Blog

  • Itorero ry’Indangamirwa rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Guhera tariki 26 Nyakanga kugeza tariki 8 Kanama uyu mwaka, urubyiruko rutandukanye ruzatozwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n’uko byagiye bikorwa mu bihe byashize.

    Ubuyobozi bw’Itorero ry’u Rwanda bwatangaje ko muri iki cyiciro hazibandwa ku masomo yo gukunda igihugu, kwigira hagamijwe kugabanya ubukene n’ibindi.

    Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’u Rwanda, Désiré Migambi Mungamba, yabwiye The New Times ko impamvu itorero ry’uyu mwaka ryashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga byatewe no gushaka guhugura Abanyarwanda benshi barimo n’ababa mu mahanga hadakoreshejwe amikoro ahanitse.

    Ati “Itorero ry’u Rwanda rirashaka guhugura Abanyarwanda benshi hakoreshejwe igishoro gito, by’umwihariko urubyiruko ruba mu mahanga rushaka kumenya ibijyanye na gahunda y’Itorero ariko rutabona uko rubasha kugera mu Rwanda ngo rutozwe imbonankubone.”

    Mungamba kandi yavuze ko ikindi cyatumye bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibikorwa byose bihuza abantu benshi bihagarara.

    Yavuze ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishijwe no muri Werurwe uyu mwaka hatozwa icyiciro cyiswe ‘Indemyamihigo’, kandi byatanze umusaruro.

    Ati “Twabashije gutoza benshi hakoreshejwe amafaranga make ugereranyije n’ayo twakoreshaga iyo twabikoraga imbonankubone.”

    Abazatozwa muri iki cyiciro cya kabiri bazaba bitwa ‘Indahangarwa’, kikazitabirwa n’abari hagati y’imyaka 18 na 35, basoje nibura amashuri yisumbuye.

    Umwe mu bazahugurwa, Nadia Umutoni w’imyaka 19 uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye The New Times ko ari amahirwe akomeye kuba agiye kwitabira Itorero.

    Ati “Natangiye kuba muri Amerika mfite imyaka itandatu ariko buri gihe nabaga nshaka kumenya amakuru y’igihugu cyanjye. Aya rero ni amahirwe twe urubyiruko rw’u Rwanda.”

    Icyiciro cy’Indahangarwa kizitabirwa n’abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bujuje ibisabwa.

    Urubyiruko rw’u Rwanda rwari rusanzwe rutorezwa mu Itorero ry’Igihugu mu buryo bw’imbonankubone ariko uyu mwaka ntibyakunze ku mpamvu zirimo icyorezo cya Covid-19

  • Nkumi bamuzanira uruhinja akarwonkereza aho ari gukorera ibizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri utifuje ko imyirondoro ye itangazwa, ari gukorera ibizamini kuri Fawe Girls School ku Gisozi, ariko asanzwe yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi I. Nyuma yo kubyara ntiyacitse intege kuko afite inzozi zo kuzaba umwubatsi ukomeye.

    Ati “Njyewe nzaba umwubatsi ukomeye cyane, kubera ko nakundaga kubona abakobwa bubaka nkabona ni ibintu byiza cyane nanjye nkumva ndabikunze.”

    Yavuze ko atari kwitakariza icyizere amaze kubyara ahubwo byamuteye gukomera no gukora kurushaho cyane ko n’uwamuteye inda yamwemereye kumufasha.

    Ati “Kubera ko ntari uwa mbere utwaye inda, ntabwo ngomba kugira isoni ngo nitakarize icyizere ngo ni uko natewe inda.”

    Kenshi iyo umwana abyaye usanga ababyeyi be bamutererana ndetse bakanamufata mu buryo butari bwiza bitewe n’uko yabyariye iwabo. Gusa Nkumi we siko byagenze kuko nyina yamubaye hafi ndetse anamutera akanyabugabo ko gukomeza kwiga.

    Uwamariya Marie Rose nyina wa Nkumi yagize ati “ Narakomeje ndamubwira nti komeza wige kubera ko ugiye gusoza amashuri atatu wenda uzarebe uko wakora ikizamini cya Leta kandi ntucike intege. Yarakomeje ariga ariko igihe kiragera inda irikoroga biba ngombwa ko ivuka itagejeje igihe kuko yavukiye amezi arindwi.”

    Yavuze ko yifuza ko umwana we azakomeza kwiga kandi ko nawe azakomeza kumuba hafi nk’uko asanzwe abikora.

    Ati “Aziga hafi yo mu rugo, akomeze abashe kwita ku mwana nanjye mufasha no mu gihe aba ari ku ishuri cyangwa ari gusubira mu masomo najya mumushyira ku ishuri akonka mu gihe ari mu karuhuko nk’uku.”

    Uyu mwaka, abanyeshuri 1164 barimo 873 bigaga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ntibakoze ibizamini bya leta kubera impamvu zirimo uburwayi cyangwa se kuba barabyaye.

    Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yifuza kuba umwubatsi ukomeye

  • Kigali: Mu basaga ibihumbi 107 bapimwe, 3,7% basanganywe Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi bipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%.

    Iyi gahunda yo gupima abantu mu buryo bwa rusange babasanze mu tugari dutandukanye batuyemo, yatangajwe ku wa 15 Nyakanga 2021, mu Kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yagiranye n’abanyamakuru.

    Yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye ishyirwaho ari ukugira ngo inzego z’ubuzima zibone uko zipima abantu benshi kandi zibasanze aho batuye.

    Yagize ati “Turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali n’utundi turere dufite ubwandu bwiyongereye cyane. Turaza gusuzuma abantu mu kagari, nibura dushyire ahantu habiri muri buri kagari abantu bazajya kwisuzumishirizaho.”

    Byari biteganyijwe ko hazafatwa ibipimo 106 050, gusa inzego z’ubuzima zaje kwesa uyu muhigo ku kigero cya 100,9% kuko zafashe ibipimo 107 106.

    U Rwanda rumaze igihe ruhanganye n’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abicwa na COVID-19, ahanini biturutse ku bwoko bushya bwa coronavirus buzwi nka Delta bwamaze kugaragara mu gihugu no kudohoka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo. Ibi byatumye Umujyi wa Kigali n’uturere umunani bishyirwa muri Guma mu rugo y’iminsi 10.

    Kugeza ubu abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda ni 693 barimo 16 bapfuye ku wa 21 Nyakanga 2021. Abamaze kwandura iki cyorezo na bo barenga ibihumbi 60.

    Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze. Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.

    Mu basaga ibihumbi 107 bapimwe, 3,7% basanganywe Covid-19 nk’uko byerekanwa n’iki gishushanyo

  • Miliyoni 750 Frw zigiye gusanishwa gereza zubatswe kera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hirya no hino mu gihugu habarurwa gereza 13 n’Ikigo ngororamuco cyakira abana giherereye i Nyagatare mu Burasirazuba. Inyinshi zubatswe mu myaka ya kera ku buryo inyubako zazo zitakijyanye n’igihe.

    Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera, yabwiye IGIHE ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bagenewe miliyoni 750 Frw azakoreshwa mu gusana zimwe muri zo zigakorwa mu buryo bugezweho.

    Ati “Baduhaye miliyoni 750 Frw kugira ngo dukomeze gusana amagereza, kubaka inzu zigendanye n’igihe tuva muri za nzu za kera.”

    Yavuze ko buri mwaka hari amafaranga RCS ihabwa mu ngengo y’imari agenewe ibikorwa nk’ibyo.

    Yakomeje ati “Muri uyu mwaka mu zizasanwa harimo Gereza ya Rubavu [Nyakiliba], iya Rwamagana, iya Nyamagabe, iya Nyarugenge [Mageragere] n’ishuri ryacu (Rwamagana Training School).”

    SSP Gakwaya yavuze ko ibikorwa byo gusana bigamije guca imyubakire ya kera ishaje, hagashyirwaho inyubako ziteye imbere.

    Ati “Turagira ngo duce izo gereza za kera zishaje ahubwo abantu babe muri gereza zifite ibigendanye n’igihe tugezemo. Bikaba byanakwereka amahanga ko zigendanye n’amabwiriza yo ku rwego rw’isi.”

    Kugeza ubu mu Rwanda hari gereza imwe iri ku rwego mpuzamahanga. Ni iya Nyanza inafungiyemo abanya-Sierra Léone bayoherejwemo mu 2009 ku masezerano Leta y’u Rwanda ifitanye n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Bayizanywemo ari umunani bahamijwe ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, batatu barababarirwa barataha, umwe arapfa, bane baracyayirimo.

    SSP Gakwaya yatangaje ko intego ari uko Leta yagira gereza zemewe ku rwego mpuzamahanga zirenze imwe, kandi zorohereza abazirimo kugira imibereho myiza kuko ziba zirimo ibikoresho.

    Yatanze urugero ko nk’izo zubatswe mu myaka ya kera zitagiraga inzira z’abafite ubumuga ariko mu zisanwa bikaba byitabwaho.

    Leta irashaka gukura gereza mu mijyi zikimurirwa mu byaro

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya umubare wa gereza zikava kuri 13 zikaba icyenda gusa ndetse zigakurwa mu bice by’imijyi zikimurirwa mu by’ibyaro ahaboneka n’ubutaka zishobora guhingaho.

    SSP Gakwaya yavuze ko ari yo mpamvu iya Nyarugenge yari yarubatswe mu 1930 yimuriwe i Mageragere igakurwa mu Mujyi, iya Rubavu na yo ikimurirwa i Nyakiliba ndetse n’iya Rusizi iteganyijwe kwimurirwa i Nyamasheke.

    “Ntabwo ubucucike muri gereza bugabanywa no kubaka nyinshi”

    Mu 2020 Sena yagaragaje ko ubucucike muri gereza zo mu Rwanda buteye impungenge ndetse isaba Guverinoma gushaka uko ikemura icyo kibazo.

    Abarenga ibihumbi 71 ni bo bari bazifungiyemo kandi ubushobozi bwazo ari ubwo gucumbikira ibihumbi 57.

    Igenzura rya 2019 ryerekanye ko ubucucike bwari bugeze ku 125% buvuye kuri 99,6% mu 2014.

    SSP Gakwaya yabwiye IGIHE ko kubaka gereza nyinshi atari bwo buryo bushobora kwifashishwa mu gukemura icyo kibazo.

    Ati “Hari izindi ngamba nko kuba hatangwa cyane igihano nsimburagifungo abantu ntibajye muri gereza. Ni ibintu byose biri mu igeragezwa inzego zose zirahura kugira ngo zimenye icyakorwa. Ariko ntabwo twakubaka gereza dushakiramo igisubizo cy’ubucucike.”

    Yasobanuye ko impamvu mu Rwanda havugwa ubucucike ari uko imibare iba yatanzwe hagendewe ku rwego mpuzamahanga, ati “Ariko iyo uri muri gereza zacu mu by’ukuri aba ari hanini hisanzuye.”

    “Ntabwo wasanga ngo umuntu yarwaye kubera ubucucike [za ndwara zituma abantu bahinamirana kubera akantu gatoya aba afungiyemo]. Ibyo bibazo ntitwahura na byo. Tuyitanga kubera uburyamo tuba tugaragaza kugira ngo tugendere ku bipimo mpuzamahanga. Nubwo wumva tuvuga ngo ni ubucucike mu by’ukuri ariko ntibibangamiye abantu byo kuvuga ngo babayeho uburyo butari bwo.”

    Yavuze ko inzego zibishinzwe zikiri kuganira uko icyo kibazo gishobora kuzakemurwa.

    Gereza ya Nyakiliba ni imwe mu zatangiye gusanwa ngo zijyane n’igihe

  • Kayonza: Umusozi wa Rwinkwavu wafashwe n’inkongi, benshi barakangarana – #rwanda #RwOT

    Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Nyakanga 2021, ahagana saa Tatu z’ijoro mu Mudugudu wa Rwinkwavu mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu.

    Ndahiro Samson usanzwe ari umukozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu kazi bumvise abaturage bavuza induru mu gusohoka batabaye bagasanga ku musozi uri ruguru gato y’ibitaro umuriro uri kwaka.

    Yagize ati “Ntabwo turamenya icyateye uyu muriro ariko nta muntu wahagiriye ikibazo, igice cyahiye ni icy’ishyamba ryari ritewe vuba ku butaka bwa Leta. Aho turi ubu tumaze kuhazimya dufatanyije n’abaturage, ikindi gice gisigaye nacyo kukizimya bigeze kure.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uyu muriro watewe n’urugomo rwa bamwe mu baturage batwitse ishyamba.

    Yagize ati “Hahiye nka hegitari ebyiri, gusa kuhazimya twabirangije. Byatewe n’abaturage batwitse tutaramenya, aho batwitse ni ku musozi wa Leta hari hasanzwe hari ishyamba, turakeka babikoreye urugomo kuko nta kazi bahakoreraga.’’

    Yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gushakisha ababigizemo uruhare bakabihanirwa kuko ngo urugomo nk’urwo rudasanzwe rumenyerewe muri aka gace.

    Rwinkwavu ni umwe mu mirenge ibarizwamo igice gicukurwamo amabuye y’agaciro kuva ku gihe cy’ubukoloni kugeza na n’ubu, benshi mu bahatuye usanga ari nabyo bikorwa bibatunze kuko bitanga amafaranga ku miryango yabo.

    Uyu muriro watwitse ishyamba rya Leta ariko nta muturage wahitanywe n’iyi nkongi

    Abantu bataramenyekana bateje inkongi ku musozi wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza

  • Kigali: Polisi yafashe batanu bibaga moto babanje kuniga abamotari (Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bajura bakurikiranywe kwiba moto bategaga umumotari nk’abagenzi hanyuma bakamubwira aho bagana, uwo atwaye akamuniga bagenzi be bakaza bahuruye nk’abatabaye kandi bafite umugambi umwe, bigahita biwihutisha.

    Umwe muri abo bajura yabwiye itangazamakuru ko bakundaga kwamburira abamotari moto mu Murenge wa Kigali ahazwi nko ku Kinyoni uri hafi kugera kuri Nyabarongo urenze gato kuri Station ya GEMECA.

    Yagize ati “Uburyo twabikoraga, umwe muri twe yaragendaga agatega nk’umugenzi, hari aho twasigaraga bahagera agahita amuniga (umumotari) akagwa hasi. Natwe tukaza nk’abatabaye tugafata wa mumotari tukamutsindagira hasi noneho umwe muri twe uzi moto agahita ayitwara twabona arenze tukamureka.”

    Sayinzoga Jean Pierre uri mu bibwe moto yari amaranye umunsi umwe gusa yasobanuye uko umwe muri bo yamuteze agira ngo ni umugenzi ariko bagera aho ku Giti cy’Inyoni agahita amuniga bamutwara moto na we baramukomeretsa.

    Ati “Tugezeyo yarambwiye ngo simugeze aho abayobozi be bamubona, yahise anigisha ibintu yari yambaye ku maboko. Mu by’ukuri barafunze umwuka wose urahera numva ntangiye kugenda njwigira, ndwana nikuramo biranga. Nagiye kubona undi aturutse mu rukangaga aza ankubita imigeri yo mu mbavu, akubita umutima kandi vuba vuba kuko baba bagira ngo bagukuremo umwuka hakiri kare ngo bakore gahunda zabo.’’

    Undi we yabwiye IGIHE ko yarokowe n’uko nyuma yo kumuniga yipfishije bakamureka bagira ngo yashizemo umwuka.

    Iyo bamaraga kwiba moto hari uwazibaguriraga ndetse na we yatawe muri yombi amaze kugura eshatu. Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi yahitaga azihinduranya kugira ngo zitazamenyekana.

    Ati “Ni umuntu wambwiye ngo andangire aho nagura moto kandi ku giciro gito, ndamubwira ngo nta kibazo nayigura. Barayizanye bayishyira iwe nyibonye mbona ni nshya mbanza gutinya, bansaba ibihumbi 500 Frw ariko mbemerera ibihumbi 250 Frw kandi nta nayo nari mfite, mbaha ibihumbi 150 Frw bemera ko andi nyabasigaramo.”

    “Nabaguriye moto eshatu, naho ibyagombwa byazo narabijugunyaga kuko ntari kubikoresha na nimero za moteri ninjye wazikuragaho ndetse na pulake.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze amezi abiri bakurikirana ubu bujura.

    Ati “Twarabibabwiye ko nubwo muri iyi minsi turi kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitavuze ko abantu bazirara bakavuga ngo buriya polisi irahuze turajya mu bindi byaha tubikore. Iyo ukoreye icyaha umuturage arabivuga. Hari hashize nk’amezi abiri polisi ikurikirana iki kibazo abaturage batugejejeho ko hari abamotari bibwa moto mu Mujyi wa Kigali.”

    Yasabye abaturage kwibuka gutanga amakuru mu gihe hari uwaba yahohotewe na mugenzi we kugira ngo polisi ibikurikirane.

    Kugeza ubu aba bajura bari bamaze kwiba moto eshanu, gusa eshatu muri zo zaragarujwe naho izindi ziracyashakishwa.

    Mu gihe baramuka bahamijwe icyaha bakekwaho bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri. Gusa iyo hari impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba ibihano byikuba kabiri.

    Aba bajura bibaga babanje kuniga umumotari bakamusiga arambaraye hasi

    Zimwe muri moto zibwe zabashije kugarurwa mu gihe izindi zigishakishwa

  • Rubavu: Abaturage batangiye guhabwa ibiribwa, abatashye bimyiza imoso basabwa kwihangana – #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangwaga ibi biryo haje kuvuka ikibazo cy’uko byabaye bike ugereranyije n’abari babikeneye bituma bamwe mu baturage barakara.

    Mu Murenge wa Rubavu ahatuye abakoraga ubucuruzi bwambukiranya umupaka abaturage bari baje ari benshi birangira batabibonye kubera ubwinshi bw’ababikeneye.

    Uwimana Sarah yavuze ko yakoze ibishoboka byose kugira ngo ahabwe ibiribwa ariko ubuyobozi bumubwira ko byabaye bike. Uyu mugore yari afite impungenge z’uko abana be bagiye kuburara.

    Ati “’Twaje hano batubwira ko ibiribwa bitangirwa mu masibo ngezeyo bambwira ko barangije kwandika none ngarutse ku kagari ntabyo bampaye, abana banjye bagiye kuburara nta biryo mfite umwana ari konyonka nkenda kwitura hasi.”

    Uretse agahinda ku babibuze ababibonye barimo Nyiraneza Béatrice bavuze ko bigiye kubasha kuticwa n’inzara muri iki gihe batari gukora.

    Ati “Ibiribwa bampaye bigiye kumfasha muri iyi minsi ya guma mu rugo nabaga mu buzima bugoye nta mibereho ariko ubu bampaye kawunga, umuceri n’ibishyimbo biramfasha gusukuma iminsi imana ifashe ubuyobozi bwatwibutse.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Ishimwe Pacifique, yavuze ko nta muturage ugomba kuzagira ikibazo cy’inzara.

    Ati “Twatangiye gutanga ibiribwa ku baturage 13.221 turasaba abaturage kuguma mu rugo bagategereza ko babibazanira kuko n’ejo tuzakomeza kubitanga gusa ntabwo ari abaturage bose ni abashonje kurusha abandi.”

    Yakomeje asaba abaturage bakeneye ubufasha bwihutirwa guhamagara umurongo utishyirwa wa 1.020 bagafashwa.

    Ubuyobozi bw’akarere bwasabye aba baturage kwihangana kuko byahereye ku bababaye kurusha abandi ariko n’abandi bizabageraho.

    Akarere ka Rubavu kakiriye ibiribwa bingana na toni 66 z’ibishyimbo, toni 59 za kawunga na toni 59 z’umuceri, bitaba biteganyijwe ko bizatangwa ku baturage 13.221 batuye mu mirenge 12 ikagize.

    Abaturage bahawe ibyo kurya bavuze ko bigiye kubafasha kuticwa n’inzara muri ibi bihe bya Guma mu rugo

    Bamwe mu baturage batashye bimyiza imoso kubera ibyo kurya byabaye bike

    Abatabonye ibiribwa basabwe kwihangana bagategereza ngo kuko iyi gahunda nabo izabageraho

  • Bitunguranye Kwizera Olivier amanitse Godiyo na Gants asezera kuri ruhago #rwanda #RwOT

    Isezera rya Kwizera Olivier wari n’umunyezamu w’Ikipe ya Rayon Sports, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021.

    Nta mpamvu iramenyekana yatumye Kwizera Olivier w’imyaka 27 y’amavuko afata icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru kandi yari akiri muto.

    Kwizera Olivier mu minsi yari aherutse gukatirwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.

    Uyu musore w’imyaka 27 ni umunyezamu mwiza ariko wagiye winubirwa n’abafana inshuro nyinshi kubera amakosa yagiye akora akavamo ibitego bitari cyangwa amakarita y’umutuku atari ngombwa.

    Yakiniye amakipe arimo Vision FC, Isonga FC, APR FC, Bugesera FC, Free State na Mbatha Stars zo muri Afurika y’Epfo, Gasogi United na Rayon Sports.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Bitunguranye-Kwizera-Olivier-amanitse-Godiyo-na-Gants-asezera-kuri-ruhago

  • Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, wakiniye amakipe atandukanye, Kwizera Olivier yamaze gusezera umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro Program Umufana cyo kuri Radio Flash, Kwizera Olivier yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru burundu.

    Ati 'Amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n’ahandi hatari hano mu Rwanda.'

    Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

    Kwizera Olivier yasezeye umupira w’amaguru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kwizera-olivier-asezeye-umupira-w-amaguru

  • Umunyezamu Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi yari ishize avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaza no gukatirwa igifungo cy’umwaka gisubitse, umunyezamu Kwizera Olivier yahisemo gusezera umupira w’amaguru.

    Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, yavuze ko igihano aheruka guhabwa ntaho bihuriye no kuba asezeye umupira w’amaguru, ndetse ko asezeye nta kipe n’imwe bafitanye amasezerano kuko ayo yari afitanye na Rayon Sports yarangiye.

    “Uyu mwaka w’imikino nta kipe n’imwe nzakinira kuko nta kipe mfitiye amasezerano, biri muri gahunda zanjye kuba narekeraho gukina umupira w’amaguru, sinavuga ko ari igihe runaka nsezeye kuko hari gahunda zanjye ngiye kwerekezamo ariko mbaye nsezeye umupira w’amaguru”

    “Ni ibintu bimaze igihe, si ibintu bije aka kanya, ni intego zanjye nihaye ndumva igihe cyari kigeze ngo mbishyire mu bikorwa”

    Kwizera Olivier avuga ko kandi ntacyo yicuza mu mupira w’amaguru kuko buri kintu cyose kibaho kubera impamvu, yavuze kandi ko umwanzuro yafashe nta muntu n’umwe yaba uwo mu muryango we cyangwa se ahandi hose yaba yaragishije inama.