Blog

  • #COVID19: Mu Rwanda abantu 1,104 bakize, abapfuye ni 16 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abagore cumi na babiri b’imyaka 85, 84, 68, 60, 29 (Kigali), 80 (Nyaruguru), 76, 34, 24 (Muhanga), 75, 61 (Rubavu) na 66 (Kayonza) n’abagabo bane b’imyaka 93 (Rubavu), 80, 62 (Kigali) na 63 (Rwamagana), bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 693 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

    Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 16,318.

    Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

  • Nel Ngabo avuze ibintu yiyiziho abandi batamuziho| Ibyo yifuza ku mukobwa bazakundana| Naomie amuvuzeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwangabo Byusa Nelson wamamaye ku izina rya Nel Ngabo yavuze ibintu abantu batamuziho nyamara we yiyiziho anavuga ibyo umukobwa bazakundana agomba kuzaba yujuje. Ni mu kiganiro Nel yagiranye na Chita Magic Tv.

    Nkuko Nel Ngabo yabivuze yavuze ko ibyo yiyiziho ari discipline ndetse no kubaha abamuruta cyane. Yagize ati ” Ndubaha cyane njyewe “. 

    Ku bijyanye n'umukobwa yifuza ko bazakundana yavuze ko agomba kuzaba ari umukobwa w'umunyarwandakazi witonda kandi w'igikara. Muri iki kiganiro kandi Nel Ngabo yavuze kuri Miss Naomie aho yavuze ko bahuriye bwa mbere ku Isango Star. Yavuze ko ari umukobwa w'umunyabwenge kandi ugira courage.

    Nel Ngabo kandi yaboneyeho gusaba abafana be ko bamushyigikira bakareba indirimbi ye nshya yise Sawa yagiye hanze mu masaha make ashize ndetse bakanayisangiza inshuti zabo.

    Nel Ngabo

    Source : https://yegob.rw/nel-ngabo-avuze-ibintu-yiyiziho-abandi-batamuziho-ibyo-yifuza-ku-mukobwa-bazakundana-naomie-amuvuzeho/

  • Uyu mupadiri ngo atungurwa n'abagore bataha ibirori biyambitse ubusa nyamara abagabo babo bikwije – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu muPadiri Kelvin Ugwu akaba asanzwe akomoka muri Nigeria, uyu agira inyigisho zinyura benshi cyane ndetse arakurikirwa ku rugero rwo hejuru. Mu minsi ishize yibajije ikibazo cyagarutsweho na benshi, ariko nanone buri wese agenda yibaza ati kuki?

    Padiri Ugwu, umunsi kuwundi ngo yibaza ukuntu igitsina gore cyishimira kugenda kirata umubiri wose hanze, cyane cyane iyo bagiye mu birori. Kubw'uyu mukozi w'Imana ngo abona abagabo bashimishwa cyane no kurata ubutunzi bwabo (amafaranga), mu gihe abagore ngo bagenda barata ibice by'umubiri wabo aho banyuze hose.

    Ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati:'hari ikintu kimwe nanubu ntajya mfa gusobanukirwa, ni ukubera iki igitsina gore bakunda kwitabira ibirori binyuranye bambaye igice kimwe ahandi bambaye ubusa. Ugasanga umugore yashyizemo akenda ko hasi nisutiye ubundi akigira mu birori, nyamara abagabo bahahuriye bo ugasanga bambaye bikwije. Sinibaza impamvu abagabo bishimira kurata ubutunzi bwabo, abagore bo bakishimira kurata ibice by'umubiri wabo nkaho aricyo kintu gikomeye baba baragezeho?'

    Source : https://yegob.rw/uyu-mupadiri-ngo-atungurwa-nabagore-bataha-ibirori-biyambitse-ubusa-nyamara-abagabo-babo-bikwije/

  • Bruce Melodie agiye kuzenguruka isi yose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamuziki Bruce Melodie yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bitandukanye ku isi, akaba ari ubwa mbere agiye gukora ibi bitaramo kuva yatangira umwuga wa muzika mu myaka icumi ishize .

    Ibi bitaramo uyu muhanzi agiye gukora bizabera mu bihugu bitandatu ku isi aribyo ; Burundi, Kenya, Ububiligi, Ubufaransa, Kanada na Amerika.

    Umuyobozi mukuru wa Clouds Entertainment ureberera umuziki wa Bruce Melodie, Lee Ndayisaba yagize ati : iki nicyo gihe ngo umuziki wa Bruce Melodie ugere kwisi yose.

    Nyuma yo gutangaza gahunda afite yo kuzenguruka isi akora ibitaramo, uyu muhanzi yatangaje ko ibi bitaramo agiye gukora ari umwanya ukomeye kuri we kugira ngo ahure n'abakunda umuziki we ku isi hose, cyane cyane ibihugu ateganya kuzenguruka.

    Bruce Melodi yagize ati : 'Nakoze indirimbo nyinshi kandi nizera ko mfite ibintu byinshi bihagije byo guha abakunzi ba muzika wanjye baturutse mu bihugu bitandukanye nteganya gutaramiramo.'

    Ati : 'Hariho abantu benshi ku isi bakunda umuziki wanjye ariko ntibashobora kumbona mbataramira. Ntekereza ko igihe kigeze cyo guhura nabo nkabataramira nabo bakabona ibikorwa byanjye '.

    Bruce Melodie afatwa nk'umuhanzi utwaye ibendera ry'u Rwanda muri muzika abikesheje umwuga we utangaje wa muzika wamuteye kugera kuri byinshi, harimo n'amasezerano akomeye yagiye asinya nko yo kuba ambasaderi wa Kigali Arena ndetse n'inzoga ya Brok ndetse n'andi masezerano yagiye asinya.

    Melodie yagiye yegukana ibihembo bikomeye nka Salax na Primus Guma Guma Super Star n'ibandi.

    Nk'uko uyu muhanzi abitangaza ngo ibi bitaramo bizatangira muri Kanama mu gihe ategerezanyije amatsiko ibi ibitaramo bizabera mu bihugu bitandatu bishobora kwiyongera.

    Yagize ati : 'ibi bitaramo bishobora kwiyongera muri 2022 kuko nkeneye kugera ku bakunzi b'umuziki wanjye '.

     

     

     

    Src:isangostar

    Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-agiye-kuzenguruka-isi-yose/

  • Umuraperikazi ukomeye w'umunyamerika aratwite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Katorah Kasanova Marrero wamamaye ku izina ry'ubuhanzi nka Young M.A kuri ubu arakuriwe.

    Nkuko amakuru atugeraho abivuga, uyu muraperi wo muri leta zunze ubumwe za Amerika kuri ubu aratwite gusa ntabwo haramenyekana uwaba yaramuteye inda nubwo n'aya makuru atarashyirwa hanze mu buryo bweruye akaba akigizwe ibanga.

    https://instagram.com/youngma?utm_medium=copy_link

    Source : https://yegob.rw/umuraperikazi-ukomeye-wumunyamerika-aratwite/

  • Arabia Saudite yaremeye abasore bose bananiwe kurongora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikomangoma cya Arabia Saoudite, Muhammad Bin Salman, yaciye iteka ko miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika (Frw hafi miliyari) ihabwa urubyiruko rugera kuri 200 kugira ngo rubashe gukora ubukwe.

    Ikinyamakuru cya leta kivuga ko itangazo ryemeza itangwa ry'ayo mafaranga ryasohotse ku Cyumweru. Kivuga ko ayo mafaranga azahabwa abakobwa n'bahungu bo muri icyo gihugu.

    Ibi ngo bigamije gufasha impfubyi n'abafite ubumuga babuze ubushobozi bwo gukora ubukwe. Urubyiruo kandi ruzigishwa uko rwakoresha ayo Frw.
    Bwa mbere, hari hatanzwe miliyoni 250 ku bantu bagera ku bihumbi 26,000.

    Uyu mugambi wa Salman ugamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza no kubafasha kuzamura ubukungu bwabo.

    Source : https://yegob.rw/arabia-saudite-yaremeye-abasore-bose-bananiwe-kurongora/

  • Perezida wa Mali yaraye arusimbutse, ati ' Ni kimwe mu bigize akazi' #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho umukuru w'igihugu wa Mali arusimbukiye kuri uyu wa Kabiri mu gihe yari mu masengesho yo guhimbaza umunsi mukuru w'aba Islam wa Eid al-Adha, avuga ko ari akantu gasanzwe, akagira ati: 'Ni kimwe mu biranga kuba umuyobozi'.

    Nyuma y'amasaha make abagabo babiri bakoze igitero ku musigiti Grande Mosquée ku murwa mukuru Bamako, Col. Assimi Goïta yabwiye abanyamakuru ati: 'byose bimeze neza. Nta ngorane'.

    Amakuru ahari nkuko BBC ibitangaza, avuga ko umwe muri aba bagabo yari afite imbugita (icyuma mu Kinyarwanda), maze agerageza kugitera Col. Goïta. Uyu Col Assimi Goita niwe wari uyoboye itsinda ry'abasirikare bahiritse ubutegetsi mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

    Abashatse ku mwica, ntabwo bashoboye no kumurya urwara kuko bahise batabwa muri yombi ako kanya. Col. Goïta agira ati: 'Ni kimwe mu biranga kwitwa umuyobozi. Igihe cyose hahora hariho abantu batanezerewe, igihe cyose hahora hari abantu bashaka kugerageza ibintu byo guhungabanya umutekano, kugerageza gukora ibintu bitagira iyo bijya n'iyo biva'.

    Akomeza ati' Ndashaka guhumuriza abanyagihugu mvuga ko meze neza cyane, nta ngorane n'imwe ihari, nta muntu n'umwe wakomeretse kandi ikibazo cyatorewe umuti'.

    Nyuma y'icyo gitero, itangazo ryo mu biro by'umukuru w'igihugu ryamenyesheje ko Perezida Assimi Goïta yahise ajyanwa byihuse ku nkambi ya gisirikare iri hanze y'umurwa mukuru. Minisitiri umwe yavuze ko ibyabaye ari ukugerageza kwica umukuru w'igihugu.

    Iki gitero giteye kwibazwa ho muri iki gihugu gihanzwe n'ibibazo by'umutekano muke, harimo udutsiko tw'abarwanyi biyitirira idini rya Islam ifitanye ubucuti n'imitwe nka al-Qaeda na Etat Islamique/Islamic State, bakomeza bakora ibitero hirya no hino mu gihugu.

    Col. Goïta ni umutegetsi atabonwa kimwe, nyuma yo guhirika ubutegetsi ku ngufu za gisirikare inshuro ebyiri zose mu mwaka umwe gusa.

    Mu kwa gatanu uyu mwaka, yigennye kuba umukuru w'igihugu ahiritse Leta y'inzibacyuho yari yashinzwe nyuma y'aho we ubwe ahiritse ubutegetsi bw'uwari umukuru w'icyo gihugu Ibrahim Boubacar Keïta mu kwa munani kw'umwaka ushize.

    Col. Goïta yamereye abanya Mali n'amahanga ko azasubiza ubutegetsi mu maboko y'abasivire mu mwaka utaha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-wa-mali-yaraye-arusimbutse-ati-ni-kimwe-mu-bigize-akazi/

  • Imana igukure mu buretwa bw’i Babuloni-Ev. Adda Darlene Kiyange #rwanda #RwOT

    'Uhereye ku mwaka wa cumi n’itatu wa Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda ukageza none, maze imyaka makumyabiri n’itatu ijambo ry’Uwiteka rinzaho nkavugana namwe, nkazinduka kare nkababwira ariko ntimwumva. Uwiteka yabatumyeho abagaragu be bose b’abahanuzi, akazinduka kare akabatuma (ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve) ati .'Nimuhindukire ubu, umuntu wese ave mu nzira ye mbi no mu bibi by’imirimo yanyu, mube mu gihugu Uwiteka yabahanye na ba sogokuruza uhereye kera ukageza iteka ryose. Kandi ntimukurikire izindi mana ngo muzikorere kandi muzisenge, mwe kunyendereza ngo ndakarire imirimo y’amaboko yanyu, kandi sinzabagirira nabi. Ariko ntimwanyumviye, ahubwo mwandakazaga ku mirimo y’amaboko yanyu ibateza amakuba.’ ' Ni ko Uwiteka avuga. Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo avuga atya ati 'Kuko mutumviye amagambo yanjye, Dore ngiye kohereza imiryango yose y’ikasikazi nyiteranye, kandi nzatuma ku mugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, ni ko Uwiteka avuga, mbateze iki gihugu n’abagituyemo, n’ayo mahanga yose agikikijeho. Nzabatsemba rwose, mbagire igitangarirwa n’igitutsi n’imisaka y’iteka.” Yeremiya 25:3-9

    Benedata bakundwa duhurira hano kuri Agakiza.org, ku munsi wa kabiri mu minsi 10 yo gusenga mu ntumbero yo “Kuyoboza Imana inzira”, ni iki Yesu atwifuzaho muri iki gihe?

    Yeremiya aha yarimo guhanurira Abisiraheli abibutsa ukuntu Imana yazinduraga abahanuzi, kugira ngo bababwire ibyo bagomba gukora, ariko bakanga kumva.

    Hariho ibintu Imana yababwiye kandi igacaho umurongo, Ishaka yuko babireka: Yashakaga ko bareka imirimo mibi, hariho no kureka ibyaha. Ikindi Imana yashakaga ko bareka gusenga ibigirwamana. Imana ikavuga iti' Mwe kunyendereza'

    Ngo Imana yabonaga imirimo mibi bakora ari yo ibazanira ibyago. Ni ukuvuga ko Imana yagiye kubateza uyu mwami w’Ibaburoni yarahereye kera ibihanangiriza, n’iyo usomye iki gitabo cya Yeremiya ubona hari n’aho bamugiriye nabi kubera ko batashakaga kumva ayo magambo. Ntabwo bari bafite kureka ibyaha, bari bamaramaje gukora ibibi bati 'Yeremiya tumwice!' Nuko bagashaka kumwica ariko Imana ikamukingira, Imana yashakaga ko bihana. Ariko ibonye ko batumva yashatse ikindi kintu, ibateza umwami w’Ibabuloni(Nebukadinezali).

    Yaraje abatwarana n’ibintu, abagira iminyago mu gihugu cy’Ibabuloni bamarayo imyaka70. Icyakora uku kunyagwa byatumaga bibuka Imana bakongera bagasenga.

    Turi Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Imana idukure mu buretwa bw’Ibabuloni’

    'Twaririmbira dute indirimbo z’Uwiteka mu mahanga?' Zaburi 137:1-9

    Iki gice cyose ngo abanyamahanga bashakaga ko babaririmbira, ariko inanga zabo bari barazimanitse! Bari bababaye bakavuga bati ' Twaririmba dute kandi tutari iwacu?'

    Ni ukuri, indirimbo barazihagarika bagira agahinda! Iyo umuntu atari muri Kristo Yesu, Ntiyabasha kugira umunezero n’indirimbo. Nkatwe abakristo mu mahanga(Ibaburoni): Ni ukuba hanze ya Kristo Yesu, ni hanze y’ubuzima bwo kubaha Imana. Ni ahantu umuntu aba atumvira ubutumwa bwiza n’ijambo ry’Imana, yewe n’abaririmbyi bakaza nabwo ntiyumve. Aho hantu hitwa Ibaburoni, ariko umuntu akwiye kwemera akava yo akubaha Imana.

    Zaburi126:1-6

    Bageze igihe bava yo, ngo bakajya bibaza niba barota. Bakiri Ibabuloni, ngo inanga zabo bari barazimanitse ariko basohotse yo indirimbo zari zuzuye akanwa kabo. Muri Kristo Yesu harimo umunezero, indirimbo no gushima Imana. Ibyari byo byose Uwiteka hari ukuntu atabara abantu: Abari mu minyago mu buretwa bwa Satani Uwiteka yiteguye kubagirira neza.

    Mwenedeta nagira ngo usobanukirwe ko iyo umuntu ari hanze ya Kristo aba ari umuretwa, aba akubitwa ameze nabi, ariko wemeye ukumvira ukaza ukakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe, hari ikintu Imana yagukorera kidasanzwe!

    Kandi n’ubwo waba warasubiye inyuma, nabwo ugarutse Yesu arakwakira. Kandi na none birashoboka ko umuntu yaba yarakiriye Kristo afite ingeso ya munaniye, aho naho Yesu Kristo Umwami w’abami arahakiza. Beneda Imana idukure mu buretwa bw’ iBaburoni!

    Reba hano umunsi wa kabiri mu minsi 10 yo gusenga, mu ntego yo “Kuyoboza Imana inzira”

    https://youtu.be/NDEBKnsCS7M

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Imana-igukure-i-Babuloni.html

  • Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu #rwanda #RwOT

    Amezi ntabwo arenga atatu intyoza.com isuye ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na Koperative COEMIKA mu Murenge wa Kayenzi, Akarere ka Kamonyi ku musozi wa Cubi, aho umunyamakuru yasanze bikorwa mu buryo bushyira ubuzima bwa benshi mu kaga. Nyuma yaho gato haguye umuntu, none mu mezi atagera kuri 3 gitwaye undi. Ni mu gihe hari amakuru avuga ko muri aka Karere ibyangombwa by'ubucukuzi byimwa abashoboye bigahabwa abadashoboye. Hari n'amakuru kandi tugicukumbura avuga ko hari abagwa mu birombe bikagirwa ubwiru.

    Ikirombe cyagwiriye umuntu, giherereye mu Mudugudu wa Rwishywa kikaba icya Cooperative COEMIKA, aho cyakoreshwaga n'uwitwa Ndahimana mu buryo bwiswe rwihishwa. Uwo cyagwiriye nkuko amakuru dukesha abaturage n'ubuyobozi avuga, azwi ku izina rya Nigena Liviyeri w'imyaka 40 ukomoka mu Karere ka Gakenke.

    Ubuyobozi bwa Koperative ntabwo bwabashije kwitaba Terefone, uretse ko ari nako basanzwe mu gihe hari amakosa yabaye mu birombe. N'ubushize ubwo umunyamakuru yabasuraga banze gutanga amakuru, bavuga ko yabasuye atabateguje.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi avuga ko ku makuru akesha ba nyiri birombe ari uko uyu cyahitanye hari mu ma saha ashyira saa kumi z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

    Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay'uko uyu wagwiriwe n'ikirombe yari asanzwe akora ubucukuzi ariko bene ibirombe bakaba bahimbye ko yari Umuhebyi( abantu baza gucukura batazwi, bibye), mu rwego rwo gushaka guhishira amakosa, ngo batagaragaza ko yari umukozi uzwi kuko hari amakuru ko basabwe gufunga ubucukuzi muri ibi bihe bya Corona ariko bikaba byarabananiye.

    Soma hano inkuru bijyanye:Kamonyi-Kayenzi: Ikirombe muri Koperative COEMIKA cyishe umuntu

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kayenzi-ikirombe-muri-koperative-coemika-cyishe-umuntu/

  • Igisubizo Miss Nishimwe Naomie yasubije uwifuza kubona umukunzi we, ibyo gutwita kwe, abatuka Miss Muyango #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yabwiye umwe mu bakunzi be bari bamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we ko nta wundi mu kunzi agira atari Yesu, ni mu gihe yavuze ko Muyango ibyo bamuvuga byose akwiye kumenya ko umwana wese ari umugisha.

    Ku munsi w’ejo, Nyampina w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yafashe umwanya aganira n’abakunzi be bamukurikira kuri Instagram, aho bagiye bamubaza ibibazo bitandukanye na we akabisubiza.

    Kimwe mu bibazo byagarutsemo nk’inshuro 3 ni abantu bamubazaga niba yaba atwite, kimwe muri ibyo bibazo yagisubije ati 'umva buretse(ashyiramo emoji ziseka), gute?'

    Undi yamubwiye ko yifuza kubona umukunzi we, yagize ati 'uwanyereka chr(umukunzi) wa Naomie', mu magambo make yahise amusubiza ati 'chr wanjye ni Yesu'.

    Undi yamujije icyo yavuga ku bantu barimo kuvuga nabi umukunzi wa Kimenyi Yves, Uwase Muyango witegura kwibaruka imfura yabo.

    Yamusubije ati 'Uwase Muyango ni mwiza cyane, umugore ukomeye. Buri mwana ni umugisha uko byaba bimeze kose.'

    Muyango wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, kuba agiye kubyara atarakora ubukwe ntabwo byakiriwe neza na bamwe mu bakunzi be aho bagiye bamutuka ngo agiye kubyara ikinyendaro.

    Bimwe mu bibazo yabajijwe

    Naomie ngo chr we ni Yesu

    Muyango ugiye utwite yagiye atukwa na benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igisubizo-miss-nishimwe-naomie-yasubije-uwifuza-kubona-umukunzi-we-ibyo-gutwita-kwe-abatuka-miss-muyango