Blog

  • Mama Nick n'umwana we barahatwitse| Bavuze ku ibere rya Ariel Wayz| Bisanzuranaho cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beata uzwi muri filime ya City maid nka Mama Nick na Nadia yakoze ikiganiro ari kumwe na Nadia usanzwe ari umwana we muri city maid. Muri iki kiganiro aba bombi bagiranye na ISIMBI TV cyaranzwe n'urwenya rwinshi, Mama wa Nadia yavuze byinshi bijyanye nuko abanye n'umwana we, Nadia, ndetse anamugira inama.

    Mama Nadia yavuze ko yagiriye inama zitandukanye Nadia nyuma yuko yinjiye muri sinema. Zimwe muri izo nama ni ugukunda akazi ndetse no kubaha abayobozi be. Nadia nawe yavuze ko hari byinshi Mama we yagiye amubwira ndetse bikaba byaramufashije kugeza no kuri uyu munsi.

    Nadia yagize icyo avuga ku bijyanye n'inkuru yavuzwe nyuma yuko amashusho agaragaza ibere rya Ariel Wayz agiye hanze aho yavuze ko abantu batakagombye kuba barayatangariye cyane dore ko umwambaro yari yambaye uko yawambaye ariko wambarwa. Yongeyeho ko abantu bakabije cyane ku buryo nk'umuntu utarirebeye ariya mashusho ashobora gukeka ko Ariel Wayz yaba yarerekanye ibere rye ryose arikuye mu mwenda nyamara atariko byagenze.

    Mama Nadia n'umwana we

    Source : https://yegob.rw/mama-nick-numwana-we-barahatwitse-bavuze-ku-ibere-rya-ariel-wayz-bisanzuranaho-cyane/

  • Uwahoze ari umufana wa Bruce Melodie yabaye Gafotozi we| Umva uko gukorana biba bimeze| Promesse Kamanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Isimbi Kamanda Assumpta uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Promesse Kamanda akaba ari Gafotozi wa Bruce Melodie yavuze uko biba bimeze gukorana na Bruce Melodie yafannye kuva kera nyuma Imana ikaza kumuhuza nawe bagatangira gukorana. Ni mu kiganiro Promesse yagiranye na ISIMBI TV.

    Promesse Kamanda yavuze ko kuva kera yari umufana ukomeye wa Bruce Melodie dore ko n'abo biganaga bose bari babizi. Gukorana na we kuri ubu akaba abona ari umugambi w'Imana.

    Promesse yavuze ko iyo we na Bruce Melodie ndetse na Team Management ya Bruce Melodie bari gukora a haba hari urugwiro rwinshi. Yongeyeho kandi ko mbere yuko akorana na Bruce Melodie yabanje kuba inshuti ye cyane ku buryo no kuri ubu ubucuti bwabo bwakomeje ndetse buruta n'akazi bahuriramo. Yagize ati ” Team yose harimo ubucuti bwinshi mbere yo kujyamo akazi “.

    Promesse Kamanda kuri ubu niwe Gafotozi wa Bruce Melodie

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umufana-wa-bruce-melodie-yabaye-gafotozi-we-umva-uko-gukorana-biba-bimeze-promesse-kamanda/

  • Abanyarwandakazi bateye nk'ibisabo bigaruriye imitima y'abakunzi ba filime hirya no hino ku isi (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hari abanyarwandakazi benshi bakina filime bakunzwe cyane ndetse banakundirwa ubwiza ndetse n'imiterere y'imibiri yabo bigatuma bigarurira imitima y'abantu babareba hirya no hino ku isi. Muri abo benshi, hano twabahitiyemo bamwe muri bo maze tubegeranyiriza amafoto yabo. Abo ni aba bakurikira.

    1. Nana wo muri City maid

    2. Fofo wo muri Papa Sava

    3. Bijoux wo muri Bamenya

    4. Nadia wo muri City maid

    5. Joselyne wo muri City maid

    6. Madederi wo muri Papa Sava

     

    Source : https://yegob.rw/abanyarwandakazi-bateye-nkibisabo-bigaruriye-imitima-yabakunzi-ba-filime-hirya-no-hino-ku-isi-amafoto/

  • Yvanny Mpano yerekanye umukobwa w'igitonore umurutira abandi bose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Yvanny Mpano wamenyekanye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo z'urukundo zirangwajwe imbere na Ndabigukundira ari nayo yazamuye izina rye, yerekanye umukobwa umurutira abandi bose.

    Ibi Yvanny yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yashyize hanze ifoto y'uwo mukobwa maze akayiherekesha umutoma agira ati ” Undutira Abandi ❤️ “.

    Source : https://yegob.rw/yvanny-mpano-yerekanye-umukobwa-wigitonore-umurutira-abandi-bose/

  • Inka 300 zahasize ubuzima: Abayisiramu basangiye n'abakirisitu akaboga ku munsi mukuru wabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w'Igitambo inka 300 mu Mujyi wa Kigali zatanzwe, Abayisilamu basangira n'abakirisitu Ilaidi ya Eid al-Adha yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho buri wese yasangishijwe ifunguro iwe.

    Umunsi mukuru w'Igitambo muri uyu mwaka wa 2021 wizihijwe kuri munsi w'ejo tariki ya 20 Nyakanga, wasanze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Ubusanzwe uyu munsi wizihizwaga hakorwa amasengesho ndetse hakabaho n'igikorwa cyo gusangira n'inshuti n'abavandimwe. Bitewe no kuba hari ibice bimwe na bimwe biri muri gahunda ya Guma mu rugo, imihango yari isanzwe yubahirizwa, yahinduye isura.

    Mu gikorwa kizamara iminsi itatu, ku mugaragaro cyatangirijwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, bamwe mu bakiristu basangijwe ku Ilaidi na bagenzi babo b'Abayisilamu.

    Amafoto: IGIHE

    Source : https://yegob.rw/inka-300-zahasize-ubuzima-abayisiramu-basangiye-nabakirisitu-akaboga-ku-munsi-mukuru-wabo/

  • Muri Guma mu rugo: Umusore yasabye ko bamuremera amavuta yo guteka agafiriti gusa ibyo yasubijwe birababaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe cya guma ku rugo, umusore yandikiye mugenzi we amusaba ko yamuha amavuta yo guteka ifiriti kuko ibirayi abifite. Icyaje gutangaza ni ukuntu uwo yararimo gusaba amavuta yaje kumushwishuriza amubwira ko ibyo arimo ari ubutesi.

    Ese mwebwe koko mubona bikwiye ko muri ibi bihe bya guma mu rugo umuntu yakwisanzura kugeza aho yaka amavuta yo guteka ifiriti?

    Source : https://yegob.rw/muri-guma-mu-rugo-umusore-yasabye-ko-bamuremera-amavuta-yo-guteka-agafiriti-gusa-ibyo-yasubijwe-birababaje/

  • Burera: Umuco witwa ‘Ubuteka’ ukomeje gutuma abantu batubahiriza Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaza umuco bise Ubuteka
    Abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaza umuco bise Ubuteka

    Ubuteka, ni umuhango uhabwa agaciro gakomeye muri ako gace, aho umukobwa umaze iminsi mike ashatse ateka ibiryo akazanira ababyeyi be aherekejwe n’umugabo we, mu rwego rwo gusaba inkunga yo kubafasha kuzahura urugo rushya.

    Mu makuru Nsabimana Alphonse, Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Gahunga, yahaye Kigali Today kuri uwo muhango, arasobanura uwo muco witwa Ubuteka abaturage bakomeyeho cyane muri ako karere.

    Yagize ati “Ubuteka ni umuco wa kera wa hano muri aka gace ka Gahunga, ni ukuvuga ngo, iyo umukobwa amaze gushinga urugo afata abaturanyi be agafata amafukire n’ibiryo bihiye yatetse, akazana n’umugabo we ku babyeyi be, bakamwakira bagakora ibirori bihuriwemo n’abaturanyi banyuranye”.

    Arongera ati “Muri ibyo birori, bakusanya impano uwo mukobwa agatahana ibiruse ibyo yazanye iwabo, yaba inkoko, ihene, intama bakamuha, ndetse hakaba abatanze n’ibikoresho binyuranye bakamuha n’imyaka. Icyo gihe abo babyeyi bitabaza abaturanyi bakagenda bakusanya ibyo bafite bagaha umukobwa akajya kuzamura urugo rwe”.

    Uwo muhango ni wo uherutse kubera mu rugo rw’umugabo witwa Habyarimana Emmanuel, Umukuru w’umudugudu wa Nyagasozi, aho yakoresheje ibirori by’umwana we wari wabazaniye Ubuteka. Mu nzu iwe hari hateraniye abantu basaga 70, Polisi ibaguye gitumo abenshi baratoroka barimo na Mudugudu nyiri urugo hafatwa abantu 31.

    Umugore wa Mudugudu, Mukankubana Ziripa, avuga ko birengagije gahunda ya Guma mu Rugo bagendera ku muco wabo bizihiza uwo muhango w’ubuteka baha agaciro gakomeye muri ako gace.

    Yagize ati “Hari ukuntu umwana ashaka, rimwe agateka ibiryo akazanira nyina akaryaho, kugira ngo amutere inkunga mu gihe atarabona ubushobozi bwo gushaka ibye, nk’uko biri mu muco wa Kinyarwanda. Ni ibintu bya gihanga, umwana wanjye rero yatetse anzanira ibiryo ashaka inkunga, nk’uko tubikora mu muco wacu twise Ubuteka”.

    Uwo mugore avuga ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bayazi kubera uburemere bw’uwo muco, ngo ni yo mpamvu batumiye abantu 31 ariko haza 70, agasanga gukora uwo muhanga nta kosa abibonamo nk’uko babikora mu muco wabo.

    Ati “Ntawe ukundwa na bose, ni abantu batugiriye ishyari baraturega, njye nabonaga ari igitekerezo cyiza kuko njye nashakaga guha umwana wanjye inkunga mu gihe ataratera imbere. Ibintu bya Covid-19 ntabyo tuzi nkatwe dutuye mu byaro, nta n’uwo turumva yishwe nayo muri aka gace”.

    Umukobwa we witwa Uwiringiyimana ati “Njyewe ni ubuteka nari nzaniye ababyeyi, kubera ko nta kintu nari mfite kugira ngo Mama antere inkunga mbone icyo kurya, ntabwo byari ibirori uretse ko abantu baje bitumiye kandi twe twatumiye 31 gusa. Police yadufashe tukihagera tutari twasoma, ni umuco usanzwe ukorwa ariko mutubabarire twishe amategeko ya Leta”.

    Abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barabihanirwa
    Abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barabihanirwa

    Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru imibare y’Abafatirwa mu birori ikomeje kuzamuka bitewe n’abaturage bakomeje kwirengagiza uburemere bw’icyorezo cya Covid-19.

    Asaba abaturage kuva mu myumvire ishaje, ituma barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho agira ati “kugira ngo tubashe kugabanya no gutsinda Covid-19, birasaba ko abaturage bahindura imyumvire kuri iki cyorezo”.

    Arongera ati “Ntabwo Covid-19 ari indwara y’abanyamujyi gusa, kandi ntifata abasirimu gusa, buri wese arayirwara kandi irica. Uko abaturage bakomeza kuyikerensa bica amabwiriza yo kuyirinda, ni ko ikomeza kudutwara abantu no kudindiza ubukungu bwabo n’ubw’igihugu, kuko nk’ubu abari muri Guma mu Rugo ntibakora”.


  • Muhanga: Umunyeshuri ufite uruhinja yashyiriweho uburyo bumufasha gukora ibizamini bya Leta #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yahawe icyumba n
    Yahawe icyumba n’ibindi bikenerwa ngo amerewe neza

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga butangaza ko uwo mukobwa winjiye mu kizamini umwana we amaze iminsi ibiri gusa avutse, yahawe icyumba cya wenyine muri icyo kigo ari gukoreramo, kuko byari kumusaba kujya akora urugendo rwa kilometero eshanu asubira iwabo kuko yigaga ataha.

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel, avuga ko uwo mubyeyi yagenewe ibyo umubyeyi wese ukibyara akenera harimo no gushakirwa uwita ku mwana we n’ibikoresho by’isuku bimufasha kwiyitaho.

    Agira ati “Afite ibikenerwa byose byo kwita ku ruhinja, ibyo umubyeyi akenera birimo n’amafunguro y’umubyeyi, n’uwita ku mwana we ngo abashe gukora neza ikizamini, n’ubwo bigoye kuko yagakwiye kuba ari ku kiriri, nta kundi byari kugenda kuko byahuriranye n’ikizamini, ibyo ari byo byose na we ari kwiyumva kandi habayeho ikindi kibazo cy’ubuzima yafashwa kuko ari gukorera hafi y’ikigo nderabuzima”.

    Birashoboka ko ingaruka za Covid-19 zatumye hari abakobwa benshi bari gukora ibizamini bonsa impinja

    Ntabwo byari bikunze kumvikana mu bizamni bya Leta abakobwa baza gukora bonsa abana bato abandi bamaze igihe gito babyaye, hakaba hari abavuga ko byaba byaratewe n’igihe kinini abana bamaze bari mu ngo kubera Covid-19 kandi hari n’ab’igitsina gabo hafi yabo banabashuka.

    Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga avuga ko usibye uwo mukobwa wabyaye yegereje igihe cy’ibizamini nta wundi wagaragaye wenda waba anatwite ngo umuntu abe yavuga ko ari icyorezo cyadutse mu bakobwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyabahejeje iwabo aho bakunze guhura cyane n’igitsina gabo.

    Gusa avuga ko ishobora kuba imwe mu mpamvu zatuma hari abakobwa bagiye bumvikana hirya no hino ko bari gukora ibizamini bonsa abana cyangwa bamaze igihe gito babyaye, cyakora ngo ni n’indi ntambwe imaze guterwa mu burezi bw’umwana w’umukobwa aho atagitereranwa cyangwa ngo abuzwe amahirwe kubera gutwita no kubyara.

    Yahawe ahantu hisanzuye abana n
    Yahawe ahantu hisanzuye abana n’umwana we

    Habyarimana avuga ko n’ubwo abakobwa bahabwa amahirwe ariko bitagakwiye kuba bagwa mu bishuko by’ubusambanyi kuko bishobora kubahagarikira amahirwe, agasaba abakobwa, abahungu n’ababyeyi gukomeza gufatanyiriza hamwe kurwanya inda zitateguwe ziterwa abangavu.

    Agira ati “Ni byo koko uwabyaye turamufasha akinjira mu bizamini akanitabwaho nk’umubyeyi ariko ntibikwiye kuko ari gukora arushye mu bihe bimukomereye ubundi yagakwiye kuba ari gutindirwa ikiriri, ni intambwe imaze guterwa ku kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa ariko hanakwiye gukomeza ingamba zo gukomeza kubarinda no kwirinda inda zitateguwe”.

    Ubuyobozi buvuga ko muri rusange ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri y’icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, n’ay’imyuga mu Karere ka Muhanga byitabiriwe ku kigero kiri hejuru ya 95%.

    Abana bose bakaba bari gukora ibizamini bakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 hakaba hataraboneka ubwandu bushya mu bitabiriye ibizamini kugeza ku munsi wabyo wa kabiri mu gihe batatu barwaye bo bari gukora kandi ubuzima bwabo bukitabwaho kuko banitabiriye ibizamini by’umunsi wa kabiri.


  • Minisitiri w’Intebe yagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Dr. Ngirente Edouard
    Dr. Ngirente Edouard

    Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard tariki ya 21 Nyakanga 2021 atangiza Inama ya 41 y’Abayobozi b’Imijyi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, yagaragaje ko ikoranabuhanga ryafashije Abanyarwanda buri munsi mu myaka itari mike kandi ko akamaro karyo ntawagahakana.

    Yagize ati “Kwifashisha ikoranabuhanga byorohereza umubano hagati y’imijyi n’abaturage, mu Rwanda, abaturage bashobora kubona serivisi zose mu mijyi banyuze ku rubuga twubatse (Irembo). Uyu munsi, Abanyarwanda bashobora kubona serivisi z’imisoro kuri interineti, kubona ibyangombwa byo kubaka, ibyangombwa bitandukanye bitangwa n’inzego z’ibanze.”

    Minisitiri Dr. Ngirente agaragaza ko gukwirakwiza ibikorwa remezo bituma bishoboka gutanga serivisi yihuse kandi nziza ku benegihugu mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

    Minisitiri Dr. Ngirente ashimira umuryango wa AIMF wahuje abakuru b’ibihugu bivuga Igifaransa bashyize imbere guteza imbere ikoranabuhanga.

    Minisitiri Dr Ngirente avuga ko mu bihe isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga ryakenewe cyane ndetse ritanga umusaruro nko mu itumanaho, kwigisha, ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukungu n’imibereho byakomeje gukorwa mu bihugu.

    Akomeza agaragaza ko kugira ngo ubukungu bukomeze gutera imbere hadakenewe gusa ibikorwa remezo, ahubwo hakenewe ko abantu bagira ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefone.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda n’imishinga itandukanye igamije gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ikonabuhanga kandi kugeza ubu bikaba byagaragaje umusaruro mwiza.

    Minisitiri Ngirente ati “Ndashaka kandi kwibutsa uruhare rukomeye ruteganyijwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu mikorere myiza y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) amasezerano yasinywe hano i Kigali muri Werurwe 2018. Aya masezerano yatangiye gukurikizwa muri Gicurasi 2019, agamije gushyiraho isoko nyafurika rihuriweho n’abaguzi barenga miliyari 1.27”.

    Inama yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yatangiye kuva tariki ya 18 ikazageza ku ya 22 Nyakanga 2021. Yitabiriwe n’abantu basaga 200 barimo abayobozi b’imijyi ihuriye mu ishyirahamwe ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha ururimi rw’Igifaransa, n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera.