira n’Imana, muri ubwo buyobe bagakoreshwa ibidakwiye nko muri ibi bihe byo kwirinda kwandura iki cyorezo no kwigabiza urupfu bakahakura izo ndwara kuko nta mabwiriza baba bakurikiza. Yezu araduhamagarira kwigisha abantu bacu inzira y’umukiro, ijambo ry’Imana, amasakaramentu no kujijukirwa ukwemera kwacu.”

    Abakristo bakwiriye kumenya impamvu yo kwirinda

    Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko abantu bakwiye kumenya impamvu ituma aya mabwiriza ashyirwaho bakumva ko ari ukugira ngo ubuzima bwabo burindwe icyorezo cya Covid-19, gishobora kubahitana.

    Ati “Ibihe bya Guma mu Rugo, ubwabyo ntabwo ari ibihe byiza kuko bisaba ko abantu bahagarika ibintu byose bakoraga, bakwiye kumenya impamvu yabyo, ko ari impamvu yo kurinda ubuzima, kurinda ikwirakwira rya Covid-19.”

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abagize umuryango bakwiye gukoresha ibi bihe bya Guma mu Rugo basenga, basengera bagenzi babo, bagasengera igihugu muri rusange.

    Ati “Ni umwanya mwiza wo gusenga no kwiga ijambo ry’Imana, kugenda ntibyemewe ariko birashoboka bifashishije ikoranabuhanga bakamenya amakuru y’abandi. Ikindi ni uko uko abantu bumvira, kumvira ni umutima wa gikirisitu, ni umutima w’abantu b’Imana, rero uko bumvira ndizera ko bizatuviramo gutsinda iki cyorezo.”

    Ku bijyanye n’abafatirwa mu butayu cyangwa ahandi hantu basenga barenze ku mabwiriza, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko bakwiye kumenya ko Imana iba ahantu hose.

    Ati “Bakwiye kumenya ko Imana basengera Kanyarira iri no mu ngo zabo. Iri mu ngo zabo kandi irabumva, bakwiye kumenya ko kujya gukora ibintu, bakabikora mu buryo butari bwo ni cyo cyaha.”

    Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye IGIHE ko muri iki gihe, abitabira amasengesho atemewe ari bo akenshi bari kugaragara bahuriye ahantu mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza, kandi bakumvikana mu mvugo zerekana ko iki cyorezo kitabaho.

    Ati “Ubutumwa burimo ni uko abantu iyo bahuye ari benshi batazi uko bahagaze biba ari ugukwirakwiza uburwayi ku bwende, umuntu usenga yagakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda gukora ibyaha.”

    Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko akenshi abantu basenga baba bakoranaho, bavuga mu majwi yo hejuru ku buryo bakuramo udupfukamunwa, ibintu byorohera ubwandu kuba bwakwirakwira.

    Ati “Abantu basenga baba bakoranaho, bagwirirana, bavuga mu majwi yo hejuru agapfukamunwa bagakuyemo. Ni ryo tsinda twavuga ko ritangiye gusa n’irinanirana mu buryo bufatika, hari n’abakubwira ngo agapfukamunwa ni aka satani, ngo Covid-19 ni impimbano.”

    Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiriye gukurikiza amabwiriza uko yashyizweho kuko abereyeho kurengera ubuzima bwabo.

    Mu bafatiwe Kanyarira bagiye gusengerayo, icumi basanganywe Covid-19